UBUSHINJACYAHA v MUGABO
# UBUSHINJACYAHA v MUGABO - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-02-21 - Case/document no.: RPAA 00017/2023/CA - Collection: Court of Appeal ## Text ## Page 1 UBUSHINJACYAHA v MUGABO [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00017/2023/CA (Gakwaya, P.J.) 20 Ukuboza 2024] Amategeko agenga...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00017/2023/CA
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 21 February 2024
- Case Number
- RPAA 00017/2023/CA
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
20 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v MUGABO
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-02-21 - Case/document no.: RPAA 00017/2023/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v MUGABO [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00017/2023/CA (Gakwaya, P.J.) 20 Ukuboza 2024] Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha – Ubujurire – Igihe cyo gutanga impamvu z’ubujurire - Impamvu z’ubujurire zitanzwe nyuma y’ibihe by’ubujurire biteganywa n’Itegeko ntizigomba gusuzumwa. Incamake y’ikibazo: Ku wa 24 Nzeri 2019, uwitwa Mugabo, Rugero na Semigabo bari mu kabari banywa inzoga, Mugabao ashyamirana na Semigabo ashaka kumukubita icupa ngo kuko yigeze kumuruma urutoki barabakiza, undi arasohoka amuhungira hanze Mugabo amusangayo ashaka kumukubita nanone barabakiza ariko akomeza kuvuga ko ari bwice umuntu. Semigabo yaje gutaha ariko ageze mu nzira asanga Mugabo na Rugero bamutegeye mu nzira bamutera icyuma mu ijosi ahita apfa. Mugabo yaje gukekwa kuba ariwe wishe nyakwigendera, arafatwa arafungwa ariko Rugero we arabura, ubushinjacyaha butanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi bubashinja icyaha cy’ubwicanyi ndetse bunabasabira igihano cy’igifungo cya burundu. Mu iperereza, abaregwa bahakanye icyaha ariko bageze mu rukiko Mugabo aburana yemera anashinja mugenzi we ko bafatanyije. Urukiko rwaje kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bubakatira igihano cy’igifungo cya burundu. Mugabo ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo akijurira mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi asaba ko yagabanyirizwa ighano kuko yemera icyaha kandi akaba ari ubwa umbere akoze icyaha, anasaba ko inyito y’icyaha yahinduka kikaba gukubita no gukomeretsa byateye urupfu. Urukiko Rukuru rushingiye ku gikoresho cyakoreshejwe ndetse n’igice cy’umubiri bamukubiseho, rwemeje ko icyaha cyakozwe ari ukwica ndetse runemeza ko nta gihindutse ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rwabanje. Uregwa ntiyishimiye kandi icyo cyemezo maze akijuririra mu Rukiko rw’Ubujurire asaba kugabanyirizwa ariko mu mwanzuro we ntiyagaragaje impamvu z’ubujurire kuko ngo yari atarabona kopi y’urubanza. Uru rukiko rwasuzumye ikibazo cyo kumenya niba ubujurire bwa Mugabo bukwiye kwakirwa. Ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire budakwiye kwakirwa kuko uwajuriye atigeze agaragaza impamvu z’ubujurire bwe mu gihe giteganywa n’amategeko dore ko urubanza rwasomwe ku wa 18/09/2023, kopi igashyirwa muri dosiye uwo munsi nimugoroba, Mugabo akaba yaratanze ubujurire ku wa 13/10/2023 bityo ibyo kuvuga ko yajuriye atarabona kopi nta shingiro bifite. Mugabo avuga ko mu mwanzuro wa mbere yanditsemo ko nabona kopi azagaragaza impamvu z’ubujurire kandi aho ayiboneye yakoze umwanzuro w’inyongera agaragaza izo mpamvu bityo ko ubujurire bwe bukwiye kwakirwa. Incamake y’icyemezo: Impamvu z’ubujurire zitanzwe nyuma y’ibihe by’ubujurire biteganywa n’Itegeko ntizigomba gusuzumwa. Ubujurire ntibwakiriwe.
## Page 2
Nta mategeko yashingiweho Imanza zifashishijwe: RCOMAA 00071/2017/CS, Mbuto Aimable na BRD, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 26/10/2018; RPAA 00047/2021/CA rwaciwe ku wa 9/6/2023, haburana Ubushinjacyaha na Maj. (Rtd) Mudathiru Habib alias Mussa n’abandi. Urubanza IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 24/9/2019, Mugabo Eric Gasongo, Rugero Innocent na Semigabo Ndatira basangiraga inzoga mu kabare k’uwitwa Harera kari mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Busuku, Umurenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba, Mugabo Eric Gasongo ashyamirana na Semigabo Ndatira ashaka no kumukubita icupa mu mutwe bapfuye ko yigeze kumuruma urutoki, abari aho mu kabare barabakiza, ariko Mugabo Eric Gasongo akomeza kwitotomba avuga ko ari bwice umuntu, mu gutaha arasohoka ajya kumutegera hanze ashaka kumukubita barongera baramufata, arataha, na Semigabo Ndatira nawe arataha, ariko ageze mu nzira asanga Mugabo Eric Gasongo, Rugero Innocent bamutegeye mu nzira bamutera icyuma mu ijosi ahita apfa, umurambo we uboneka ku wa 25/9/2019. [2] Iperereza rirangiye, Ubushinjacyaha bwareze Mugabo Eric Gasongo na Rugero Innocent mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi icyaha cy’ubwicanyi, busaba ko cyabahama bagahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. [3] Imbere y’inzego z’iperereza Mugabo Eric Gasongo na Rugero Innocent bahakanye icyaha, Rugero Innocent avuga ko nyakwigendera Semigabo Ndatira yishwe na mugenzi we Mugabo Eric Gasongo, nyuma ageze mu Rukiko Mugabo Eric Gasongo aburana yemera icyaha, avuga ko yafatanyije na Rugero Innocent mu gukubita nyakwigendera bakoresheje inkoni y’igiti cya kasiya kimutobora mu ijosi, ko ariko nta cyuma bakoresheje nk’uko babiregwa n’Ubushinjacyaha. [4] Mu rubanza No RP00489/19/TGI/KNG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ku wa 25/2/2021, rushingiye ku kuba Mugabo Eric Gasongo yemera icyaha akanashinja Rugero Innocent kuba barafatanyije kwica Semigabo Ndatira, rushingiye kandi ku mvugo z’abatangabuhamya batandukanye, barimo Mugenzi Jérôme ushinja Mugabo Eric Gasongo, akanavuga ko nyakwigendera yishwe atewe icyuma, kandi ko bigaragara ko atishwe n’umuntu umwe kuko biboneka ko bamuteruye aho yiciwe bajya kumurambika ahandi kuko aho basanze umurambo uryamye nta maraso bahasanze, hamwe n’umutangabuhamya Kamanzi Olivier ubashinja bombi avuga ko batangiye gutonganira mu kabare bashaka kumukubita barabakiza, bajya kumutegera hanze nabwo barababuza, mu gitondo haboneka umurambo wa nyakwigendera, rwemeza ko Rugero Innocent waburanishijwe adahari kuko yahamagajwe ahatazwi ariko ntaboneke na Mugabo Eric Gasongo bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi, rubahanisha igihano cy’igifungo cya burundu.
## Page 3
[5] Mugabo Eric Gasongo yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rutamugabanyirije igihano kandi yaraburanye yemera icyaha, akaba ari ubwa mbere yari akoze icyaha, anasaba ko inyito y’icyaha bahamijwe ku rwego rwa mbere yahinduka, kikaba icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, ko nyakwigendera bamukubise gusa akaza gupfa nyuma. [6] Mu rubanza No RPA 00147/2021/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ku wa 18/9/2023, rushingiye ku murongo wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza Nº RPA 0142/10/CS1 rwaciwe ku wa 19/9/2014, haburana Ubushinjacyaha na Cyuma Miruho Alexandre, ku rubanza Nº RPAA 00195/2020/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 27/5/2022, haburana Ubushinjacyaha na Ayirwanda Emmanuel, rwemeje ko icyaha Mugabo Eric Gasongo na Rugero Innocent utarajuriye, bakoze hakurikijwe ibikorwa, ari ubwicanyi, harebwe igikoresho cyakoreshejwe ( igiti cya kasiya gishobora kwica) n’igice cy’umubiri mu ijosi aho bakimukubise rigatoboka (mu kico), barangije bariruka, bikaba bishimangirwa na procès-verbal de constat yakozwe n’Umugenzacyaha wageze aho icyaha cyabereye igaragaza ko basanze nyakwigendera yatewe icyuma mu ijosi, bikanemezwa na raporo ya muganga wasuzumye umurambo igaragaza ko umubiri we wariho ibikomere, ndetse abatangabuhamya barimo Rugera Innocent na Byiringiro Jean Bosco bakaba nabo bemeza ko ubwo bari mu kabari nijoro kwa Harera, Mugabo Eric Gasongo yarimo yigamba ko aza kwica umuntu. [7] Ku bijyanye no kuba Mugabo Eric Gasongo yarasabaga kugabanyirizwa igihano, rushingiye ku murongo wafashwe mu rubanza No RPA 00060/2021/CA2 rwaciwe n'Urukiko rw'Ubujurire ku wa 4/4/2022, haburana Ubushinjacyaha na Nsabimana Callixte alias Sankara n'abangenzi be, ku rubanza No RPAA 0022/14/CS3 rwaciwe n'Urukiko rw'lkirenga ku wa 13 Ukwakira 2017, haburana Ubushinjacyaha na Uzabakiriho Bernard n’abagenzi be, ku rubanza No RPAA 00362/2021/CA rwaciwe n'Urukiko rw'Ubujurire ku wa 19/7/2022, haburana Ubushinjacyaha na Mukakinani Claudine, ku rubanza No RPAA 00145/2018/CA rwaciye ku wa 14/12/2018, no ku rubanza N° RPAA 00702/2021/CA rwaciwe ku wa 18/11/2022, rurebye kandi uburemere bw’icyaha Mugabo Eric Gasongo yakoze cyo kwambura ubuzima mugenzi we ntacyo amuhoye, akamwica amuteye ikintu mu ijosi cyamutoboye, rwemeje ko atagomba kugabanyirizwa igihano cy’igifungo cya burundu yahanishijwe ku rwego rwa mbere. [8] Ku wa 13/10/2023, Mugabo Eric Gasongo yajuririye Urukiko rw’Ubujurire, avuga ko Urukiko Rukuru yajuririye rwagumishijeho urubanza yaciriwe ku rwego rwa mbere rwemeza ko ubujurure bwe nta shingiro bufite, rumugumisha ku gihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cy’ubwicanyi yahamijwe, ko rero atishimiye imikirize y’urwo rubanza akaba arujuririye kugira ngo ahabwe ubutabera buboneye, ko impamvu z’ubujurire yifuza ko Urukiko rw’Ubujurire
1 Rwasobanuye ko byitwa ubwicanyi harebwe intwaro yakoresheje, umuhoro kandi akabikora yari afite umugambi wo gukora icyaha cyo kwica. 2 Aho Urukiko rwasobanuye ko ukwemera icyaha kugira agaciro gashobora gutuma uregwa agabanyirizwa igihano iyo gukozwe byibura mbere y'uko iburanisha ku rwego rwa mbere ripfundikirwa, kuba kudashidikanywaho, kuba uwemera agaragaza ko yumva uburemere bw'ibikorwa yemera n'ingaruka zabyo, abyicuza, abisabira imbabazi no kuba yiteguye gusubiza ibyo yangije uko abitegerejweho. 3 Izo manza zikaba zihuriza ku kuba Urukiko rudategetswe kugabanya igihano niyo hari impamvu nyoroshyacyaha, ahubwo rugena igihano mu bushishizi bwarwo rurebye imikorere y'icyaha uregwa akurikiranyweho cyangwa uburyo cyakozwe.
## Page 4
ruzasuzuma azazigaragaza mu mwanzuro w’inyongera amaze kubona kopi y’urubanza kuko igihe yajuriraga yari atarayibona. [9] Ku wa 16/11/2023, Mugabo Eric Gasongo yatanze undi mwanzuro avuga ko anenga urubanza kuba rwarirengagije kwemeza impamvu nyoroshyacyaha ngo rumugabanyirize igihano, kandi mu nzego zose n’imbere y’Urukiko yaremeye icyaha mu buryo budashidikanywaho, akakicuza kandi akagisabira imbabazi abikuye ku mutima, ko rutagombaga kurebera akamaro k’igihano ku buremere bw’icyaha gusa, ko akomeje kuguma mu murongo wo kwemera icyaha agisabira imbabazi asaba uru Rukiko guca inkoni izamba rukamugabanyiriza igihano kikajya munsi y’igihano gito giteganyijwe n’itegeko. [10] Ubushinjacyaha bwatanze inzitizi buvuga ko Mugabo Eric Gasongo ashaka kugaragaza ko atanga umwanzuro w’ubujurire ku wa 13/10/2023, yari atarabona kopi y’urubanza, kandi dosiye igaragaza ko urubanza rwasomwe ku wa 18/9/2023, kopi y’urubanza ishyirwamo uwo munsi, bivuze ko ajurira ku wa 13/10/2023 yari azi ibikukiye mu rubanza rwe, ko rero yagombaga kugaragaza inenge cyangwa amakosa yakozwe mu rubanza ajuririra, agaragaza n’uburyo yakosorwa, ko kuba atarabikoze icyo gihe, ahubwo agategereza ku wa 16/11/2023 ibihe by’ubujurire byararenze, bigomba gutuma ubujurire bwe butakirwa. [11] Ku birebana n’umwanzuro w’inyongera wakozwe n’umwunganizi we, ugashyirwa muri dosiye (Iecms) ku wa 14/8/2024, aho asaba ko yagabanyirizwa igihano kuko yemera icyaha akagisabira imbabazi, Ubushinjacyaha buvuga ko ingingo zikubiye muri uwo mwanzuro w’ingongera zidakwiye kwakirwa ngo zisuzumwe, kuko ibiwukubiyemo bituzuza cyangwa ngo bisobanure inenge cyangwa amakosa byatanzwe mu bihe biteganywa n’amategeko, nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza No RPAA 00648/2021/CA - CMB RPAA 00555/2012/CA4, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/2/2023, haburana Ubushinjacyaha na Munyemana Eric n’undi, kuko mu mwanzuro w’ubujurire watanzwe mu bihe biteganywa n’amategeko, nta nenge n’imwe Mugabo Eric Gasongo yawugaragajemo. [12] Urubanza rwahawe No RPA 00017/2024/CA, ruburanishwa ku wa 10/12/2024, Mugabo Eric Gasongo yunganiwe na Me Maniraguha Sylvestre, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Habineza Jean Damascène, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [13] Hashingiwe ku byaburanishijwe ku wa 10/12/2024, ikibazo kigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ukumenya niba ubujurire bwa Mugabo Eric Gasongo bukwiye kwakirwa. II.ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba ubujurire bwa Mugabo Eric Gasongo bukwiye kwakirwa [14] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 183 y’Itegeko N° 027/2019 ryo ku wa 19/9/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, ubujurire bwa Mugabo Eric Gasongo butagomba kwakirwa kuko butuzuza ibisabwa n’iyo ngingo, ko ujurira afite ishingano yo kugaragaza inenge urubanza ajuririra rufite, ndetse azigaragaza ubwo ajurira mu mwanzuro utanga ikirego.
4 Urukiko rwemeje ko ingingo iyo ariyo yose itanzwe nyuma y’ibihe ntarengwa byo kujurira, uretse iyuzuza cyangwa isobanura iyatanzwe mu bihe byemewe byo kujurira, itagomba kwakirwa”
## Page 5
[15] Uhagarariye Ubushinjacyaha asobanura ko n’ubwo Mugabo Eric Gasongo ashaka kugaragaza ko atanga umwanzuro w’ubujurire ku wa 13/10/2023 yari atarabona kopi y’urubanza, dosiye igaragaza ko urubanza rwasomwe ku wa 18/9/2023, saa kumi n’iminota mirongo itanu n’ine (16h54’), kopi y’urubanza ishyirwa muri dosiye (Iecms) kuri uwo munsi saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri n’umunani (17h28’), ko bivuze ko ajurira ku wa 13/10/2023 yari azi ibikukiye mu rubanza rwe, ko rero ubujurire bwe butakwakirwa nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza No RPAA 00452/2021/CA5 rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/2/2023, haburana Ubushinjacyaha na Munyamboneza Jacques no mu rubanza No RPAA 00616/2022/CA6 rwo ku wa 29/12/2023, Ubushinjacyaha buburana na Bizimana Jean de Dieu kuko Mugabo Eric Gasongo yagombaga kujurira agaragaza inenge cyangwa amakosa yakozwe mu rubanza ajuririra, agaragaza n’uburyo yakosorwa. [16] Mugabo Eric Gasongo avuga ko mu igororero, ni ikibazo kugira ngo ushaka kujurira abone kopi y’urubanza rwe, nyamara ntiwakwandika umwanzuro utarayibona, ko nyuma yo kujurira ku wa 13/10/2023, yagiye gusaba serivisi y’igereza ibishinzwe kopi y’urubanza rwe, bamubwira ko code ye ifunze, ko yaje kuyibona ku wa 16/11/2023, agakora umwanzuro we. [17] Me Maniraguha Sylvestre, wunganira Mugabo Eric Gasongo, avuga ko mu mwanzuro wo ku wa 13/10/2023 yawanditse yisegura agaragaza ko atarabona kopi, ko rero kuba yarabivuze mbere, uko kutagaragaza ibyo anenga urubanza byatewe ni uko iyo kopi ntayo yari yakabonye, ko ariko igihe yayiboneye yahise akora undi mwanzuro wuzuza uwa mbere. UKO URUKIKO RUBIBONA [18] Impaka muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba impamvu z’ubujurire bwa Mugabo Eric Gasongo yashyize mu mwanzuro w’inyongera zitagomba kwakirwa kuko atazishyikirije uru Rukiko mu gihe cy’ubujurire giteganywa n’amategeko. [19] Ikibazo cy’igihe impamvu z’ubujurire cyangwa igihe inenge ziri mu rubanza rujuririrwa bigomba gutangwa, cyatanzweho umurongo n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza Nº RCOMAA 00071/2017/SC7 rwaciwe ku wa 26/10/2018, aho urwo Rukiko rwemeje ko mu bigomba kuba biri mu nyandiko y’ubujurire harimo impamvu z’ubujurire, ko impamvu z’ubujurire zatanzwe nyuma y’ibihe by’ubujurire zitagomba kwakirwa. [20] Ikibazo cy’umuburanyi watanze ubujurire mu gihe giteganywa n’Itegeko, akabuzwa kugaragaza inenge ziri mu rubanza yajuririye n’uko yari atarabona kopi yarwo, cyasesenguwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza Nº RCOMA 00019/2020/CA rwaciwe ku wa 11/12/2020, Uburiyemuye Jean Damascène aburana na Nshimiyimana Anaclet na Uwase Sauda, urwo Rukiko
5 Iyo umuburanyi yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko igihe urubanza ruzasomerwa ariko inyandikomvugo y’isomwa ry’urubanza ntishyirwe muri dosiye (IECMS) umunsi ababuranyi bamenyeshejwe ko ariwo urubanza ruzasomerwaho, ahubwo igashyirwamo nyuma, iyo tariki yashyiriwe muri dosiye niyo yaherwaho mu kubara igihe cyo kujurira aho kuba itariki urubanza rwasomeweho 6 Rwemeje ko impamvu z’ubujurire cyangwa inenge ziri mu rubanza rujuririrwa zigomba gutangwa mu bihe by’ubujurire biteganyijwe n’Itegeko, mu gihe kopi y’urubanza rujuririrwa yari ihari, ko kuva amaze kubona kopi y’urubanza aba afite igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) kugira ngo ageze ku Rukiko inenge z’urubanza ajuririra. 7 Urubanza Nº RCOMAA 00071/2017/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 26/10/2018, haburana Mbuto Aimable na BRD (agace ka 22).
## Page 6
narwo rusanga impamvu z’ubujurire zatanzwe nyuma y’ibihe by’ubujurire biteganywa n’Itegeko zitagomba gusuzumwa. Rwasanze kandi kuba nyuma y’aho kopi y’urubanza ibonekeye uwajuriye ataragaragaje impamvu z’ubujurire kandi yari yavuze ko azazigaragaza amaze kubona iyo kopi, ariko akazigaragaza nyuma y’amezi ane (4), izo mpamvu zitagomba gusuzumwa kuko atubahirije ibiteganywa n’Itegeko, icyo cyemezo kandi rukaba rwaragishingiye ku rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwavuzwe mu gika kibanziriza iki. [21] Umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga wagaragajwe haruguru ni nawo wifashishijwe n’uru Rukiko mu rubanza rubanziriza urundi Nº RPAA 00047/2021/CA rwaciwe ku wa 9/6/2023, haburana Ubushinjacyaha na Maj. (Rtd) Mudathiru Habib alias Mussa na bagenzi be, narwo rushingiye ku mirongo yatanzwe mu manza zavuzwe haruguru, rwasanze impamvu z’ubujurire cyangwa inenge ziri mu rubanza rujuririrwa zigomba gutangwa mu bihe by’ubujurire biteganyijwe n’Itegeko, mu gihe kopi y’urubanza rujuririrwa yari ihari, cyangwa zigatangwa nyuma yo kubona kopi y’urubanza itari ihari igihe umuburanyi yatanganga ubujurire, ko impamvu z’ubujurire zigomba gutangwa mu bihe by’ubujurire biteganywa n’Itegeko nk’uko Urukiko rw’Ikirenga rwabitanzeho umurongo, ibyo bihe ari nabyo bigomba kubahirizwa ku muburanyi wajuriye atarabona kopi y’urubanza, ariko bikabarwa kuva abonye iyo kopi kuko ari bwo aba ashobora kumenya icyo anenga urubanza yajuririye. Ni ukuvuga ko kuva amaze kubona kopi y’urubanza aba afite igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) kugira ngo ageze ku Rukiko inenge z’urubanza ajuririra. [22] Ku birebana n’uru rubanza, dosiye igaragaza ko urubanza rujuririrwa rwasomwe ku wa 18/9/2023, kopi yarwo ishyirwa muri system uwo munsi, ku wa 13/10/2023 Mugabo Eric Gasongo abinyujije mu Buyobozi bwa Gereza ya Rusizi afungiyemo akora umwanzuro w’ubujiurire avuga ko atishimiye imikirize y’urubanza, ko ariko impamvu ze z’ubujurire yifuza ko Urukiko rw’Ubujurire ruzasuzuma azazishyira mu mwanzuro w’inyongera, nk’uko bigaragara uwo mwanzuro yise uw’inyongera akaba yarawukoze ku wa 16/11/2023, avuga ko anenga urubanza kuba rwarirengagije kwemeza impamvu nyoroshyacyaha ngo rumugabanyirize igihano kandi mu nzego zose n’imbere y’Urukiko yaremeye icyaha mu buryo budashidikanywaho, nyuma yaho ku wa 14/8/2024 umwunganira mu mategeko nawe akora undi mwanzuro asaba ko Mugabo Eric Gasongo yagabanyirizwa igihano kuko yemera icyaha akagisabira imbabazi. [23] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ubujurire bukubiye mu ibaruwa Mugabo Eric Gasongo yashyikirije uru Rukiko mbere ku wa 13/10/2023 yari yabutanze mu gihe gikurikije amategeko, ariko ntiyagaragaza icyo anenga urubanza nk’uko amategeko abiteganya, nyamara kopi y’urubanza yari muri system kuva ku wa 18/9/2023 umunsi rwasomeweho, kuba rero hafi nyuma y’amezi abiri (2) ku wa 16/11/2023, aribwo yagaragaje inenge z’urubanza ajuririra, ndetse n’umwunganira nyuma y’igihe kirengeje igiteganywa n’amategeko akagaragaza gusa ko basaba ko agabanyirizwa igihano, ariko nabwo ntacyo anenga urubanza rujuririrwa, ibikubiye muri iyo myanzuro yombi ntibigomba kwakirwa kuko byaje impitagihe, kandi bikaba binyuranyije n’umorongo wafashwe n’uru Rukiko mu manza zitandukanye zagaragajwe haruguru. [24] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kandi ibivugwa na Mugabo Eric Gasongo n’umwunganira by’uko atashoboraga kubona kopi y’urubanza ku gihe kuko afunzwe nta shingiro bifite kuko igihe yajuriraga bwa mbere kopi y’urubanza yari yaramaze gushyirwa muri system, ndetse n’umwanzuro w’umwunganira nawo ukorwa iyo kopi ihari, ndetse ntagaragaza ko yayisabye
## Page 7
Ubuyobozi bwa gereza mbere cyangwa nyuma yo gutanga ubujurire bwe ngo bwange kumufasha kuyisoma nk’uko bigenda ku bandi baburanyi bafunzwe. [25] Kubera impamvu zose zasobanuwe haruguru, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ubujurire bwa Mugabo Eric Gasongo butagomba kwakirwa ngo busuzumwe. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [26] Rwemeje ko ubujurire bwa Mugabo Eric Gasongo butakiriwe. [27] Rwemeje ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza No RPA 00147/2021/HC/RSZ, rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ku wa 18/9/2023. [28] Rwemeje ko igifungo cya burundu Mugabo Eric Gasongo yari yahanishijwe n’urwo Rukiko kigumyeho. [29] Rutegetse ko amagarama y'urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.