HAKIZIMANA v. UBUSHINJACYAHA
The appellate court held that the confession of the accused, made in the presence of counsel and corroborated by witness testimony and physical evidence, was sufficient to uphold the conviction for defilement of a minor. The court found no credible evidence of coercion and determined that the lack of forensic...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00120/2025/CA
- Parties
- Appellant: Hakizimana Venuste; Respondent: Ubushinjacyaha
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 29 December 2025
- Case Number
- RPAA 00120/2025/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
- Outcome
- appeal dismissed
- Legal Topics
- Defilement of a Minor, Admissibility of Confessions, Weight of Evidence, Criminal Procedure
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Hakizimana Venuste
Appellant
Ubushinjacyaha
Respondent
Procedural Posture
Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the conviction for defilement of a minor was based on sufficient evidence
- 2 Whether the confession of the accused was properly relied upon despite later retraction
- 3 Whether corroborative evidence was required for the confession
Ratio Decidendi
The appellate court held that the confession of the accused, made in the presence of counsel and corroborated by witness testimony and physical evidence, was sufficient to uphold the conviction for defilement of a minor. The court found no credible evidence of coercion and determined that the lack of forensic testing did not undermine the sufficiency of the evidence. The sentence of 15 years' imprisonment was affirmed.
Court Disposition
appeal dismissed
Orders
- The appeal of Hakizimana Venuste is dismissed as unfounded.
- The judgment of the High Court, Nyanza Chamber, sentencing Hakizimana Venuste to 15 years' imprisonment is affirmed.
Full Case Text
Judgment text and source record
26 paragraphs
# HAKIZIMANA v. UBUSHINJACYAHA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-12-29 - Case/document no.: RPAA 00120/2025/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
HAKIZIMANA v. UBUSHINJACYAHA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00120/2025/CA (Rutazana, P.J.,) 29 Ukuboza 2025] Amategeko agenga ibimenyetso – Icyaha cyo gusambanya umwana – Ibimenyetso – Mu manza nshinjabyaha ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de liberté de la preuve en matiēre pénale). Amategeko agenga ibimenyetso – Imvugo y’uregwa – Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemereye icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yaba yarageze imbere y’Urukiko akayihindura. Incamake y’ikibazo: Uwitwa Hakizimana Venuste yafashwe akekwaho kuba ubwo yari aryamanye n’umwana witwa U.A w’imyaka 2 n’amezi 11 y’amavuko wo mu rugo rw’aho yakoraga, yarafashe igitsina cye akajya agishyira ku matako y’uwo mwana kugeze amusohoreyeho.
Nyuma y’iperereza Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana, busaba ko kimuhama agahanishwa igifungo cya burundu. uregwa yaburanye ahakana icyaha aregwa, asaba kugirwa umwere. Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rushingiye ku mvugo za Hakizimana mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, no kubuhamya butandukanye bwemeza ko yemeye icyaha ashinjwa, maze rwemeje ko Hakizimana Venuste ahamwa n’icyaha aregwa, bityo rutegeka ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 25. Hakizimana Venuste yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, asaba kurenganurwa akagirwa umwere, avuga ko abishingiye ku mpamvu zitandukanye nko ku kuba mu Bugenzacyaha yashyizweho igitutu arakubitwa asabwa kuvuga uko byagenze, maze bonye bagiye kumwica yemera icyaha; nta kigaragaza ko amasohoro yabonetse ku myenda y’umwana ari aye kuko atigeze apimwa; raporo ya muganga yemeza ko umwana nta kibazo afite kandi ko nta mutangabuhamya wigeze avuga ko yamubonye asambanya uwo mwana. Uhagarariye Ubushinjacyaha yasubije kuri ubwo bujurire bw’uregwa avuga ko nta shingiro bufite, maze n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwemeza nabwo ko ubujurire nta shingiro bufite, ariko ko rumugabanyiriza igihano rushingiye ku mirongo itandukanye yo mu nkiko, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15. Hakizimana yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ubujurire, avuga ko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwirengagije ibisobanuro yatanze maze rumuhamya icyaha rushingiye ku ngingo zivuguruzanya, kuko rimwe yemera icyaha ubundi akagihakana, avuga ko hagombaga kugaragazwa ikindi kimenyetso gishimangira uko kwemera icyaha kwe, asaba uru Rukiko kwemeza ko ari umwere, kuko ibimenyetso Urukiko Rukuru, rwashingiyeho bidahagije.
## Page 2
Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ubujurire bwa Hakizimana budakwiye guhabwa ishingiro kuko atabasha kuvuguruza ibimenyetso byashingiweho mu kumuhamya icyaha, asaba Urukiko kwemeza ko ukwemera kwakozwe n’uregwa gufite agaciro, rushingiye ku mirongo itandukanye yatanzwe n’inkiko zasobanuye ko umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ari we ureba agaciro imvugo y’uwiyemereye icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yagera imbere y’urukiko akayihindura. Uru Rukiko rwasuzumye ikibazo cyo kumenya niba mu rubanza rwajuririwe Hakizimana yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.A hadashingiwe ku bimenyetso bihagije byemeza ko yagikoze koko. Incamake y’icyemezo: 1.Mu manza nshinjabyaha ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de liberté de la preuve en matiēre pénale). 2.Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemereye icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yaba yarageze imbere y’Urukiko akayihindura. Ubujurire nta shingiro bufite.
Amategeko yashingiweho: Itegeko N˚ 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso ingingo ya 87; Itegeko N˚ 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ingingo ya 119; Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 4. Imanza zifashishijwe: Urubanza RPAA 00692/2021/CA rw’Ubushinjacyaha na Ndayishimiye; rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/01/2024; Urubanza RPAA 01331/2024/CA rw’Ubushinjacyaha na Ntawuhigumugabo, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 30/10/2025.
Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 12/02/2021 Hakizimana Venuste yafashwe akekwaho kuba ku munsi ubanziriza uwo, ari mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Gisenga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, ubwo yari aryamanye n’umwana witwa U.A1 w’imyaka 2 n’amezi
1 Aya mazina yayahawe muri uru rubanza mu rwego rwo kurinda umwirondoro we.
## Page 3
11 y’amavuko wo mu rugo rw’aho yakoraga, yarafashe igitsina cye akajya agishyira ku matako y’uwo mwana kugeze amusohoreyeho.
[2] Nyuma y’iperereza Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana, busaba ko kimuhama agahanishwa igifungo cya burundu. Hakizimana Venuste yaburanye ahakana icyaha aregwa, asaba kugirwa umwere.
[3] Mu rubanza RP 00230/2021/TGI/MHG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 04/03/2021, rushingiye ku mvugo za Hakizimana Venuste mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, aho yemeye ko yakubye igitsina cye ku matako ya U.A kugeza amusohoreyeho, ku buhamya bwatanzwe na Nyiransabimana Félicienne, Ntakirutimana Evariste, na Nsekanabo Xavier no ku cyemezo cy’amavuko cya U.A kigaragaza ko yavutse ku wa 09/03/2018, rwemeje ko Hakizimana Venuste ahamwa n’icyaha aregwa, rutegeka ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 25. [4] Hakizimana Venuste yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, asaba kurenganurwa akagirwa umwere, ashingiye ku mpamvu zikurikira : a)ukwemera icyaha yakoreye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjayaha ntikwagombaga gushingirwaho nk’ikimenyetso kimuhamya icyaha kuko icyo gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko yonyine; b)mu Bugenzacyaha yashyizweho igitutu arakubitwa asabwa kuvuga uko byagenze, abonye bagiye kumwica yemera icyaha; c)nta kigaragaza ko amasohoro yabonetse ku myenda y’umwana ari aye kuko atigeze apimwa; d)raporo ya muganga yemeza ko umwana nta kibazo afite; e)nta mutangabuhamya wigeze avuga ko yamubonye asambanya uwo mwana; [5] Uhagarariye Ubushinjacyaha yasubije kuri ubwo bujurire bwa Hakizimana Venuste avuga ko nta shingiro bufite, ashingiye ku mpamvu zikurikira : a)N’ubwo ku rwego rwa mbere Hakizimana Venuste yatangiye kuburana ahakana icyaha, yageze aho aracyemera anagisabira imbabazi, asobanura ko yagikoze abitewe n’uko ababyeyi b’uwo mwana bamuhaye inzoga bigatuma amusambanya atabitekerejeho ; b)mu bimenyetso Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwashingiye rumuhamya icyaha harimo n’ubuhamya bwa Ntakirutimana wavuze ko Hakizimana Venuste yemeye ko yasohoreye ku matako y’uwo mwana; c)kuba raporo ya muganga itemeza cyangwa ngo ihakane ko uwo mwana yasambanyijwe ntibyashingirwaho agirwa umwere, cyane cyane ko muganga yavuze ko umwana atari atuje ngo yemere gupimwa hasuzumwe ibyaba biri mu gitsina cye.
## Page 4
[6] Mu rubanza RPA 00306/2021/HC/NYZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 13/01/2025, rwemeje ko ubujurire bwa Hakizimana Venuste nta shingiro bufite, ariko rumugabanyiriza igihano rushingiye ku murongo watanzwe mu rubanza RPAA 00187/2021/CA rwaciwe ku wa 21/01/2024 haburana Ubushinjacyaha na Bucumi Abdul, n’urubanza RPAA 00589/2022/CA rwaciwe ku wa 29/12/2023 haburana Ubushinjacyaha na Tuyizere Aloys, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15. [7] Hakizimana Venuste yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ubujurire, ubujurire bwe bwandikwa kuri RPAA 00120/2025/CA, urubanza ruburanishwa mu ruhame ku wa 08/12/2025, yunganiwe na Me Munyansanga Amina Gisѐle, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bunyoye Grâce, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu. [8] Mu bujurire bwe, Hakizimana Venuste n’umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwirengagije ibisobanuro yatanze maze rumuhamya icyaha rushingiye ku ngingo zivuguruzanya, kuko rimwe yemera icyaha ubundi akagihakana, hakaba haragombaga kugaragazwa ikindi kimenyetso gishimangira uko kwemera icyaha kwe. [9] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ubujurire bwa Hakizimana Venuste budakwiye guhabwa ishingiro kuko atabasha kuvuguruza ibimenyetso byashingiweho mu kumuhamya icyaha. [10] Urukiko rurasuzuma ikibazo cyo kumenya niba mu rubanza rwajuririwe Hakizimana Venuste yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.A hadashingiwe ku bimenyetso bihagije byemeza ko yagikoze koko. II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba mu rubanza rwajuririwe Hakizimana Venuste yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.A hadashingiwe ku bimenyetso bihagije byemeza ko yagikoze koko [11] Hakizimana Venuste n’umwunganira bavuga ko ubujurire bwe bugamije kugaragaza ko mu rubanza rwajuririwe Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.A rushingiye ku ngingo zivuguruzanya, rwarirengagiza ibisobanuro yatanze bigaragaza ko ukwemera icyaha kwe kutagombaga gushingirwaho hemezwa ko yasambanyije U.A kuko yabyemeye kubera ubujiji no kuba bari bamwijeje ko niyemera icyaha ahita arekurwa. [12] Bakomeza basobanura ko hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 29, agace ka 1˚ n’aka 5˚ y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ingingo ya 4 y’Itegeko N˚ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, n’ingingo ya 111 y’Itegeko N˚ 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, basanga mu gihe Hakizimana Venuste yabanje guhakana icyaha hanyuma akaza kucyemera uko kwemera icyaha kwe kwagombaga gushimangirwa n’ikindi kimenyetso, nk’uko Urukiko rw’Ikirenga rwabitanzeho umurongo mu rubanza RPAA 00066/15/CS rwaciwe ku wa 14/01/2019 haburana Ubushinjacyaha na
## Page 5
Dusabimana Jeannette, cyane cyane ko yasabye ko hapimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba koko amasohoro bivugwa ko yari ku mwana ari aye ariko ntibikorwe. [13] Hakizimana Venuste n’umwunganira basoza basaba uru Rukiko kwemeza ko ari umwere, kuko ibimenyetso Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwashingiyeho rwemeza ko yasambanyije U.A bidahagije. [14] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Hakizimana Venuste yahamijwe icyaha cyo gusambanya U.A hashingiwe ku bimenyetso bihagije byemeza ko yagikoze, agasaba uru Rukiko kwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite hashingiwe ku mpamvu zikurikira : a) mu ibazwa rya Hakizimana Venuste mu bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yari ari kumwe n’umwunganira, maze bavuga ko bemera ibikorwa yakoze ariko ko bitagize icyaha cyo gusambanya umwana ; b) mu kuburana imbere y’Urukiko nabwo Hakizimana Veste yemeye icyaha, asobanura ko yakubye igitsina cye ku itako ry’umwana kugeza amusohoreyeho, anavuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uko ababyeyi b’uwo mwana bari bamuhaye inzoga ikamusindisha ;
c) hari imvugo z’abatangabuhamya barimo ababyeyi b’umwana wahohotewe n’abandi batabajwe, bose bemeje ko uwo mwana yari afite amasohoro ku matako, bityo rero kujya gupimisha ayo masohoro kwa muganga bikaba bitari ngombwa cyane cyane ko na Hakizimana Venuste yiyemereraga ko ari we wamusohoreye ku matako. [15] Uhagarariye Ubushinjacyaha asaba Urukiko kwemeza ko ukwemera kwakozwe na Hakizimana Venuste gufite agaciro, rushingiye ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza RPA 0010/06/CS-RPA 0011/06/CS-RPA 0012/06/CS rwaciwe ku wa 18/07/2006 haburana Ubushinjacyaha na Sgt Ntaganira na bagenzi be, no ku rubanza RPAA 01025/2024/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 23/05/2025 haburana Ubushinjacyaha na Uwizeyimana Jean Claude, aho izo nkiko zombi zasobanuye ko umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ari we ureba agaciro imvugo y’uwiyemereye icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yagera imbere y’urukiko akayihindura. UKO URUKIKO RUBIBONA [16] Impaka muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba ibimenyetso Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwashingiyeho rwemeza ko Hakizimana Venuste ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.A bidahagije kugira ngo hemezwe ko yagikoze koko. [17] Mu rubanza RPAA 00692/2021/CA rwaciwe ku wa 20/01/2024 haburana Ubushinjacyaha na Ndayishimiye Jean Damascѐne, Urukiko rw’Ubujurire rwasesenguye ibiteganywa n’ingingo ya 119 y’Itegeko N˚ 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo (bihura n’ibiteganywa n’ingingo ya 87 y’Itegeko N˚ 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso rikurikizwa ubu), maze rusobanura ko mu manza nshinjabyaha ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de liberté de la preuve en matiēre pénale). Iri hame kandi ryakomeje gukurikizwa no mu zindi manza zaciwe n’uru
## Page 6
Rukiko ; mu ziheruka gucibwa muri uwo mujyo harimo urubanza RPAA 01331/2024/CA rwaciwe ku wa 30/10/2025 haburana Ubushinjacyaha na Ntawuhigumugabo Vincent. [18] Mu rubanza, RPAA 00189/2024/CA rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 29/04/2025 haburana Ubushinjacyaha na Nyandwi Shaban, mu gika cya 17 rwasobanuye ko umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ari we ureba agaciro imvugo y’uwiyemereye icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yaba yarageze imbere y’Urukiko akayihindura. [19] Mu rubanza rwajuririwe (mu bika bya 15-21) Urukiko rwasobanuye ko Hakizimana Venuste ahamwa icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.A rushingiye ku mu mvugo ze mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha, aho yemeye ibikorwa yakoze ku mubiri wa U.A hagamijwe ishimishamubiri, bikaba bigize icyaha cyo gusambanya umwana. [20] Dosiye y’uru rubanza igaragaza ibikurikira : a) mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha ryakozwe ku wa 12/02/2021, Hakizimana Venuste yabajijwe niba yemera icyaha aregwa cyo gusambanya umwana witwa U.A avuga ko atacyemera, abajijwe aho ahera agihakana kandi aregwa kuba yarasohoreye kuri uwo mwana, avuga ko yamusohoreyeho koko ariko atamusambanyije. Mu gusobanura igikorwa yakoze, yavuze ko yari amaze kunywa inzoga yumva ananiwe ajya kuryama hanyuma uwo mwana U.A na mukuru we bamusanga aho yari aryamye ariko mukuru we ahita asohoka ajya gufasha nyina gushigisha, Hakizimana Venuste asigarana na U.A hanyuma ashyira igitsina cye ku ikabutura U.A yari yambaye ahagana ku itako amusohoreraho ; yasobanuye kandi ko ibyo yakoze yabitewe n’inzoga ; b) Hakizimana Venuste abazwa mu Bushinjacyaha ku wa 17/02/2021 yunganiwe na Me Murekatete Birangamoya Margueritte, yabajijwe niba yemera icyaha cyo gusambanya U.A asubiza ko atacyemera, abazwa impamvu agihakana kandi bivugwa ko yakubye igitsina cye ku matako y’umwana akamusohoreraho, asobanura ko yari aryamye asinziriye kandi yasinze, satani iramufata ahita afata igitsina cye agishyira ku matako y’uwo mwana amurangirizaho, ariko ko atamurongoye, hanyuma mukuru wa U.A aje abona ibintu ku matako ye amubajije ibyo ari byo amubwira ko yinyariye. Hakizimana Venuste yasoje asaba imbabazi z’ibyo yakoze, naho umwunganira avuga ko ashingiye ku biteganyijwe mu duce dutatu tw’ingingo ya 4 y’Itegeko N˚ 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N˚ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, asanga nta cyaha cyo gusambanya umwana cyabayeho kuko uwo yunganira atahuje umuburi we n’uwa U.A ; c) Me Murekatete Birangamoya Margueritte wamwunganiraga na we yavuze ko hashingiwe kuibiteganywa n’ingingo ya 4 y’Itegeko N˚ 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N˚ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, asanga nta cyaha cyo gusambanya umwana uwo yunganira yakoze kuko umubiri we utahuye n’uw’uwo mwana, asaba ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze ; d) mu ibazwa ry’umubyeyi (nyina) wa U.A mu Bugenzacyaha ku wa 16/02/2021, yasobanuye ko Hakizimana Venuste yari asanzwe ari umukozi wabo wo mu rugo, mu gihe yari mu cyumba yaryamagamo umwana wasambanyijwe na mukuru we bamusangamo, hanyuma uwo mubyeyi aza guhamagara mukuru wa U.A kugira ngo agire icyo amufasha, Hakizimana Venuste asigarana na U.A aramusambanya, mukuru we agarutse aho mu cyumba Hakizimana Venuste aratanguranwa
## Page 7
amubwira ko U.A yinyariye ; nyina abyumvise agira amakenga kuko yari azi ko uwo mwana atajya yinyarira, arebye hagati y’amaguru yumva hadatose nk’uwinyariye ahubwo ku matako ye ariho hari ibintu bimatira, abona ari amasohoro abyereka se wa U.A yinukirije yumva ni amasohoro, hanyuma babimenyesha Umuyobozi w’Umudugudu nawe arebye abona ari amasohoro bamusaba kujyana umwana kwa muganga ; hanyuma Hakizimana Venuste abonye bigenze gutyo atangira gusaba imbabazi avuga ko ari satani yamuteye bigatuma asohorera ku matako y’umwana ; e) umutangabuhamya witwa Ntakirutimana Evariste abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 16/02/2021, yasobanuye ko umubyeyi (se) wa U.A yamubwiye ko umukozi wo mu rugo amaze gusambanya U.A aratabara, ageze iwabo w’uwo mwana abaza Hakizimana Venuste niba koko yamusambanyije, amusubiza ko yabikoze ariko atabikoze neza, anavuga ko ari satani yamuteye amusohoreraho atabishaka ; amusaba ko bamukubita ariko ntibamujyane kuri polisi, Ntakirutimana Evariste amubwira ko badashinzwe gukubita abantu. Uwo mutangabuhamya kandi yasobanuye ko uko yabibonye, Hakizimana Venuste yasohoreye ku matako ya U.A, ku mwenda no ku mwenda w’imbere ; f) ku wa 16/02/2021 na none, umutangabuhamya witwa Nsekanabo Saveri nawe watabajwe n’ababyeyi ba U.A, mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha yasobanuye ko bakigera iwabo wa U.A Hakizimana Venuste yavuze ko yari ataramurongora neza ko ariko yamumennyeho amasohoro ; anasaba ko bamukubita aho kugira ngo bamujyane mu buyobozi, bahita bamujyana kuri polisi . [21] Mu bujurire bwe kuri uru rwego Hakizimana Venuste avuga ko ibyo yemeye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha bitagombaga gushingirwaho hemezwa ko ahamwa n’icyaha, ngo kuko yabyemeye kubera ubujiji yijejwe ko ahita arekurwa kandi hakaba nta kindi kimenyetso cyatanzwe gishimangira ibyo yemeye. [22] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga uretse no kuba nta kimenyetso Hakizimana Venuste atanga kigaragaza ko ibyo avuga ko yemeye icyaha kuko yari yijejwe kurekurwa ari ukuri, binagoye kwemera ko kuri izo nzego (mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha) yari kwizezwa ibintu nk’ibyo ari kumwe n’umwunganira uyu nawe akamureka akemera ibyo atakoze, ntamugire inama cyangwa ngo agaragaze ko abyemeye kuko hari ibyo yijejwe. Ahubwo ikigaragara ni uko umwunganira nawe yashimangiye ibyo Hakizimana venuste yemeye ariko avuga ko bitagize icyaha. [23] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kandi ibyo Hakizimana Venuste avuga ko nta kindi kimenyetso cyagaragajwe gishimangira ibyo yemeye nta shingiro bifite, kuko nk’uko byagaragajwe haruguru (mu gika cya 20), ibyo yemeye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ko yafashe igitsina cye akagishyira ku matako ya U.A akamusohoreraho, bishimangirwa n’ibyo umubyeyi (nyina) wa U.A wahise ajya kumureba bikimara kuba yavugiye mu Bugenzacyaha, kimwe n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya bahise batabara nk’uko byagarutsweho haruguru mu gika cya 20. [24] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kuba amasohoro yari mu mwana yaba atarapimwe ntacyo bihindura hashingiwe ku bikorwa Havugimana Venuste yemeye ko yakoze n’ibyemejwe n’abatangabuhamya babonye U.A bikimara kuba. Kuba Havugimana Venuste yaba atararongoye U.A neza nk’uko abivuga kandi, ntibikuraho ko ibikorwa yakoze bigize icyaha cyo gusambanya umwana kuko yabikoreye ku mubiri w’umwana kandi hagamijwe ishimishamubiri, hashingiwe ku
## Page 8
biteganywa mu ngingo ya 4, agace ka 3º, y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ko ukoreye igikorwa icyo aricyo cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri aba akoze icyaha cyo gusambanya umwana. [25] Hashingiwe ku bisobanuro byose byatanze mu bika bibanziriza iki no ku mirongo yagaraagjwe haruguru mu gika cya 17 n’icya 18, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ibimenyetso byashingiweho mu kwemeza ko Hakizimana Venuste ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.A bihagije, bityo ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [26] Rwemeje ko ubujurire bwa Hakizimana Venuste nta shingiro bufite. [27] Rwemeje ko urubanza RPA 00306/2021/HC/NYZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ku wa 13/01/2025 rudahindutse. [28] Rwemeje ko igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) Hakizimana Venuste yahanishijwe kigumyeho. [29] Rutegetse ko Hakizimana Venutse asonewe amagarama y’urubanza kuko aburana afunze.