GASANA v MUNYAMASHYAKA N’ABANDI
The value relevant to jurisdiction was that of the actual disputed property, namely the land segment measuring 287 m² on UPI: 1/03/05/03/6301, not the entire parcel UPI: 1/03/05/03/2655. Since that disputed segment was valued at Frw 12,399,030, the monetary threshold for a second appeal was not met, so the Court of...
Source-derived case information.
- Parties
- Appellant: GASANA; Respondent: MUNYAMASHYAKA Robert; Respondent: NKUSI Isaac; Respondent: TWAGIRAMUNGU Jean Bosco
- Jurisdiction
- Rwanda
- Procedural Posture
- Civil Appeal / Second Appeal; Objection on Jurisdiction
- Outcome
- Objection on lack of jurisdiction upheld; second appeal not received.
- Legal Topics
- Value of the Subject Matter, Mutation of Land Rights, Admissibility of Second Appeal, Litigation Costs
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
GASANA
Appellant
MUNYAMASHYAKA Robert
Respondent
NKUSI Isaac
Respondent
TWAGIRAMUNGU Jean Bosco
Respondent
Procedural Posture
Civil Appeal / Second Appeal; Objection on Jurisdiction
Legal Issues
- 1 Whether the value of the subject matter for purposes of second appeal jurisdiction should be assessed by reference to the whole land parcel UPI: 1/03/05/03/2655 or only the disputed segment UPI: 1/03/05/03/6301.
- 2 Whether the second appeal by Gasana Emmanuel meets the statutory monetary threshold for the Court of Appeal.
- 3 Whether the respondents are entitled to litigation costs and advocate's fees at this stage.
Ratio Decidendi
The value relevant to jurisdiction was that of the actual disputed property, namely the land segment measuring 287 m² on UPI: 1/03/05/03/6301, not the entire parcel UPI: 1/03/05/03/2655. Since that disputed segment was valued at Frw 12,399,030, the monetary threshold for a second appeal was not met, so the Court of Appeal lacked jurisdiction.
Court Disposition
Objection on lack of jurisdiction upheld; second appeal not received.
Orders
- The objection to the Court of Appeal's jurisdiction was upheld.
- Gasana Emmanuel's second appeal was declared inadmissible for lack of jurisdiction.
Full Case Text
Judgment text and source record
11 paragraphs
GASANA v MUNYAMASHYAKA N’ABANDI [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RCAA 00025/2024/CA (Kamere, P.J.) 30 Nyakanga 2026 Amategeko agenga imibuiranishirize y’imanza – Ububasha bw’inkiko – Urukiko rw’Ubujurire – Agaciro k’ikiburanwa - Mu kugena agaciro k’ikiburanwa hagomba gushingirwa ku ndishyi zagenwe n’urukiko. Ibyo iyo bidashobotse, harebwa agaciro k’ikiburanwa kemejwe n’urukiko nyuma y’impaka z’ababuranyi; iyo na byo bidahari, hifashishwa agaciro kagenwe n’umuhanga. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangijwe na Munyamashyaka Robert, wavugaga ko mu mwaka wa 2012 yaguze na Bugingo Joseph igice cy’ubutaka kingana na m 34 × m 10 × m 5, giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe. Yari yishyuye Frw 300.000 kandi amasezerano akorerwa imbere y’Ubuyobozi bw’Akagari. Icyo gice nticyahise kimwandikwaho kuko ubutaka bwari butarakorerwa subdivision. Bugingo Joseph amaze gupfa, umuhungu we Twagiramungu Jean Bosco yagurishije Gasana Emmanuel ubutaka bwari bukubiyemo n’igice Munyamashyaka yari yaraguze, ariko Twagiramungu avuga ko Gasana yari yabwiwe ko icyo gice kitari mu byo yaguze. Gasana na we nyuma yagurishije ubwo butaka Nkusi Isaac, ari na we wari wanditsweho ubutaka bwose. Munyamashyaka yareze asaba ko igice yari yaraguze cyandikwa mu izina rye. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ubutaka bwandikwa kuri Munyamashyaka, maze Nkusi Isaac na Twagiramungu Jean Bosco bategekwa kumufasha mu ihererekanya ryabwo no kumuha amafaranga y’amagarama n’igihembo cya Avoka. Nkusi na Gasana bajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, rwemeza ko ubujurire bwa Nkusi bufite ishingiro kuri bimwe, rutegeka ko igice cya 34 × 10 × 5 m gikurwa kuri UPI 1/03/05/03/2655 kikandikwa kuri Munyamashyaka. Gasana ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo akijuririra mu Rukiko rw’Ubujurire, avuga ko Urukiko Rukuru rwashingiye ku nyandiko avuga ko ari impimbano. Munyamashyaka na Nkusi batanze inzitizi bavuga ko ubwo ari ubujurire bwa kabiri, kandi ko agaciro k’ikiburanwa katageze kuri Frw 75.000.000, bityo Urukiko rw’Ubujurire rudafite ububasha bwo kubwakira. Mu Rukiko rw’Ubujurire, ikibazo cyibanze cyabaye kumenya agaciro nyakuri k’ikiburanwa kigomba gushingirwaho mu kumenya niba ubujurire bwa kabiri bwakirwa. Munyamashyaka na Nkusi bavuga ko ubujurire bwa Gasana butagomba kwakirwa kuko agaciro k’ikiburanwa kari munsi ya Frw 75.000.000. Basobanura ko ikiburanwa atari ubutaka bwose buri kuri UPI 1/03/05/03/2655, ahubwo ari agace ka 287 m² kamaze gukatwa kakagira UPI nshya 1/03/05/03/6301. Igenagaciro ryakozwe muri Gicurasi 2023 ryagaragaje ko ako gace gafite agaciro ka Frw 12.399.030. Gasana we asobanura ko Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha kuko agaciro k’ikiburanwa ari Frw 80.600.000, ari ko gaciro kagaragajwe n’igenagaciro yakoreshaga. Yasobanuye ko ako gaciro karenze Frw 75.000.000, bityo ubujurire bwe bwa kabiri bukaba bugomba kwakirwa. Urukiko rwabanje kwibaza niba agaciro kagomba kurebwa ari agaciro k’ubutaka bwose buri kuri UPI 1/03/05/03/2655, Gasana yashingiyeho avuga ko gafite agaciro ka Frw 80.600.000; cyangwa
agaciro k’agace k’ubutaka kaburanwa, kari kuri UPI 1/03/05/03/6301, gafite agaciro ka Frw 12.399.030. Urukiko rwemeje ko agaciro kagomba gushingirwaho ari ak’ikintu nyir’izina kiburanwa, atari agaciro k’umutungo mugari icyo kintu cyakomotsemo. Ni ukuvuga ko, kubera ko Munyamashyaka yasabaga ihererekanya ry’uburenganzira ku gace ka 287 m² kari kuri UPI 1/03/05/03/6301, ari ako gace kagomba kugira agaciro gashingirwaho mu kumenya ububasha bw’Urukiko rw’Ubujurire. Incamake y’icyemezo: Mu kugena agaciro k’ikiburanwa hagomba gushingirwa ku ndishyi zagenwe n’urukiko. Ibyo iyo bidashobotse, harebwa agaciro k’ikiburanwa kemejwe n’urukiko nyuma y’impaka z’ababuranyi; iyo na byo bidahari, hifashishwa agaciro kagenwe n’umuhanga. Inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire, ifite ishingiro. Amategeko yashingiweho: Itegeko N°30/2018 ryo kuwa 02/06/2028 rigena ububasha bw’Inkiko, ingingo ya 52; Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 111. Imanza zifashishijwe: RCOMA 00008/2021/CA, AKARERE KA GICUMBI na WOORD GROUP Ltd rwaciwe kuwa 13/06/2022 RCOMAA 00050/2020/CA, Rutabingwa Jean Paul v Minerals Supply Africa Ltd, rwaciwe ku wa 24/12/2020; RCOMAA 00013/2021/CA, Habyarimana Charles v MTN Rwandacell Ltd n’abandi, rwaciwe ku wa 12/11/2021; RCAA 00014/2022/CA, Bihibindi n’undi v Majyambere n’abandi, rwaciwe ku wa 21/10/2022; RCAA 00036/2024/CA, Uwanziga Eugénie n’undi v Mukandutiye Godelieve, rwaciwe ku wa 19/06/2026. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Munyamashyaka Robert avuga ko ku wa 23/10/2012 yaguze na Bugingo Joseph ikibanza gifite m34 - m10-m5 giherereye mu Mudugugu w’Urukundo, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, akishyura amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000 Frw), amasezerano abera imbere y’Ubuyobozi bw’Akagari ka Karama. Avuga ko Bugingo Joseph yapfuye ubwo butaka butarandikwa kuri Munyamashyaka Robert wabuguze kuko bwari butarakorerwa “subdivision”, kandi igice cyaguzwe cyari ku buso bw’ubutaka bw’umuryango. [2] Akomeza avuga ko Bugingo Emmanuel amaze gupfa, umuhungu we Twagiramungu Jean Bosco, ahagarariye umuryango, yagurishije Gasana Emmanuel ikibanza gifite m74-m40-m30 ahabwa icyangombwa cy’ubutaka, ariko kuri ubwo butaka hakubiyemo ubwo Munyamashyaka Robert yaguze kuko bwari bubaruye ku cyangombwa kimwe, kubera ko bwari butarakorerwa
“subdivision”, ariko mu masezerano bagiranye bandika ko ubwo butaka bugurishijwe bukirimo n’igice cyari cyaraguzwe na Munyamashyaka Robert kigizwe n’ubutaka bungana na m 34-m10- m5. [3] Gasana Emmanuel na we yaje kugurisha ubwo butaka bugurwa na Nkusi Isaac, kandi ubwo bugure buba Munyamashyaka Robert ahatuye kuva yahagura mu mwaka wa 2012, uyu kandi akavuga ko Nkusi Isaac atigeze amubangamira ngo kuko kuko yari asanzwe azi ko aho yari atuye yahaguze, ngo uretse ko Gasana Emmanuel yari yatangiye kujya mu manza na Munyamashyaka Robert ashaka kuhamuhuguza, bigatuma ku wa 23/04/2019 Nkusi Isaac akorera inyandiko Gasana Emmanuel na Munyamashyaka Robert ko nibava mu manza baburana azaha ako gace uwagatsindiye. Avuga ariko nyuma, aho kugira ngo Nkusi Isaac yemere gukorera mutation Munyamashyaka Robert, ahubwo yashatse kumuhuguza ubutaka bwe, ngo yirengagije ko yiyemereye imbere ya Noteri ko ubwo butaka azabuha nyirabwo, amwandikira ibaruwa imusaba kubuvamo, bityo akaba yarareze Nkusi Isaac na Twagiramungu Jean Bosco mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge arusaba kubategeka kumukorera ihererekanya ry’ubutaka. [4] Twagiramungu Jean Bosco yaburanye avuga ko Munyamashyaka Robert yaguze na se Bugingo Joseph ikibanza, ko se amaze kwitaba Imana, ubutaka buhanye imbibi n’ubwo yabugurishije Gasana Emmanuel nk’uko bigaragazwa n’ubuhamya bwa komisiyoneri MUSAFIRI Vianney, ariko ko mu kubumugurisha yamubwiye ko hatarimo ubutaka bwa Munyamashyaka Robert yari yaragurishijwe na se. Yavuze ko nyuma Gasana Emmanuel yamusabye icyangombwa ngo ajye gushaka amafaranga muri banki, akakimuha hakiriho n’ubutaka bwa Munyamashyaka Robert, nyuma yaho Gasana Emmanuel akagurisha ubwo butaka Nkusi Isaac, maze Gasana Emmanuel agatangira kubangamira Munyamashyaka Robert yitwaje ko ubutaka bumwanditseho, kandi bwaramwanditsweho bwose kugira ngo yoroherezwe kubona icyangombwa cyo kubaka. [5] Gasana Emmanuel yagobokeshejwe muri urwo rubanza, kugira ngo asobanure iby’ubwo butaka, maze aburana avuga ko Munyamashyaka Robert agomba kugaragaza inkomoko y’ubutaka yita ubwe, ngo kuko gusaba ko bumwandikwaho bitamugira nyirabwo. [6] Mu rubanza Nº RC 00842/2020/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 27/06/2022, rwemeje ko ubutaka bubaruye kuri UPI:1/03/05/03/2655 bwandikwa kuri Munyamashyaka Robert, rutegeka Nkusi Isaac na Twagiramungu Jean Bosco gufatanya guha Munyamashyaka Robert amafaranga ibihumbi magana atanu na makumyabiri (520.000 Frw) akubiyemo ay’igihembo cya Avoka ndetse n’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) yatanzweho ingwate y’amagarama aregera Urukiko. [7] Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu kwemeza ko ubutaka bubaruye kuri UPI:1/03/05/03/2655 bwandikwa kuri Munyamashyaka Robert, rwashingiye ku kuba Twagiramungu Jean Bosco (umwana wa Bugingo Joseph) yaremeje ko ikibanza gifite m34-m10- m5 ari icya Munyamashyaka Robert kandi ko mu gihe yagurishaga ubutaka Gasana Emmanuel yabishyize mu masezerano y’ubugure, no ku kuba Munyamashyaka Robert ahatuye ubu kuva yahagura mu mwaka wa 2012. Rwashingiye kandi ku nyandiko yo ku wa 26/02/2016 ya Musafiri Vianney wari umukomisiyoneri wa Gasana Emmanuel na Twagiramungu Jean Bosco, wagaragaje ko Twagiramungu agurisha Gasana Emmanuel ubutaka yamugaragarije ubwa Munyamashyaka Robert kandi ko butari mu bwo yaguze, iyo nyandiko ikaba yarashyizweho umukono n’Inteko y’abunzi ndetse n’abatangabuhamya.
[8] Nkusi Isaac na Gasana Emmanuel bajuririye urubanza Nº RC 00842/2020/TGI/NYGE mu Rukiko Rukuru, ubujurire bwabo bwandikwa kuri Nº RCA 00305/2022/HC/KIG - CMB RCA 00338/2022/HC/KIG, maze ruburanishwa mu ruhame ku wa 09/04/2024, Nkusi Isaac yunganiwe na Me Buzayire Angèle, Munyamashyaka Robert yunganiwe na Me HABINEZA Gasore Gilbert, Twagiramungu Jean Bosco yiburanira ku giti cye naho Gasana Emmanuel yunganiwe na Me Ngendakuriyo Célestin. [9] Gasana Emmanuel n’umwunganira batanze inzitizi irebana n’ikimenyetso Munyamashyaka Robert akoresha mu rubanza kigizwe n’inyandiko yita amasezerano y’ubugure yagiranye na Bugingo Joseph, bavuga ko iyo nyandiko ari impimbano, ko niba azakomeza kuyikoresha yabivuga kugira ngo bayiregere ko ari impimbano, naho Munyamashyaka Robert atanga inzitizi yo kutakira ubujurire hashingiwe ku kuba bwaratanzwe bukererewe. [10] Urukiko nyuma yo kumva ko Munyamashyaka Robert avuga ko inyandiko yita amasezerano y’ubugure atari yo ashingiraho aburana, ko rwazagendera no ku bindi bimenyetso n’imvugo z’ababuranyi, rwemeje ko bitakiri ngombwa ko iyo nzitizi isuzumwa ngo ifatweho icyemezo. [11] Ku birebana no kuba ubujurire bwaba bwaratanzwe bukererewe, Urukiko Rukuru rwasanze dosiye igaragaza ko urubanza NºRC 00842/2020/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 27/06/2022, ubujurire bwahawe NºRCA 00305/2022/HC/KIG systeme igaragaza ko bwatanzwe ku wa 21/07/2022, naho ubujurire bwahawe CMB RCA 00338/2022/HC/KIG systeme igaragaza ko bwatanzwe ku wa 26/07/2022, hagendewe ku biteganywa n’ingingo ya 148 y’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko igihe ntarengwa cyo kujurira ari ukwezi kumwe (1), gitangira kubarwa kuva ku munsi umuburanyi yamenyeyeho ko urubanza rwasomwe, Urukiko rwasanze inzitizi yatanzwe nta shingiro ifite, kuko bigaragara ko abajuriye babikoze mu bihe biteganywa n’amategeko. [12] Ku bijyanye no kumenya niba ubutaka buburanwa ari ubwa Munyamashyaka Robert ku buryo bwamwandikwaho, Twagiramungu Jean Bosco yireguye avuga ko Munyamashyaka Robert yahabwa ubutaka bwe nk’uko yabuguze kandi nk’uko inkiko zabyemeje. Ko ibyo Gasana avuga ko yaguze ubutaka bwose byaturutse ku kuba igihe bari batarazungura bagize ikibazo cy’amafaranga yo gukoresha bituma Gasana Emmanuel aza kugura kandi nawe nta mafaranga yari afite maze bakorana amasezerano y’agateganyo ariko ajyana icyangombwa muri banki babona kumuha amafaranga, ko rero aho ariho yahereye yitwaza ko yaguze ubutaka bwose kubera icyo cyangombwa yatijwe akajyana muri banki, ariko ko mu by’ukuri ubutaka yaguze hatarimo ubwo Munyamashyaka atuyemo. [13] Ku bijyanye no kumenya niba Nkusi Isaac yasubizwa amafaranga y’imisoro yishyuye ku butaka bwa Munyamashyaka Robert, Nkusi Isaac yavuze ko yishyuraga imisoro y’ubutaka bwose bubaruye kuri UPI: 1/03/05/03/2655 harimo n’agace k’ubutaka Munyamashyaka atuyemo kangana na m34 x m10 x m5, ko ubu kakasweho kakaba gafite UPI: 1/03/05/03/6301, ariko ko kanditse mu mazina ya Nkusi Isaac, akaba asaba Urukiko ko mu gihe rwaba rutegetse ko Munyamashyaka Robert yandikwaho icyo gice atuyemo rwazamutegeka kumusubiza imisoro yishyuye kuri icyo gice cy’ubutaka bwe.
[14] Munyamashyaka Robert yavuze ko ibyo Nkusi Isaac avuga ko yasubizwa amafaranga y’imisoro yishyuye nta shingiro bikwiriye guhabwa kubera ko Munyamashyaka Robert yagiye asaba kwandikwaho umutungo yaguze ariko Nkusi Isaac akinangira, akaba adakwiriye gusaba gusubizwa iyo misoro avuga ko yishyuye, cyane cyane ko yishyuriraga ubutaka bwose bumubaruyeho, ariko muri icyo gihe Munyamashyaka Robert we atarashoboraga gukoresha ubwo butaka mu bwisanzure bwose, kuko atashoboraga nko kuba yabugurisha cyangwa ngo abe yabutangaho ingwate kandi yari abikeneye, ariko akazitirwa no kuba bwari butamwanditseho. Byongeye kandi ko ibyo asaba adakwiye kubihabwa, kubera ko iki kibazo kitari mu byasuzumwe ku rwego rwa mbere, ku buryo cyajuririrwa, kuko ubusanzwe mu bujurire hasuzumwa inenge zagaragaye mu rubanza ku rwego rwa mbere. Bityo avuga ko asanga iki ari ikirego gishya atanze kandi bene ibyo birego bitemewe mu rwego rw’ubujurire, akaba asaba ko iyo ngingo itasuzumwa. [15] Ku bijyanye no kumenya niba Gasana Emmanuel yaragurishije Nkusi Isaac ubutaka ariko akishyurwa igice kimwe gusa ikindi ntacyishyurwe, Gasana Emmanuel yazamuye ikibazo cy’uko yagurishije umutungo we wose ugizwe n’ubutaka, akishyurwa igice, ko ategereje ko yishyurwa amafaranga yasigaye, nk’uko bari barabyumvikanyeho mu bucuti bwabo basangiye nk’abavandimwe babanye. Yasobanuye ko yagurishije ubutaka bwose, akishyurwa metero kare igihumbi na magana abiri (1200 m2) zonyine, izo metero kare 1200 m2 yagurishije Nkusi Isaac ngo akaba ari zo yatwara akamusigira metero kare ze igihumbi n’ijana n’ebyiri (1102 m2), bityo icyangombwa cy’ubutaka kigahindurwa, bitaba ibyo hakagumaho icyemezo cy’Urukiko. Yavuze kandi ko yaje mu rubanza agobokeshejwe, agasanga bamaze kuburana kandi isaha yari yahawe itaragera, ko atigeze aburana kuko baruburanishije adahari. Bityo ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutagombaga gushingira kuri fotokopi y’amasezerano hatagaragajwe umwimerere wayo. [16] Nkusi Isaac yireguye avuga ko ibyo Gasana Emmanuel avuga ko bagiranye ubuvandimwe ari byo, ko baguze ubutaka ariko ko ibyo kuvuga ko yamugurishije 1200 m2 ari ukubeshya, ko yamugurishije ari kumwe n’umugore we, kandi ko ubutaka yamugurishije bwari bubanditseho bombi bakabukorera ihererekanya. Ko yateye urugo rwe adahari, ubwo yakoreraga hanze. Umwunganira yongereyeho ko ibyo Gasana Emmanuel avuga nta gaciro byahabwa, kuko ajijisha Urukiko. Kandi ko atigeze arega Nkusi Isaac ko hari agace k’ubutaka bwe afite, ko mu gika cya 6 cy’urubanza rwajuririwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze kuri procuration Nkusi yamuhaye ku gace kari mu mpaka, akaba yarashatse kuvugisha icyemezo cy’Urukiko ibyo kitavuga ubwo yari agiye mu kigo cy’ubutaka, aho yashakaga gusubiza miliyoni mirongo itatu n’ebyiri (32.000.000 Frw), akaba atagomba kuzana ikirego gishya mu bujurire. Yavuze kandi ko ako gace kashyizweho itambama (caveat), kakaba kabangamiye Nkusi Isaac ku mutungo we kandi na ko karimo. Ko ibyo Nkusi Isaac avuga ari na byo yavuze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ko yemeye ko uzatsindira ako gace azemera kugahara. Ikindi kandi ngo nuko mu ngingo ya 3 y’amasezerano y’ubugure, bemeye ko ako gace uzagatsindira Nkusi Isaac azakamuha, ko atari kwirirwa ajurira iyo hadatangwa indishyi, Gasana Emmanuel akaba atabasha gusobanura amafaranga yahabwa kuri ako gace, ahubwo ayagira ibanga. Bityo ko mu bujurire bwe Nkusi Isaac yemera gutanga ako gace, ko icyo yajuririye ari indishyi yategetswe kwishyura. [17] Ku bijyanye no kumenya ishingiro ry’indishyi zasabwe muri urwo rubanza, Munyamashyaka Robert yasabye Urukiko gutegeka Nkusi Isaac na Gasana Emmanuel, buri wese kumugenera amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) y‘igihembo cya Avoka n’amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) y’ikurikiranarubanza, kubera gukomeza
kumushora mu manza nta mpamvu, no kumuha buri wese indishyi z’akababaro zigana na miliyoni imwe (1.000.000 Frw), ayo mafaranga yose yiyongera ku yategetse ku rwego rwa mbere. [18] Gasana Emmanuel yireguye kuri ayo mafaranga avuga ko Munyamashyaka Robert ari we ukomeje kumushora mu manza z’amaharere, bityo ko indishyi asaba ari we ukwiye gutegekwa kuzimuha. [19] Mu rubanza Nº RCA 00305/2022/HC/KIG - CMB RCA 00338/2022/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 08/05/2024, rwemeje ko ubujurire bwa Nkusi Isaac bufite ishingiro kuri bimwe, naho ubwa Gasana Emmanuel nta shingiro bufite, kandi ko imikirize y’urubanza rwajuririwe ihindutse. Rutegeka Nkusi Isaac gukata ubutaka bungana na m34 kuri m 10 na m5 kuri UPI:1/03/05/03/2655 bukandikwa kuri Munyamashyaka Robert. Rutegeka kandi ko ingwate y’amagarama yatanzwe mu bujurire ihwanye n’ibyakozwe. [20] Ku wa 07/06/2024, Gasana Emmanuel yajuririye urubanza Nº RCA 00305/2022/HC/KIG - CMB RCA 00338/2022/HC/KIG mu Rukiko rw’Ubujurire, ubujurire bwe bwandikwa kuri Nº RCAA 00025/2024/CA, arusaba gusuzuma uburyo Urukiko Rukuru rwahaye Munyamashyaka Robert ukuri rushingiye ku nyandiko mpimbano, no gusuzuma niba rwaragombaga kwirengagiza inzitizi yatanze. [21] Munyamashyaka Robert mbere yo yo kwiregura ku bujurire bwatanzwe na Gasana Emmanuel atanga inzitizi yo kutabwakira hashingiwe ku kuba ikiburanwa kidafite agaciro kangana nibura n’amafaranga miliyoni mirongo irindwi n’eshanu (75.000.000 Frw). [22] Nkusi Isaac mbere yo kwiregura ku bujurire bwatanzwe na Gasana Emmanuel na we atanga inzitizi yo kutabwakira hashingiwe ku kuba ikiburanwa kidafite agaciro kangana na nibura n’amafaranga miliyoni mirongo irindwi n’eshanu (75.000.000Frw) nk’uko yasobanuwe na Munyamashyaka Robert. Atanga kandi inzitizi y’iburabubasha ry’uwajuriye kuko nta nyungu afite, ngo kuko uru rubanza rushingiye ku rubanza RC 00838/2019/TB/KICU rwaciwe ku wa 23/06/2020, aho Urukiko rwemeje ko imyanzuro y’Abunzi Gasana Emmanuel yaregeye ikuweho, rugategeka ko ibintu bisubira uko byari bimeze. Ko ku wa 23/07/2019 Nkusi Isaac yahaye ububasha Gasana Emmanuel bwo kumukurikiranira ikibazo cy’ubutaka bubaruye kuri UPI : 1/03/05/03/2655 uyu yari yaramugurishije, hanyuma Munyamashyaka Robert akaza kugaragaza ko harimo agace ke k’ubutaka kari mu butaka Gasana Emmanuel yagurishije, ako gace kakaba ari ko kaburanwe kuva mu bunzi kugeza uyu munsi. Ko kuba yarahagurishije Nkusi Isaac bivuze ko n’ako gace yari yakishyuye, ko ntacyo yakabaye aburana kuko icyaburanwaga icyo gihe kitari icye kubw’ubugure ko ari na yo mpamvu yahaye Gasana Emmanuel Procuration ngo ajye kuburana ako gace. [23] Asobanura ko umutungo Gasana Emmanuel yashingiyeho mu kugena agaciro k’ikiburanwa atari wo mutungo uburanwa, ko ahubwo ubutaka buburanwa ari ubwo Munyamashyaka Robert avuga ko ari ubwe, bungana na m34xm10xm5, bubaruye kuri UPI: 1/03/05/03/6301, bufite ubuso bungana na 287 m2, bukagira agaciro kangana n’amafaranga miliyoni cumi n’ebyri n’ibihumbi magana atatu na mirongo cyenda n’icyenda n’ibiceri mirongo itatu (12.399.030 Frw) nk’uko bigaragazwa n’igenagaciro (Nkusi Isaac) yakoresheje, ako gace akaba ari na ko Gasana Emmanuel yamuhereye Procuration ngo ajye kukamukurikiranira.
[24] Mu iburanisha ryo kuwa 20/07/2026, ababuranyi bose baritabye, Gasana Emmanuel yunganiwe na Me Mulinga Kadage Laban, Munyamashyaka Robert yunganiwe na Me Habineza Gasore Gilbert, Twagiramungu Jean Bosco ahagarariwe na Me Mutabazi Célestin, naho Nkusi Isaac yunganiwe na Me Kimanuka John. Muri iryo buranisha Urukiko rwabanje gusuzuma ishingiro ry’inzitizi yo kutakira ubujurire bwa kabiri bwa Gasana Emmanuel kuko agaciro k’ikiburanwa kari munsi ya 75.000.000Frw zisabwa kugirango bwakirwe mu Rukiko rw’Ubujurire, yatanzwe na Me Habineza Gasore Gilbert wunganira Munyamashyaka Robert na Me Kimanuka John wunganira Nkusi Isaac. [25] Muri rusange impaka ziri muri uru rubanza kugeza ubu zishingiye ku nzitizi y’iburabubasha bw’uru Rukiko bw’Ubujurire, aho Twagiramungu Jean Bosco, Nkusi Isaac na Munyamashyaka Robert batanga inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko ishingiye ku gaciro k’ikiburanwa, bavuga ko katageze kuri 75.000.000 Frw zisabwa kugirango ubujurire bwa kabiri bwakirwe hashingiwe ku gaciro k’agace k’ubutaka bufite UPI: 1/03/05/03/2655 Munyamashyaka Robert yaregeye ko kamwandikwaho. Gasana Emmanuel we avuga ko agaciro k’ikiburanwa karenze 75.000.000 Frw hashingiwe ku igenagaciro ryakorewe ubutaka bwose bufite UPI: 1/03/05/03/2655. Ababuranyi baregwa banasaba gusubizwa amafaranga y’ibyagiye ku rubanza, mu gihe izitizi zabo zaba zihawe ishingiro. II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA Gusuzuma niba ubujurire bwa kabiri bwatanzwe na Gasana Emmanuel buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire [26] Me Habineza Gasore Gilbert wunganira Munyamashyaka Robert ashingiyeku ngigo ya 52, igika cya 4 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, atanga inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire, asaba ko ubujurire bwatanzwe na Gasana Emmanuel butakirwa kubera ko ikiburanwa kidafite agaciro kagera ku mafaranga miliyoni mirongo irindwi n’eshanu (75.000.000 Frw). Asobanura ko mu rubanza RC 00842/2020/TGI/NYGE, Munyamashyaka Robert yatanze ikirego asaba Urukiko gutegeka Twagiramungu Jean Bosco na Nkusi Isaac gufasha mu ihererekanya ry’ubutaka bufite UPI:1/03/05/03/2655 bukamwandikwaho kuko yari yarabuguze, igihembo cya Avoka n'ikurikiranarubanza no kugobokesha ku gahato Gasana Isaac, ariko bigaragara ko ikibazo afite kigomba gusuzumwa ari ikijyanye no kumenya niba Urukiko rwategeka abaregwa gukora ihererekanya (mutation) ry’igice cy’ubutaka bubaruye kuri UPI: 1/03/05/03/2655 bukamwandikwaho kuko ari we wari warabuguze, nk’uko yabisobanuye avuga ko yifuza ko yakorerwa ihererekanya (mutation) ry’igice cy’ubutaka bubaruye mu butaka rusange bufite UPI: 1/03/05/03/2655 bungana na m34xm10xm5 bukamwandikwaho kuko ari yo ngano y’ubutaka yari yaraguze. [27] Asobanura kandi ko ubutaka bwaburanweho mu Nkiko zabanje ari ubutaka bungana na m34xm10xm5 bubaruye mu butaka rusange bufite UPI: 1/03/05/03/2655 bwanditse kuri Nkusi Isaac, ariko bigaragara ko igice cy’ubutaka Munyamashyaka Robert aregera kingana na m34xm10xm5, uyu avuga ko yaguze n’umuryango wa Twagiramungu Jean Bosco, kuri ubu icyo gice cy’ubutaka kikaba cyarakuwe ku butaka rusange bwari bufite UPI: 1/03/05/03/2655 bwanditse kuri Nkusi Isaac, maze kigahabwa UPI: 1/03/05/03/6301 ariko kigakomeza kwandikwa kuri Nkusi Isaac. Ko kuba Gasana Emmanuel mu kugaragaza ububasha bw’Urukiko rw’Ubujurire yarakoresheje igenagaciro ry’ubutaka bwose bufite UPI: 1/03/05/03/2655 mu kwezi kwa 05/2024,
rikaba rigaragaza ko ubutaka buburanwa bufite agaciro kangana na miliyoni mirongo inani n’ibihumbi magana atandatu (80.600.000 Frw), iryo genagaciro ridakwiye gushingirwaho mu kugaragaza ko ubujurire bwe buri mu bubasha bw’uru Rukiko, kuko yarikoresheje mu buryo bwo kujijisha agamije ko ubujurire bwe bwakirwa, yirengagije ko ubwo butaka atari bwo bwaburanyweho mu Nkiko zabanje, kuko icyaburanyweho ari igice cy’ubutaka bungana na m34xm10xm5, ari na bwo Munyamashyaka Robert yaguze yifuza ko bumwandikwaho. [28] Asaba ko igenagaciro Gasana Emmanuel yashingiyeho ajurira nta shingiro rikwiye guhabwa, kuko mu kwezi kwa 05/2023 Nkusi Isaac yari yakoresheje igenagaciro ry’ubutaka buburanwa Munyamashyaka Robert yaguze yifuza ko bumwandikwaho, bungana na m34xm10xm5 bubaruye kuri UPI: 1/03/05/03/6301 bufite ubuso bungana na 287 m2, rikagaragaza ko ubwo butaka bufite agaciro kangana na miliyoni cumi n’ebyri n’ibihumbi magana atatu na mirongo cyenda n’icyenda n’ibiceri mirongo itatu (12.399.030 Frw), bikaba bitakumvikana ukuntu ako gaciro kazamuka mu gihe cy’umwaka umwe (1) kakagera ku gaciro gateganywa n’Itegeko ku buryo Urukiko rw’Ubujurire rwagira ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwe. Bityo ko kuba agaciro k’ikiburanwa katagejeje kuri miliyoni mirongo irindwi n’eshanu (75.000.000Frw), ubujurire bwa Gasana Emmanuel budakwiye kwakirwa, hubahirijwe ibiteganywa n’ingingo ya 52, igika cya 4 y’Itegeko nº30/2018 ryo kuwa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko. [29] Me KIMANUKA John wunganira Nkusi Isaac na we atanga inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko rw’ubujurire, asaba ko ubujurire bwatanzwe na Gasana Emmanuel butakirwa, hashingiwe ku kuba ikiburanwa kidafite agaciro kangana na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu (75.000.000Frw) nk’uko byasobanuwe na Munyamashyaka Robert. [30] Atanga kandi inzitizi y’iburabubasha bwa Gasana Emmanuel wajuriye, ashingiye ku kuba nta nyungu afite, ngo kuko uru rubanza rushingiye ku rubanza RC 00838/2019/TB/KICU rwaciwe ku wa 23/06/2020, aho Urukiko rwemeje ko imyanzuro y’Abunzi Gasana Emmanuel yaregeye ikuweho, rugategeka ko ibintu bisubira uko byari bimeze. Ko ku wa 23/07/2019 Nkusi Isaac yahaye ububasha Gasana Emmanuel bwo kumukurikiranira ikibazo cy’ubutaka bubaruye kuri UPI:1/03/05/03/2655 uyu yari yaramugurishije, hanyuma Munyamashyaka Robert akaza kugaragaza ko harimo agace ke k’ubutaka kari mu butaka Gasana Emmanuel yagurishije, ako gace kakaba ari ko kaburanwe kuva mu bunzi kugeza uyu munsi. Ko kuba yarahagurishije Nkusi bivuze ko n’ako gace yari yakishyuye, ko ntacyo yakabaye aburana kuko icyaburanwaga icyo gihe kitari icye kubw’ubugure ko ari na yo mpamvu yahaye Gasana Emmanuel Procuration ngo ajye kuburana ako gace. [31] Me Mulinga Kadage Laban wunganira Gasana Emmanuel ashingiye ku ngingo ya 52 igika cya 4 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko, yiregura ku nzitizi y’iburabubasha bw’ru Rukiko avuga ko Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwa Gasana Emmanuel, kubera ko ikiburanwa gifite agaciro ka (80.600.000 Frw) kuko aka gaciro karuta akagenwe n’Itegeko, nk’uko kagenwe n’umuhanga ubifitiye ububasha nk’uko kagaragara mu igenagaciro Gasana Emmanuel yashingiyeho ajurira. [32] Ku birebana n’inzitizi yatanzwe na Nkusi Isaac avuga ko Gasana Emmanuel nta nyungu afite zo kuburana agace katakiri ake, ayireguraho avuga ko nta shingiro ifite, kuko ibyo avuga ko Gasana Emmanuel nta nyungu afite atari byo, kuko yaburanye urubanza rw’iremezo kandi ko ari
na rwo rwakosowe. Kandi ko kuvuga ko haburanwa agace ka Munyamashyaka Robert nta shingiro bifite kuko ubutaka bwose ari ubwe. UKO URUKIKO RUBIBONA [33] Ingingo ya 52, igika cya 4 y’Itegeko N°30/2018 ryo kuwa 02/06/2028 rigena ububasha bw’Inkiko iteganya ibikurikira : “… Icyakora kandi ubujurire bwa kabiri ntibushobora kwakirwa, iyo icyaburanwe kitagenewe agaciro mu mafaranga mu manza zabanje, kigomba kuba gifite agaciro nibura kangana na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (75.000.000FRW) kagenwe n’umuhanga iyo bibaye ngombwa”. [34] Ikibazo kiri muri uru rubanza ni ukumenya niba agaciro k’ikiburanwa gashingirwaho n’Urukikiko rusuzuma ububasha bwarwo ari ak’umutungo w’isambu yose ibaruye kuri UPI: 1/03/05/03/2655 cyangwa se niba ari ak’agace k’iyo sambu Munyamashyaka Robert yaregeye guhabwaho iherererekanyamutungo ubu kakaba karanakaswe kuri iyo sambu kakabarurwa kuri UPI: 1/03/05/03/6301. [35] Mu rubanza RCOMA 00008/2021/CA haburana AKARERE KA GICUMBI na WOORD GROUP Ltd rwaciwe kuwa 13/06/2022, n’izindi1, uru Rukiko rwatanze umurongo uvuga ko indishyi zagenwe mu rubanza arizo zishingirwaho mu kugena agaciro k’ikiburanwa, naho byaba ngombwa ko hashingirwa ku gaciro k’ikiburanwa hakarebwa agaciro kemejwe n’Urukiko nyuma y’impaka z’ababuranyi; haba nta gaciro kagenwe n’inkiko hagashingirwa ku kagenwe n’umuhanga iyo bibaye gombwa, ibi bishatse kuvuga ko ku bijyanye n’iyakirwa ry’ubujurire bwa kabiri, umushingamategeko atashatse ko hashingirwa ku gaciro umuburanyi yigeneye ubwe. [36] Ku bijyanye n’uru rubanza Munyamashyaka Robert yatanze ikirego asaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka (mutation), ubu bufite UPI: 1/03/05/03/6301 bufite m2 287. Haba mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse no mu Rukiko Rukuru, nta ndishyi zagenwe n’Urukiko, nta n’agaciro k’ikiburanwa kemejwe n’Urukiko nyuma y’impaka z’ababuranyi, ariko muri dosiye harimo igenagaciro ryakozwe n’umuhanga witwa MUKAMUGENZI Marie Francine ku wa 27/05/2023, ryagaragaje ko umutungo ufite UPI: 1/03/05/03/6301 ufite agaciro ka 12.399.030 Frw. Uruhande rwa Gasana Emmanuel na Me Mulinga Kadage Laban umwunganira ntacyo banenga iryo genagaciro usibye gusa kuvuga ko umutungo uburanwa ufite agaciro karengeje 75.000.000 Frw kuko ufite agaciro ka 80.600.000 Frw, kandi ako gaciro kareba UP: 1/03/05/03/2655, mu gihe iyo UPI atariyo iburanwa muri uru rubanza, n’ubwo UPI: 1/03/05/03/6301 iburanwa ari igice cy’ubutaka cyakaswe kuri UPI: 1/03/05/03/2655. [37] Inyandiko zigize dosiye zigaragaza ko UPI: 1/03/05/03/2655 ifite agaciro ka 80.600.000Frw naho UPI: 1/03/05/03/6301 ifite agaciro ka 12.399.030 Frw. Ikiburanwa muri uru rubanza kuva mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ni ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka (mutation) ubu bufite UPI: 1/03/05/03/6301 bungana na 287 m2 ryasabwe na 1 Nk’urubanza RCOMAA 00050/2020/CA, haburana Rutabingwa Jean Paul na MINERALS SUPPLY AFRICA Ltd (MISA Ltd), rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 24/12/2020, ibika bya 23 na 24; urubanza RCOMAA 00013/2021/CA haburana Habyarimana Charles na MTN RWANDACELL Ltd n’abandi, rwaciwe n’uru Rukiko kuwa 12/11/2021, igika cyarwo cya 39;
Munyamashyaka Robert. Bikaba byumvikana rero ko agaciro k’ikiburanwa gashingirwaho n’Urukikiko rusuzuma ububasha bwarwo ari ak’umutungo ubaruye kuri UPI: 1/03/05/03/6301. [38] Urukiko rusanga nk’uko byatanzweho umurongo n’uru Rukiko2 ko nta cyabuza Urukiko gushingira ku igenagaciro ryashyizwe muri dosiye n’umuburanyi ariko ntiriteze impaka, ariwo wakurikizwa muri uru rubanza kuko Gasana Emmanuel atavuguruza igenagaciro Munyamashyaka Robert yashyize muri dosiye usibye kuvuga gusa ko umutungo uburanwa ufite agaciro karenze 75.000.000 Frw, nyamara nk’uko byasobanuwe haruguru, umutungo uvugwa na Gasana Emmanuel n’uvugwa na Munyamashyaka Robert atari umwe. [39] Urukiko rushingiye ku bimaze gusobanurwa, ku mirongo yatanzwe n’Inkiko no ku ngingo y’Itegeko ryagaragajwe haruguru rusanga, inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko rw’ubujurire ishingiye ku gaciro k’ikiburanwa yatanzwe na Munyamashyaka Robert na Nkusi Isaac ifite ishingiro. Bityo, ubujurire bwa kabiri bwa Gasana Emmanuel ntibugomba kwakirwa ngo busuzumwe mu mizi kuko butari mu bubasha bw’Uru Rukiko, ku mpamvu y’uko agaciro k’ikiburanwa kari munsi ya 75.000.000 Frw asabwa kugira ngo ubujurire bwa kabiri bwakirwe. Gusuzuma ishingiro ry’amafaranga y’ibihembo bya Avoka n’ay’ikurikiranarubanza asabwa n’abaregwa. [40] Munyamashyaka Robert asaba Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Gasana Emmanuel kumuha amafaranga y’ikurikiranarubanza ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) ndetse na miliyoni imwe (1.000.000 Frw) y’igihembo cya Avoka kuri uru rwego rw’ubujurire. [41] Nkusi Isaac asaba Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Gasana Emmanuel kumuha indishyi z’ibyo watakarije mu rubanza bigizwe n’amafaranga y’igihembo cya Avoka angana na miliyoni imwe (1.000.000Frw), amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) y’ikurikiranarubanza, n’ay’indishyi z’akababaro angana na miliyoni imwe (1.000.000Frw). [42] Twagiramungu Jean Bosco asaba Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Gasana Emmanuel kumwishyura amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) y’ikurikiranarubanza na miliyoni imwe (1.000.000 Frw) y’igihembo cya Avoka yatakarije muri uru rubanza arukurikirana. [43] Gasana Emmanuel yiregura ku mafaranga Munyamashyaka Robert amusaba avuga ko nta shingiro afite, ngo kuko ari we wamushoye mu manza kuva mu mwaka wa 2017, ko indishyi n’andi mafaranga Nkusi Isaac amusaba nta shingiro bifite, ngo kuko ari we wabaye nyirabayazana w’uru rubanza akaba atakwitwaza amakosa ye ngo abisabire indishyi, kandi ko amafaranga Twagiramungu Jean Bosco amusaba nayo nta shingiro afite, ngo kuko ari we wishoye mu manza akanazimushoramo. UKO URUKIKO RUBIBONA [44] Ingingo ya 111 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ibikurikira: 2 Wareba nk’urubanza RCAA 00014/2022/CA haburana BIHIBINDI N’UNDI c/ MAJYAMBERE N’ABANDI, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire kuwa 21 Ukwakira 2022, urubanza RCAA 00036/2024/CA, haburana UWANZIGA Eugénie n’undi na MUKANDUTIYE Godelieve rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire kuwa 19/06/2026
“Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ni ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza kiburanishirizwa rimwe n’ikirego cy’iremezo. Gishobora kandi kwakirwa kikanaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe.” [45] Urukiko rusanga nyuma yo kwemeza ukutakirwa k’ubujurire bwa kabiri bwa Gasana Emmanuel nk’uko byasobanuwe haruguru, nta yindi ngingo Urukiko rwemerewe gusuzuma uretse gusa iyi irebana n’amafaranga y’ibyagiye ku rubanza kuri uru rwego asabwa n’abaregwa. Urukiko rurasanga mu mafaranga Munyamashyaka Robert, Nkusi Isaac na Twagiramungu Jean Bosco basaba nk’uko yagaragajwe haruguru, ayo bakwiye agenwe mu bushishozi bw’Urukiko ari ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) y’igihembo cya Avoka n’ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) y’ikurikiranarubanza kuri buri wese. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [46] Rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire yatanzwe n’abaregwa ifite ishingiro. [47] Rwemeje ko ubujurire bwa kabiri bwa Gasana Emmanuel butakiriwe kuko butari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire. [48] Rutegetse Gasana Emmanuel kwishyura Munyamashyaka Robert, Nkusi Isaac na Twagiramungu Jean Bosco buri wese amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) y’igihembo cya Avoka n’ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) y’ikurikiranarubanza, kuri uru rwego. [49] Ruvuze ko amagarama yatanzwe n’uwajuriye muri uru rubanza ahwanye n’ibyarukozwemo.