UBUSHINJACYAHA v MUHAWENIMANA
The court found that the prosecution failed to prove that Muhawenimana Virginie intended to distribute or sell the cannabis, as the evidence showed the drugs were for personal use and for another individual (Patrick) with whom she shared consumption. The quantity was small, and there was no evidence of repeated...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00014/2025/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Defendant: Muhawenimana Virginie
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 29 December 2025
- Case Number
- RPAA 00014/2025/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
- Outcome
- appeal allowed; conviction and sentence varied
- Legal Topics
- Drug Offences, Possession of Narcotics, Trafficking of Narcotics, Sentencing
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Muhawenimana Virginie
Defendant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
Legal Issues
- 1 Whether Muhawenimana Virginie should be convicted for possession and use of narcotics or for trafficking (transporting) narcotics
- 2 Whether the sentence imposed by the High Court should be reduced
Ratio Decidendi
The court found that the prosecution failed to prove that Muhawenimana Virginie intended to distribute or sell the cannabis, as the evidence showed the drugs were for personal use and for another individual (Patrick) with whom she shared consumption. The quantity was small, and there was no evidence of repeated transport or commercial intent. Therefore, she should be convicted of possession, not trafficking or sale.
Court Disposition
appeal allowed; conviction and sentence varied
Orders
- The High Court judgment No RPA 01184/2021/HC/KIG is set aside in all its parts.
- Muhawenimana Virginie is convicted of possession of narcotics (cannabis), not trafficking or sale.
Full Case Text
Judgment text and source record
22 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v MUHAWENIMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-12-29 - Case/document no.: RPAA 00014/2025/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v MUHAWENIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00014/2025/CA (Nyirandabaruta, P.J.) 29 Ukuboza 2025] Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha – Gutunda ibiyobyabwenge - Gutunda ibiyobyabwenge ni ugukura ibiyobyabwenge ahantu ukabijyana ahandi. Icyo cyaha kigizwe n’igikorwa cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu ubijyana ahandi (élément materiel), naho ubushake bwo gukora icyaha (élément moral) bukaba bugizwe no kuba uwatunze ibiyobyabwenge azi neza ko atwaye urumogi ndetse akaba yari asanzwe azi ko gutwara urumogi ari icyaha kandi icyakozwe akaba ari igikorwa giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo y’amategeko (élément légal). Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha - Icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge n’icyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge - Igikorwa (material element) cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu ubijyana ahandi, hitawe ku ngano yabyo, hatagamijwe kubicuruza ahubwo hagamijwe kubirya cyangwa kubinywa cyitwa gufatanwa ibiyobyabwenge. Incamake y’ikibazo: Muhawenimana yafatanwe udupfunyika 20 tw’urumogi yari avanye i Rulindo avuga ko yarutumwe n’umuntu bari baturanye witwa Patrick ariko anemera ko na we asanzwe arukoresha kuko yaruvangaga n’ibyo kurya bityo akaba ari urwo gukoresha bo ubwabo. Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabao icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge rumusabira igihano cy’igifungo cya burundu. Urukiko rwasanze uregwa ahamwa n’icyo cyaha, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25 ihazabu ya 20,000,000Frw. Uregwa yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, avuga ko yemera icyaha cyo gufatanwa ibiyiobyabwenge no kubikoresha ariko urukiko rusanga ubujurire bwe nta shingiro bufite, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya 5,000,000Frw. Muhawenimana yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire asaba ko inyito y’icyaha aregwa yahinduka. Uru rukiko rwasuzumye ikibazo cyo kumenya niba Muhawenimana Virginie yari guhanirwa icyaha cyo gufatanwa urumogi no kurunywa aho guhanirwa kurutunda Uregwa asobanura ko yafashwe avuye kuzana urumogi yari yatumwe n’uwitwa Patrick barusangiraga rukaba rwari rupfunyitse muri anverope. Yemera ko asanzwe akoresha urumogi ariko akaba atarucuruza bityo urwo yari azanye, akaba ari urwo gukoresha we ku giti cye hamwe n’uwari warumutumye. Ubushinjacyaha buvuga ko kuba uregwa yaravanye urumogi mu karere kamwe arujyanye mu kandi bigize icyaha cyo gutunda urumogi bityo akaba akwiye guhanirwa icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge kuko hari ibimenyetso byereka uko arurangura n’igiciro aruranguriraho. Incamake y’icyemezo: 1. Gutunda ibiyobyabwenge ni ugukura ibiyobyabwenge ahantu ukabijyana ahandi. Icyo cyaha kigizwe n’igikorwa cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu ubijyana
## Page 2
ahandi (élément materiel), naho ubushake bwo gukora icyaha (élément moral) bukaba bugizwe no kuba uwatunze ibiyobyabwenge azi neza ko atwaye urumogi ndetse akaba yari asanzwe azi ko gutwara urumogi ari icyaha kandi icyakozwe akaba ari igikorwa giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo y’amategeko (élément légal).” 2. Igikorwa (material element) cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu ubijyana ahandi, hitawe ku ngano yabyo, hatagamijwe kubicuruza ahubwo hagamijwe kubirya cyangwa kubinywa cyitwa gufatanwa ibiyobyabwenge. Ubujurire, bufite ishingiro; Urubanza No RPA 01184/2021/HC/KIG ruhindutse mu ngingo zarwo zose. Nta mategeko yashingiweho. Imanza zifashishijwe: RPAA 00052/2021/CA, Ubushinjacyaha na Uwiringiye Franco rwaciwe n’Urukiuko rw’Ubujurire ku wa 29/07/2022; RPAA00408/2020/CA, Ubushinjacyaha na Niyitegeka Augustin alias Niyirema, rwaciwe n’Urukiuko rw’Ubujurire ku wa 27/06/2022; RPAA 00436/2020/CA MP Vs Ahimpereye Ndeze François rwaciwe n’Urukiuko rw’Ubujurire ku wa 28 Kamena 2022. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Muhawenimana Virginie yafatanwe udupfunyika 20 tw’urumogi ku wa 30/05/2021 ari mu Mudugudu wa Cyeyere, Akagali k'Akamatamu, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, aruvanye mu Karere ka Rulindo, arujyanye mu Karere ka Gasabo. [2] Ubugenzacyaha bwashyikirije dosiye Ubushinjacyaha, burega Muhawenimana Virginie mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, bumukurikiranyeho icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, bumusabira igifungo cya Burundu n’ihazabu ya 20,000,000Frw. Muhawenimana Virginie Uregwa yaburanye ahakana icyaha, avuga ko adacuruza urumogi, ko urumogi yafatanywe rwari urw'uwitwa Patrick. [3] Mu rubanza No RP 00903/2021/TGI/GSBO rwaciwe n’urwo Rukiko ku wa 14/07/2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rushingiye ko Muhawenimana Virginie yafatanywe udupfunyika 20 tw’urumogi arukuye mu Karere ka Rulindo arujyanye mu karere ka Gasabo, rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25 n’ ihazabu ya 20,000,000Frw. [4] Muhawenimana Virginie yajuriye mu Rukiko Rukuru, avuga ko urumogi yafatanywe rutari urwe, ko rwari urw’uwamutumye bakarumuha muri “envelope” ifunze, aruzanye afatirwa mu nzira, bityo asaba kugirwa umwere. Mu miburanire ye Muhawenimana Virginie yavuze ko yemera icyaha cyo gutunda urumogi yafatanwe, yemera ko yarunywaga ariko atarucuruzaga, asaba
## Page 3
kugabanyirizwa ibihano. Ubushinjacyaha bwaburanye buvuga ko icyaha cyo gutunda urumogi gihanwa kimwe n’icyo kurucuruza, ariko busaba ko Muhawenimana Virginie yagabanyirizwa ibihano. [5] Mu rubanza No RPA 01184/2021/HC/KIG, rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 19/12/2024, rushingiye ku ngingo ya 2 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rwagabanyirije igihano Muhawenimana Virginie rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya 5,000,000Frw kuko ari ubwa mbere akurikiranywe mu butabera mu buryo buzwi, icyaha yakoze kitagize ingaruka zikomeye no kuba ingano yafatanywe ari ntoya. [6] Muhawenimana Virginie yajuririye imikirize y’urwo rubanza, mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza ruhabwa No RPAA 00014/2025/CA, ruburanishwa mu ruhame ku wa 04/12/2025, aburana yunganiwe na Me Ruberwa N. Silas, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Gakwerere Javan, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [7] Mu myanzuro no mu miburanire ye Muhawenimana Virginie n’umwunganira bavuga ko adakwiye guhanirwa icyaha cyo gutunda urumogi, ko icyaha yemera ko akwiye guhanirwa ari icyo gufatanwa urumogi no kurunywa. Basaba ko yagabanyirizwa igihano, akanasonerwa ihazabu kuko ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha kandi akaba yarasize umwana mu rugo udafite undi muntu umurera. [8] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko kuba Muhawenimana Virginie yarafatanywe urumogi bitamuvanaho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko hari ibimenyetso byerekana aho arurangura, igiciro aruranguraho n’icyo arucuruzaho nk’uko byemejwe n’Urukiko Rukuru. Avuga kandi ko Muhawenimana Virginie adakwiriye kongera kugabanyirizwa igihano kuko yakigabanyirijwe bihagije, bityo ko ubujurire bwe nta shingiro bufite. [9] Hashingiwe kuri izo mpaka, Urukiko rurasuzuma ibibazo bikurikira: a) Kumenya niba Muhawenimana Virginie yaragombaga guhanirwa icyaha cyo gufatanwa urumogi no kurunywa aho guhanirwa kurutunda b) Kumenya niba Muhawenimana Virginie yagabanyirizwa igihano. II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba Muhawenimana Virginie yari guhanirwa icyaha cyo gufatanwa urumugi no kurunywa aho guhanirwa kurutunda [10] Muhawenimana Virginie n’Avoka umwunganira bavuga ko atari akwiye guhanirwa icyaha cyo gutunda urumugi ahubwo yari guhanirwa kurunywa no kurufatanwa; basobanura ko mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, inshuti ya Muhawenimana Virginie yitwa Patrick bari basanzwe basangira urumogi yamuhaye amafaranga yo kugura urumogi, amubwira kugura udupfunyika tw’urumogi twinshi bazamara igihe banywa, ajya kurugura ku musaza bari basanzwe baruguraho utuye hafi y’iwabo ariko muri Rulindo; ko Muhawenimana Virginie atuye mu Karere ka Gasabo ahahana imbibi n’Akarere Rulindo, aho atuye n’aho yagiye kugura urumogi rwo kunywa (muri Rulindo) akaba ari hafi cyane y’Akarere ka Gasabo kuko harimo nk’intera ya 2km gusa; ko kandi
## Page 4
nubwo yafashwe avanye urumogi mu Karere ka Rulindo aho yari avuye kurugura, atari agiye kurucuruza, ahubwo arunywa akanarushyira mu gatoki, ko rero Muhawenimana Virginie adakwiye guhanirwa icyaha cyo gutunda urumogi, ahubwo icyaha yemera agomba guhanirwa ari icyo kurufatanwa no kurunywa. [11] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko nku’ko bigaragara mu gika cya 9 cy’urubanza rujuririrwa, Muhawenimana Virginie yaburanye asaba ko atahanirwa gutunda ibiyobyabwenge kuko atari umucuruzi w’urumogi n’ubwo yarufatanywe, Urukiko Rukuru rwemeza ko icyaha cyo gutunda urumogi agamije kurucuruza kimuhama kuko yaruvanye mu karere kamwe arujyana mu kandi, kandi ko kuba yararufatanywe bitamuvanaho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu gihe hari ibimenyetso byerekana aho arurangura, igiciro aruranguraho n’icyo arucuruzaho nk’uko bigaragara mu gika cya 10 cy’urubanza rujuririrwa. [12] Akomeza avuga ko kuba Muhawenimana Virginie yarafatanwe urumogi arukuye mu Karere ka Rulindo aruzanye i Jabana mu Karere ka Gasabo, bigize icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza No RPA 00275/2024/CA rwaciwe ku wa 28/03/2025 Ubushinjacyaha buburana na DUSENGIMANA Valens, aho Urukiko rw‘Ubujurire rwasobanuye ko gutunda ibiyobyabwenge ari ugukura ibiyobyabwenge ahantu ubujyana ahandi. [13] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga kandi ko Muhawenimana Virginie yakoze icyo gikorwa abizi ko ari ibiyobyabwenge atwaye, kandi akaba yasobanuye ko Patrick yamuhaye 5000Frw ngo amugurire urumogi rwa 4000Frw, bityo ko yakoze icyaha cyo gutunda urumogi kandi ruri mu biyobyabwenge bihambaye. Asoza avuga ko ibyo Muhawenimana Virginie yabihaniwe mu rubanza rujuririrwa kandi Urukiko Rukuru rwamugabanyiriza igihano, rumuhanisha igihano gito giteganywa n’Itegeko, bityo ko ubujurire bwe nta shingiro bufite. UKO URUKIKO RUBIBONA [14] Impaka muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba Muhawenimana Virginie akwiye guhanirwa icyaha cyo gufatanwa no kunywa ibiyobyabwenge by’urumogi cyangwa icyo kubitunda. [15] Ku byerekeranye no gutunda ibiyobyabwenge by’Urumogi, uru Rukiko mu rubanza Nº RPAA 00052/2021/CA, rwaciwe ku wa 29/07/2022 haburana Ubushinjacyaha na Uwiringiye Franco (igika cya 27-30) rwatanze umurongo ukurikira: “Gutunda ibiyobyabwenge ni ugukura ibiyobyabwenge ahantu ukabijyana ahandi. Icyo cyaha kigizwe n’igikorwa cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu ubijyana ahandi (élément materiel), naho ubushake bwo gukora icyaha (élément moral) bukaba bugizwe no kuba uwatunze ibiyobyabwenge azi neza ko atwaye urumogi ndetse akaba yari asanzwe azi ko gutwara urumogi ari icyaha kandi icyakozwe akaba ari igikorwa giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo y’amategeko (élément légal).” [16] Igikorwa cyo kugira ngo umuntu akure ibiyobyabwenge ahantu hamwe, abijyana ahandi (élément materiel) gikwiye gusobanuka neza kurushaho kuko Umuntu wese ufatanwa ibiyobyabwenge, ubirya, ubinywa cyangwa ubikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose aba afite aho yabivanye mbere yo kubikoresha. Urugero: urya urumogi aba afite aho yaruvanye, aruzana aho arurira cyangwa arunywera, cyangwa akarufatanwa ataragera aho arukoreshereza. Icyo nacyo
## Page 5
n’igikorwa cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu hamwe, bijya ahandi bikoresherezwa, kandi ubifatanwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange nk’uko biteganywa ngingo ya 11, igika cya 1 n’icya 2 y’Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange1. [17] Urukiko rw’Ubujurire ruhereye ku bimaze kuvugwa mu gika kibanziriza iki, rurasanga nubwo ku byerekeranye no gutunda ibiyobyabwenge rwemeje ko icyo cyaha kigizwe n’igikorwa (material element) cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu ubijyana ahandi, hakwiye gusobanuka kurushaho ibikorwa by’iki cyaha, hitawe ku ngano y’ibiyobyabwenge uregwa afatanywe n’icyo byari bukoreshwe, kugira ngo bitandukane n’icyaha cyo “gufatanwa ibiyobyabwenge”. [18] Mu rubanza No RPAA00408/2020/CA rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 27/06/2022 haburana Ubushinjacyaha na Niyitegeka Augustin alias Niyirema, rwasesenguye ingingo ya 263 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yahindutse ingingo ya 11 y’Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rimaze kuvugwa2, rwerekana ko Umushingamategeko mu guhana ibikorwa byerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, yitaye cyane ku kiba kigamijwe, atandukanya ubikoresha ku giti cye (single drugs possession) n’ubikwirakwiza ku buryo bishobora kwangiza abantu benshi (drugs trafficking/ distribution). [19] Muri urwo rubanza (igika cya 17), Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ijambo ufatanwa, uhinga, ubika, n’utunda akwiye kumvikana mu buryo butandukanye hashingiwe ku ngano y’ibiyobyabwenge cyangwa imiti ikoreshwa nkabyo ndetse n’icyari kigiye gukoreshwa ibyo biyobyabwenge, kugira ngo hirindwe urujijo kuko uregwa ashobora gufatanwa urumogi akavuga ko yari agiye kurunywa cyangwa agahanirwa kurufatanwa gusa nyamara wenda ukurikije ingano yarwo bigaragara ko yari agiye kurukwirakwiza cyangwa kurucuruza, cyangwa se hakaba uhinga, ubika, n’utunda agamije kubikoresha ku giti cye (usage personnel). Rwifashishije isesengura ryakozwe n’abahanga (igika cya 18), rwemeje ko ibimenyetso bikurikira bishingirwaho hemezwa niba ibiyobyabwenge umuntu afatanywe ari ibyo gucuruza cyangwa gukwirakwiza (drugs trafficking), bigizwe n’iminzani yabugenewe mu gupima, amasashe yifashishwa mu gupfunyikamo ibiyobyabwenge, amafaranga bafatiye aho hantu, ahakoreshwa nk’ububiko, ubwinshi bw’ibiyobyabwenge basanze aho hantu, urujya n’uruza rw’abantu ahafatiwe ibiyobyabwenge, abatangabuhamya bemeza ko uwo muntu asanzwe acuruza ibiyobyabwenge, ko mu gihe Ubushinjacyaha budashoboye kwerekana ko uregwa atari afite gusa ibiyobyabwenge (simple drugs possession) ahubwo yabigurishije cyangwa yateganyaga kubigurisha, ahanishwa igihano gito cyo gufatanwa ibiyobyabwenge. [20] Ingano y’ibiyobyabwenge igaragaza ubwinshi bwabyo kandi naho uregwa yafatanwa ingano nto, Ubushinjacyaha bugomba kugaragaza ko asanzwe atwara bicye, bicye, inshuro nyinshi, ibi bikaba ari ukubitunda kubera ko ingano y’ibiyobyabwenge bicye, bitwawe inshuro nyinshi mu gihe gito, bituma ingano yatwawe yose hamwe iba nini.
1 “Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa.., ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.” 2 Reba urubanza No RPAA00408/2020/CA rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 27/06/2022
## Page 6
[21] Ku bijyanye n’ubushake (moral element) bwo gukora icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza Nº RPAA 00052/2021/CA rwavuzwe haruguru rwaciwe n’uru Rukiko Ubushinjacyaha buburana na Uwiringiye Francois, ubwo bushake bugizwe no kuba utunda ibiyobyabwenge azi neza ko ari byo atwaye, agambiriye no kubikwirakwiza. [22] Ku bijyanye n’uru rubanza, Urukiko Rukuru mu gika cya 10 cy’urubanza rujuririrwa, rwemeje ko kuba Muhawenimana Virginie yaratunze urumogi aruvana mu karere kamwe arujyana mu kandi, bitamuvanaho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu gihe hari ibimenyetso byerekana aho arurangura, igiciro aruranguraho n’icyo arucuruzaho nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza RPAA 00436/2020/CA MP Vs Ahimpereye Ndeze François rwaciwe ku wa 28 Kamena 2022. Muri urwo rubanza rw’Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndeze François (igika cya 24), Urukiko rw’Ubujurire rwatanze umurongo w’uko “umuntu atagirwa umucuruzi no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi. [23] Mu rubanza rwaciwe ku rwego rwa mbere, igika cya 8, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko nta kimenyetso kigaragaza ko Muhawenimana Virginie agurisha urumogi, ahubwo ibimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze bigaragaza ko yakoze icyaha cyo kurutunda nk’uko nawe yiyemereye ko yafatanywe urumogi udupfunyika 20 tw’urumogi yari avuye kugura mu Karere ka Rulindo, arujyanye mu Karere ka Gasabo arutumwe n'umusore witwa Patrick3 (avuga ko basanzwe barusangira). [24] Dosiye igaragaza ko Muhawenimana Virginie abazwa mu Bugenzacyaha yavuze ko atanywa urumogi arutumuye ahubwo aruteka mu biryo. Yavuze ko yafashwe avuye i Rulindo ku musaza w’inshuti ye ucuruza urumogi, afatanwa udupfunyika 20 yari yatumwe n’umuhungu witwa Patrick baturanye, wamuhaye 5000Frw kugira ngo amugurire urumogi rwa 4000Frw,1000Frw asigarana agikoreshe mu nzira kuko amuvunnye amaguru (amuruhuye kutajya kuruzana)4. [25] RABI Grậce wafashwe ari kumwe na Muhawenimana Virginie yabwiye Ubugenzacyaha ko yahuriye na Muhawenimana Virginie mu nzira avuye i Rulindo, abashinzwe umutekano basaka igikapu yari afite basangamo urumogi udupfunyika 20, ababwira ko ari urwo ashyiriye Patrick. RABI Grậce yanavuze ko yari yarigeze kubona Muhawenimana Virginie ari iwabo asekura urumogi akarushyira mu bitoki5. [26] Umutangabuhamya witwa Twahirwa Jean Claude abazwa mu Bugenzacyaha, yavuze ko yahamagawe n’umuntu amuha amakuru ko hari abakobwa batambutse bava mu Karwa bataha i Rukindo, mu Mudugudu wa Cyeyere bafite urumogi, abategereza mu nzira i Jabana, bahageze, arabahagarika, areba mu gakapu Muhawenimana Virginie yari afite asangamo udupfunyika 20 tw’urumogi, ahita ahamagara abashizwe irondo barabafata barabajyana6.
3 Urubanza No RPA 00903/2021/TGI/GSBO rwaciwe Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa 14/07/2021, ibika bya 12 – 17. 4 Dosiye CMP 00341/HB/JABA/SB/KlGA/GASA/2021, Inyandikomvugo y’ibazwa ry’uregwa (Muhawenimana Virginie) ku wa 31/05/2021. Igisibizo cya 8-10. 5 Idem, Inyandikomvugo y’ibazwa ry’uregwa (RABI Grace), ku wa 31/05/2021. Igisubizo cya 9&11. 6 Idem, Inyandikomvugo y’ibazwa ry’umutangabuhamya (Twahirwa Jean Claude), ku wa 04/06/2021.
## Page 7
[27] Imvugo za Muhawenimana Virginie, RABI Grậce na Twahirwa Jean Claude, zihuriza kuba Muhawenimana Virginie yarafatanwe udupfunyika 20 tw’urumogi avuga ko yari ashyiriye uwitwa Patrick wari warumutumye kurumugurira i Rulindo kuko barusangiraga. Ibi bimenyetso bigaragaza ko Muhawenimana Virginie atari yiteguye guha urwo rumogi umuntu wese umugana ashaka urwo agura, ahubwo yari aruzaniye uwari warumutumye barusangiraga, kandi nta kindi kimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze kivuguruza ibyo, bityo kuba Urukiko Rukuru rwaramuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge (mu gika cya 10 cy’urubanza rujuririrwa) rukemeza ko hari ibimenyetso byerekana aho arurangura, igiciro aruranguraho n’icyo arucuruzaho, byerekana ko bitari bikwiye kuko ruterekanye ahandi rwavanye ibyo bimenyetso, ndetse ko rwakoresheje umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza No RPAA 00436/2020/CA rw’Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndeze François mu buryo budakwiye, uru Rukiko rukaba rugomba kubikosora. [28] Urukiko rushingiye ku mirongo yatanzwe n’uru Rukiko mu manza Nº RPAA 00052/2021/CA rw’Ubushinjacyaha na Uwiringiye Franco na RPAA00408/2020/CA rw’ Ubushinjacyaha na Niyitegeka Augustin alias Niyirema zavuzwe haruguru, rurasanga n’ubwo Muhawenimana Virginie yageze i Jabana, agafatwa afite udupfunyika 20 tw’urumogi yari avuye kugura mu Karere ka Rulindo, rurasanga kuba Ubushinjacyaha butarashoboye kwerekana ko atari afite gusa ibiyobyabwenge (simple drugs possession) yatumwe na Patrick, ahubwo yabigurishije cyangwa yateganyaga kubigurisha, Muhawenimana Virginie agomba guhanirwa icyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge. [29] Ibyo binashimangirwa n’ingano nto y’urumogi Muhawenimana Virginie yafatanwe (udupfunyika 20), kandi akaba nta kigaragaza ko asanzwe atwara bicye, bicye, ku buryo byaba ari ukurutunda agamije kurukwirakwiza cyangwa kurucuruza. [30] Urukiko rw’Ubujurire rushingiye kuri ibyo bisobanuro byose, rurasanga Muhawenimana Virginie ahamwa n’icyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, aho kuba icyo kurutunda cyangwa kurucuruza, bityo hashingiwe ku ngingo ya 11, igika cya 1, n’igika cya 2 y’Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange7, Muhawenimana Virginie akaba agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2). [31] Urukiko rurasanga atari ngombwa gusuzuma ibijyanye no kugabanyirizwa ibihano kuko igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya 5.000.000Frw Muhawenimana Virginie yari yahanishijwe mu rubanza rujuririrwa gisimbuwe n’igifungo cy’imyaka ibiri (2) ku cyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge kandi iki gifungo yakirangije, akaba agomba guhita arekurwa urubanza rukimara gusomwa. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [32] Rwemeje ko ubujurire bwa Muhawenimana Virginie bufite ishingiro.
7 Ingingo ya 11, igika cya 1: “Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.” Igika cya 2: “Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.”
## Page 8
[33] Rwemeje ko urubanza No RPA 01184/2021/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 19/12/2024 ruhindutse mu ngingo zarwo zose. [34] Rwemeje ko Muhawenimana Virginie ahamwa n’icyaha cyo gufatanywa ibiyobyabwenge by’urumogi, aho kuba icyo kubitunda no kubigurisha. [35] Ruhanishije Muhawenimana Virginie igifungo cy’imyaka ibiri (2). [36] Rutegetse ko Muhawenimana Virginie ahita arekurwa uru rubanza rukimara gusomwa kuko igihano ahawe cy’igifungo cy’imyaka ibiri (2) yakirangije. [37] Ruvuze ko magarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.