UBUSHINJACYAHA v. HAGENIMANA
The conviction for defilement was upheld because the accused's admissions and consistent testimonies established the offense, and the medical report did not exonerate him. However, the sentence was reduced due to mitigating factors: the accused's youth, lack of prior offenses, and absence of serious harm to the victim.
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA00473/2023/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Defendant: Hagenimana Claude alias Bakame
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 22 November 2024
- Case Number
- RPAA00473/2023/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Court of Appeal Final Judgment
- Outcome
- Appeal dismissed on merits; sentence reduced.
- Legal Topics
- Defilement, Evidentiary Standards, Mitigation of Sentence
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Hagenimana Claude alias Bakame
Defendant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Court of Appeal Final Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the conviction for defilement was proper given the medical report and alleged family conflicts
- 2 Whether the sentence imposed was proportionate considering mitigating circumstances
Ratio Decidendi
The conviction for defilement was upheld because the accused's admissions and consistent testimonies established the offense, and the medical report did not exonerate him. However, the sentence was reduced due to mitigating factors: the accused's youth, lack of prior offenses, and absence of serious harm to the victim.
Court Disposition
Appeal dismissed on merits; sentence reduced.
Orders
- Conviction for defilement upheld.
- Sentence reduced to sixteen (16) years imprisonment.
Full Case Text
Judgment text and source record
18 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v. HAGENIMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-11-22 - Case/document no.: RPAA00473/2023/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v. HAGENIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA00473/2023/CA (Kanyange, J. P.) 22 Ugushyingo 2024] Amategeko agenga ibimenyetso mu manza nshinjabyaha – Icyaha cyo gusambanya umwana – Ibimenyetso ku cyaha cyo gusambanya umwana – Raporo ya muganga – Ku birebana n’icyaha cyo gusambanya umwana, raporo ya muganga ntishobora kurebwa yonyine ahubwo ihuzwa n’ibindi bimenyetso, nk’imvugo y’uvuga ko yasambanyijwe cyangwa iy’uwatanze ikirego, kugira ngo urukiko rubashe kumenya ukuri kw’ibyabaye. Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza Nshinjabyaha – Kugabanya igihano n’ubwo ubujurire bwaba butahawe agaciro – Kuba uwakoze icyaha yaragikoze aribwo akiva mu bwana kandi atarigeze akurikiranwa mu butabera ku buryo buzwi ibyo byafatwa nk’impamvu nyoroshyacyaha yatuma nta cyabuza Urukiko kugabanya igihano hagamijwe gutanga igihano gihwanye n’uburemere bw’icyaha cyakozwe kabone n’ubwo impamvu y’ubujurire iba itakiriwe. Incamake y’ikibazo: Ubushinjacyaha bwareze Hagenimanamu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi (7) ubwo yamusangaga mu rugo i wabo ariko akaza kwikanga Mama w’umwana aje, akamwihisha inyuma y’umuryango yamubona agatangira kumusaba imbabazi amusaba kutamuteza abantu. Mu gihe cy’ibazwa, mu nzego ziperereza, Hagenimana yabajijwe yemera icyaha, ageze imbere y’urukiko aragihakana. Urukiko Rwisumbuye rwaciye urubanza rwemeza ko Uregwa yakoze icyaha akurikiranweho cyo gusambanya umwana, rumukatira igihano cya bururndu. Hagenimana yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi avuga ko bamugeretseho icyaha atakoze kubera amakimbirane yari hagati ya mama we na nyina w’umwana, kuba Urukiko Rwisumbuye rwarirengagije ko yemeye icyaha kubera gukubitwa, ndetse rwirengagiza na raporo ya muganga ivuga ko nta gitsina yinjije mu cy’uwo mwana, habaho no kugenekereza mu kwemeza imyaka y’uwo mwana. Ubushinjacyaha bwasubije kuri izi mpamvu, buvuga ko nta shingiro zifite kuko ayo makimbirana atazwi, nta kugenekereza imyaka y’umwana yabayeho ndetse akaba nta kimenyetso yatanze kigaragaza agahato yashyizweho mu gihe cy’ibazwa n’inzego ziperereza. Urukiko Rukuru waciye urubanza rwemeza ko ubujurire bw’Uregwa nta shingiro bufite, ariko rushingiye ku kuba nta kindi cyaha yigeze akora no kuba icyaha yakoze nta ngaruka zikomeye cyateje harebwe ibyo raporo ya muganga yagaragaje, rwasanze igifungo cya burundu yahawe cyagabanywa, maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri (20). Hagenimana yatanze ubujurire bwa kabiri muri uru Rukiko rw’Ubujurire avuga ko yageretsweho icyaha atakoze, kubera ko mu rubanza rujuririrwa Urukiko Rukuru rwakimuhamije rwirengagije raporo ya muganga itaremeje ko uwo mwana yasambanyijwe, bikaba binyuranye n’imvugo y’uwo mwana hamwe n’iya nyina wasobanuye ko yasanze amaze gusambanya umwana we no ku musambi hari amasohoro. Ibyo yasobanuye bitandukanye n’imvugo y’uwo mwana we kuko yavuze ko yafashe igipipi cye akacyinjiza mu cye, bityo izo mvugo zikaba zumvikanishaka ko habayeho icyo cyaha nyamara kitarabayeho. Avuga kandi ko Urukiko Rukuru rwirengagije ko amakimbirane yari hagati y’ababyeyi be na nyina w’uwo mwana ariyo yatumye agerekwaho icyo cyaha, bityo agasaba ko byakwemezwa n’abaturanyi ko yarahari hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Ubushinjacyaha buvuga ko izo mpamvu nta shingiro zigomba guhabwa kuko atazigaragariza ibimenyetso bishobora kuvuguruza icyo cyaha ashinjwa. Itegeko risobanura neza ibikorwa bigize icyo cyaha Uregwa ashinjwa, birimo gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina. Kuba Uregwa yarashyize igitsina cye mu gitsina cy’umwana kikanga kwinjira kubera ubuto bw’uwo mwana, bitavanaho ko yakoze icyaha cyo
## Page 2
kumusambanya nk’uko n’Urukiko Rukuru rwabisobanuye. Ku mpamvu y’amakimbirane Uregwa avuga ko yari hagati y’umuryango we n’uw’umwana yaburanishije no mu Rukiko Rukuru rusanga nta kimenyetso yagaragaje cy’ayo n’icyo ashingiyeho, cyane cyane ko atigeze avuga icyo kibazo haba mu nzego z’iperereza cyangwa mu Rukiko ku rwego rwa mbere, ndetse no kuri uru rwego akaba ntacyo agaragaza, nta shingiro igomba guhabwa. Incamake y’icyemezo: 1. Ku birebana n’icyaha cyo gusambanya umwana, raporo ya muganga ntishobora kurebwa yonyine ahubwo ihuzwa n’ibindi bimenyetso, nk’imvugo y’uvuga ko yasambanyijwe cyangwa iy’uwatanze ikirego, kugira ngo urukiko rubashe kumenya ukuri kw’ibyabaye. 2. Kuba uwakoze icyaha yaragikoze aribwo akiva mu bwana kandi atarigeze akurikiranwa mu butabera ku buryo buzwi, ibyo byafatwa nk’impamvu nyoroshyacyaha yatuma nta cyabuza Urukiko kugabanya igihano hagamijwe gutanga igihano gihwanye n’uburemere bw’icyaha cyakozwe kabone n’ubwo impamvu y’ubujurire iba itakiriwe. Ubujurire nta shingiro bufite. Imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, ihindutse kuri bimwe. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 14. Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 133. Imanza zifashishijwe: RPAA00302/2023/CA Ubushinjacyaha v. Habimana Evariste rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 21/06/2024. RPAA00016/2022/CA, Ubushinjacyaha v. Hategekimana Jean Damascène, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/09/2024. RPAA00039/2021/CA, Ubushinjacyaha v. Shakabatenda Jean de Dieu, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 02/07/2021. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Hagenimana Claude alias Bakame akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi (7) wiswe U.D mu rubanza rujuririrwa, Ubushinjacyaha bukavuga ko yamusambanyije ku wa 29/10/2019 amusanze iwabo, yikanze nyina w’uwo mwana yihisha inyuma y’urugi, amubonye atangira kumusaba imbabazi ngo atamuteza abantu, nyuma barafatana baragundagurana ariko amurusha imbaraga aramucika ariko ahasiga urukweto rwe, bimenyekanye atangira gukurikiranwa. [2] Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi icyaha cyo gusambanya umwana, bushingiye ku kuba Hagenimana Claude yaracyemeye mu nzego z’iperereza, imvugo z’umwana wasambanyijwe n’imvugo za nyina no kuri raporo ya muganga, bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu. [3] Hagenimana Claude yaburanye ahakana icyana, avuga ko kuba yaracyemeye mu nzego z’iperereza byatewe n’ihohoterwa yakorewe kuko yabonye inkoni zimurembeje ahitamo kwemera.
## Page 3
[4] Urukiko rwaciye urubanza RP00536/2020/TGI/KNG ku wa 30/12/2020, rusanga Hagenimana Claude yarakoze icyaha akurikiranweho ku mpamvu zikurikira: - Kuba yaremeye icyaha mu nzego z’iperereza ko kandi kuba yarageze mu Rukiko akagihakana bikaba bitakimukuraho kuko atagaragaza uburyo yashyizweho agahato muri izo nzego aho yasobanuye uko yagikoze; - Imvugo z’umwana wasambanyijwe n’iza nyina zihura n’ibyo Hagenimana yasobanuye mu nzego z’iperereza. Rwemeje rero ko Hagenimana Claude ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igifungo cya burundu. [5] Hagenimana Claude yajuriye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi avuga ko yageretsweho icyaha kubera amakimbirane yari hagati ya nyina na nyina wa U.D, ko Urukiko rwirengagije ko yemeye icyaha kubera gukubitwa, runirengagiza ko raporo ya muganga ivuga ko nta gitsina yinjije mu cy’uwo mwana, habaho no kugenekereza mu kwemeza imyaka y’uwo mwana. [6] Ubushinjacyaha bwasubije ko izo mpamvu z’ubujurire nta shingiro zifite, kuko amakimbirane Hagenimana avuga atazwi, ko kandi abo avuga ko bamushyizeho agahato (DASSO) atari bo bamubajije ko kandi hatabayeho kugenekereza ku myaka y’umwana kuko hari ikiyemeza. [7] Urukiko rwaciye urubanza RPA00060/2021/HC/RSZ ku wa 16/10/2023, rusanga impamvu z’ubujurire bwa Hagenimana Jean Claude nta shingiro zifite kuko: - Rwasanze aterekana ikimenyetso cy’amakimbirane avuga ko yari hagati y’umubyeyi we n’umubyeyi wa U.D, cyane cyane ko atigeze avuga icyo kibazo mu nzego z’iperereza no mu rukiko ku rwego rwa mbere; - Rwasanze ahubwo ashaka gutesha agaciro ibyo yemeye yitwaje ko yakubiswe kandi yaranacyemeye mu rukiko aburana iby’ifungwa ry’agateganyo; - Rwasanze na none kuba atarashoboye kwinjiza igitsina cye mu cy’umwana bitaramuturutseho ahubwo byaratewe n’ubuto bw’umwana, akaba yaranateshejwe na nyina w’umwana wahise ahagera, naho iby’urujijo mu myaka ya U.D akaba ntaho yigeze abivuga ahubwo yamenyeshejwe ko akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka irindwi asubiza ko abyemera. Urukiko ariko rushingiye ku kuba nta kindi cyaha Hagenimana yigeze akora no kuba icyaha yakoze nta ngaruka zikomeye cyateje harebwe ibyo raporo ya muganga yagaragaje, rwasanze igifungo cya burundu yahawe cyagabanywa, maze rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ko imikirize y’urubanza rwajuririwe ihindutse ku bijyanye n’igihano, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri (20). [8] Hagenimana Claude alias Bakame yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri RPAA00473/2023/CA, ruhabwa itariki yo kuburanishwa yo ku wa 05/11/2024, uwo munsi ruburanishwa yunganiwe na Me Rusagara Innocent, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ninahazwa Roselyne, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [9] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire, Hagenimana Claude n’umwunganira bavuga ko icyo banenga urubanza rwajuririwe ari uko Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana rwirengagije ko raporo ya muganga itemeje ko yasambanyijwe kandi ibyo yagaragaje bikaba binyuranye n’imvugo y’uwo mwana hamwe n’iya nyina, runirengagiza ko amakimbirane yari hagati y’ababyeyi be na nyina w’uwo mwana ariyo yatumye agerekwaho icyaha atakoze.
## Page 4
[10] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko izo mpamvu z’ubujurire nta shingiro zifite, kuko ibyo raporo yagaragaje bigomba kureberwa hamwe n’ibyo Hagenimana Claude yivugiye abazwa mu nzego z’iperereza, naho amakimbirane avuga akaba atayagaragariza ibimenyetso, ko ahubwo bigaragara ko adashobora kuvuguruza ibimenyetso bimuhamya icyaha. [11] Ikibazo kigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ukumenya niba Urukiko rwarahamije Hagenimana Claude icyaha cyo gusambanya umwana rwirengagije ibyo raporo ya muganga yagaragaje, no kuba rwarirengagije amakimbirane ababyeyi be bari bafitanye n’umubyeyi wa U.D. II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA 1. Kumenya niba Hagenimana Claude yarahamijwe icyaha cyo gusambanya hirengagijwe ibyo raporo ya muganga yagaragaje n’amakimbirane yatumye agerekwaho icyo cyaha [12] Hagenimana Claude n’umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana rwirengagije ko raporo ya muganga itagaragaje ko umwana yasambanyijwe, ndetse ibivugwa mu mwanzuro by’uko hashobora kuba harabayeho kumusambanya hatabayeho kwinjiza igitsina mu cy’uwo mwana, bitandukanye n’ibyo nyina w’umwana yavuze kuko yasobanuye ko yasanze Hagenimana amaze gusambanya umwana we no ku musambi hari amasohoro, bikanatandukana n’imvugo y’uwo mwana kuko nawe yavuze ko Hagenimana yafashe igipipi cye akacyinjiza mu cye, ko izo mvugo zabo zumvikanisha ko habayeho igikorwa cyo kumusambanya habayeho kwinjiza igitsina mu cy’uwo mwana mu gihe atari byo raporo ya muganga yagaragaje. [13] Bavuga kandi ko Urukiko rwirengagije ibisobanuro yaruhaye birebana n’amakimbirane yari hagati y’umuryango we na nyina wa U.D yatumye amurega ibinyoma, ko ayo makimbirane yakwemezwa n’abaturanyi n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. [14] Uhagarariye ubushinjacyaha avuga ko izo mpamvu z’ubujurire nta shingiro zifite, kuko ku birebana n’icyaha cyo gusambanya umwana, Itegeko rivuga ko ibikorwa by’icyo cyaha bigizwe no gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana cyangwa gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri1, ko kandi kuba Hagenimana yarashyize igitsina cye mu gitsina cy’umwana kikanga kwinjira kubera ubuto bw’uwo mwana, bitavanaho ko yakoze icyaha cyo kumusambanya nk’uko n’Urukiko Rukuru rwabisobanuye. [15] Ku birebana n’amakimbirane Hagenimana avuga ko yatumye agerekwaho icyaha, uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko iyi mpamvu nayo nta shingiro ifite, kuko icyo kibazo yakiburanishije mu Rukiko Rukuru ariko rusanga nta kimenyetso yagaragaje cy’ayo makimbirane n’icyo ashingiyeho, cyane cyane ko atigeze avuga icyo kibazo haba mu nzego z’iperereza cyangwa mu Rukiko ku rwego rwa mbere, ko no kuri uru rwego nta kimenyetso cy’ayo makimbirane Hagenimana yatanze ngo bihuzwe n’icyaha akurikiranweho yemeye mu nzego zombi z’ipererza no mu rukiko. UKO URUKIKO RUBIBONA [16] Impaka ziri muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba Urukiko Rukuru rwarirengagije ibyo raporo ya muganga yagaragaje, rukanirengagiza ko Hagenimana yageretsweho icyaha kubera amakimbirane yari hagati y’imiryango yombi.
1 Ingingo ya 14 y’ Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
## Page 5
[17] Ku birebana n’icyaha cyo gusambanya umwana, ingingo ya 133, igika cya mbere, y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, iteganya ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: 1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana; 3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamije ishimishamubiri (…). [18] Imikirize y’urubanza rwajuririwe igaragaza ko mu mpamvu Hagenimana yashingiragaho ubujurire bwe harimo iy’uko Urukiko rwa mbere rwemeje ko yasambanyije umwana kandi raporo ya muganga igaragaza ko nta gitsina yinjije mu cy’uwo mwana, Urukiko Rukuru rusanga iyo mpamvu nta shingiro ifite kuko mu nyandikomvugo ya Hagenimana mu nzego z’iperereza yasobanuye ko atashoboye kwinjiza igitsina cye mu cy’uwo mwana bitewe n’ubuto bwe, ko ibyo bihura n’ibyo muganga yabonye kuko yavuze ko uwahohoteye umwana atashoboye kwinjiza igitsina. Rwasanze kandi kuba atarashoboye kwinjiza igitsina mu cy’umwana atari ikimenyetso cy’uko atamusambanyije kuko ibikorwa byose yari yarangije kubigeraho, ko kuba atarashoboye kwinjiza igitsina mu cy’umwana bitaramuturutseho ahubwo byatewe n’uko umwana yari akiri muto kandi anateshwa na nyina w’uwo mwana wahise ahagera. [19] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga raporo ya muganga ku birebana n’icyaha cyo gusambanya umwana, idashobora kurebwa yonyine kuko no kugira ngo isabwe haba hari ibindi byabanje harimo imvugo y’uvuga ko yasambanyijwe cyangwa iy’uwatanze ikirego, bikaba rero byumvikana ko icyo kimenyetso cya raporo kiba kigomba guhuzwa n’ibindi kugira ngo Urukiko rubashe kumenya ukuri kw’ibyabaye. [20] Ku birebana n’uru rubanza, dosiye igaragaza ko kugira ngo icyaha kimenyekane, byaraturutse kuri nyina wa U.D wavuze ko ubwo yari avuye guhaha yageze mu nzu abona amasohoro ku mukeka kandi abona umwana afite ubwoba, ko mu gihe yamubazaga impamvu y’ubwo bwoba yahise abona Hagenimana Claude yihishe inyuma y’urugi atangira kumusaba imbabazi amubwira ko amuha amafaranga ariko ntamuteze abantu, ko bagundaguranye akamurusha imbaraga akiruka akanahata inkweto ze. Ibyo uwo mubyeyi yavuze binahura n’ibyo umwana we yasobanuye mu nyandikomvugo ye, kuko nawe yavuze ko Hagenimana yamusanze iwabo amukuramo imyenda nawe akuramo ipantaro amushyiramo igipipi cye amaze kumujya hejuru, ko yikanze nyina agahita yihisha mu rugi amubonye atangira kumusaba imbabazi. Izo mvugo za U.D n’iza nyina zihura n’izo Hagenimana yakoreye mu nzego z’iperereza kuko yemeye ko yagiye iwabo wa U.D akamusambanya, asobanura neza ko yinjije igitsina mu cy’uwo mwana ariko ko kitinjiraga neza, ko nyina w’umwana yaje agahita yiruka akahata inkweto ze. [21] Urukiko rurasanga imvugo za U.D n’iza Hagenimana zumvikanisha neza ko habayeho igikorwa cyo kwinjiza igitsina cye mu cy’uwo mwana nk’uko biteganywa n’ingingo ya 133, 1º y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuzwe haruguru. Rurasanga kandi harebwe uburyo icyo gikorwa cyakozwemo aho Hagenimana avuga ko igitsina kitinjiraga neza na nyina w’umwana akamutesha, ari byo byatumye muganga wasuzumye uwo mwana ariko atazi uburyo igikorwa cyo kumusambanya cyagenze nk’uko Hagenimana yagisobanuye, yanzura ko hashobora kuba harabayeho gusambanywa ariko hatabayeho kwinjiza igitsina mu cy’umwana, ari nayo mpamvu nk’uko byavuzwe haruguru, raporo ya muganga itarebwa ukwayo ahubwo igomba guhuzwa n’ibindi bimenyetso, bityo raporo yakozwe ku birebana na U.D irebewe hamwe n’imvugo ze hamwe n’iza Hagenimana, Urukiko rusanga atari ikimenyetso kimushinjura nk’uko ashaka kubyumvikanisha.
## Page 6
[22] Ku birebana n’amakimbirane Hagenimana avuga ko yari hagati y’imiryango yombi, bigaragara ko icyo kibazo nacyo yakiburanishije mu Rukiko Rukuru, rusanga ariko nta kimenyetso abigaragariza n’icyo ayo makimbirane yari ashingiyeho, cyane cyane ko nta handi yigeze avuga icyo kibazo, haba mu nzego z’iperereza cyangwa aburana ku rwego rwa mbere. [23] Uru Rukiko narwo rurasanga usibye kuba no kuri uru rwego iby’ayo makimbirane Hagenimana abivuga mu magambo gusa, ayo makimbirane atari kuba ahari ngo U.D abe yarajyaga iwabo bakanasangira nk’uko Hagenimana yabisobanuye mu nzego z’iperereza, ndetse kuvuga ko ayo makimbirane ariyo yatumye agerekwaho icyaha atakoze, kwaba ari ukwirengagiza ko hari ibyo yiyemereye birebana n’icyo cyaha, birimo kuba yarafatiwe iwabo w’uwo mwana akanahata inkweto ze akanemera ko yamusambanije, ibi yemeye bikaba ntaho bihuriye no kuba hari amakimbirane hagati y’imiryango yombi. [24] Hashingiwe ku byasobanuwe, Urukiko rurasanga impamvu z’ubujurire bwa Hagenimana Claude nta shingiro zifite. [25] Urukiko rurasanga ariko n’ubwo ubujurire bwa Hagenimana nta shingiro bufite, hasuzumwa ibirebana n’igihano kugira ngo harebwe niba icyo yahawe gikwiranye n’uburemere bw’icyaha yakoze nk’uko byatanzweho umurongo n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RPAA00039/2021/CA rwaciwe ku wa 02/07/2021 haburana Ubushinjacyaha na Shakabatenda Jean de Dieu, uwo murongo ukaba warakurikijwe no mu zindi manza za vuba, nk’urubanza RPAA00016/2022/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/09/2024 haburana Ubushinjacyaha na Hategekimana Jean Damascène. [26] Nk’uko imikirize y’urubanza rwajuririwe ibigaragaza, Urukiko Rukuru rwagabanyije igifungo cya burundu Hagenimana Claude yahanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) rushingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha z’uko nta kindi cyaha yari yarakoze mbere kandi icyo yakoze kikaba nta ngaruka zikomeye cyateje harebwe ibyo raporo ya muganga yagaragaje. [27] Uru Rukiko rurasanga n’ubwo igihano cyagabanyijwe ku mpamvu zibukijwe haruguru, hari indi mpamvu itaritaweho igizwe no kuna Hagenimana yarakoze icyaha akiri muto kuko yari afite imyaka makumyabiri (20), bivuze ko yari atarava cyane mu mitekerereze y’abo mu kigero cy’abana yari avuyemo kirangwa akenshi no gukubagana n’ubushishozi bucye, bivuze ko iyo byitabwaho Urukiko ruba rwaragabanyije igihano kurusha uko rwabikoze, bityo harebewe hamwe impamvu nyoroshyacyaha z’uko nta kindi cyaha yigeze akora mbere, kuba icyaha yakoze nta ngaruka zikomeye cyateje ndetse n’ikigero cy’imyaka yari afite, igihano cy’imyaka makumyabiri rwamuhanishije cyakongera kugabanywa. [28] Mu kugabanya icyo gihano, Urukiko rurashingira ku zindi manza zaciwe ku bantu barezwe icyaha nk’icyo Hagenimana akurikiranyweho, harimo urubanza RPAA00302/2023/CA rwaciwe ku wa 21/06/2024 haburana ubushinjacyaha na Habimana Evariste wari ufite imyaka makumyabiri (20) agasambanya umwana w’imyaka icyenda (9), Urukiko rubyibwirije rukaba rwaramugabanyirije igihano rumuhanisha igifungo cy’imyaka cumi n’irindwi (17) rushingiye ku kuba yarakoze icyaha akiri muto no kuba ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko mu buryo buzwi; bityo kuba izo mpamvu nyoroshyacyaha azihurizaho na Hagenimana kandi bombi bakaba barasambanyije abana bari mu kigero kijya kuba kimwe, bagombye guhanwa mu buryo bumwe, ariko bitewe n’uko kuri we hiyongeraho impamvu nyoroshyacyaha y’uko icyaha yakoze nta ngaruka zikomeye cyateje nk’uko Urukiko Rukuru rwabibonye, yahanishwa igihano kiri hasi gato y’icyo Habimana Evariste yahanishijwe, cy’imyaka cy’imyaka cumi n’itandatu (16), bivuze ko urubanza rwajuririwe ruhindutse gusa ku byerekeye igihano. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
## Page 7
[29] Rwemeje ko ubujurire bwa Hagenimana Claude alias Bakame nta shingiro bufite. [30] Rwemeje ko imikirize y’urubanza RPA00060/2021/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ku wa 16/10/2023 ihindutse gusa ku birebana n’igihano. [31] Ruhanishije Hagenimana Claude Alias Bakame igifungo cy’imyaka cumi n’itandatu (16). [32] Rutegetse ko Hagenimana Claude Alias Bakame asonewe amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunze.