RSOCA 00042/2023/HC/KIG
Where an employer fails to organize elections for employee representatives and their mandate has expired, an employee is not required to refer a labour dispute to non-existent representatives before approaching the Labour Inspector or the courts. The absence of representatives is the employer's fault and cannot...
Source-derived case information.
- Citation
- BIZIMANA V. CROIX ROUGE RWANDAISE
- Parties
- Appellant: Bizimana Paul; Respondent: Croix Rouge Rwandaise
- Court
- High Court
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 15 February 2024
- Case Number
- BIZIMANA V. CROIX ROUGE RWANDAISE
- Procedural Posture
- Labour Appeal / Appeal From Preliminary Objection Decision
- Outcome
- Appeal allowed
- Legal Topics
- Unlawful Dismissal, Employee Representatives, Exhaustion of Internal Remedies, Labour Dispute Procedure
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Bizimana Paul
Appellant
Croix Rouge Rwandaise
Respondent
Procedural Posture
Labour Appeal / Appeal From Preliminary Objection Decision
Legal Issues
- 1 Whether an employee must refer a dispute to employee representatives whose mandate expired before accessing external remedies
- 2 Whether failure by the employer to organize new elections for employee representatives can prejudice the employee's right to seek redress
Ratio Decidendi
Where an employer fails to organize elections for employee representatives and their mandate has expired, an employee is not required to refer a labour dispute to non-existent representatives before approaching the Labour Inspector or the courts. The absence of representatives is the employer's fault and cannot prejudice the employee's procedural rights.
Court Disposition
Appeal allowed
Orders
- The decision of the Gasabo Intermediate Court refusing to admit Bizimana's claim is set aside.
- The case is remitted to the Gasabo Intermediate Court for a hearing on the merits.
Full Case Text
Judgment text and source record
21 paragraphs
# RSOCA 00042/2023/HC/KIG
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-02-15 - Case/document no.: BIZIMANA V. CROIX ROUGE RWANDAISE - Collection: High Court
## Text
## Page 1
BIZIMANA v. CROIX ROUGE RWANDAISE [Rwanda URUKIKO RUKURU – RSOCA 00042/2023/HC/KIG (Gatete, P.J.) 15 Gashyantare 2024] Amategeko agenga umurimo – Kwirukanwa bidakurikije amategeko – Gushyikiriza ikibazo intumwa z’abakozi – Ingaruka zo kutiyambaza intumwa z’abakozi ku mukozi wirukanywe bidakurikije amategeko – Umukozi wirukanywe mu kigo ntiyayambaze inzira yo kugeza ikibazo cye ku ntumwa z’abakozi muri icyo kigo kubera ko zaranginje manda hakaba hataratorwa izindi zizisimbura, ntiyazitirwa n’umukoresha we uburenganzira bwo kwiyambaza izindi nzego z’umurimo harimo Ubugenzuzi bw’umurimo n’inkiko zibifitiye ububasha kuko iryo aba atari ikosa rye ahubwo ari iry’umukoresha we utaratoresheje izindi. Incamake y’ikibazo: Bizimana Paul wari umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda kuva ku itariki ya 07/01/2000, agengwa n’amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi (Contrat à durée indéterminée/Indeterminate employment contract), ku itariki ya 12/10/2020 yaje kwirukanwa, avuga ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaba yari yabanje gutakambira umukoresha we asaba ko hakubahirizwa itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, birananirana yiyambaza Umugenzuzi w’Umurimo, uyu ahuza impande zose; nyuma ubwumvikane burananirana, atanga icyemezo cyemerera Bizimana kuregera Urukiko rufite ububasha. Bizimana yaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, urugereko ruburanisha imanza z’umurimo, asaba ko rwemeza ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko, akagenerwa indishyi zishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Croix Rouge muri urwo rubanza itanga inzitizi yo kuba Bizimana atarabanje kugeza ikibazo cye ku ntumwa z’abakozi. Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza kutakira ikirego cya Bizimana ku mpamvu y’uko atabanje gushyikiriza ikibazo cye intumwa z’abakozi; bityo, ko atubahirije ibiteganywa n’ingingo ya 102 y’Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda. Bizimana yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru avuga ko manda y’intumwa z’abakozi yari yararangiye mu mwaka wa 2018 kandi ko Iteka rya Minisitiri ryariho icyo gihe ritateganyaga “tacite reconduction”, ko n’Iteka rya Minisitiri ryashyizweho nyuma y’itegeko ry’umurimo ryo mu 2018, nta ntumwa z’abakozi zashyizweho kugeza yirukanywe mu mwaka wa 2020; bityo, ko atagombaga kugeza ikibazo cye ku ntumwa z’abakozi zitabagaho. CROIX Rouge yo ivuga ko intumwa z’abakozi zatowe kandi zariho Bizimana asezererwa, akaba atarigeze yandikira izo ntumwa ngo azigezeho ikibazo, ngo nazo zimubwire ko manda yazo yarangiye ku buryo ntacyo zamumarira maze abone kujya ku Mugenzuzi w’Umurimo; ikavuga ko urega atubahirije umuhango (Procedure) w’ingenzi wo kubanza kugeza ikibazo ku ntumwa z’abakozi mbere yo gutanga ikirego. Incamake y’icyemezo: Umukozi wirukanywe mu kigo ntiyayambaze inzira yo kugeza ikibazo cye ku ntumwa z’abakozi muri icyo kigo kubera ko zaranginje manda hakaba hataratorwa izindi zizisimbura, ntiyazitirwa n’umukoresha we ku burenganzira bwo kwiyambaza izindi nzego z’umurimo harimo Ubugenzuzi bw’umurimo n’inkiko zibifitiye ububasha kuko iryo aba atari ikosa rye ahubwo ari iry’umukoresha we utaratoresheje izindi.
## Page 2
Ubujurire bufite ishingiro. Amagarama arasubitswe. Amategeko yashingiwe: Iteka rya Minisitiri N°01 ryo ku wa 11/11/2014 rigena uburyo intumwa z’abakozi zitorwa n’uko zuzuza inshingano zazo, ingingo ya 5 Iteka rya Minisitiri N° 003/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 ryerekeye intumwa z’abakozi, ingingo ya 4. Nta manza zifashishijwe
Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Bizimana Paul avuga ko yatangiye gukorera Croix Rouge y’u Rwanda kuwa 07/01/2000, agengwa n’amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi (Indeterminate employment contract), ku itariki 12/10/2020 yaje kwirukanwa ku buryo bw’amaherere byitiriwe ikosa rikomeye ritagaragajwe ku buryo butaziguye, nyirabayazana yaje kuba ihindurirwa ry’umurimo amanurwa mu ntera, akaba yaratakambiye umukoresha asaba ko hakubahirizwa itegeko rigenga umurimo mu Rwanda n’amasezerano y’akazi bagiranye, akabifata uko yishakiye, akaba asanga bikwiye gufatwa nko kwirengagiza nkana ibiteganijwe bigomba gushingirwaho mu gusesa amasezerano y’akazi ndetse n’ibiteganijwe n’itegeko rigenga amasezerano muri rusange, ko uko kwirukanwa kukaba kutarubahirije amategeko kwamuvukije byinshi. Bizimana Paul yareze Croix Rouge Rwandaise mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo maze ikirego cyandikwa kuri RSOC 00211/2021/TGI/GSBO. [2] Bizimana Paul avuga ko asaba urwo Rukiko guhabwa indishyi kubera ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Integuza, Imperekeza, Gusubizwa amafaranga y’ubwizigame bwihariye bungana na 3% n’inyungu zayo, Guhabwa amashimwe, Kwishyurwa amafaranga ya regularization, Kwishyurwa amafaranga yasigaye ku mushahara w’ukwezi kwa 10/2020, kwishyurirwa imisanzu ya RSSB; Indishyi z’igihombo yatejwe, Gutesha agaciro icyemezo cyo kwirukanwa ku kaz, Indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakozwe n’Igihembo cy’Avoka n’ikurikiranarubanza. [3] Me Kaboyi Benoit uburanira Croix Rouge Rwandaise yatanze inzitizi ishingiye ku ngingo ya 102 y’Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, asaba ko ikirego cyatanzwe na Bizimana Paul kitakwakirwa ngo kuko hari imihango irebana no gukemura impaka zihariye z’umurimo mu bwumvikane itubahirijwe, akavuga ko Bizimana Paul yagombaga kubanza kugeza ikibazo cye ku ntumwa z’abakozi muri icyo kigo mbere yo kukijyana mu bugenzuzi bw’umurimo. [4] Kuwa 05/01/2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko inzitizi yatanzwe n’uburanira Croix Rouge Rwandaise ifite ishingiro maze rutegeka ko ikirego RSOC
## Page 3
0211/2022/TGI/GSBO Bizimana Paul yashyikirije Urukiko kitakiriwe kuko Bizimana Paul ngo atigeze yubahiriza ibiteganywa n’ingingo ya 102 y’Itegeko N°66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu gihe Croix Rouge Rwandaise ifite intumwa z’abakozi zagombaga kubanza gukemura impaka z’umurimo hagati ye n’umukoresha mbere yuko zishyikirizwa umugenzuzi w’umurimo kandi rutegeka ko ingwate y’amagarama yatanzwe na Bizimana Paul ihwanye n’ibyakozwe mu rubanza. [5] Bizimana Paul ntiyishimiye imikirize y’ uru rubanza, arajurira iyo nzitizi mu Rukiko Rukuru maze ikirego cye cyandikwa kuri RSOCA 00042/2023/HC/KIG, maze iburanisha ry’urubanza rishyirwa kuwa 16/01/2024 aho uwo munsi wageze ababuranyi bose bitabye ; Bizimana Paul yunganiwe na Me Hategekimana Gregoire afatanije na Me Musanabera Athanasie naho Croix Rouge Rwandaise ihagarariwe na Me Kaboyi Benoit ; iburanisha rirangiye, hemezwa ko urubanza ruzasomwa kuwa 15/02/2024. [6] Mu myanzuro y’urubanza no mu iburanisha ry’uru rubanza, Bizimana Paul avuga ko ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri N°01 ryo ku wa 11/11/2014 rigena uburyo intumwa z’abakozi zitorwa n’uko zuzuza inshingano ndetse n’ingingo ya 4 y’ Iteka rya Minisitiri N° 003/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 ryerekeye intumwa z’abakozi ryakurikizwaga urubanza ruba zigaragaza ko intumwa z’abakozi n’abasimbura bazo zitorerwa manda y’imyaka itatu (3) …. “; ko rero muri CRR intumwa z’abakozi zatiwe muri 2015 zikaba zaragombaga kurangiza manda yazo muri 2018, ko nyuma y’icyo gihe nta zindi ntumwa z’abakozi zongeye gutorwa kugeza hasohotse irindi teka ryo muri 2020 aribwo yirukanywe ku kazi, nabwo akaba nta numwa z’abakozi zongeye gutorwa; ko rero asanga igihe yirukanywe nta ntumwa z’abakozi zari mu kigo cya CRR bityo akaba ataragomba kuzandikira kuko zitari ziriho ariyo mpamvu yahise ajyana ikirego cye mu Bugenzuzi bw’umurimo ndetse nyuma akigeza mu Rukiko; ko rero asanga ikirego cyaragombaga kwakirwa n’Urukiko Rwisumbuye bityo akaba asaba uru Rukiko kwemeza ko ikirego cye cyagombaga kwakirwa maze kikoherezwa mu Rukiko Rwisumbuye kugirango kiburanishwe mu mizi. [7] Me Kaboyi Benoit ahagarariye Croix Rouge Rwandaise mu izina ry’Umuyobozi wayo avuga ko Croix Rouge Rwandaise yashyikirije Urukiko inyandiko igaragaza “Itangazo ku gikorwa cyo gutegura amatora y’intumwa z’abakozi” yo ku wa 13/05/2015 aribo Mujiji Noël, Murungi Angélique, Mukandanga Spéciose na Kayijamahe Emmanuel batorewe kuba intumwa z’abakozi muri icyo kigo; naho Twayigize Pierre Colomb, Twagirayezu Emmanuel, Karangwa Eugène na Mushimiyimana Louise batorerwa kuba abasimbura, ngo kuba CRR yaragaragaje ko ifite intumwa z’abakozi, Bizimana Paul akaba atarigeze yandikira izo ntumwa ngo azigezeho ikibazo ngo nazo zimubwire ko manda yazo yarangiye kuburyo ntacyo bamumarira maze abone kujya k’Umugenzuzi w’umurimo, ko asanga ibyo Bizimana Paul avuga ko izo ntumwa z’abakozi zarangije manda nta shingiro byahabwa kuko niba itegeko ryarateganije ko uwo muhango (Procedure) w’ingenzi wo kubanza kugeza ikibazo ku ntumwa z’abakozi ugomba gukorwa ngo na Bizimana Paul yagombaga kuwubahiriza mbere yo gutanga ikirego bityo ko ngo Bizimana Paul ntabwo yubahirije ibiteganywa n’ingingo ya 102 y’itegeko N° 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda iteganya uburyo bwo gukemura impaka zihariye z’umurimo mu bwumvikane; ko rero CRR yo ihamya ko igihe Bizimana Paul yajyaga kuregera umugenzuzi w'umurimo yari ifite intumwa z'abakozi kandi nawe akaba atagaragaza ko yazandikiye zikamubwira ko zitabasha kumufasha kuko manda yazo yarangiye.
## Page 4
[8] Ikibazo gisuzumwa muri uru rubanza n’ukumenya niba mu gihe manda y’intumwa z’abakozi y’imyaka itatu yarangiye, izo ntumwa ziba zigifite ububasha bwo gukora imirimo yazo kuburyo umukozi wirukanwe afite inshingano zo kubanza kubaregera mbere yo kuregera Umugenzuzi w’umurimo. II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA Kumenya niba mu gihe manda y’intumwa z’abakozi y’imyaka itatu yarangiye, izo ntumwa ziba zigifite ububasha bwo gukora imirimo yazo kuburyo umukozi wirukanwe afite inshingano zo kubanza kubaregera mbere yo kuregera Umugenzuzi w’umurimo. [9] Mu myanzuro y’urubanza, Bizimana Paul avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwiremgagije nkana ingingo ya 95 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 igena ubusumbane bw’amategeko aho mu gika cyayo cyanyuma igira iti “Nta tegeko rivuguruza iririsumba”. Akomeza kandi avuga ko Urukiko rwirengagije nkana ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri N°01 ryo ku wa 11/11/2014 rigena uburyo intumwa z’abakozi zitorwa n’uko zuzuza inshingano igira mu gace kayo ka mbere kandi isobanutse neza aho ivuga iti: “Intumwa z‟abakozi zitorerwa manda y‟imyaka itatu (3) …”; ko ibikubiye muri iyi ngingo bikaba ari nabyo byagaruwe uko biri mu ngingo ya 4 y’ Iteka rya Minisitiri N° 003/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 ryerekeye intumwa z’abakozi ryakurikizwaga urubanza ruba aho iyi ngingo nayo igira iti: “Intumwa z’abakozi n’abasimbura bazo zitorerwa manda y’imyaka itatu (3) …. “; ngo akaba Urukiko rwarihanukiriye rwemeza ko Iteka rya Minisitiri N°01 ryo ku wa 11/11/2014 rigena uburyo intumwa z’abakozi zitorwa n’uko zuzuza inshingano ritateganyije manda y’intumwa z’abakozi kandi atariko biri nk’uko babigaragaje mu gika kibanza maze ngo Urukiko ruhitamo gushingira icyemezo cyarwo ku nyandiko Croix Rouge Rwandaise yashyikirije Urukiko yitwa ‘Amabwiriza ajyanye n’igikorwa cyo gutegura amatora y’intumwa z’abakozi no gushyiraho komite z’ubuzima n’umutekano ku kazi mu bigo byigenga byabaye muri Gashyantare 2015”, akaba Urukiko rwo rwarayihaye izina rya:“Itangazo ku gikorwa cyo gutegura amatora y’intumwa z’abakozi” yo ku wa 13/05/2015”. Akomeza avuga ko imigirire nk’iyi yo gushingira icyemezo ku mabwiriza (Instructions) mu mwanya w’Iteka (Order/Arrêté) asanga ari ukwirengagiza nkana ingingo ya 95 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 igena ubusumbane bw’amategeko aho mu gika cyayo cyanyuma igira iti “Nta tegeko rivuguruza iririsumba”. Amabwiriza ya Minisitiri (Ministerial Instructions/Instructions Ministérielles) yiswe muri kopi y’urubanza “Inyandiko Croix Rouge Rwandaise yashyikirije Urukiko yitwa “Itangazo ku gikorwa cyo gutegura amatora y’intumwa z’abakozi” yo ku wa 13/05/2015”, Urukiko rwayasumbishije Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo intumwa z’abakozi zitorwa ryaba iryo muri 2014, ryaba iryo muri 2020. Iteka rya Minisitiri rigaragara mu bivugwa mu gace ka 5° k’ingingo ya 95 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 aho igira iti: “Amategeko asumbana mu buryo bukurikira: 1° Itegeko Nshinga; 2° Itegeko Ngenga; 3° Amasezerano mpuzamahanga yemejwe n’u Rwanda; 4° Itegeko risanzwe; 5° Amateka; ko rero mu mahame y’amategeko(doctrine) amabwiriza yakagombye gufatwa nk’inyandiko isobanura (details) Iteka rya Minisitiri ashingiyeho; ko rero, kudaha agaciro ingingo ya 5 y’Iteka rya Ministiri ryo muri 2014 bagumye kuvuga ryakurikizwaga hatorwa intumwa z’abakozi muri Croix Rouge Rwandaise cyangwa se nibura ingingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri ryo muri 2020 ryakurikizwaga urubanza ruburanwa, hakimakazwa amabwiriza ya Minisitiri mu mwanya w’Iteka rye, basanga atari akarengane gusa ahubwo binanyuranije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 95; bityo basaba ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku
## Page 5
nzitizi yatanzwe na Croix Rouge Rwandaise giteshwa agaciro kuko nta shingiro gifite maze rugategeka ko urubanza RSOC 00211/2022/TGI/GSBO ruburanishwa mu mizi. [10] Mu iburanisha ry’urubanza, Bizimana Paul yunganiwe na Me Hategekimana Gregoire afatanije na Me Musanabera Athanasie bavuga icyatumye bajurira ari ibisobanuro Umucamanza yatanze biri mu gika cya 12 ku rupapuro rwa kane cy’urubanza rujuririrwa; ko basanga mu Iteka rya Minisitiri ryo mu mwaka wa 2014 mu ngingo ya 5 ryashyiragaho intumwa z’abakozi zigahabwa manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe nyuma yaho abari intumwa bashaka indi manda bongeye kwiyamamaza, bakaba bashobora gutorwa cyangwa ntibatorwe; ko rero kuba hari intumwa z’abakozi zatowe ku Iteka rya Minisitiri ryo muri 2014 zarangije manda yazo y’imyaka itatu maze ntihagire izindi zitorwa, kandi muri iryo teka nta tacite reconduction yari iteganyijwe, ndetse haza no gusohoka irindi teka rya Minisitiri mu mwaka wa 2020 ryerekeye intuma z’abakozi, akaba nabwo nta ntumwa z’abakozi zashyizweho; ko rero bigaragara ko Bizimana Paul yirukanywe kuwa 20/10/2020 nta ntumwa z’abakozi Croix Rouge Rwandaise ifite bityo ngo ntabwo Bizimana Paul yari kwandikira intumwa z’abakozi zitabaho ariyo mpamvu yahisemo kwandikira Umugenzuzi w’umurimo maze ntiyakwandikira intumwa z’abakozi muri CRR kuko ntazo iki kigo cyari gifite kuko atari ubanza guca ku ntumwa z’abakozi iyo zihari kandi ngo na CRR yemera ko nta numwa z’abakozi zari zihari; asaba uru Rukiko gutegeka ko uru rubanza ruburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. [11] Me Kaboyi Benoit ahagarariye Croix Rouge Rwandaise mu izina ry’Umuyobozi wayo avuga ko Croix Rouge Rwandaise yashyikirije Urukiko inyandiko igaragaza “Itangazo ku gikorwa cyo gutegura amatora y’intumwa z’abakozi” yo ku wa 13/05/2015 aribo Mujiji Noël, Murungi Angélique, Mukandanga Spéciose na Kayijamahe Emmanuel batorewe kuba intumwa z’abakozi muri icyo kigo; naho Twayigize Pierre Colomb, Twagirayezu Emmanuel, Karangwa Eugène na Mushimiyimana Louise batorerwa kuba abasimbura, ngo kuba CRR yaragaragaje ko ifite intumwa z’abakozi, Bizimana Paul akaba atarigeze yandikira izo ntumwa ngo azigezeho ikibazo ngo nazo zimubwire ko mandat yazo yarangiye kuburyo ntacyo bamumarira maze abone kujya k’Umugenzuzi w’umurimo, ko asanga ibyo Bizimana Paul avuga ko izo ntumwa z’abakozi zarangije mandat nta shingiro byahabwa kuko niba itegeko ryarateganije ko uwo muhango (Procedure) w’ingenzi wo kubanza kugeza ikibazo ku ntumwa z’abakozi utakozwe na Bizimana Paul kandi itegeko ryarawuteganije, ko rero ikirego cye kitagomba kwakirwa kuko ari umuhango ugomba kubanza kubahirizwa mbere yo gutanga ikirego bityo ko ngo Bizimana Paul ntabwo yubahirije ibiteganywa n’ingingo ya 102 y’itegeko N° 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda iteganya uburyo bwo gukemura impaka zihariye z’umurimo mu bwumvikane aho igira iti:” Intumwa z’abakozi mu kigo zikemura mu bwumvikane impaka zihariye z’umurimo hagati y’umukoresha n’abakozi. Iyo intumwa z’abakozi zidashoboye gukemura izo mpaka mu bwumvikane, uruhande bireba rubimenyesha Umugenzuzi w’Umurimo w’aho ikigo giherereye…”; ko rero Croix Rouge Rwandaise(CRR) ikomeje gusaba urukiko rwajuririwe narwo kutazakira ubujurire bwa Bizmana Paul kuko butubahirije inzira y’ubwumvikane mu gukemura impaka yarafitanye n’umukoresha we mbere yo kuregera urukiko kuko CRR yo ihamya ko igihe Bizimana ajya kuregera umugenzuzi w'umurimo yari ifite intumwa z'abakozi kandi nawe akaba atagaragaza ko yazandikiye zikamubwira ko zitabasha kumufasha kuko manda yazo yarangiye. [12] Mu iburanisha, Me Kaboyi Benoit ahagarariye Croix Rouge Rwandaise yavuze igihe ko Bizimana Paul yirukanwa hari intumwa z’abakozi muri CRR, ko zakomeje gukora n’ubwo zari
## Page 6
zararangije manda yazo ariko ngo zari zihari, ko rero Bizimana Paul yagombaga kuziregera mbere yo kuregera Umugenzuzi w’umurimo kuko ari umuhango uteganijwe n’amategeko. UKO URUKIKO RUBIBONA [13] Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri N°01 ryo ku wa 11/11/2014 rigena uburyo intumwa z’abakozi zitorwa n’uko zuzuza inshingano zazo ivuga iti : ”Intumwa z‟abakozi zitorerwa manda y‟imyaka itatu (3). Zishobora kongera gutorwa” ; iyi ngingo yumvikanisha ko mu gihe intumwa y’abakozi isoje manda yayo y’imyaka itatu ishingano zayo ziba zirangiye, kereka hongeye kuba amatora maze igatorwa. [14] Ingingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri N° 003/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 ryerekeye intumwa z’abakozi ivuga iti : ” Intumwa z’abakozi n’abasimbura bazo zitorerwa manda y’imyaka itatu (3) ishobora kongerwa” ; iyi ngingo yumvikanisha ko hari igihe kigenwe cya manda y’intumwa z’abakozi ari imyaka itatu, ikaba ishobora kongerwa ; byumvikanisha ko utakomeza kuba intumwa y’abakozi manda yawe yarangiye keretse wongeye gutorerwa indi manda. [15] Uru Rukiko rusanga ibyo Urukiko Rwisumbuye rwashingiyeho rwanga kwakira ikirego cya Bizimana Paul bikubiye mu gika cya 11 na 121 cy’urubanza rujuririrwa, Umucamanza yarasobanuye ko Iteka rya Minisitiri N°01 ryo ku wa 11/11/2014, Croix Rouge Rwandaise yashingiyeho ishyiraho intumwa z’abakozi, nta manda yateganyaga ku ntumwa z’abakozi, iteka ryateganyije manda rikaba ryarasohotse mu mwaka wa 2020, ko rero Bizimana Paul rero ntaho yashingira avuga ko intumwa z’abakozi mu kigo nta bubasha bari bafite bwo gufata icyemezo kuko iteka ryateganyije manda ryasohotse 2020; ko rero Bizimana Paul atubahirije ibiteganywa n’ingingo ya 102 y’Itegeko N°66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, kuko ataregeye intumwa intumwa z’abakozi mbere yo kuregera Umugenzuzi w’umurimo , ko ikirego RSOC 00211/2022/TGI/GSBO cya Bizimana Jean Paul yashyikirije urukiko kitakiriwe ngo urubanza rusuzumwe mu mizi. [16] Uru Rukiko rusanga Iteka rya Minisitiri N°01 ryo ku wa 11/11/2014 ryavuzwe hejuru ryateganya manda y’imyaka itatu ku intumwa z’abakozi, izo ntumwa zikaba zishobora kongera gutorwa; akaba nk’uko byasobanuwe mu gika cya 102 cy’urubanza rujuririrwa hakaba harabaye
1 Kuba uhagarariye BIZIMANA Paul avuga ko intumwa z’abakozi mu kigo cya Croix Rouge Rwandaise nta bubasha bari bafite bwo gufata icyemezo ngo kuko manda yabo yarangiye mu mwaka wa 2018, agashingira ku ngingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri n° 003/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 ryerekeye intumwa z’abakozi, iteganya manda y’imyaka itatu (3) ku ntumwa z’abakozi, urukiko rurasanga imvugo ye nta gaciro yahabwa kuko iteka rya minisitiri N°01 ryo ku wa 11/11/2014, Croix Rouge Rwandaise yashingiyeho ishyiraho intumwa z’abakozi, nta manda yateganyaga ku ntumwa z’abakozi, iteka ryateganyije manda rikaba ryarasohotse mu mwaka wa 2020, rero ntaho yashingira avuga ko intumwa z’abakozi mu kigo nta bubasha bari bafite bwo gufata icyemezo kuko iteka ryateganyije manda ryasohotse 2020, kuba rero BIZIMANA Paul atarigeze yegera izo ntumwa kugira ngo zibanze zikemure impaka z’umurimo zari hagati ye n’umukoresha nk’uko itegeko ry’umurimo ribiteganya mbere yo gushyikiriza ikibazo cye umugenzuzi w’umurimo, ni ibigaragaza ko ikirego cye kitagomba kwakirwa. 2 10. Urukiko rurasanga nk’uko bigaragazwa mu nyandiko Croix Rouge Rwandaise yashyikirije urukiko yitwa “Itangazo ku gikorwa cyo gutegura amatora y’intumwa z’abakozi” yo ku wa 13/05/2015, Mujiji Noël, Murungi Angélique, Mukandanga Spéciose na Kayijamahe Emmanuel batorewe kuba intumwa z’abakozimuri icyo kigo. Naho Twayigize Pierre Colomb, Twagirayezu Emmanuel, Karangwa Eugène na Mushimiyimana Louise batorerwa kuba abasimbura.
## Page 7
amatora y’intumwa z’abakozi yo ku wa 13/05/2015, byumvikanisha ko manda yabo y’imyaka itatu yari kurangira kuwa 12/05/2018; akaba intumwa z’abakozi zari kongera gutorwa kugirango zihabwe indi manda, byumvikanisha ko igihe iyi manda yari irangiye, ikigo CRR cyari gifite inshingano yo gukoresha andi matora ariko nk’uko bigaragara nta yandi matora yabayeho, akaba kudakoresha andi matora ari ikosa rya CRR rikaba rutaba ikosa ry’umukozi. Kuba rero nta yandi matora yabayeho kuva kuwa 12/05/2018 bigaragaza ko nta ntumwa z’abakozi zari muri icyo kigo, akaba ari naho uru Rukiko rusanga ibivugwa na Me Kaboyi Benoit ko intumwa zari zarangije manda yazo muri 2018 zakomeje akazi kazo nyuma ya manda yazo akaba nta gaciro byahabwa kuko zaba zarakoraga mu buryo bunyuranije n’amategeko bityo n’ibyemezo byose zari gufata byari kuba binyuranije n’amategeko kuko batari bagifite inshingano zo kuba intumwa z’abakozi, kuko kugirango bakomeze akazi kabo bagombaga kongera gutorwa. [17] Urukiko rusanga mu rubanza rujuririrwa mu gika cya 12, Umucamanza yasobanuye ko Bizimana Paul ntaho yashingira avuga ko intumwa z’abakozi mu kigo nta bubasha zari zifite bwo gufata icyemezo kuko iteka ryateganyije manda y’intuma z’abakozi ryasohotse 2020; akaba rero uru Rukiko rusanga Bizimana Paul yarirukanwe kuwa 20/10/2020 hari Iteka rya Minisitiri N° 003/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 ryerekeye intumwa z’abakozi Minisitiri ryasohotse mu Igazeti kuwa 19/03/2020 ariko ikigo CRR ntabwo cyari gifite intumwa z’abakozi kuko izatowe muri 2025 zarangije manda yazo muri 2018, kuba rero Me Kaboyi Benoit uhagarariye CC avuga ko izo ntumwa zakomeza gukora nta gaciro byahabwa kuko iri teka ryavuzwe hejuru riteganya ko kongererwa manda bisaba gukora andi matora kandi ntayabaye(nta tacite reconduction iteganijwe); ibi rero byumvikanisha ko Bizimana Paul yirukanwe nta ntumwa z’abakozi bari muri icyo kigo cya CRR kuko kuba hari itegeko ryerekeye intumwa z’abakozi ni kimwe ariko no kuzitora zigakora inshingano zazo nacyo n’ikindi, akaba intumwa z’abakozi zagombye kuba zarashyizweho na CRR bityo ntabwo CRR yakwitwaza kutubahiriza inshinganzo zayo ngo bigire ingaruka ku bandi bantu harimo n’abakozi bayo; kuba rero Me Kaboyi Benoit avuga ko Bizimana Paul yagombaga kubanza kuregera intumwa z’abakozi mbere yo kuregera Umugenzuzi w’umurimo kuko ari umuhango uteganijwe n’amategeko, akaba uru Rukiko rusanga utaregera cyangwa ngo wandikire umuntu utabaho cyangwa urwego rutabaho kuko utanabona ugusubiza, kandi akaba intumwa zijyaho habaye amatora akaba ntayo CRR yigeze ikoresha kuva hasohotse Iteka rya mu kwezi kwa 3/2020; akaba rero kuba igihe Bizimana Paul yirukanwe nta ntumwa z’abakozi zari mu kigo CRR maze akaregera Umugenzuzi w’umurimo bifite ishingiro; bityo rero icyemezo cyafashwe mu rubanza RSOC 00211/2021/TGI/GSBO rwaciwe n’’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa 05/01/2023 cyo kutakira ikirego cya Bizimana Paul cyo kwirukanwa binyuranijwe n'amategeko kikaba kivanweho; uru rubanza rukaba rugomba gusubizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugirango ruburanishwe mu mizi. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [18] Rwemeje ko ubujurire bwa Bizimana Paul ku nzitizi yo kutakira ikirego cye bufite ishingiro. [19] Rwemeje ko imikirize y’Urubanza RSOC 00211/2021/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa 05/01/2023, ihindutse.
## Page 8
[20] Rwemeje ko uru rubanza rusubizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugirango urwo Rukiko ruruburanishe mu mizi. [21] Rutegetse ko amagarama y'uru rubanza abaye asubitswe.