ABUNZUBUMWE LTD VS LETA Y’U RWANDA(MINISITERI Y’IBIDUKIJIJE)
The appeal was dismissed because Abunzubumwe Ltd filed its claim after the statutory limitation period, which is calculated from the date of the first administrative complaint. Subsequent complaints do not reset the limitation period. The High Court correctly rejected the claim as time-barred.
Source-derived case information.
- Citation
- RADA 00005/2024/CA
- Parties
- Applicant: Abunzubumwe Ltd; Respondent: Leta y’u Rwanda (Minisiteri y’Ibidukikije)
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 13 December 2024
- Case Number
- RADA 00005/2024/CA
- Procedural Posture
- Administrative Appeal / Court of Appeal Judgment
- Outcome
- Appeal dismissed; partial costs awarded to respondent.
- Legal Topics
- Limitation Periods, Administrative Appeals, Expropriation, Compensation for Expropriation, Procedural Bars
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Abunzubumwe Ltd
Applicant
Leta y’u Rwanda (Minisiteri y’Ibidukikije)
Respondent
Procedural Posture
Administrative Appeal / Court of Appeal Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the High Court erred in rejecting Abunzubumwe Ltd's claim as time-barred
- 2 Whether compensation and legal costs are due to either party
Ratio Decidendi
The appeal was dismissed because Abunzubumwe Ltd filed its claim after the statutory limitation period, which is calculated from the date of the first administrative complaint. Subsequent complaints do not reset the limitation period. The High Court correctly rejected the claim as time-barred.
Court Disposition
Appeal dismissed; partial costs awarded to respondent.
Orders
- Abunzubumwe Ltd to pay Rwanda (Ministry of Environment) 500,000 Frw as attorney fees and 200,000 Frw as legal costs.
- No damages awarded to respondent for being drawn into litigation.
Full Case Text
Judgment text and source record
19 paragraphs
# ABUNZUBUMWE LTD VS LETA Y’U RWANDA(MINISITERI Y’IBIDUKIJIJE)
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-12-13 - Case/document no.: RADA 00005/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
ABUNZUBUMWE LTD VS LETA Y’U RWANDA(MINISITERI Y’IBIDUKIJIJE) [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RADA 00005/2024/CA (Ngagi, P.J.) 13 Ukuboza 2024] Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’ubutegetsi – ikirego cy’ubutegetsi – igihe cyo gutanga ikirego cy’ubutegetsi nyuma y’itakamba – Ikirego cy’ubutegetsi gitangwa mu Rukiko nyuma y’ukwezi kumwe (1) umuntu atakambye ntasubizwe cyangwa nyuma y’amezi atandatu (6) abonye igisubizo kitamunyuze, kandi Itakamba ryakozwe ku nshuro ya mbere ni ryo riherwaho mu kubara ibihe byo gutanga ikirego Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Abunzubumwe Ltd irega mu Rukiko Rukuru isaba ko rwasuzuma kandi rukemeza ko ugutakamba kwayo kwari gufite ishingiro, rukanayigenera indishyi z’umutungo wayo yatakaje ntiwusarure. Uko gutakamba kwari gushingiye ku butaka ivuga ko yahawe mu mwaka wa 1981 na Leta y’u Rwanda, ikabuteraho amashyamba, ivuga ko ubwo butaka bwayo bwaje kwigabizwa n’uruganda rwa Muganza Kivu Tea Factory Ltd ruhagaririwe na Mutangana, ibutwara nta ngurane ihawe, ivuga ko urwo ruganda rwatemye amashyamba yayo, Ubuyobozi bw’urwo ruganda bukaba bwaravuze ko bwahawe iryo shyamba n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24/6/2019. Abunzubumwe Ltd ivuga ko yandikiye Minisitiri w’Ibidukikije ngo ayirenganure cyangwa afate icyemezo kiyihesha ingurane ku mashyamba yayo yatanzwe, ariko ko itayisubije; hanyuma, itakambira Minisitiri w’Intebe na we nta gisubizo yayihaye. Akaba ariyo mpamvu yatanze iki kirego. Leta y’u Rwanda (Ministeri y’Ibidukikije) mu izina ry’Intumwa Nkuru ya Leta, yiregura ivuga ko ibyo Abunzubumwe Ltd ivuga ko yahawe ubutaka ikabuteramo amashamba abiri (2) nta gaciro byahabwa kuko itari guhabwa ingurane ku mashyamba cyangwa ubutaka bitari ibyayo, kuko ari umutungo wa Leta. Urukiko mu rubanza RAD 00021/2022/HC/KIG rwemeje ko ibihe byo kuregera Urukiko, nyuma yo gutakamba, bibarwa uhereye igihe itakamba rya mbere ryakorewe. Abunzubumwe Ltd yajuririye Urukiko rw’Ubujurire, habanje gusuzumwa ikibazo cyo kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze ikosa rwemeza ko ikirego cy’ Abunzubumwe Ltd kitagomba kwakirwa, Mu myanzuro no mu miburanire, Abunzubumwe Ltd ivuga ko Urukiko Rukuru rutakiriye ikirego cyayo kandi cyaragombaga kwakirwa, kuko yatakambye mu gihe kandi ko itakererewe gutanga ikirego, bityo isaba Urukiko rw’Ubujurire kwemeza ko Urukiko Rukuru rwagombaga kwakira ikirego cyayo, Leta y’u Rwanda (Minisiteri y’Ibidukikije) ivuga ko ubujurire bwa Abunzubumwe Ltd nta shingiro bufite, kuko iyo habayeho gutakamba inshuro nyinshi, itakamba rya mbere ari ryo rishingirwaho mu kubara ibihe byo kurega nk’uko byemejwe mu manza zitandukanye zaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, ko rero Abunzubumwe Ltd yatanze ikirego ikererewe; bityo ko nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze ryo kutakira ikirego cyayo. Urukiko mu rubanza RADA 00005/2024/CA rwemeje ko nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze mu kutakira ikirego cya Abunzubumwe Ltd kuko yagitanze ibihe biteganyijwe n’amategeko byararenze. Incamake y’icyemezo: Ikirego cy’ubutegetsi gitangwa mu Rukiko nyuma y’ukwezi kumwe (1) umuntu atakambye ntasubizwe cyangwa nyuma y’amezi atandatu (6) abonye igisubizo kitamunyuze, kandi Itakamba ryakozwe ku nshuro ya mbere ni ryo riherwaho mu kubara ibihe byo gutanga ikirego. Bityo, iyo umuntu yatakambye kenshi, itariki yatakambiyeho bwa mbere niyo iherwaho habarwa ibihe byo gutanga ikirego mu Rukiko. Ubujurire nta shingiro bufite.
## Page 2
Amategeko yashingiweho: Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, Ingingo ya 83 igika cya 4, Ingingo ya 111, Ingingo ya 178, igika cya 2 kugeza ku cya 5, Imanza zifashishijwe: Urubanza RADA 001/11/CS, haburana KIST na Hafashimana Anastase, rwaciye n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 27/4/2012, Urubanza RADA 0029/11/CS haburana Gakwaya Emmanuel na UNR rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 16/05/2014, Urubanza RADA 00007/2018/CA haburana Karamutsa Gerard na Leta y’u Rwanda, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 09/11/2018, Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Abunzubumwe Ltd ivuga ko mu mwaka wa 1981 yahawe na Leta y’u Rwanda ubutaka, ikabuteraho amashyamba nk’uko bigaragara mu cyemezo cyafashwe mu ibaruwa yo ku wa 26/06/1981, aho Agronome wa sous-préfecture ya Buyenzi yemeje ko Leta igomba gushyigikira Abunzubumwe Ltd mu gikorwa cyo gutera amashyamba ku butaka basabye, icyo gihe ikaba yarahawe umusozi wa Tangabo na Nyabimata. Ko ku wa 22/06/1981, Agronome wa Perefegira ya Gikongoro yandikiye Agronome wa Komini Kivu amusaba kurebera Abunzubumwe Ltd aho batera amashyamba vuba bishoboka bitagombye gusingira undi mwaka, hanyuma Leta y’u Rwanda ikayiha ubutakaba yateyeho amashyamba, ndetse bikaza kwemezwa n’ibaruwa Nº 251/07.15/02 yo ku wa 11/03/2002 yanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’icyahoze ari Akarere ka Nshili, ko ayo mashyamba yari aherereye i Tangabo na Nyabimata yari yeze agejeje igihe cyo gusarurwa, hanyuma Abunzubumwe Ltd ikayabazamo imbaho. [2] Ivuga kandi ko mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2019, ubwo butaka bwayo bwaje kwigabizwa n’uruganda rwa Muganza Kivu Tea Factory Ltd ruyobowe na Mutangana Jean Baptiste, butangwa nta ngurane ihawe, ndetse n’Akarere ka Nyaruguru kayima icyemezo cyo gusarura ayo mashyamba, ariko urwo ruganda rwo rurayatema kandi atari rwo rwayateye, Ubuyobozi bw’urwo ruganda bukaba bwaravuze ko bwahawe iryo shyamba n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24/6/2019, ku cyifuzo cyatanzwe na Minisiteri y’ibidukikije. Ko ku wa 30/03/2022, Abunzubumwe Ltd yunganiwe na Avoka, yandikiye Minisitiri w’Ibidukikije ibaruwa imutakambira ngo ayirenganure cyangwa afate icyemezo kiyihesha ingurane ku mashyamba yayo yatanzwe, ariko ko itayisubije ; ku wa 01/07/2022, igatakambira Minisitiri w’Intebe nk’Umuyobozi wo ku rwego Rwisumbuye ariko kugeza ubu na we nta gisubizo yayihaye, kandi Umuyobozi utakambiwe agomba kuba yasubije ubwo butakambe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Ibyo byatumye iregera Urukiko Rukuru kugira ngo ruzasuzume kandi rwemeze ko ugutakamba kwayo kwari gufite ishingiro, runayigenere indishyi z’umutungo wayo yatakaje ntiwusarure. [3] Abunzubumwe Ltd yasabye kandi kuyigenera ingurane ikwiye ku mutungo wayo wahawe abandi, ndetse n’amafaranga y’ikurikiranarubanza, inasaba Urukiko gutegeka Minisiteri y’Ibidukikije kuyishyura 3.293.800 Frw yakoreye itera amashyamba ku mukandara wa Nyungwe ku mushinga w’iyo Minisiteri wa PAFOR nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa PAFOR mu nyandiko yiswe ʺK’uwo bireba" yo ku wa 08/12/2008, yanditswe n’Umuyobozi w’uwo mushinga, waje gusozwa itishyuwe ayo mafaranga, ari yo mpamvu ikwiye gutegekwa kuyishyura, cyane ko yayitakambiye aho gutanga igisubizo ikicecekera. [4] Leta y’u Rwanda (Ministeri y’Ibidukikije) mu izina ry’Intumwa Nkuru ya Leta, yiregura ivuga ko ibyo Abunzubumwe Ltd ivuga ko yahawe ubutaka ikabuteramo amashamba abiri (2) nta gaciro byahabwa,
## Page 3
kuko ibaruwa yo ku wa 26/06/1981 ivuga ko yahereweho ubutaka na Leta y’u Rwanda n’iyo ku wa 22/06/1981 ivuga ko Agronome wa Perefegitura ya Gikongoro yandikiye Agronome wa Komini Kivu amusaba kuyirebera aho itera amashyamba zitashingirwaho mu kwemeza ko yabuhawe koko, kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko yanditswe hagamijwe kwigarurira umutungo wa Leta. Ko muri ibyo bimenyetso harimo kitansi ivuga ko yishyuriyeho amafaranga y’ubukebe, bigaragara ko yateweho kashi za nyuma y’umwaka wa 1994 zitakoreshwaga icyo gihe, kandi ko ibyo ivuga ko kuba yarahawe ubwo butaka byaje kwemezwa n’ibaruwa Nº 251/07.15/02 yo ku wa 11/03/2002 yanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’icyahoze ari Akarere ka Nshili, yemezaga ko ayo mashyamba aherereye i Tangabo na Nyabimata yeze agejeje igihe cyo gusarurwa, ko kandi yayabajijishemo imbaho, ko iyo usuzumye iyi mvugo usanga igaragaza ko ibyakozwe birimo amanyanga, kuko iyi baruwa ubwayo itemeza ko Abunzubumwe Ltd yahawe ubwo butaka butaka, ko ahubwo na yo ishobora kuba yarayibonye mu buryo bw’uburiganya. [5] Ivuga kandi ko ku bijyanye n’ibyo Abunzubumwe Ltd ivuga ko ubutaka bwayo bwahawe Muganza Kivu Tea Factory Ltd mu mwaka wa 2019, maze igasarura amashyamba yayo idahawe ingurane, isanga itari guhabwa ingurane ku mashyamba cyangwa butaka bitari ibyayo, kuko ari umutungo wa Leta. Ikomeza ivuga ko mu gukurikirana icyo kibazo, ku matariki ya 15-19/05/2023 na 22- 26/05/2023, itsinda ry’abakozi b’Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda n’ab’Akarere ka Nyaruguru bagiye aho ubwo butaka Abunzubumwe Ltd isaba buherereye, hagamijwe kumenya ukuri kw’ibivugwa no gukusanya ibimenyetso bijyanye na byo, harimo n’amafaranga ivuga ko itishyuwe, ariko ko basanze ibyo ivuga ndetse n’ibyo bagaragaza byose nta kuri kurimo. Mu kwiregura kandi yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cy’ Abunzubumwe Ltd kuko yatinze kurega. [6] Mu rubanza RAD00021/2022/HC/KIG rwaciwe ku wa 09/02/2024, Urukiko Rukuru rushingiye ku murongo watanzwe mu rubanza No RADA 001/11/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 27/04/2012, haburana KIST na Hafashimana Anastase, aho urwo Rukiko rwemeje ko ibihe byo kuregera Urukiko bibarwa uhereye igihe itakamba rya mbere ryakorewe, rukabihuza no kuba Abunzubumwe Ltd baranditse ibaruwa yo ku wa 30/10/2019 yitwa "gutakamba" bakayandikira Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, ariko ntibasubizwe, bakongera kwandika batakamba ku wa 30/03/2022 ndetse no ku wa 1/07/2022, na none ntibasubizwe, hanyuma bagatanga ikirego ku wa 09/02/2022, rwasanze ibihe byo gutanga ikirego bigomba kubarwa uhereye igihe batakambiye, ni ukuvuga ku wa 30/10/2019. Rusobanura ko bari bafite igihe cy’ukwezi kumwe (1) uhereye igihe ibaruwa yagereye kuri Minisitiri w’Intebe cyo gutegereza igisubizo, bakaba na none bari bafite igihe cy’amezi 6 cyo kuregera Urukiko uhereye igihe baherewe igisubizo kitabanyuze, cyangwa bagafata kudasubizwa nk’aho ari ukwemera ibyo basabaga, bakaregera Urukiko mu gihe cy’ukwezi kumwe, hanyuma rusanga kuba Abunzubumwe Ltd yaratanze ikirego hashize igihe kirenga umwaka yaratinze kurega, maze rwemeza ko ikirego cyayo kitakiriwe, ko amafaranga yatanzweho ingwate y’amagarama ahera mu isanduku ya Leta nk’amagarama y’urubanza. [7] Abunzubumwe Ltd yajuririye uru Rukiko, ubujurire bwayo bwandikwa kuri RADA00005/2024/CA. Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 02/12/2024, Abunzubumwe Ltd ihagarariwe n’Umuyobozi wayo Nzajyibwami Misac yunganiwe na Me Tuyisenge Théophile, naho Leta y’u Rwanda (Minisiteri y’Ibidukikije) ihagarariwe na Me Kanimba Nadia Bell, ababuranyi bemeranywa n’Urukiko ko hazasuzumwa ikibazo cyo kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze ikosa kwemeza ko ikirego cy’ Abunzubumwe Ltd kitagomba kwakirwa, ndetse n’icyerekeye indishyi zo gushorwa mu manza n’amafaranga y’ibyagiye ku rubanza.1 [8] Mu myanzuro no mu miburanire, Abunzubumwe Ltd ivuga ko Urukiko Rukuru rutakiriye ikirego cyayo kandi cyaragombaga kwakirwa, kuko yatakambye mu gihe kandi ko itakererewe gutanga ikirego, bityo isaba Urukiko rw’Ubujurire kwemeza ko Urukiko Rukuru rwagombaga kwakira ikirego cyayo, isoza
1 Reba mu nyandiko-mvugo y’iburanisha ryo ku wa 02/12/2024, hemejwe ko ibindi bibazo ABUNZUBUMWE Ltd yatanze mu bujurire bwayo bitasuzumwa kuri uru rwego.
## Page 4
isaba 3,000,000 Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. Leta y’u Rwanda (Minisiteri y’Ibidukikije) ivuga ko ubujurire bwa Abunzubumwe Ltd nta shingiro bufite, kuko iyo habayeho gutakamba inshuro nyinshi, itakamba rya mbere ari ryo rishingirwaho mu kubara ibihe byo kurega nk’uko byemejwe mu manza zitandukanye zaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, ko rero Abunzubumwe Ltd yatanze ikirego ikererewe ; bityo ko nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze ryo kutakira ikirego cyayo. Isoza isaba miliyoni ebyeri (2.000.000 Frw) y’indishyi zo gushorwa mu manza na miliyoni imwe (1.000.000 Frw) y’ikurikiranarubanza n'igihembo cya Avoka. II.ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA 1.Kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze ikosa kwemeza ko ikirego cy’ABUNZUBUMWE Ltd kitakiriwe [9] Uhagarariye Abunzubumwe Ltd n’umwunganira bavuga ko mu guca urubanza RAD00021/2022/HC/KIG, Urukiko Rukuru rwahaye ishingiro inzitizi yo kutakira ikirego cyayo yatanzwe na Leta y’u Rwanda (Minisiteri y’Ibidukikije), rushingiye ku kuba yaratakambiye Minisitiri w’Intebe ku wa 30/10/2019 ntirege mu mezi atandatu (6) cyangwa ngo isabe Urukiko kumutegeka gufata icyemezo mu gihe cy’ukwezi kumwe, kandi atari we wafashe icyemezo cyo gutwara amashyamba yayo ari ahitwa Itangabo na Nyabimata. [10] Bavuga kandi ko Urukiko rwavuze ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24/06/2019 ari itangiriro ryo gutwarwa kw’ishyamba iregera yambuweho uburenganzira bwo kurisarura cyangwa kurihabwaho ingurane, kandi atari byo, kuko muri iyo nama y’Abaminisitiri ayo mashyamba yaragijwe Muganza Kivu Tea Factory Ltd, ariko ari mu maboko ya Minisiteri y’Ibidukije, ari nayo yatakambiwe ikanaregwa, kuko Minisitiri yafashe icyemezo cyo gushyira ayo mashyamba yayo ku mukandara wa Nyungwe ndetse iyo Minisiteri ikaba ari yo ihafitiye ibyangombwa nk’uko byasobanuwe mu rubanza RAD00021/2022/HC/KIG rwajuririwe. Bityo ko ari yo mpamvu Abunzubumwe Ltd isaba Urukiko rw’Ubujurire kwemeza ko inzitizi Urukiko Rukuru rwashingiyeho rwemeza ko ikirego cyayo kitakiriwe nta shingiro ifite, kandi ko umuturage adategetswe kuregera Urukiko asaba ko Umuyobozi yatakambiye afata icyemezo, kuko Itegeko rivuga ko ashobora kubikora, kandi akaba ashobora no kudatanga icyo kirego. Asoza asaba ko hasuzumwa ibikubiye mu ngingo za 12, 177 na 178, ibika bya 1,2,3 z’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. [11] Uhagarariye Leta y’u Rwanda (Ministeri y’Ibidukikije) avuga ko ibivugwa n’abahagarariye Abunzubumwe Ltd nta shingiro bifite, kuko mu rubanza RAD00021/2022/HC/KIG rujuririrwa, Leta y’u Rwanda (Minisiteri y’Ibidukikije) yatanze inzitizi igaragaza ko ikirego Abunzubumwe Ltd yatanze kitari mu bubasha bw’Urukiko Rukuru, kubera ko itagaragaje icyemezo cyafashwe n’umwe mu bayobozi bavugwa mu ngingo ya 47, igika cya mbere, y’Itegeko Nº 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, bityo isaba ko kitakwakirwa hashingiwe ku ngingo za 83, 93 na 129 z’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kuko Abunzubumwe Ltd yagaragarije Urukiko Rukuru ko icyo iregera ari ugutesha agaciro icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’ibidukikije cyo gutwara amashyamba yayo. [12] Avuga kandi ko Leta y’u Rwanda (Minisiteri y'Ibidukikije) yasabye Urukiko ko niruramuka rusanze koko ikirego cyatanzwe N’abunzubumwe Ltd kigamije gukuraho icyemezo cy’Umuyobozi, ruzasuzume indi nzitizi yo kutakira ikirego cyayo kubera kurenza ibihe byo kurega, rushingiye ku ibaruwa yo ku wa 30/10/2019 yiswe "gutakamba" yandikiye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, rukayihuza n’ibiteganywa n’ingingo ya 178 y’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru, iteganya ko mu gihe uwatakambye atishimiye igisubizo yahawe, afite igihe cy’amezi atandatu (6) cyo kuregera urukiko gitangira kubarwa kuva ku munsi yaboneyeho igisubizo. Iyo nta gisubizo yahawe kandi atasubijwe uburenganzira bwe, ashobora gusaba urukiko ruburanisha imanza z’ubutegetsi gutegeka ko
## Page 5
uburenganzira bwe bwubahirizwa. Icyo kirego gitangwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe", rusanga nyuma yo gutakamba ku wa 30/10/2019, Abunzubumwe Ltd yaragombaga gutanga ikirego mbere yuko ibihe birenga, ariko ko yo aho gutanga ikirego yongeye gutakamba ku wa 30/03/2022, no ku wa 01/07/2022, kugira ngo ibashe kubona uburenganzira bwo kurega. [13] Akomeza avuga ko Abunzubumwe Ltd itakwitwaza ibyo kuba yaragiye ikomeza gutakamba, kuko bene iyo ngingo Urukiko rw’Ikirenga rwayitanzeho umurongo mu rubanza RADA001/11/CS rwaciwe ku wa 27/4/2012, haburana KIST na Hafashimana Anastase, aho mu gika cyarwo cya 14 rwavuze ko gutakamba bikorwa inshuro imwe, ko iyo habayeho gutakamba inshuro nyinshi, itakamba rya mbere ari ryo riherwaho mu kubara ibihe byo gutanga ikirego.., ko ibyo byanashimangiwe mu rubanza RADA0029/11/CS rwaciwe ku wa 16/05/2014, haburana Gakwaya Emmanuel na UNR, ndetse no mu rubanza RADA00007/2018/CA rwabaye hagati ya Karamutsa Gerard na Leta y’u Rwanda. Bityo ko Urukiko Rukuru rwemeje ko ikirego cyayo kitakiriwe kubera ko rwasanze yararengeje ibihe byo gutanga ikirego, nk’uko rwabisobanuye neza mu bika bya 10-15 by’urubanza rujuririrwa RAD00021/2022/HC/KIG. [14] Asoza asaba Urukiko rw’Ubujurire kuzabisuma maze na rwo rukemeza ko ikirego cya Abunzubumwe Ltd cyatanzwe impitagihe, ko kidashobora kwakirwa ngo gisuzumwe hashingiwe ku ngingo ya 83, igika cya 4, y’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko ikirego kidashobora kwakirwa iyo (...) habayeho kurenza ibihe byo kurega, ndetse no ku ngingo za 93 na 129 z’iryo Tegeko, ndetse no ku manza zavuzwe haruguru. UKO URUKIKO RUBIBONA [15] Ingingo ya 178, igika cya 2 kugeza ku cya 5, y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ibikurikira : “Mbere yo gutanga ikirego, unenga icyemezo cy’umuyobozi agomba kubanza gutakambira umuyobozi ufite ububasha bwisumbuye k’uwafashe icyemezo kinengwa. Umuyobozi utakambiwe agomba gusubiza ubwo butakambe mu gihe cy’ukwezi kumwe (1) kubarwa uhereye umunsi yabuboneyeho. Iyo adasubije, ubutakambe bufatwa nk’aho bufite ishingiro. Mu gihe uwatakambye atishimiye igisubizo yahawe, afite igihe cy’amezi atandatu (6) cyo kuregera urukiko gitangira kubarwa kuva ku munsi yaboneyeho igisubizo. Iyo nta gisubizo yahawe kandi atasubijwe uburenganzira bwe, ashobora gusaba urukiko ruburanisha imanza z’ubutegetsi gutegeka ko uburenganzira bwe bwubahirizwa. Icyo kirego gitangwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe.” Naho ingingo ya 83, igika cya 4 y’iri Tegeko iteganya ko mu mpamvu zituma ikirego kitakirwa harimo kurenza igihe cyo kurega. [16] Urukiko rusomeye hamwe izi ngingo zombi zavuzwe haruguru, rusanga zumvikanisha ko utishimiye icyemezo cy’ubuyobozi agomba kubanza gutakambira umuyobozi ufite ububasha bwisumbuye k’uwafashe icyemezo mbere yo kuregera Urukiko, yaba atishimiye igisubizo yahawe akaregera Urukiko mu gihe cy’amezi atandatu (6) gitangira kubarwa kuva ku munsi yaboneyeho igisubizo, yaba nta gisubizo yabonye, akaba yatanga ikirego mu gihe cy’ukwezi kumwe (1) asaba ko uburenganzira yasabye ntiyasubizwa bwubahirizwa, cyangwa se akaregera Urukiko mu gihe cy’amezi atandatu atangira kubarwa nyuma y’ukwezi kumwe atakambye. Zumvikanisha kandi ko mu gihe atubahirije ibyo bihe byo kuregera Urukiko, ikirego cye kitakirwa. [17] Ku birebana n’uru rubanza, dosiye igaragaza ko mu iburanisha ry’urubanza rujuririrwa RAD 00021/2022/HC/KIG, uhagarariye Abunzubumwe Ltd yasobanuye ko icyo baregera ari ugukuraho icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri. Igaragaza kandi ko ku wa 30/10/2019, Abunzubumwe Ltd
## Page 6
yandikiye Minisitiri w’Intebe ibaruwa yiswe : “Gutakamba”, yakirwa ku wa 01/11/2019, ariko ntibasubizwa ; ku wa 30/03/2022, ndetse no ku wa 01/07/2022, banditse izindi baruwa zo gutakamba nabwo ntibasubizwa. Igaragaza na none ko Abunzubumwe Ltd yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru ku wa 29/09/2022. [18] Ku bijyanye no kumenya itakamba riherwaho mu kubara ibihe byo gutanga ikirego mu gihe habayeho gutakamba inshuro irenze imwe, Urukiko rw’Ikirenga rwabitanzeho umurongo mu rubanza No RADA001/11/CS2 rwaciye ku wa 27/4/2012, haburana KIST na Hafashimana Anastase, aho Hafashimana Anastase yatakambiye icyemezo cy’Ubutegetsi yari yafatiwe, ntiyasubizwa mu buryo bweruye, hashize igihe arongera aratakamba, nabwo ntiyasubizwa, atakamba ku nshuro ya gatatu, akaba yarabaraga ibihe byo gutanga ikirego mu Rukiko ahereye ku itakamba rya nyuma, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwemeza ko ibihe byo kuregera Urukiko bibarwa uhereye igihe itakamba rya mbere ryakorewe. Ibi nibyo byanashimangiwe mu rubanza RADA0029/11/CS rwaciwe ku wa 16/05/2014, haburana Gakwaya Emmanuel na UNR, ndetse no mu rubanza RADA00007/2018/CA rwaciwe ku wa 09/11/2018, haburana Karamutsa Gerard na Leta y’u Rwanda, aho uru Rukiko rwasobanuye ko rusanga Karamutsa Gérard na bagenzi be, fatanyije cyangwa se umwe ku giti cye, bari bafite igihe cy’amezi atandatu (6) cyo kuregera Urukiko Rukuru, gitangira kubarwa nyuma y’ukwezi kumwe (1) guhera batakambye bwa mbere ku wa 19/12/20153. [19] Urukiko rurasanga, nk’uko byasobanuwe haruguru, itakamba ryakozwe ku nshuro ya mbere ni ryo riherwaho mu kubara ibihe byo gutanga ikirego. Kuba rero Abunzubumwe Ltd yaratakambye bwa mbere mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Intebe ku wa 30/10/2019, ikakirwa ku wa 01/11/2019, ariko ntihabwe igisubizo, bivuze ko yagombaga kuba yatanze ikirego mu gihe cy’amezi atandatu (6) uhereye ku wa 01/12/2019 (nyuma y’ukwezi itakambye), nk’uko ingingo ya 178 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 yibukijwe haruguru ibiteganya, bikaba rero byumvikana ko yagombaga kuba yagitanze bitarenze ku wa 01/06/2020. Bityo rero, kuba Abunzubumwe Ltd yaratanze ikirego ku wa 29/09/2022, hashize igihe kirenga imyaka ibiri n’amezi icumi, birumvikana ko yaregeye Urukiko Rukuru impitagihe. [20] Urukiko rurasanga, nubwo nta kigaragaza ko Abunzubumwe Ltd yaregeye ko uburenganzira yatakambiye bwubahirizwa nk’uko yabivugaga ku rwego rwa mbere ishingiye ku ngingo ya 78, igika cya 3, y’Itegeko Nº 22/2018 ryavuzwe haruguru, ariko n’iyo biza kuba ari byo yaregeye nabwo yagombaga kuba yaratanze ikirego mu gihe cy’ukwezi kumwe, kibazwe guhera ku wa 01/12/2019, ni ukuvuga ko icyo kirego cyagombaga kuba cyatanzwe bitarenze ku wa 31/12/2019. Bityo, kuba yaratanze ikirego ku wa 29/09/2022, birumvikana ko itubahirije ibihe byo kurega, nk’uko n’Urukiko Rukuru rwabyemejwe. [21] Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe haruguru, no ku ngingo ya 178 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 yibukijwe haruguru, Urukiko rurasanga nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze kwemeza ko ikirego cyatanzwe na Abunzubumwe Ltd kitakiriwe. Bityo ubujurire bwayo nta shingiro bufite. 2.Kumenya niba indishyi zo gushorwa mu manza, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka bisabwa muri uru rubanza bifite ishingiro [22] Uhagarariye Abunzubumwe Ltd n’umwunganira bavuga ko bashingiye ku ngingo ya 111 y’Itegeko Nº22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru basaba Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Leta y’u Rwanda (Ministeri y’Ibidukikije) guha Abunzubumwe Ltd amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka angana na miliyoni eshatu (3.000.000Frw). Bavuga kandi ko indishyi n’amafaranga y’ibyagiye ku rubanza, Leta y’u Rwanda (Ministeri y’Ibidukikije) isaba Abunzubumwe Ltd ntazo yahabwa, kuko nta shingiro zifite, ko ariko Urukiko rusanze hari amafaranga y’ibyagiye ku rubanza agomba gutangwa, hakurikizwa amategeko kuko ayo isaba ari menshi.
2 Uru rubanza ruri mu Cyegeranyo cy’Ibyemezo by’Inkiko, Igitabo cya 3, N° 14, urupapuro rwa 95 kugeza ku rupapuro rwa 99. 3 Reba igika cya 19.
## Page 7
[23] Uhagarariye Leta y'u Rwanda (Minisiteri y'Ibidukikije) avuga ko amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka angana na miliyoni eshatu (3.000.000Frw) Abunzubumwe Ltd isaba ntayo ikwiye guhabwa, kuko nta shingiro afite. Avuga kandi ko ashingiye ku ngingo za 110 na 111 z' Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru, asaba Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Abunzubumwe Ltd mu izina ry'umuyobozi wayo guha Leta y’u Rwanda (Minisiteri y’Ibidukikije) indishyi zingana na miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) kubera kuyishora mu manza z’amaherere na miliyoni imwe (1.000.000 Frw) y’ikurikiranarubanza n'igihembo cya Avoka. UKO URUKIKO RUBIBONA [24] Ingingo ya 111 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ibikurikira : “Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ni ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza kiburanishirizwa rimwe n’ikirego cy’iremezo. Gishobora kandi kwakirwa kikanaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe”. [25] Urukiko rurasanga, kuba Abunzubumwe Ltd yarajuriye byaratumye Leta y'u Rwanda (Minisiteri y'Ibidukikije) ikurikirana inaburana uru rubanza. Hashingiwe rero ku ngingo ya 111 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 yibukijwe haruguru, birumvikana ko amafaranga y’ibyagiye ku rubanza Leta y'u Rwanda (Minisiteri y'Ibidukikije) isaba afite ishingiro ; bityo mu bushishozi bwarwo rukaba ruyigeneye amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) y’igihembo cya Avoka n’amafaranga ibihumbi magana abiri (200.000Frw) y’ikurikiranarubanza, kuri uru rwego, agomba gutangwa na Abunzubumwe Ltd. Naho ayo Abunzubumwe Ltd isaba, Urukiko rurasanga itagomba kuyahabwa kuko ubujurire bwayo nta shingiro bwahawe. [26] Ku byerekeye indishyi zo gushorwa mu manza Leta y'u Rwanda (Minisiteri y'Ibidukikije) isaba, Urukiko rurasanga zitagomba gutangwa, kuko itagaragaza aho zishingiye. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [27] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe N’abunzubumwe Ltd nta shingiro bufite. [28] Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Leta y'u Rwanda (Minisiteri y'Ibidukikije) bufite ishingiro kuri bimwe. [29] Rwemeje ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza RAD00021/2022/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 09/02/2024. [30] Rutegetse Abunzubumwe Ltd kwishyura Leta y'u Rwanda (Minisiteri y'Ibidukikije) amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) y’igihembo cya Avoka n’amafaranga ibihumbi magana abiri (200.000Frw) y’ikurikiranarubanza, kuri uru rwego. [31] Ruvuze ko ingwate y‘amagarama yatanzwe ihwanye n’ibyakozwe mu rubanza.