UBUSHINJACYAHA VS LIBAKWE N’ABANDI
- Citation
- RPAA 00664/2021/CA
- Status
- Criminal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Court
- Court of Appeal
- Decision
- 26 July 2024
- Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
- Case number
- RPAA 00664/2021/CA
More details
- Court
- Court of Appeal
- Decision
- 26 July 2024
- Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
- Case number
- RPAA 00664/2021/CA
On this page
Professional case brief
Research organized from the available case record
01
Holding and result
The court found that all appellants were properly convicted based on corroborated evidence, including confessions, witness statements, and physical evidence. Alibi and defence rights were respected, and confessions in investigation were valid unless proven coerced, which appellants failed to show. Mitigating circumstances were not established. Sentences of life imprisonment and fines were appropriate under the law.
Court disposition
appeal dismissed
Orders
- Judgment of High Court affirmed
- Life imprisonment and RWF 20,000,000 fine for each appellant maintained
- Court fees payable to State
02
Material facts
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution Counsel: Bunyoye GrȃceLibakwe Aboubacar Elysée
Appellant Counsel: Mukwende Milimo OlivierMugirwanake Germain
Appellant Counsel: Kamagaju BéatriceKubwimana Clémentine
Appellant Counsel: Niyitegeka EpaphroditeUkobizaba Pilote
Appellant Counsel: Muhozi PaulinKayiranga Fabrice
Appellant Counsel: Mukiza Bizimana SilasAmounts and remedies
- Fine Per Appellant: RWF 20,000,000
- Life Imprisonment: 0
03
Procedural history
Posture
Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
04
Questions and positions
Legal issues
- 01
Whether the appellants were properly convicted for drug trafficking and possession
- 02
Whether evidence relied upon was sufficient and lawfully obtained
- 03
Whether right to defence and alibi was respected
- 04
Whether confessions in investigation can be relied upon if recanted
- 05
Whether mitigating circumstances warranted reduction of sentence
Party arguments
- Applicant
- Appellants argued they were wrongly convicted, evidence was insufficient or unlawfully obtained, confessions were coerced or recanted, alibi and defence rights were ignored, and mitigating factors warranted reduced sentences.
- Respondent
- Prosecution argued convictions were based on corroborated evidence, confessions and witness statements, appellants failed to rebut prosecution case, defence rights were respected, and sentences were appropriate under law.
05
Court’s reasoning
Legal principles
- 01
RPAA00681/2021/CA, 24/3/2023
Alibi is the responsibility of the accused to prove; prosecution must show accused was present at crime scene.
- 02
RPAA00436/2020/CA, 28/06/2022
Drug trafficking is established if accused possesses drugs and is ready to sell to anyone seeking them.
- 03
RPAA00692/2021/CA, 20/01/2023
All evidence, including witness statements, may be relied upon in criminal cases if court finds them credible.
- 04
RPA0010/06/CS et al., 18/07/2008
Trial judge determines weight of confessions made during investigation, even if recanted at trial.
- 05
Nº68/2018, art.62
In concurrent offences, life imprisonment overrides all other prison sentences.
- 06
Constitution, art.29; ICCPR art.14
Right to defence is not violated merely because court does not accept accused's arguments if they were represented and had opportunity to defend.
06
Ratio, limits and disposition
Ratio decidendi
The court found that all appellants were properly convicted based on corroborated evidence, including confessions, witness statements, and physical evidence. Alibi and defence rights were respected, and confessions in investigation were valid unless proven coerced, which appellants failed to show. Mitigating circumstances were not established. Sentences of life imprisonment and fines were appropriate under the law.
Obiter and limits
- Presence at crime scene is not negated by minor discrepancies in location (house vs veranda).
- Confessions in investigation retain evidentiary value unless credible proof of coercion is provided.
- Quantity of drugs seized is not the sole determinant of trafficking; intent and circumstances matter.
- Failure to reduce sentence due to lack of genuine remorse or mitigating factors is justified.
Court disposition
appeal dismissed
- Judgment of High Court affirmed
- Life imprisonment and RWF 20,000,000 fine for each appellant maintained
- Court fees payable to State
Source and reliance status
Court of Appeal · 26 July 2024
This page organises the available record for research. Confirm quotations, current status, and subsequent treatment against the official source before relying on the case.
Judgment reading view
Judgment text
The complete available source text.
Court of Appeal
Criminal· 26 July 2024
UBUSHINJACYAHA VS LIBAKWE N’ABANDI
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2024-07-26 - Case/document no.: RPAA 00664/2021/CA - Collection: Court of Appeal
Text
Page 1
UBUSHINJACYAHA VS LIBAKWE N’ABANDI [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00664/2021/CA (Nyirandabaruta P.J.) 26 Nyakanga 2024] Amategeko mpanabyaha – kwiregura – sinari mpari – Uburanisha sinari mpari (alibi) niwe ugira inshingano yo kugaragaza ko atashoboraga gukora icyaha aregwa, kuko atari ari aho cyakorewe igihe cyakorwaga, Ubushinjacyaha nabwo bukagira ishingano yo kugaragaza bidashidikanywaho ko ariwe wakoze icyo cyaha, kandi ko ibyo aburanisha atari ukuri kuko yari ahari igihe icyaha cyakorwaga. Amategeko mpanabyaha – icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge – umuntu ntagirwa umucuruzi no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi. Amategeko mpanabyaha – ibimenyetso – Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose, iyo byagiweho impaka bishobora gushingirwaho mu kwemeza ko uregwa yakoze icyaha kandi ibyo ibimenyetso bishobora no kuba imvugo z’abatangabuhamya, urukiko rukaba arirwo rusuzuma niba ibyo bavuga byakwemerwa cyangwa ntibyemerwe Amategeko mpanabyaha – ibimenyetso – kwemera icyaha – Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’Urukiko akayihindura. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Ubushinjacyaha burega Mugirwanake, Kubana, Kayiranga, Libakwe,
Ukobizaba na Kubwimana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo icyaha cyo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge. Mugirwanake, Kubana na Kayiranga baburanye bemera ko banywa ibiyobyabwenge ariko ko batabicuruza naho Libakwe, Ukobizaba na Kubwimana baburanye bahakana ibyaha baregwa. Urukiko mu rubanza RP01643/2019/TGI/GSBO rwemeje ko Mugirwanake, Libakwe na Kayiranga bahamwa n’icyaha cyo gucuruza n’icyo kunywa ibiyobyabwenge rubahanisha igifungo cya burundu no gutanga ihazabu y’amafaranga miliyoni makumyabiri kuri buri muntu, Urukiko rwashingiye ku mvugo z’abaregwa ubwo bafatwaga ndetse n’ubuhamya bw’ababafashe. Mugirwanake, Kubwimana, Ukobizaba, Kayiranga na Libakwe bajuririye imikirize y’urubanza mu Rukiko Rukuru, basaba kurenganurwa, bakagirwa abere ku cyaha bahamijwe bakanasaba ko inyito y’icyaha bahamijwe yahindurwa, bagahanirwa icyaha cyo kunywa ikiyobyabwenge cya Héroine, aho guhanirwa icyaha cyo kuyicuruza. Ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire bw’aregwa nta shibgiro bufite. Urukiko mu rubanza RPA01197/2020/HC/KIG-CMB RPA01200/2020/HC/KIG-CMB RPA01300/2020/HC/KIG, rwasanze abamaze kuvugwa batavuguruza ibimenyetso byatanzwe byashingiweho bahamwa n’ibyaha ku rwego rwa mbere, rusanga imvugo zabo zigamije guhunga icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, rwemeza ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite. Mugirwanake, Kubwimana, Ukobizaba, Kayiranga na Libakwe bajuririye imikirize y’urwo rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Libakwe avuga ko Urukiko urumogi aregwa rwazanywe n’abashinzwe Umutekano, ko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha rushingiye ku buhamya bushidikanywaho bwa Nshimiyimana na Mugirwanake Kayiranga ajurira avuga ko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge rushingiye ku kuba yaremeye icyaha mu bugenzacyaha ariko akavuga ko uko kwemera kutari kuba ikimenyetso.
Page 2
Kubwimana ajurira avuga ko Urukiko Rukuru rwamuhanishije icyaha atakoze rumuhanisha igihano cya burundu kandi hari abagikoze kandi bakiyemerera. Ukobizaba ajurira anenga ko mu rubanza rujuririrwa uburenganzira bwe bwo kwiregura butubahirijwe. Ananenga ko yahamijwe icyaha nta bimenyetso kandi Urukiko rugenekereje, kandi ko rwashingiye ku mvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya. Ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire bw’abaregwa bose nta shingiro bufite kuko badashobora kuvuguruza ibimenyetso byagendeweho bahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, busaba ko urubanza rujuririrwa rutahinduka. Urukiko mu rubanza RPAA00664/2021/CA rwemeje ko impamvu z’ubujurire kuri bose nta shingiro zifite ko urubanza rujurirwa rudahindutse. Incamake y’icyemezo: 1.Uburanisha sinari mpari (alibi) niwe ugira inshingano yo kugaragaza ko atashoboraga gukora icyaha aregwa, kuko atari ari aho cyakorewe igihe cyakorwaga, Ubushinjacyaha nabwo bukagira ishingano yo kugaragaza bidashidikanywaho ko ariwe wakoze icyo cyaha, kandi ko ibyo aburanisha atari ukuri kuko yari ahari igihe icyaha cyakorwaga. 2.Umuntu ntagirwa umucuruzi no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi. Bityo, uregwa gucuruza ibiyobwenge agomba kumvikana no gufatwa gutyo. 3.Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose, iyo
byagiweho impaka bishobora gushingirwaho mu kwemeza ko uregwa yakoze icyaha kandi ibyo ibimenyetso bishobora no kuba imvugo z’abatangabuhamya, urukiko rukaba arirwo rusuzuma niba ibyo bavuga byakwemerwa cyangwa ntibyemerwe. 4.Mu gihe cy’impurirane y’ibyaha, buri cyaha gihabwa igihano cyacyo ariko iyo muri ibyo byaha harimo igihanishwa igihano burundu, iki kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo. 5.Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’Urukiko akayihindura. 6.Umuburanyi ntiyavuga ko uburenganzira bwe bwo kwiregura butubahirijwe ashingiye gusa ko imiburanire ye yo kwiregura Urukiko rutayihaye ishingiro kandi yarireguye ku byaha byose aregwa ndetse yunganiwe. Ubujurire nta shingiro bufite. Amategeko yashingiweho: Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, Ingingo ya 53 Itegeko n°44BIS/2017 ryo ku wa 06/09/2017 rirengera abatanga amakuru ku byaha, ingingo ya 10 Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 11 igika cya 3, Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, Ingingo ya 62, igika cya 3 Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ingingo ya 29, igika cya 1, agace ka (a). Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira mbonezamubano na politiki (International Covenant on Civil and Political Rights) yo kuwa 19/12/1966 yemejwe n’u Rwanda kuwa 6/94/1975, Ingingo ya 14
Page 3
Imanza zifashishijwe: Urubanza RPAA 00681/2021/CA, haburana Ubushinjacyaha na Hategekimana Célestin rwaciwe ku wa 24/3/2023 n’Urukiko rw’Ubujurire, igika cya 16. rubanza RPAA 00436/ 2020/CA, haburana Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndeze François rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/06/2022 Urubanza RPAA00692/2021/CA, haburana Ubushinjacyaha na Ndayishimiye Jean Damascène rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/01/2023 igika cya 18. Urubanza RPA0010/ 06/CS - RPA0011/06/CS - RPA 0012/06/CS, haburana Ubushinjacyaha na Sgt Ntaganira na bagenzi be rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/07/2008, Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Abaturage bo mu Murenge wa Kacyiru batanze amakuru ko hari abantu bacuruza Héroine, barashakishwa, ku wa 12/11/2019 Kubana Christian afatanwa agapaki k’ikiyobyabwenge cya Héroine, anafasha inzego z’iperereza gufata abandi bafatikanya gucuruza icyo kiyobyabwenge, hakorwa isakwa kwa Kubwimana Clémentine, mu cyumba cye hafatirwa abitwa Mugirwanake Germain na Ribakwe Elysée barimo kunywa Héroine, babasatse basanga Mugirwanake Germain afite udupaki mirongo itatu na tune (34) twayo, Libakwe Elyse afatanwa urumogi, udupfunyika ijana na mirongo itanu (boules 150) yari yabikije Kubwimana Clémentine; Mugirwanake Germain yasabwe kwerekana abandi bakorana, ahamagara uwitwa Kayiranga Fabrice amusaba kumuzanira indi Héroine kuko iyo yari afite yamushiranye, undi
arabyemera bumvikana naho bahurira, ayizanye nawe ahita afatwa bamusangana udupaki tubiri (2) twa Héroine, bamubajije aho ayikura avuga ko nawe ayihabwa na Ukobizaba Pilote ngo ayimucururize, akamuhemba amafaranga bitewe niyacurujwe. Ukobizaba Pilote yavuze ko uwamuhaye “envelope” irimo iyo Héroine ari uwitwa Damascene ajya kumwerekana kuri “boutique” yavugaga amusangaho ariko basanga yagiye. [2] Ubushinjacyaha bwareze abamaze kuvugwa bafashwe, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo bubashinja icyaha cyo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge. Mugirwanake Germain, Kubana Christian na Kayiranga Fabrice baburanye bemera ko banywa ibiyobyabwenge ariko ko batabicuruza ; Libakwe Aboubacar Elisé, Ukobizaba Pilote na Kubwimana Clémentine baburanye bahakana ibyaha baregwa. [3] Mu rubanza RP01643/2019/TGI/GSBO rwaciwe kuwa 30/10/2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rushingiye ku mvugo z’abaregwa ubwo bafatwaga ndetse n’ubuhamya bw’ababafashe, rwemeje ko Mugirwanake Germain, Libakwe Aboubacar Elisé na Kayiranga Fabrice bahamwa n’icyaha cyo gucuruza n’icyo kunywa ibiyobyabwenge, rwemeza ko Kubwimana Clémentine na Ukobizaba Pilote bahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, rubahanisha igifungo cya burundu no gutanga ihazabu y’amafaranga mil Rwisumbuye rwa Gasabo iyoni makumyabiri (20,000,000Frw) kuri buri muntu; naho Kubana Christian rumuhamya icyaha cyo gufatanwa no kunywa ibiyobyabwenge,
rumuhanisha gufungwa imyaka ibiri (2). [4] Mugirwanake Germain, Kubwimana Clémentine, Ukobizaba Pilote, Kayiranga Fabrice na Libakwe Aboubacar Elysée bajuririye imikirize y’urubanza mu Rukiko Rukuru, basaba kurenganurwa, bakagirwa abere ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, bakanasaba ko inyito y’icyaha bahamijwe yahindurwa, bagahanirwa icyaha cyo kunywa ikiyobyabwenge cya Héroine, aho guhanirwa icyaha cyo kuyicuruza. [5] Mu rubanza RPA01197/2020/HC/KIG-CMBRPA01200/2020/HC/KIG-CMB RPA01300/2020/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru kuwa 28/07/2021, rwasanze abamaze kuvugwa batavuguruza ibimenyetso byatanzwe byashingiweho bahamwa n’ibyaha ku rwego rwa mbere, rusanga
Page 4
imvugo zabo mu bujurire zigaragaramo amacenga agamije guhunga icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, rwemeza ko nta nenge igaragara mu rubanza rwajuririwe, ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite. [6] Mugirwanake Germain, Kubwimana Clémentine, Ukobizaba Pilote, Kayiranga Fabrice na Libakwe Aboubacar Elysée bajuririye imikirize y’urwo rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ubujurire bwabo buhabwa nomero CMBRPAA00642/2021/CA, CMB RPAA00645/2021/CA, CMB RPAA00644/2021/CA, CMB RPAA00643/2021/CA ariko buhurizwa mu rubanza rumwe RPAA00664/2021/CA ruburanishwa kuwa 24/06/2024, Mugirwanake Germain yunganiwe na Me Kamagaju Béatrice, Kubwimana Clémentine yunganiwe na Me Niyitegeka Epaphrodite, Ukobizaba Pilote yunganiwe na Me Muhozi Paulin, Kayiranga Fabrice yunganiwe na Me Mukiza Bizimana Silas na Libakwe Aboubacar Elysée yunganiwe na Me Mukwende Milimo Olivier; naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bunyoye Grȃce (Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu). [7] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire ye, Libakwe Aboubacar Elysée avuga ko Uurukiko rutahaye agaciro imyiregurire ye y’uko aho yafatiwe hatandukanye n’aho Ubushinjacyaha buvuga, ko yafatiwe ku ibaraza ry’inzu yari yugamyeho imvura kandi ko nta biyobyabwenge yari arimokunywa, ko urumogi aregwa rwazanywe n’abashinzwe umutekano. Avuga ko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha rushingiye ku buhamya bushidikanywaho bwa Nshimiyimana Félix na Mugirwanake
Germain. [8] Avuga ko Nshimiyimana Félix (Umugenzacyaha) yahinduye imvugo ku ngano y’urumogi yafatanwe aho avuga “boulses” ijana na mirongo itanu (150) ahandi akavuga ijana na mirongo irindwi (170), akaba yarabikoze ashaka uko amugerekaho urumogi kuko yamurwanyije aje kumufata, ndetse akaba atarahamagawe mu rukiko ngo ashimangire ubuhamya bwe. Anavuga ko Mugirwanake Germain yavuze ko nta musore yabonye wafatanywe urumogi na Kubwimana Clémentine avuga ko nta muntu wigeze afatirwa iwe, ariko Urukiko rubirengaho rumuhamya icyaha cyo gucuruza urumogi nta kimenyetso rushingiyeho. Avuga kandi ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza igikorwa cyo kumufatana urumogi. [9] Libakwe Aboubacar Elysée yakoze undi mwanzuro wa kabiri w’ubujurire kuwa 14/06/2023, atanga impamvu z’ubujurire zitandukanye, ariko Urukiko ntirwawushingiraho mu kumuburanisha kubera ko yawutanze nyuma y’ibihe by’ubujurire byemewe n’amategeko. [10] Mugirwanake Germain ajurira avuga ko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kandi cyarakozwe n’abandi; ko urwo Rukiko rwagenekereje, rumuhamya icyo cyaha rushingiye ku mvugo z’abo bareganwa; ko rutagombaga gushingira ku buhamya b’umupolisi wari mu ba mufashe; ko imvugo ze mu Bugenzacyaha zitagombaga gushirwaho nk’ikimenyetso gihamya ko yemeye icyaha kuko cyashatswe mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi ko icyo kimenyetso kitihagije; ko nta makuru
yigeze atangwaho n’abaturage ko ari mu bacuruza Héroine; kandi ko bidakwiye kuba yarahamijwe icyaha n’Urukiko Rukuru rushingiye ku ngingo ya 11, igika cya 3, agace ka 1, Itegeko No 69/2019. [11] Kayiranga Fabrice ajuririra ko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge rushingiye ku kuba yaremeye icyaha mu bugenzacyaha ariko asanga uko kwemera kutari kuba ikimenyetso, ko urwo Rukiko rwamuhamije icyaha rushingiye ku buhamya bwa Mugirwanake Germie na Nshimiyimana Félix kandi butari gushingirwaho, ko rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nta bimenyetso bidashidikanywaho, agasoza avuga ko urwo Rukiko rwanze kumugabanyiriza ibihano ku cyaha cyo gufatanywa no kunywa ibiyobyabwenge kandi hari impamvu nyoroshyacyaha. [12] Kubwimana Clémentine ajuririra kuba Urukiko Rukuru rwaramuhanishije igihano cya burundu kandi atemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, ko kuba umutangabuhamya yaravuze ko yari afite urumogi mu nzu kandi bararusanganye Libakwe aho yari yugamye na bagenzi be, asanga baramubeshyeye kandi ko Urukiko rutahaye agaciro imvugo zabo babyiyemereye.
Page 5
[13] Ukobizaba Pilote anenga ko mu rubanza rujuririrwa uburenganzira bwe bwo kwiregura butubahirijwe kuko Urukiko rwanze kwakira ibyo yasabaga. Ananenga ko Urukiko rwamuhamije icyaha nta bimenyetso kandi rugenekereje, runashingira ku mvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya. [14] Uhagarariye Ubushinjacyaha, avuga ko Libakwe Aboubakar Elysée abazwa mu bugenzacyaha yemeye ko yafatanywe ikiyobyabwenge cy’urumogi udupfunyika ijana na mirongo itanu (150boules), anashyira igikumwe kunyandiko y’ifatira yarwo. Avuga kandi ko abatangabuhamya barimo uwitwa Mugirwanake Germain baregwa hamwe amushinja na Nshimiyimana Félix umupolice wagiye muri Operation yo gufata abaregwa nawe akaba amushinja. Avuga ko imvugo z’ abatangabuhamya zitavuguruzanya, ahubwo zuzuzanya kandi zigashimangirwa nibyo abaregwa biyemereye mu iperereza. [15] Kubera izo mpamvu, asaba Urukiko rw’ Ubujurire ko igihano cyo gufungwa burundu n’ ihazabu ya Miliyoni makumyabiri (20,000,000frw) baciwe kigumaho kuko mu bujurire bwabo batashoboye kuvuguruza ibimenyetso byagendeweho bahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. [16] Imiburanire y’impande zose igaragaza ko hasuzumwa ibikurikira : Kuri Libakwe Aboubacar Elysée Kumenya niba aho yafatiwe hatandukanye n’aho Ubushinjacyaha buvuga, ikaba ari impamvu (alibi) imukuraho icyaha cyo gucuruza urumogi ; Kumenya niba yarahamijwe icyaha nta kimenyetso kidashidikanywaho. Kuri
Mugirwanake Germain Kumenya niba Urukiko rwaramuhamije icyaha cyakozwe n’abandi; Kumenya niba Urukiko rwaramuhamije icyaha rugenekereje; Kumenya niba ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix butaragombaga gushingirwaho kuko ari Umupolisi wari mu ba mufashe; Kumenya niba kwemera icyaha kwe mu Bugenzacyaha kutaragombaga gushingirwaho nk’ikimenyetso kimuhamya icyaha; Kumenya niba Urukiko Rukuru rwarashingiye ku ngingo ya 11, igika cya 3, agace ka 1, Itegeko no 69/2019 rumuhamya icyaha bidakwiye. Kubwimana Clémentine Kumenya niba Kubwimana Clémentine yarabeshyewe n’umutangabuhamya, Urukiko Rukuru ntizihe agaciro imvugo z’abiyemereye icyaha Kayiranga Fabrice Kumenya niba Urukiko Rukuru rutaragombaga gushingira ku kwemera icyaha kwa Kayiranga Fabrice mu Bugenzacyaha nk’ikimenyetso kimuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ; Kumenya niba yarahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nta bimenyetso bidashidikanywaho bishingiweho ; Kumenya niba ataragabanyirijwe ibihano ku cyaha cyo gufatanwa no kunywa ibiyobyabwenge kandi hari impamvu nyoroshyacyaha. Ukobizaba Pilote Kumenya niba uburenganzira bwe bwo kwiregura butarubahirijwe mu rubanza rujuririrwa ; Kumenya niba Urukiko Rukuru rwaramuhamije icyaha nta bimenyetso, rugenekereje, rugashingira ku mvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya.
Page 6
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA 1.KURI LIBAKWE Aboubacar Elysée 1. Kumenya niba aho LIBAKWE Aboubacar Elysée yafatiwe hatandukanye n’aho Ubushinjacyaha buvuga, ikaba ari impamvu (alibi) imukuraho icyaha cyo gucuruza urumogi [17] Libakwe Aboubacar Elysée n’umwunganira bavuga koUrukiko Rukuru rutahaye agaciro imyiregurire ye y’uko aho yafatiwe hatandukanye n’aho Ubushinjacyaha buvuga (mu nzu mu cyumba cya Kubwimana Clémentine). Bavuga ko Libakwe Aboubacar Elysée yari avuye mu kazi k’ubusuderi ku wa 9/11/2019, imvura iragwa ajya kugama ku ibaraza Kacyiru, ahari n’abandi bantu banywaga inzoga za nguvu, ari naho yafatiwe kandi ko nta biyobyabwenge yarimokunywa. Bavuga kandi ko nta na hamwe Kubwimana Clémentine yemeye ko Libakwe Aboubacar Elysée yafatiwe iwe. [18] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Mugirwanake Germain na Nshimiyimana Félix bagaragaje ko Libakwe Aboubacar Elysée yafatiwe mu nzu ya Kubwimana Clémentine ari kumwe n’abandi banywa ibiyobyabwenge, ko Umugenzacyaha atari afite inyungu yo kwemeza ko yafatiwe mu nzu kandi yari ari ku rubaraza.
UKO URUKIKO RUBIBONA [19] Impaka kuri iyi ngingo y’ubujurire zishingiye ku kuba Urukiko rwarirengagije ko Libakwe Aboubacar Elysée atari mu nzu ya Kubwimana Clémentine ahubwo yari ku rubaraza rwayo, ari ho yafatiwe nta biyobyabwenge yanywaga. [20] Mu rubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru rwasanze “Libakwe Aboubacar Elysée, ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, yarasobanuye ko atanywa, atanacuruza Héroine ariko yemera ko yayifatanywe, yemera ko yafashwe ari kwa Kubwimana Clémentine ari kumwe na Mugirwanake Germain banywa Héroine, akavuga ko hari urumogi yafatanwe yari yabikije Kubwimana Clémentine”1. [21] Dosiye igaragaza ko ubwo Libakwe Aboubacar Elysée yafatwaga yari kumwe na Mugirwanake Germain nk’uko uyu abivuga mu nyandikomvugo yakoreye mu Bugenzacyaha ku wa 12/11/2019, ko uwo bafatanwe ari Ribakwe Elysée (LIBAKWE Aboubacar Elysée) utuye mu Gatsata;2 ndetse uyu nawe ubwo yabazwaga mu Bushinjacyaha akaba yaravuze ko atuye Karuruma (Akagari kari mu Umurenge wa Gatsatsa, Akarere ka Gasabo) nubwo yahakanye ko atazi Mugirwanake Germain3 , ariko kuba uyu yaravuze Umurenge Libakwe Aboubacar Elysée nawe yemeje ko atuyemo, byerekana ko Mugirwanake Germain yari amuzi cyane cyane ko bari kumwe banafatirwa hamwe nk’uko Mugirwanake Germain yabivuze mu nyandikomvugo ye yo mu Bushinjacyaha4. [22] Kubwimana Clémentine nawe ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha ku wa 12/11/2019, yasubije ikibazo cya 3 avuga uko byagenze ko imvura yari irimo kugwa Mugirwanake Jeremie (Germain)aza kugama iwe ku ibaraza, amuha agapaki ka Héroine ngo akamushyirire Kubana Christian, bahurira ku
1 Urubanza RPA 01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, haburana Ubushinjacyaha na LIBAKWE Aboubacar Elysée n’abandi, igika cya 27. 2 Inyandikomvugo y’ibazwa rya MUGIRWANAKE Germain, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No. 00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 5. 3 Inyandikomvugo ya LIBAKWE Aboubacar Elysée mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 15. 4 Inyandikomvugo ya MUGIRWANAKE Germain mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 21.
Page 7
muhanda arakamuha, amwishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw)5 . Kubana Christian yaje gufatanwa icyo kiyobyabwenge cya Héroine, mu bamufashe hakaba harimo Nshimiyimana Félix wavuze ko Kubana Christian yagiye kubereka uwayimuhaye, bageze kwa Kubwimana Clémentine bamusanga yo ari kumwe na Mugirwanake Germain na Libakwe Elysée bicaye mu cyumba ku buriri bwa Kubwimana Clémentine bose bari kunywa Héroine, banafatana Libakwe Elysée “boules” ijana na mirongo itanu (150) z’urumogi.6 [23] Ikibazo cyo kumenya niba uregwa yarahamijwe icyaha kandi atari aho cyakorewe mu gihe cyakorwaga, cyatanzweho umurongo n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RPAA00681/2021/CA, rwaciwe ku wa 24/3/2023, haburana Ubushinjacyaha na Hategekimana Célestin (igika cya 16). Muri urwo rubanza, Urukiko rwasuzumye niba Hategekimana Célestin yarahamijwe icyaha ataragikoze kuko atari aho cyakorewe mu gihe cyakorwaga, rutanga umurongo ukurikira : “Uburanisha sinari mpari (alibi) niwe ugira inshingano yo kugaragaza ko atashoboraga gukora icyaha aregwa, kuko atari ari aho cyakorewe igihe cyakorwaga. Ubushinjacyaha nabwo bukagira ishingano yo kugaragaza bidashidikanywaho ko ariwe wakoze icyo cyaha, kandi ko ibyo aburanisha atari ukuri kuko yari ahari igihe icyaha cyakorwaga.” [24] Urukiko rw’Ubujurire rukurikije uwo murongo, rurasanga Libakwe Aboubacar Elysée atagaragaza ko yafatiwe ahandi hatari kwa Kubwimana
Clémentine hanafatiwe ibiyobyabwenge bya Héroine n’urumogi. Kuba avuga ko yafatiwe ahatandukanye n’aho Ubushinjacyaha buvuga (mu nzu mu cyumba cya Kubwimana Clémentine), Uru Rukiko rusanga nta shingiro bifite kubera ko yari kwa Kubwimana Clémentine, haba ari ku rubaraza cyangwa mu cyumba bikaba ntacyo bihindura ku kuri k’uko yafatiwe mu rugo rw’uwo, ari kumwe na Mugirwanake Germain, bityo Urukiko Rukuru rukaba rutarirengagije ko Libakwe Aboubacar Elysée atari mu nzu ya Kubwimana Clémentine kuko yari muri urwo rugo.
2. Kumenya niba LIBAKWE Aboubacar Elysée yarahamijwe icyaha nta kimenyetso [25] Libakwe Aboubacar Elysée n’umwunganira bavuga ko yahamijwe icyaha cyo gucuruza urumogi kandi nta kimenyetso cy’icyo gikorwa, ko urumogi aregwa rwazanywe n’abashinzwe umutekano barimo umupolisi witwa Nshimiyimana Félix washakaga uko arumugerekaho kuko yamurwanyije aje kumufata. [26] Bavuga ko urumogi Libakwe Aboubacar Elysée ashinjwa rutakwitwa urwe kuko barusanze mu nzu ya Kubwimana Clémentine, kandi ko ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix na Mugirwanake Germain Urukiko Rukuru rwashingiyeho rumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bushidikanywaho. Bavuga ko Nshimiyimana Félix ari we Mugenzacyaha yahinduye imvugo ku ngano y’urumogi yafatanwe aho avuga “boules” ijana na mirongo itanu (150) ahandi akavuga ijana na mirongo irindwi (170), akaba yarabikoze ashaka uko amugerekaho urumogi kuko yamurwanyije aje kumufata, kandi ko atahamagawe mu Rukiko ngo ashimangire ubuhamya bwe. Banavuga ko Mugirwanake Germain yavuze ko nta musore yabonye wafatanywe urumogi na Kubwimana Clémentine avuga ko nta muntu wigeze afatirwa iwe, ariko Urukiko rubirengaho ruhamya Libakwe Aboubacar Elysée icyaha cyo gucuruza urumogi nta kimenyetso rushingiyeho kandi Ubushinjacyaha butarabashije kugaragaza igikorwa cy’icyo cyaha. [27] Bakomeza bavuga ko Mugirwanake Germain abazwa ku kibazo cya gatanu kigira kiti : “Aho wafatiwe wari
kumwe n’undi wari ufite urumogi mukorana ni nde ?”, yasubije ko uwo bari kumwe ari RIBAKWE Elysee ariko ntiyemeje ko bakorana, anavuga ko yari afite urumogi “boules” ijana na mirongo itanu (150) kandi atari cyo bari bamubajije. [28] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Mugirwanake Germain baregwa hamwe ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha yashinje Libakwe Aboubakar Elysée ko yafatanywe udupfunyika tw’urumogi ijana na
5 Inyandikomvugo ya KUBWIMANA Clémentine mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 15 6 NSHIMIYIMANA Felix, Inyandikomvugo y’Umutangabuhamya mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 1 n’icya 2.
Page 8
mirongo itanu (150 boules) kandi agafatwa ari kunywa ikiyobyabwenge cya Héroïne. Yanavuze kandi ko Nshimiyimana Félix (Police) yasobanuye ko ubwo bari muri “Operation” yo gufata abanywa bakanacuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne n’urumogi, Libakwe Aboubakar Elysée yafatanywe utwo dupfunyika tw’urumogi kandi afatwa ari kunywa Héroïne, ndetse na Libakwe Aboubakar Elysée abazwa mu Bugenzacyaha ko yemeye ko yafatanywe utwo dupfunyika tw’ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse ko yashyize igikumwe ku nyandiko y’ifatira ryatwo. [29] Akomeza avuga ko imvugo z’abashinja Libakwe Aboubacar Elysée zitavuguruzanya ahubwo zizuzuzanya, zigashimangirwa n’ibyo ubwe yiyemereye ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha, ko ibyo avuga ko yashyizweho igitugu agashyira umukono ku nyandiko mvugo y’ifatira aho yemeye ko afatanwe udupfunyika tw’urumogi ijana na mirongo itanu (150boules), atari ukuri kuko uretse kubivuga mu magambo gusa nta kindi kimenyetso gifatika abitangira. [30] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko mu bujurire Libakwe Aboubacar Elysée agenda arangwa no guhuzagurika ndetse akagaragaza kwivuguruza kubyo yiyemereye mu iperereza ry’ibanze, kubera izo mpamvu, asaba Urukiko rw’ Ubujurire ko igihano cyo gufungwa burundu n’ihazabu ya Miliyoni makumyabiri (20,000,000frw) Libakwe Aboubacar Elysée yahawe cyagumaho.
UKO URUKIKO RUBIBONA [31] Impaka ziri muri iyi ngingo y’ubujurire zishingiye kuba Libakwe Aboubacar Elysée avuga ko yahamijwe icyaha cyo gucuruza urumogi hashingiwe ku buhamya bushidikanwaho ndetse nta kindi kimenyetso kikimuhamya. [32] Mu rubanza rujuririrwa, mu gika cya 27, Urukiko Rukuru rwasanze Libakwe Elysée, ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, yarasobanuye ko atanywa, atanacuruza Héroine ariko akaba yemera ko yayifatanywe, yemera ko yafashwe ari kwa Kubwimana Clémentine ari kumwe na Mugirwanake Germain banywa Héroine, akavuga ko hari urumogi yafatanywe yari yabikije Kubwimana Clémentine, kandi ko Mugirwanake bari kumwe amushinja, kimwe n’umwe mu bapolisi wabajijwe wari muri iyo “operation” ari na we wabafashe witwa Nshimiyimana Félix. Rwasanze Mugirwanake Germain yemeza ko udupfunyika ijana na mirongo itanu (150) tw’urumogi rwafatiwe kwa Kubwimana Clémentine ari urwa Libakwe Elysée yari yamubikije ubwo basangiraga Héroine, kandi yababwiye ko yari afite udupfunyika ijana na mirongo irindwi (170), akaba yari amaze kugurishaho udupfunyika makumyabiri (20). [33] Mu Bugenzacyaha, Libakwe Aboubacar Elysée yahakanye kuba yarafatwanwe urumogi “boule 150”, avuga ko rutari urwe, ko rwari urw’abasore bari kumwe barimo uwitwa ISSA, birutse ubwo bari baje kubafata, hasigara Libakwe Aboubacar Elysée aba ari we bafata, urwo rumogi barukura aho rwari ruhishe mu
matafari.7 Bamubajije impamvu yasinye ko arufatanwe, asubiza ko yashyizweho igitutu.8 Ibyo ninabyo yasubije abazwa mu Bushinjacyaha, avuga ko ibyo biyobyabwenge babitsimbuye ahantu bari bugamye kwibaraza, ko atigeze asinya ko yabifatanwe9. [34] Mu bantu bafatiwe kwa Kubwimana Clémentine hamwe na Libakwe Aboubakar Elysee harimo Mugirwanake Germain wavugiye mu Bugenzacyaha ko yafatiwe hamwe na Libakwe Aboubacar Elysée,
7 Inyandikomvugo y’ibazwa rya LIBAKWE Aboubacar Elysée mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. 8 Ibid. 9 Inyandikomvugo ya LIBAKWE Aboubacar Elysée mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 9 n’icya 13.
Page 9
kandi ko aho babafatiye hari udupfungika (boules) ijana na mirongo itanu (150) twa Libakwe Elysee10. Mugirwanake Germain no mu Bushinjacyaha yongeye gushimangira ko yari kumwe na Libakwe Aboubacar Elysée, ko yagiye kubona abona bamufatanye ibindi; Mugirwanake Germain yabajijwe ibyo yabonye bamufatanye asubiza ko ntabyo yabonye, ariko ko ibyo RIB ivuga yafatanye Libakwe Aboubacar Elysée ari ibye, bitari ibya Mugirwanake Germain11. [35] Imvugo ya Mugirwanake Germain y’uko udupfunyika (boules) ijana na mirongo itanu (150) tw’urumogi twafashwe ari twa Libakwe Aboubacar Elysée, ayihurizaho na Nshimiyimana Félix wari mu babafashe wavuze ko ubwo bafataga Kubana Christian afite ipaki imwe ya Héroine (Mugo), yagiye kubereka uwayimuhaye ariwe Kubwimana Clémentine bamusanga arikumwe na Mugirwanake Germain na Libakwe Aboubacar Elysée, basaka inzu ye babona utwo dupfunyika tw’urumogi, ababwira ko ari urwa Libakwe Aboubacar Elysée, wemeye ko yari afite udupfunyika ijana na mirongo irindwi (170), amaze kugurishaho makumyabiri (20).12 Ubu buhamya bwose bwuzuzwa n’uko LIBAKWE Aboubacar Elysée ubwe yemera ko yashyize umukono ku nyandiko y’ifatira ry’urwo rumogi,13 igitutu avuga cyatumye ayishyiraho umukono, akaba nta bimenyetso bikigaragaza, bityo kuvuga ko urwo rumogi aregwa rwazanywe n’abashinzwe umutekano barimo Nshimiyimana Félix ashaka kurumugerekaho, ahandi akavuga ko rwari urwa ISSA,
bikaba nta shingiro bifite ahubwo bigaragaza ko ari ukugerageza guhunga icyaha. [36] Ingingo ya 53 y’Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso ivuga ko “Urwego rufite ububasha rusuzuma ukwemerwa cyangwa ukutemerwa n’agaciro by’ikimenyetso gishingiye ku buhamya. Ntirwita ku mubare w’abatangabuhamya, ahubwo rwita cyane ku bumenyi bw’ibyabaye no ku budakemwa bw’ubuhamya batanga.” [37] Urukiko rw’Ubujurire rushingiye kuri iyo ngingo, rurasanga ubuhamya bwa Mugirwanake Germain na Nshimiyimana Félix budashidikanwaho ndetse bwuzuzanya n’inyandiko y’ifatira ry’urumogi rungana n’udupfunyika (boule) ijana na mirongo itanu (150) Libakwe Aboubacar Elysée yashyize umukono yemera ko arufatanwe. [38] Rurasanga utwo dupfunyika Libakwe Aboubacar Elysée yafatanwe tutari utwo kwinywera, kuko atadufatanwe iwe, ahubwo yadufatanwe ari kwa Kubwimana Clémentine wacuruzaga n’ibindi biyobyabwenge bya Héroine nk’uko byagaragajwe haruguru mu buhamya bwa Nshimiyimana Félix, Mugirwanake Germain na Kubwimana Clémentine. Kuba Libakwe Aboubacar Elysée yari ahantu hacururizwa ibiyobyabwenge hamwe n’abantu babicuruza, hari Héroine n’urumogi, afite n’udupfunyika (boules) ijana na mirongo itanu (150) tw’urumogi yafatanwe, bigaragaza ko yabicuruzaga nawe kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana, ashaka ibyo anywa cyangwa agurisha, cyane cyane ko Mugirwanake Germain barikumwe yari amaze nawe gutuma Kubwimana Clémentine kumugurishiriza agapfunyika ka Héroine14. [39] Hashingiwe ku umurongo watanzwe mu rubanza RPAA00436/ 2020/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/06/2022, haburana Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndeze François, mu gika cya 24 ko “umuntu atagirwa umucuruzi no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose
10 Inyandikomvugo y’ibazwa rya MUGIRWANAKE Germain, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No. 00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 5. 11 Inyandikomvugo ya MUGIRWANAKE Germain mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 18 kugeza ku cya 21. 12 NSHIMIYIMANA Felix, Inyandikomvugo y’Umutangabuhamya mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 1 n’icya 2. 13 Inyandikomvugo yo kuwa 12/11/2019 y’ibyo NSHIMIYIMANA Felix n’abo bari kumwe babonye (PV de constant) igihe LIBAKWE Aboubacar Elysée afatanwa urumogi, igaragaza ko “bamusanganye udupfunyika ijana na mirongo itanu (150 boule) tw’urumogi arimo gucuruza.”. 14 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KUBANA Christian mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 3 n’icya 4.
Page 10
afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi”. Uyu murongo ukaba ukomeje gushingiwaho kugeza ubu,15 Uru Rukiko rurasanga hari ibimenyetso bidashidikanywaho bihamya ko Libakwe Aboubacar Elysée ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, bityo ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite.
2. Kuri MUGIRWANAKE Germain 1. Kumenya niba Urukiko rwarahamije MUGIRWANAKE Germain icyaha cyakozwe n’abandi [40] Mugirwanake Germain n’umwunganira bavuga ko igikorwa cy’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bya Héroïne kigaragara muri “PV de constant” cyabaye hagati ya Kubwimana Clémentine (wagurishije) na Kubana Christian (waguze). Bavuga ko byanashimangiwe n’Urukiko rushingiye ku kirego cy’Ubushinjacyaha, bityo ko badakwiye kuryozwa ibyakozwe n’abandi kuko icyaha ari gatozi kandi ko batakurikiranweho kuba ibyitso cyangwa abafatanyacyaha babo. [41] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Héroïne Kubana Christian yaguze yari iya Mugirwanake Germain wari wayihaye Kubwimana Clémentine ngo ayimuhe, agarukane amafaranga y’ikiguzi cyayo. Avuga ko Mugirwanake Germain yafatiwe ku buriri bwa Kubwimana Clémentine arimo kunywa Héroïne nk’uko abishinjwa n’abahamufatiye. Ko kuba Mugirwanake Germain avuga ko yafatiwe hafi yo kwa Kubwimana Clémentine nta gaciro byahabwa kuko uyu yemeza ko Mugirwanake Germain yari mu nzu ye yugamye imvura (nubwo ahakana kuba yari ku buriri bwe), nubwo nabyo atari byo kuko atari kugama imvura ngo Kubwimana Clémentine ayigendemo ashyiriye Kubana Christian Héroïne.
UKO URUKIKO RUBIBONA [42] Iyi ngingo y’ubujurire ishingiye ku kuba Mugirwanake Germain avuga ko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne cyakozwe na Kubwimana Clémentine na Kubana Christian, kandi nta ruhare yakigizemo. [43] Mu rubanza rujuririrwa, mu gika cya 23, Urukiko Rukuru rwasanze n’ubwo Mugirwanake Germain ahakana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, hari ibimenyetso bihagije bikimuhamya birimo imvugo z’abandi baregwa hamwe n’iz’abatangabuhamya bamushinja; bishimangirwa no kuba mu Bugenzacyaha yaremeye ko acuruza ibiyobyabwenge, rusanga kuba yaraburanye avuga ko yabyemeye agira ngo akize ubuzima bwe kubera uburiganya, igitutu n’iterabwoba yashyizweho, nta shingiro bifite, kuko nta kimenyetso abitangira.16 Rwasanze kandi adashobora kuvuguruza ibimenyetso byatanzwe, ko kuba we n’abandi bareganwa bashinjanya kandi nta wigeze agaragaza ko hari icyo yaba apfa na mugenzi we, bigaragaza ko icyaha bakurikiranyweho bagikoze.17 [44] Dosiye igaragaza ko mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Mugirwanake Germain yavuze ko Héroïne yahaye Kubana Christian yayimuhereye ubuntu ari iyo kunywa,18 mu Bushinjacyaha avuga ko iyo Héroïne yayihaye Kubwimana Clémentine ngo ayimushyirire uwo muntu.19 Kubwimana Clémentine nawe abazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yavuze ko yahawe Héroïne na Mugirwanake Germain ngo
15 Urugero: Urubanza Nº RPAA 00212/2023/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29/05/2024 Ubushinjacyaha buburana na NSABIMANA Xavier (igika cya 21) 16 Urubanza RPA 01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, igika cya 23. 17 Idem, igika cya 28 18 Inyandikomvugo y’ibazwa rya MUGIRWANAKE Germain, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No. 00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 4. 19 Inyandikomvugo ya MUGIRWANAKE Germain mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 26 na 29.
Page 11
ayishyire Kubana Christian amwishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw),20 (amafaranga Mugirwanake Germain nawe yavugiye mu Bushinjacyaha ko ari yo yaguraga agapaki kamwe ka Héroïne, kandi ko yaguze amapaki 3421). [45] Kubana Christian ubwo mu Bugenzacyaha yabazwaga aho yakuye agapaki k’ikiyobyabwenge ka Héroïne yafatanwe, yavuze ko yagahawe na Kubwimana Clémentine, akaguze amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw). Yavuze kandi ko yari yamurangiwe na Mugirwanake Germain bari basanzwe baziranye.22 Yabwiye Ubugenzacyaha ko Mugirwanake Germain bahujwe n’inshuti ye yitwa Amerique mu cyumweru nk’icya gatatu atangiye kunywa Héroïne, ariyo yamwoherereje amafaranga na nomero za Telefone ya Mugirwanake Germain, amuhamagaye amuyobora ahantu aribujye, hakaza umuntu akahamusanga akamuha agapaki ka Héroïne nawe akamuha amafaranga; nyuma niko kumwoherereza Kubwimana Clémentine.23 Ibi ni nabyo yakomeje kuvuga aburana ku rwego rwa mbere.24 [46] Mu miburanire ye mu Rukiko Rukuru Kubwimana Clémentine yavuze ko icyo yemera ari uko yatumwe na Mugirwanake Germain, amuha agapfunyika ka Héroïne ngo agahe Kubana Christian, uyu nawe akamuha amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frw).25 Mu Rukiko rw’Ubujurire nabwo yakomeje kuvuga ko yahaye Kubana Christian Héroïne abitumwe na Mugirwanake Germain ngo amwishyure ayo mafaranga ariko ko atari azi ko ariyo ashyiriye Kubana Christian. [47] Imvugo zigaragajwe
haruguru za Mugirwanake Germain, Kubwimana Clémentine na Kubana Christian, zisesenguriwe hamwe, zihuriza ku kuba agapaki kamwe k’ikiyobyabwenge cya Héroïne Kubana Christian yafatanwe, yari yagahawe na Kubwimana Clémentine bakaguze amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw), uyu nawe akaba yari yatumwe na Mugirwanake Germain wanafatiwe kwa Kubwimana Clémentine afite utundi dupaki mirongo itatu na tune (34) tw’icyo kiyobyabwenge26 cya Héroïne, bigaragaza ko yari yatangiye kuducuruza no kudushakamo amafaranga. [48] Hashingiwe ku murongo wavuzwe haruguru watanzwe n’uru Rukiko mu rubanza RPAA00436/ 2020/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/06/2022, haburana Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndeze François, mu gika cya 24 uvuga ko “umuntu atagirwa umucuruzi no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi”. Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Mugirwanake Germain uretse no kuba yarafatanwe udupaki mirongo itatu na tune (34) tw’ikiyobyabwenge cya Héroïne, yari yatangiye kudukwirakwiza no kugurishaho kuko akafatanwe Kubana Christian yari yakaguze amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) nk’uko byasobanuwe haruguru, bityo kuba Urukiko Rukuru rwaramuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge rukaba nta kosa rwakoze, ibyo yajuriye avuga ko yahamijwe icyaha cyakozwe n’abandi kandi atagizemo uruhare, bikaba nta shingiro bifite.
20 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KUBWIMANA Clémentine, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No. 00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 3. Reba Inyandikomvugo ye mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 7 na 17. 21 Inyandikomvugo ya MUGIRWANAKE Germain mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 13 22 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KUBANA Christian mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 3 n’icya 4. 23 Inyandikomvugo ya KUBANA Christian mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 7, 8 na 11. 24 Urubanza RP 01643/2019/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 30/10/2020, haburana Ubushinjacyaha na MUGIRWANAKE Germain n’abandi, igika cya 16. “KUBANA Christian yisobanura avuga ko yajyanye n’umuhungu w’inshutiye kwa MUGIRWANAKE bagiye gushaka heroine, amuha numero ahamagaragaho, haza umukobwa ufite enveloppe arayimuha nawe amwishyura 2000, asubiyeyo ahura n’abashinzwe umutekano baramufata, bamubajije abawira ko ariyo kunywa ariko ngo ntayicuruza.” 25 Urubanza No RPA 01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, igika cya 10. 26 Reba Inyandikomvugo y’ifatira, Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019.
Page 12
2. Kumenya niba Urukiko Rukuru rwaragenekereje mu guhamya MUGIRWANAKE Germain icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. [49] Mugirwanake Germain n’umwunganira bavuga ko Urukiko rwagenekereje rumuhamya icyaha rushingiye ku mvugo z’abo bareganwa kandi nta makuru yigeze atangwaho n’abaturage ko ari mu bacuruza Héroïne ; kandi ko n’inzego z’Ibanze muri raporo yazo yo ku wa 06/05/2023 y’Umudugudu wa ka Kamuhire, Akagari ka Kamatamu, Umurenge wa Kacyiru aho atuye, zigaragaza ko adacuruza ibiyobyabwenge ahubwo abinywa. [50] Bavuga ko icyaha cy’ubucuruzi bwa Héroïne cyakozwe n’abantu babiri (Kubwimana Clémentine na Kubana Christian) bari baziranye, ko kuba Ubushinjacyaha mu rubanza rujuririrwa (igika cya 1 cy’imiterere yarwo) buvuga ko “ ngo Kubwimana Clémentine akaba yari atumwe n’Uwitwa Mugirwanake Germain” gukoresha ijambo “ngo” bihamya ko budahagaze ku bivugwa n’uregwa wafashwe akemera icyaha, ko kuba Urukiko rwarabyirengagije ari inenge ikomeye kubera ko ibyo Kubwimana Clémentine avuga ko yatumwe na Mugirwanake Germain nta gihamya abitangira, ahubwo ari uguhunga uruhare rwe mu cyaha ngo yoroherezwe igihano. [51] Bakomeza bavuga ko Urukiko rwashingiye ku mvugo ya Kubwimana Clémentine ishidikanywaho, kandi ko nawe ubwe yivuguruza mu byo avuga ko yoherejwe na Mugirwanake Germain kugurisha Héroïne, ahandi agahamya ko atamuzi kandi ko atigeze afatirwa iwe kuko batabasanganye ubwo yafatarwa,
bityo ko atari kumutuma bataziranye, ko kandi ibyo bishimangirwa n’uko nta mafaranga yagaragajwe yacuruje, ayishyuwe (2000Frw) nk’ikimenyetso muri “PV de constant”. [52] Uhagarariye Ubushinyacyaha avuga ko bitari ngombwa ko abaturage babazwa niba aribo batanze amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge kuko Mugirwanake Germain na bagenzi be bafatanwe Héroïne. [53] Kubijyanye n’ubuhamya bwa Kubwimana Clémentine, Uhagarariye Ubushinyacyaha avuga ko Kubwimana Clémentine yahawe Héroïne na Mugirwanake Germain ngo ayishyire Kubana Christian, uyu nawe akayigura amafaranga Kubwimana Clémentine yashyiriye Mugirwanake Germain wari wamutumye ; ko Kubwimana Clemantine yagaragaje aho yakuye Héroine yagurishije Kubana Christian abitumwe na Mugirwanake Germain, bityo ko uyu ntaho yabihungira kuko yafatiwe mu nzu kwa Kubwimana Clémentine kandi afatanwa Héroïne. [54] Ku bijyane no kuba nta mafaranga Mugirwanake Germain yaba yarafatanywe (2000frw) akomoka ku bucuruzi bwa Héroïne, Uhagarariye Ubushinyacyaha avuga ko nta shingiro byahabwa kubera ko Kubana Christian wayatanze na Kubwimana Clémentine wayashyikirije Mugirwanake Germain bahurizaho ku kuba Héroïne yarishyuwe ibihumbi bibiri (2,000Frw) byahawe Kubwimana Clémentine ngo ayashyire Mugirwanake Germain wari umutumye.
UKO URUKIKO RUBIBONA [55] Imiburanire ya Mugirwanake Germain inenga Urukiko Rukuru kuba mu rubanza rujuririrwa rwaragenekereje rukamuhamya icyaha rushingiye ku mvugo z’abo bareganwa kandi imvugo zabo zitakimuhamya, kandi ko nta n’amakuru yigeze atangwaho n’abaturage ko ari mu bacuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne. [56] Nk’uko byagaragajwe haruguru (hasesengurwa ingingo ya mbere y’ubujurire), Urukiko Rukuru mu gika cya 23, cy’urubanza rujuririrwa rwasanze hari ibimenyetso bihagije bihamya Mugirwanake Germain icyaha cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge birimo imvugo z’abandi baregwa kandi ko ntacyo agaragaza bapfa.
Page 13
[57] Imvugo z’abo bareganwe zirimo iza Kubwimana Clémentine na Kubana Christian zagaragajwe haruguru, hasuzumwa ingingo ya Mugirwanake Germain ku mpamvu ye ya mbere y’ubujurire, bityo bikaba atari ngombwa kongera kuzisubiramo. [58] Kubijyanye n’agaciro k’imvugo z’abatangabuhamya, Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RPAA00692/2021/CA, rwaciwe ku wa 20/01/2023, Ubushinjacyaha buburana na Ndayishimiye Jean Damascène (igika cya 18) rwatanze umurongo ko “Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose, iyo byagiweho impaka bishobora gushingirwaho mu kwemeza ko uregwa yakoze icyaha kandi ibyo ibimenyetso bishobora no kuba imvugo z’abatangabuhamya, urukiko rukaba arirwo rusuzuma niba ibyo bavuga byakwemerwa cyangwa ntibyemerwe.” Uyu murongo kugeza ubu ukaba ugikoreshwa mu manza nyinshi zicibwa kuri icyo kibazo.27 [59] Urukiko rw’Ubujurire rushingiye kuri uwo murongo, rurasanga kuba mu rubanza rujurirwa, Urukiko Rukuru rwarashingiye ku bimenyetso birimo imvugo z’abaregwa hamwe na Mugirwanake Germain, rukamuhamya icyaha cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, rutaragenekereje kuko urukiko arirwo rusuzuma niba ibyo abatangabuhamya bavuga byakwemerwa. Kuba rero urwo Rukiko rwaramuhamije icyaha, ntaho rwagenekereje, ahubwo rwashingiye ku bimenyetso bidashidikanywaho bigaragaza ko ari we wakoze icyaha aregwa nk’uko byasobanuwe haruguru, aho bigaragara ko imvugo zabo bareganwa barimo Kubwimana
Clémentine na Kubana Christian, zihuza n’ibyo Mugirwanake Germain yavugiye mu Bugenzacyaha no Bushinjacyaha ko yahaye Kubwimana Clémentine Héroïne akayishyira Kubana Christian, uyu nawe yemera ko amaze guhabwa agapaki ka Héroïne yishyuye amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) akayaha uwari ukamuzaniye kugira ngo ayashyire Mugirwanake Germain. Ibi kandi niko Kubana Christian yabivuze mu Rukiko aburana ku rwego rwa mbere, aho yavuze ko yajyanye n’umuhungu w’inshuti ye kwa Mugirwanake Germain bagiye gushaka icyo kiyobyabwenge, uyu amuha numero ahamagaragaho, haza umukobwa (Kubwimana Clémentine) ufite enveloppe arayimuha nawe amwishyura ayo mafaranga, asubiyeyo ahura n’abashinzwe umutekano baramufata28. [60] Rurasanga kuba Mugirwanake Germain, anenga ko Urukiko Rukuru rwashingiye ku miburanire y’Ubushinjacyaha bwakoresheje ijambo “ngo” mu miburanire yabwo mu rubanza rujuririrwa, ibyo nta shingiro bifite kuko bitavuguruza ibimenyetso byashingiweho byose muri urwo rubanza birimo imvugo cyangwa ubuhamya bw’abo bareganwa, barimo uwo yatumye kugurisha Héroïne (Kubwimana Clémentine) n’uwayiguze (Kubana Christian) ndetse n’utundi dupfunyika mirongo itatu na tune (34) tw’ikicyo kiyobyabwenge yafatanwe; kuba avuga ko ubuhamya bwa Kubwimana Clémentine bushidikanywaho kuko yivuguruje kandi atari kumutuma bataziranye, ibi nabyo nta shingiro bifite kuko ubuhamya bwe bwagaragajwe haruguru
bwuzuzanya nibyo Kubwimana Clémentine yavugiye mu Rukiko ndetse n’ibyo abandi batangabuhamya bafatanwe barimo Kubana Christian na Libakwe Aboubacar Elysée bavuze ko Mugirwanake Germain yafatiwe kwa Kubwimana Clémentine, bishimangirwa na Nshimiyimana Félix wari mu babafatanye ibiyobyabwenge aho. [61] Rurasanga ibindi Mugirwanake Germain avuga ko Urukiko Rukuru nta makuru rwashingiyeho yigeze atangwaho n’abaturage y’uko ari mu bacuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne, ibyo nta shingiro bifite kuko abamaze kuvugwa mu gika kibanziriza iki haruguru, bose batanze ubuhamya bwashingiyeho nk’ikimenyetso kimuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse kuba Mugirwanake Germain avuga ko muri “PV de constant” nta mafaranga yagaragajwe yacuruje, bikaba bidakuraho ukuri Kubwimana Clémentine ahurizaho na Kubana Christian wishyuye ibihumbi bibiri (2000Frw) agapaki ka
27 Urugero : Reba Urubanza Nº RPAA 00220/2023/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 30/05/2024 haburana Ubushinjacyaha na SIBOMANA Jean Bosco (igika cya 19); Urubanza Nº RPAA 00225/2022/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 30/05/2024 Ubushinjacyaha buburana na NTIRENGANYA Théoneste (igika cya 36), n’izindi. 28 Urubanza RP 01643/2019/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 30/10/2020, haburana Ubushinjacyaha na MUGIRWANAKE Germain n’abandi, igika cya 16.
Page 14
Héroïne yafatanwe akohererejwe na Mugirwanake Germain, bityo ingingo ye y’ubujurire y’uko yahamijwe icyaha n’Urukiko Rukuru rugenekereje ikaba nta shingiro ifite.
3. Kumenya niba ubuhamya bwa NSHIMIYIMANA Félix butaragombaga gushingirwaho kuko ari umupolisi wari mu ba mufashe [62] Mugirwanake Germain n’umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru rutagombaga gushingira ku buhamya b’umupolisi wari mu ba mufashe witwa Nshimiyimana Félix; ko ubuhamya bwe butavugisha ukuri kuko abaturage bo mu Murenge wa Kacyiru avuga ko batanze amakuru y’uko hari abantu bacuruza Héroïne batagaragazwa, nta n’inyandikomvugo zabo ziboneka muri dosiye. [63] Bavuga ko mu rubanza RPAA00156/2022/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 27/05/2022 haburana Ubushinjacyaha na Musabyimana Elysee Sybellin, uru Rukiko rwatanze umurongo ko mu gihe Ubushinjacyaha butagaragaza ko hari abantu batandukanye bemeza ko Musabyimana Elysee Sybellin acuruza urumogi nk’abakiriya be, ahubwo bukagendera gusa ko Ubugenzacyaha bwari bufite amakuru ko abicuruza, Inkiko zabanje zitari kumuhamya icyaha cyo gucuruza urumogi. [64] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko nta miziro Nshimiyimana Félix afite yatuma adatanga ubuhamya, ko kuba Nshimiyimana Félix ari umwe mu bakoze “operation” yo gufata Mugirwanake Germain na bagenzi be, Abagenzacyaha bakaba basanze atari ngombwa kubaza abari muri icyo gikorwa bose kuko hakozwe inyandikomvugo y’ibyabaye (pv de constat), bityo ko kuvuga ko Nshimiyimana Félix yabogamye nta kibigaragaza. [65] Kubijyanye n’ikimenyetso cy’uko abafashe abacuruzaga ibiyobyabwenge bari bahawe amakuru n’abaturage, Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko bitari ngombwa ko abo baturage babazwa ngo bemeze ko aribo batanze amakuru kuko Mugirwanake Germain na bagenzi be bafashwe kandi bafatanwa Héroïne.
UKO URUKIKO RUBIBONA [66] Impaka kuri iyi ngingo y’ubujurire zishingiye ku kumenya niba kuba Nshimiyimana Félix yari mu bapolisi bafashe Mugirwanake Germain, ari impamvu yatuma ubuhamya bwe busobanura uko yasanze ibintu bimeze aho uyu yafatiwe budashobora gushingirwaho mu kumuhamya icyaha [67] Mu urubanza rujuririrwa, igika cya 23 Urukiko Rukuru rwasanze hari ibimenyetso bihagije bihamya Mugirwanake Germain icyaha cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge birimo imvugo z’abandi baregwa hamwe ndetse n’iz’abatangabuhamya bamushinja29. [68] Muri abo batangabuhamya, dosiye yerekana ko harimo Nshimiyimana Félix, wavugiye mu Bugenzacyaha ko ubwo yari kumwe na bagenzi be bakorana, bahawe amakuru n’abaturage ko mu Murenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamatamu hari abacuruza ibiyobyabwenge, bahageze bafata Kubana Christian afite ipaki imwe ya Héroïne (Mugo), ababwira ko ayihawe n'uwitwa Kubwimana Clémentine, nawe utuye hafi aho, bageze iwe bamusanga ari kumwe na Mugirwanake Germain na Libakwe Elysée bicaye mu cyumba ku buriri bwa Kubwimana bose bari kunywa Héroïne30; ko bahise babafata basanga Mugirwanake Germain afite amapaki mirongo itatu n’ane (34) ya Héroïne, kandi ko Kubwimana Clémentine ubwo yafatwaga yemeye ko ariwe wahaye Kubana Christian agapaki ka Héroïne yafatanwe, akamuha atumwe na Mugirwanake Germain ngo akamugurishirize kuri Kubana Christian31.
29 Urubanza RPA 01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, igika cya 23. 30 Inyandikomvugo y’ibazwa rya NSHIMIYIMANA Felix, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 14/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 1. 31 Ibid.
Page 15
[69] Kubijyanye n’agaciro k’imvugo z’abatangabuhamya, umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RPAA00692/2021/CA, rwaciwe ku wa 20/01/2023, Ubushinjacyaha buburana na Ndayishimiye Jean Damascène (igika cya 18) uvuga ko “Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose, iyo byagiweho impaka bishobora gushingirwaho mu kwemeza ko uregwa yakoze icyaha kandi ibyo ibimenyetso bishobora no kuba imvugo z’abatangabuhamya, urukiko rukaba ari rwo rusuzuma niba ibyo bavuga byakwemerwa cyangwa ntibyemerwe.” [70] Isesengura ry’ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix, riragaragara ko ibyo avuga bihura n’imvugo za Kubwimana Clémentine na Kubana Christian zagaragajwe haruguru kubijyanye n’uko uyu (Kubana Christian) yafatanwe agapaki k’ikiyobyabwenge cya Héroïne yohererejwe na Mugirwanake Germain ku mafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frw) ndetse Mugirwanake Germain akaba yarafatanwe utundi dupfunyika mirongo itatu na tune (34) tw’icyo kiyobyabwenge. [71] Ibyo byerekana ko ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix budashidikanywaho kuko ibyo avuga ari ukuri, bukaba bukwiye kwemerwa, kuko kuba ari mu bapolisi bafatiye Mugirwanake Germain mu cyaha aregwa cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge bwa Héroïne, bidatesha agaciro guhamya ibyo yabonye, cyane cyane ko ibyo yavuze abihurizaho n’ibyo Kubwimana Clémentine na Kubana Christian bavuze, kandi Mugirwanake Germain akaba nta kimenyetso atanga mu bujurire kivuguruza
ubuhamya bwabo. [72] Kubyo Mugirwanake Germain avuga ko ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix kandi butavugisha ukuri kuko atavuga cyangwa atagaragaza abaturage bo mu Murenge wa Kacyiru batanze amakuru y’uko we na bagenzi be bacuruza Héroïne, ndetse nta nyandikomvugo z’abo ziboneka muri dosiye, Uru Rukiko rurasanga kuba ibyo bitaragaragajwe atari inenge ituma ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix buteshwa agaciro kubera ko hashingiye kubiteganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko N°44BIS/2017 ryo ku wa 06/09/2017 rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko, amakuru yose yakirwa mu ibanga kandi agashyirwa mu nyandiko hakoreshejwe inomero y’ibanga32. [73] Urukiko rw’Ubujurire rushingiye kuri ibyo bisobanuro byose, rurasanga ubujurire bwe bugamije kwemeza ko ubuhamya bwa NSHIMIYIMANA Félix butagombaga gushingirwaho ahamwa n’icyaha nta shingiro bufite kuko nk’uko byagaragajwe, ubuhamya bwe buhuje n’ubw’abandi bafatanwe na MUGIRWANAKE Germain bwashingiweho n’urwo Rukiko rumuhamya icyaha.
4. Kumenya niba kwemera cyaha mu Bugenzacyaha kwa MUGIRWANAKE Germain kutaragombaga gushingirwaho nk’ikimenyetso kimuhamya icyaha [74] Mugirwanake Germain na Avoka umwunganira bavuga ko imvugo ze mu Bugenzacyaha zitagombaga gushingirwaho nk’ikimenyetso gihamya ko yemeye icyaha aregwa kuko icyo kimenyetso cyashatswe mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi kitihagije. Bashingira ku murongo watanzwe mu rubanza RPA0003/15/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 29/12/2017 haburana Ubushinjacyaha na Nikomeze Chantal, ko “Ukwemera icyaha gukozwe mu nzego z’Iperereza ari kimwe mu bimenyetso bishobora gutuma umucamanza yemeza ko uregwa yakoze icyaha ariko atari ikimenyetso ubwacyo cyihagije mu kwemeza ko uregwa yakoze icyaha akurikiranyweho”. [75] Bashingira kandi ku rubanza RPA0229/10/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 19/09/2014 haburana Ubushinjacyaha na Nyirahabimana Espérance ; n’urubanza RPA0042/14/CS rwaciwe ku wa 02/06/2017 haburana Ubushinjacyaha na Ndungutse Déo bakavuga ko izo manza zatanze umurongo ko “…. Ukwemera icyaha kwakozwe mu nzego z’iperereza kudashobora kuba ikimenyetso cyonyine gihagije
32 Iyi ngingo ivuga ko “Mu rwego rwo kurengera utanga amakuru, amakuru yose yakirwa mu ibanga kandi agashyirwa mu nyandiko hakoreshejwe inomero y’ibanga…..kandi ko Urutonde rw’abatanga amakuru narwo rwandikwa mu buryo bw’ibanga, rukaba rushobora gusomwa gusa n’uwakira amakuru n’umuyobozi w’urwego cyangwa undi mukozi wabiherewe ububasha.”
Page 16
gishobora gutuma uregwa ahamwa n’icyaha mu gihe yisubiyeho mu Rukiko iyo nta kindi kimenyetso gihagije cyunganira.” [76] Bakurikije izo manza, bavuga ko nta gushidikanya ko kuba Mugirwanake Germain yaremeye icyaha mu Bugenzacyaha, akisubiraho mu Bushinjacyaha no mu nkiko, Urukiko Rukuru rwagombaga gutesha agaciro uko kwemera icyaha kwe ndetse n’ibindi bimenyetso bishidikanywaho bigizwe n’imvugo z’abo bareganwa kubera impamvu zikurikira : Ko imvugo za Kubana Christian zishidikanywaho kubirebana n’uruhare avuga Mugirwanake Germain yagize rwo gucuruza ibiyobyabwenge kuko abeshya ko yamuhamagaye amubaza niba afite Héroïne, kandi akaba nta kimenyetso cya “historic call” kiri muri dosiye kibigaragaza. Bavuga ko ikindi kigaragaza ko Kubana Christian abeshya ari uko ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha uko yamenyanye na Kubwimana Clémentine yasubije ko yamurangiwe na Mugirwanake Germain kandi amaze gufatwa yarahise yerekena aho Kubwimana Clémentine atuye, bivuze ko bari basanzwe baziranye. Bakomeza bavuga ko ibyo bigaragaza ko Kubwimana Clémentine yamubeshyeye kugira ngo ahishire uwari usanzwe amugurisha ibiyobyabwenge, binemezwa ko yavuze ko yatumwe n’uwitwa Amerika utarabonetse kuko ntawabayeho nk’uko Urukiko rwabibonye aho rwemeje ko kuba Kubwimana Clémentine yemera ko kunywa Héroïne ari byo bimutsindisha, atari uko yavuganye na Mugirwanake Germain kubijyanye no kubigurisha. Bavuga kandi
ko Kubwimana Clémentine atemera icyaha mu buryo budashidikanywaho, ngo agaragaze uko ibikorwa byo kugurisha Héroïne yabikoze ubwe ; kuba aburana atemera icyaha bigaragara ko ariwe wagurishije Héroïne Kubana Christian yafatanywe, kandi bigaragaza ko ibyo avuga ko yatumwe na Mugirwanake Germain atari ukuri. [77] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko imvugo za Mugirwanake Germain atari zo zonyine zashingiweho ahamwa n’icyaha ; ko abo bareganwa ari bo Kubwimana Clémentine na Kubana Christian nabo bamushinja, bigaragazwa n’imvugo zabo bavuze babazwa imbere y’Ubugenzacyaha ndetse na Mugirwanake Germain ubwe abazwa imbere y’Ubugenzacyaha yemeye ko yafatanywe (amapaki 34) ya Héroine, iyo ngano yayo ikaba itari iyo kunywa gusa. [78] Avuga ko Kubana Christian yaguze Héroïne yari iturutse kuri Mugirwanake Germain, ko yaba yarayiguze ayitumwe na Amerika cyangwa ariwe ugiye kuyikoreshereza, ibyo bitamureba kandi ko n’Urukiko rutabihaye agaciro kuko rwemeje ko Kubana Christian ahamwa n’icyaha cyo gufatanwa no kunywa Héroïne. [79] Avuga ko kubijyanye n’agaciro k’imvugo zakorewe mu Bugenzacyaha, hatanzwe umurongo ugira uti: Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’urukiko akayihindura”33, bityo ko umucamanza akwiye guha agaciro imvugo Mugirwanake Germain yavugiye mu rwego rw’iperereza, kuko ntacyo ashingiraho azihakana kandi ibyo yemeye akaba anabishijwa na bamwe mu bo bareganwa.
UKO URUKIKO RUBIBONA [80] Impaka kuri iyi ngingo y’ubujurire ishingiye ku kumenya niba ukwemera icyaha kwa Mugirwanake Germain mu Bugenzacyaha kutaragombaga gushingirwaho nk’ikimenyetso kimuhamya icyaha kuko
33 Urubanza no RPA0010/06/CS- RPA 0011/06/CS- RPA 0012/06/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/7/2008 haburana Ubushinjacyaha na Sgt Ntaganira na bagenzi be (igika cya 46); urubanza no RPAA 00776/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 30/3/2023 haburana Ubushinjacyaha na Bagiruwubusa Samuel (igika cya 12) n’urubanza no RPAA 00492/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire rucibwa ku wa 24/4/2023 haburana ubushinjacyaha na Ngirabera Fabrice (igika cya 18).
Page 17
kitihagije mu gihe yisubiyeho, mu Rukiko akagihakana kandi niba nta kindi kimenyetso cyunganira izo mvugo ze. [81] Nk’uko byagaragajwe haruguru, hasuzumwa ingingo ye mbere y’ubujurire bwe, Urukiko Rukuru mu rubanza rujuririrwa (igika cya 23), rwasanze n’ubwo Mugirwanake Germain ahakana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, hari ibimenyetso bihagije bikimuhamya birimo imvugo z’abandi baregwa hamwe ndetse n’iz’abatangabuhamya bamushinja; bishimangirwa no kuba mu Bugenzacyaha yaremeye ko acuruza ibiyobyabwenge, rusanga kuba yaraburanye avuga ko yabyemeye ngo akize ubuzima bwe kubera uburiganya, igitutu n’iterabwoba yashyizweho, nta shingiro bifite kuko nta kimenyetso abitangira34 . Rwasanze kandi adashobora kuvuguruza ibimenyetso byatanzwe, ndetse ko kuba we n’abandi bareganwa hamwe bashinjanya kandi nta wigeze agaragaza ko hari icyo yaba apfa na mugenzi we, bigaragaza ko icyaha bakurikiranyweho bagikoze35. [82] Inyandikomvugo ya Mugirwanake Germain yo ku wa 12/11/2019 mu Bugenzacyaha igaragaza ko yemeye icyaha cyo gufatanwa udupaki mirongo itatu na tune (34) tw’ikiyobyabwenge cya twa Héroïne, no kuyinywa, ntiyemera kuyicuruza, avuga ko iyo yahaye KUBANA Christian yayimuhaye ku buntu nta mafaranga amuhaye36. Mu Bushinjacyaha naho yakomeje yemera kunywa ibiyobyabwenge, ahakana kubicuruza37. [83] Ibimaze kuvugwa bigaragaza ko imirongo y’imanza Mugirwanake Germain
n’UBushinjacyaha bashingiraho yafashwe mu manza zitandukanye ijyanye n’agaciro k’imvugo z’uwemeye icyaha mu nzego z’Iperereza itajyanye n’uru rubanza kubera ko ntaho yigeze yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge muri zo nzego, bityo iyo mirongo ikaba idakwiye gushingirwaho. Binagaragaza kandi ko Urukiko Rukuru rutagombaga gushingira ku mpamvu yuko Mugirwanake Germain yemeye icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu Bugenzacyaha mu kukimuhamya kuko atigeze acyemera, iryo kosa Urukiko rwakoze ryo kwemeza ko yemeye icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge rukanabishingiraho rumuhamya icyo cyaha rikaba rigomba gukosorwa. [84] Uru Rukiko rurasanga ariko n’ubwo Mugirwanake Germain atigeze yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, ntacyo bihindura kuri icyo cyaha cyamuhamye kuko nk’uko byagaragajwe haruguru, icyo kimenyetso atari cyo cyonyine Urukiko Rukuru rwashingiyeho rumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo cyashimangiraga ibindi bimuhamya icyo cyaha birimo imvugo z’abo bareganwa n’iz’abatangabuhamya bamushinja. [85] Urukiko rushingiwe ku murongo wavuzwe haruguru watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RPAA00436/ 2020/CA rwaciwe ku wa 28/06/2022, rw’Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndeze François (igika cya 24), ko “igihe cyose umuntu afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi”, rurasanga kuba Mugirwanake Germain yarafatanwe udupaki mirongo itatu na tune (34) tw’ikiyobyabwenge cya Héroïne, yatangiye kudukwirakwiza agurishaho agapfunyika kafatanwe Kubana Christian wakaguze akishyuye amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) nk’uko byasobanuwe, ibyo ari ikimenyetso cy’uko Mugirwanake Germain ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, kutemera icyo cyaha kwe bikaba ntacyo bihindura ku kuba kimuhama.
5. Kuba yarahamijwe icyaha n’Urukiko Rukuru rushingiye ku ngingo ya 11, igika cya 3, agace ka 1, Itegeko no 69/2019 kandi bidakwiye
34 Urubanza No RPA 01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, igika cya 23. 35 Idem, igika cya 36 Inyandikomvugo y’ibazwa rya MUGIRWANAKE Germain, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No. 00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba ibisubizo cy’ikibazo cya 1 n’icya 4. 37 Inyandikomvugo ya MUGIRWANAKE Germain mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 23.
Page 18
[86] Mugirwanake Germain na Avoka umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru rwamuhannye rushingiye ku ngingo ya 11, igika cya 3, agace ka 1, y’Itegeko No 69/2019 kandi bidakwiye kubera ko rutigeze rugaragaza igika cy’iyo ngingo kimuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne kuko nta gikorwa cyo kugurisha yagaragayemo hagati ya Kubwimana Clémentine na Kubana Christian, ko ahubwo bamusanze arimo kubinywa baranabimufatana, bityo ko hashingiwe ku murongo watanzwe mu rubanza RPAA0066/15/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’ Ubushinjacyaha na Dusabimana Jeannette (igika cya 31-32), kuba Urukiko rutaragaragaje uburyo icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge cyakozwe bitera gushidikanya ku ruhare rwe muri cyo. [87] Bavuga ko Mugirwanake Germain yemeye ko anywa ibiyobyabwenge ariko atabicuruza, kandi ko atagoye inzego z’ubutabera, ibyo bikaba bikwiye kumubera impamvu nyoroshyacyaha igihano yahanishijwe kikagabanuka kuko asaba imbabazi ndetse akemera no kureka burundu gukoresha ibiyobyabwenge. [88] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ibyo Mugirwanake Germain avuga nta gaciro byahabwa kubera ko ibyo gucuruza ibiyobyabwenge abishinjwa na bagenzi be nk’uko byavuzwe haruguru, kandi ko atabasha kumvisha Urukiko ko amapaki mirongo itatu n’ane (34) yafatanywe yari ayo kunywa gusa.
UKO URUKIKO RUBIBONA [89] Ingingo ya 11 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igika cya 3, agace ka 1 ivuga ko “Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa : 1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye”. [90] Mugirwanake Germain avuga ko Urukiko Rukuru rutagombaga kumuhana rushingiye kuri iyo ngingo ku mpamvu y’uko atemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko ngo nta ruhare yakigizemo, ahubwo yemera gusa kunywa ibiyobyabwenge no kubifatanwa, agasaba kugabanyirizwa igihano; byumvikana ko igihano asaba kugabanyirizwa ari icy’icyaha yemera atagoye inzego z’ubutabera. [91] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kuba Mugirwanake Germain ahamwa n’ibyaha byo kunywa, gufatanwa no gucuruza ibiyobyabwenge (Héroïne) nk’uko byagaragajwe muri uru rubanza, mu gihe cy’impurirane yabyo akaba yari guhanirwa buri cyaha, ariko kuko igihano cy’igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo (nk’uko biteganywa n’ingingo ya 62 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018
riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, igika cya 3, agace ka 1º), icyo gihano nicyo yahanishijwe hashingiwe n’ingingo ya 11 yavuzwe haruguru y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, bityo icyo gihano akaba yari agikwiye kuko nta mpamvu nyoroshyacyaha zihari ku buryo zakwitabwaho mu kumuhana, kuko n’ibyo avuga ko atigeze agora inzego z’ubutabera nta shingiro bifite. [92] Rushingiye ku bisobanuro byose byatanzwe, rurasanga ubujurire bwa MUGIRWANAKE Germain nta shingiro bufite, akaba nta kigomba guhinduka ku gihano yahawe mu rubanza rujuririrwa.
3. Kuri KUBWIMANA Clémentine 1. Kumenya niba Urukiko Rukuru rwarahamije KUBWIMANA Clémentine icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge hirengagijwe imvugo z’abiyemereye icyo cyaha no kuba yarabeshyewe n’umutangabuhamya
Page 19
[93] Kubwimana Clémentine n’Avoka umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cya burundu nta cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge yakoze, ko yabeshyewe n’umutangabuhamya wavuze ko yari afite urumogi mu nzu kandi bararusanganye Libakwe Aboubacar Elysée, aho yari yugamye na bagenzi be. [94] Bavuga ko Urukiko Rukuru rutahaye agaciro imvugo za Mugirwanake Germain na Kubana Christian biyemereye icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, aho mu Bugenzacyaha Mugirwanake Germain yavuze ko yagurishaga Héroïne Kubana Christian kandi ko we (Kubwimana Clémentine) atari azi ko agapfunyika yahawe na Mugirwanake Germain kugira ngo agashyire Kubana Christian karimo Héroïne ; ko Kubana C yamuhaye amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) nawe ayashyira nyirayo Mugirwanake Germain wari wamutumye. [95] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Kubwimana Clémentine imbere y’Ubugenzacyaha yavuze ko yahawe Héroïne ariko atazi ko ariyo ngo ayishyire Kubana Christian. Avuga ko ari ugushaka guhunga icyaha kuko yayitwaye akagarukana amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frw) akayashyikiriza Mugirwanake Germain. [96] Avuga kandi ko umutangabuhamya Nshimiyimana Félix uri mu babafashe avuga ko yasanze Mugirwanake Germain na Libakwe Aboubacar Elysée mu nzu ya Kubwimana Clémentine bari mu cyumba ku buriri bwe barimo kunywa Héroïne, bafatanwa n’ibindi biyobyabwenge; ko ikigaragaza ari uko Kubwimana Clémentine nawe yacuruzaga Héroïne, ari uko bitumvikana ukuntu Mugirwanake Germain na Libakwe Aboubacar Elysée bahurira mu rugo rwa Kubwimana Clémentine kandi bose bafite ibiyobyabwenge, Kubwimana Clémentine akagenda mu mvura agiye gutanga agapfunyika ka Héroïne, abandi bagasigara mu nzu ye ngo bugamye imvura, ko ibyo byerekana ko bose bari bafatanyije kugurisha Héroïne.
UKO URUKIKO RUBIBONA [97] Impaka ziri mu bujurire bwa Kubwimana Clémentine zishingiye ku kumenya niba yarahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nta ruhare yabigizemo, niba kuba hari abandi bakigizemo uruhare babyiyemereye bimuhanaguraho icyo cyaha, ndetse no kureba niba umutangabuhamya wamushinje yaramubeshyeye. [98] Nk’uko byagaragajwe haruguru, kuva Kubwimana Clémentine yafatwa mu iperereza ndetse no mu miburanire ye yakomeje guhakana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ariko akemera ko ari we wahaye Kubana Christian agapfunyika ka Héroïne, uyu nawe amwishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frw) ayashyira Mugirwanake Germain wari umutumye kukamugurishiriza. Ibi ni nabyo Kubana Christian yavuze mu miburanire ye. [99] Urukiko Rukuru, rwahamije Kubwimana Clémentine icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kubera ko yafatanyaga na Mugirwanake Germain mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge; bikanashimangirwa n’uko no mu rugo iwe (kwa Kubwimana Clémentine) mu cyumba aryamamo, ariho hafatiwe Mugirwanake Germain, afite udupaki mirongo itatu na tune (34) twa Héroïne, ari nawe wamutumye kumugurishiriza agapaki kamwe (1) kayo kuri Kubana Christian wamwishyuye amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) na Libakwe Elysée wari ufite udupfunyika ijana na mirongo itanu (150) tw’urumogi38. [100] Hashingiwe ku murongo wavuzwe haruguru watanzwe n’uru Rukiko mu rubanza RPAA00436/ 2020/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/06/2022, haburana Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndeze François, mu gika cya 24 uvuga ko “umuntu atagirwa umucuruzi no kuba hari abaguzi babonetse
38 Urubanza No RPA 01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, igika cya 24.
Page 20
aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi”. Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Kubwimana Clémentine yaragurishije ibiyobyabwenge Kubana Christian, amuha agapfunyika ka Héroïne ku mafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frw), nubwo yaba yaratumwe, ikigaragara nta shiti n’uko ari we washyikirije Héroïne Kubana Christian, anakira ayo mafaranga. Ikindi, bigaragara ko iwe (kwa Kubwimana Clémentine) hacururizwaga ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye, ari ihuriro ry’ababikwirakwiza babicuruza bahafatiwe barimo Libakwe Aboubakar Elysee na Mugirwanake Germain. [101] Rurasanga ibyo avuga ko yabeshyewe n’umutangabuhamya Nshimiyimana Félix wavuze ko iwe hafatiwe ibiyobyabwenge, nta shingiro bifite kuko nk’uko byagaragajwe ibyo biyobyabwenge byahafatiwe koko, iby’uko Urukiko Rukuru rutahaye agaciro imvugo z’abiyemereye gucuruza ibiyobyabwenge, nabyo bikaba nta shingiro bifite kuko uretse n’uko abo avuga batigeze babyemera n’ubwo bitabavanaho icyo cyaha, n’iyo bacyemera ntibyari kumugira umwere mu gihe bigaragara ko yari afatanyije nabo ndetse ari nawe wabahaye iseta yo kubicururizaho. [102] Kubyo Kubwimana Clémentine avuga ko atari akwiye guhanirwa gucuruza ibiyobyabwenge kuko atari azi ko ari Héroïne ashyiriye Kubana Christian, rurasanga nabyo nta shingiro bifite kubera ko nk’uko Urukiko Rukuru rwabisobanuye mu
rubanza rujuririrwa, atabasha gusobanura ko atari azi ko atwaye icyo kiyobyabwenge mu gihe Mugirwanake Germain wakimuhaye ngo akimushyirire Kubana Christian nawe amwishyure amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) yafatiwe iwe mu rugo afite utundi dupaki mirongo itatu na tune (34) twa Héroïne, hakaba haranafatiwe n’utundi udupfunyika ijana na mirongo itanu (150) tw’urumogi rwa Libakwe Elysée nawe wafatiwe aho hantu; Kubwimana Clémentine akaba atavuga ko atari abizi cyangwa ko nta bufatanye bari bafitanye, mu gihe adashobora gusobonura impamvu abo bantu bari iwe kandi bombi bafite ibiyobyabwenge bacuruza, ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite.
4. Kuri KAYIRANGA Fabrice 1. Kumenya niba kwemera icyaha kwa KAYIRANGA Fabrice mu Bugenzacyaha kutaragombaga gushingirwaho n’Urukiko Rukuru nk’ikimenyetso kimuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge [103] Kayiranga Fabrice n’Avoka umwanganira bavuga ko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge rushingiye ku kuba yaremeye icyaha mu Bugenzacyaha, akaba asanga uko kwemera kwe kutari kuba ikimenyetso kubera ko yakubiswe inkoni agahitamo kwemera icyaha kugira ngo arokore ubuzima bwe no kuba inyandikomvugo yo ku wa 9/11/2019 yarayikoreshejwe afungiye GTC (Gikondo Transit Centre) hatemewe, abamufunze bakamuvugisha ibyo bifuza. [104] Bavuga ko uwemeye icyaha mu nzego z’iperereza ariko nyuma mu rukiko akagihakanira, Ubushinjacyaha ari bwo busigarana inshingano yo kuzana ibindi bimenyetso byunganira imvugo z’uregwa kandi bidashidikanywaho, n’ubwo uregwa yaba nta bimenyetso yashyikirije urukiko byerekana ko yashyizweho agahato ngo yemere icyaha; ko Urukiko Rukuru rwirengagije nkana imvugo ya Kayiranga Fabrice ihakana icyaha, rugahitamo imvugo ye icyemera nk’ikimenyetso kimushinja kandi bigomba kugendana n’ibindi bimenyetso bidashidikanywaho. [105] Bashingira ku ngingo ya 126, igika cya1, agace ka 5, y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, bakavuga ko ibimenyetso byemewe ari ibyashatswe mu buryo bukurikije
amategeko, ko imvugo ya Kayiranga Fabrice yashatswe mu buryo budakurikije amategeko itagombaga gushingirwaho n’Urukiko. [106] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko nta kimenyetso Kayiranga Fabrice agaragaza cyerekana ko yakubiswe. Avuga ko imvugo ze zitateshwa agaciro kuko atari zo gusa zashingiweho ahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko hari n’ubuhamya bumushinja. Avuga kandi ko inshingano Urukiko
Page 21
Rukuru rwari rufite kwari ugukosora amakosa yakozwe ku rwego rwa mbere, nyamara ko nta nzitizi Kayiranga Fabrice yagaragaje mbere y’uko yemeye icyaha mu Bugenzacyaha kubera inkoni yakubiswe, bityo ko Urukiko Rukuru rutari kongera kuburanisha urubanza bundi bushya nk’aho aribwo rutangiye ku rwego rwa mbere. [107] Uhagarariye Ubushinjacyaha akomeza avuga ko atari ihame ko imvugo zo kwemera icyaha zivugiwe mu Bugenzacyaha nyuma uwazivuze akazihakana imbere y’urukiko zita agaciro, ko umurongo watanzwe wavuzwe haruguru w’uko “Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’urukiko akayihindura”, wanashingiweho mu manza nyinshi39 nawo ukwiye kwitabwaho. Bityo ko imvugo Kayiranga Fabrice yavugiye imbere y’Ubugenzacyaha zifite agaciro, kuko nta kigaragaza ko ibyo yavuze yabivugishijwe n’uko yakubiswe, ko kandi Atari kuvuga ibintu bitari byo ku mpamvu y’uko yakubiswe ngo abihurizeho na Mugirwanake Germain utarigeze avuga ko yakubiswe.
UKO URUKIKO RUBIBONA [108] Impaka kuri iyi ngingo y’ubujurire bwa Kayiranga Fabrice zishingiye ku gaciro kagombaga guhabwa ukwemera icyaha kwe mu Bugenzacyaha no kumenya niba kutaragombaga gushingirwaho mu kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, harebwe ko Kayiranga Fabrice avuga ko yemeye icyaha kubera inkoni yakubiswe naho Ubushinjacyaha bukavuga ko n’ubwo Urukiko ari rwo rumenya agaciro ruha ukwemera icyaha kwe kwakorewe mu Bugenzacyaha, imvugo ya Kayiranga Fabrice yemera icyaha mu Bugenzacyaha ikwiye guhabwa agaciro kuko ihura n’ibyavuzwe na Mugirwanake Germain. [109] Ikibazo nk’iki cyahawe umurongo mu rubanza RPA0010/ 06/CS - RPA0011/06/CS - RPA0012/06/CS, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/07/2008, haburana Ubushinjacyaha na Sgt Ntaganira na bagenzi be, (igika cya 46), aho urwo Rukiko rwagize ruti: “Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’Urukiko akayihindura.” Uyu murongo ni nawo ukomeje gukurikizwa kuri icyo kibazo nan’ubu40. [110] Urukiko Rukuru mu rubanza rujuririrwa (igika cya 26), rwahaye agaciro imvugo ya Kayiranga Fabrice yemera icyaha, rushingiye ku kuba nta kimenyetso kigaragaza ko yemeye icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ashyizweho agahato cyangwa ko yakorewe iyicarubozo kugira ngo acyemere, runasanga kujyanwa muri GTC bitamukuraho icyo
cyaha, ndetse kwemera kwe gushimangirwa n’ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix na Mugirwanake Germain mu Bugenzacyaha. Urwo Rukiko rwasanze umutangabuhamywa wafashe abaregwa (Nshimiyimana Félix) na we yaremeje ko bamaze gufata Ukobizaba Pilote wari uzaniye Kubana Christian Héroïne, bamubajije aho ayikura agasubiza ko ari kwa Kayiranga Fabrice, bigashimangirwa n’imvugo ya Mugirwanake Germain mu Bugenzacyaha wavuze ko akura Héroïne kwa Kayiranga Fabrice. Urwo Rukiko rwasanze ibyo ari ibimenyetso bifatika byemeza ko Kayiranga Fabrice yakoze icyaha yemereye mu Bugenzacyaha cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Héroïne. [111] Mu nyandikomvugo y’ibazwa rya Kayiranga Fabrice mu Bugenzacyaha ku wa 12/11/2024, yavuze ko yafashwe afite udupfunyika dutatu (3) tw’ikiyobyabwenge cya Héroïne, adushyiriye Mugirwanake
39 Urubanza no RPA 0010/06/CS- RPA 0011/06/CS- RPA 0012/06/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/7/2008 haburana Ubushinjacyaha na Sgt Ntaganira na bagenzi be (igika cya 46); urubanza no RPAA 00776/2021/CA rwaburanishirijwe mu rukiko rw’ubujurire, rucibwa ku wa 30/3/2023 rw’ Ubushinjacyaha na Bagiruwubusa Samuel (igika cya 12) n’urubanza no RPAA 00492/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/4/2023 haburana Ubushinjacyaha na Ngirabera Fabrice (igika cya 18). 40 Reba urubanza Nº RPAA 00022/2023/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29/05/2024 haburana Ubushinjacyaha na TUYIZERE Donatien (igika cya 24); Urubanza Nº RPAA 00085/2023/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29/05/2024 haburana Ubushinjacyaha na UWUMUREMYI Josiane (igika cya 17) n’izindi.
Page 22
Germain wari kutugura amafaranga ibihumbi bitandatu (6,000Frw),41 kandi ko Ukobizaba Pilote ari we wari wayimuhaye kugira ngo ayimugurishirize42. [112] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Kayiranga Fabrice atavuguruza ibyo Urukiko Rukuru rwashingiyeho ruha agaciro imvugo ye yo mu Bugenzacyaha yemera icyaha, kuko no mu bujurire bwe atabasha kugaragaza ko yemeye icyaha ashyizweho agahato, ndetse nta n’ikindi kimenyetso atanga kivuguruza ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix n’ubwa Mugirwanake Germain mu Bugenzacyaha, Urukiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha, bwashimangiye imvugo ye yo mu Bugenzacyaha yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne. [113] Rurasanga rero imiburanire ya Kayiranga Fabrice n’Avoka umwunganira y’uko “uwemeye icyaha mu nzego z’iperereza ariko nyuma mu rukiko akagihakana, Ubushinjacyaha ari bwo busigarana inshingano yo kuzana ibindi bimenyetso byunganira imvugo z’uregwa kandi bidashidikanywaho, n’ubwo uregwa yaba nta bimenyetso yashyikirije urukiko byerekana ko yashyizweho agahato ngo yemere icyaha” ntacyo yamumarira kuri uru rwego rw’ubujurire, kandi nk’uko byagaragajwe, imvugo ye yemera icyaha mu Bushinjacyaha atari yo yashingiweho yonyine mu kumuhamya icyaha. [114] Rurasanga aho kunenga no gutanga ibimenyetso bivuguruza ibyo Urukiko Rukuru rwashingiyeho ruha agaciro imvugo ye yemera icyaha mu Bugenzacyaha, ahubwo Kayiranga Fabrice asubiramo gusa imiburaniye ye mu Rukiko Rukuru kandi aburana urubanza ajuririra rwaciwe n’urwo Rukiko, bityo ubujurire bwe kuri iyi ngingo bukaba nta shingiro bufite.
2. Kumenya niba KAYIRANGA Fabrice yarahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nta bimenyetso bidashidikanywa [115] Kayiranga Fabrice n’umwunganira bavuga ko ubuhamya bwa Mugirwanake Germain na Nshimiyimana Félix butagombaga gushingirwaho n’Urukiko Rukuru rumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne; ko Mugirwanake Germain yaranzwe no kwivuguruza, nk’aho mu Bugenzacyaha yamushinjaga, yagera mu Bushinjacyaha agahindura imvugo, akavuga ko ibyo yari yemeye yabyemejwe n’inkoni yakubiswe, ageze mu Rukiko rw’Ibanze no mu zindi nkiko avuga ko adacuruza ibiyobyabwenge, ko Héroïne bayisangiraga bayiguze na Damascene wayicuruzaga ndetse bikemezwa na Ukobizaba Pilote. [116] Bavuga ko Urukiko Rukuru rwashingiye kandi ku buhamya bwa Nshimiyimana Félix mu kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, nawe waranzwe no kwivuguruza ntanasobanure neza uko ibintu byagenze, nk’aho mu nyandikomvugo ye yavuze ko Mugirwanake Germain yamuhamagaye (ahamagara Kayiranga Fabrice) ngo amuzanire Héroïne, ayimuzaniye bamufatana udupaki dutatu (3) twayo, bamubaza aho ayikura, ababwira ko ayigura na Damascene, bamutegeka kumuhamagara akohereza Ukobizaba Pilote. [117] Bakomeza bavuga ko mu buhamya yatangiye muri RIB ku wa 14/11/2019, Nshimiyimana Félix yahinduye imvugo aho yavuze ko Kubana Christian akimara gufatwa yavuze ko Héroïne ayihabwa na Ukobizaba Pilote, wamaze gufatwa nawe akavuga ko ari
Kayiranga Fabrice uyimuha, nawe wavuze ko yayikuye kwa Ndindirimana aho Damascène yayisize; ko izo mvugo zombi zivuguruzanya zashingiweho n’Urukiko Rukuru mu kwemeza uko ibintu byagenze, kandi zaratanzwe mu rwego rwo kujijisha Urukiko kuko mu buhamya bwa Nshimiyimana Félix ntaho avuga ko yumvise Kayiranga Fabrice avugana na Mugirwanake Germain ibyo kumugurisha Héroïne cyangwa ngo avuge ko yamusanganye amafaranga yabicurujemo (Héroïne) cyane ngo atagaragaza ibindi bimenyetso nka raporo y’inzego z’ibanze ibyemeza, ibyo bikaba bitera gushidikanya kuri ubwo buhamya kandi ko hashingiwe ku ngingo ya 111 y’Itegeko Nº
41 41 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KAYIRANGA Fabrice, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 2. 42Idem, igisubizo cy’ikibazo cya 4.
Page 23
027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, gushidikanya kurengera ushinjwa. [118] Bashingiye ku rubanza RPAA00498/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 27/01/2023 haburana Ubushinjacyaha na Rubayiza Alexis, bavuga ko kuba nta mafaranga basanganye uregwa nta kibagaragaza ko yacuruzaga ibiyobyabwenge kandi ko harebwe ingano y’udupfunyika dutatu (3) twa Héroïne Kayiranga Fabrice yafatanwe, bigaragara ko utwo dupfunyika twari utwo kunywa tutari utwo gucuruza, kuko nka “DJ” yari afite akazi ko gukora indirimbo. [119] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko mu inyandikomvugo yo ku wa 14/11/2019 igihe umutangabuhamya Nshimiyimana Félix yabazwaga, ikibazo cya gatatu (3) n’igisubizo cyacyo, habaye kwibeshya aho kwandika Kayiranga Fabrice bandika Kubana Christian. Avuga ko uko kwibeshya ku izina, bitafatwa ko ubuhamya bushidikanywaho kubera ko bwuzuzwa n’ibivugwa muri “pv de constat” yakozwe ku wa 12/11/2019 ndetse n’imvugo za Kayiranga Fabrice ubwe yavugiye mu Bugenzacyaha [120] Kubijyanye n’ubuhamya bwa Mugirwanake Germain mu bugenzacyaha wavuze ko Héroïne ayigura na Kayiranga Fabrice, imbere y’Urukiko agahindura imvugo ahamya ko ayigura n’uwitwa Niyongira Damascene (copy y’urubanza rwaciriwe mu Rukiko Rwisumbuye, mu gika cya 11), Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko bitafatwa ko uwo yivuguruje kuko kuvuga uko mu Rukiko, yari agamije guhunga icyaha cyo gucuruza Héroïne, nyamara yiyibagiza ko abazwa imbere y’Ubugenzacyaha yavuze ko iyo yafatanywe ayigurishwa na Kayiranga Fabrice, uyu nawe imbere y’Ubugenzacyaha yavuze ko yafashwe afite Héroïne Mugirwanake Germain yari kugura; Asoza avuga ko nubwo Kayiranga Fabrice yafatanwe ibiyobyabwenge bicye bya Héroïne (udupfunyika dutatu), yari asanzwe ayicuruza.
UKO URUKIKO RUBIBONA [121] Impaka kuri iyi ngingo y’ubujurire zishingiye kumenya niba Urukiko Rukuru rwarahamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge Kayiranga Fabrice rushingiye ku bimenyetso bishidikanwaho birimo ubuhamya bwa Mugirwanake Germain na Nshimiyimana Félix, n’ingano ya Héroïne Kayiranga Fabrice yafatanwe. [122] Mu rubanza rujuririrwa (igika cya 26), Urukiko Rukuru rwasanze kuba Kayiranga Fabrice avuga ko imvugo za Nshimiyimana Félix zitakwemerwa kuko atazitangiye mu Rukiko ntihabeho ivuguruzanya, nta shingiro byahabwa kuko nta tegeko ribuza ko umutangabuhamya atanga ubuhamya mu Bugenzacyaha cyangwa mu Bushinjacyaha, kandi ubuhamya butemerwa gusa ari uko butangiwe mu Rukiko. Rwasanze kandi ibimenyetso by’uko Kayiranga Fabrice acuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne birimo imvugo ya Nshimiyimana Félix wemeje ko bamaze gufata Ukobizaba Pilote wari uzaniye Kubana Héroine, bamubajije aho ayikura avuga ko ari kwa Kayiranga Fabrice, ibyo bishimangirwa n’imvugo ya Mugirwanake Germain yavugiye mu Bugenzacyaha bamubajije aho akura Héroïne, asubiza ko ari kwa Kayiranga Fabrice. [123] Inyandikomvugo ya Kayiranga Fabrice mu Bugenzacyaha ku wa 12/11/2024, igaragaza ko yavuze ko yafashwe afite Héroïne, ayishyiriye Mugirwanake Germain wari kuyigura amafaranga ibihumbi bitandatu (6,000Frw),43 ko Ukobizaba Pilote ari we wari wayimuhaye kugira ngo ayimugurishirize.44 Kuba Kayiranga Fabrice yarafashwe ashyiriye Héroïne Mugirwanake Germain, uyu (Mugirwanake Germain) yabishimangiye ubwo yabazwaga n’Umugenzacyaha aho akura Héroïne, agasubiza ko ayigura kuri
43 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KAYIRANGA Fabrice, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 2. 44 Idem, igisubizo cy’ikibazo cya 4.
Page 24
Kayiranga Fabrice (alias Fils) kandi ko yamwerekanye amaze gufatwa45 , bigaragaza nta shiti ko Kayiranga Fabrice yafashwe ashyiriye Mugirwanake Germain udupfunyika dutatu (3) twa Héroïne, yari kugura ku bihumbi bitandatu nk’uko inyandikomvugo ya Mugirwanake Germain mu Bushinjacyaha ibigaragaza, aho agapfunyika kamwe kagurwaga amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frw)46. [124] Rurasanga mu kuba mu nyandikomvugo ya Nshimiyimana Félix abazwa n’Ubugenzacyaha ku wa 14/11/2019 yaravuze ko ari Kubana Christian waberetse undi muntu ucuruza Héroïne witwa Ukobizaba Pilote wafatanywe amapaki atatu (3) ya Héroïne amuzaniye, akababwira ko nawe ayihabwa na Kayiranga Fabrice bajya kumusaka bakamufatira mu Gatsata, afite amapaki abiri (2) apima amagarama abiri (2) ya Héroïne yari azaniye Ukobizaba Pilote; ibyo ntaho bihuriye n’ibyo Kubana Christian na Ukobizaba Pilote bavugiye mu iperereza nk’uko bigaragara mu nyandikomvugo zabo ndetse n’ibyo baburanye bavuga kuko Kubana Christian yavuze ko Héroïne yayihawe na Kubwimana Clémentine atumwe Mugirwanake Germain wayicuruzaga,47 naho Ukobizaba Pilote akavuga ko yayihawe n’uwitwa Niyongira Damascene.48 [125] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ariko uko kudahuza ku buhamya bwa Nshimiyimana Félix ku byo yavugiye mu Bugenzacyaha kubyerekeranye n’ibyo Kubana Christian na Ukobizaba Pilote bavuze, ku ruhare rwa Kayiranga Fabrice mu kubagurisha ibiyobyabwenge bya
Héroïne bafatanwe, ntacyo bihindura ku cyaha Kayiranga Fabrice akurikiranweho cyo gucuruza ibiyobyabwenge kubera ko inyandikomvugo y’ibazwa rye mu iperereza, ihura n’ibyavuzwe na Mugirwanake Germain wavuze ko Héroïne yafatanwe yayiguze kwa Kayiranga Fablice, uyu nawe mu Bugenzacyaha akaba yaravuze ko yafashwe azaniye Mugirwanake Germain udupfunyika dutatu (3) twa Héroïne. [126] Ibyo bigaragaza ko Kayiranga Fablice na Mugirwanake Germain bari basanzwe bakorana mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Héroïne, kuba Mugirwanake Germain yarageze mu Rukiko Rwisumbuye akaburana avuga ko Héroïne yafatanywe ayigura kwa Niyongira Damascene kandi ko atayicuruza49 , akaba yarabivuze amaze kubona ko Niyongira Damascene washinjwaga na Ukobizaba Pilote kuba yaramugurishije Héroïne atabashije gufatwa ngo akurikiranwe, bityo akaba yarashakaga kwikuraho icyaha hamwe n’uwo bareganwa (Kayiranga Fablice) akagishyira kuri uwo utarabonetse. Uko guhindura imvugo kwa Mugirwanake Germain kugamije guhunga icyaha, ntigutesha agaciro ibyo yavuze mbere mu Bugenzacyaha kandi yahurijeho na Kayiranga Fablice, bityo ubuhamya bwa Mugirwanake Germain bwashingiweho bukaba budashidikanywaho. [127] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga n’ubwo ingano y’ibiyobyabwenge Kayiranga Fabrice yafatanywe (udupfunyika dutatu (3) twa Héroïne) avuga ko ari nto, Mugirwanake Germain wafatanwe udupfunyika mirongo itatu na tune (34) yaravuze ko yatuguze kuri Kayiranga Fabrice kandi ko yari amaze kuyigura nawe inshuro ebyiri;50 nyuma yo kuyigura akaba nawe yaragurishijeho kamwe Kubana Christian atumye
45 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KAYIRANGA Fabrice, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 1 n’icya 2. 46 Inyandikomvugo ya MUGIRWANAKE Germain mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 7 n’icya 13. 47 Reba Inyandikomvugo y’ibazwa rya KUBANA Christian mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 3 n’icya 4; Inyandikomvugo ya KUBANA Christian mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 7, 8 na 11. Reba n’urubanza No RP 01643/2019/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 30/10/2020 haburana Ubushinjacyaha na MUGIRWANAKE Germain n’abandi, igika cya 16. 48 Reba Inyandikomvugo y’ibazwa rya UKOBIZABA Pilote mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 3 n’icya 4; Inyandikomvugo ya UKOBIZABA Pilote mu Ubushinjacyaha (Pro-Justitia) yo kuwa 19/11/2019, Ref: 02489/IPRL GASA/2019/FM/JM, igisubizo cy’ikibazo cya 6. Reba n’urubanza No RP 01643/2019/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 30/10/2020 haburana Ubushinjacyaha na MUGIRWANAKE Germain n’abandi, igika cya 13. 49 Reba n’urubanza No RP 01643/2019/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 30/10/2020 haburana Ubushinjacyaha na MUGIRWANAKE Germain n’abandi, igika cya 11. 50 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KAYIRANGA Fabrice, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 2.
Page 25
Kubwimana Clémentine nk’uko byasobanuwe haruguru, ndetse Kayiranga Fablice akaba yari azi ko nyuma yo kugurisha Héroïne Mugirwanake Germain, uyu nawe yayigurishaga abandi51, bityo kuba yarafatanywe ingano ntoya ya Héroïne bikaba bidakuraho ko acuruza ibyo biyobyabwenge. [128] Hashingiwe kuri ibyo bisobanuro byose no ku murongo watanzwe mu rubanza rwavuzwe haruguru RPA0010/ 06/CS - RPA0011/06/CS - RPA0012/06/CS, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/07/2008, haburana Ubushinjacyaha na Sgt Ntaganira na bagenzi be, (igika cya 46), ko “Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’Urukiko akayihindura”, ugikirukirizwa kugeza ubu, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga imvugo za Kayiranga Fabrice na Mugirwanake Germain mu Bugenzacyaha zifite agaciro, kuko nubwo bageze imbere y’Urukiko bakazihindura, bidakuraho ukuri babanje kugaragaza ubwo bafatwaga batangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, bityo kuba zarashingiweho mu Rukiko Rukuru nk’ikimenyetso gihamya icyo cyaha Kayiranga Fabrice mu rubanza rujuririrwa, bikaba bifite ishingiro; ubujurire bwe kuri iyi ngingo bukaba nta shingiro bufite.
3. Kumenya niba KAYIRANGA Fabrice ataragabanyirijwe ibihano ku cyaha cyo gufatanywa no kunywa ibiyobyabwenge kandi hari impamvu nyoroshyacyaha [129] Kayiranga Fabrice n’Avoka umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru rwanze kumugabanyiriza ibihano ku cyaha cyo gufatanywa no kunywa ibiyobyabwenge kandi hari impamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba mu ntangiriro z’iburanisha ku rwego rwa mbere yaremeraga gufatanywa no kunywa ibiyobyabwenge; kuba ari ubwa mbere akurikiranweho icyaha mu nkiko; kuba yari asanzwe yitwara neza muri rubanda n’Ubushinjacyaha butabinyomoza; kuba yarafatanywe ingano ntoya y’ibiyobyabwenge (garama 3) no kuba aribwo yari akiva mu bwana ataragira inararibonye yo kumenya kwirinda ibyaha. [130] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Kayiranga Fabrice yemera icyaha cyo kunywa no gufatanywa ibiyobyabwenge, agahakana icyaha cyo kubicuruza, Urukiko Rukuru rukaba rutari kumugabanyiriza igihano kuko atemera icyo cyaha yahamijwe.
UKO URUKIKO RUBIBONA [131] Impaka zishingiye kumenya niba hari impamvu nyoroshyacyaha, yari gutuma Kayiranga Fabrice agabanyirizwa igihano nubwo yemera icyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge, agahakana icyo kubicuruza nacyo kimuhama. [132] Kayiranga Fabrice ahamwa n’ibyaha byo kunywa, gufatanwa no gucuruza ibiyobyabwenge (Héroïne) nk’uko rwabisobanuye haruguru, mu gihe cy’impurirane yabyo akaba yari guhanirwa buri cyaha, ariko kuko igihano cy’igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo52, akaba ari cyo Urukiko Rukuru rwamuhanishije mu rubanza rujuririrwa, hashingiwe ku ngingo ya 11 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igika cya 3, agace ka 1, ivuga ko “Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Ko Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa: 1º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;”53
51 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KAYIRANGA Fabrice, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 3. 52 Ingingo ya 62 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igika cya 3, agace ka 1º. 53 Urubanza No RPA 01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, haburana Ubushinjacyaha na MUGIRWANAKE Germain n’abandi, igika 20.
Page 26
[133] Kubijyanye n’impamvu nyoroshyacyaha Kayiranga Fabrice ashingiraho, avuga ko yagombaga kugabanyirizwa igihano, uru Rukiko rurasanga nta shingiro zifite kubera impamvu zikurikirira: Kuba atarigeze yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge igihe yaburanaga ku rwego rwa mbere, kandi ukwemera icyaha kugirira agaciro uregwa ari ugukozwe byibura mbere y’uko iburanisha ku rwego rwa mbere ripfundikirwa;54 kuba atari asanzwe yitwara neza kuko nubwo yarafatanywe udupfunyika dutatu (3) twa Héroïne, yari asanzwe ayicuruza, nk’uko Mugirwanake Germain yabihamije mu iperereza akavuga ko udupfunyika mirongo itatu na tune (34) twa Héroïne yafatanwe yatuguze kwa Kayiranga Fabrice kandi ko yamenye ko acuruza Héroïne amurangiwe kubera ko yayinywaga akaba yarashakishaga aho ayigura,55 na Kayiranga Fabrice akaba yarabwiye Ubugenzacyaha ko yafashwe amaze kumugurishaho Héroïne inshuro ya gatatu (3) kandi ko yayimugurishagaho na Mugirwanake Germain nawe akayigurisha ku bandi56. [134] Ibyo byose Kayiranga Fabrice yabikoraga ari mukuru kuko ubwo yafatwaga ku wa 12/11/2019 yari afite imyaka y’amavuko makumyabiri n’itanu (25), bivuze ko yari asobanukiwe neza icyaha arimo gukora cyo gucuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne no kubikwirakwiza, bityo kuvuga ko yari akiva mu bwana ataragira inararibonye yo kumenya kwirinda ibyaha, bikaba nta shingiro bifite. [135] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga rero nta mpamvu nyoroshyacyaha zari gushingirwaho ngo Kayiranga Fabrice agabanyirizwe igihano, bityo ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite.
5. Kuri UKOBIZABA Pilote 1. Kumenya niba mu rubanza rujuririrwa, uburenganzira bwo kwiregura bwa UKOBIZABA Pilote butarubahirijwe [136] Ukobizaba Pilote n’Avoka umwunganira bavuga ko udupfunyika tubiri (2) twa Heroïne yafatanywe yaduhawe na “boss” we witwa Niyongira Damascene muri “envelope” ifunze ngo ayishyire Kayiranga Fabrice, bityo ko atari azi icyo atwayemo kandi ko bishimangirwa n’Umutangabuhamya witwa Ndindiriyimana Jean Baptiste uvugwa mu gika cya 12 cy’urubanza rujuririrwa. [137] Bavuga ko igikorwa cy’ubucuruzi cyabaye hagati ya Niyongira Damascene watanze igicuruzwa na Kayiranga Fabrice watanze amafaranga bumvikanyeho; ko Ubushinjacyaha nta kimenyetso kidashidikanywaho bwagaragaje cyerekana nta shiti ko Ukobizaba Pilote yari azi icyo atwaye muri “envelope” kuko itabonerana ku buryo yari kumenya ikirimo, kandi ko umwuga we wa buri munsi ari ugutwara abantu n’imizigo ku igare, akaba yari asanzwe akorana na Niyongira Damascene wamutumaga kumuvomera amazi. [138] Bashingira ku bivugwa n’abahanga T. GARE na C. GINESTET mu gitabo cyabo “Droit Penal et Procedure Penale”, bakavuga ko gushidikanya birengera ushinjwa, kandi ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso byuzuye bimuhamya icyaha cyo gucuruza Héroine, kuko gucuruza ibiyobyabwenge bidashingira gusa ku ngano yabyo yafatiriwe, ahubwo hagomba kugaragazwa ubushake bwa Ukobizaba Pilote bwo kubicuruza n’ibimenyetso bigaragaza ko yabicuruje.
54 “Ukwemera icyaha kugira agaciro gashobora gutuma uregwa agabanyirizwa igihano iyo gukozwe byibura mbere y’uko iburanisha ku rwego rwa mbere ripfundikirwa, kudashidikanywaho, kuba uwemera agaragaza ko yumva uburemere bw’ibikorwa yemera n’ingaruka zabyo, abyicuza, abisabira imbabazi no kuba yiteguye gusubiza ibyo yangije uko abitegerejweho.” Urubanza Nº RPA 00060/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 04/04/2022 asanzwe yitwara neza muri rubanda cyane cyane ko n’ubushinjacyaha butabinyomoza haburana Ubushinjacyaha na Nsabimana Callixte alias Sankara n’abandi, (igika cya 136). 55 Inyandikomvugo y’ibazwa rya MUGIRWANAKE Germain, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 2. 56 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KAYIRANGA Fabrice, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 3
Page 27
[139] Urukiko rwabajije Ukobizaba Pilote aho imiburanire yabo ihurira n’ingingo basabye ko Ukobizaba Pilote Umwunganira asubiza ko muri iyi ngingo, Ukobizaba Pilote yashakaga kuvuga ko imyiregurire ye itahawe agaciro. [140] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Ukobizaba Pilote yemera ko yafashwe ashyiriye umuntu wari mu Gatsata “envelope”, ko uwo muntu ari Kayiranga Fabrice, kandi ko imvugo ze mu Bugenzacyaha zagumana agaciro kazo.
UKO URUKIKO RUBIBONA [141] Imiburanire ya Ukobizaba Pilote kuri iyi ngingo y’ubujurire ishingiye ku kuba Urukiko Rukuru rutarahaye agaciro imyiregurire ye y’uko yatumwe na Niyongira Damascene akamuha “envelope” ifunze atazi ikirimo ngo ayishyire Kayiranga Fabrice. Ibi bikaba ari byo we n’Avoka we bita ko uburenganzira bwe bwo kwiregura butubahirijwe. [142] Ibijyanye n’uburenganzira bwo kwiregura, biteganywa n’ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, igica cya 1, agace ka (a) ivuga ko (1) “Buri muntu afite uburenganzira ku butabera buboneye, burimo uburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere n’impamvu z’icyaha akurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa.” Ingingo ya 14 y’Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira mbonezamubano na politiki (International Covenant on Civil and Political Rights) yo kuwa 19/12/1966 yemejwe n’u Rwanda kuwa 6/94/1975, nayo iteganya mu buryo bwimbitse garanties ntarengwa mu manza nshinjabyaha kugira ngo uburenganzira ku muntu wese ukurikiranyweho icyaha bwuzure zirimo: (a) Uburenganzira bwo kumenyeshwa bidatinze kandi birambuye ku miterere n'impamvu y'ibyo aregwa uregwa mu rurimi bumva; (b) Uburenganzira bwo kugira umwanya n’ibikoresho bihagije byo gutegura ubwunganizi no kuvugana n’abunganira bahisemo; (c) Uburenganzira bwo kuburanishwa nta gutinda; d) Uburenganzira bwo kuburanishwa imbere yabo, no kwiregura ku giti cyabo cyangwa
babifashijwemo n’amategeko bahisemo; e) Uburenganzira bwo gusuzuma abatangabuhamya; f) Uburenganzira bwo kubona ubufasha bw’umusemuzi niba badashobora kumva cyangwa kuvuga ururimi rukoreshwa mu rukiko; (g) Uburenganzira bwo kudahatirwa kwishinja cyangwa kwatura icyaha. [143] Urukiko rurasanga mu bimaze kwerekanwa haruguru muri izo ngingo z’amategeko, nta na kimwe Ukobizaba Pilote agaragaza kitubahirijwe mu rubanza rujuririrwa ku buryo cyaba inenge yarwo, kuba avuga ko imyiregurire ye itahawe agaciro bikaba bitandukanye n’uburenganzira bwo kwiregura, kandi kuvuga ko bitahawe agaciro bivuze ko yireguye (ndetse yari yunganiwe na Me Icyitegetse Godelive muri urwo rubanza57) ahubwo imyiregurire ye ikaba itarahawe agaciro yifuza ko ihabwa, ibyo rero bikaba bitavuze ko uburenganzira bwe bwo kwiregura butubahirijwe, kuko yamenyeshejwe birambuye imiterere n'impamvu y'ibyo aregwa mu rurimi yumva, agira umwanya wo gutegura ubwunganizi, araburanishwa, ndetse ariregura abifashijwemo n’umunyamatego, bityo kuba avuga ko uburenganzira bwe bwo kwiregura butubahirijwe mu rubanza rujuririrwa, bikaba nta shingiro bifite. [144] Ibijyanye no kuba Urukiko Rukuru rutarahaye agaciro imyiregurire ya Ukobizaba Pilote y’uko yashyiriye Héroine Kayiranga Fabrice, abitumwe na Niyongira Damascene wamuhaye envorope atazi ko irimo, bikaba biri busuzumirwe hamwe n’ingingo ye y’ubujurire ikurikira.
2. Kumenya niba Urukiko Rukuru rwarahamije icyaha UKOBIZABA Pilote nta bimenyetso, rugenekereje, runashingira ku mvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya [145] Ukobizaba Pilote n’Avoka umwunganira bavuga ko udupfunyika tubiri (2) twa Héroine yafatanywe yaduhawe na “boss” we witwa Niyongira Damascene muri “envelope” ifunze ngo ayishyire Kayiranga
57 Urubanza RPA01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, haburana Ubushinjacyaha na MUGIRWANAKE Germain n’abandi, igika 11 na 12.
Page 28
Fabrice, ko we atari azi icyo atwayemo kandi ko bishimangirwa n’Umutangabuhamya witwa Ndindiriyimana Jean Baptiste uvugwa mu gika cya 12 cy’urubanza rujuririrwa, ariko ko Urukiko Rukuru rutitaye ku buhamya bwe. [146] Bavuga ko mu gika cya 25 cy’urwo rubanza, Urukiko ruvuga ko ashinjwa n’abo bareganwa aribo Mugirwanake Germain, Kayiranga Fabrice na Kubana Christian, nyamara abo bose nta n’umwe bari baziranye ; ko nta na hamwe Mugirwanake Germain amushinja kumuha Héroïne ngo ayimucururize, ko mu Bugenzacyaha (cote23) ubwo yabazwaga uwamuhaye Héroïne, yasubije ko ari Kayiranga Fabrice kuko bayisangiraga, Karangwa Fabrice nawe ngo akaba yarayikuraga kwa Niyongira Damascène. [147] Bavuga ko imvugo ya Kayiranga Fabrice mu Bugenzacyaha y’uko acuruza Héroïne akura kwa Ukobizaba Pilote itahabwa agaciro kuko yayivuguruje mu Bushinjacyaha no mu Rukiko, avuga ko mu Bugenzacyaha yashyizweho agahato n’iterabwoba agashinja Ukobizaba Pilote arengera amagara ye, ukuri yavuze kukaba ari uko iyo Héroïne yayikuraga kwa Niyongira Damascene. [148] Bakomeza bavuga ko nta “communication” Ukobizaba Pilote yigeze agirana na Kubana Christian, bitandukanye n’ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix bwo kuwa 14/11/2019 wavuze ko Ukobizaba Pilote yafashwe azaniye Héroïne Kubana Christian kuko yari yamuhamagaye amubwira kumuzanira icyo kiyobyabwenge; ko nyamara kuwa 12/11/2019 Nshimiyimana Félix yavuze ko ubwo
bamaraga gufata Kayiranga Fabrice yababwiye ko Héroïne ayikura kwa Ukobizaba Pilote kandi ko Kayiranga Fabrice yasabwe guhamagara Ukobizaba Pilote, amuhamagaye araza ahita afatwa. Bavuga ko ibyo bigaragaza ukwivuguruza mu mvugo, bigatera urujijo no gushidikanya kurengera ushinjwa nk’uko biteganywa n’ingingo y 111 y’ itegeko No 027/2019 ryo kuwa 19/9/2019 ryerekeye imiburanishirize y’ imanza z’ inshinjabyaha. [149] Bavuga kandi ko ubuhamya bwa Nshimiyimana Félix butandukanye n’ibigaragara ku nyandiko y’ifatira (PV de constat) yanditseho ko Ukobizaba Pilote agurisha Héroïne kuri Kayiranga Fabrice, naho mu buhamya bwe akavuga ko Kayiranga Fabrice ariwe ugurisha Héroïne kuri Ukobizaba Pilote. [150] Kubera izo impamvu bavuga ko Urukiko Rukuru rwahamije icyaha Ukobizaba Pilote nta kimenyetso na kimwe gifatika rushingiyeho, bagasaba Urukiko rw’Ubujurire gukosora iyo nenge. Basoza bavuga ko uru Rukiko rubibonye ukundi rwahindura inyito y’icyaha Ukobizaba Pilote yahamijwe hakurikijwe umurongo watanzwe mu rubanza RPA00026/2020/CA rwaciwe kuwa 28/01/2022 haburana Ubushinjacyaha na Habumugisha Hamza. [151] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Ukobizaba Pilote ashaka kumvikanisha ko nta cyaha cyo gucuruza Héroïne yakoze kuko yatwaye envelope atazi ikirimo, kandi ko kuba ari umunyonzi bitamubuza kubibangikanya no gucuruza Héroine. Avuga ko ubuhamya bwa Kayiranga Fabrice imbere y’Ubugenzacyaha
yabajijwe aho akura Héroïne acuruza, asubiza ko we atayicuruza ahubwo yayihawe na Ukobizaba Pilote ngo ayimugurishirize ndetse ko yafashwe ayizaniye Kayiranga Fabrice. Akomeza avuga ko nyuma Kayiranga Fabrice yabajijwe icyo yongeraho, asubiza ko bafatanya na Ukobizaba Pilote gucuruza iyo Héroine akabimuhembera. [152] Avuga ko ntaho Urukiko rwashingiye ku buhamya bwa Mugirwanake Germain mu guhamya icyaha Ukobizaba Pilote, ko ahubwo hashingiwe ku buhamya bwa Kayiranga Fabrice, kandi ko n’imvugo zabo imbere y’Ubugenzacyaha zibigaragaza.
UKO URUKIKO RUBIBONA [153] Impaka kuri iyi ngngo y’ubujurire zigamije gusuzuma niba hari ibimenyetso bishidikanywaho Urukiko Rukuru rwashingiyeho ruhamya Ukobizaba Pilote icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bya Héroïne no gusuzuma niba rwaramuhamije icyaha rugenekereje.
Page 29
[154] Mu rubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru rwasanze nubwo Ukobizaba ahakana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, hari ibimenyetso bikimuhamya, birimo kuba Mugirwanake Germain yemera ko anywa Héroine ayihawe na Ukobizaba Pilote, akayimucururiza, hanyuma akamuhemba; kuba Kayiranga Fabrice ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha nawe yaravuze ko Héroine acuruza aba ayicururiza Ukobizaba Pilote, kandi uyu akaba yarafashwe ayizaniye Kubana Christian na we umushinja, akemeza ko yamusabye kumuzanira Héroine, akayimuzanira58. [155] Nk’uko byasobanuwe karuguru, ku birebana na Mugirwanake Germain, uyu ntaho yigeze avuga ko anywa Héroine yayihawe na Ukobizaba Pilote, ahubwo yavuze ko yayihawe na Kayiranga Fabrice. Uyu nawe amaze gufatwa ubwo yabazwaga aho akura Héroine, mu Bugenzacyaha yavuze ko ayihabwa na Ukobizaba Pilote ngo ayimugurishirize,59 Ukobizaba Pilote nawe yafatanwe udupfunyika tubiri (2) twa Héroine yari azaniye Kayiranga Fabrice, aho kuba Kubana Christian.60 Utwo dupfunyika Ukobizaba Pilote yavuze ko yaduhawe na Niyongira Damascene muri “envelope” ifunze ariko ko atari azi ikirimo, ngo ayishyire Kayiranga Fabrice,61 binashimangirwa n’imvugo ya Ndindiriyimana Jean Baptiste mu buhamya yatanze mu Bugenzacyaha62. [156] Kuba Ukobizaba Pilote yarafatanwe udupfunyika tubiri (2) twa Héroine yari ashyiriye Kayiranga Fabrice muri envelope nta mpaka zirimo kuko nawe arabyemera no mu
miburanire, igiteye impaka n’uko avuga ko atari azi ko icyo yari atwaye muri iyo envelope, ari ibiyobyabwenge. [157] Izo mpaka zikemurwa n’ubuhamya bwa Kayiranga Fabrice, wemeje ko Héroine ayihabwa na Ukobizaba Pilote ngo ayimugurishirize kandi koko akaba yarafatiwe mu Gatsata kuri station ya Essence, amuzaniye iyo Héroine. Bisobanuye ko ibyo Ukobizaba Fabrice avuga ko yatwaye envelope atazi ikirimo atari byo, kuko ubuhamya bwabo bugaragaza nta gushidikanya ko hari Héroine Kayiranga Fabrice yahabwaga na Ukobizaba Pilote ngo ayimugurishirize, Kayiranga Fabrice nawe akayigurisha Mugirwanake Germain, wafashwe nawe amaze kuyigurisha kuri Kubana Christian. Iyo Ukobizaba Pilote aza kuba yaratumwe gusa na Niyongira Damascene gushyira envelope Kayiranga Fabrice atazi ikintu amushyiriye, uyu aba yaravuze ko Héroine ayihabwa na Niyongira Damascene, aho kuba uwo yatumye. [158] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ubuhamya bwa Kayiranga Fabrice na na Ukobizaba Pilote bwuzuzanya, aho kuvuguruzanya, bityo kuba Urukiko Rukuru rwarabushingiyeho ruhamya Ukobizaba Pilote icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bya Héroine rukaba nta kosa rwakoze ; bityo ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [159] Rwemeje ko ubujurire bwa Libakwe Aboubacar Elysée, ubwa Mugirwanake Germain, ubwa Kubwimana Clémentine, ubwa Kayiranga Fabrice n’ubwa Ukobizaba Pilote bwose nta shingiro bufite. [160] Rwemeje ko imikirize y’urubanza RPA01197/2020/HC/KIG-CMB RPA01200/2020/HC/KIG- CMB RPA 01300/2020/HC/KIG rujuririrwa, rwaciwe n’Urukiko Rukuru kuwa 28/07/2021 idahindutse. [161] Rwemeje ko igihano buri wese yahawe cy’igifungo cya burundu kigumyeho.
58Urubanza RPA 01197/2020/HC/KIG-CMB RPA 01200/2020/HC/KIG-CMB RPA 01300/2020/HC/KIG, rwaciwe kuwa 28/07/2021 n’Urukiko Rukuru, haburana Ubushinjacyaha na MUGIRWANAKE Germain n’abandi, igika cya 25. 59 Inyandikomvugo y’ibazwa rya KAYIRANGA Fabrice, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 4. 60 Inyandikomvugo y’ibazwa rya UKOBIZABA Pilote, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 2. 61 Ibid. 62 Inyandikomvugo y’ibazwa rya NDINDIRIYIMANA Jean Baptiste, mu Bugenzacyaha (RIB), Case file.No.00099/EN/RIB HQ/KIGA/GASA/2019, ku wa 12/11/2019. Reba igisubizo cy’ikibazo cya 2.
Page 30
[162] Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.
Case-aware research
Ask AI about this case
The judgment and available research above are public. New questions open in a separate private conversation grounded in this case.