UBUSHINJACYAHA v DUSHIMIMANA
# UBUSHINJACYAHA v DUSHIMIMANA - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-02-14 - Case/document no.: RPAA 00252/2024/CA - Collection: Court of Appeal ## Text ## Page 1 UBUSHINJACYAHA v DUSHIMIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00252/2024/CA (Rutazana, P.J.) 14 Gashyantare...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00252/2024/CA
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 14 February 2024
- Case Number
- RPAA 00252/2024/CA
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
22 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v DUSHIMIMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-02-14 - Case/document no.: RPAA 00252/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v DUSHIMIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00252/2024/CA (Rutazana, P.J.) 14 Gashyantare 2025] Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha – Inyito y’icyaha – Umugambi wo kwica - Kugira ngo hamenyekane niba uwakubise undi ku bushake yari afite umugambi wo kumwica bisuzumirwa mu cyakoreshejwe (intwaro ishobora kwica) mu kumukubita no ku gice cy’umubiri cyakubiswe (mu cyico) Incamake y’ikibazo: Dushimimana yari kumwe na Ngoga basangira inzoga n’abandi bantu hanyuma baza gutongana ariko abo bantu bari bahari barabakiza. Dushimimana yikoza mu rugo azana icyuma agitera Ngoga mu muhogo ahita apfa. Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi icyaha cy’ubwicanyi rusaba ko cyamuhama agahanishwa igifungo cya burundu. Urukiko rwasanze icyaha kimuhama ariko rushingiye ku kuba uregwa yaraburanye yemera icyaha, kuba ari umunyeshuri kandi akiri muto no kuba ari ubwa mbere akoze icyaha, ruramugabanyiriza rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25. Uregwa yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru asaba kongera kugabanyirizwa maze rumugabanyiriza igihano kugeza ku myaka 15 ariko na none ntiyanyurwa yongera kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire asaba ko inyito y’icyaha yahinduka agakurikiranywaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu. Urukiko rwasuzumye ikibazo cyo kumenya niba inyito y’icyaha Dushimimana Vincent ashinjwa ikwiriye guhinduka kikaba gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu. Asobanura ko yatonganye na Ngoga hanyuma akajya kuzana icyuma arakimutera ariko atagamije kumwica kuko yashakaga guca umupira yari yambaye akorehsje icyo cyuma bityo akaba akwiriye guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu akagabanyirizwa n’igihano. Ubushinjacyaha busobanura ko uregwa yatonganye na Nyakwigendera arangije ajya kuzana icyuma akimutera mu ijosi mu cyico bityo inyito y’icyaha ikaba idakwiye guhinduka kuko yabikoze yabigambiriye bityo n’ibyo asaba byo kugabanyirizwa igihano bikaba bidashoboka. Incamake y’icyemezo: Kugira ngo hamenyekane niba uwakubise undi ku bushake yari afite umugambi wo kumwica bisuzumirwa mu cyakoreshejwe (intwaro ishobora kwica) mu kumukubita no ku gice cy’umubiri cyakubiswe (mu cyico). Ubujurire bwatanzwe, nta shingiro bufite. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza, ingingo ya 85, 107; Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingigo ya 2. Imanza zifashishijwe:
## Page 2
RPAA 0110/10/CS, Ubushinjacyaha na Uwamurengeye, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 31/01/2014; RPAA 00466/2024/CA, Ubushinjacyaha na Shumbusho Evase, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/01/2025 RPAA 00309/2024/CA, Ubushinjacyaha na Muhayimana Annonciata, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29/01/2025. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 28/06/2022 hagati ya saa cyenda na saa kumi z’amanywa, Dushimimana Vincent yatonganye na Ngoga Amuli aho bari mu Mudugudu wa Birambo, Akagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari mu Karere ka Karongi basangira inzoga n’abandi bantu (mu rugo kwa nyina wa Ngoga Amuli), hanyuma izo ntonganya zivamo imirwano abantu bagerageza kubakiza ndetse basa naho biyunze, ariko Dushimimana Vincent ntiyanyurwa ahubwo ajya mu rugo azana icyuma agitera Ngoga Amuli mu muhogo ahita apfa, Dushimimana Vincent arafatwa atangira gukurikiranwa iperereza rirangiye Ubushinjacyaha bumurega mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi bumukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi, busaba ko kimuhama agahanishwa igifungo cya burundu. Dushimimana Vincent yaburanye yemera ko yishe nyakwigendera amuteye icyuma ariko akavuga ko yazanye icyo cyuma ashaka guca umupira wanyakwigendera, ariko ko atazi aho yagikuye kuko yari yasinze. [2] Mu rubanza Nº RP 00399/2021/TGI/KNG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ku wa 16/09/2021, rushingiye ku mvugo ya Dushimimana Vincent wemera ko yateye nyakigendera icyuma, imvugo z’abatangabuhamya bamushinja ko yabanje kurwana na nyakwigendera hanyuma akajya kuzana icyuma iwabo mu rugo akaba aricyo amwicisha, rwemeje ko ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ariko rushingiye ku kuba yarafatiwe mu cyuho akemera icyaha, kuba yari afite imyaka 20 ari n’umunyeshuri kandi akaba yari asanzwe yitwara neza, rusanga byamubera impamvu nyoroshyacyaha zashingirwaho akagabanyirizwa igihano, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25 ariko kidashobora gusubikwa kuko icyaha yakoze gihanishwa igifungo kirengeje imyaka 5 yemerewe isubikagihano. [3] Dushimimana Vincent yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi asaba kugabanyirizwa igihano kuko ku rwego rwa mbere atagabanyirijwe kandi yaraburanye yemera icyaha bituma rumuhanisha igihano kiremereye, asaba no guhabwa isubikagihano. [4] Ubushinjacyaha bwaburanye buvuga ko ubujurire bwa Dushimimana Vincent nta shingiro bufite kuko impamvu ashingiraho asaba kugabanyirizwa igihano yitaweho mu rubanza yajuririye ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 aho kuba igifungo cya burundu, kandi igihano yahanishijwe kikaba ari gito hagendewe ku buremere bw’icyaha cyamuhamye, kikaba kidakwiriye kongera kugabanywa. [5] Mu rubanza N° RPA 00350/2022/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ku wa 27/03/2024, rwasanze Dushimimana Vincent yari akwiriye kugabanyirizwa igihano kuko hari impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi zirimo kuba
## Page 3
yaremeye icyaha, imyifatire ye mbere y’ikorwa ry’icyaha, uburyo yakozemo icyaha n’ikigero cy’imyaka ye, maze rwemeza ko nta cyabuza ko izo mpamvu zongeweho iyo kuba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu nzego z’ubutabera zashingirwaho akongera kugabanyirizwa igihano hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 2 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 ihindura ingingo ya 60 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, no ku byemejwe mu rubanza Nº RPAA 00486/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 27/01/2023, haburana Ubushinjacyaha na Maniriho Cyprien alias Buregeya (igika cya 22); Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi rushingiye kuri ibyo bisobanuro rwemeza ko Dushimimana Vincent akwiriye kugabanyirizwa igihano, rumuhanisha igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). [6] Dushimimana Vincent yongeye kujuririra Urukiko rw’Ubujurire, urubanza ruhabwa Nº RPAA 00252/2024/CA, ruburanishwa mu ruhame ku wa 05/02/2025, Dushimimana Vincent yunganiwe na Me Ruturwa Rumande Esron, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Mbaragijimana Désiré, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [7] Mu bujurire bwe Dushimimana Vincent asaba uru Rukiko guhindura inyito y’icyaha aregwa agahamwa n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu kuko atigeze agambirira kwica nyakwigendera, akanasaba kugabanyirizwa igihano kandi kigasubikwa. [8] Urukiko rurasuzuma ibibazo bikurikira bigize urubanza:
Kumenya niba inyito y’icyaha Dushimimana Vincent ashinjwa ikwiriye guhinduka kikaba gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu.
Kumenya niba Dushimimana Vincent ashobora kongera kugabanyirizwa igihano kandi kigasubikwa. II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA Kumenya niba inyito y’icyaha Dushimimana Vincent ashinjwa ikwiriye guhinduka kikaba gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu. [9] Dushimimana Vincent n’umwunganira bavuga ko atigeze agambirira kwica Ngoga Amuli kuko n’ubusanzwe ntacyo bapfaga, ko ahubwo yamukubise akamukomeretsa bikamuviramo urupfu. Asobanura ko bitewe n’uko bombi bari bamaze gusinda, Ngoga Amuli yabonye Dushimimana Vincent asomeje inshuti ye ku nzoga yari amuguriye kandi atarashakaga ko ayimusomyaho maze batangira kumutuka bivamo gutongana no kurwana, aribwo Dushimimana Vincent yagiye mu rugo iwabo abuze inkoni abona icyuma ku meza, arakizana agitera Ngoga Amuli mu ijosi ahita agwa hasi, Dushimimana Vincent akaba yaramenye ko yapfuye bucyeye bwaho; bityo akaba asaba ko inyito y’icyaha ihinduka agahamwa n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, aho kuba ubwicanyi. [10] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko iyi mpamvu y’ubujurire nta shingiro ifite, agasaba ko inyito y’icyaha idahinduka hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza ubu. Asobanura ko hakurikijwe uburyo Dushimimana Vincent yarwanyemo na nyakwigendera (wari se wabo) abantu bakabakiza ariko nyuma akajya iwabo akazana icyuma akakimutera mu muhogo
## Page 4
(mu cyico) azi neza ko haba imitsi ijyana amaraso mu mubiri wose, bigaragaza neza ko yamuteye icyuma ashaka kumwica, bityo ibyo yakoze bikaba bitagize icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, ahubwo ari ubwicanyi buturutse ku bushake, hashingiwe ku murongo watanzwe mu rubanza Nº RPAA 0110/10/CS rwciwe ku wa 31/01/2024 haburana Ubushinjacyaha na Uwamurengeye. UKO URUKIKO RUBIBONA [11] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba uru Rukiko rukwiriye guhindura inyito y’icyaha cy’ubwicanyi Dushimimana Vincent ashinjwa kikaba gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu. [12] Ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza ubu iteganya ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha. [13] Ikibazo cyo kumenya niba uwakubise undi ku bushake yari afite umugambi wo kumwica cyatanzweho umurongo mu rubanza Nº RPAA 0110/10/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuwa 31/01/2014 haburana Ubushinjacyaha na Uwamurengeye (ibika bya 133 -140), aho rwasobanuye ko kugira ngo hamenyekane niba uwakubise undi ku bushake yari afite umugambi wo kumwica bisuzumirwa mu cyakoreshejwe (intwaro ishobora kwica) mu kumukubita no ku gice cy’umubiri cyakubiswe (mu cyico). Uyu murongo ni nawo wakomeje gukurikizwa mu zindi manza zaciwe n’uru Rukiko, mu ziheruka gucibwa hakaba harimo urubanza Nº RPAA 00309/2024/CA rwaciwe ku wa 29/01/2025 haburana Ubushinjacyaha na Muhayimana Annonciata (ibika bya 14 -16). [14] Ku birebana n’uru rubanza, dosiye igaragaza ko Dushimimana Vincent ubwe abazwa mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha ndetse no mu miburanire ye mu Nkiko zabanje yemeye ko yakoze icyaha cy’ubwicanyi anagisabira imbabazi; asobanura ko ubwo yasangiraga inzoga na Ngoga Amuli baje gushyamirana bivamo no kurwana, hanyuma ajya iwabo azana icyuma agitera Ngoga Amuli mu ijosi ahita apfa. [15] Dosiye kandi igaragaza ko mu rubanza Nº RP 00399/2021/TGI/KNG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, urwo rukiko rwemeje ko Dushimimana Vincent ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi rumuhanisha igifungo cya burundu, rushingiye ku kwemera icyaha kwe no ku mvugo z’abatangabuhamya bamushinja; rusobanura ko Dushimimana Vincent ubwe yivugiye ko yagiye gushaka icyuma aragaruka agitera nyakwigendera arimo ahunga bityo ibyo avuga ko yakoze icyaha bimugwiririye atari byo; n’abatangabuhamya babibonye kuko bari bahari bakaba barasobanuye ko yabanje kurwana na nyakwigendera hanyuma akajya kuzana icyuma mu rugo akaba aricyo amwicisha (reba igika cya 7); naho mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi Dushimimana Vincent akaba yarasabaga gusa kugabanyirizwa igihano kandi kigasubikwa kuko ku rwego rwa mbere kitagabanyijwe kandi yaraburanye yemera icyaha. [16] Mu bujurire bwe kuri uru rwego, n’ubundi Dushimimana Vincent ntahakana ko yateye nyakwigendera icyuma mu ijosi bikamuviramo gupfa, icyo avuga ni uko atari yagambiriye kumwica ngo kuko ntacyo bapfaga, ko ahubwo yabitewe n’ubusinzi; nyamara nta kimenyetso atanga kivuguruza imvugo ze mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha kimwe n’imvugo
## Page 5
z’abatangabuhamya zashingiweho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rumuhamya icyaha cy’ubwicanyi nk’uko byagaragajwe mu gika cya 14 n’icya 15 by’uru rubanza. [17] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwabisobanuye kandi binagaragara muri dosiye, kuba kugeza n’ubu Dushimimana Vincent yemera ko yagiye kuzana icyuma akagitera nyakwigendera mu ijosi agahita apfa, n’abatangabuhamya bari bahari bagasobanura ko yabanje kurwana na nyakwigendera ndetse barabakiza basa n’aho biyunze, ariko Dushimimana Vincent akaza kujya mu rugo kuzana icyuma akakimutera, byumvikanisha ko yakoze icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake harebwe icyo yakoresheje, ni ukuvuga icyuma gishobora kwica, n’aho yagiteye nyakwigendera, ni ukuvuga mu muhogo kandi hakaba ari mu cyico, kandi akaba yari yabitekerejeho kuko nk’uko abatangabuhamya babivuga bari babakijije ariko ntiyashirwa ahubwo ajya mu rugo kuzana icyuma; hashingiwe ku murongo wavuzwe haruguru watanzwe mu rubanza Nº RPAA 0110/10/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuwa 31/01/2014 hakaba nta gushidikanya guhari ko yakoze icyaha cyo kwica Ngoga Amuli abishaka, bityo akaba ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. [18] Urukiko rurasanga kandi impamvu Dushimimana Vincent yitwaza y’uko yari yasinze ntacyo yamumarira hashingiwe ku ngingo ya 85 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko uwitesheje ubwenge yabishatse mu gihe cyo gukora icyaha aryozwa icyaha yakoze n’ubwo yaba yaritesheje ubwenge atagambiriye gukora icyaha; bityo rero n’iyo yaba yari yasinze bikaba ntacyo bihindura ku nyito y’icyaha yakoze nk’uko byasobanuwe mu gika kibanziriza iki. [19] Hashingiwe ku byasobanuwe byose, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga icyaha Dushimimana Vincent ashinjwa ari ubwicanyi kandi akaba ari nacyo kimuhama, bityo impamvu ye y’ubujurire ishingiye ku gusaba ko gihindurirwa inyito ikaba nta shingiro ifite. 1.
Kumenya niba Dushimimana Vincent ashobora
kongera kugabanyirizwa igihano kikanasubikwa. [20] Dushimimana Vincent n’umwunganira bavuga ko yaburanye yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho ariko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi rumuhanisha igihano kiremereye cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15), akaba asaba uru Rukiko kukigabanya hashingiwe kuri uko kwemera icyaha kwe no ku myitwarire ye mbere y’uko akora iki cyaha, hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 49 n’iya 59 z’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, n’ingingo ya 2 y’Itegeko N° 059/2023 ryo ku wa 4/12/2023 rihindura Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (igika cya 1). Asaba kandi guhabwa isubikagihano kugira ngo ashobore gusubira mu ishuri kuko ubwo yakoraga icyaha yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. [21] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Dushimimana Vincent adakwiye kugabanyirizwa igihano, kuko cyagabanyijwe mu buryo buhagije ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 ari nacyo gihano gito giteganywa n’itegeko ku cyaha cy’ubwicanyi; avuga kandi ko kuba atarimo kwiga ari ingaruka z’icyaha yakoze bikaba atari impamvu yo kugabanyirizwa igihano no kugisubika. UKO URUKIKO RUBIBONA
## Page 6
[22] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 Dushimimana Vincent yahanishijwe cyakongera kugabanywa. [23] Ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu; ibijyanye no kuba igifungo cya burundu cyagabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha byavugwaga muri iri tegeko byaje guhindurwa mu ngingo ya 2 (a) y’ Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko iyo umucamanza yemeje impamvu nyoroshyacyaha, igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 15. [24] Izi ngingo zombi zirebewe hamwe zumvikanisha ko iyo hari impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’umucamanza, igihano cy’igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’imyaka 15. [25] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Dushimimana Vincent ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ubundi gihanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 107 yavuzwe haruguru, y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; ariko nk’uko bigaragara mu gika cya 19 n’icya 22 by’urubanza rwajuririwe Urukiko Rukuru/Urugereko rwa Rusizi rukaba rwaramugabanyirije igihano rushigiye ku mpamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba ari ubwa mbere akoze icyaha no kuba yaragikoze akiri mu kigero cy’ingimbi kuko yari afite imyaka 20 y’amavuko, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15, kikaba ari nacyo gihano gito gishoboka hashingiwe ku byasobanuwe haruguru (igika cya 23 n’icya 24); bityo uru Rukiko rukaba rudashobora kongera kumugabanyiriza igihano ku cyagabanyijwe ku buryo bwose bushoboka. Ibi binahura n’ibyemejwe mu zindi manza zaciwe n’uru Rukiko, harimo nk’urubanza No RPAA 00466/2024/CA rwaciwe ku wa 24/01/2025, haburana Ubushinjacyaha na Shumbusho Evase (igika cya 19). [26] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kandi isubikagihano asaba atarihabwa kuko hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 3 (1) y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange1, kimwe mu bishingirwaho n’Urukiko rwemeza ko uregwa ahabwa isubikagihano ari uko aba yarakatiwe igihano cy’iremezo cy’igifungo kitarenze imyaka 5, nyamara nk’uko byasobanuwe Dushimimana Vincent akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [27] Rwemeje ko ubujurire bwa Dushimimana Vincent nta shingiro bufite. [28] Rwemeje ko urubanza No RPA 00350/2022/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ku wa 27/03/2024, rudahindutse mu ngingo zarwo zose.
1 Iyo ngingo ya 3 (1) igira iti: “Iyo uwakatiwe nta kindi gihano cy’igifungo kirenga amezi 6 yahanishijwe mbere, urukiko rukoresheje icyemezo gisobanura impamvu, rushobora gutegeka gusubika irangiza ry’igihano cyose cyangwa igice cy’igihano cy’iremezo cyangwa cy’ingereka, iyo igihano cy’iremezo cy’igifungo umuntu yakatiwe kitarenze imyaka 5”.
## Page 7
[29] Rwemeje ko igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) Dushimimana Vincent yahanishijwe kigumyeho. [30] Rutegetse ko Dushimimana Vincent asonewe amagarama y’urubanza kuko aburana afunze.