GASANA N’UNDI v MWEMERAMANA
The High Court found that Gasana's claim regarding property UPI:11 was a new claim not raised or adjudicated in the lower courts, and thus inadmissible at the appellate stage under Article 154(1) of the relevant procedural law. The court also found that Mwubahamana was entitled to partial costs due to being...
Source-derived case information.
- Citation
- RCAA 00002 /2022/HC/MUS
- Parties
- Appellant: Gasana Damascene; Respondent: Mwubahamana Damars; Intervener: Mukashyaka Ngabo
- Court
- High Court
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 15 June 2023
- Case Number
- RCAA 00002 /2022/HC/MUS
- Procedural Posture
- Civil Appeal / Second Appeal (high Court)
- Outcome
- Appeal dismissed as inadmissible (new claim not entertained); partial costs awarded.
- Legal Topics
- Division of Matrimonial Property, Admissibility of New Claims on Appeal, Child Maintenance, Costs and Attorney Fees
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Gasana Damascene
Appellant
Mwubahamana Damars
Respondent
Mukashyaka Ngabo
Intervener
Procedural Posture
Civil Appeal / Second Appeal (high Court)
Legal Issues
- 1 Whether a new claim regarding property UPI:11 can be admitted at the second appellate stage
- 2 Whether the parties are entitled to damages and costs
Ratio Decidendi
The High Court found that Gasana's claim regarding property UPI:11 was a new claim not raised or adjudicated in the lower courts, and thus inadmissible at the appellate stage under Article 154(1) of the relevant procedural law. The court also found that Mwubahamana was entitled to partial costs due to being unnecessarily drawn into litigation by Gasana.
Court Disposition
Appeal dismissed as inadmissible (new claim not entertained); partial costs awarded.
Orders
- The appeal by Gasana Damascene regarding property UPI:11 is not admitted.
- Gasana Damascene is ordered to pay Mwubahamana Damars 250,000 RWF as attorney fees and 100,000 RWF as litigation costs.
Full Case Text
Judgment text and source record
19 paragraphs
# GASANA N’UNDI v MWEMERAMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2023-06-15 - Case/document no.: RCAA 00002 /2022/HC/MUS - Collection: High Court
## Text
## Page 1
GASANA N’UNDI v MWEMERAMANA [Rwanda URUKIKO RUKURU URUGEREKO RWA MUSANZE – RCAA 00002 /2022/HC/MUS (Mukamuhire, P.J.) 15 Kamena 2023] Itegegeko ry’imiburanishirize y’imanza Mbonezamubano – Ubujurire – Ikirego gishya – Ikirego gishya ntabwo cyakirwa ngo gisuzumwe mu bujurire. Incamake y’ikibazo: uru rubanza rwatangiye Mwubahamana arega Gasana mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, asaba ubutane bwa burundu no kubagabanya umutungo bashakanye, Muri urwo rubanza hagobotsemo ku bushake Mukashyaka umugore utari uw’isezerano wa Gasana. Urukiko mu rubanza RC00062/2018/TB/MUH, rwemeje ko Mwubahamana na Gasana batandukanye burundu ku buryo bwemewe n’amategeko, Rwemeje kandi ko ukugoboka kwa Mukashyaka gufite ishingiro kuri bimwe. Rutegeka ko Gasana agomba kujya aha Mwemeramana indezo ya buri kwezi yo kurera abana babyaranye akajya anabishyurira n’amashuri, Mwubahamana nawe agakora ibindi bisigaye. Rutegeka n’uburyo bagabana imitungo y’imukanwa n’itimukanwa itandukanye bafitanye. Gasana ntiyishimiye imikirize y’uru rubanza bituma arujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, urukiko mu rubanza RCA00164/2020/TGI/MUS rwemeza ko ubujurire bwa Gasana nta shingiro bufite. Rwemeza ko urubanza rujuririrwa ruhindutse gusa ku bijyanye no kugabana umutungo. Gasana ntiyishimiye imikirize y’uwo rubanza, atanga ubujurire bwa kabiri mu Rukiko Rukuru, urugereko rwa Musanze avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwemeje ko bagabana imitumgo idahari, ndetse rufata n’ibyemezo binyuranye nibyo ababuranyi bari biyemereye mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza rujuririrwa. Urukiko rwakoze ubuhuza muri uru rubanza (mediation) ababuranyi babasha kumvikana ku bintu byose hasigara ikibazo cyerekeye kumenya niba umutungo ufite nimero UPI:11 ari uwa Mwubahamana na Gasana cyangwa niba ari uwa Mukashyaka Ngabo, hemezwa ko icyo kibazo ari cyo cyonyine kigomba kuburanishwa n’urukiko. Uhagarariye Mukashyaka yavuze ko umutungo ubaruwe kuri UPI: 11 ari uwa Mukashyaka kuko yawuguze, asobanura ko agace kamwe yakaguze n’uwitwa Niyonizeye, akandi akagura na Habimana, akandi nako akagura na Nirere. Yavuze kandi ko afite inyandiko z’ubugure zishimangira ko ibyo avuga ari ukuri, kandi ko bigaragara ko ari we ubwe waguze uriya mutungo kuko nta zina rya Mwubahamana cyangwa rya Gasana rigaragaraho. Mwubahamana we yavuze ko iriya mirima Mukashyaka yita iye atari iye, ahubwo ko ari iya Mwubahamana na Gasana, yavuze ko uriya mutungo wavuye mu mitungo inyuranye bari bafite muri Congo, ko kuba nta masezerano y’ubugure abasha kugaragariza urukiko aruko umugabo we Gasana ari we waguraga kandi akaba ari nawe ubika inyandiko z’ubugure, ko ubu ntaho yazivana kuko batandukanye. Yavuze kandi ko Gasana yagambanye na Mukashyaka Ngabo bagambirira kumwambura uriya mutungo. Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze mu rubanza RCAA00002 /2022/HC/MUS rwasanze Gasana yaratanze ikirego cy’umutungo ufite UPI:11 bwa mbere mu Rukiko Rukuru, ariho
## Page 2
yavugiye ko uwo mutungo atari uwe na Mwubahamana, ahubwo ngo ni uwa Mukashyaka wenyine. Urukiko Rukuru rwemeje ko, kuba Gasana yarashyize mu mpamvu zatumye ajurira ibyerekeye umutungo UPI:11 avuga ko atawufatanyije na Mwubahamana, ahubwo ko ari umutungo bwite wa Mukashyaka, ari ikirego gishya kuko kitigeze gisuzumwa haba mu rukiko rw’Ibanze, haba no mu Rukiko Rwisumbuye. Bityo, rwemeza ko ubujurire bwa Gasana ku kibazo cyerekeye umutungo UPI: 11 budakwiriye kwakirwa ngo busuzumwe mu mizi kuko yatanze iki kirego bwa mbere mu bujurire bwa kabiri. Incamake y’icyemezo:1. Ikirego gishya ntabwo cyakirwa ngo gisuzumwe mu bujurire. Bityo iyo ikirego gishya gitanzwe mu rwegorw’Ubujurire ntabwo cyakirwa. 2.Ubwumvikane hagati y’ababuranyi bukozwe n’Urukiko burangiza impaka bari bafitanye. Bityo, ikibazo gigisigaye batumvikanyeho nicyo gishyikirizwa Urukiko. Nta manza zifashishijwe. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Mwubahamana Damarisi yareze Gasana Jean Damascene mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, mu rubanza RC00062/2018/TB/MUH, ikiregerwa ari ugusaba urukiko ubutane bwa burundu no kubagabanya umutungo bashakanye ugizwe n’ubutaka bubaruwe kuri nimero zikurikira : UPI 4/03/08/03/531 ; UPI 4/03/10/05/207; UPI 3/03/11/07/11; UPI 3/03/04/07/313”. Muri urwo rubanza hagobotsemo ku bushake Mukashyaka Ngabo umugore utari uw’isezerano wa Gasana Jean Damascene. Mu rubanza RC00062/2018/TB/MUH rwaciwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza kuwa 28/10/2020, urukiko rwemeje ko Mwubahamana Damarisi na Gasana Damascène batandukanye burundu ku buryo bwemewe n’amategeko, amasezerano yabo y’ubushyingiranwe yabaye kuwa 21/10/1990 muri RDC, akaba asheshwe. Rwemeje kandi ko ukugoboka kwa Mukashyaka Ngabo gufite ishingiro kuri bimwe, Rutegeka ko abana Mwubahamana Damarisi yabyaranye na Gasana Damascène ; Gasana Damascène agomba kujya abaha indezo y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000frw) buri kwezi, akabishyurira n’amashuri, Mwubahamana nawe agakora ibindi bisigaye. Rutegeka ko imitungo bafitanye UPI: 3/03/04/02/313 uri i Rubavu wanditse kuri Gasana na Mukashyaka Ngabo, umutungo ubaruye kuri UPI 3/04/09/04/3608 ubaruye kuri Mukashyaka na Gasana Damascene; Mwubahamana agomba guhabwaho 25%; mu kugabana uyu mutungo ugaherezwa kuri Gasana Damascène cyangwa ugahabwa agaciro, Gasana Damascene agaha amafaranga Mwubahamana angana na 25% y’uwo mutungo; byananirana ukagurishwa Mwubahamana agahabwa amafaranga angana na 25% by’agaciro kavuyemo. Rutegeka ko umutungo wanditse UPI: 4/03/10/05/207 wanditse kuri Gasana na Mwubahamana, umutungo ubaruye kuri UPI: 4/03/08/03/531 ukaba ubaruye kuri Gasana na Mwubahamana; UPI: 4/03/11/07/11 ukaba wanditse kuri Gasana na Mwubahamana; Inka 43 ziri mu nyandiko yo kuwa 27/12/2018 yanditswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura witwa Rusingize Esron; Inka 14 ziri mu nyandiko yo kuwa 11/04/2019 yanditswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu
## Page 3
Tuyisenge Annonciata akavuga ko inka ziri UPI: 3/03/11/07/11 ari inka 13 n’umutavu wa 14; bakaba bagomba kubigabana ku buryo bumvikanyeho, byananirana, bikagurishwa,bakagabana ikiguzi kivuyemo; Rutegeka Gasana Damascene guha Mwubahamana Damarisi amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000Frws) y’indishyi z’akababaro n’igihembo cya Avoka kingana n’ibihumbi magana atanu (500.000frw); Runategeka ko amagarama yatanzwe ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza. [2] Gasana Damascene ntiyishimiye imikirize y’uru rubanza bituma arujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, urukiko rwemeza ko ubujurire bwa Gasana Damascene nta shingiro bufite. Rwemeza ko urubanza RC00062/2018/TB/MUH rwaciwe kuwa 28/10/2020 ruhindutse ku birebana n’imitungo igomba kugabanwa. Rutegeka ko umutungo ubaruye Kuri UPI: 3/03/04/02/313 n’umutungo ubaruye kuri UPI 3/04/09/04/3608 yanditse kuri Gasana na Mukashyaka Ngabo, Mwubahamana Damarisi agomba guhabwaho 25% by’uruhare rwa Gasana Damascene kuri uyu mutungo rungana na 50%; mu kugabana uyu mutungo Gasana Damascene agaha Mwubahamana amafaranga angana na 25% y’uwo mutungo, byananirana ukagurishwa Mwubahamana agahabwa amafaranga angana na 25% by’agaciro kavuyemo. Rutegeka nanone ko imitungo ibaruye kuri UPI: 4/03/08/03/531, UPI: 4/03/10/05/207 UPI:4/03/11/07/11 na UPI:3/04/09/04/3609 yanditswe kuri Gasana Damascene na Mwubahamana Damarisi; inka 43 (inkuru 30, inyana 13); inka 13 n’umutavu wa 14; Gasana Damascene na Mwubahamana Damarisi bagomba kubigabana ku buryo bumvikanyeho, byananirana, bikagurishwa, bakagabana ku buryo bungana,ikiguzi kivuyemo. Rutegeka kandi Gasana Damascene guha Mwubahamana Damarisi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri na mirongo itanu(250.000frws) y’igihembo cy’Avoka, akanamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000frws) y’ikurikiranarubanza. [3] Gasana Damascene ntiyishimiye imikirize y’urubanza, ajurira mu rukiko Rukuru, urugereko rwa Musanze. Ahagarariwe na Me Mutagoma Anastase Robert yavuze ko impamvu zatumye ajurira ari izi zikurikira : Urukiko rwategetse Gasana Damascene ko agomba kujya aha Mwubahamana Damars 50.000Frws yo kwishyurira abana amashuli kandi Mwubahamana yari yemeye ko Gasana yishyurira abana bose amashuli. Ikindi kandi abana barindwi ubu bamaze gukura, barangije kwiga ku buryo hasigaye abana babiri bonyine bo kwishyurirwa amashuli ; Mwubahamana Damars yemeye ko inzu iri ku Gisenyi yaguma mu maboko ya Gasana na Mukashyaka ariko urukiko rwo rwemeza ko iriya nzu yagabanwa hagati yabo, mu gihe Mwubahamana Damars yagaragaje ko ntaho ahuriye n’iriya nzu ; Urukiko rwemeje ko bagabana inka zidahari ; Urubanza ntirwaciwe kuko urukiko rwemeje ko Mwubahamana Damars na Gasana Damascene bazumvikana uburyo bazagabana imitungo yabo ngo byazabananira bakazayigurisha maze bakagabana amafaranga bazakuramo, nyamara ngo baje imbere y’urukiko kubera ko bari bananiwe kwigabanya iriya mitungo ubwabo. [4] Urukiko rwakoze ubuhuza muri uru rubanza (mediation) ababuranyi babasha kumvikana ku bintu byose hasigara ikibazo cyerekeye kumenya niba umutungo ufite nimero UPI:11 ari uwa Mwubahamana Damars na Gasana Damascebe cyangwa niba ari uwa Mukashyaka Ngabo, hemezwa ko kiriya kibazo ari cyo cyonyine kigomba kuburanishwa n’urukiko.
## Page 4
[5] Iburanisha ry’urubanza mu ruhame ryabaye kuwa 17/5/2023, ababuranyi bose bitabye, Gasana Damascene yiburanira, Mukashyaka Ngabo ahagarariwe na Me Mutagoma Anastase Robert, naho Mwubahamana Damars yunganiwe na Me Kamanzi Cyiza Benjamin. [6] Me Mutagoma Anastase Robert ahagarariye Mukashyaka Ngabo yavuze ko umutungo ubaruwe kuri UPI : 11 ari uwa Mukashyaka Ngabo kuko yawuguze, asobanura ko agace kamwe yakaguze n’uwitwa Niyonizeye Aphrodis, akandi akagura na Habimana Pascal, akandi nako akagura na Nirere Jean Claude. Yavuze kandi ko afite inyandiko z’ubugure zishimangira ko ibyo avuga ari ukuri, kandi ko bigaragara ko ari we ubwe waguze uriya mutungo kuko nta zina rya Mwubahamana cyangwa rya Gasana rigaragaraho. [7] Me Mutagoma Anastase Robert yakomeje asobanura ko ikibazo baje kugira aruko mu mwaka wa 2012, ubwo habagaho iyandikisha ry’imitungo itimukanwa, ngo Mukashyaka Ngabo yari atwite, akuriwe, atabasha kujya kwandikisha imitungo ye bwite, asaba Gasana Damascene kujya kumwandikishiriza, uyu arabyemera, amubwira ko uriya mutungo agiye kuwandikisha ku bana ba Gasana bose, Mukashyaka Ngabo arabyemera, gusa undi ngo yaje kumuhemukira, umutungo awandikisha kuri Mwubahamana Damars na Gasana Damascene. Yavuze ko kuva Gasana yandikisha uriya mutungo icyangombwa cyabitswe na Mwubahamana Damars, ngo ntiyigeze amenya ko Gasana yakibaruje kuri Mwubahamana, ikindi kandi ngo yakomeje kwibwira ko Gasana yabaruje uriya mutungo ku bana babo bose akumva nta kibazo biteye, hanyuma aho amenyeye urubanza rwa Gasana na Mwubahama Dorcas, nibwo yasanze umutungo we bwite nawo uri mu mitungo igomba kugabanywa na bariya bombi bituma agoboka mu rubanza ngo arengere inyungu ze. [8] Urukiko rwabajije Mukashyaka Ngabo gusobanura neza uburyo yaguze uriya mutungo, asobanura ko ari utubanza dutatu dutandukanye, ko yatuguze mu bihe bitandukanye, asobanura ko nta mbago zifatika yashyize kuri iriya mirima yaguze, ko uwajyayo atabasha kuyitandukanya n’indi mirima badikanyije. [9] Mwubahamana Damars yunganiwe na Me Cyiza Benjamin, yavuze ko iriya mirima Mukashyaka yita iye atari iye, ahubwo ko ari iya Mwubahamana na Gasana, asobanura ko nk’uko ku yindi mitungo bagaragaje ibyangombwa byayo handitseho Mwubahamana na Gasana, ko no kuri UPI: 11 ari ko bimeze, yavuze kandi ko uriya mutungo wavuye mu mitungo inyuranye bari bafite muri Congo, ko kuba nta masezerano y’ubugure abasha kugaragariza urukiko aruko umugabo we Gasana ari we waguraga kandi akaba ari nawe ubika inyandiko z’ubugure, ko ubu ntaho yazivana kuko batandukanye. Yavuze kandi ko Gasana yagambanye na Mukashyaka Ngabo bagambirira kumwambura uriya mutungo gusa naho ubundi ngo Gasana azi neza ko uriya mutungo ari uwabo nk’uko ubanditsweho. [10] Me Kamanzi Cyiza Benjamin yunganira Mwubahamana Damars yavuze ko bafite ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko uriya mutungo uburanwa ari uwa Mwubahamana na Gasana aho kuba uwa Mukashyaka Ngabo wenyine : Mu mwanzuro we wo kugoboka muri uru rubanza mu rukiko rw’Ibanze, Mukashyaka Ngabo yagaragaje umutungo Mwubahamana na Gasana batagomba kugabana kuko ari uwe bwite nyamara ntiyigeze avugamo uriya mutungo ufite UPI:11;
## Page 5
Mu gika cya 38, ku rupapuro rwa 10 rw’urubanza rwaciwe n’urukiko rw’Ibanze, Mukashyaka ntiyigeze avugamo UPI: 11; Mu rukiko rwisumbuye naho, ntaho Mukashyaka na Gasana bagaragaje ko UPI:11 atari iya Gasana na Mwubahamana, haba ari mu nama ntegurarubanza, haba no mu iburanisha mu rukiko; Icyangombwa cy’umutungo UPI:11 cyanditswe kuwa 14/7/2012 kandi ubutaka bwaguzwe mu mwaka wa 2007 na 2008, urubanza rutangira mu 2019, ngo ni gute Mukashyaka yamaze kiriya gihe cyose ataramenya niba umutungo we utamwandukuweho ukaba warandukuwe kuri Mwubahamana na Gasana; Ni gute Mukashyaka yemeye ko icyangombwa cy’umutungo we kibikwa na Mwubahamana Damars kandi azi neza ko umutungo ari uwe bwite. [11] Me Kamanzi Cyiza Benjamin yasabye urukiko kuzasuzuma neza ibimenyetso arushyikirije rukabihuza n’ibyavuzwe byose, rukabihuza n’ibiteganywa n’ingingo ya 108 y’Itegeko ry’ibimenyetso maze rukazemeza ko umutungo UPI :11 ari uwa Mwubahamana na Gasana nk’uko ubanditseho bombi, maze rugategeka ko nawo bazawugabana. [12] Urukiko rugiye gusuzuma ibibazo bikurikira : Kumenya niba ubujurire bwa Gasana Damascene ku byerekeye umutungo ubaruwe kuri UPI 3/03/11/07/11 bushobora kwakirwa maze bugasuzumwa mu mizi ; Kumenya niba indishyi zasabwe muri uru rubanza zifite ishingiro. II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA: Kumenya niba ubujurire bwa Gasana Damascene ku byerekeye umutungo ubaruwe kuri UPI 3/03/11/07/11 bushobora kwakirwa maze bugasuzumwa mu mizi: [13] Ingingo ya 154 (1) y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ku rwego rw’ubujurire hadashobora gutangirwa ikirego gishya keretse kuregera guhwanya imyenda, cyangwa gutanga ikirego cyo kwiregura ku kirego cy’ibanze cyatanzwe mu rukiko rw’ubujurire. [14] Gasana Damascene ari imbere y’uru rukiko yagaragaje ko mu mpamvu zatumye ajurira harimo ko urukiko rwisumbuye rwemeje ko hari imitungo inyuranye agomba kugabana na Mwubahamana Damars rushyiramo n’imitungo itari iyabo, nk’umutungo ubaruwe kuri UPI:11, asobanura ko uyu mutungo ari uwa Mukashyaka Ngabo bwite, ko Mwubahamana Damars ntaho ahuriye nawo. [15] Me Mutagoma Anastase Robert ahagarariye Mukashyaka Ngabo yavuze ko umutungo ubaruwe kuri UPI:11 ari umutungo bwite wa Mukashyaka Ngabo, asobanura ko ari uwo yiguriye ubwe, ko atawufatanyije na Gasana Damascene kandi ko abifitiye ibimenyetso bigizwe n’inyandiko z’ubugure, ko n’abo baguze babihamya. Yakomeje asobanura ko kuba uriya mutungo ubaruye kuri Mwubahamanan Damars na Gasana Damascene byatewe nuko mu gihe cyo kubaruza uriya mutungo we yari atwite akuriwe, atabasha kujya kuwandikisha, atuma
## Page 6
umugabo we Gasana Damascene, uyu amwizeza ko azawandikisha ku bana bose ariko ngo nyuma yaje gusanga yarawiyandikishijeho we na Mwubahamana Damars. [16] Mwubahamana Damars yunganiwe na Me Kamanzi Cyiza Benjamin yavuze ko umutungo ubaruwe kuri UPI :11 ari uwa Mwubahamana Damars afatanyije na Gasana Damascene, asobanura ko bawukomoye ku yindi mitungo bari batunze muri Congo, avuga ko impamvu we nta nyandiko y’ubugure afite abasha kugaragariza urukiko aruko byose byakorwaga n’umugabo we akaba ari nawe ubika inyandiko z’ubugure, ubu rero akaba adashobora kuyibona kubera ko batandukanye. [17] Me Kamanzi Cyiza Benjamin yunganiye Mwubahamana Damars yavuze ko ashingiye ku bimenyetso bitandukanye ahamya ko umutungo ubaruye kuri UPI : 11 atari uwa Mukashyaka Ngabo ahubwo ko ari uwa Mwubahamana Damars na Gasana Damascene : Mu mwanzuro we wo kugoboka muri uru rubanza mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, Mukashyaka Ngabo yagaragaje umutungo Mwubahamana na Gasana batagomba kugabana kuko ari uwe bwite nyamara ntiyigeze avugamo uriya mutungo ufite UPI :11; Mu gika cya 38, ku rupapuro rwa 10 rw’urubanza rwaciwe n’urukiko rw’Ibanze, Mukashyaka Ngabo yavuze umutungo asaba ko utazagabanwa na Mwubahamana na Gasana ariko ntiyigeze avugamo UPI : 11 ; Mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze naho, ntaho Mukashyaka na Gasana bagaragaje ko UPI :11 atari iya Gasana na Mwubahamana, haba ari mu nama ntegurarubanza, haba no mu iburanisha mu rukiko ; Icyangombwa cy’umutungo UPI :11 cyanditswe kuwa 14/7/2012 kandi ubutaka bwaguzwe mu mwaka wa 2007 na 2008, urubanza rutangira mu 2019, ngo ni gute Mukashyaka yamaze kiriya gihe cyose ataramenya niba umutungo we utamubaruweho, ahubwo ko ubaruwe kuri Mwubahamana na Gasana ; Ni gute Mukashyaka Ngabo yemeye ko icyangombwa cy’umutungo we kibikwa na Mwubahamana Damars kandi azi neza ko umutungo ari uwe bwite. [18] Me Kamanzi Cyiza Benjamin yakomeje asaba urukiko kuzasuzumana ubushishozi ibimenyetso barushyikirije maze rukemeza ko umutungo uburanwa ari uwa Mwubahamana Damars na Gasana Damascene. [19] Mu gusesengura dosiye, urukiko rwasanze ku rwego rwa mbere, mu rukiko rw’Ibanze rwa muhoza, Mwubahamana Damars ari we watanze ikirego arega umugabo we Gasana Damascene, asaba urukiko kubatandukanya burundu. Mukashyaka Ngabo yagobotse ku bushake muri uru rubanza, avuga ko mu mitungo Mwubahamana Damars na Gasana Damascene bavuga ko bafite bakaba bashaka kuzayigabana harimo itari iyabo, ahubwo imubaruyeho we na Gasana Damascene, asaba urukiko gutegeka ko itazagabanwa na Mwubahamana Damars na Gasana Damascene. Mu mitungo yose yavuze ntiyigeze avugamo umutungo UPI :11. Urukiko rwasanze no mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, yaba ari Mukashyaka Ngabo, yaba ari na Gasana Damascene nta wigeze avuga ko umutungo UPI :11 utagomba kugabanywa na Mwubahamana Damars na Gasana Damascene, mbese uriya mutungo ntiwigeze ugibwaho impaka.
## Page 7
[20] Urukiko rwasanze Gasana Damascene ari mu Rukiko Rukuru, urugereko rwa Musanze, ari bwo bwa mbere yavuze ko umutungo UPI :11 atari uwe na Mwubahamana Damars, ahubwo ngo ni uwa Mukashyaka Ngabo wenyine kuko ngo nta ruhare yagize mu kuwugura. [21] Hashingiwe ku bimaze kuvugwa haruguru byose, urukiko rurabona kuba Gasana Damascene yarashyize mu mpamvu zatumye ajurira ibyerekeye umutungo UPI :11 avuga ko atawufatanyije na Mwubahamana Damars, ahubwo ko ari umutungo bwite wa Mukashyaka Ngabo, ari ikirego gishya kuko kitigeze gisuzumwa haba mu rukiko rw’Ibanze, haba no mu Rukiko Rwisumbuye. [22] Hashingiwe ku bimaze kuvugwa mu gika kibanziriza iki, hagashingirwa no ku biteganywa n’iriya ngingo ya 154 yavuzwe haruguru, urukiko rurabona ubujurire bwa Gasana Damascene ku kibazo cyerekeye umutungo UPI: 11 budakwiriye kwakirwa ngo busuzumwe mu mizi kuko yatanze iki kirego bwa mbere mu bujurire bwa kabiri kandi iriya ngingo y’itegeko yavuzwe haruguru iteganya ko gutanga ikirego gishya mu bujurire bitemewe. Kumenya niba indishyi zasabwe muri uru rubanza zishobora gutangwa: [23] Ingingo ya 111 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ari ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza kiburanishirizwa rimwe n’ikirego cy’iremezo. Gishobora kandi kwakirwa kikanaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe. [24] Me Mutagoma Anastase Robert ahagarariye Mukashyaka Ngabo yasabye urukiko kuzategeka Mwubahamana Damars kumuha 1.000.000Frws y’indishyi z’igihembo cya Avocat kubera ko mu bujurire bwa kabiri habayeho ubuhuza bikaba byaratumye urubanza rufata igihe kinini, imirimo yakozwemo ni myinshi. [25] Gasana Damascene yasabye urukiko gutegeka Mwubahamana Damars kumuha indishyi zingana na 500.000Frws kubera ko yamushoye mu manza zitari ngombwa. [26] Mwubahamana Damars yasabye urukiko gutegeka Gasana Damascene kumugenera indishyi zingana na 1.000.000Frws y’igihembo cya Avocat na 500.000Frws y’ikurikiranarubanza. [27] Hashingiwe ku byasobanuwe haruguru, aho urukiko rwagaragaje ko ubujurire bwa Gasana Damascene budashobora kwakirwa, urukiko rurabona indishyi yasabye n’izasabwe na Mukashyaka Ngabo, zose nta shingiro zishobora guhabwa kuko bari mu ruhande rumwe rwo kuvuga ko umutungo UPI :11 ari uwa Mukashyaka Ngabo wenyine none urukiko rukaba rwemeje ko ikirego cyabo kitakiriwe. [28] Hashingiwe ku bimaze kuvugwa haruguru, hagashingirwa no ku biteganywa n’iriya ngingo ya 111 yavuzwe haruguru, Urukiko rurabona indishyi zasabwe na Mwubahamana Damars zifite ishingiro kuko Gasana Damascene yakomeje kumukurura mu manza bikaba ngombwa ko azikurikirana kandi akiyambaza na Avocat. Ariko kubera ko izo yasabye ari
## Page 8
ikirenga, agomba kuzigenerwa mu bushishozi bw’urukiko, bityo akaba agomba guhabwa na Gasana Damascene 250.000Frws y’igihembo cya Avocat na 100.000Frws y’ikurikiranarubanza. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [29] Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubujurire cya Gasana Damascene ku byerekeye umutungo UPI :11 kitakiriwe kubera ko cyatanzwe mu buryo butubahirije amategeko. [30] Urukiko rutegetse Gasana Damascene guha Mwubahamana Damars 250.000Frws y’igihembo cya Avocat na 100.000Frws y’ikurikiranarubanza mu bujurire bwa kabiri. [31] Urukiko rutegetse ko imikirize y’urubanza RCA00164/2020/TGI/MUS rwaciwe kuwa 30/12/2021 ihindutse ku byerekeye indishyi gusa. [32] Urukiko rutegetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe na Gasana Damascene ihwanye n’imirimo yakozwe mu rubanza.