GAPCO RWANDA SARL v. RUBAYIZA
# GAPCO RWANDA SARL v. RUBAYIZA - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2015-12-11 - Case/document no.: GAPCO RWANDA SARL V. RUBAYIZA - Collection: Supreme Court ## Text ## Page 1 GAPCO RWANDA SARL v. RUBAYIZA [Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RCOMA 0162/12/CS (Mukamulisa, P.J., Mutashya...
Source-derived case information.
- Citation
- GAPCO RWANDA SARL V. RUBAYIZA
- Court
- Supreme Court
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 11 December 2015
- Case Number
- GAPCO RWANDA SARL V. RUBAYIZA
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
24 paragraphs
# GAPCO RWANDA SARL v. RUBAYIZA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2015-12-11 - Case/document no.: GAPCO RWANDA SARL V. RUBAYIZA - Collection: Supreme Court
## Text
## Page 1
GAPCO RWANDA SARL v. RUBAYIZA [Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RCOMA 0162/12/CS (Mukamulisa, P.J., Mutashya na Munyangeri, J.) 11Ukuboza 2015] Amategeko agenga amasezerano – Amasezerano y’inyongera – Amasezerano y’inyongera akurikizwa hamwe n’ayo ashamikiyeho, biragendana, ntiyafatwa ukwayo ngo n’ayo ashamikiyeho afatwe ukwayo, aruzuzanya. Amategeko agenga amasezerano – Kwishyura ubukode – Amasezerano afatwa nkaho akomeje iyo arangiye igihe cyateganyijwe umukode akaguma mu nzu, bityo uwakodesheje akaba agomba kwishyura igihe cyose yabaye muri iyo nzu. Indishyi – Indishyi zo gusiragizwa n’ikurikiranarubanza zigenwa iyo uzisaba afite ibyo yatsindiye mu rubanza ariko zikagenwa mu bushishozi bw’urukiko iyo izo asabye ari nyinshi, Itegeko ryo kuwa 10/07/1888 rigenga amasezerano cyangwa imirimo nshinganwa, ingingo ya 258. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza ruturuka ku masezerano y’ubukode bwa station ya essence na Mazout y’imyaka itanu uwitwa RUBAYIZA yagiranye na GAPCO RWANDA SARL, nyuma ntiyubahirizwa bituma RUBAYIZA aregera Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi asaba ko ayo masezerano yaseswa hakanafatwa ibindi byemezo bishamikiye kuri uko kutayubahiriza maze urukiko rwemeza ko amasezerano y’ubucuruzi y’ubukode bwa station asubikwa. Nyuma y‘icibwa y‘urubanza mu mizi, urukiko rwemeza ko amasezerano y’ubukode bwa station asheshwe ku makosa ya GAPCO RWANDA SARL, runategeka kandi GAPCO gukura ibikoresho n’umutungo wayo wose ifite mu kibanza kigasubizwa nyiracyo RUBAYIZA, akanahabwa 500.000Frw y’indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka. Urukiko rwemeza kandi ko GAPCO RWANDA SARL nta mafaranga ikwiye kubaza RUBAYIZA kubera ko yishyuwe, ko amasezerano asheshwe ku makosa ya GAPCO itaragaragaje ubushake bwo gukosora amakosa yari mu masezerano. Nyuma yaho GAPCO RWANDA SARL ijuririra mu Rukiko rw’Ikirenga ivuga ko Umucamanza wa mbere yafashe icyemezo ashingiye ku masezerano ya avenant au contrat, ko atagize ubushake bwo gusubira mu mibare y’umwenda akanga no gusuzuma ibimenyetso byatanzwe. RUBAYIZA nawe yatanze ubujurire bwuririye ku bundi asaba kwishyurwa ubukode, kwishyurwa 1.500.000 Frw ahwanye n‘ubukode bw’igihe cy’amezi 36, gusubizwa amafaranga yishyuye ELECTROGAZ, hamwe n’indishyi zinyuranye. GAPCO RWANDA SARL yo ivuga ko umucamanza atagombaga gushingira kuri avenant au contrat nº 01 yonyine yagombaga kurangira kuwa 31/12/2011 kandi hari amasezerano nyamukuru yo kuwa 28/05/2007 iyo avenant yari ishamikiyeho. RUBAYIZA avuga ko nawe aha agaciro amasezerano nyamukuru kuko niho ibibazo byose bituruka kuko ivuga ku myaka y’ubukode bwa station n’ukuntu yagombaga kwishyurwa. GAPCO RWANDA SARL ivuga ko umucamanza wa mbere yasheshe amasezerano atitaye kuyisubiza ubukode yari yatanze kuko amasezerano atari yakarangiye kandi yari amaze gutanga
## Page 2
amafaranga yose y’ubukode, ikavuga kandi ko yari yararetse gucuruza. RUBAYIZA we avuga ko GAPCO RWANDA SARL itigeze ihagarara gucuruza nk’uko ibivuga mu kwezi kwa cumi n’abiri 2010, kuko yavanywe ku ngufu muri station kuwa 08/8/2011 hashingiwe ku cyemezo cy’umuhesha w’inkiko. GAPCO RWANDA SARL ivuga ko hari ayandi masezerano yakozwe n’impande zombi yabonetse nyuma y’iburanisha ariko umucamanza wa mbere yanga gusubukura iburanisha, inavuga ko isaba urukiko gusuzuma inyandiko zose zatanzwe nayo nyuma y’ipfundikira y‘urubanza. RUBAYIZA we yisobanura avuga ko umucamanza yagaragaje ko mu manza z’ubucuruzi ibizashingirwaho bitangwa mu iburanisha ry’ibanze, avuga kandi ko adategetswe gushingira ku bimenyetso ashyikirijwe nyuma y’iburanisha, kuko biba bije ari impitagihe. Ku byerekeye ubujurire bwa RUBAYIZA bwuririye ku bwa GAPCO RWANDA SARL burebana no guhabwa 225.000 Frw y’ubukode bw’ukwezi kwa 3/2007, ubukode bw’amezi 36 ava kuwa 1/10/2007 akageza kuwa 30/9/2010 , hamwe no gusubizwa 3.410.952 Frw GAPCO RWANDA SARL yamukase ku mafaranga y’ubukode, GAPCO RWANDA SARL kuri iki kibazo yisobanura ivuga ko amafaranga yose bagiye batanga bagiye bayandika, avuga ko asaba ko harebwa amafaranga yishyuwe yose, imibare igahuzwa bakabona ibigomba kwishyurwa. RUBAYIZA akaba asaba guhabwa na GAPCO RWANDA SARL indishyi zingana na 2.500.000 Frw y’ikurikiranarubanza no gusiragizwa mu nkiko, na 2.000.000 Frw z’indishyi z’akababaro na 1.000.000 Frw y’igihembo cya avoka. Incamake y’icyemezo: 1. Amasezerano y’inyongera akurikizwa hamwe n’ayo ashamikiyeho, biragendana, ntiyafatwa ukwayo ngo n’ayo ashamikiyeho afatwe ukwayo, aruzuzanya. 2. Amasezerano afatwa nkaho akomeje iyo arangiye igihe cyateganyijwe umukode akaguma mu nzu, bityo uwakodesheje akaba agomba kwishyura igihe cyose yabaye muri iyo nzu. 3. Indishyi zo gusiragizwa n’ikurikiranarubanza zigenwa iyo uzisaba afite ibyo yatsindiye mu rubanza ariko zikagenwa mu bushishozi bw’urukiko iyo izo asabye ari nyishi. Ubujurire nta shingiro bufite. Ubujurire bwuririye ku bundi bufite ishingiro kuri bimwe. Amagarama y’urubanza aherereye kuwareze. Amategeko yashingiweho: Itegeko ryo kuwa 10/07/1888 rigenga amasezerano cyangwa imirimo nshinganwa, ingingo ya 258. Nta manza zifashishijwe.
## Page 3
Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Tariki ya 25/8/2006 RUBAYIZA Alexis yagiranye amasezerano y’ubukode bw’ubucuruzi bw’inyubako zigize station ya essence na Mazout ndetse n’ibindi bijyanye nabyo na Société GAPCO RWANDA SARL. Ayo masezerano yagombaga kumara imyaka itanu. RUBAYIZA Alexis yareze GAPCO Rwanda mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi avuga ko itubahirije amasezerano bagiranye, asaba ko yaseswa, anasaba ko hafatwa n’ibindi byemezo bishamikiye kuri uko kutubahiriza amasezerano. [2] Mu iburanisha ry’ibanze ku kirego cyihutirwa, Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi rwafashe icyemezo gitegeka ko amasezerano y’ubucuruzi y’ubukode bwa station iri mu kibanza n° 1125 i NYAGATARE aba asubitswe, GAPCO RWANDA SARL ikanavana ibicuruzwa byayo muri station no gusubiza imfunguzo, RUBAYIZA Alexis akabona uko atangira kuyivugurura. [3] Urubanza mu mizi rwaciwe ku wa 07/07/2011, Urukiko rwemeza ko ikirego cya RUBAYIZA Alexis gifite ishingiro kuri bimwe, rwemeza ko amasezerano y’inyongera yashyizweho umukono ku wa 29/07/2008 arimo amakosa akabije ku buryo atari kubasha gushyirwa mu bikorwa atabanje gukosorwa, RUBAYIZA Alexis akaba yarasabye GAPCO RWANDA SARL ko ayo masezerano abanza gukosorwa ariko GAPCO RWANDA Sarl ntigire icyo ibikoraho, rwemeza ko amasezerano y’ubukode bwa station iri mu kibanza nº 1125 i Nyagatare yabaye hagati ya RUBAYIZA Alexis na GAPCO RWANDA SARL asheshwe ku makosa ya GAPCO RWANDA SARL, rutegeka GAPCO gukura ibikoresho n’umutungo wayo wose ifite mu kibanza Nº1125 i Nyagatare kigasubizwa nyiracyo RUBAYIZA Alexis ndetse rutegeka GAPCO RWANDA SARL kwishyura RUBAYIZA Alexis 500.000Frw y’indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka. [4] Mu gusobanura icyemezo cyarwo, Urukiko rwavuze ko ku masezerano yose uko ari 4 impande zombi zagiye zikorana, akwiye gushingirwaho mu kureba niba harabayeho kuyubahiriza ari ayabaye ku wa 29/07/2008 yiswe „Avenant au contrat nº1“ kubera ko aya masezerano yaje akuraho ibitarumvikanwagaho byose mu mikoranire yabo mbere y’uko ashyirwaho umukono nk’uko bigaragara mu ngingo yayo ya mbere yayo, bivuze ko nta mafaranga y’ubukode ubwo aribwo bwose RUBAYIZA Alexis akwiye kubaza akomoka ku masezerano yabanjirije ayo ku wa 29/07/2008 kuko aya yaje asimbura ayabanje yose. [5] Urukiko rwasanze kandi GAPCO RWANDA SARL nta mafaranga ikwiye kubaza RUBAYIZA Alexis, kubera ko muri ayo masezerano impande zombi zumvikanye ko amafaranga GAPCO RWANDA SARL yose yari iberewemo na RUBAYIZA Alexis ko ayo mafaranga ayishyuwe hakoreshejwe uburyo bw’ihwanyamyenda. [6] Urukiko rwasanze ibivugwa na RUBAYIZA ko nyuma yo gusinya ayo masezerano yasanze harimo amakosa agasaba GAPCO RWANDA SARL ko yakosorwa ikabyanga bifite ishingiro bikaba n’impamvu ituma Urukiko rwemeza ko ayo masezerano asheshwe ku makosa
## Page 4
ya GAPCO itaragaragaje ubushake bwo gukorana na RUBAYIZA Alexis ngo amakosa akosorwe. [7] GAPCO RWANDA SARL ntiyishimiye imikirize y’urubanza, maze ijuririra mu Rukiko rw’Ikirenga ivuga ko Umucamanza wa mbere yafashe icyemezo ashingiye ku masezerano ya «avenant au contrat»; kuba atarigeze agira ubushake bwo gusubira mu mibare y’umwenda; kuba yaranze gusuzuma ibimenyetso byatanzwe nyuma y’ipfundikira no kuba yaraciye GAPCO RWANDA SARL amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka, yirengagije ko RUBAYIZA Alexis ariwe wishe amasezerano. [8] RUBAYIZA Alexis nawe yatanze ubujurire bwuririye ku bundi bujyanye no kwishyurwa ubukode bw’ukwezi kwa werurwe 2007, kwishyurwa 1.500.000 Frw ahwanye n‘ubukode bw’igihe cy’amezi 36 , gusubizwa amafaranga yishyuye ELECTROGAZ, hamwe n’indishyi zinyuranye. [9] Iburanisha ry’urubanza ryabaye ku wa 28/10/2015 , ababuranyi bose bitabye, GAPCO ihagarariwe na Me ZAWADI Steven, naho RUBAYIZA Alexis yunganiwe na Me MUNYAMASOKO Jovit. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA Kumenya niba umucamanza ataragombaga gushingira kuri avenant au contrat nº 01 [10] Me ZAWADI Steven uburanira GAPCO RWANDA SARL, avuga ko umucamanza yashingiye kuri „avenant au contrat nº 01“ yo kuwa 29/7/2008 kandi „avenant“ bitavuga amasezerano y’inyongera, ko ahubwo bivuga amasezerano avuguruye umucamanza atagombaga gushingiraho yonyine, ko amasezerano nyamukuru iyo „avenant“ yari ishamikiyeho ari ayo ku wa 28/05/2007, iyo „avenant“ yo kuwa 29/7/2008 ikaba yahinduraga ingingo imwe gusa irebana n’ubukode bw’ikibanza, iyo „avenant“ rero ikaba itarasimburaga amasezerano yo ku wa 28/05/2007, ahubwo hari ibyo yahinduragamo, ko umucamanza yashingiye ku masezerano yo ku wa 28/5/2007 ariko ntiyita kuri „avenant“ yagombaga kurangira ku wa 31/12/2011. [11] RUBAYIZA Alexis avuga ko nubwo GAPCO RWANDA SARL ivuga ko amasezerano yo ku wa 28/5/2007 ayaha agaciro cyane, ko nawe ako gaciro ayagaha kuko ngo niyo soko y’ibibazo byose. Avuga kandi ko muri ayo masezerano, ingingo ya 2 ivuga ko akodesheje na GAPCO RWANDA SARL imyaka 3, ingingo ya 3 yo ikavuga ukuntu bamwishyura. Akavuga ko ayo amasezerano yakozwe na GAPCO RWANDA SARL we ari mu bitaro, yamara gukira agasanga arimo amakosa akereka GAPCO RWANDA SARL ko imubereyemo umwenda wa 9.000.000 Frw. [12] Me MUNYAMASOKO Jovit umwunganira avuga ko RUBAYIZA Alexis yagiye yandikira amabaruwa menshi GAPCO RWANDA SARL ayigaragariza ko muri iyo „avenant“ harimo amakosa ashingiye ku gihe amasezerano yagombaga kurangirira muri Nzeri 2011, GAPCO RWANDA SARL ikandika ko azageza mu Kuboza 2011.
## Page 5
UKO URUKIKO RUBIBONA. [13] Urukiko rurasanga amasezerano y’inyongera (avenant) ari amasezerano asinywa hagati y’abasinye amasezerano y’ibanze (contrat principal) ari nayo aba ashamikiyeho, agamije kuvugurura cyangwa gusobanura ibitumvikana neza mu masezerano y‘ibanze, cyangwa kugira ibyongerwamo bituma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ibanze ryoroha (Un avenant désigne, dans le domaine juridique, une convention écrite permettant de modifier un contrat antérieur et toujours en vigueur, par exemple en ajoutant une nouvelle clause ou en rectifiant certains éléments propres aux conditions ou modalités d'engagements. Il faut généralement préciser les points sur lesquels la convention initiale est modifiée et rappeler à l'inverse ceux sur lesquels le contrat reste inchangé. Les deux documents doivent en effet rester cohérents l'un envers l'autre1). [14] Urukiko rurasanga amasezerano yo kuwa 29/7/2008 yiswe „avenant au contrat nº 01“, ari amasezerano y’inyongera ahindura ibiciro by’ubukode n’igihe agomba guhera ashyirwa mu bikorwa, akagaragaza igihe agomba gutangirira, n’igihe agomba kurangirira. [15] Urukiko rurasanga amasezerano y’inyongera akurikizwa hamwe n’ayo ashamikiyeho, biragendana, ntiyafatwa ukwayo ngo n’ayo ashamikiyeho afatwe ukwayo, aruzuzanya, kuba rero Me ZAWADI uhagarariye GAPCO avuga ko umucamanza atagombaga kuvuga ko ari amasezerano y’inyongera, nta gaciro bifite kuko inyito ubwayo ntacyo ihindura ku ishyirwa mu bikorwa ryayo, icyangombwa ni uko agomba gukurikizwa hatibagiwe ayo ashamikiyeho, ntihakurikizwe amwe ngo andi asigare, ikindi kandi ntabwo uhagarariye GAPCO RWANDA SARL asobanura neza mu miburanire ye, icyo yifuza cyari gukorwa, n’ingaruka zabyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubukode yabaye hagati ya GAPCO RWANDA SARL na RUBAYIZA Alexis. Kumenya niba umucamanza yaragombaga gusubira mu mibare kugira ngo hagaragare ufitiye undi umwenda. [16] Uhagarariye GAPCO RWANDA SARL avuga ko umucamanza wa mbere, mu gusesa amasezerano, atitaye ku burenganzira bwa GAPCO bwo gusubizwa ubukode bwari busigaye kuko ngo bwagombaga kurangirana n’ukwezi kwa 12/2011 Avuga kandi ko yaretse gucuruza mu kwezi kwa 12/2010, ko mbere yari yamaze gutanga amafaranga y‘ubukode yose y’umwaka wa 2011, ariko umucamanza mu gusesa amasezerano, ntiyibuka gutegeka RUBAYIZA gusubiza amafaranga ya GAPCO RWANDA SARL y’umwaka wose wa 2011 yamuhaye angana na 5.400.000 Frw arenze ku yo yagombaga kubona. [17] Me MUNYAMASOKO Jovit avuga ko GAPCO RWANDA SARL itigeze ihagarara gucuruza mu kwezi kwa cumi n’abiri 2010, kuko yavanywe ku ngufu muri station ku wa 1http://www.journaldunet.com/business/pratique/dictionnaire-economique-et
financier/17280/avenant-definition-traduction.html
## Page 6
08/8/2011 hashingiwe ku cyemezo cy’umuhesha w’inkiko, ko byagaragaye kandi ko uwitwa RUTAGUNGIRA Célestin yaje kurangura mazout na Essence ku matariki ya 16/12/2010 . Akongeraho kandi ko ku wa 17/3/2011, bisabwe n’Akarere ka Nyagatare, uwitwa MUHIMPUNDU wari Manager wa station i Nyagatare, yanditse urwandiko rugaragaza ko RUTAGUNGIRA Célestin ategetse ko havomwa Mazout na Essence muri Tank za RUBAYIZA Alexis . UKO URUKIKO RUBIBONA [18] Urukiko rurasanga kuba GAPCO RWANDA SARL ivuga ko yaretse gucuruza mu kwezi kwa 12 k’umwaka wa 2010, kandi ko yari yaramaze gutanga ubukode bwose bwa 2011, ibyo bitahabwa agaciro kuko, nkuko bigaragara mu nyandiko zigize dosiye, GAPCO yakuwe muri iyo station ku ngufu ku wa 8/8/2011 nkuko bigaragazwa n’inyandiko y’irangiza rubanza ryakozwe kuwa 4/8/2011. [19] Urukiko rurasanga kandi, amasezerano ya „avenant“ yaragombaga kurangira kuwa 30/9/2010, ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka 3 uhereye kuwa 01/10/2007ari nayo tariki „avenant“ yagombaga gutangiriraho gushyirwa mu bikorwa, GAPCO RWANDA SARL ikaba yari yaramenyeshejwe ko amasezerano yayo na RUBAYIZA Alexis asheshwe kuwa 20/9/2010 nkuko bigaragazwa n’ibaruwa RUBAYIZA Alexis yandikiye GAPCO RWANDA SARL kuri uwo munsi, ariko yo igakomeza gukorera muri iyo station ku buryo byabaye ngombwa ko ihakurwa ku ngufu n’Ubuyobozi ku wa 8/8/2011, bityo ibyo uhagarariye GAPCO RWANDA SARL avuga ko hari umwaka yishyuye wa 2011 akarenzaho amafaranga ahwanye na 5.400.000 frw, nta gaciro byahabwa kuko amafaranga yari yatanze ahwanye n’igihe yamazemo, dore ko amasezerano yagombaga kurangira kuwa 30/9/2011 igasohorwa ku ngufu kuwa 8/8/2011 nta n’ukwezi gusigaye kugirango amasezerano agere ku gihe cyayo cyo kurangira. Ku birebana n’uko umucamanza yanze gusuzuma ibimenyetso byatanzwe nyuma y’ipfundikira ry’iburanisha. [20] Uhagarariye GAPCO RWANDA SARL avuga ko umucamanza wa mbere yanze gusubukura iburanisha kandi hari ayandi masezerano yari abonetse agashyikirizwa urukiko yitwa „Dealership Agreement“ hagati ya GAPCO RWANDA SARL na RUTAGUNGIRA Célestin . Avuga ko umucamanza yari gushishoza ku bijyanye n’amafaranga yishyuzwaga n’impande zombi, kuko ngo yari gusanga nta makosa yagaragaye ku ruhande rwa GAPCO RWANDA SARL, akaba asaba urukiko ko rwasuzuma inyandiko zose zatanzwe na GAPCO RWANDA SARL nyuma y’ipfundikira ry’urubanza. [21] Me MUNYAMASOKO Jovit avuga ko umucamanza yasobanuye kandi agaragaza ko mu manza z’ubucuruzi ibizashingirwaho bitangwa mu iburanisha ry’ibanze, ko kandi umucamanza adategetswe gushingira ku bimenyetso ashyikirijwe nyuma y’iburanisha, kuko biba bije ari impitagihe. UKO URUKIKO RUBIBONA.
## Page 7
[22] Urukiko rurasanga koko umucamanza atari ategetswe gukora isubukura ry’urubanza kuko mu manza z’ubucuruzi ibizashingirwaho bitangwa mu iburanisha ry’ibanze bigasuzumwa nkuko biteganywa mu ngingo za 353, na 355 mu gace ka 6 z’itegeko n° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, GAPCO RWANDA SARL rero ikaba itaragize ubushake bwo kugaragaza ibyo bimenyetso mu iburanisha ry’ibanze kandi yari ifite umwanya wose wo kubitanga. Byongeye kandi nkuko biteganywa n’ingingo ya 69 y’itegeko rimaze kuvugwa, umucamanza ntategetswe gukora isubukura mu gihe asanga icyo kimenyetso gishya kije kitagaragajwe mbere mu iburanisha, ntacyo cyafasha mu ica ry‘urubanza. Ku byerekeye no kumenya niba GAPCO RWANDA SARL itaragombaga gucibwa amafaranga y’ikurikiranarubanza hamwe n’igihembo cya avoka. [23] Uhagarariye GAPCO RWANDA SARL avuga ko umucamanza yayiciye amafaranga y’ikurikiranarubanza ndetse n’igihembo cya avoka yirengagije ko RUBAYIZA Alexis ariwe wishe amasezerano. [24] RUBAYIZA Alexis avuga ko ibyo uhagarariye GAPCO RWANDA SARL nta shingiro bifite, kuko umucamanza yasobanuye impamvu z‘ayo mafaranga yaciwe GAPCO RWANDA SARL, kuko ariyo yasheshe amasezerano bari bagiranye. UKO URUKIKO RUBIBONA. [25] Urukiko rurasanga, nkuko bigaragara mu gika cya 16 cy’urubanza rujuririrwa, iseswa ry’amasezerano ryaraturutse ku mpamvu yuko GAPCO RWANDA SARL yanze gushyikirana na RUBAYIZA Alexis ngo bakosore amakosa agaragara muri „avenant au contrat nº 1“ yavuzwe haruguru no mu masezerano y‘ibanze, akaba ariyo yabaye intandaro yo gusesa amasezerano ku bw’amakosa ya GAPCO RWANDA SARL, bikaba byumvikana ko ari nayo yagombaga gucibwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka kuko amakosa ari ayayo. Ku byerekeye ubujurire bwa RUBAYIZA Alexis bwuririye ku bwa GAPCO RWANDA SARL burebana no guhabwa 225.000 Frw y’ubukode bw’ukwezi kwa 3/2007, ubukode bw’amezi 36 ava kuwa 1/10/2007 akageza kuwa 30/9/2010 , hamwe no gusubizwa 3.410.952 Frw GAPCO RWANDA SARL yamukase ku mafaranga y’ubukode. Ku bijyanye n’ingingo ya mbere yo kwishyurwa 225.000 Frw y’ubukode bw’ukwezi kwa werurwe 2007 [26] RUBAYIZA Alexis avuga ko amasezeramo yo kuwa 1/4/2007 yagiranye na GAPCO RWANDA SARL yagombaga kurangira ku wa 31/9/2007 yaje akurikira ayo ku wa 1/9/2006 yagombaga kurangira ku wa 28/2/2007, ariko ko ukwezi kwa gatatu kwa 2007 kutishyuwe kandi
## Page 8
GAPCO RWANDA SARL yaracururizaga muri iyo station, akaba asaba ko uko kwezi nako yakwishyurwa. [27] Me ZAWADI uburanira GAPCO RWANDA SARL avuga ko amafaranga yose bagiye batanga bagiye bayandika, agasaba ko harebwa amafaranga yishyuwe yose, bagahuza imibare bakabona ibigomba kwishyurwa. UKO URUKIKO RUBIBONA [28] Urukiko rurasanga nyuma yuko amasezerano yo kuwa 1/9/2006 arangira kuwa 28/2/2007, GAPCO RWANDA SARL itarabashije kwerekana ko kuri iyo tariki amasezerano yarangiriyeho, yahise iva muri station mu gihe yari itegereje ko andi asinywa ku wa 1/4/2007, kuba rero nta kigaragaza yuko yahise iva muri iyo station amasezerano ya mbere arangiye, ni ukuvuga ko yakomerejemo ibikorwa byayo by’ubucuruzi, bivuze ko amasezerano yabaye nk‘akomeza nkuko biteganywa n’ingingo ya 394 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano iteganya ko: „Iyo amasezerano arangiye nta rubanza agejeje igihe cyateganyijwe, umukode akaguma mu nzu kandi ayituye, arengeje igihe ntarengwa giteganywa n'amasezerano, n'itegeko cyangwa kigenwa n'umuco, hatangira andi masezerano mashya ashingiye ku kwemera kuteruye kw'umukode na nyiri ugukodesha“, bityo rero, bikaba bifatwa nkaho ayo masezerano yakomeje kuko na GAPCO RWANDA SARL idahakana ko uko kwezi kwa 3/2007 yakubayemo, ntinagaragaze ko yigeze ikwishyura ngo ivuguruze ibyo RUBAYIZA Alexis avuga ko atakwishyuwe, bityo, ayo mafaranga RUBAYIZA asaba y’ukwezi kwa 3/2007 GAPCO RWANDA SARL ikaba igomba kuyamwishyura. Kumenya niba RUBAYIZA Alexis agomba kwishyurwa 1.500.000 Frw akomoka ku gihe cy’ubukode kingana n’amezi 36 ava ku wa 1/10/2007 akagera kuwa 30/09/2010. [29] RUBAYIZA Alexis avuga ko ku itariki ya 28/5/2007, impande zombi zasinye amasezerano y’imyaka itatu ahera ku wa 1/10/2007 akagera ku wa 31/7/2010 amafaranga y’ubukode agakomeza kuba 250.000 Frw. Avuga ko ingingo ya 3 y‘ayo masezerano, yagaragayemo amakosa arimo kuba imyaka itatu y’ubukode yagombaga kuva kuwa 1/10/2007 ikagera ku wa 30/9/2010 ariko mu masezerano bakandika ko azarangira kuwa 31/7/2010. Akavuga kandi ko hatabaye kwibeshya ku gihe gusa, ahubwo ko bibeshye no ku mafaranga y’ubukode, kuko GAPCO RWANDA SARL yagombaga kwishyura amafaranga y’ubukode bw’imyaka itatu , ni ukuvuga amezi 36, ariko mu masezerano mu ngingo ya 3, yishyuye amafaranga 7.500.000 Frw ahwanye n’amezi 30 gusa aho kwishyura 9.000.000 Frw zihwanye n’amezi 36 , ko rero hari 1.500.000 Frw atarishyuwe ahwanye n’amezi atandatu, Me ZAWADI kuri icyo kibazo, avuga ko harebwa amafaranga yishyuwe yose, hakarebwa n’igihe bamazemo, noneho niba hari ayo bacibwa, akava muri ayongayo. UKO URUKIKO RUBIBONA.
## Page 9
[30] Urukiko rurasanga koko amasezerano yo ku wa 28/5/2007 yarateganyaga ko azatangira gukurikizwa guhera ku wa 1/10/2007 akageza ku wa 31/7/2010 ariko mu by‘ukuri yaragombaga kugeza ku wa 30/9/2010 kuko na GAPCO RWANDA SARL yemera ko ayo masezerano yagombaga kumara imyaka 3, kandi imyaka itatu yagombaga kurangira neza ku wa 30/9/2010, ihwanye n’amezi 36, bityo RUBAYIZA Alexis akaba yari afite uburenganzira bwo gusaba ko ayo makosa y’imyandikire yakosorwa muri ayo masezerano, kuko amezi GAPCO RWANDA SARL yagombaga kwishyura yari 36 guhera ku wa 1/10/2007 kugeza ku wa 30/9/2010, ariko yo ikaba yarishyuye 7.500.000 Frw ahwanye n’amezi 30 gusa, ikaba rero igomba kwishyura RUBAYIZA Alexis andi mezi 6 asigaye ahwanye na 1.500.000 Frw. Kumenya niba RUBAYIZA Alexis agomba gusubizwa 3.410.952 Frw GAPCO RWANDA SARL yamukase kuko nayo yari yayaciwe na ELECTROGAZ [31] RUBAYIZA Alexis avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, GAPCO RWANDA SARL yaje nanone gukora amakosa yemerera umukozi wayo w’umu pompiste SAKINDI Samuel gukora ubucuruzi yogereza imodoka kuri station , imusinyira impapuro zimuhesha ideni muri Banque kugirango ashobore gukora iyo mirimo RUBAYIZA Alexis atabizi nta n’uburenganzira amuhaye, nyuma uwo SAKINDI akaza kwiba amazi ya ELECTROGAZ, ubwo bujura bw’amazi bukamwegekwaho. Avuga ko ELECTROGAZ yaje kubivumbura imuca amande ya 1.000.000 Frw, ndetse ikora « regularisation » y’ibirarane byose bari bamaze kugeramo bingana na 2.410.952 Frw, yose hamwe uko ari 3.410.952 Frw GAPCO RWANDA SARL irayatanga. Avuga ko GAPCO RWANDA SARL imaze gucibwa ayo mafaranga, yaje kwereka RUBAYIZA Alexis urupapuro yise « advance payment », uyu akanga kurusinyaho kuko atari we wakoreshaga ikinamba, akaba asaba ko yasubizwa amafaranga GAPCO RWANDA SARL yamukase ku bwishyu bw’ubukode, Me ZAWADI uburanira GAPCO RWANDA SARL avuga ko ayo mafaranga RUBAYIZA Alexis asaba gusubizwa, muri « avenant » ariwe aherereyeho. UKO URUKIKO RUBIBONA [32] Urukiko rurasanga, nubwo ayo mafaranga y’ibirarane bya ELECTROGAZ 2.410.952 Frw ari muri « avenant au contrat nº1 » akaza gukurwa mu mafaranga y’ubukode muri iyo « avenant » , ayo mafaranga ataragombaga gukurwamo, kuko ikibazo cy’amazi cya ELECTROGAZ cyarebaga GAPCO RWANDA SARL wakodesheje icyo kinamba RUBAYIZA Alexis atabizi, ibyo kwishyura amazi ya ELECROGAZ nubwo igice kimwe cyarebaga GAPCO, ikindi gice kikareba RUBAYIZA Alexis aho yashinzwe kwishyura ku bijyanye na « lavage ainsi que les services des véhicules » nkuko byari bikubiye mu masezerano ya nyuma impande zombi zagiranye yo kuwa 28/5/2007 mu ngingo ya 5, ariko ibijyanye no gukodesha ikinamba ntibyari biri muri ayo masezerano yo ku wa 28/5/2007, bityo amazi yakoreshejwe mu kinamba n’umukozi wa GAPCO RWANDA SARL, « facture » yayo ikaba yararebaga GAPCO RWANDA SARL kuko bitari biri muri ayo masezerano, ayo mafaranga uko ari 3.410.952 Frw akaba ataragombaga kuvanwa mu bwishyu bw’ubukode, bityo RUBAYIZA Alexis akaba agomba kuyasubizwa .
## Page 10
Ku byerekeranye no kumenya niba RUBAYIZA Alexis agomba guhabwa indishyi asaba. [33] RUBAYIZA Alexis asaba ko GAPCO RWANDA SARL yamuha indishyi zingana na 2.500.000 Frw y’ikurikiranarubanza no gusiragizwa mu nkiko, na 2.000.000 Frw z’indishyi z’akababaro na 1.000.000 Frw y’igihembo cya avoka, Me ZAWADI we akavuga ko izo ndishyi ntazo yahabwa, kuko izo yagenewe muri « avenant », ibyo byose birimo. UKO URUKIKO RUBIBONA [34] Urukiko rurasanga gusaba indishyi ubwabyo kwa RUBAYIZA Alexis zijyanye no gusiragizwa n’ikurikiranarubanza bifite ishingiro kuko hari ibyo yatsindiye muri uru rubanza, kandi hakaba hari igihombo yagize mu kurukurikirana, bityo hashingiwe ku ngingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, izo ndishyi akaba yazihabwa. [35] Urukiko rurasanga ariko indishyi asaba, zigomba kugenwa n’urukiko mu bushishozi bwarwo kuko izo yasabye ari nyinshi, akaba yagenerwa angana na 500.000 Frw y’ikurikirana rubanza no gusiragizwa, 500.000 Frw y’indishyi z’akababaro, hamwe na 500.000 y’igihembo cya avoka. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO. [36] Rwemeje ko ubujurire bwa GAPCO nta shingiro bufite ; [37] Rwemeje ko ubujurire bwa RUBAYIZA bwuririye ku bwa GAPCO bufite ishingiro kuri bimwe ; [38] Rutegetse GAPCO RWANDA SARL kwishyura RUBAYIZA Alexis 225.000 Frw ahwanye n’ukwezi kwa 3/2007 ; [39] Rutegetse GAPCO RWANDA SARL kwishyura RUBAYIZA Alexis 1.500.000 Frw ahwanye n’amezi 6 y’ubukode ; [40] Rutegetse GAPCO RWANDA SARL kwishyura RUBAYIZA Alexis 500.000 Frw y’ikurikirana rubanza no gusiragizwa, 500.000 Frw y’indishyi z’akababaro, hamwe na 500.000 y’igihembo cya avoka, yose hamwe akaba 1.500.000 Frw ; [41] Rutegetse GAPCO RWANDA SARL gusubiza RUBAYIZA Alexis 3.410.952 Frw yamukase ku bwishyu bw’ubukode ; [42] Ruvuze ko amafaranga y’igarama GAPCO RWANDA SARL yatanze ahwanye n’ibyakozwe muri uru rubanza.