UBUSHINJACYAHA v. RUZINDANA
- Citation
- [2016] 4 RLR
- Status
- Criminal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Court
- Supreme Court
- Decision
- 24 March 2016
- Posture
- Criminal Appeal / Final Judgment
- Case number
- RPAA 0297/11/CS
More details
- Court
- Supreme Court
- Decision
- 24 March 2016
- Posture
- Criminal Appeal / Final Judgment
- Case number
- RPAA 0297/11/CS
On this page
Professional case brief
Research organized from the available case record
01
Holding and result
There was no conclusive evidence to prove beyond reasonable doubt that Ruzindana committed the alleged murder; therefore, he must be acquitted.
Court disposition
appeal allowed, acquittal
Orders
- Ruzindana Emmanuel is acquitted and must be released immediately upon pronouncement of the judgment.
- Court fees are to be borne by the State.
02
Material facts
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution Counsel: Bunyoye Grâce, Dushimimana ClaudineRuzindana Emmanuel
Appellant/accused Counsel: Me Uramije JamesAmounts and remedies
- Fine Imposed on Musabyimana: RWF 10,000
03
Procedural history
Posture
Criminal Appeal / Final Judgment
04
Questions and positions
Legal issues
Whether there is sufficient evidence to convict Ruzindana Emmanuel of murder
Party arguments
- Applicant
- Ruzindana argued that the conviction was based on insufficient evidence and the trial court failed to consider requested investigations and exculpatory witnesses.
- Respondent
- The prosecution argued that the delay in presenting witnesses was questionable and that the statements attributed to Ruzindana were reliable, supporting conviction.
05
Court’s reasoning
Legal principles
- 01
Article 165(2), Law No. 30/2013 of 24/05/2013 on criminal procedure
If after full investigation no conclusive evidence is found to prove the accused committed the crime, the court must acquit.
06
Ratio, limits and disposition
Ratio decidendi
There was no conclusive evidence to prove beyond reasonable doubt that Ruzindana committed the alleged murder; therefore, he must be acquitted.
Court disposition
appeal allowed, acquittal
- Ruzindana Emmanuel is acquitted and must be released immediately upon pronouncement of the judgment.
- Court fees are to be borne by the State.
Source and reliance status
Supreme Court · 24 March 2016
This page organises the available record for research. Confirm quotations, current status, and subsequent treatment against the official source before relying on the case.
Judgment reading view
Judgment text
The complete available source text.
Supreme Court
Criminal· 24 March 2016
UBUSHINJACYAHA v. RUZINDANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2016-03-24 - Case/document no.: RPAA 0297/11/CS - Collection: Supreme Court
Text
Page 1
UBUSHINJACYAHA v. RUZINDANA [Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RPAA 0297/11/CS (Mugenzi, PJ, Mutashya na Gatete, J.) 24/3/2016] Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha – Gushidikanya – Birengera ushinjwa – Itegeko Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 165,2o. Incamake y’ikibazo: Uregwa na bagenzi we batari muri uru rubanza bakurikiranywe ku cyaha cy’ubwicanyi. Kubirebana n’uregwa, Urukiko rushingiye ku magambo yivugiye ubwe igihe yabazwaga mu Bushinjacyaha, agaragaza ko yamukurikiranye atashye yasinze akamwica, ndetse na raporo ya Muganga ikagaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe, rwemeje ko ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho, ahanishwa igifungo cya burundu. Yajuririye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko umucamanza yamwemeje icyaha nta bimenyetso bifatika ashingiyeho, ntiyanaha agaciro iperereza yasabye ryashoboraga kumugira umwere. Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko hakwibazwa impamvu byafashe igihe kinini Ubuyobozi buzi ko hari amakuru abatangabuhamya bashobora gutanga ntagere ku nzego zibishinzwe. Incamake y’icyemezo: Nta bimenyetso bidashidikanywaho byatuma uregwa ahamwa n’icyaha ashinjwa, bityo agomba kugirwa umwere. Ubujurire bufite ishingiro. Uregwa agizwe umwere agomba guhita arekurwa. Amagarama aherereye ku isanduku ya Leta. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye
imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 165,2o. Nta manza zifashishijwe. Urubanza I.IMITERERE Y’URUBANZA [1] Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Ruzindana na Serunyange icyaha cy’ubwicanyi, naho Musabyimana ashinjwa icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga. Ku itariki ya 14/10/2011, urwo Rukiko rwemeje ko Ruzindana ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho, ahanishwa igifungo cya burundu, Musabyimana ahamwa n’icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga, ategekwa kwishyura frw10.000 y’ihazabu,naho Serunyange agirwa umwere.
Page 2
[2] Mu gufata icyo cyemezo, Urukiko rwasanze Ruzindana ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi rushingiye ku magambo yivugiye ubwe igihe yabazwaga mu Bushinjacyaha, ayo magambo akaba agaragaza ko yamukurikiranye atashye yasinze akamwica, ndetse na raporo ya Muganga ikagaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe. [3] Ruzindana yajuririye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko umucamanza yamwemeje icyaha nta bimenyetso bifatika ashingiyeho, ntiyanaha agaciro iperereza yasabye ryashoboraga kumugira umwere. [4] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame kuwa 28/09/2015, Ruzindana yunganiwe na Me Uramije James, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bunyoye Grâce, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, nyuma yo gupfundikira iburanisha, ababuranyi bamenyeshwa ko bazamenyeshwa icyemezo kuwa 30/10/2015, ariko igihe cyo kwiherera, rusanga ari ngombwa ko mbere yo guca urubanza mu mizi, rukwiye kwumva abatangabuhamya Ruzindana yifuje ko babazwa, bakurikira: Rutabana Gaspard, Nyiraminani Alphonsine, Muhayimpundu Claudine na Museruka Théoneste, kugirango bagire ibyo babazwa ku bijyanye n’urupfu rwa Rucyahana Felisiyani. [5] Iburanisha ryasubukuwe kuwa 22/02/2016, Ruzindana yunganiwe na Me Uramije James, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Dushimimana Claudine, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. II.ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA. Kumenya niba hari ibimenyetso bifatika byatuma Ruzindana Emmanuel ahamwa n’icyaha
ashinjwa. [6] Me Uramije asobanura ko Ruzindana yunganira yasangiye inzoga mu kabari na Rucyahana, barangijeRuzindana aramuherekeza amugeza kwa mwene nyina Serunyange, bahageze Rucyahana atangira kurwana n’uwo mukuru we arabakiza, nyuma Ruzindana ajya gutabaza umukuru w’umudugudu [7] Ruzindana ashimangira kandi ko yagiye gutabaza umukuru w’umudugudu akamubwira ko ntacyo yabikoraho kuko intonganya za Rucyahana zisanzwe iyo yanyoye inzoga, ko kandi kuva yajya gutabaza atigeze ahindukira ngo asubire aho imirwano yabereye. [8] Basobanura kandi ko hari ibimenyetso bishinjura byari byagejejwe ku rukiko rwamuburanishije ariko ntirwabiha agaciro, ko kandi hari hifujwe ko habazwa abatangabuhamya 17 bagaragajwe mu iperereza ryakozwe n’Inzego z’Ibanze nkuko bavugwamu ibarwa yo kuwa 21/05/2010 yanditswe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Bunge. [9] By’umwihariko Ruzindana avuga ko ari umuryango wa nyakwigendera Rucyahana Felisiyani wabimwoherereje, Serunyange1 bari bafunganye arekuwe, akaba asaba ko uru Rukiko rwakora iperereza ryimbitse ku cyaha ashinjwa, hakabazwa nibura Rutabana Gaspard, Nyiraminani Alphonsine, Muhayimpundu Claudine na Museruka Théoneste kuko aribo 1 Uyu ni mukuru we kwa Se wabo warangije igihano yari yahawe.
Page 3
bagaragaza igihe yatandukaniye na nyakwigendera Rucyahana. Ruzindana avuga kandi ko icyemezo cyafashwe gifite inenge kubera ko cyashingiye ku mvugo zamwitiriwe kandi atari ize. [10] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko icyaha Ruzindana ashinjwa cyakozwe kuwa 08/02/2010, inyandiko yashyikirijwe Urukiko isaba ko habazwa abatangabuhamya yandikwa ku itariki ya 21/05/2010, hakaba hibazwa impamvu byafashe icyo gihe cyose Ubuyobozi buzi ayo makuru abatangabuhamya bashobora gutanga ntagere ku nzego zibishinzwe. [11] Asobanura ko Rucyahana yagundaguranye na Serunyange, Ruzindana akitambika hagati akabakiza, nyamara uko kugundagurana kukaba kudahagije ngo kuviremo umuntu urupfu, keretse niba hari icyo Serunyange barwanaga yamukubise, kandi Ruzindana akaba ntacyo agaragaza. [12] Ku byerekeye ubuhamya burimo inenge, asanga bwaranditswe uko bwavuzwe, akaba yumva ntawahimbira Ruzindana ibyo atavuze, ku bw’izo mpamvu bukaba bukwiye guhamana agaciro kose.2 Asanga kandi imvugo z’abatangabuhamya hari aho zivuguruzanya kuko ngo umwe hari aho avuga ko Ruzindana amaze kwinginga Rucyahana akamunanira yitahiye, undi akavuga ko yagiye gutabaza umukuru w’umudugudu. Uko Urukiko rubibona. [13] Urukiko rusanga nyuma y’isesengura ry’imvugo z’abatangabuhamya babajijwe3 mu iburanisha ryo ku wa 22/02/2016, bose bahuriza ku mvugo imwe yuko Ruzindana yatahanye na Nyakwigendera, bageze kwa Serunyange, Rucyahana
yanga gukomeza inzira ataha iwe,avuga ko yageze iwabo. [14] Rusanga na none bahuriza ku mvugo imwe yuko Rucyahana yarwanye na Serunyange, Ruzindana akabakiza, Serunyange agasubira mu nzu akikingirana, Ruzindana agakomeza kwinginga nyakwigendera ngo akomeze atahe, ariko undi akanga akaguma ku irembo kwa mwene nyina.4 [15] Ikindi kitakwirengagizwa, nuko bose bavuga ko nyuma y’iyo mirwano, Ruzindana yagiye guhuruza umukuru w’umudugudu, kandi nkuko Ruzindana abisobnura, nta muntu numwe wigeze avuga ko amaze guhuruza, yaba yaramubonye aho imirwano ya Rucyahana na Serunyange yabereye [16] Urukiko rurasanga nta kwivuguruza kw’abatangabuhamya kugaragara nkuko uhagarariye Ubushinjacyaha abivuga, kuko Ruzindana amaze kunaniranwa na Rucyahana, nta gitangaje ko yamubwira ko we yitahiye, ariko bikaba byaragaragaye ko yagiye gutabaza umukuru w’umudugudu mbere yo gutaha, kandi koko umutangabuhamya Museruka Théoneste yemeje ko, igihe yari avuye mu rugendo i Kigali, Ruzindana yamusanze kuri „centre“ aje gutabaza kubera imirwano yari asize inyuma 2 Usanga umucamanza yarahamije icyaha Ruzindana kubera ko Rucyahana yavuze ngo “ mwana wa Ayirwanda (Ruzindana) uranshakaho iki?” 3 Habajijwe Rutabana Gaspard, Nyiraminani Alphonsine, Muhayimpundu Claudine na Museruka Théoneste 4 Kwa mwene nyina Serunyange
Page 4
[17] Rurasanga kandi rutakwirengagiza inyandiko yatanzwe n’Inzego z’Ibanze kugirango ishingirweho habazwa abatangabuhamya, kabone n’ubwo yaba yaraje itinze, kubera ko izo nzego ziri aho icyaha cyakorewe, abatangabuhamya babajijwe bakaba barahagaze ubwabo ku mirwano ya Rucyahana na Serunyange, nta kuntu imvugo yabo itafatwaho ukuri. [18] Urukiko rurasanga rero, kubera ibimaze gusobanurwa, nta bimenyetso bidashidikanywaho byatuma Ruzindana ahamwa n’icyaha ashinjwa, akaba agomba kugirwa umwere hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 165, igika cya 2 cy’Itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko „iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze“. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO. [19] Rwemeje ko ubujurire bwa Ruzindana Emmanuel bufite ishingiro; [20] Rwemeje ko adahamwa n’icyaha ashinjwa; [21] Rutegetse ko ahita arekurwa uru rubanza rukimara gusomwa; [22] Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.
Case-aware research
Ask AI about this case
The judgment and available research above are public. New questions open in a separate private conversation grounded in this case.