UBUSHINJACYAHA v BAZIMAZIKI
# UBUSHINJACYAHA v BAZIMAZIKI - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-12-20 - Case/document no.: RPAA 00249/2023/CA - Collection: Court of Appeal ## Text ## Page 1 UBUSHINJACYAHA v BAZIMAZIKI [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00249/2023/CA (Gakwaya, P.J.) 20 Ukuboza 2024] Amategeko...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00249/2023/CA
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 20 December 2024
- Case Number
- RPAA 00249/2023/CA
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
22 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v BAZIMAZIKI
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-12-20 - Case/document no.: RPAA 00249/2023/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v BAZIMAZIKI [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00249/2023/CA (Gakwaya, P.J.) 20 Ukuboza 2024] Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha – Ibimenyetso – Ukudashidikanya ku bimenyetso - Kugira ngo Umucamanza afate icyemezo gihamya icyaha, agomba kuba afite ibimenyetso bihamya nta gushidikanya ko ushinjwa ariwe wakoze icyaha. Incamake y’ikibazo: Bazimaziki n’umugore we witwa Nyirankundabose bagiye bagirana amakimbirane aturuka ku busambayi bw’umugore kugeza ubwo umugabo yaje kumubwira ko azamwica. Ayo makimbirane yaje gutuma uyu Nyirankundabose yahukana ubwo yari amaze gufatwa asambana aragenda aba wenyine umugabo asigara mu rugo. Hashize igihe, ubwo uyu mugore yatahaga ava ku kabari aho yakoreraga, ari mu nzira mu masaha y’umugoroba, aho yari kumwe n’uwitwa Havumiragira ngo wari inyuma ye nko muri metero 5, haje kuvumbuka mu gashyamba umuntu w’umugabo ateragura icyuma Nyirankundabose ku musaya no munsi y’ibere, hanyuma atabaza avuga ngo ‘’umugabo wanjye aranyishe’’. Havumiragira yaratabaye ariko uwo muntu ariruka ntibamufata, hakekwa ko yaba ari Bazimaziki kuko ari we mugabo wa Nyirankundabose. Nyuma yo gukora dossiye, ubushinjacyaha bwatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi burega Bazimaziki bumushinja icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, urwo rukiko rushingiye ku mvugo ya Nyirankundabose ndetse n’umutangabuhamya watabaye witwa Havumiragira n’inyandiko y’inzego z’ibanze bumuhamya icyo cyaha runamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25. Uregwa ntiyishimiye iyo mikirize ajurira icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru avuga ko urukiko rwabanje rwashingiye ku bimenyetso bidacukumbuwe rukamuhamya icyaha atakoze ariko urwo rukiko narwo rusanga ubujurire nta shingiro bufite rugumishaho igihano yahawe. Nanone yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, uru rukiko rusuzuma ikibazo cyo kumenya niba Bazimaziki Gratien yarahamijwe icyaha hashingiwe ku buhamya butizewe. Bazimaziki asobanura ko yahamijwe icyaha hashingiwe ku buhamya budacukumbuwe kuko atigeze agera ahakorewe icyaha dore ko ngo yari yibereye mu rugo iryo joro bavuga icyaha cyakozwemo ko ariho abanyerondo bamukuye. Akomeza avuga ko inkiko zabanje zashingiye ku mvugo y’uwakorewe icyaha n’ihabara rye (Havumiragira) ndetse no ku nyandiko y’akagari aho gucukumbura ngo bahuze izo mvugo kuko zivuguruzanya nk’aho Urukiko Rukuru rwavuze ko yahuye na Havugimana akamuyoboza inzira kandi ntaho bigeze bahurira ahubwo uwo bahuye ari Nyirankundabose. Ubushinjacyaha bwo busobanura ko n’ubwo Havumiragira ataba ariwe wahuye na Bazimaziki nk’uko Urukiko Rukuru rwabigaragaje, ntacyo avuguruza ku bindi bikubiye mu mvugo z’uwo mutangabuhamya umushinja kuba ariwe wahohoteye Nyirankundabose, kandi ari na we wamutabaye igihe byabaga.
## Page 2
Incamake y’icyemezo: Kugira ngo Umucamanza afate icyemezo gihamya icyaha, agomba kuba afite ibimenyetso bihamya nta gushidikanya ko ushinjwa ariwe wakoze icyaha. Ubujurire bufite ishingiro; Urubanza RPA 00342/2020/HC/RSZ ruhindutse mu ngingo zarwo zose. Nta mategeko yashingiweho Imanza zifashishijwe: RPAA 00737/2021/CA, Ubushinjacyaha na Uwayisaba Habimana Antoine, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 16/12/2022. Inyandiko z’abahanga zifashishijwe: Henri-D. Bosly et Damien Vandermeersch, Droit de la Procédure Pénale, 2è éd., La Charte, 2001, Bruxelles, p. 929-930. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Mu bihe bitandukanye, Bazimaziki Gratien yagiye agirana amakimbirane n’umugore we witwa Nyirankundabose Bumba basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, amushinja ubusambanyi, amubwira ko azamwica, aza no kumufatana asambana n’undi mugabo, bituma uwo mugore yahukana ajya iwabo. Bivugwa ko ku wa 6/2/2020 saa moya (19h00) z’ijoro, Nyirankundabose Bumba atashye avuye kuri centre ya Tyazo, yasanze Bazimaziki Gratien yamutegeye mu nzira yikinze ku gihuru, amutera icyuma mu musaya no munsi y’ibere, amubwira ko uwo munsi amwica, umugore avuza induru avuga ko umugabo we Bazimaziki Gratien amwishe, atabarwa n’uwitwa Havumiragira Jean-Marie Vianney wari imbere, yirukankana Bazimaziki Gratien aramucika, aza gufatwa nyuma atangira gukurikiranwa. [2] Iperereza rirangiye, Ubushinjacyaha bwareze Bazimaziki Gratien mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rumukurikiranyeho ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, busaba ko icyo cyaha cyamuhama, agahanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). Bazimaziki Gratien yaburanye ahakana icyaha aregwa, avuga ko atigeze agera aho umugore we yakubitiwe. [3] Mu rubanza No RP 00071/2020/TGI/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi ku wa 28/10/2020, rushingiye ku murongo wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza No RPAA 0012/08/CS1 rwaciwe ku wa 26/11/2010, rwemeje ko imvugo za Nyirankundabose Bumba ushinja umugabo we Bazimaziki Gratien kuba ariwe wamuhohoteye, zishyigikiwe n’ibindi bimenyetso bigizwe n’imvugo z’umutangabuhamya Havumiragira Jean-Marie Vianney watabaye, hamwe na raporo y’inzego z’ibanze y’Akagali ka Bisumo, isobanura uko Bazimaziki Gratien yateye umugore
1 “Rwemeje ko nta cyabuza ko imvugo z’urega cyangwa z’uwahohotewe zumvwa n’urukiko kandi rukaziha agaciro igihe rusanze zikubiyemo ukuri, kuko arirwo rwonyine ruhamya mu bwisanzure bwarwo ko ibimenyetso byose bishinja cyangwa bishinjura aribyo kandi bishobora kwemerwa”
## Page 3
we icyuma na raporo ya muganga igaragaza ko yari afite ibikomere, ari ibimenyetso bihamya Bazimaziki Gratien ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). [4] Bazimaziki Gratien yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwamuhamije icyaha rushingiye ku bimenyetso bidacukumbuye kuko atari kujya kwica umugore we kandi bari maze igihe batabana kubera ko yari yarahukanye amaze amezi atandatu (6) biturutse ku buraya bwe, abanyerondo bakaba baramufashe asambana, nabo baramurarana, bukeye mu gitondo amusaba imbabazi ari nabwo yahise yahukana. Avuga ko atigeze agera mu Murenge wa Karambi aho icyaha cyabereye, kandi ko yasabye ko hakorwa iperereza bahereye kuri telephone y’Umuyobozi wa Rusharara, kuko atari gutanga abanyerondo kugera iwe mu Murenge wa Cyato ukurikije intera ihari n’urugendo rw’amasaha atatu (3) uvuye aho icyaha cyakorewe, ko kandi mu iperereza Ubushinjacyaha butigeze bubaza abana babanaga. Akomeza avuga ko umugore we yamufungishije kugira ngo abone uko amutwarira imitungo kuko naho afungiye yaje kumureba ngo baburane ibijyanye no kuyigabana byose abifashijwemo n’umutangabuhamya Havumiragira Jean-marie Vianney badasanzwe baziranye. [5] Mu rubanza No RPA 00342/2020/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ku wa 24/3/2023, rushingiye ku murongo wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza Nº RPAA 0118/11/CS2 rwaciwe ku wa 13/11/2015, haburana Ubushinjacyaha na Ngurinzira, ku rubanza Nº RPAA 00422/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 27/1/2023, haburana Ubushinjacyaha na Rutinduka Charles, rwemeje ko kuba mu rugo rwa Bazimaziki Gratien na Nyirankundabose Bumba harahoraga amakimbirane, ndetse umugabo agahigira kuzica umugore, kandi koko nyuma uwo mugore akaza guterwa icyuma, agatabarwa na Havumiragira Jean-Marie Vianney, yakwirukanka kuri Bazimaziki Gratien akamucika, rwemeje ko nta bucukumbuzi bw’ikirenga kuri ubu buhamya bwari bukenewe kuko abari bari ahakorewe icyaha aribo babajijwe kandi bikaba bigaragara ko nta wundi ubarenze wari gusobanura uko ibintu byagenze, rwemeza ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza ajuririra. [6] Ku wa 10/4/2023, Bazimaziki Gratien yajuririye Urukiko rw’Ubujurire avuga ko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi rwashingiye ku buhamya bwa Nyirankundabose Bumba wenyine umurega, bufatwa nk’ikimenyetso simusiga kimuhamya icyaha hatitawe ku kibazo bari bafitanye. Avuga kandi ko yasabye Urukiko gukora iperereza ryimbitse ngo harebwe niba amasaha ya saa moya (19h00) Nyirankundabose Bumba nk’umuntu ukora akazi mu kabare, nta bakiriya yari afite, hanarebwe uburyo yamukoreye ibikorwa by’ihohoterwa ntihagire undi ubibona uretse we na Havumiragira Jean-Marie Vianney umuhabara we, ko kandi bagiye bahinduranya amasaha kuko hari ubwo bavuga ko hari saa sita z’ijoro (24h00), akaba asaba uru Rukiko gukora iperereza rugakosora amakosa yakozwe n’inkiko zo hasi, agahabwa ubutabera. [7] Mu mwanzuro wa Me Mwizerwa Alexis, wunganira Bazimaziki Gratien, yavuze ko nta kimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje cyemeza ko yageze aho icyaha cyabereye kuko n’umutangabuhamwa witwa Havumiragira Jean-Marie Vianney wabajijwe yavuze ko atamubonye.
2 “Zemeje ko kuba umutangabuhamya afitanye isano n'uwahohotewe cyangwa ari uwahohotewe ubwe, ubwabyo ntibitesha agaciro ubuhamya. Urukiko nirwo rusuzuma ireme ry'ubuhamya rushingiye ku bumenyi bw'ababutanga n'uburyo basobanura ibyo biboneye cyangwa bumvise, rukabigereranya n'ibindi bimenyetso”.
## Page 4
[8] Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu z’ubujurire bwa Bazimaziki Gratien zishingiye kugushaka kugaragaza ko atageze aho icyaha cyabereye mu Murenge wa Karambi kuko we atuye mu Murenge wa Cyato hari urugendo rw’amasaha atatu (3), nta shingiro bifite kuko Urukiko, mu gika cya cumi na gatandatu (16) cy’urubanza rujuririrwa, rwagaragaje ko umutangabuhamya Havumiragira Jean-Marie Vianney yamubonye. Buvuga kandi ko rwanagaragaje ko ikindi gishimangira ko ariwe wakoze icyaha yahamijwe, ari uko yari asanzwe afitanye imibanire mibi n’umugore we akigamba ko azamwica. [9] Urubanza rwahawe No RPAA 00249/2023/CA, ruburanishwa ku wa 10/12/2024, Bazimaziki Gratien yunganiwe na Me Mwizerwa Alexis, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Habineza Jean Damascène, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [10] Hakurikijwe imyanzuro n’imiburanire y’ababuranyi, ibibazo bizasuzumwa muri uru rubanza ni ukumenya niba Bazimaziki Gratien yarahamijwe icyaha hashingiwe ku buhamya butizeye, kandi Urukiko rukaba rwaranze no gukora iperereza ngo rubaze abandi batangabuhamya bemeza ko bari kumwe nawe igihe icyaha cyakorwaga ngo rubone ko atigeze agera aho cyakorewe. II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba Bazimaziki Gratien yarahamijwe icyaha hashingiwe ku buhamya butizewe [11] Bazimaziki Gratien avuga ko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi yari yajuririye ngo rumurenganure rwashingiye ku buhamya bwa Nyirankundabose Bumba wenyine umurega, bufatwa nk’ikimenyetso simusiga kimuhamya icyaha, hatitawe ku kibazo bari basanzwe bafitanye ari nabyo byamuteye kwahukana agasubira kuba iwabo; ko ndetse iyo urwo Rukiko ruza kureba ukwivuguruza kuri mu mvugo ze, rugacukumbura impamvu yatumye ava mu rugo, ataba yararenganyijwe. Avuga kandi ko kuba urwo Rukiko rutarakoze iperereza ryimbitse ngo harebwe niba amasaha ya saa moya (19h00) avugwa ko Nyirankundabose Bumba yahohotweho, nk’umuntu ukora akazi ko mu kabare nta bakiriya yari afite ayo masaha, ko kandi yagiye ahinduranya amasaha avuga ko yahohoteweho, kuko hari n’ubwo avuga ko byabaye saa sita z’ijoro (24h00), ko kandi hagombaga no kurebwa uburyo yaba yaramukoreye ibyo bikorwa by’ihohoterwa ntihagire undi ubibona uretse we na Havumiragira Jean-Marie Vianney umuhabara we. Avuga na none ko habayeho kudakurikirana amakuru mu nzego z’ibanze zaho atuye, kuko bimaze kumenyekana ko uwo mugore yahohotewe, haketswe we (Bazimaziki Gratien) izo nzego ziza kumurarira ngo nataha iwe bamufate, ariko ntibyabaho kuko nta hantu yari yagiye, yari mu nzu n’umwana we muto w’imyaka icumi (10). [12] Me Mwizerwa Alexis, wunganira Bazimaziki Gratien, avuga ko nta kimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje cyemeza ko yageze aho icyaha cyabereye kubera ko umutangabuhamwa witwa Havumiragira Jean-Marie Vianney avuga ko atamubonye, ko kandi atigeze ahura na Bazimaziki Gratien ngo amuyoboze ku ruganda nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, ahubwo nk’uko bigaragara mu mvugo z’uwo mutangabuhamya uwo bahuye ari Nyirankundabose Bumba akamuyoboza ku ruganda rw’icyayi, ko ahubwo Urukiko rukwiye kubona ko imyitwarire y’ubusinzi no gutaha amajoro kwa Nyirankundabose Bumba nabyo byaba intandaro yo guhura n’abagizi ba nabi batamenyekanye bakamuhohotera, bityo kuba yari afitanye
## Page 5
amakimbirane n’umugabo we bikaba atari ikimenyetso cyo kumuhamya icyaha hatarebwe n’ibindi bimenyetso bimushinjura. [13] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko n’ubwo Havumiragira Jean-Marie Vianney ataba ariwe wahuye na Bazimaziki Gratien nk’uko Urukiko Rukuru rwabigaragaje mu gace ka cumi na gatandatu (16) k’urubanza, ariko ntacyo avuguruza ku bindi bikubiye mu mvugo z’uwo mutangabuhamya umushinja kuba ariwe wahohoteye Nyirankundabose Bumba, kandi ari nawe wamutabaye igihe byabaga. UKO URUKIKO RUBIBONA [14] Impaka muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba Urukiko Rukuru rwarahamije Bazimaziki Gratien icyaha rushingiye gusa ku buhamya bwa Nyirankundabose Bumba umurega, hirengagijwe ko bari basanzwe bafitanye ikibazo no kumenya niba ubuhamya bwa Havumuragira Jean-Marie Vianney butamushinja kuko atigeze avuga ko yamubonye akora icyaha. [15] Nk’uko byemejwe mu rubanza No RPAA 00737/2021/CA3 rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 16/12/2022, kugira ngo Umucamanza afate icyemezo gihamya icyaha, agomba kuba afite ibimenyetso bihamya nta gushidikanya ( preuves à conviction au-delà de tout doute raisonnable) ko ushinjwa ariwe wakoze icyaha, (….), ko abahanga mu mategeko bahuriza ku ihame ry’uko Umucamanza agomba gusesengurana ubushishozi uruhurirane rw’ibimenyetso, agahamya ushinjwa icyaha mu gihe gusa asanga nta wundi mwanzuro wagerwaho n’isesengura yakoze uretse iryo gusanisha uwakoze icyaha n’icyaha cyakozwe, nk’uko byasobanuwe n’abahanga mu mategeko Henri-D. Bosly et Damien Vandermeersch, mu gitabo cyabo “Droit de la Procédure Pénale”4. [16] Nk’uko bigaragara mu gace ka cumi na gatanu (15) n’aka cumi na gatandatu (16) tw’urubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi rushingiye ku kuba urugo rwa Bazimaziki Gratien n’umugore we Nyirankundabose Bumba rwaranzwe n’amakimbirane kugeza ubwo umugabo ahigira kuzica umugore, nyuma y’uko umugore afatiwe mu busambanyi agahita ahunga umugabo akahukanira iwabo, byagera ku wa 6/2/2020 ubwo uwo mugore yari atashye avuye kuri centre ya Tyazo agaterwa icyuma mu musaya no munsi y’ibere, akavuza induru avuga ko umugabo we Bazimaziki Gratien amwishe, yatabaza hakaza uwitwa Havumiragira Jean-Marie Vianney akirukankana Bazimaziki Gratien ariko akaza kumucika no kuba uyu umutangabuhamya Havumiragira Jean-Marie Vianney yarasobanuye uburyo yabanje guhura na Bazimaziki Gratien akamuyoboza aho uruganda rw’icyayi rwa Gatare ruherereye kuko ngo ari mushya agiye gukorayo akazi, nyuma akaza gusanga ariwe wari ugiye kwica Nyirankundabose Bumba, rwanzuye ko
3 Reba urubanza no RPAA 00737/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 16/12/2022, haburana Ubushinjacyaha na UWAYISABA Habimana Antoine, paragraphe 16-17. 4 “Le juge ne peut déclarer un prévenu coupable que s’il a acquis l’intime conviction de sa culpabilité au-delà de tout doute raisonnable sur la base d’éléments de preuve qui lui ont été régulièrement produits et soumis à la contradiction et qu’il apprécie souverainement. (…) Certes, la jurisprudence n’interdit pas au juge de tirer une preuve d’un ensemble d’éléments convergents, même si ces éléments pris isolément ne fournissent pas une certitude suffisante. Mais encore faut-il s’assurer que ce résultat n’est atteint qu’au terme d’un raisonnement rigoureux basé sur la logique du raisonnable. En tout état de cause, le juge ne peut déclarer une personne coupable que s’il considère que la preuve de sa culpabilité a été rapportée au-delà de tout doute raisonnable’’, Henri-D. Bosly et Damien Vandermeersch, Droit de la Procédure Pénale, 2è éd., La Charte, 2001, Bruxelles, p. 929-930.
## Page 6
hagendeye ku mibanire ubwayo itari myiza hagati ya Bazimaziki Gratien n’umugore we Nyirankundabose Bumba kandi yaramuteguje kuva mbere ko azamwica, byongeyeho ko ari abantu babanye basanzwe baziranye ku buryo umugore atakwitiranya umugabo, ari nta bucukumbuzi bw’ikirenga kuri ubu buhamya bwari bukenewe kuko abari ahakorewe icyaha aribo babajijwe kandi bikaba bigaragara ko nta wundi ubarenze wari gusobanura uko byagenze, ibimenyetso bigizwe n’imvugo z’abatangabuhamya bashinja Bazimaziki Gratien kuba ariwe wari ugiye kwica Nyirankundabose Bumba ariko kubw’amahirwe akaza kurokoka, bigomba gukomeza guhabwa agaciro. [17] Ku wa 7/2/2020, Ubugenzacyaha bwabajije Nyirankundabose Bumba, avuga ko arega umugabo we Bazimaziki Gratien kuba yaramuteye icyuma mu musaya no mu mutima munsi y’ibere, bikaba byarabaye ku wa 6/2/2020 saa moya z’ijoro (19h00) ubwo yari avuye guhaha kuri centre ya Tyazo, mu gutaha ahura n’umugabo wari uri kujya gukora ku ruganda rw’icyayi (Havumiragira Jean-Marie Vianney), nibwo Bazimaziki Gratien yaje aramusingira atazi aho aturutse aba amuteye icyuma mu musaya, avuga ko uwo munsi agomba kumwica, amutera ikindi mu munsi y’ibere, uwo mugabo aramutabara, aramumwambura ahita yiruka amanuka mu byayi. [18] Ku wa 11/2/2020, Ubugenzacyaha bwabajije Havumiragira Jean-Marie Vianney, avuga ko ariwe watabaye uwo mugore (Nyirankundabose Bumba) ubwo umugabo we yari yamutegeye mu nzira, ko yazamukanye n’uwo mugore ari imbere ye nko mu metero 5, bava muri centre ya Tyazo, we avuye i Kigali aje ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare, amuyoboza aho urwo ruganda ruri, bageze imbere agiye kuhamwereka agiye kubona abona umugabo aturumbutse mu gihuru cyari ku nzira, avugisha uwo mugore ngo “wowe mujinga”, amwirukaho umugore yiruka ataka avuga ngo “ni umugabo wanjye ni mugabo wanjye ngo aranyishe”, umugabo aramufata, umugore aramwiyaka, arongera amwirukaho, umugore aza amuhungiraho (Havumiragira Jean-Marie Vianney), umugabo ariruka amanuka mu kabande, biba ngombwa ko basubira inyuma ajyana uwo mugore kuri centre ya Tyazo ahari abantu kuko aho byari bibereye ari mu muhanda mu ishyamba, amuritse uwo mugore abona ari kuva amaraso mu mutwe no mu gatuza, imyenda yatose, bahita bamujyana kwa muganga. Yavuze ko icyuma atakibonye ko ariko uwo mugore ariwe wamubwiye ko Bazimaziki Gratien yari afite akuma gatoya, ko kandi uwo mugore yari atobaguye bigaragara ko yatewe icyuma, ko kandi byabaye ku wa 6/2/2020 saa moya n’igice z’ijoro (19h30), ariko aho byabereye atazi uko hitwa kuko aribwo yari akigera muri ako gace. [19] Raporo y’Akagali ka Bisumo yo ku wa 7/2/2020 igaragaza ko ku wa 6/2/2020 saa sita z’ijoro (24h00), Bazimaziki Gratien akekwaho gutera icyuma umugore we Nyirankundabose Bumba, amusanze aho yakoreraga ubucuruzi kuri centre ya Kivugiza mu Murenge wa Karambi, muri rusange urugo rwabo rukaba rubana mu makimbirane ahoraho, uwo mugore akaba yari yarafashe icyemezo cyo guhunga umugabo we asubira iwabo. [20] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi rwarahamije Bazimaziki Gratien icyaha cyo gushaka kwica umugore we Nyirankundabose Bumba rushingiye mbere na mbere ku kuba bari basanganywe amakimbirane hagati yabo mu rugo, umugore akaba yaravuze ko uwo mugabo we yari yaramubwiye ko azamwica, nyuma akaza guterwa ibyuma ari mu nzira ataha saa moya z’ijoro (19h00), agatabarwa na Havumiragira Jean-Marie Vianney wari wanabanje guhura na Bazimaziki Gratien mbere amuyoboza aho uruganda rw’icyayi ruri kuko yari mushya muri ako gace, hanyuma ngo akaza gusanga ariwe wari ugiye kwica uwo mugore we. Rwanavuze ko rushingira kuri raporo y’Ubuyobozi bw’Akagali yagaragajwe haruguru.
## Page 7
[21] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kuba Bazimaziki Gratien na Nyirankundabose Bumba bari basanganywe amakimbirane ari impamvu imwe yatuma uwo mugabo akekwa mu ba mbere bashobora kugirira nabi uwo mugore, ariko atari ikimenyetso cyemeza byanze bikunze uruhare rwe mu byabaye ku wa 6/2/2020, kuko uretse kuba umugore yaratatse avuga ko ari umugabo we umuteye icyuma, bikaba byarabaye n’ijoro saa moya (19h00) mu muhanda uri mu ishyamba, nk’uko Havumiragira Jean-Marie Vianney abisobanura mu mvugo ye yagaragajwe haruguru, nta kindi kimenyetso kidashidikanywaho gishyigikira koko imvugo ya Nyirankundabose Bumba, kubera ko uwo mutangabuhamya Havumiragira Jean-Marie Vianney ntaho yigeze ahamya ko umuntu w’umugabo yabonye iryo joro avumbuka mu gihuru atazi aho aturutse agafata uwo mugore wari imbere ye nko muri metero 5, akaba ariwe umukiza, uwo mugore akamuhungiraho akamumukiza, umugabo agahita yiruka, ari Bazimaziki Gratien; ko nta naho bigaragara ko nyuma y’uko ibyo biba, baba baramumweretse ngo amurebe n’amaso, yemeze koko ko ariwe yabonye iryo joro. [22] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kandi n’ibyashingiweho n’Urukiko Rukuru by’uko Havumiragira Jean-Marie Vianney na Bazimaziki Gratien bari babanje guhura akamuyoboza ku ruganda ataribyo ukurikije imvugo z’urega n’iz’umutangabuhamya, ahubwo bigaragara ko uwo bahuye akamuyoboza ari uwo mugore aho kuba Bazimaziki Gratien. Rurasanga na none Urukiko Rukuru rutari gushingira kuri raporo y’Akagali ka Bisumo yo ku wa 7/2/2020 kuko uretse kuba urugo rwa Bazimaziki Gratien na Nyirankundabose Bumba rubana mu makimbirane ahoraho, uwo mugore akaba yari yarafashe icyemezo cyo guhunga umugabo we agasubira iwabo, atari impamvu igaragaza ko ari Bazimaziki Gratien washatse kumwica ku wa 6/2/2020 mu masaha ya saa moya z’ijoro (19h00), nk’uko byasobanuwe haruguru, mu gihe andi makuru agaragaramo atera urujijo kuko iyo raporo ishimangira ko ibikorwa Bazimaziki Gratien aregwa byabaye ku wa 6/2/2020 saa sita z’ijoro (24h00) kuri centre ya Kivugiza mu Murenge wa Karambi, aho Nyirankundabose Bumba yakoreraga, nyamara byarabereye mu muhanda mu ishyamba, hafi ya centre ya Tyazo. [23] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga muri dosiye, harimo inyandiko-mvugo y’abatangabuhamya Mukakabego Perusi, umuturanyi w’uregwa na Nyirandindayino Consolée bemeje ko ku wa 6/2/2020 mu ma saa kumi n’imwe (17h00) bari kumwe na Bazimaziki Gratien mu Muregnge wa Cyato, ndetse dosiye igaragaza ko nyuma y’uko Nyirankundabose Bumba ahohoterwa, abayobozi b’Akagali ka Bisumo mu Murenge wa Cyato bashyizeho abanyerondo barariye Bazimaziki Gratien, baza gusanga yari mu rugo iwe. [24] Hashingiwe ku byagaragajwe haruguru, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kuba Urukiko Rukuru rwaravuze ko imvugo ya Nyirankundabose Bumba ifite agaciro ruyirebera hamwe n’iy’umutangabuhamya Havumiragira Jean-Marie Vianney utemeza ko uwo yabonye ariwe koko wakoze icyaha, rukanabishingira kuri raporo y’Ubuyobozi bw’Akagali ka Bisumo mu by’ukuri itemeza ko Bazimaziki Gratien ariwe wamuhohoteye uwo munsi, kandi ivuguruza ibikorwa byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, byose birebewe hamwe n’ibimenyetso bishinjura uregwa biri muri dosiye ndetse n’umurongo watanzwe n’uru Rukiko wagaragajwe haruguru, nta kimenyetso cyagaragajwe n’Ubushinjacyaha gihamya ku buryo budashidikanywaho (au-delà de tout doute raisonnable) ko Bazimaziki Gratien ariwe wahohoteye umugore we, bityo Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi rwakoze amakosa yo kumuhamya icyaha aregwa. [25] Kubera ibivuzwe haruguru akaba atari ngombwa gusuzuma ibijyanye n’imiburanire ya Bazimaziki Gratien inenga urwo Rukiko kuba rutarakoze iperereza ngo rubaze abandi
## Page 8
batangabuhamya bemeza ko bari kumwe nawe igihe icyaha cyakorwaga ngo rubone ko atigeze agera aho cyakorewe mu gihe cyakorwaga. [26] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga rero ubujurire bwatanzwe na Bazimaziki Gratien bufite ishingiro, akaba adahamwa n’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, urubanza yajuririye rukaba ruhindutse mu ngingo zarwo zose. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [27] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Bazimaziki Gratien bufite shingiro. [28] Rwemeje ko adahamwa n’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi yarezwe. [29] Rwemeje ko urubanza No RPA 00342/2020/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ku wa 24/3/2023, ruhindutse mu ngingo zarwo zose. [30] Rutegetse ko Bazimaziki Gratien ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa. [31] Rutegetse ko amagarama y'urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.