UBUSHINJACYAHA vs KANYESHYAMBA
# UBUSHINJACYAHA vs KANYESHYAMBA - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-05-29 - Case/document no.: RPAA00466/2023/CA - Collection: Court of Appeal ## Text ## Page 1 UBUSHINJACYAHA vs KANYESHYAMBA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA00466/2023/CA (Kanyange, P.J.) 29 Gicurasi...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA00466/2023/CA
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 29 May 2025
- Case Number
- RPAA00466/2023/CA
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
23 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA vs KANYESHYAMBA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-05-29 - Case/document no.: RPAA00466/2023/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA vs KANYESHYAMBA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA00466/2023/CA (Kanyange, P.J.) 29 Gicurasi 2025] Amategeko agenga ibimenyetso – Ibimenyetso mu manza nshinjabyaha – gusesengura ibimenyetso – Kugira ngo Umucamanza afate icyemezo gihamya icyaha, agomba kuba afite ibimenyetso bihamya nta gushidikanya (preuves à conviction au-delà de tout doute raisonnable) ko ushinjwa ariwe wakoze icyaha, ko Umucamanza agomba gusesengurana ubushishozi uruhurirane rw’ibimenyetso, agahamya ushinjwa icyaha mu gihe gusa asanga nta wundi mwanzuro wagerwaho n’isesengura yakoze uretse iryo gusanisha uwakoze icyaha n’icyaha cyakozwe. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Ubushinjacyaha burega Kanyeshyamba mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12, bitwa U.G. na N.C, bumusabira ko icyaha kimuhama agahanishwa igihano cya burundu. Kanyeshyamba yaburanye ahakana icyaha, kuko ba se w’abo bana bavuga ko abasambanyiriza abagore, kandi ko abandi batangabuhamya bamushinja, bafitanye isano n’abo bana. Urukiko mu rubanza RP00383/2020/TGI/RSZ rushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya na raporo ya muganga igaragaza ko abo bana bari bafite ibimenyetso byo gusambanywa, rwemeje yakoze icyaha akurikiranweho, rumuhanisha igifungo cya burundu. Ruvuga ko ibyo Kanyeshyamba avuga byuko abatangabuhamya babajijwe bafitanye isano n’abo bana bitabuza ubuhamya bwabo gushingirwaho. Kanyeshyamba yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, anenga ko Urukiko rubanza rutitaye ku bimenyetso yagaragaje bimurenganura, avuga ko nta bana yasambanyije ahubwo ko bakorakowe n’ababyeyi babo kuko ba se bavuga ko abasambanyiriza abagore avuga kandi ko nta batangabuhamya bemeza ko babonye yambura abo bana imyenda cyangwa bari kumwe, kandi ko atahawe umwanya wo kwiregura, ko hatabajijwe abatangabuhamya baturanye ngo bagaragaze ko afite ibyo apfa n’ababyeyi b’abo bana, ndetse ko hatagaragajwe igihe yakoreye icyaha. Urukiko mu rubanza RPA00269/2021/HC/RSZ, rwemeje ko ubujurire bwa Kanyeshyamba nta shingiro bufite, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yahanishijwe ku rwego rwa mbere. Kanyeshyamba yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire avuga ko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso birimo gushidikanya, ko hatakozwe iperereza ngo hamenyekane amakimbirane yagiranye n’ababyeyi b’abana, ko amatariki bavuga ko abana basambanyirijweho atera urujijo kuko batinze gutanga amakuru ngo afatwe, kandi ko ibimenyetso muganga yasanze ku bana bitari kugaragara nyuma y’icyumweru icyaha gikozwe. Ubushinjacyaha buvuga ko izo mpamvu nta shingiro zifite, kuko ibimenyetso byashingiweho byuzuzanya ahubwo akaba atarashoboye kubivuguruza, buvuga kandi ko ibyo Kanyeshyamba avuga ko afitanye amakimbirabane n’ababyeyi b’abana aregwa gusambanya ntibibuza kuba yabasambanya, buvuga na none ko kuba abana batarahise bavuga ibyababayeho byatewe nuko yabasezeranyije kubaha amafaranga, ndetse ko n’ubwo raporo ya muganga yasohotse nyuma y’iminsi irindwi, isuzuma ry’abo bana ryari ryakozwe mbere. Urukiko mu rubanza RPAA00466/2023/CA, rwemeje ko ubujurire bwa Kanyeshyamba bufite ishingiro kuko hashingiwe ku bimenyetso biteye urujijo no gushidikanya ahamywa icyaha mu rubanza rujuririrwa. Rwemeza ko urubanza rujuririrwa ruhindutse, Kanyeshyamba aagizwe umwere. Incamake y’icyemezo: Kugira ngo Umucamanza afate icyemezo gihamya icyaha, agomba kuba afite ibimenyetso bihamya nta gushidikanya (preuves à conviction au-delà de tout doute raisonnable) ko ushinjwa ariwe wakoze icyaha, ko Umucamanza agomba gusesengurana ubushishozi uruhurirane
## Page 2
rw’ibimenyetso, agahamya ushinjwa icyaha mu gihe gusa asanga nta wundi mwanzuro wagerwaho n’isesengura yakoze uretse iryo gusanisha uwakoze icyaha n’icyaha cyakozwe. Ubujurire bufite ishingiro. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ngingo ya 111 Imanza zifashishijwe: Urubanza RPAA00737/2021/CA, haburana Ubushinjacyaha na Uwayisaba Habimana Antoine rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 16/12/2022, igika cya 16-17. Urubanza RPAA00249/2023/CA, haburana ubushinjacyaha na Bazimaziki Gratien rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/12/2024, igika cya 15. urubanza RPAA010/09/CS, haburana Ubushinjacyaha na Nzajyibwami Emmanuel, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 09/03/2012, igika cya 9 Urubanza. I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Kanyeshyamba Sylvère yaketsweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12, umwe wahawe izina rya U.G. undi ahabwa irya N.C. mu manza zabanje, bavuze ko ku wa 28/10/2020 mu masaha y’umugoroba ubwo bari babatumye kuri butike, Kanyeshyamba Sylvère nawe yabatumye irindazi, bagarutse abajyana inyuma y'inzu ye abambura imyenda y'imbere abazirika amaguru n’amaboko atangira kubashyira intoki mu gitsina, yikanze umugore we arabareka baragenda ababuza kubivuga abasezeranya kubaha amafaranga igihumbi (1.000Frw), ariko nyuma babibwira abaturanyi, Kanyeshyamba Sylvère atangira gukurikiranwa. [2] Nyuma y’iperereza Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi icyaha cyo gusambanya umwana, bushingiye ku bimenyetso birimo imvugo ze, imvugo z’abo bana na raporo ya muganga, bumusabira igifungo cya burundu. [3] Kanyeshyamba Sylvère yaburanye ahakana icyaha, avuga ko bamubeshyera kuko ba se w’abo bana bavuga ko abasambanyiriza abagore, kandi ko abatangabuhamya bivugwa ko bamushinja, bafitanye amasano n’abo bana. [4] Mu rubanza RP00383/2020/TGI/RSZ rwaciwe ku wa 30/06/2021, Urukiko rwasanze hari ibimenyetso byemeza ko Kanyeshyamba Sylvère yakoze icyaha akurikiranweho bigizwe n’imvugo z’abana aregwa gusambanya, ubuhamya bwa Itangishaka Rose n’ubwa Mukabutera Adèle, na raporo ya muganga igaragaza ko abo bana bari bafite ibimenyetso by’uko basambanyijwe, rusanga kandi iby’uko abatangabuhamya babajijwe bafitanye isano n’abo bana bitabuza ubuhamya bwabo gushingirwaho kuko nta tegeko ribibuza1, rumuhanisha igifungo cya burundu. [5] Kanyeshyamba Sylvère yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, anenga ko Urukiko rubanza rutitaye ku bimenyetso yagaragaje bimurenganura, ko nta bana yasambanyije ahubwo ko
1 Rwabishingiye ku byemejwe mu rubanza RPA 0015/10/CS – RPA 0278/09/CS rwaciwe ku wa 12/7/2013 n’Urukiko rw’Ikirenga.
## Page 3
bakorakowe n’ababyeyi babo kuko ba se bavuga ko abasambanyiriza abagore, ko nta batangabuhamya bemeza ko babonye yambura abo bana imyenda cyangwa bari kumwe, ko atahawe umwanya wo kwiregura, ko hatabajijwe abatangabuhamya baturanye ngo bagaragaze ko afite ibyo apfa n’ababyeyi b’abo bana, ndetse ko hatagaragajwe igihe yakoreye icyaha. [6] Ubushinjacyaha bwasubije ko izo mpamvu nta shingiro zifite, kuko abana bahohotewe basobanuye neza ibyababayeho, imvugo zabo akaba ari ibimenyetso simusiga bimushinja, hakaba n’abatangabuhamya bamushinja na raporo ya muganga igaragaza ko abo bana basambanyijwe, ko kandi bigaragara ko aburana mu Rukiko Rwisumbuye yahawe umwanya uhagije wo kwiregura, akaba kandi atarigeze agaragaza ibimenyetso by’amakimbirane avuga ko afitanye n’ababyeyi b’abo bana. [7] Mu rubanza RPA00269/2021/HC/RSZ rwaciwe ku wa 31/10/2023, Urukiko rwasanze nta kosa cyangwa inenge biri mu gushingira ku mvugo z’abana basambanyijwe kuko basobanura neza ibyababayeho, kandi izo mvugo zikaba zunganirwa n’iz’abatangabuhamya hamwe na raporo ya muganga yagaragaje ko ku myanya ndangagitsina y’abo bana hari habyimbye ndetse kuri U.G. we hariho udusebe, rusanga ibyo Kanyeshyamba Sylvère avuga ko hatabajijwe abatangabuhamya nta shingiro bifite kuko atagaragaje abo yifuzaga ko babazwa n’icyo byari gufasha Urukiko, mu gihe ari we ugomba kuzuza inshingano ze kugira ngo haboneke ibimenyetso bimushinjura2, n’ibyo avuga ko atahawe umwanya wo kwiregura nabyo nta gaciro byahabwa kuko yagaragarijwe ibyo aregwa abyireguraho. Rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yahanishijwe ku rwego rwa mbere. [8] Kanyeshyamba Sylvère yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri NRPAA00466/2023/CA ruhabwa itariki yo kuburanishwa yo ku wa 06/05/2025, uwo munsi ruburanishwa yunganiwe na Me Ndwaniye Pierre Claver, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Uwizeye Jean Marie, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [9] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire, Kanyeshyamba Sylvère n’umwunganira bavuga ko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso birimo gushidikanya, ko hatakozwe iperereza ngo hamenyekane amakimbirane yagiranye n’ababyeyi b’abana ashinjwa gusambanya, ko amatariki bavuga ko abana basambanyirijweho atera urujijo kuko batinze gutanga amakuru ngo afatwe, kandi ko ibimenyetso muganga yasanze ku bana bitari kugaragara nyuma y’icyumweru icyaha gikozwe. [10] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko izo mpamvu nta shingiro zifite, kuko ibimenyetso byashingiweho byuzuzanya ahubwo akaba atarashoboye kubivuguruza, naho kuba avuga ko afitanye amakimbirabane n’ababyeyi b’abo bana bikaba bitamubuza kubasambanya, kandi kuba abana batarahise bavuga ibyababayeho bikaba byaratewe nuko yabasezeranyije kubaha amafaranga, ndetse ko n’ubwo raporo ya muganga yasohotse nyuma y’iminsi irindwi, isuzuma ry’abo bana ryari ryakozwe mbere. [11] Ikibazo kigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ukumenya niba hari inenge ziri mu bimenyetso byashingiweho n’Urukiko mu guhamya Kanyeshyamba Sylvère icyaha cyo gusambanya umwana. II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba hari inenge ziri mu bimenyetso byashingiweho n’Urukiko mu guhamya Kanyeshyamba Sylvère icyaha cyo gusambanya umwana. [12] Kanyeshyamba Sylvère n’umwunganira banenga ko Urukiko Rukuru rutakoze iperereza ngo habazwe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bazi iby’amakimbirane afitanye n’ababyeyi b’abana aregwa gusambanya, aho uwitwa Kanyeshyamba Léonard se wa U.G. avuga ko yamusambanyirizaga umugore
2 Rwabishingiye ku rubanza RP/GEN 00003/2019/CA, Ubushinjacyaha buburana na Mugesera Léon, mu gika cya 96
## Page 4
bakabyarana n’umwana, naho uwitwa Simparikubwabo Antoine se wa N.C. akavuga ko yamujyaniye umugore kumukodeshereza inzu ko rero rwirengagije ibiteganyijwe n’ingingo ya 100 y’Itegeko N°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo3, runirengagiza raporo y’inzego z’ibanze yo ku wa 20/02/2023 yemeza amakimbirane afitanye n’abo bagabo dore ko bombi bavukana. [13] Bavuga kandi ko Urukiko rwashingiye ku bimenyetso by’uruhande rumwe bitizewe kandi bishidikanywaho kuko bitumvikana uburyo yari kwangiza abana ku wa 28/10/2020, agafatwa ku wa 07/11/2020 kandi icyo gihe cyose yari ari mu rugo, ataratorotse, akaba anaturanye n’iwabo w’abo bana, ko rero ikigaragaza ko ibyo aregwa ari ukubeshya ari uko uwo Itangishaka Rose uvuga ko yari ahari abazirika nta cyari gutuma adahita atanga amakuru ngo bamufate, Mukabutera Adèle nawe nk’umuntu w’umubyeyi aba yaravugije induru agafatwa. [14] Kanyeshyamba Sylvère n’umwunganira bavuga kandi ko Raporo ya muganga irimo urujijo kuko icyaha kitari gukorwa ku wa 28/10/2020 abana bagasuzumwa ku wa 05/11/2020 ngo muganga abasangane ibyo bisebe yagaragaje muri raporo, kandi ko nta kigaragaza ko ari Kanyeshyamba Sylvère wabakomerekeje cyane cyane ko abaganga bo ku mavuriro asanzwe badatanga ibisubizo byizewe, ko ahubwo aba yarapimishijwe hamwe n’abo bana mu kigo cy’igihugu gishinzwe gushaka ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory (RFL)), hagapimwa n’imyenda n’ibindi byose, mu rwego rwo kugaragaza ukuri, kandi ko muganga atafashe ibizamini byose nk’uko ibaruwa y’Ubugenzacyaha yamusabaga kubifata, ko rero hirengagijwe ingingo ya 76 y’Itegeko N°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo4. [15] Bavuga na none ko mu kirego cy’Ubushinjacyaha bamureze ko yacunze abana babatumye isukari kuri butike nawe abatuma irindazi bagarutse arabahamagara abambura imyenda abakoza intoki mu gitsina, ko rero bibaza ukuntu abana b’imyaka 12 yabashuka ari na babiri akabakorera ibintu nk’ibyo bibi ntibatake, n’uburyo yari kwifasha abana babiri akabazirika ari umwe, ndetse ko batuye mu Mudugudu ahantu hari amazu menshi, ku buryo hatari kubura umuntu ubumva kuko ari ingo zegeranye zifite inzitiro z’uduti tw’imiyenzi n’imihati kandi tugiye dutagaranye, kandi n’umugore we bavuga ko yikanze atabajijwe, akaba nta n’ibanga yari kumugirira amusanze mu bintu nk’ibyo kuko nawe afite abana. Basaba Urukiko gushingira ku ngingo ya 111 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko gushidikanya birengera ushinjwa, no ku mirongo yatanzwe mu rubanza RPAA00474/2023/CA5, akagirwa umwere. [16] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko impamvu Kanyeshyamba Sylvère atanga y’uko yari afitanye ibibazo n’ababyeyi babo bana nta shingiro ifite kuko abana basobanuye neza ibyababayeho badategwa, babibwira Mukabutera Adèle binemezwa n’umwana wari kumwe nabo witwa Itangishaka Rose, akaba ari ibimenyetso byuzuzanya atashoboye kuvuguruza, gutinda kubivuga bikaba byaratewe n’uko yari yababujije kuvuga ibyababayeho abemerera n’ishimwe. [17] Ku bijyanye n’iperereza, avuga ko ritari rikenewe kuko ibimenyetso byari bihagije nk’uko n’Urukiko Rukuru rwabibonye, naho ku bijyanye na raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko bari bafitanye amakimbirane, avuga ko bishoboka ko baba batabanye neza ariko akabasambanyiriza abana, ko kandi hari abana bari kumwe n’abahohotewe bababonye bamushyiriye irindazi babona yabaziritse, ko rero ibimenyetso byashingiweho bidafite inenge, ndetse ko aho urubanza rwatangiriye no mu nzego z’iperereza
3 Iyo ngingo iteganya ko: “Igihe cyose iburanisha ritararangira, urukiko rushobora gutegeka iperereza ku rubanza rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’umwe mu baburanyi…” 4 Iyo ngingo iteganya ko: “ubuhamya bw’abahanga ni ubugamije guha urukiko ibisobanuro bishingiye ku bumenyi kimwe n’umwanzuro urenze ubumenyi busanzwe bw’umucamanza mu kazi ke bitewe n’uko ibiburanwa bishingiye ku buhanga bwihariye”. 5Urwo rubanza rwaciwe ku wa 20/12/2024 haburana Ubushinjacyaha na Ndizihiwe Fabrice n’undi aho hemejwe ko nta kimenyetso kidashidikanywaho Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko cyemeza ko bakoze icyaha bagirwa abere.
## Page 5
ntaho yasabye ko abatangabuhamya babazwa n’icyo ashaka ko bafasha Urukiko, akaba atabyitwaza nk’ingingo y’ubujurire mu gihe ariwe utarakoze ibyo yemerewe, kandi ko atavuga ko umugore we atabajijwe atarabisabye ngo byangwe, kuko Ubushinjacyaha bwo bwabonaga ibimenyetso bufite bihagije, hashigiwe ku ngingo ya 66 y’itegeko Nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo6. [18] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga na none ko ibyo bavuga ko bitumvikana uko yaba yarasambanyije abana ku wa 28/10/2020, bagasuzumwa ku wa 05/11/2020 agafatwa ku wa 08/11/2020 kandi icyo gihe cyose yari ari mu rugo, bitahabwa ishingiro kuko iperereza rikorwa igihe cyose icyaha cyamenyekaniyeho ko cyakozwe, bipfa kuba icyaha kitarasaza, cyane cyane ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza7, ko rero nta rujijo ruterwa n’igihe icyaha cyakorewe. [19] Ku bijyanye na raporo ya muganga, uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko igaragaza ko ku myanya ndagagitsina y’abo bana hari habyimbye hari n’udusebe ko n’ubwo yasohotse nyuma y’iminsi irindwi muganga yari yabapimye mbere, kandi ko ntaho abana bagiye kwivuza cyangwa ngo banywe imiti bakire ibikomere bisibangane, ikindi kandi muganga akaba ari umuhanga wabyigiye akaba yarakoze akazi ke uko bikwiye, ndetse ikimenyetso cy’abahanga kikaba ari ikimenyetso kimwe n’ibindi, icyangombwa ari uko cyuzuzanya n’ibindi bimenyetso. [20] Asoza avuga ko abana bahamije ko Kanyeshyamba Sylvère yabaziritse akajya abashyira intoki mu gitsina, kuko hari mu masaha ya nimugoroba ashyira ijoro, arabakanga, n’ubwo ari abana baba batangiye gukura ariko yabaziritse, yikanze umugore we arabarekura, bikaba bihagije ngo ahamwe n’icyaha, bityo kuba raporo ya muganga yarahujwe n’ibindi bimemyetso mu kumuhamya icyaha, nta nenge cyangwa ikosa birimo, ibyo basobanura bikaba bitavuguruza ibyashingiweho n’inkiko zabanje, igihano yahawe kikaba kigomba kugumaho. UKO URUKIKO RUBIBONA [21] Impaka ziri muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba hari inenge ziri mu bimenyetso byashingiweho n’Urukiko mu guhamya Kanyeshyamba Sylvère icyaha cyo gusambanya umwana. [22] Ku bijyanye n’ibishingirwaho ngo hemezwe ko uregwa ahamwa n’icyaha byasobanuwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu manza zitandukanye harimo urubanza RPAA00737/2021/CA8, no mu zindi manza zaciwe nyuma yarwo nk’urubanza RPAA00249/2023/CA9, muri izo manza Urukiko rukaba rwaremeje ko: “kugira ngo Umucamanza afate icyemezo gihamya icyaha, agomba kuba afite ibimenyetso bihamya nta gushidikanya (preuves à conviction au-delà de tout doute raisonnable) ko ushinjwa ariwe wakoze icyaha, ko Umucamanza agomba gusesengurana ubushishozi uruhurirane rw’ibimenyetso, agahamya ushinjwa icyaha mu gihe gusa asanga nta wundi mwanzuro wagerwaho n’isesengura yakoze uretse iryo gusanisha uwakoze icyaha n’icyaha cyakozwe”. [23] Nk’uko bigaragara mu rubanza rujuririrwa, Kanyeshyamba Sylvère yahamijwe icyaha hashingiwe ku mvugo z’abana bamushinja kubasambanya, iz’abatangabuhamya na raporo ya muganga yagaragaje ko
6 Iyo ngingo iteganya ko iteganya ko: « Ibintu umuburanyi asaba gutangira abatangabuhamya agomba kubisobanura mu magambo afutuye kandi atarondogoye. Iyo Urukiko rusanze bikwiye, bifite ireme kandi bishobora kwemerwa, rushobora ku bwarwo gutegeka kubitangira abatangabuhamya» 7 Bubishingira ku ngingo ya n’ingingo ya 14 agace ka (7) y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko: ‘’Icyaha cyo gusambanya umwana ntigisaza’’ 8 Reba Urubanza RPAA00737/2021/CA rwaciwe ku wa 16/12/2022, haburana Ubushinjacyaha na Uwayisaba Habimana Antoine igika cya 16-17. 9 Reba urubanza Nº RPAA 00249/2023/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/12/2024, haburana Bazimaziki Gratien (igika cya 15).
## Page 6
ku myanya ndangagitsina y’abo hari habyimbye, kuri U.G. we hariho n’udusebe, rusanga ataragaragaje abatangabuhamya ashaka ko babazwa n’icyo byari gufasha Urukiko. [24] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kuba nta perereza ryakozwe ngo habazwe abatangabuhamya bazi iby’amakimbirane Kanyeshyamba Sylvère avuga ko yari afitanye n’ababyeyi b’abana ashinjwa gusambanya, atari inenge iri mu rubanza rujuririrwa kuko Urukiko rudategetswe gukora iperereza cyangwa kubaza abatangabuhamya igihe cyose bisabwe n’umuburanyi iyo rwumva ibimenyetso rwashyikirijwe bihagije10. Naho ku bijyanye na raporo yo mu Mudugudu igaragaza ayo makimbirane, uru Rukiko rukaba rusanga n’ubwo baba bafite ibyo bapfa ubwabyo bitaba ikimenyetso kimushinjura ahubwo hakwiye gusesengurwa ibindi bimenyetso byashingiweho kugirango hemezwe nta gushidikanya ko yakoze icyaha akurikiranweho. [25] Ku bijyanye n’amatariki icyaha cyakoreweho Kanyeshyamba Sylvère n’umwunganira bavuga ko atera urujijo ngo kuko bitari gushoboka ko akora icyaha akamara iminsi icumi atarafatwa kandi aturanye n’iwabo w’abana aregwa gusambanya, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kuba atarahise afatwa nabyo bitaba ikimenyetso kimushinjura kuko nk’uko byagaragajwe haruguru abana batahise babivuga, aho bimenyekaniye icyaha gitangira gukurikiranwa, igikwiye gusuzumwa rero akaba ari ukureba niba ibimenyetso byashingiweho byemeza nta shiti ko Kanyeshyamba Sylvère yasambanyije abo bana. [26] Ku bijyanye n’imvugo za U.G. na N.C., zashingiweho nk’ikimenyetso gishinja Kanyeshyamba Sylvère, bigaragara ko babazwa bavuze ko kuri iyo tariki ya 28/10/2020 nka saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, uwitwa Pauliana yabatumye isukari kuri butiki hafi y’aho batuye, bageze mu nzira bahura na Kanyeshyamba Sylvère abatuma irindazi ababwira ko nibagaruka barimusangisha iwe inyuma y’urugo rwe, bagarutse barimushyira aho yababwiye, ababwira ko hari utuntu twiza agiye kubakorera akaza kubaha amafaranga igihumbi (1000) n’iryo rindazi, babyanze arabafata ababoha amaguru n’amaboko, abakuramo imyenda y’imbere atangira kubakora mu gitsina akoresheje intoki ze yikanze umugore we aca imigozi yari yababohesheje bariruka, arababwira ngo ntibabivuge arabaha amafaranga igihumbi (1000). [27] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga imvugo z’aba bana zitera gushidikanya cyane cyane ku bijyanye n’imikorere y’icyaha aho bitumvikana uko umuntu umwe yari gufata abana babiri b’imyaka 12 akababoha amaguru n’amaboko icyarimwe, akabashyira intoki mu gitsina ntibatabaze dore ko bari no hafi y’urugo rwe n’umugore we yashoboraga kubumva, bakaba bataranavuze ko hari icyo yabakangishije cyari gutuma badatabaza, imvugo zabo rero zikaba zitera gushidikanya ku bijyanye n’ikorwa ry’icyo cyaha. [28] Mu bindi bimenyetso byashingiweho harimo ubuhamya bwa Itangishaka Rose ufite imyaka 13 wavuze ko Kanyeshyamba Sylvère yabasanze aho bakinaga atoranyamo U.G. na N.C., uwitwa Mugeni (Pauliana) abatumye isukari uwo musaza arabatangira abashyira inyuma y’urugo rwe arababwira ngo bicare batandaraze atangira kubakora mu gitsina yabaziritse bose icyarimwe ababwira ngo arabaha mafaranga magana ane (400) ageze aho arabihindura abemerera kubaha amafaranga igihumbi (1000) nayo birangira atayabahaye, kandi ko we yabanje kubimubwira akanga ajya kubacunga ngo arebe ibyo abakorera, ariko ko atahise abivuga ngo batabakubita, bimenyekana ari uko abimye amafaranga yari yabemereye. [29] Ku bijyanye n’ubuhamya bwa Itangishaka Rose, burebewe hamwe n’imvugo za U.G. na N.C., bigaragara ko hagiye habaho kuvuguruzanya, nko kuba Itangishaka Rose yaravuze ko Kanyeshyamba Sylvère yabasanze aho bakinaga mu gihe bo bivugiye ko bamusanze mu nzira bajya kuri butiki, hakaba kandi no kuba Itangishaka Rose yaravuze ko Kanyeshyamba Sylvère yabanje kubaha amafaranga magana ane (400) mu gihe U.G. na N.C. bavuze gusa ko yababwiye ko abaha mafaranga igihumbi (1000) n’irindazi bari bavuye kugura, bityo uko kunyuranya kukaba gutuma ubuhamya bwa Itangishaka Rose
10 Reba urubanza RPAA010/09/CS rwaciwe ku wa 09/03/2012 haburana Ubushinjacyaha na Nzajyibwami Emmanuel, igika cya 9
## Page 7
nabwo butizerwa ko ari ukuri, ndetse n’iyo yavuze ko Kanyeshyamba Sylvère yabwiye abo bana ngo bicare batandaraje kandi bari baboshye amaguru n’amaboko na byo bitera gushidikanya kuko bitumvikana uburyo bari kwicara bagatandukanya amaguru kandi aziritse. [30] Naho umutangabuhamya witwa Mukabutera Adèle, yasobanuye ko amakuru y’isambanywa ry’abo bana yayumvanye ababyeyi baturanye, abibajije abo bana bamubwira ko Kanyeshyamba yabatumye irindazi bakarimushyira inyuma y’inzu ye akabakuramo imyenda akabazirika amaguru n’amaboko akabinjiza intoki mu gitsina, ko batinye kubibwira ababyeyi babo ngo batabakubita, ko impamvu we babimubwiye ari uko ari umuyobozi mu Kagari ushinzwe imiyoborere myiza, ko indi mpamvu yatumye babimubwira ari uko Kanyeshyamba Sylvère atabahaye ibyo yari yabasezeranyije. Urukiko rw’Ubujurire rurasanga uyu mutangabuhamya nawe asubiramo ibyo yabwiwe na U.G. na N.C. kandi nk’uko byagaragajwe imvugo zabo zirimo gushidikanya ku bijyanye n’imikorere y’icyaha. [31] Ku bijyanye na raporo ya muganga, mu byo igaragaza harimo kuba U.G. na N.C. barasuzumwe ku wa 05/11/2020, icyaha cyarakozwe ku wa 28/10/2020, muganga akaba yaravuze ko ku myanya ndangagitsina ya U.G. hari hatukuye hariho n’udusebe11 naho ku myanya ndangagitsina ya N.C. hatukuye gusa12. [32] Ku bijyanye no kuba raporo ya muganga igaragaza ko abana bapimwe ku munsi wa 9 igikorwa kivugwa cyo kubasambanya kibaye, ariko muganga akaba yarasanze ku gitsina cyabo hatukuye ndetse hari n’ufite udusebe, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga iyo raporo uyihuje n’ibindi bimenyetso byashingiweho n’Urukiko Rukuru nk’uko byasesenguwe haruguru, rutakwemeza ko ibyo bimenyetso muganga yasanze kuri abo bana bifitanye isano n’ibikorwa bavuga Kanyeshyamba Sylvère yabakoreye byo kubashyira intoki mu gitsina, cyane cyane ko muganga atagaragaje niba ibyo bikomere ari ibya vuba cyangwa ari ibimaze iminsi, bityo iyo raporo ikaba itafatwa nk’ikimenyetso cyemeza nta gushidikanya ko ibyo yagaragaje byatewe n’igikorwa cyo gushyirwa intoki mu gitsina. [33] Hashingiwe ku byagaragajwe, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ibimenyetso byose byashingiweho n’Urukiko Rukuru mu guhamya icyaha Kanyeshyamba Sylvère nk’uko byasesenguwe haruguru, bidahamya nta gushidikanya ko yakoze icyaha cyo gusambanya umwana, bityo hashingiwe ku murongo watanzwe mu manza zavuzwe haruguru no ku ngingo ya 111 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko gushidikanya birengera ushinjwa, ko iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko bagomba kwemeza ko atsinze, kuba ibimenyetso byashingiweho bitemeza ku buryo budashidikanywa ko Kanyeshyamba yakoze icyaha akurikiranweho, agomba kugirwa umwere kubera gushidikanya, bivuze ko imikirize y’urubanza rwajuririwe ihindutse. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [34] Rwemeje ko ubujurire bwa Kanyeshyamba Sylvère bufite ishingiro ; [35] Rwemeje ko urubanza RPA00269/2021/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ku wa 31/10/2023 ruhindutse ; [36] Rwemeje ko Kanyeshyamba Sylvère adahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana yari akurikiranyweho, akaba agomba kurekurwa ; [37] Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.
11 Post traumatic vaginal wall erythema and abrasion 12 Erythema on both labia minoria