UBUSHINJACYAHA v. HAKORIMANA
# UBUSHINJACYAHA v. HAKORIMANA - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-01-30 - Case/document no.: RPAA 00534/2024/CA - Collection: Court of Appeal ## Text ## Page 1 UBUSHINJACYAHA v. HAKORIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00534/2024/CA, (Rugabirwa, P.J.,) 30 Mutarama...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00534/2024/CA
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 30 January 2025
- Case Number
- RPAA 00534/2024/CA
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
26 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v. HAKORIMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-01-30 - Case/document no.: RPAA 00534/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v. HAKORIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00534/2024/CA, (Rugabirwa, P.J.,) 30 Mutarama 2025] Amategeko agenga ibyaha n’ibihano – Icyaha cyo gucura umugambi wo kwica hakoreshejwe uburozi – Haba gucura umugambi wo gukora icyaha iyo hari nibura abantu babiri bishyize hamwe, bakemeranya gukora icyaha runaka, bashaka ibyagombwa byabafasha gushyira mu bikorwa icyo cyaha, ndetse bafite n’ubushake bwo kugikora, kandi ko ubwumvikane buba bwagezweho igihe abacuze umugambi bumvikanye mu buryo bwuzuye kandi bwa burundu. Incamake y’ikibazo: Hakorimana Faustin yasabye Twagiramungu Faustin kumwicira uwitwa Perpetue umugore wa se wabo, bumvikana ko azamuha amafaranga ibihumbi magana abiri (200.000 Frw). Nyuma yaho, Hakorimana yarezwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, yemera icyaha aregwa cyo gucura umugambi wo kwica uwitwa Perpetue, anagisabira imbabazi avuga ko icyatumye atekereza atekereza kumwicisha aruko yamwiciye abandimwe be hafi ya bose barimo na nyina. Uru Rukiko rwaciye urubanza, maze rwemeza ko Hakorimana Faustin na Twagiramungu Faustin bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cy’ubwicanyi, rubahanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) kuri buri wese. Hakorimana Faustin na Twagiramungu Faustin bajuririye mu Rukiko Rukuru bahakana icyaha, kuko ibikorwa baregwa bitagize umugambi wo kwica, ariko ko urwo Rukiko rubibonye ukundi byakwitwa icyaha cyo gukoresha ibikangisho bakagabanyirizwa igihano. Ubushinjacyaha buvuga ko urubanza rwajuririwe rutahinduka kubera ko abaregwa bakoze icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi nk’uko bacyiyemereye kuva mbere hose. Urukiko Rukuru rwasanze ar’ibintu bifatika bigize icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga, aho kuba uw’ubwicanyi, kuko bacuze umugambi bumvikana ku buryo bwose buzakoreshwa kugira ngo bamuroge apfe, ariko ko batashyize mu bikorwa uwo mugambi bitewe n’impamvu itabaturutseho, bityo, ko urubanza rwajuririwe ruhindutse kuri bimwe, maze rwemeza ko Hakorimana Faustin na Twagiramungu Faustin bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga, rubahanisha igifungo cy’imyaka 15 kuri buri wese, rubagabanyirije ibihano kuko icyaha bakoze kitagize ingaruka zikomeye. Hakorimana Faustin yajuririye na none urwo rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, avuga ko akwiye kugirwa umwere kuko atakoze icyaha. Ubushinjacyaha buvuga ko Hakorimana Faustin yakoze icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha ko gucura umugambi wo kwicisha Perpetue hakoreshejwe uburozi giteganywa n’ingingo ya 20 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urukiko rw’Ubujurire rwasanze, kuba ari ubwa mbere Hakorimana Faustin akurikiranyweho icyaha ku buryo bizwi, no kubera ingaruka nkeya icyaha yakoze cyateje, bikwiye kumubera
## Page 2
impamvu nyoroshyacyaha zituma agabanyirizwa igihano, agahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri (12) n’amezi atandatu (6), aho kuba igifungo cy’imyaka 15 yari yahawe mbere, bityo imikirize y’urubanza rwajuririwe ikaba igomba guhinduka ku birebana n’ibihano gusa. Incamake y’icyemezo: Haba gucura umugambi wo gukora icyaha iyo hari nibura abantu babiri bishyize hamwe, bakemeranya gukora icyaha runaka, bashaka ibyagombwa byabafasha gushyira mu bikorwa icyo cyaha, ndetse bafite n’ubushake bwo kugikora, kandi ko ubwumvikane buba bwagezweho igihe abacuze umugambi bumvikanye mu buryo bwuzuye kandi bwa burundu. Ubujurire bufite ishingiro kuri bimwe.
Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 20; Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 2/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 25. Imanza zifashishijwe: Urubanza RS/INJUST/RP 00007/2022/CA rw’ Ubushinjacyaha na Nturanyenabo Jean Chrysostome, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/11/2023; Urubanza RPA 0082/11/CS haburana Ubushinjacyaha na Maniriho Eric na bagenzi be, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 22/04/2016.
Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 23/03/2022, mu Mudugudu wa Rusekera, Akagari ka Kibungo, Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera Hakorimana Faustin yatiye telefone Nsengiyera amubwira ngo ashaka kuvugisha umuntu uri i Burayi kuri Video call kuko Hakorimana we adafite telefone ya touch screen, Nsengiyera arayimuha, Hakorimana arayijyana, Nsengiyera yajya kuyimwaka akamubwira ko ataravugana n’uwo muntu, bavuye mu kiruhuko (pause) nibwo Hakorimana Faustin yahaga Nsengiyera telephone ye amusaba ko nimero yavuganaga nayo ariyo 0788235876 ayishyira muri black list, bituma Nsengiyera agira amakenga ajya kumva ibyo Hakorimana yavugiraga kuri telefone ye kuko ibyo umuntu ayivugiyeho telephone ibibika (ibirikodinga). Nsengiyera yasanze Hakorimana Faustin yavuganaga n'umuntu amusaba ko yamwicira uwitwa Perpetue utuye mu Ruhango, akaba ari umugore wa se wabo, undi arabyemera, ndetse bumvikana ko azamuha amafaranga ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) nibwo rero byaje kumenyekana. [2] Hakorimana Faustin yaburanye yemera icyaha aregwa anagisabira imbabazi nk’uko azanazisaba uwo yashakaga kwica. Asobanura ko icyatumye atekereza kugikora ko ari uko umugore witwa Perpetue akaba umugore wa se wabo yamuhemukiye kuko yamwiciye abandimwe hafi ya bose barimo na nyina.
## Page 3
[3] N’ubwo Twagiramungu Faustin yahakanye icyaha, yemeye koko ko Hakorimana Faustin yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko yamufasha gukuraho uwo muntu arabyemera, ariko ko yamubwiye ko ari umuvuzi aticana, nyamara Hakorimana Faustin amubwira ko azamuzanira umutanzaniya akamufasha, ko kubera ko yumvaga akeneye ayo mafaranga, yiyemeje ko Hakorimana Faustin nayamuzanira azayafata kuko yumvaga gukora ibyo nta cyaha kirimo abisabira imbabazi. [4] Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaregewe rwashingiye ku mvugo Hakorimana Faustin yavugiye mu Bugenzacyaha no mu iburanisha ry’urubanza mu mizi, aho yemeye ko yacuze umugambi wo kwica Peretetue abitewe n’uko yamwiciye abandimwe hafi ya bose barimo na nyina, ku mvugo z’abatangabuhamya aribo Kizunguzungu Aimable na Kayisire Eugène bemeje mu Bugenzacyaha ko Sengiyera Nsengiyera yababwiye ko yatije Hakorimana Faustin telephone akayivugiraho amagambo yo kwica umuntu, anumvisha Kizunguzungu Aimable ayo magambo anamugisha inama. [5] Ku birebana na Twagiramungu Faustin, urwo Rukiko rwashingiye ku mvugo yavugiye (Twagiramungu Faustin) mu Bugenzacyaha, no mu iburanisha ry’urubanza mu mizi, aho yemeye icyaha, asobanura ukuntu Hakorimana Faustin yamuhamagaye amusaba kumwicira umuntu, banumvikana uko azamuhuza n’umutanzaniya, n’uko azamuha 200.000 Frw, aho kuba 500.000 Frw yamucaga, ngo usibye ko yari ayo kwirira gusa, ndetse no ku mvugo zimushinja zavuzwe na Hakorimana Faustin, Nsengiyera, Kizunguzungu Aimable na Kayisire Eugène. [6] Urwo Rukiko rwaciye urubanza RP 00451/2022/TGI/GSBO ku wa 17/08/2022, rwemeza ko Hakorimana Faustin na Twagiramungu Faustin bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cy’ubwicanyi, rubahanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) kuri buri wese, rutegeka ko telefone yafatiriwe yo mu bwoko bwa infinix isubizwa Nsengiyera. [7] Hakorimana Faustin na Twagiramungu Faustin bajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru bahakana icyaha, kuko ibikorwa baregwa bitagize umugambi wo kwica, kubera ko bitica n’ubwo haba harimo amagambo avuga ubwicanyi, ariko ko urwo Rukiko rubibonye ukundi byakwitwa icyaha cyo gukoresha ibikangisho bakagabanyirizwa igihano. Naho uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko urubanza rwajuririwe rutahinduka kubera ko abaregwa bakoze icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi nk’uko bacyiyemereye kuva mbere hose. [8] Urukiko Rukuru rushingiye ku majwi ya Hakorimana Faustin yavugiye kuri telefoni, aho yasabye Twagiramungu Faustin kuzamwicira Perpetue akoresheje uburozi bise umuti azahabwa n’umu Tanzania, kuko asanzwe amuvura mu Kinyarwanda akaba n’inshuti ye, banumvikana ko azamuha 200.000 Frw n’uko bazahura Hakorimana Faustin agaha Twagiramungu Faustin umuti azaba yahawe n’uwo mu Tanzania, nawe akawuha Perpetue agapfa. [9] Urwo Rukiko rwasanze ar’ibintu bifatika Twagiramungu Faustin yari kurogesha Perpetue, aho kuba ibyo mu mwuka kuko mu majwi yabo ntahavugwa ibyerekeye gushika nk’uko babivuga, ko rero ibyo ibikorwa bifatika bigize icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga, aho kuba uw’ubwicanyi, kuko bacuze umugambi bumvikana ku buryo bwose buzakoreshwa kugira ngo bamuroge apfe, ariko ko batashyize mu bikorwa uwo mugambi bitewe n’impamvu itabaturutseho, rwaciye urubanza RPA 01327/2022/HC/KIG ku wa 13/06/2024, rwemeza ko urubanza rwajuririwe ruhindutse kuri bimwe, rwemeza ko Hakorimana Faustin na Twagiramungu Faustin
## Page 4
bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga, rubahanisha igifungo cy’imyaka 15 kuri buri wese, rubagabanyirije ibihano kuko icyaha bakoze kitagize ingaruka zikomeye. [10] Hakorimana Faustin yajuririye na none urwo rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, bwe bwandikwa kuri RPAA 00534/2024/CA, urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 10/01/2025, Hakorimana Faustin yunganiwe na Me Kayijuka Ngabo, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ntawangundi Béatrice, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [11] Mu mwanzuro w’ubujurire no mu miburanire, Hakorimana Faustin n’umwunganira, bavuga ko akwiye kugirwa umwere kuko atakoze icyaha. Naho uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze kuko Hakorimana Faustin yacuze umugambi wo gukora icyaha giteganywa n’ingingo ya 20 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. [12] Urukiko ruhereye kuri izo mpaka, rurasanga ikibazo gikwiye gusuzumwa muri uru rubanza ari icyo kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze ikosa ryo guhamya Hakorimana Faustin icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga II. IKIBAZO KIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO Kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze ikosa ryo guhamya Hakorimana Faustin icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga [13] Hakorimana Faustin n’umwunganira bavuga ko akwiye kugirwa umwere kubera ko atakoze icyaha, kandi ko Urukiko Rukuru rutagaragaje neza icyaha rwamuhamije, kuko Ubushinjacyaha bwamureze gucura umugambi wo gukora icyaha, hakurikiraho ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, kugambirira kwica, ariko ko urwo Rukiko rwamuhamije icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga, rutagaragaje ibintu bishobora kwica (substances toxiques qui peuvent donner la mort) Twagiramungu Faustin yari guha Perpetue bikamwica. [14] Basobanura ko Hakorimana Faustin yahamagaye kuri telefoni Twagiramungu Faustin nk’umuvuzi wa gakondo amusaba kumushikira Perpetue kugira ngo avugire ku karubanda icyatumye amwicira abavandimwe be na nyina, ariko ko atakoze icyaha, kuko uretse no kuba ingingo ya 5 y’Itegeko ry’ibimenyetso ibuza ibimenyetso bishingiye k’ubupfumu no gushika, ibyo bikorwa yakoze bitagize ibikorwa by'intangiriro y'icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo (actes de commencement d'exécution), ndetse ko nta n'ibikorwa byo gucura umugambi wo kuroga byabayeho, hatagaragajwe uburozi buzakoreshwa mu kwica Perpetue ngo bunapimwe, bivuze ko Urukiko Rukuru rwitiranyije icyaha cyo kuroga n’ubupfumu, ndetse ko abacamanza batamenye icyo ijambo “gushika” risobanura nk’uko bigaragarira mu gika cya 18 cy’urubanza rujuririrwa, ariko ko iyo rugarukira ku cyaha cyo gucura umugambi nta kibazo baba babifitiho. [15] Uhagariye Ubushinjacyaha avuga ko Hakorimana Faustin yakoze icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha giteganywa n’ingingo ya 20 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko yanakirezwe n’Ubushinjacyaha, kubera ko yagize ubwumvikane na Twagiramungu Faustin bwo kumwicira Perpetue nk’uko na Hakorimana Faustin yabyiyemereye mu Bugenzacyaha, no mu Rukiko Rwisumbuye, aho yavuze
## Page 5
ko yashakaga ko Twagiramungu Faustin amwicira Perpetue akoresheje uburozi bise umuti azaba yahawe n’umu Tanzania nk’uko bigaragara mu gika cya 16 n’icya 17 by’urubanza rujuririrwa. [16] Avuga kandi ko mu gika cya 18 cy’urubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru rwasobanuye ko Hakorimana Faustin yacuze umugambi wo kwica hakoreshejwe uburozi, ariko ko atari gushikisha Perpetue nk’uko babivuga, kuko nta jambo ryo kumushika rigaragara mu mvugo yavugiye mu Bugenzacyaha. UKO URUKIKO RUBIBONA [17] Ingingo ya 20, igika cya mbere n’icya 2, y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, iteganya ko “Gucura umugambi wo gukora icyaha ni ubwumvikane hagati y’abantu babiri (2) cyangwa benshi bugamije gukora icyaha cyakorwa n’umwe cyangwa benshi muri bo”. [18] Ibiteganywa n’ingingo ya 20, igika cya mbere n’icya 2, y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuzwe haruguru, bihuje neza neza n’ibiteganywa n’ingingo ya 25 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 2/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko “Gucura umugambi wo gukora icyaha ni ubwumvikane hagati y’abantu babiri cyangwa benshi bugamije gukora icyaha bikozwe n’umwe cyangwa benshi muri bo”. [19] Naho ingingo ya 21, igika cya mbere n’icya 2, y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuzwe haruguru, igateganya ko “Ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywa by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir’ugukora icyaha. Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya”. [20] Mu rubanza RS/INJUST/RP 00007/2022/CA rwaciwe ku wa 24/11/2023 haburana Ubushinjacyaha na Nturanyenabo Jean Chrysostome, mu gika cya 25, Urukiko rw’Ubujurire rwasanze isesengura ry’ingingo ya 25 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 2/5/2012 ryavuzwe haruguru, ryumvikanisha ko haba gucura umugambi wo gukora icyaha iyo hari nibura abantu babiri bishyize hamwe, bakemeranya gukora icyaha runaka, bashaka ibyagombwa byabafasha gushyira mu bikorwa icyo cyaha, ndetse bafite n’ubushake bwo kugikora. Ryumvikanisha kandi ko ubwumvikane buba bwagezweho igihe abacuze umugambi bumvikanye mu buryo bwuzuye kandi ubwo bwumvikane bwabo ari ubwa burundu1. [21] Naho mu rubanza RPA 0082/11/CS rwaciwe ku wa 22/04/2016 haburana Ubushinjacyaha na Maniriho Eric na bagenzi be, mu bika ya 26 na 27, Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye ko kugira ngo habeho ubwinjiracyaha kandi buhanwe, ni ngombwa ko haba habayeho ibikorwa biboneka
1’Une entente: tenue comme étant la rencontre de volontés, l’entente est consommée lorsque les conspirateurs parviennent à un accord complet et lorsque cet accord est définitif’’, Chambre d’Appel du Tribunal spécial pour le Liban, Affaire n° STL-11-01/I du 16/2/2011 sur les questions préjudicielles soulevées par le Juge d’instruction devant ladite Chambre d’appel”.
## Page 6
kandi bidashidikanywaho mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora icyaha, hanyuma ibyo bikorwa bigakomwa mu nkokora n’impamvu zidaturutse kuri ba nyiri ukubikora. [22] Muri urwo rubanza, Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye kandi ko ibyo ari nako abahanga mu mategeko babisobanura, aho bavuga ko, kuba hari ibikorwa byo gukora icyaha byatangiye kandi nyiri ukubikora akaba atigaruye ku bushake bwe, ari byo bituma habaho ubwinjiracyaha (Le commencement d’exécution et l’absence de désistement volontaire constituent les deux éléments certains de la tentative. ...)2. Gutangira gukora icyaha, ubwabyo ni icyaha. Haba habayeho ibikorwa bigize icyaha cyangwa se ibituma icyaha kirushaho kugira ubukana (Selon la conception objective, le commencement d’exécution révèle par lui-même le délit. Il s’agit donc d’actes qui font partie de l’infraction, soit en tant qu’élément constitutif, soit en tant que circonstance aggravante)3. [23] Mu rubanza RS/INJUST/RP 00007/2022/CA rwavuzwe haruguru, Urukiko rw’Ubujurire rwasanze isuzumwa ry’ibikorwa biboneka byakozwe na Nturanyenabo Jean Chrysostome rigaragaza mu buryo bidashidikanywa ko yari yatangiye gushyira mu bikorwa ubushake bwo kwambura Nyamucahakomeye Ildéphonse ubuzima, nko gushaka umuntu wo kumwica, akamusezeranya by’agateganyo kuzamuha umurima, akamusaba gukoresha uburozi kugira ngo agere ku mugambi we, akanamusezeranya amafaranga azamuha nyuma yo kumwica, bikaburizwamo n’uko Dukuzumuremyi Clément yabibwiye Polisi, agomba guhamwa n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi4. [24] Ku birebana n’uru rubanza, nk’uko bigaragarira mu bika bya 16 -18 by’urubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru rwasanze ubwumvikane Hakorimana Faustin yagiranye na Twagiramungu Faustin bwo kumwicira Perpetue akoreheje uburozi azahabwa n’umutanzaniya, akazamuhemba 200.000 Frw nk’uko byumvikana mu majwi yabo nk’uko Hakorimana Faustin yabyiyemereye mu Bugenzacyaha no mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ariko uwo mugambi ukaba utarashyizwe mu bikorwa bitewe n’impamvu itabaturutseho, bigaragara ko Hakorimana Faustin yakoze icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga. [25] Hashingiwe ku murongo watanzwe n’uru Rukiko mu rubanza RS/INJUST/RP 00007/2022/CA rwavuzwe haruguru, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ibikorwa biboneka, Hakorimana Faustin yakoze byavuzwe haruguru bigaragaza mu buryo budashidikanywa ko yari yatangiye gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Perpetue ubwo yashakaga Twagiramungu Faustin kugira ngo amumwicire akoresheje uburozi bwica bwangu (umuti)5 azahabwa n’umu Tanzania wigeze guhurira na Hakorimana Faustin ku mupaka wa Rusumo, uyu akamuha 40.000
2 Gaston Stefani, Georges Levasseur, Bernard Bouloc, Droit Pénal Général, Douzième édition 1984, Précis Dalloz, p. 223, para. 194 in fine.
3 Harald Renout, Droit Pénal Général, Editions Paradigme, manuel 2005-2006, p. 126 in fine.
4Reba urubanza RS/INJUST/RP 00007/2022/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/11/2023 haburana Ubushinjacyaha na Nturanyenabo Jean Chrysostome, mu bika byrwo bya 63 na 65.
5 aho gukoresha uburozi bwa Kinyarwanda bwo mu mwuka (gukoresha ihene y’ibara rimwe, inkoko y’isake y’ibara rimwe, inkangaza n’ibindi) kuko bitinda kwica.
## Page 7
Frw kugira ngo nawe azamumwicire, anasezeranya Twagiramungu Faustin ko azamuha 200.000 Frw y’igihembo nyuma yo kumwica nk’uko Hakorimana Faustin nawe yabyiyemereye mu Bugenzacyaha no mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho yemeye icyaha akanagisabira imbabazi, akanagishinjwa mu Bugenzacyaha no mu Rukiko Rwisumbuye na Twagiramungu Faustin, ariko bikaburizwamo n’uko Nsengiyera yumvise uwo mugambi mubisha wo kwica umutu kuri telefoni ye yari yatije Hakorimana Faustin akawubwira Polisi, ndetse yabanje no kuwubwira Kizunguzungu Aimable na Kayisire Eugène nk’abatangabuhamya, bigaragaza ko Hakorimana Faustin agomba guhamwa n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, aho kuba icyaha cyo gucura umugambi wo kuroga nk’uko byemejwe n’Urukiko Rukuru. [26] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ibivugwa na Hakorimana Faustin n’umwunganira by’uko atasabye Twagiramungu Faustin kumwicira Perpetue, ko ahubwo yamusabye ko nk’umuvuzi wa gakondo yamumushikira Perpetue kugira ngo azavugire ku karubanda icyatumye yica abavandimwe be na nyina nta shingiro bifite, kuko nk’uko Hakorimana faustin na Twagiramungu Faustin babyiyemereye mu Bugenzacyaha no mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo bakanabishinjanya, icyabaye ari uko Hakorimana Faustin yasabye Twagiramungu Faustin kumwicira Perpetue akoresheje uburozi azahabwa n’umu Tanzania, akamuhemba 200.000 Frw nk’uko binumvikana mu majwi yabo. nk’uko byasobanuwe mu gika kibanziriza iki. [27] Ku bijyanye n’igihano uregwa agomba guhanishwa, ingingo ya 21, igika cya 3, y’Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 ryavuzwe haruguru, iteganya ko “Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha. Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25)”. [28] Naho ingingo ya 2 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 ryavuzwe haruguru igateganya ko “Ingingo ya 60 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ihinduwe ku buryo bukurikira: “Iyo umucamanza yemeje impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya igihano ku buryo bukurikira: (b) igifungo kimara igihe kizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri cy’igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe”. [29] Hashingiwe ku ngingo z’amategeko zimaze kuvugwa haruguru, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga, kuba ari ubwa mbere Hakorimana Faustin akurikiranyweho icyaha ku buryo bizwi, no kubera ingaruka nkeya icyaha yakoze cyateje, bikwiye kumubera impamvu nyoroshyacyaha zituma agabanyirizwa igihano, agahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri (12) n’amezi atandatu (6), aho kuba igifungo cy’imyaka 15 yari yahawe mbere, bityo imikirize y’urubanza rwajuririwe ikaba igomba guhinduka ku birebana n’ibihano gusa. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [30] Rwemeje ko ubujurire bwa Hakorimana Faustin bufite ishingiro kuri bimwe. [31] Ruvuze ko imikirize y’urubanza RPA 01327/2022/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 13/06/2024 ihindutse ku birebana n’inyito y’icyaha Hakorimana Faustin yakoze n’igihano ahanishijwe.
## Page 8
[32] Ruhanishije Hakorimana Faustin igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri (12) n’amezi atandatu (6). [33] Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.