NTAWERA v. NTAGANDA
# NTAWERA v. NTAGANDA - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2015-09-18 - Case/document no.: RCAA 0020/15/HC/KIG - Collection: High Court ## Text ## Page 1 NTAWERA v. NTAGANDA [Rwanda URUKIKO RUKURU – RCAA 0020/15/HC/KIG (Nzabonimana, P.J.) 18 Nzeri 2015] Amategeko agenga ububasha...
Source-derived case information.
- Citation
- RCAA 0020/15/HC/KIG
- Court
- High Court
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 18 September 2015
- Case Number
- RCAA 0020/15/HC/KIG
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
11 paragraphs
# NTAWERA v. NTAGANDA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2015-09-18 - Case/document no.: RCAA 0020/15/HC/KIG - Collection: High Court
## Text
## Page 1
NTAWERA v. NTAGANDA [Rwanda URUKIKO RUKURU – RCAA 0020/15/HC/KIG (Nzabonimana, P.J.) 18 Nzeri 2015] Amategeko agenga ububasha bw’inkiko – ububasha bw’urukiko rukuru – igihe ubujurire bwa kabiri bwakirwa mu rukiko rukuru – kuba haribyari kujuririrwa mu rukiko rubanziriza urwajuririwemo ntibikorwe nti bitafatwa nk`impamvu y`urubanza rudasobanuye yatuma ubujurire bwe bwa kabiri bwakirwa – Itegeko ngenga n° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere,imikorere n’ububasha by’inkiko, ingingo ya 106. Incamake y’ikibazo: Urubanza rwatangiriye mu Rukiko rw`Ibanze rwa Kacyiru aho Ntawera yaregaga Ntaganda, Sindambiwe, Nyirakimonyo na Buturutse kuko baguze bakanagurisha imitungo itari iyabo kandi nta bubasha yabahaye ari we nyiribintu, maze urwo Rukiko rwanga kwakira ikirego cye rushingiye ku kuba ikiburanwa Ntaganda yarayitsindiye mu rundi rubanza kandi akaba atararutambamiye. Ntawera yajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabomaze rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, maze yongera ajuririra muri uru Rukiko avuga ko urubanza ajuririra rukwiye gufatwa nk`urutagaragaza na busa impamvu rwashingiyeho ngo kuko hafashwe icyemezo cyo kutakira urubanza ku muntu umwe ariko ntirwagira icyo ruvuga ku bandi baburanyi. Ntaganda yiregura avuga ko ikiburanwa cyari kimwe n`igarama ryatanzwe ari rimwe , ko rero umucamanza atari gutandukanya ikiburanwa kandi ari kimwe, Sindambiwe na we avuga ko ikirego bareze ari kimwe , ko kandi iyo basanga atari ko bimeze urega aba yarabijuririye mu rukiko rwisumbuye naho Nyirakimonyo na Buturutse bavuga ko ibyo Ntawera yakagombye kubijuririra mu Rukiko Rwisumbuye, kuba batarabijuririye ntabwo yavuga ko urubanza rudasobanuye. Incamake y’icyemezo: kuba haribyari kujuririrwa mu rukiko rubanziriza urwo yajuririryemo, uru rukiko rukaba ntaho rwahera rusuzuma ubujurire bwe mu gihe icyemezo avuga kitigeze kijuririrwa ngo gifatweho icyemezo n`urukiko rubanziriza uru bityo rero bikaba bitafatwa nk`impamvu y`urubanza rudasobanuye yatuma ubujurire bwe bwa kabiri bwe bwakirwa. Ubujurire ntibwakiriwe. Amagarama y’urubanza aherereye ku wajuriye. Amategeko yashingiweho: Itegeko ngenga n° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere,imikorere n’ububasha by’inkiko, ingingo ya 106 Itegeko ryo kuwa 30/07/1888 rigenga amasezerano cyangwa imirimo nshinganwa, ingingo ya 258 Nta manza zifashishijwe Urubanza
## Page 2
I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rw`Ibanze rwa Kacyiru aho Ntawera yaregaga NTAGANDA Jean Baptiste, Sindambiwe Simon, Nyirakimonyo Josephine na BUTURUTSE Emmanuel kuko baguze bakanagurisha imitungo itari iyabo kandi nta bubasha yabahaye ari we nyiribintu , urukiko rwanga kwakira ikirego cye rushingiye ku kuba ikiburanwa NTAGANDA Jean Baptiste yarabitsindiye mu rundi rubanza kandi akaba atararutambamiye. [2] NTAWERA Therese yarujururiye mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, na rwo rwemeza ko ikirego cye nta shingiro hagumaho imkirize y`urubanza rwajuririwe. [3] Ntawera Therese na none ntiyishimira iyo imikirize ayijuririra muri uru rukiko, ikirego cyandikwa kuri RCAA 0020/15/HC/KIG. Avuga ko urubanza rujuririrwa rukwiye gufatwa nk`urutagaragaza na busa impamvu rwashingiyeho ngo kukohafashwe icyemezo cyo kutakira urubanza ku muntu umwe ariko ntirwagira icyo ruvugaku bandi baburanyi [4] Urukiko rugomba gusuzuma niba iyo mpamvu ituma urubanza rujuririrwa rukwiye gufatwa nk`urutagaragaza na busa impamvu rushingiyeho ku buryo ubujurire bwe bwa kabiri bwakwakirwa hashingiwe biteganywa n`ingingo ya 106, 1° y’itegeko ngenga n° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere,imikorere n’ububasha by’inkiko II.IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba iby`urega avuga ko kuba urukiko rutakiriye ikirego ku muntu umwe ariko ntirugire icyo ruvuga ku bandi bandi baburanyi ari impamvu yatuma ubujurire bwa kabiri bwakirwa hashingiwe biteganywa n`ingingo ya 106, 1° y’itegeko ngenga n° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere,imikorere n’ububasha by’inkiko III.ISESENGURA RY`IKIBAZO KIGIZE URUBANZA [5] Me Nkundabatware Albert avuga ko ashingiye ku ngingo ya 106 COFCJ agace ka mbere aho umucamanza atagaragaje impamvu na busa yashingiyeho afata icyemezo (absence de motivation), aha asobanura ko mu Rukiko rw’ Ibanze Ntawera yareze abantu benshi, haza kuvuka inzitizi ijyanye no kuba icyo Ntawera aregera hari urubanza rwagihaye Ntaganda kandi urwo rubanza ngo rukaba rwarabaye itegeko.Kuba harafashwe icyemezo ku muntu umwe ariko ntirwagira icyo ruvuga ku bandi baburanyi, mu rukiko Rwisumbuye na none umucamanza yahagarariye kuri iyo nzitizi [6] Me Ndahimana Jean Bosco uburanira Ntaganda Avuga ko ikiburanwa cyari kimwe n`igarama ryatanzwe ari rimwe , ko rero umucamanza atari gutandukanya ikiburanwa kandi ari kimwe [7] Me Mugemanyi uburanira Sindambiwe na we avuga ko ikirego bareze ari kimwe , ko kandi iyo basanga atari ko bimeze urega aba yarabijuririye mu rukiko rwisumbuye , ntabwo yabikora bwa mbere kandi ari mu bujurire bwa kabiri.
## Page 3
[8] Me YANKURIJE Dative uburanira Baturutse Emmanuel na Nyirakimonyo Josephine avuga ko urubanza rwasobanuwe bihagije kuba hararegwaga abantu benshi ariko rugafata icyemezo ku baburanyi bamwe, ibyo urega yakagombye kubijuririra mu Rukiko Rwisumbuye , kuba batarabijuririye ntabwo yavuga ko urubanza rudasobanuye. UKO URUKIKO RUBIBONA [9] Urukiko rurasanga ibyo Ntawera Therese avuga ko urukiko rutagize icyo ruvuga ku bandi baburanyi ahubwo rukaba rwarafashe icyemezo ku muburanyi umwe, byakagombye kuba byarajuririwe mu rukiko rubanza kuko icyo cyemezo avuga cyafatiwe mu rukiko rw`ibanze ariko ntiyakijuririra, uru rukiko rero rukaba ntaho rwahera rusuzuma ubujurire bwe mu gihe icyemezo avuga kitigeze kijuririrwa ngo gifatweho icyemezo n`urukiko Rwisumbuye. [10] Ingingo ya 106, 1° y’itegeko ngenga n° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere,imikorere n’ububasha by’inkiko y’itegeko ngenga n° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere,imikorere n’ububasha by’inkiko,nkuko ryavuguruwe kugeza ubu, ivuga ko Urukiko Rukuru ruburanisha imanza z’imbonezamubano, zaciwe mu rwego rwa kabiri n’Urukiko Rwisumbuye mu gihe izo manza : Zitagaragaza na busa impamvu zishingiyeho mu icibwa ryazo zishingiye ku Itegeko ritakiriho cyangwa zaraciwe n’Urukiko rutabifitiye ububasha [11] Urukiko rushingiye kuri iyo ngingo , no ku bisobanuro biri mu gika cya (9) , rurasanga kuba urukiko rutakiriye ikirego ku muntu umwe ariko ntirugire icyo ruvuga ku bandi bandi baburanyi nkuko abivuga bitafatwa nk`impamvu y`urubanza rudasobanuye yatuma ubujurire bwe bwa kabiri bwe bwakirwa, bityo bukaba butakiriwe, urubanza rwajuririwe rukaba rudahindutse. Ku birebana n`indishyi [12] Uburanira Baturutse Emmanuel na Nyirakimonyo Josephine asaba ko urukiko rwamugenera amafaranga ibihumbi Magana atanu (500.000 FRW) y`ikurikiranarubanza na miliyoni imwe (1.000.000 FRW) y`igihembocy`Avoka yose hamwe akaba 1.500.000 FRW [13] Uburanira Ntaganda Jean Baptiste na we asaba ko urukiko rwamugenera mafaranga 1.700.000 FRW y`ikurikiranarubanza nay`igihembocy`Avoka. [14] Hashingiwe ku ngingo ya 258 yo mu gitabo cya gatatu cy`urwunge rw`amategeko mbonezamubano iteganya ko igikorwa cyose cy`umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse, Urukiko rurasanga , mu bushishozi bw`urukiko Ntawera Therese agomba guha Baturutse Emmanuel na Nyirakimonyo Josephine 600.000 Frw akubiyemo igihembo cy`avoka n`ikurikiranarubanza agenwe mu bushishozi bw`urukiko kuko ayatswe ari ikirenga. [15] Rushingiye na none kuri iyo ngingo, no kubushishozi barwo rurasanga Ntawera Therese agomba guha Ntaganda Jean Baptiste 600.000 Frw akubiyemo igihembo cy`avoka n`ikurikiranarubanza IV ICYEMEZO CY’URUKIKO
## Page 4
[16] Rwemeje ko ubujurire bwa Ntawera Therese butakiriwe; [17] Rwemeje ko imikirize y` urubanza RCA 0364/14/TGI/GSBO rwaciwe n`Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa 06/02/2015 idahindutse ; [18] Rutegetse Ntawera Therese guha Baturutse Emmanuel na Nyirakimonyo Josephine 600.000 Frw akubiyemo igihembo cy`avoka n`ikurikiranarubanza. [19] Rumutegetse na none guha Ntaganda Jean Baptiste 600.000 Frw akubiyemo igihembo cy`avoka n`ikurikiranarubanza. [20] Ruvuze ko amafaranga y`amagarama Ntawera Therese yatanze ari we aherereyeho. [21] Ruvuze ko uru rubanza rutajuririrwa ;