MBARUSHIMANA v. UBUSHINJACYAHA
# MBARUSHIMANA v. UBUSHINJACYAHA - Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-12-18 - Case/document no.: RPAA 00218/2021/CA - Collection: Court of Appeal ## Text ## Page 1 MBARUSHIMANA v. UBUSHINJACYAHA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00218/2021/CA (Rutazana, P.J.,) 18...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00218/2021/CA
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 18 December 2025
- Case Number
- RPAA 00218/2021/CA
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
No structured case brief is available yet for this judgment.
Full Case Text
Judgment text and source record
22 paragraphs
# MBARUSHIMANA v. UBUSHINJACYAHA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-12-18 - Case/document no.: RPAA 00218/2021/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
MBARUSHIMANA v. UBUSHINJACYAHA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00218/2021/CA (Rutazana, P.J.,) 18 Ukuboza 2025] Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha – Icyaha cyo gusambanya umwana – Gusaba kugabanyirizwa ibihano – Impamvu z’Ubujurire zatanzwe impitagihe – Ingingo iyo ariyo yose itanzwe nyuma y’ibihe ntarengwa byo kujurira ntiyakirwa, uretse iyuzuza cyangwa isobanura iyatanzwe mu bihe byemewe byo kujurira. Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha – Icyaha cyo gusambanya umwana – Gusaba kugabanyirizwa ibihano – Nta kibuza ko uregwa agabanyirizwa igihano kabone n’ubwo impamvu ze z’ubujurire zaba nta shingiro zahawe. Incamake y’ikibazo: Uwitwa Mbarushimana Eric yafashwe n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa witwa N wari ufite icyo gihe imyaka 17 y’amavuko, nyuma y’iperereza Ubushinjacyaha bumurega mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana, busaba ko kimuhama agahanishwa igifungo cy’imyaka 20. Uregwa yaburanye yemera icyaha aregwa, ariko akavuga ko atari azi ko afite imyaka 17 y’amavuko ngo kuko urebye igihagararo cye agaragara nk’umuntu mukuru, asaba kugabanyirizwa igihano ndetse kigasubikwa kugira ngo ajye kurera abana 2 umugore we yamusigiye. Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rushingiye ku kuba Mbarushimana Eric yemera ko yasambanyije N. kandi uyu akaba yari ataruzuza imyaka y’ubukure, rwemeje ko ahamwa n’icyaha aregwa cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20. Mbarushimana yajuririye Urukiko Rukuru asaba kurenganurwa kuko uwo mwana yari yamubwiye ko afite imyaka 19 y’amavuko. Uhagarariye Ubushinjacyaha yaburanye avuga ko ubujurire nta shingiro bufite, kuko indangamuntu ya N. igaragaza ko igihe yasambanywaga yari ataruzuza imyaka y’ubukure. Uru Rukiko rwemeje ko ubujurire bwa Mbarushimana nta shingiro bufite, maze rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yahanishijwe mu rukiko rubanza. Mbarushimana yajuririye nanone mu Rukiko rw’Ubujurire, avuga ko ubujurire bwe bugamije gusaba kurenganurwa akagirwa umwere, kuko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso bidahamya mu buryo budashidikanywaho ko yagikoze. Uwunganira uregwa nawe mu myanzuro yashyikirije Urukiko yasobanuye ko ibimenyetso Urukiko Rukuru rwashingiyeho rwemeza ko uwo ahagarariye ahamwa n’icyaha cyo gusambanya N. bitagaragaza ko kimuhama mu buryo budashidikanywaho, kuko ukwemera icyaha ubwabyo atari ikimenyetso gihagije cyemeza ko icyaha uregwa ashinjwa yagikoze koko, avuga kandi ko imyaka y’umuntu igaragazwa n’inyandiko y’amavuko (acte de naissance) aho kuba indangamuntu, kandi ko kuba nta cyemezo cya muganga wasuzumye N. cyagaragajwe bituma hari ugushidikanya ku mwirondoro we wuzuye. Nyuma yaho, Mbarushimana Eric yashyikirje Urukiko undi mwanzuro w’inyongera, avuga ko n’ubwo yabanje guhakana icyaha noneho yiyemeje kucyemera, kucyicuza no kugisabira imbabazi,
## Page 2
kandi ko ibyo yemeye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha byakozwe nta gahato, asaba ko uru Rukiko rwabishingiraho maze akagabanyirizwa igihano. Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko impamvu y’ubujurire ijyanye no kwemera icyaha Mbarushimana Eric yatanze mu mwanzuro we wo akanayigarukaho mu iburanisha idakwiye kwakirwa ngo isuzumwe, kuko yatanzwe nyuma y’ibihe by’ubujurire biteganywa n’itegeko, kandi ikaba ituzuza impamvu z’ubujurire yari yatanze mbere, aho yasabaga kurenganurwa akagirwa umwere, kandi ko izo mpamvu z’ubujurire zindi yari yatanze mbere nazo nta shingiro zifite, kuko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso bihagije kandi byemeza ko yagikoze. Urukiko rurasuzuma niba ukwemera icyaha kwa Mbarushimana Eric hari icyo kwamumarira no kumenya niba ashobora kugabanyirizwa igihano. Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Mbarushimana yarakoze icyaha aregwa afite imyaka 27 y’amavuko, asambanya umwana wari usigaje iminsi mike ngo yuzuze imyaka 17 y’amavuko, kandi akaba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu buryo buzwi; bityo akaba akwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 hashingiwe ku zindi manza zaciwe n’uru Rukiko ku kibazo gisa nk’iki n’ubwo impamvu ze z’ubujurire nta shingiro zahawe. Incamake y’icyemezo:1. Ingingo iyo ariyo yose itanzwe nyuma y’ibihe ntarengwa byo kujurira ntiyakirwa, uretse iyuzuza cyangwa isobanura iyatanzwe mu bihe byemewe byo kujurira. 2.Nta kibuza ko uregwa agabanyirizwa igihano kabone n’ubwo impamvu ze z’ubujurire zaba nta shingiro zahawe. Ubujurire nta shingiro bufite. Amategeko yashingiweho: Itegeko N° 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, ingingo ya 181. Imanza zifashishijwe: Urubanza RCOMAA 00071/2017/CS rwa Mbuto Aimable na BRD, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/10/2018; Urubanza RPAA 00374/2023/CA 30/09/2025, rw’Ubushinjacyaha na Mazimpaka Eric, rwaciwe ku wa 30/09/2025. mu rubanza RPAA 00039/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 02/07/2021 haburana Ubushinjacyaha na Shakabatenda Jean de Dieu Urubanza I.IMITERERE Y’URUBANZA
## Page 3
[1] Ku wa 27/03/2019 mu ma saa yine z’ijoro, umwana w’umukobwa witwa N.1 wari hafi kuzuza imyaka 17 y’amavuko (kuko yavutse ku wa 06/04/2002) yasanze Mbarushimana Eric muri Gare ya Remera aho yari ashinzwe umutekano amubaza aho imodoka zijya ku Kabeza zihagarara, Mbarushimana Eric amubwira ko ntazigihari kuko bwije; ahubwo amugira inama yo gutega moto ariko uwo mukobwa amusaba kujya kumucumbikira undi arabyemera baratahana. Bukeye uwo mwana w’umukobwa yahuye n’abanyerondo bamubaza aho yaraye, ababwira ko yaraye kwa Mbarushimana Eric, hakekwa ko yamusambanyije. [2] Mbarushimana Eric yahise afatwa ashyikirizwa Ubugenzacyaha, nyuma y’iperereza Ubushinjacyaha bumurega mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana, busaba ko kimuhama agahanishwa igifungo cy’imyaka 20. Mbarushimana Eric yaburanye yemera ko koko yacumbikiye uwo mukobwa anemera ko bararanye akamusambanya, ariko akavuga ko atari azi ko afite imyaka 17 y’amavuko ngo kuko urebye igihagararo cye agaragara nk’umuntu mukuru. Asaba kugabanyirizwa igihano ndetse kigasubikwa kugira ngo ajye kurera abana 2 umugore we yamusigiye. [3] Mu rubanza RP 00485/2019/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 30/04/2019, rushingiye ku kuba Mbarushimana Eric yemera ko yasambanyije N. kandi uyu akaba yari ataruzuza imyaka y’ubukure, rwemeje ko ahamwa n’icyaha aregwa cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20. [4] Mbarushimana Eric yajuririye Urukiko Rukuru asaba kurenganurwa, ashingiye ku mpamvu y’uko N. yari yamubwiye ko afite imyaka 19 y’amavuko, n’iy’uko nta cyemezo cya muganga wamusuzumye cyagaragarijwe Urukiko. Uhagarariye Ubushinjacyaha yaburanye avuga ko ubujurire bwa Mbarushimana Eric nta shingiro bufite, kuko indangamuntu ya N. igaragaza ko igihe yasambanywaga yari ataruzuza imyaka y’ubukure, kandi icyemezo cya muganga kikaba atari ngombwa mu gihe Mbarushimana Eric yiyemereye icyaha. [5] Mu rubanza RPA 01039/2019/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 23/10/2020, rwemeje ko ubujurire bwa Mbarushimana Eric nta shingiro bufite, rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yahanishijwe. Ibyo rwabyemeje rushingiye ku bimenyetso bikurikira : a) Imvugo za Mbarushimana Eric mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko aho yemeye ko yasambanyije N. ; b) Ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Bizimungu Wellars wavuze ko ubwo N. yamusangaga muri Gare ya Remera yamubwiye ko yararanye n’umugabo wari waraye amukuye aho muri Gare amubwira ko agiye kumucumbikira kandi ko yubatse, ariko yagerayo agasanga yibana, hanyuma akamusamabanya ; c) Indangamuntu ya N. yatanzwe n’Ikigo kibifitiye ububasha igaragaza ko yavutse ku wa 06/04/2002, bityo igihe yasambanywaga akaba yari ataruzuza imyaka y’ubukure. [6] Ku wa 15/11/2020 Mbarushimana Eric yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ubujurire bwe bwandikwa kuri RPAA 00218/2021/CA, urubanza ruburanishwa mu ruhame ku wa 04/12/2025, yunganiwe na Me Nkubito Aimable, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Uwanziga Lydia, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.
1 Iri zina yarihawe muri uru rubanza mu rwego rwo kurinda umwirondoro we
## Page 4
[7] Mu mwanzuro we wo ku wa 15/11/2020 Mbarushimana Eric avuga ko ubujurire bwe bugamije gusaba kurenganurwa akagirwa umwere, kuko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso bidahamya mu buryo budashidikanywaho ko yagikoze, birimo kuba yaracyemeye mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko, ngo nyamara muri izo nzego zose yahatirwaga kugira ibyo yemera no gusinya ku nyandikomvugo, kuba Urukiko Rukuru rwarashingiye ku magambo amwe mu yo yavuze aho kuyafatira hamwe; no kuba ubuhamya bwa Bizimungu Wellars butaragombaga guhabwa agaciro kuko yavuze ibyo atahagazeho. [8] Me Nkubito Aimable umwunganira nawe mu myanzuro yashyikirije Urukiko ku wa 29/10/2025 yasobanuye ko ibimenyetso Urukiko Rukuru rwashingiyeho rwemeza ko Mbarushimana Eric hamwa n’icyaha cyo gusambanya N. bitagaragaza ko kimuhama mu buryo budashidikanywaho, kuko ukwemera icyaha ubwabyo atari ikimenyetso gihagije cyemeza ko icyaha uregwa ashinjwa yagikoze koko, kandi imyaka y’umuntu ikaba igaragazwa n’inyandiko y’amavuko (acte de naissance) aho kuba indangamuntu, anavuga ko kuba nta cyemezo cya muganga wasuzumye N. cyagaragajwe bituma hari ugushidikanya ku mwirondoro we wuzuye. [9] Ku wa 24/11/2025 Mbarushimana Eric yashyikirje Urukiko undi mwanzuro w’inyongera, avuga ko n’ubwo yabanje guhakana icyaha noneho yiyemeje kucyemera, kucyicuza no kugisabira imbabazi, kandi ko ibyo yemeye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha byakozwe nta gahato. Ibi yanabigarutseho mu iburanisha imbere y’uru Rukiko, na Me Nkubito Aimable umwunganira avuga ko imiburanire yabo itagishingiye ku kugaragaza ko Mbarushimana Eric yahamijwe icyaha nta bimenyetso bidashidikanywaho bikimuhamya; ko ahubwo icyo basaba ari uko ukwemera icyaha kwe kwahabwa agaciro kandi akagabanyirizwa igihano hashingiwe kuri uko kwemera icyaha no ku zindi mpamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha no kuba umwana wasambanyijwe yari hafi kuzuza imyaka y’ubukure. [10] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko impamvu y’ubujurire ijyanye no kwemera icyaha Mbarushimana Eric yatanze mu mwanzuro we wo ku wa ku wa 24/11/2025 akanayigarukaho mu iburanisha idakwiye kwakirwa ngo isuzumwe, kuko yatanzwe nyuma y’ibihe by’ubujurire biteganywa n’itegeko, kandi ikaba ituzuza impamvu z’ubujurire yari yatanze mbere, aho yasabaga kurenganurwa akagirwa umwere. Avuga kandi ko izo mpamvu z’ubujurire zindi Mbarushimana Eric yari yatanze mbere nazo nta shingiro zifite, kuko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso bihagije kandi byemeza ko yagikoze. [11] Mbere yo gusobanura impamvu ze z’ubujurire mu gihe cy’iburanisha, Mbarushimana Eric yasabye ko amazina y’umubyeyi we (se) agaragara mu rubanza rwajuririwe akosorwa kuko yitwa Ntigurirwa Longin aho kuba Mbarushimana Longin; uhagarariye Ubushinjacyaha nawe avuga ko hashingiwe ku nyandikomvugo y’ibazwa Mbarushimana Eric yakorewe mu Bugenzacyaha ku wa 27/03/2019 n’inyandiko itanga ikirego yateguwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, zigaragaza ko yavuze ko se yitwa Ntigurirwa Longin, amazina y’umubyeyi we akwiriye gukosorwa ; Urukiko narwo rusanga hashingiwe ku byagaragajwe nta cyabuza ko ayo mazina akosorwa muri uru rubanza, iburanisha rirakomeza. [12] Urukiko rurasuzuma niba ukwemera icyaha kwa Mbarushimana Eric hari icyo kwamumarira no kumenya niba ashobora kugabanyirizwa igihano. II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA
## Page 5
Kumenya niba ukwemera icyaha kwa Mbarushimana Eric hari icyo kwamumarira no kumenya niba ashobora kugabanyirizwa. [13] Mu mwanzuro w’ubujurire Mbarushimana Eric yashyikirije Urukiko ku wa 15/11/2020 yasabaga kurenganurwa akagirwa umwere kuko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana nta bimenyetso bidashidikanywaho bikimuhamya, akavuga ko rwashingiye ku kuba yaracyemeye mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko, rwirengagije ko muri izo nzego we n’umukobwa bavuga ko yasambanyije bagiye bahatirwa kugira ibyo bemera, bakandikirwa ibyo batavuze ndetse bagahatirwa gushyira umukono ku nyandikomvugo batabanje gusoma ibizikubiyemo ; runashingira ku magambo amwe muyo yavuze aho kuyafatira hamwe yose, no ku buhamya bwa Bizimungu Wellars nyamara butari bukwiye guhabwa agaciro kuko avuga ibyo atahagazeho. [14] Mu iburanisha Mbarushimana Eric yabwiye Urukiko ko mu miburanire ye mu Rukiko Rukuru no mu mwanzuro w’ubujurire wavuzwe haruguru yakoze amakosa yo guhakanaga icyaha aregwa cyo gusambanya umwana, ariko ko nk’uko yabisobanuye mu mwanzuro yashyikirije Urukiko ku wa 24/11/2025 ubu noneho acyemera, acyicuza kandi ko asaba imbabazi no kugabanyirizwa igihano, ngo kuko atewe ipfunwe no kuba uwo mwana N. yaramusabye icumbi akarimwemerera hanyuma akamusambanya. [15] Mbarushimana Eric akomeza asobanura ko ibyo yemeye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha byabaye nta gahato ashyizweho, kuba nyuma yarahinduye imvugo bikaba byaratewe n’abantu yasanze muri kasho no mu igororero, ababwiye impamvu yatumye afungwa n’uko ibintu byagenze bamubwira ko mu manza zerekeye icyaha cyo gusambanya umwana indangamuntu atari ikimenyetso gihagije kigaragaza imyaka y’umwana, ko ahubwo hagomba kugaragazwa icyemezo cy’amavuko (acte de naissance) na raporo ya muganga wamusuzumye. [16] Mbarushimana Eric avuga kandi ko kuba yarageze imbere y’inkiko agashidikanya ku myaka ya N. yabitewe n’uko bavugaga ko ataruzuza imyaka 18 y’amavuko hashingiwe ku ndangamuntu ye, nyamara mu gihe bajyanaga mu kabari mbere y’uko batahana, barabajije uwo mukobwa icyangombwa kigaragaza ko afite imyaka imwemerera kwinjiramo akavuga ko nta ndangamuntu afite ahubwo akerekana ikindi gipapuro, bityo rero Mbarushimana Eric akaba yaribazaga aho yaje gukura iyo ndangamuntu. [17] Me Nkubito Aimable umwunganira nawe mu iburanisha yavuze ko nyuma y’uko ku wa 02/12/2025 Ubushinjacyaha bushyize muri dosiye icyemezo cy’amavuko (acte de naissance) cya N. kigaragaza ko yavutse ku wa 06/04/2002, Mbarushimana Eric yunganira atagisaba kugirwa umwere hashingiwe ku kuba hari ugushidikanya ku myaka y’umwana wasambanyijwe kuko nta mpaka zigihari kuri iyo ngingo ; ko ahubwo icyo asaba ari uko ukwemera icyaha kwe guhabwa agaciro cyane cyane ko yacyemeye mu buryo budashidikanywaho ku nzego zose kuva agifatwa, kuko yemeraga ko yakoze ibikorwa byo guhuza igitsina na N. ari nabyo bigize icyaha aregwa hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 4, agace ka 1, y’Itegeko N˚ 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N˚ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. [18] Me Nkubito Aimable akomeza asobanura ko kuba Mbarushimana Eric yarasabaga ko Ubushinjacyaha bugaragaza icyemezo cy’amavuko (acte de naissance) cya N. atari amakosa yatuma ukwemera icyaha yakoze kuva agifatwa kudahabwa agaciro, kuko kwemera icyaha
## Page 6
ubwabyo atari ikimenyetso cyihagije cyemeza ko uregwa yagikoze nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza RPAA 00053/2019/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga haburana Ubushinjacyaha na Mukeshimana Vincent, ko rero mu gihe uregwa yemeye icyaha bitavanaho inshingano z’Ubushinjacyaha zo kugaragaza ibimenyetso byemeza nta shiti ko icyo cyaha yagikoze koko. [19] Me Nkubito Aimable avuga kandi ko icyemezo cy’amavuko (acte de naissance) ari cyo gishingirwaho habarwa imyaka y’umwana nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza RPPA 00633/2020/CA rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 29/09/2023 haburana Ubushinjacyaha na Ishimwe Wellars ; ko kuba Ubushinjacyaha bwarashyize muri dosiye icyemezo cy’amavuko cya N. ku wa 02/12/2025 bidakuraho ko Mbarushimana Eric yemeraga icyaha mu buryo bwuzuye kandi budashidikanywaho nk’uko byasobanuwe haruguru. [20] Asaba Urukiko gushingira kuri uko kwemera icyaha no ku zindi mpamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba ari ubwa mbere Mbarushimana Eric akurikiranyweho icyaha no kuba umwana wasambanyijwe yari asigaje iminsi mike ngo yuze imyaka y’ubukure, rukamugabanyiriza igihano agahanishwa ½ cy’igihano gito itegeko riteganyiriza icyaha aregwa, ni ukuvuga igifungo cy’imyaka 10, hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 2 (b) yItegeko N˚ 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko N˚ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, no ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RPAA 00168/2020/CA haburana Ubushinjacyaha na Manzi. [21] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko hashingiwe ku murongo watanzwe mu manza zinyuranye zaciwe n’uru Rukiko, ingingo z’ubujurire Mbarushimana Eric yatanze mu mwanzuro w’inyongera yashyikirije Urukiko ku wa 24/11/2025 avuga ko yiyemeje kwemera icyaha, kucyicuza no gusaba imbabazi akanabishingiraho asaba kugabanyirizwa igihano udakwiriye kwakirwa, kuko yawutanze nyuma y’ibihe byo kujurira biteganywa n’itegeko, kandi uwo mwanzuro ukaba utuzuza uwo yari yatanze mbere (ku wa 15/11/2020) aho yahakanaga icyaha aregwa agasaba kugirwa umwere. [22] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga kandi ko mu rubanza rwajuririwe Urukiko Rukuru rwahamije Mbarushimana Eric icyaha cyo gusambanya N. rushingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, bifatika kandi bihagije byemeza ko kimuhama, bigizwe no kuba yaracyemeye mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, imvugo z’umwana yasambanyije umushinja n’ubuhamya bwa Bizimungu Wellars wasobanuye ko uwo mwana yamubwiye ko Mbarushimana Eric yamukuye muri Gare ya Remera amubwira ko agiye kumucumbikira hanyuma akamusambanya. [23] Uhagarariye Ubushinjacyaha asoza asaba uru Rukiko kwemeza ko ubujurire bwa Mbarushimana Eric nta shingiro bufite, rushingiye ku mpamvu zikurikria: a) kuba nta kimenyetso Mbarushimana Eric atanga kigaragaza ko mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko, yahatiwe kwemera icyaha no gushyira umukono ku nyandikomvugo nk’uko abivuga; b) kuba aho yabajaijwe hose Mbarushimana Eric yaribukijwe uburenganzira bwe bwo kunganirwa agahitamo kudashaka umwunganira, bityo rero ibyo avuga ko atunganiwe bikaba atari ari inenge muri uru rubanza;
## Page 7
c) kuba nta kosa Urukiko rwakoze mu kwemeza ko icyaha aregwa yagikoze rushingiye ku buhamya bwatanzwe na Bizimungu Wellars, kuko yavuze ibyo yabwiwe na N. wasambanyijwe, bityo impamvu y’ubujurire y’uko yavuze ibyo atahagazeho ikaba nta shingiro ifite; d) kuba nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze mu kwemeza ko igihe N. yasambanywaga yari umwana rushingiye ku ndangamuntu ye, kuko itariki yavukiyeho igaragara kuri iyo ndangamuntu (ku wa 06/04/2002) ihuye neza n’igaragazwa n’icyemezo cye cy’amavuko (acte de naissance) Ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye y’uru rubanza; e) kuba nta raporo ya muganga wasuzumye N. yagaragajwe ntacyo byamarira Mbarushimana Eric kuko yiyemereye ko yamusambanyije. [24] Ku bijyanye n’igihano Mbarushimana Eric yahanishijwe, uhagarariye avuga ko kidakwiriye kongera kugabanywa hashingiwe ku buremere bw’icyaha yakoze cyo gusambanya umwana, kandi n’ubwo hari ibyo yemeye ariko atemeye icyaha mu buryo budashidikanywaho. UKO URUKIKO RUBIBONA [25] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba ukwemera icyaha Mbarushimana Eric yakoze mu mwanzuro w’inyongera wo ku wa 24/11/2025 akanabigarukaho mu iburanisha hari icyo kwamumarira, no kumenya niba igihano yahanishijwe gishobora kugabanywa. [26] Mu rubanza RCOMAA 00071/2017/CS rwaciwe ku wa 26/10/2018 haburana Mbuto Aimable na BRD, Urukiko rw’Ikirenga rwatanze umurongo ku kibazo cyo kumenya niba impamvu z’ubujurire zitanzwe nyuma y’ibihe biteganywa n’amategeko zakirwa. Muri urwo rubanza Urukiko rwasobanuye ko ingingo iyo ariyo yose itanzwe nyuma y’ibihe ntarengwa byo kujurira, uretse iyuzuza cyangwa isobanura iyatanzwe mu bihe byemewe byo kujurira, itagomba kwakirwa. Uyu murongo kandi wakomeje gukurikizwa mu manza zaciwe n’uru Rukiko, mu ziheruka gucibwa muri uwo mujyo harimo urubanza RPAA 00374/2023/CA 30/09/2025 rwaciwe ku wa 30/09/2025, haburana Ubushinjacyaha na Mazimpaka Eric. [27] Ingingo ya 181 y’Itegeko N° 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha yo iteganya ibikurikira: “Kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga. Icyo gihe gikurikizwa kandi ku muburanyi wamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira.” [28] Dosiye igaragaza ko urubanza RPA 01039/2019/HC/KIG rwaciwe ku wa 23/10/2020, Mbarushimana Eric arujuririra ku wa 15/11/2020 ; mu mwanzuro we w’ubujurire asaba kurenganurwa akagirwa umwere ku cyaha aregwa cyo gusambanya N., asobanura ko ibimenyetso Urukiko Rukuru rwashingiyeho rwemeza ko kimuhama bigizwe n’ukwemera icyaha yakoreye mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko, ndetse n’ubuhamya bwa Bizimungu Wellars bitemeza ko kimuhama mu buryo budashidikanywaho. Ibi byanagarutsweho na Me Nkubito Aimable umwunganira mu mwanzuro yashyikirije Urukiko ku wa 29/10/2025, aho yasobanuye ko Mbarushimana Eric yahamijwe icyaha cyo gusambanya N. hashingiwe ku bimenyetso bitagaragaza ko kimuhama mu buryo budashidikanywaho, anenga kuba Urukiko Rukuru
## Page 8
rwarashingiye ku kuba Mbarushimana Eric yaremeye icyaha, nyamara ubwabyo atari ikimenyetso gihagije kikimuhamya, runashingira ku ndangamuntu ya N. nyamara atariyo igaragaza igihe umuntu yavukiye, kandi ko kuba hataragaragajwe icyemezo cya muganga wasuzumye N. bitera ugushidikanya ku mwirondoro we wuzuye. [29] Ibimaze kugaragazwa mu gika kibanziriza iki byumvikanisha ko mu mwanzuro wo ku wa 15/11/2020 Mbarushimana Eric yajuriye agamije kugaragaza ko yahamijwe icyaha atakoze kandi ko atigeze acyemera, anenga ibimenyetso byashingiweho n’Urukiko Rukuru avuga ko bitemeza ko kimuhama mu buryo budashidikanywaho; ibi binashimangirwa na Me Nkubito Aimable umwunganira mu mwanzuro we wo ku wa 29/10/2025. Mu gihe mu mwanzuro w’inyongera wo ku wa 24/11/2025, Mbarushimana Eric avuga ko noneho yiyemeje kwemera icyaha, kucyicuza no kugisabira imbabazi, kandi ko ibyo yavugiye mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko yabyemeye nta gahato ashyizweho. [30] Urukiko rw'Ubujurire rurasanga ibimaze kugaragazwa haruguru (mu gika cya 28 n’icya 29) byumvikanisha neza ko impamvu z'ubujurire Mbarushimana Eric yatanze mu mwanzuro w’inyongera wo ku wa 24/11/2025 zidasobanura cyangwa ngo zibe zuzuza izo yari yatanze mbere ubwo yajuriraga, kuko ubwo yajuriraga yasabaga kurenganurwa akagirwa umwere, mu gihe mu mwanzuro wo ku wa 24/11/2025 avuga ko ko noneho yemera icyaha akanagisabira imbabazi. [31] Urukiko rw’Ubujurire rushingiye ku murongo wagaragajwe mu gika cya 26 cy’uru rubanza, rurasanga impamvu z’ubujurire Mbarushimana Eric yatanze mu mwanzuro w’inyongera zidashobora kwakirwa ngo zisuzumwe kuko nk’uko bimaze gusobanurwa zituzuza cyangwa ngo zisobanure izo yari yatanze mbere, kandi akaba yarazitanze ku wa 24/11/2025 mu gihe urubanza rwajuririwe rwaciwe ku wa 23/10/2020, ni ukuvuga hafi nyuma y’imyaka 5, ibihe byo kujurira biteganywa mu ngingo ya 181 y’Itegeko N° 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ryavuzwe haruguru byararenze. [32] Hashingiwe kuri ibyo bisobanuro byose, ukwemera icyaha Mbarushimana Eric yakoreye kuri uru rwego kukaba ntacyo kwamumarira, n’ibyo asaba ko kwashingirwaho agabanyirizwa igihano bikaba bitasuzumwa kuko nk’uko byasobanuwe umwanzuro we w’inyongera utakiriwe. [33] Urukiko rurasanga rero hagombaga gusuzumwa impamvu z’ubujurire Mbarushimana Eric yatanze mu gihe cyo kujurira, ariko mu iburanisha we n’umwunganira bakaba barahamije ko batagitsimbaraye kuri izo mpamvu z’ubujurire zijyanye no kuba yarahamijwe icyaha hadashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho bikimuhamya; ku ruhande rumwe Mbarushimana Eric avuga ko atagihakana icyaha ahubwo yemera ko yagikoze, bivuze ko inenge yavugaga ko ziri mu bimenyetso byashingiweho mu kukimuhamya atakiziburanisha; ku rundi ruhande umwunganira nawe akavuga ko nta mpaka zigihari ku myaka n’umwirondoro by’umwana N. wasambanyijwe; ibi rero bikaba byumvikanisha ko ubujurire bwe nta shingiro bufite kuko ntacyo anenga urubanza yajuririye. [34] Urukiko rurasanga ariko nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza RPAA 00039/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 02/07/2021 haburana Ubushinjacyaha na Shakabatenda Jean de Dieu, nta kibuza ko uregwa agabanyirizwa igihano kabone n’ubwo impamvu ze z’ubujurire zaba nta shingiro zahawe. Ku bw’ibyo n’ubwo ubujurire bwa Mbarushimana Eric nta shingiro buhawe, Urukiko rugomba gusuzuma niba igihano yahanishijwe
## Page 9
kijyanye n’uburemere bw’icyaha yahamijwe hagendewe ku manza z’abakoze icyaha mu buryo bumwe n’ubwe. [35] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga mu manza rwaciye ku bibazo bijya gusa n’iki, aho abaregwa bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 26 kugeza kuri 30 bahamijwe icyaha cyo gusambanya abana bafite hagati y’imyaka 16 na 17, baragiye bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15. Mu manza ziheruka gucibwa harimo urubanza RPAA 01402/2024/CA rwaciwe ku wa 29/09/2025, aho uwitwa Nsengimana Jean w’imyaka 30 y’amavuko yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko, maze Urukiko rushingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha y’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu buryo buzwi, rumugabanyiriza igihano, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 15. [36] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Mbarushimana Eric nawe yarakoze icyaha aregwa afite imyaka 27 y’amavuko, asambanya umwana wari usigaje iminsi mike ngo yuzuze imyaka 17 y’amavuko, kandi akaba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu buryo buzwi; bityo rero nawe akaba akwiriye guhanishwa igifungo cy’imyaka 15. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [37] Rwemeje ko ubujurire bwa Mbarushimana Eric nta shingiro bufite. [38] Rwemeje ko imikirize y’urubanza RPA 01039/2019/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 23/10/2020 ihindutse ku birebana n’igihano gusa. [39] Rwemeje ko Mbarushimana Eric ahanishijwe igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). [40] Rutegetse ko Mbarushimana Eric asonewe amagarama y’urubanza kubera ko afunze.