KARENZO v. UBUSHINJACYAHA
The conviction was upheld because the combined evidence—victim's account, corroborating witness testimony (including the appellant's wife), and medical findings—was consistent and credible. The familial relationship of witnesses did not invalidate their testimony. However, the sentence was reduced from 25 to 15...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00125/2023/CA
- Parties
- Appellant: Karenzo Mukarage Aphrodis; Respondent: Ubushinjacyaha
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 19 December 2025
- Case Number
- RPAA 00125/2023/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Court of Appeal Judgment
- Outcome
- Appeal dismissed in part, sentence varied
- Legal Topics
- Defilement of a Minor, Assessment of Evidence, Testimony of Related Witnesses, Reduction of Sentence for First Offenders
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Karenzo Mukarage Aphrodis
Appellant
Ubushinjacyaha
Respondent
Procedural Posture
Criminal Appeal / Court of Appeal Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the conviction for defilement of a minor was based on doubtful evidence
- 2 Whether testimony from related witnesses with alleged conflicts should be excluded
- 3 Whether medical evidence was sufficient to prove defilement
Ratio Decidendi
The conviction was upheld because the combined evidence—victim's account, corroborating witness testimony (including the appellant's wife), and medical findings—was consistent and credible. The familial relationship of witnesses did not invalidate their testimony. However, the sentence was reduced from 25 to 15 years due to the appellant's status as a first-time offender and his youth at the time of the offense.
Court Disposition
Appeal dismissed in part, sentence varied
Orders
- Conviction for defilement of a minor affirmed
- Sentence reduced from 25 years to 15 years imprisonment
Full Case Text
Judgment text and source record
23 paragraphs
# KARENZO v. UBUSHINJACYAHA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-12-19 - Case/document no.: RPAA 00125/2023/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
KARENZO v. UBUSHINJACYAHA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00125/2023/CA (Mukandamage, P.J.,) 19 Ukuboza 2025] Amategeko agenga ibimenyetso mu manza – Icyaha cyo gusambanya n’umwana witwa – Ibimenyetso – Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye, ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, urukiko nirwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa. Amategeko agenga ibimenyetso mu manza – Ubuhamya – Nta kibuza ko abantu bafitanye isano batanga ubuhamya urukiko rukabusuzuma hagamijwe gushaka ukuri ku mikorere y’icyaha. Incamake y’ikibazo: Uwitwa Karenzo Mukarage Aphrodis yacyetsweho icyaha cyo gusambanya n’umwana witwa M. w’imyaka 11 y’amavuko, maze nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bumurega icyo cyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, bityo bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu. Uregwa yaburanye ahakana icyaha, asaba kugirwa umwere. Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rushingiye ku bimenyetso bitandukanye rwasanze Karenzo ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25. Karenzo Mukarage Aphrodis yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana avuga ko ubuhamya bwashingiweho ahamwa icyaha bugaragaramo ugushidikanya, bityo ko butahabwa ishingiro, asaba ko hakorwa iperereza akarenganurwa. Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ibyo Karenzo Mukarage Aphrodis aburanisha bitavuguruza ibimenyetso byashingiweho n’urukiko rwabanje rumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana. Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rwasanze ubujurire bwa Karenzo nta shingiro bufite, kuko nta kimenyetso yatanze kivuguruza ibyashingiweho ku rwego rwabanje, bityo rwemeza ko akomeza guhanisha igifungo cy’imyaka 25. Karenzo yajuririye nanone mu Rukiko rw’Ubujurire, avuga ko yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho bigizwe na raporo ya Muganga itagaragaza ko umwana yasambanyijwe, asaba kugirwa umwere, avuga kandi ko n’ubuhamya bwatanzwe butari bukwiye gushingirwaho rumuhamya icyaha kubera ko bwatanzwe n’abantu bo mu muryango umwe bafitanye amakimbirane, bityo akaba asaba kugirwa umwere. Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ubujurire bw’uregwa nta shingiro bufite kuko atabasha kugaragaza inenge ziri mu rubanza yajuririye. Muri uru rubanza harasuzumwa ikibazo cyo kumenya niba Karenzo yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho. Urukiko rw’Ubujurire rurasanga n’ubwo ubujurire bwa Karenzo Mukarage Aphrodis nta shingiro bufite, igihano yahawe cy’igifungo cy’imyaka 25 cyagabanywa maze agahanishwa igifungo
## Page 2
cy’imyaka 15 kubera ko ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku buryo buzwi kandi yakoze icyaha akiri muto kuko yari afite imyaka 20 y’amavuko, hatirengagijwe ko yasambanyije umwana ukiri muto. Incamake y’icyemezo: 1.Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye, ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, urukiko nirwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa. 2. Nta kibuza ko abantu bafitanye isano batanga ubuhamya urukiko rukabusuzuma hagamijwe gushaka ukuri ku mikorere y’icyaha. 3. Kuba uregwa ari ubwa mbere yari akurikiranwe mu butabera ku buryo buzwi no kuba yarakoze icyaha aribwo ari kuva mu bwana, byamubera impamvu nyoroshyacyaha maze akagabanyirizwa igihano, maze agahanishwa imyaka 15. Ubujurire nta shingiro bufite. Amategeko yashingiweho: Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ingingo ya 119. Imanza zihashishijwe: Urubanza RPAA 00692/2021/CA, rw’ Ubushinjacyaha na Ndayishimiye, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/01/2023; Urubanza RPAA 01329/2024/CA rw’ Ubushinjacyaha na Nshimiyimana, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/10/2025; Urubanza RPAA0118/11/CS, rw’ Ubushinjacyaha na Ngurinzira, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 13/11/2015; Urubanza mu RPAA 00427/2022/CA, rw’ Ubushinjacyaha na Mazimpaka, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/05/2025; Urubanza RPAA 01375/2024/CA, rw’Ubushinjacyaha na Nyaminani, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 25/07/2025. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Karenzo Mukarage Aphrodis yacyetsweho ko ku wa 05/08/2020 saa mbiri z’ijoro yahuye n’umwana witwa M.1 w’imyaka 11 y’amavuko amujyana muri WC amukuramo imyenda aramusambanya abanje kumwemerera kumuha 500 Frw, arangije amurenza igikuta cya WC agwa mu bwogero bwarimo abana, abari hanze babyumvise baza kureba, umwana ababwira uko byagenze.
1 Amazina arahinwe kubera kamere y’icyaha n’imyaka y’uwahohotewe.
## Page 3
[2] Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwareze Karenzo Mukarage Aphrodis mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma icyaha cyo gusambanya umwana, bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu. [3] Karenzo Mukarage Aphrodis yaburanye ahakana icyaha, avuga ko mu mvugo z’umwana ntaho yavuze izina rye, ko ubuhamya bwatanzwe butashingirwaho, kuko ababutanze ari abo mu muryango umwe, kandi ko we atapimwe na Muganga ngo agaragaze ko yakoze icyaha aregwa, asaba kugirwa umwere. [4] Mu rubanza RP 01020/2020/TGI/NGOMA rwaciwe ku wa 23/07/2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwasanze Karenzo Mukarage Aphrodis ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25, rushingiye ku bimenyetso bikurikira: a) imvugo z’umwana wahohotewe; b) ubuhamya bwatanzwe na Ndacyayisenga Denyse, ubwa Nzokirampebye bita Mukarukundo, ubwa Ntakirutimana Faustin n’ubwa Nshimirimana Jeanne; c) icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko umwana yavutse mu 2009; d) raporo ya Muganga igaragaza ko nta karangabusugi umwana afite. [5] Karenzo Mukarage Aphrodis yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana avuga ko ubuhamya bwashingiweho ahamwa icyaha bugaragaramo ugushidikanya, ko imvugo z’umwana zitari zikwiye guhabwa ishingiro kuko bigaragara ko afite imyitwarire itari myiza, kuko akora imibonano mpuzabitsina agamije kubona amafaranga, ko rero kuba amushinja bishingiye ku mpamvu yuko yari amukeneyeho indonke, asaba ko hakorwa iperereza akarenganurwa. Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ibyo Karenzo Mukarage Aphrodis aburanisha bitavuguruza ibimenyetso byashingiweho n’urukiko rwabanje rumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana. [6] Mu rubanza RPA 00983/2021/HC/RWG rwaciwe ku wa 28/11/2022, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rwasanze ubujurire bwa Karenzo Mukarage Aphrodis nta shingiro bufite, kuko nta kimenyetso yatanze kivuguruza ibyashingiweho ku rwego rwabanje, rwemeza ko akomeza guhanisha igifungo cy’imyaka 25. [7] Karenzo Mukarage Aphrodis yajuririye Urukiko rw’Ubujurire, urubanza ruhabwa RPAA 00125/2023/CA. Iburanisha mu ruhame ryabaye ku wa 01/12/2025, Karenzo Mukarage Aphrodis yunganiwe na Me Maniraguha Viateur, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Uwizeye Jean Marie, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [8] Mu myanzuro no mu miburanire, Karenzo Mukarage Aphrodis avuga ko yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho, agasaba kugirwa umwere. Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, kuko atabasha kugaragaza inenge ziri mu rubanza yajuririye. [9] Muri uru rubanza harasuzumwa ikibazo cyo kumenya niba Karenzo Mukarage Aphrodis yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho.
## Page 4
II. ISESENGURWA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba Karenzo Mukarage Aphrodis yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho [10] Karenzo Mukarage Aphrodis na Me Maniraguha Viateur umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru, urugereko rwa Rwamagana rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana rushingiye kuri raporo ya Muganga, nyamara iyo raporo itagaragaza ko umwana yasambanyijwe, kuko uretse kuba igaragaza ko nta karangabusugi umwana afite, nta kindi cyagaragajwe cyashingirwaho hemezwa ko yamusambanyije. Bavuga ko mu rubanza RPAA 00754/2021/CA rwaciwe ku wa 24/04/2023 haburana Ubushinjacyaha na Iradukunda, Urukiko rw’Ubujurire, rushingiye ku bisobanuro rwahawe na Muganga wasuzumye umwana, rwasanze ntaho rwashingira rwemeza ko akarangabusugi k’umwana kakuweho no gusambanywa, kuko bishobora guterwa n’izindi mpamvu, nka siporo, imirimo itandukanye n’ibindi, ko rero raporo ya Muganga itari ikwiye gushingirwaho n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana, kuko itagaragaza ko umwana yataye ubusugi kubera gusambanywa. [11] Karenzo Mukarage Aphrodis na Me Maniraguha Viateur umwunganira bavuga na none ko ubuhamya bwatanzwe butari bukwiye gushingirwaho n’Urukiko Rukuru, urugereko rwa Rwamagana rumuhamya icyaha, kubera ko ubwo buhamya bwatanzwe n’abantu bo mu muryango umwe kandi bafitanye amakimbirane kuva bari n’i Burundi, ayo amakimbirane akaba ateye ku buryo bukurikira: a) Mu mwaka wa 2005 se amaze gupfa, Ntakirutimana Faustine, nyirasenge mu muryango, yashutse abo bavukana ngo birukane nyina ubabyara asigare ariwe ubarera, abyanze amugirira inzika, kugeza mu mwaka wa 2020 amubeshyeye; b) Nzokirampebye, wari umugore we, yamushinje ashutswe na nyirasenge amwizeza ko nahunguka azamutwara akamugeza mu muryango, bitewe n’uko yanze ko basezerana; c) Dushimirimana Jeanne na Ndacyayisaba Denyse ni abana ba Ntakirutimana Faustine, ibyo bavuze bakaba barabibwirijwe na nyina, kandi batanze ubuhamya batarageza ku myaka 14 y’amavuko. [12] Karenzo Mukarage Aphrodis na Me Maniraguha Viateur umwunganira basanga rero ko, mu gihe Ubushinjacyaha buterekanye ibimenyetso bidashidikanywaho byemeza ko ucyekwa yakoze icyaha, aba agomba kugirwa umwere nk’uko byemejwe mu rubanza RPA 0084/10/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 09/05/2014, haburana Ubushinjacyaha na Gatera, n’urubanza RPAA 00131/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 22/07/2022, haburana Ubushinjacyaha na Uwitije Jean Damascène. [13] Ku bijyanye n’amategeko, Karenzo Mukarage Aphrodis na Me Maniraguha Viateur umwunganira basaba urukiko gushingira ku ngingo ya 29 (e) y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ko buri muntu afite uburenganzira ku butabera buboneye, burimo ubwo kutaryozwa icyaha atakoze, kandi ko uburyozwacyaha ari gatozi; iya 111 y’Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko gushidikanya birengera ushinjwa (…), iya 4 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko amategeko ahana agomba gufatwa uko ateye, ko
## Page 5
adashobora gukoreshwa ku buryo butandukira, kandi ko inkiko zibujijwe guca imanza ku buryo bugenekereje. [14] Karenzo Mukarage Aphrodis na Me Maniraguha Viateur umwunganira banzura basaba ko yagirwa umwere, kubera ko nta bimenyetso simusiga byemeza nta shiti ko yakoze icyaha cyo gusambanya umwana. [15] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Karenzo Mukarage Aphrodis atabasha kuvuguruza ibimenyetso byashingiweho n’Urukiko Rukuru, urugereko rwa Rwamagana rumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana bikurikira: a) imvugo z’umwana umushinja ko yamusambanyirije mu musarane, nyuma umugore we yakomanga akamunyuza hejuru y’igikuta, akamanukira mu bwogero bifatanye; b) ubuhamya bw’umugore we Nzokirampebye Clémence umushinja ko yasambanyirije umwana mu musarane yamwemereye kumuha amafaranga 500; c) ubuhamya bwa Ntakirutimana Faustin wavuze ko ubwo Karenzo Mukarage Aphrodis yasambanyirizaga umwana mu musarane yikanze umugore we wari ukomanze aterura umwana amumanurira mu bwogero bifatanye; d) raporo ya Muganga igaragaza ko nta karangabusugi umwana afite. [16] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga na none ko ibyo Karenzo Mukarage Aphrodis avuga ko imvugo z’abatangabuhamya zitari zikwiye gushingirwaho kuko ari abo mu muryango umwe nta shingiro byahabwa, kuko urukiko arirwo rusuzuma niba ubwo buhamya bufite ishingiro, kandi ko mu bamushinja harimo umugore we, akaba n’umwe mu bagize uruhare kugira ngo bimenyekane ko umwana yasambanyijwe. UKO URUKIKO RUBIBONA [17] Impaka muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba Karenzo Mukarage Aphrodis yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11 y’amavuko hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho. [18] Kubyerekeranye n’ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, mu rubanza RPAA 00692/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/01/2023, haburana Ubushinjacyaha na Ndayishimiye Jean Damascène, hasesenguwe ingingo ya 119 y’Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo2, harebwe cyane cyane ku mwihariko w’imanza nshinjabyaha, maze urukiko rusobanura ko mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye3, ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, kandi ko urukiko arirwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa. Iri hame ryashingiweho mu zindi manza zakurikiyeho
2 Iyo ngingo ihura n’ingingo ya 87 y’Itegeko Nº 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso.
3 Principe de la liberté de la preuve en matière pénale.
## Page 6
zaciwe n’uru rukiko, harimo n’urubanza RPAA 01329/2024/CA rwaciwe ku wa 24/10/2025, haburana Ubushinjacyaha na Nshimiyimana Jacques. [19] Nk’uko bigaragara mu rubanza RPA 00983/2021/HC/RWG rujuririrwa, Karenzo Mukarage Aphrodis yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11 y’amavuko hashingiwe ku bimenyetso bikurikira: a) imvugo z’umwana wavuze ko yahuriye na Karenzo Mukarage Aphrodis muri Mahama ya 3, amwemerera amafaranga 500 ngo bajyane muri WC kugirango amusambanye, bagezemo yambara agakingirizo aramusambanya arangije akajugunya mu mwobo wa WC, muri ako kanya umugore we arakomanga, hanyuma aramuterura amurenza igikuta cya WC agwa mu bwogero harimo abana 2, asohotse umugore wa Karenzo amubaza aho avuye, amusubiza ko hari umugabo wamusambanyaga, amusabye kurara arabyanga ajya kurara kwa mwene wabo, bucyeye bamubaza uko byagenze ababwira ko Karenzo yamusambanyije akamwima amafaranga 500 yari yamwemereye. Ikindi yavuze n’uko Karenzo amaze kumusambanya inshuro 6 akamuha amafaranga, ko hari n’abandi bamusambanyije barimo Madagara utuye muri village ya 17, Claude ufunze kuko yasambanyije umwana, Kazungu, Manuel, Juma na Kadogo. b) ubuhamya bwa Ndacyayisaba Denyse wavuze ko ari kumwe n’umwana witwa Patrick baherekeje umwana witwa Mugisha w’imyaka 3 y’amavuko kuri WC, babona umwana witwa M. abaguyeho avuye mu yindi WC basohoka biruka, maze uwitwa Mukarukundo Nzokirampebye afata uwo mwana ahamagara Mama Sine babaza uwo mwana ibyabaye, ababwira ko Karenzo Mukarage Aphrodis amusambanyije amwemerera 500 Frw, Karenzo Mukarage Aphrodis yumvise ko abantu babimenye ahita yiruka. Yavuze kandi ko Mukarukundo Nzokirampebye yamubwiye ko nibagera kuri Polisi avuga ko ntabyo yabonye, ko umugabo we nataha azamuha agashimwe; c) ubuhamya bwa Ntakirutimana Faustine bita Mama Sine wavuze ko yari hafi ya WC ari kuvugana n’umuntu kuri telefone, Mukarukundo Nzokirampebye ashatse kujya muri WC umugabo amubwira ko arimo, mu kandi kanya bumva umuntu ahanutse muri WC y’inyuma yarimo abana 2 batoya bari kumwe n’undi witwa Denyse, we na Mukarukundo Nzokirampebye bahita bajya kureba ibibaye basanga ni umwana w’umukobwa, bamubajije aho avuye ababwira ko ari umuhungu wirabura ucuruza imyenda yambawe wamujyanye kumusambanyiriza muri WC amwemereye 500 Frw, ahubwo ko bamureka akajya kuyamwaka, ahita abacika. Avuga kandi ko nyuma Karenzo Mukarage Aphrodis wari wirutse yagarutse amubaza niba koko yasambanyije uwo mwana arabimwemerera, amusaba kumubikira ibanga; d) ubuhamya bwa Nshimirimana Jeanne wavuze ko ku wa 06/08/2020 abana bamugezeho bamubaza niba umwana w’umukobwa witwa M. amuzi, yemera ko amuzi, bamubwira ko mu ijoro ryakeye uwo mwana yinjiranye n’umugabo muri WC barakinga, umugabo yumvise hari umuntu ukomanze aterura wa mwana amurenza igikuta agwa mu bwogero bwarimo abo bana, bamubaza uko bigenze ababwira ko yarimo asambana n’umugabo, umugore w’uwo mugabo aba arahageze amwaka amafaranga 500 umugabo we yari yamwemereye. Yavuze ko bahise bajya kumushaka bamubonye abemerera ko uwo mugabo yamusambanyije, bari mu nzira bamujyanye kuri Polisi arabacika, kandi ko uwo mwana yananiranye atumvira nyirasenge umurera;
## Page 7
e) ubuhamya bwa Nzokiratevye Clémence, urera umwana M., wavuze ko umudamu witwa Nyanzira yamubwiye ko mu ijoro ryo ku wa 05/08/2020 uwo mwana yasambanyijwe n’umusore amwemerera 500 Frw, uwo mugabo bakaba bamushyikirije Polisi. Avuga kandi ko uwo mwana yamunaniye, ko ajya amara iminsi atari mu rugo, ko kandi kuva yasambanywa n’uwo mugabo ataragaruka mu rugo; f) raporo yo ku wa 09/08/2020, yakozwe na Dr Feruzi Assani wo ku bitaro bya Kirehe igaragaza ko akarangabusugi k’umwana katakiri mu mwanya wako, ko kandi nta kigaragaza ko afite udusede two gusambanywa44; g) inyandiko yakozwe n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ku wa 11/12/2019, igaragaza ko umwana M. yavutse ku wa 01/01/2009. [20] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ibyo Karenzo Mukarage Aphrodis na Me Maniraguha Viateur umwunganira bavuga ko ubuhamya bwagarutsweho haruguru butari bukwiye gushingirwaho n’Urukiko Rukuru, urugereko rwa Rwamagana rumuhamya icyaha, kubera ko bwatanzwe n’abantu bo mu muryango umwe, nta shingiro bifite, kubera ko, nk’uko byasobanuwe mu rubanza RPAA0118/11/CS, rwaciwe ku wa 13/11/2015 haburana Ubushinjacyaha na Ngurinzira no mu rubanza mu RPAA 00427/2022/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/05/2025 haburana Ubushinjacyaha na Mazimpaka Ernest, nta kibuza ko abantu bafitanye isano batanga ubuhamya urukiko rukabusuzuma hagamijwe gushaka ukuri ku mikorere y’icyaha. [21] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga na none ubuhamya bwatanzwe n’abo Karenzo Mukarage Aphrodis avuga ko bafitanye amakimbirane amaze igihe butateshwa agaciro, kubera ko, uretse kubivuga gusa, nta kimenyetso yabitangiye. Byongeye kandi ni ubwa mbere abiburanishije mu rukiko, kuko mu rukiko rwabanje yanengaga ubuhamya avuga ko hari ubuvuguruzanya n’ubushidikanywaho. [22] Ku byerekeye ubuhamya bwatanzwe n’abana Karenzo Mukarage Aphrodis avuga ko bari batarageza ku myaka 14 y’amavuko, Urukiko rurasanga nabwo butateshwa agaciro, kuko bwunganiwe n’ubwatanzwe n’umugore we, n’ubw’abandi n’abandi bagarutsweho haruguru bavuze ibyo babonye n’ibyo bumvise nyuma y’uko umwana asambanyijwe. Nta gihamya kandi ko ibyo bavuze ko babonye umwana abaguyeho anyuze hejuri y’igikuta cya WC babibwirijwe na nyina, kubera ko n’umwana wahohotewe yasobanuye uko byagenze ngo agere aho bari bari mu bwogero. [23] Ku byerekeye raporo ya Muganga Karenzo Mukarage Aphrodis avuga ko itagaragaza ko umwana yasambanyijwe, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga atari ukuri, kubera ko umwana yasobanuye uburyo yari asanzwe amusambanya akamuha amafaranga, n’uburyo yasambanyijwe n’abandi bantu batandukanye, ibyo bikaba bihura n’ibyo Muganga yabonye ko umwana nta karangabusugi afite, byumvikana ko imyifatire mibi ivugwa kuri uwo mwana n’umurera yayitewe n’abagabo bakuze bamushukisha amafaranga, harimo na Karenzo Mukarage Aphrodis. [24] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga rero ibimenyetso byashingiwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana ruhamya Karenzo Mukarage Aphrodis icyaha cyo gusambanya umwana byuzuzanya kandi bidashidikanywaho, bityo ubujurire bwe nta shingiro bufite.
4 Hymen n’est plus en place, absence de lesion physique de violence sexuelle
## Page 8
[25] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ariko, n’ubwo ubujurire bwa Karenzo Mukarage Aphrodis nta shingiro bufite, igihano yahawe cy’igifungo cy’imyaka 25 cyagabanywa kubera ko ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku buryo buzwi kandi yakoze icyaha akiri muto kuko yari afite imyaka 20 y’amavuko, hatirengagijwe ko yasambanyije umwana ukiri muto. [26] Mu kugabanya igihano, Urukiko rw’Ubujurire rurabishingira kandi ku zindi manza rwaciye, harimo urubanza RPAA 01375/2024/CA rwaciwe ku wa 25/07/2025, haburana Ubushinjacyaha na Nyaminani Damascène wakoze icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11 y’amavuko we afite imyaka 19 y’amavuko, aburana ahakana icyaha, ariko Urukiko rushingiye ku mpamvu y’uko ari ubwa mbere yari akurikiranwe mu butabera ku buryo buzwi no kuba yarakoze icyaha aribwo ari kuva mu bwana, yagabanyirijwe igihano, ahanishwa icy’imyaka 15, bityo Karenzo Mukarage Aphrodis akaba ahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 nk’icyo Nyaminani Damascène. [27] Urukiko rw’ubujurire rurasanga rero urubanza RPA 00983/2021/HC/RWG rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana ku wa 28/11/2022 rugomba guhinduka gusa ku bijyanye n’igihano. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [28] Rwemeje ko ubujure bwatanzwe na Karenzo Mukarage Aphrodis nta shingiro bufite; [29] Rwemeje ko urubanza RPA 00983/2021/HC/RWG rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana ku wa 28/11/2022 ruhindutse gusa ku bijyanye n’igihano; [30] Rwemeje ko Karenzo Mukarage Aphrodis ahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11 y’amavuko.