UBUSHINJACYAHA v HABYARIMANA
# UBUSHINJACYAHA v HABYARIMANA - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-10-24 - Case/document no.: RPAA 00245/2025/CA - Collection: Court of Appeal ## Text ## Page 1 UBUSHINJACYAHA v HABYARIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00245/2025/CA (Kanyange, P.J.) 24...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00245/2025/CA
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 24 October 2025
- Case Number
- RPAA 00245/2025/CA
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
24 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v HABYARIMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-10-24 - Case/document no.: RPAA 00245/2025/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v HABYARIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00245/2025/CA (Kanyange, P.J.) 24 Ukwakira 2025] Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha – Ibimenyetso - Mu manza z’inshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de la liberté de la preuve en matière pénale), ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, kandi urukiko ni rwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa. Incamake y’ikibazo: Habyarimana yaketsweho gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 9, ubwo umubyeyi w’uwo mwana yamubonanye amafaranga, abajijwe aho yayakuye asobanura ko yayahawe na Habyarimana kandi ko yamusambanyije, mu kumusambanya akaba yarabonye ibintu bisa n’umweru bitemba ku maguro ye. Ubushinjacyaha bwatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumurega icyaha cyo gusambanya umwana. Uregwa yaburanye ahakana icyo cyaha ariko urukiko rusanga ahamwa nacyo, rumuhanisha igifungo cya burundu. Iki cyemezo urukiko rwagifashe rushingiye ku bimenyetso birimo ubuhamya bw’uwo mwana, ubuhamya bwa se na raporo ya muganga. Uregwa yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru avuga ko yahamijwe icyaha atigeze akora. Avuga ko ubusanzwe afite ubwandu bwa HIV/SIDA bityo ko bapima uwo mwana bakareba ko hari SIDA yamuteye, akongeraho ko ibimenyetso byashingiweho bitera gushidikanya kuko atigeze afatanwa n’uwo mwana dore ko na raporo ya RFL igaragaza ko nta masohoro basanze muri umwana bivuze ko atigeze ahura na we. Urukiko rwasanze ubujurire bwe nta shingiro bufite ariko kubera ko ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha, rusanga yagabanyirizwa igihano, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20. Habyarimana ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo akijuririra mu Rukiko rw’Ubujurire, urukiko rusuzuma niba ibimenyetso byashingiweho bidahamya ko uwo mwana yasambanyijwe, no kuba harirengagijwe ikimenyetso cya RFL. Uregwa avuga ko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanwaho aho inkiko zabanje zashingiye ku mvugo y’umwana n’umubyeyi we hakirengagizwa raporo ya RFL igaragaza ko nta masohoro basanze muri uwo mwana. Akomeza avuga ko ibyo raporo ya muganga igaragaza bishobora guterwa n’izindi mpamvu zitari ugusambanywa bityo nayo idakwiye gufatwa nk’ikimenyetso kidashidikanywaho. Ubushinjacyaha buvuga ko ibivugwa n’uregwa nta shingiro bifite kuko raporo ya muganga igaragaza ko igitsina cy’umwana cyariho udusebe kandi akarangabusugi ke kakaba karahungabanye, ibyo rero bihujwe n’imvugo z’umwna, bikaba bikaba bigaragaza ko yasambanyijwe. Ku bijyanye na raporo ya RFL, Ubushinjacyaha busobanura ko umwana yavuze ko yabonye ibintu by’umweru ku matako ya Habyarimana bikaba bivuze ko yarangirije hanze. Incamake y’icyemezo: Mu manza z’inshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de la liberté de la preuve en matière pénale), ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, kandi urukiko ni rwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa.
## Page 2
Ubujurire, nta shingiro bufite. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, ingingo ya 87; Amategeko yifashishijwe atagikoreshwa: Itegeko N°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ingingo ya 119. Imanza zifashishijwe: RPAA 01288/2024/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 18/07/2025, haburana Ubushinjacyaha na TURIKUMWE Gilbert. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Umubyeyi w’umwana w’umukobwa w’imyaka 9 wahawe izina rya U.M. mu manza zabanje yatanze ikirego mu Bugenzacyaha avuga ko bafatanye uwo mwana amafaranga, bamubajije aho yayakuye ababwira ko yayahawe na Habyarimana Djuma ko kandi yamusambanyije, uwo mwana nawe asobanura uburyo yamusambanyije, bituma Habyarimana atangira gukurikiranwa. [2] Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo icyaha cyo gusambanya umwana, bushingiye ku mvugo z’uwo mwana no kuri raporo ya muganga, bumusabira igifungo cya burundu. [3] Habyarimana Djuma yaburanye ahakana icyaha, asobanura ko we asanzwe afite ubwandu (sida) kandi afata imiti bityo ko uwo mwana nawe yasuzumwa bakareba ko nawe afite ubwandu cyangwa ko imiti asanzwe afata nawe imugaragaramo, ko kandi raporo ya DNA igaragaza ko umwana atasambanyijwe, ko ahubwo umurega bapfa amafaranga 18.000 Frw. [4] Urukiko rwaciye urubanza Nº RP 01531/2020/TGI/GSBO ku wa 22/10/2021, rusanga ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bigaragaza ko Habyarimana Djuma yasambanyije U.M., bigizwe n’imvugo z’uwo mwana wasobanuye uko Habyarimana yamusambanyije akamuha amafaranga, imvugo za se wasobanuye ko babonye uwo mwana afite amafaranga bamubaza aho yayakuye akababwira ko yayahawe na Habyarimana Djuma ko kandi yamusambanyije, na raporo ya muganga igaragaza ko umwana yari afite udusebe ndetse ababara mu gitsina, n’akarangabusugi kahungabanye. [5] Rwasanze kandi kuba raporo ya Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko nta masohoro basanze mu gitsina cy’uwo mwana atari ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko atasambanyijwe, kuko yavuze ko yabonye ibintu by’umweru bimanutse ku maguru ya Habyarimana, bivuze ko atamusohoreyemo ahubwo yasohoreye hanze, ko no kuvuga ko iyo amusambanya aba yaranduye
## Page 3
sida nabyo nta shingiro bifite, kuko atari ihame ko urwaye sida ayanduza byanze bikunze uwo asambanyije. Rwemeje rero ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igifungo cya burundu. [6] Habyarimana Djuma yajuriye mu Rukiko Rukuru, avuga ko Urukiko rwa mbere rwirengagije ukuri yagaragaje rushingira ku bimenyetso bishidikanywaho, ko kandi nta wamubonye asambanya U.M, ko na raporo ya DNA yagaragaje ko ntaho yahuriye n’uwo mwana. [7] Ubushinjacyaha bwasubije ko impamvu z’ubujurire bwa Habyarimana Djuma nta shingiro zifite, kuko atabasha kuvuguruza ibimenyetso Urukiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha, birimo raporo ya muganga. [8] Urukiko rwaciye urubanza Nº RPA 01618/2021/HC/KIG ku wa 13/02/2025, narwo rusanga hari ibimenyetso bimuhamya icyaha bigizwe n’imvugo z’umwana wasambanyijwe wasobanuye uko byagenze, imvugo za se w’uwo mwana wavuze uburyo babimenye hamwe na raporo ya muganga, ko kandi kuba raporo ya Rwanda Forensic Laboratory yaragaragaje ko nta masohoro basanze mu gitsina cy’uwo mwana atari ikimenyetso cy’uko atamusambanyije, kuko umwana yavuze ko yabonye ibintu by’umweru bimanutse ku maguru ya Habyarimana, bivuze ko atamusohoreyemo, ko no kuba uwo mwana yari kumwanduza sida nabyo nta shingiro bifite kuko atari ihame ko umuntu urwaye sida ayanduza byanze bikunze uwo basambanye1. [9] Rwasanze ariko n’ubwo ubujurire bwe nta shingiro bufite, yagabanyirizwa igihano kubera ko ari ubwa mbere akurikiranweho icyaha mu buryo buzwi kandi akaba ageze muza bukuru, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20. [10] Habyarimana Djuma yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri Nº RPAA 00245/2025/CA, ruhabwa itariki yo kuburanishwa yo ku wa 07/010/2025, uwo munsi ruburanishwa yunganiwe na Me MUKIZA Bizimana Silas, Ubushinjacyaha buhagararaiwe na SIBOMANA Stanislas, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [11] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire, Habyarimana Djuma n’umwunganira bavuga ko ubujurire bwe bugamije kugaragaza ko Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana rushingiye kuri raporo ya muganga kandi itagaragaza ko yasambanyijwe, runashingira ku kuba imvugo z’uwo mwana n’iza se zihura na raporo ya muganga kandi atari byo, runirengagiza ko raporo ya Rwanda Forensic Laboratory (RFL) igaragaza ko umwana atasambanyijwe. [12] Uhagararariye Ubushinjacyaha avuga ko izo mpamvu nta shingiro zifite, kuko ibyo raporo ya muganga yagaragaje nta kindi cyabiteye kitari ugusambanywa, ko kandi ibyo iyo raporo yagaragaje bihura n’ibyo umwana yasobanuye, naho kuba raporo ya RFL yaragaragaje ko nta masohoro yabonetse mu gitsina cy’umwana bikaba bitavanaho ko yasambanyijwe. [13] Ikibazo kigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ukumenya niba ibimenyetso byashingiweho bidahamya ko U.M yasambanyijwe, no kuba harirengagije ikimenyetso cya RFL.
1 Rwabishingiye ku murongo watanzwe mu rubanza NoRPAA 00020/2020/CA raciwe ku wa 28/01/2022 haburana Ubushinjacyaha na SINDIHOKUBWAHBO, igika cya 17, Urukiko rwabonye ko ibyo SINDIHOKUBWABO Théodomir avuga ko iyo asambanya abana aba yarabateye agakoko gatera SIDA, nta shingiro bifite.
## Page 4
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA
Kumenya niba ibimenyetso byashingiweho bidahamya ko U.M yasambanyijwe, no kuba harirengagije ikimenyetso cya RFL. [14] Habyarimana Djuma n’umwunganira bavuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye kuri raporo ya muganga yo ku wa 04/11/2020 kandi ntaho yemeza ko U.M yasambanyijwe uretse mu buryo bwo kugenekereza ivuga ko afite udusebe (lacerations), ababara mu gitsina (highly sensible vagina), guhungabana kw'akarangabusugi (traumatized hymen), nta maraso agaragara (no active bleeding), Urukiko rukaba rwaravuze ko bigaragaza ko Habyarimana yaba yarakoresheje igitsina cye akakinjiza mu gitsina cy’umwana, ibyo ariko akaba ari ukugenekereza, kuko ibyo raporo yagaragaje bishobora kubaho kandi bidatewe no gusambanywa, bikaba byanaterwa n’udukino abana birirwamo, cyane cyane ko muganga atavuze ko ibyo yabonye byatewe no gusambanywa. [15] Habyarimana Djuma n’umwunganira bavuga kandi ko Urukiko rwavuze ko imvugo z’umwana n’iza se bihura na raporo ya muganga kandi atari byo, kuko se ntaho yabonye asambanya uwo mwana ahubwo yavuze ibyo uyu yamubwiwe, ko n’imvugo z’uwo mwana zidahura na raporo ya muganga kuko ukurikije ibyo yavuze ko yakorewe na Habyarimana Djuma, muganga aba yaremeje ko yasambanyijwe koko, cyane cyane ko yavuze ko uwamusambanyije yarangije, ko rero ibyo bitera gushidikanya kwagombye kurengera uregwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 111 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha. [16] Habyarimana Djuma n’umwunganira banavuga ko Urukiko rwirengagije ko raporo yakozwe n'abahanga yo ku wa 20/04/2021 ikemeza ko nta masohoro yagaragaye kuri U.M, ko bitari gushoboka ko habura ikimenyetso ukurikije imvugo z'uwo mwana wavuze ko yamusambanyije adakoresheje agakingirizo kandi amasohoro agasohoka, ayo masohoro akaba yagombye kuba yarapimwe, hakanapimwa ijipo umwana yavuze ko Habyarimana yihanaguje, ko kuba yaravuze no nyina yahise ayimesa bivuze ko bashatse guhisha ibimenyetso, ko rero raporo y'abahanga ihujwe na raporo ya muganga hamwe n'imvugo z’umwana n’iza se, bigaragara ko hari ko hari ugushidikanya. [17] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ibyo Habyarimana Djuma n’umwunganira bavuga nta shingiro bifite, kuko raporo ya muganga igaragaza ko U.M yari afite udusebe ku gitsina ndetse ababara mu gitsina kandi hatukura (redish, highlysensible + lacerations on vagina), no ku yindi myanya ndangagitsina hatukura (redish on labia minora, on fourchette and vestibula), n’akarangabusugi kahungabanye (hymen traumatised), ko nta kindi cyateye uko gutukura no gukomereka ku myanya ndangagitsina uretse gusambanywa na Habyarimana Djuma, kuko we n’umwunganira batagaragaza ikindi cyaba cyarabiteye. [18] Asobanura kandi ko muganga atari we ukora iperereza ahubwo agaragaza ibyo yabonye, kandi ko ibyo yabonye bihujwe n’imvugo z’umwana byumvikanisha ko habayeho kumusambanya ariko atinjije igitsina mu cy’umwana ahubwo ko yakubagaho akongera akavanaho nyuma yisohoreraho, ko rero muganga yabonye ko igitsina cy’umwana kirati kimeze nk’uko cyagombye kuba kimeze mu bihe bisanzwe.
## Page 5
[19] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga kandi ko iby’uko imvugo z’umwana zidahura na raporo ya muganga atari byo, kuko umwana yasobanuye ko Habyarimana mu kumusambanya yakozagaho igitsina akongera akavanaho, muganga nawe agaragaza ibidasanzwe yabonye ku gitsina cy’uwo mwana birimo kuba haratukuraga, hari udusebe kandi ababara, byahuzwa n’ibyo umwana yavuze bikaba bigaragaza ko yasambanyijwe. [20] Naho ku birebana na raporo ya RFL, uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko umwana yasobanuye ko hari ibintu by’umweru byaguye ku maguru ya Habyarimana Djuma, bivuze ko yirangirijeho nyuma yo gukoza igitsina cye kucy’umwana, ko rero nta kintu abahanga bari kubona kuko nta masohoro Habyarimana yamushyizeho bitewe n’uko yayataye hasi agwa ku maguru ye, bityo ko kuba nta masohoro yabonetse kuri uwo mwana bitavuze ko atasambanyijwe.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[21] Impaka ziri muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba ibimenyetso byashingiweho bidahamya ko U.M yasambanyijwe, no kuba harirengagijwe ikimenyetso cya RFL. [22] Ku birebana n’ibimenyetso mu manza, mu rubanza N° RPAA 00692/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/01/2023 haburana Ubushinjacyaha na NDAYISHIMIYE Jean Damascène, hasesenguwe ingingo ya 119 y’Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo2, harebwe cyane cyane ku mwihariko w’imanza nshinjabyaha, maze Urukiko rusobanura ko mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de la liberté de la preuve en matière pénale) ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, kandi ko urukiko arirwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa. Ibi byanashingiweho mu zindi manza zakurikiyeho zaciwe n’uru rukiko, harimo n’urubanza N° RPAA 01288/2024/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 18/07/2025, haburana Ubushinjacyaha na TURIKUMWE Gilbert. [23] Nk’uko byibukijwe mu miterere y’uru rubanza, mu manza za mbere inkiko zahamije Habyarimana Djuma icyaha cyo gusambanya umwana zishingiye mu mvugo z’uwo mwana wasobanuye uko yamusambanyije, ku mvugo za se wavuze uko babimenye no kuri raporo ya muganga. [24] Ku birebana na raporo ya muganga, Habyarimana Djuma n’umwunganira bavuga itemeje ko U.M yasambanyijwe, bigaragara ko iyo raporo yakozwe ku wa 04/11/2020 ari nawo munsi umwana avuga ko yasambanyijwe, mu byo yagaragaje hakaba hari ukuba ku myanya ndangagitsina hari hatukuye3, akarangabusugi kahungabanye4 no mu gitsina hatukuye, hariho ibisebe kandi umwana ababara5.
2 Iyo ngingo ihura n’ingingo ya 87 y’Itegeko nº 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso. 3 Labia minora, vestibule, Fourchette: redish. 4 Hymen traumatized 5 Vagina: Redish highly sensible + lacerations
## Page 6
[25] Urukiko rurasanga ibivugwa na Habyarimana Djuma n’umwunganira ko raporo ya muganga itagaragaje ko umwana yasambanyijwe nta shingiro bifite, kuko iyo raporo itapfuye gukorwa ahubwo yasabwe nyuma y’ikirego se w’umwana yatanze avuga ko yasambanyijwe, ibyo yagaragaje bikaba rero bigomba guhuzwa n’ibindi bimenyetso mu rwego rwo kumenye ukuri kw’ibyabaye. Mu bimenyetso bigomba guhuzwa n’iyo raporo harimo imvugo z’umwana wasambanyijwe, kuko yavuze uburyo Habyarimana Djuma yamusambanyije, asobanura ko yabanje kumuha 100 Frw ngo amukore mu gitsina (yavuze mu gapiri), ariko arabyanga, ko ku nshuro ya kabiri (ku wa 04/11/2020) yamuhaye 500 Frw nabwo amubwira ngo areke akore ku gitsina, abanza kubyanga ariko aramukurura amwicaza ku bibero amukuramo ikariso nawe afungura ipantaro, afata pipi ye ayishyira mu kibuno yumva arababaye, amwishikuje ahita ashyira igitsina cye mu gapipi ke nabwo arababara, ibintu bifashe by’umweru bimugwa ku maguru, yihanaguza ijipo y’umwana, nyina aje arayimesa. [26] Urukiko rurasanga n’ubwo muganga atavuze ko U.M yasambanyijwe, nta gushidikanya ko ibyo yabonye ari ingaruka z’ibyo uwo mwana yavuze ko yakorewe na Habyarimana Djuma, kuko kuba yaravuze ko mu gikorwa cyo kumusambanya yababaye, aribyo byateye ibisebe, gutukura kw’ibice bigize imyanya ndangagitsina, kubabara mu gitsina no guhungabana kw’akarangabusugi nk’uko muganga yabibonye, naho kuvuga ko byatewe n’imikino abana birirwamo bikaba bitahabwa agaciro, kuko batavuga ubwoko bw’imikino bwari kwangiza imyanya ndangagitsina gusa. [27] Urukiko rurasanga rero ibyagaragajwe na raporo ya muganga bishimanagira imvugo z’umwana wasambanyijwe, ndetse bikagira aho bihurira n’imvugo za se w’uwo mwana, kuko n’ubwo atabonye Habyarimana Djuma amusambanya, yasobanuye ko byamenyekanye bitewe n’amafaranga babonanye uwo mwana, bamubaza aho yayavanye akababwira ko yayahawe na Habyarimana Djuma ngo areke akore ku gitsina cye, nyuma akamusambanya, uwo mwana nawe akaba yaremeje iby’ayo mafaranga yahawe na Habyarimana, kandi ibyo umwana yabwiye se bikaba bishimangirwa na raporo ya muganga nk’uko byavuzwe haruguru. Byongeye kandi, usibye guhakana ibyo bimenyetso cyangwa kuvuga ko bishidikanywaho, Habyarimana Djuma ntavuga impamvu ari we umwana yavuze, cyane cyane ko babaga mu gipangu kimwe, ndetse mu Bushinjacyaha akaba yaravuze ko ntacyo apfa na se w’uwo mwana. [28] Ku birebana na raporo ya Rwanda Forensic Laboratory, Habyarimana Djuma n’umwunganira bavuga ko yirengagijwe kandi yaragaragaje ko nta masohoro yabonetse ku mwana ashinjwa gusambanya, Urukiko rurasanga kuva ku rwego rwa mbere, inkiko zaravuze kuri icyo kimenyetso, zisobanura ko Habyarimana atasohoreye ku mwana kuko uyu yavuze ko yabonye ibintu by’umweru bimanuka ku maguru ya Habyarimana, bivuze ko atamusohoreyemo ahubwo yasohoreye hanze, izo nkiko zisanga kandi kuba ayo masohoro ataragaragaye ku mwana atari ikimenyetso cy’uko atasambanyijwe. [29] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga rero iyo raporo itarirengagijwe nk’uko Habyarimana Djuma n’umwunganira babivuga, kuko inkiko zasobanuye impamvu itafatwa nk’ikimenyetso kivanaho ko umwana yasambanyijwe, n’uru Rukiko kandi rukaba ari ko rubibona, kuko imikorere y’icyaha nk’uko yasobanuwe na U.M, itari gutuma agaragaraho amasohoro, bitewe n’uko imvugo ze zumvikanisha ko Habyarimana atamusohoreyemo, kuko yasobanuye ko yabanje gushyira igitsina mu kibuno cye, agiye kurangiza agishyira mu cye (cy’umwana) akagenga acomeka yongera avanaho, nyuma abona ibintu by’umweru biguye ku maguru. Byongeye kandi, n’iyo haza
## Page 7
kuba hari ibyasigaye kuri uwo mwana, ntibyari kugaragara bitewe n’uko raporo ya muganga igaragaza ko umwana yasuzumwe yamaze guhindura imyenda (n’iy’imbere) ndetse yanakarabye, bityo nk’uko byemejwe mu manza za mbere, raporo ya RFL ikaba itavanaho ko uwo mwana yasambanyijwe. [30] Naho ibivugwa na Habyarimana Djuma n’umwunganira ko amasohoro umwana yavuze yagombye kuba yarapimwe, hakanapimwa ijipo yavuze ko Habyarimana yihanaguje, Urukiko rurasanga gupima ayo masohoro bitari gushoboka, kuko nta wafatiye Habyarimana mu cyuho ngo abe yarafashe icyo kimenyetso kuko umwana yabivuze icyaha cyamaze gukorwa, anasobanura ko ayo masohoro yayahanaguje ijipo y’umwana. Na none kandi, kuba ijipo yihanaguje itarapimwe, Urukiko rurasanga byumvikana ko nta wundi wari kumenya ko yayihanaguje uretse Habyarimana na U.M wabibonye ku buryo yari gusaba ko ipimwa, bivuze ko na nyina w’uwo mwana atashoboraga kumenye ko iriho ikimenyetso cyashoboraha gupimwa, habaka rero hatarabayeho guhisha ibimenyetso nk’uko Habyarimana n’umwunganira babivuga. [31] Hashingiwe ku byasobanuwe, Urukiko rurasanga ibimenyetso byashingiweho byuzuzanya kandi bigaragaza ukuri kw’ibyabaye, bikaba byemeza ko U.M yasambanyijwe na Habyarimana Djuma kandi ko raporo ya RFL itavanaho ko yasambanyijwe, bityo hakaba hagumyeho imikirize y’urubanza rwajuririwe kuko yanahawe igihano kigabanyije cyane. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[32] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Habyarimana Djuma nta shingiro bufite; [33] Rwemeje ko urubanza Nº RPA 01618/2021/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 13/02/2025, rugumanye agaciro mu ngingo zarwo zose; [34] Rutegetse ko igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) Habyarimana Djuma yahanishijwe kigumyeho.