MUSABYIMANA v MUKAGAHINDA
Both Mukagahinda Valérie and Musabyimana Epiphanie are entitled to inherit equally the immovable property left by Gakwaya, Karwirungu, and their deceased children, including Rutaneshwa, Murengerantwari, and Kabagema. Musabyimana, as the sole descendant of her deceased mother (a sibling of Mukagahinda), stands in her...
Source-derived case information.
- Citation
- RS/ INJUST/ RC 00046/2017/ SC
- Parties
- Applicant: Musabyimana Epiphanie; Respondent: Mukagahinda Valérie
- Court
- Supreme Court
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 12 July 2019
- Case Number
- RS/ INJUST/ RC 00046/2017/ SC
- Procedural Posture
- Civil Succession/inheritance / Supreme Court Final Judgment After Review for Injustice
- Outcome
- Applicant's claim for review on grounds of injustice is upheld. Previous lower court decision is modified. Both parties inherit equally.
- Legal Topics
- Inheritance Rights of Grandchildren, Distribution of Estate, Representation in Succession, Liability for Deceased's Debts
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Musabyimana Epiphanie
Applicant
Mukagahinda Valérie
Respondent
Procedural Posture
Civil Succession/inheritance / Supreme Court Final Judgment After Review for Injustice
Legal Issues
- 1 Whether Musabyimana Epiphanie, as a grandchild, is entitled to inherit from her grandparents and maternal uncles equally with Mukagahinda Valérie
- 2 Whether the estate of Gakwaya, Karwirungu, and their deceased children should be divided equally between Mukagahinda and Musabyimana
- 3 Whether Musabyimana is entitled to reimbursement for debts paid on behalf of Rutaneshwa
Ratio Decidendi
Both Mukagahinda Valérie and Musabyimana Epiphanie are entitled to inherit equally the immovable property left by Gakwaya, Karwirungu, and their deceased children, including Rutaneshwa, Murengerantwari, and Kabagema. Musabyimana, as the sole descendant of her deceased mother (a sibling of Mukagahinda), stands in her mother's place for inheritance. Both parties are equally liable for the debts of Rutaneshwa, and Mukagahinda must reimburse Musabyimana half of the amount she paid to settle those debts.
Court Disposition
Applicant's claim for review on grounds of injustice is upheld. Previous lower court decision is modified. Both parties inherit equally.
Orders
- Musabyimana Epiphanie and Mukagahinda Valérie to inherit equally the immovable property left by Gakwaya, Karwirungu, Rutaneshwa, Murengerantwari, and Kabagema.
- Land certificate UPI 5/06/05/05/2340 to be corrected, with the relevant portion registered to Musabyimana Epiphanie.
Full Case Text
Judgment text and source record
31 paragraphs
# MUSABYIMANA v MUKAGAHINDA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2019-07-12 - Case/document no.: RS/ INJUST/ RC 00046/2017/ SC - Collection: Supreme Court
## Text
## Page 1
MUSABYIMANA V.MUKAGAHINDA [Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – Nº RS/ INJUST/ RC 00046/2017/ SC (RUGEGE P., KAYITESI Z. na KAYITESI R. J.,) 12 Nyakanga 2019] Itegeko rigenga izungura – izungura – izungura rya sogokuru na nyogokuru – izungura ry’abavandimwe b’umubyeyi w’uzungura – Umwuzukuru ntakumirwa mu kuzungura ba sekuru na nyirakuru cyangwa abavandimwe b’umubyeyi we, numwe mu bavukana n’umubyeyi we kuko agomba kuzungura mu mwanya w’umubyeyi we – Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe impano n’izungura, Ingingo ya 73,74 Incamake y’urubanza: Urubanza rwatangiye Mukagahinda arega Musabyimana muri Komite y’Abunzi b’Akagari ka Mahango asaba kuzungura ababyeyi be na musaza we Rutaneshwa bitabye Imana. Mukagahinda akaba yari nyina wabo wa Musabyimana, ariko ntibabasha kumvikana ku buryo bwo kugabana imitungo yasizwe nabo mu miryango yabo. Inteko y’Abunzi yemeza ko urutoki ari urwa Musabyimana kubera ko yarubonye mu isaranganya, ariko ko indi mitungo igomba kujya mu maboko ya Mukagahinda kuko ariwe uhagarariye umuryango Musabyimana yajuririye Komite y’Abunzi b’Umurenge wa Kibungo, Inteko y’Abunzi yemeza ko imitungo iburanwa ari iya Musabyimana. Mukagahinda yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kibungo, asaba kuzungura ababyeyi be na musaza we Rutaneshwa. Urukiko rwemeje ko Urutoki, amasambu, ikawa, ishyamba n’inzu ya Rutaneshwa byahawe Musabyimana n’inteko y’Abunzi bikwiye kuzungurwa na Mukagahinda kubera ko ari umuvandimwe wa Rutaneshwa akaba rero ariwe ugomba kuzungura musaza we, ko Musabyimana nk’umwishywa wa Rutaneshwa atazungura nyirarume. Musabyimana yasubirishijemo urwo rubanza ingingo nshya, Urukiko ruca urubanza rwemeza ko ikirego cye nta shingiro gifite. Musabyimana yandikiye Urwego rw’Umuvunyi avuga ko Urukiko rwamurenganyije rukagenera Mukagahinda imitungo iburanwa kandi ari iye kuko yayibonye mu isaranganya, indi akaba ayikomora kuri nyirarume witwa Rutaneshwa kubera ko yamwishyuriye imitungo yasahuye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Umuvunyi Mukuru Nyuma y’isesengura yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga amusaba ko urubanza Nº RC 0378/12/TB/KGO rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibungo rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ashingiye kuri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko, yemeje ko rusubirwamo. Mu rukiko rw’Ikirenga ababuranira Musabyimana bavuga ko kugira ngo akarengane yagiriwe kaveho, ari uko imitungo yose yasizwe n’ababyeyi ba Mukagahinda , hamwe n’iyasizwe na ba nyirarume bayigabana ku buryo bungana kuko ari bo bonyine basigaye muri uwo muryango. basobanura ko mu rubanza basabiye gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, Urukiko rwemeje ko mukagahinda ariwe wenyine uzungura Rutaneshwa, kandi atari we wenyine bavukanye, rukaba rwarirengagije ko Mukagahinda uburenganzira bwo kuzungura Rutaneshwa abukomora ku kuba ari umuvandimwe we, naho Musabyimana uburenganzira
## Page 2
akabukomora kuri nyina Nyiratabaro, nawe wari umuvandimwewe, ko rero Nyiratabaro kuba atakiriho yazungura musaza we ahagarariwe n’umwana we Musabyimana. uhagarariye Mukagahinda yemera ko ababuranyi bafite uburenganzira bungana ku mitungo igomba kuzungurwa, ariko ko umutungo w’ababyeyi utigeze ugaragazwa kimwe n’uwa Murengerantwari n’uwa Kabagema, bivuze ko umutungo wafashweho icyemezo ariwo bombi bagomba kugabana ku buryo bungana.Ku birebana n’ibyo Musabyimana yaba yarishyuriye Rutaneshwa, avuga nta shingiro bifite kuko Musabyimana yishyuye akoresheje ibyo yavanye mu mutungo wa Rutaneshwa yari yarikubiye.Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko bagabana. Incamake y’icyemezo: Umwuzukuru ntakumirwa mu kuzungura ba sekuru na nyirakuru cyangwa abavandimwe b’umubyeyi we, numwe mu bavukana n’umubyeyi we kuko agomba kuzungura mu mwanya w’umubyeyi we. Abemeye izungura bagomba kwemera kwishyura imyenda yabo bazunguye.
Gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane bifite ishingiro. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe impano n’izungura. Ingingo ya 73,74 Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 273 Nta manza zashingiweho. I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Gakwaya na Karwirungu babyaye Rutaneshwa, Murengerantwari, Kabagema, Mukagahinda Valerie na Nyiratabaro nyina wa Musabyimana Epiphanie. Gakwaya na karwirungu n’abana babo barapfuye hasigara Mukagahinda Valerie, n’umwuzukuru wabo Musabyimana Epiphanie. Musabyimana na Mukagahinda Valerie ntibumvikanye ku buryo bagabana imitungo yasizwe na Gakwaya na Karwirungu ndetse n’iy‘abana babo bapfuye, imanza zitangirira aho. [2] Mukagahinda yavugaga ko imitungo yose yasizwe n’ababyeyi be n’abavandimwe be bapfuye ari iye kuko ariwe ugomba kubazungura, naho Musabyimana we akavuga ko nawe yazungura cyane cyane ko yanishyuye ibyangijwe na Rutaneshwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. [3] Mukagahinda Valerie yareze Musabyimana Epiphanie muri Komite y’Abunzi b’Akagari ka Mahango asaba kuzungura ababyeyi be na musaza we Rutaneshwa, maze Inteko y’Abunzi yemeza ko urutoki ari urwa Musabyimana kubera ko yarubonye mu isaranganya, ariko ko indi mitungo igomba kujya mu maboko ya Mukagahinda kuko ariwe uhagarariye umuryango, cyakora bakazayigabana, yemeza kandi ko amafaranga Rutaneshwa yishyuzwa ku mitungo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, azishyurwa n’umuryango. [4] Musabyimana Epiphanie yajuririye Komite y’Abunzi b’Umurenge wa Kibungo, Inteko y’Abunzi yemeza ko imitungo iburanwa ari iya Musabyimana Epiphanie, kubera ko hamwe mu haburanwa yahabonye
## Page 3
mu isaranganya nk’uko abatangabuhamya babyemeje naho ahandi akaba ahakomora ku kuba yarishyuriye RUTANESHWA ibyo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ariwe ugomba kwegukana imitungo ye. [5] Mukagahinda Valerie yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kibungo, asaba kuzungura ababyeyi be na musaza we Rutaneshwa. Ku wa 26/11/2013, urwo Rukiko rwaciye urubanza RC0378/12/TB/KGO rwemeza ko Urutoki, amasambu, ikawa, ishyamba n’inzu ya Rutaneshwa byahawe Musabyimana Epiphanie mu mwanzuro w’Abunzi wo ku wa 30/08/2012 bikwiye kuzungurwa na Mukagahinda Valerie kubera ko ari umuvandimwe wa Rutaneshwa akaba rero ariwe ugomba kuzungura musaza we, ko Musabyimana nk’umwishywa wa Rutaneshwa atazungura nyirarume. [6] Musabyimana Epiphanie yasubirishijemo urubanza RC0378/12/TB/KGO ingingo nshya, avuga ko nyuma y’icibwa ry’urwo rubanza yabonye inyandiko y’isaranganya igaragaza ko imitungo iburanwa yayisaranganyije. Ku wa 11/11/2014, urwo Rukiko ruca urubanza RC006/14/TB/KGO rwemeza ko ikirego cye nta shingiro gifite kubera ko inyandiko gishingiyeho yanditswe ku wa 18/12/2013 kandi urubanza asaba rusabirwa gusubirwamo rwaraciwe ku wa 26/11/2013 bityo ko rero iyo nyandiko atari ingingo nshya yari isanzwe ihari urubanza rucibwa. [7] Musabyimana Epiphanie ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, yandikiye Urwego rw’Umuvunyi avuga ko Urukiko rwamurenganyije rukagenera nyina wabo witwa Mukagahinda Valerie imitungo iburanwa kandi ari iye (Musabyimana) kuko yayibonye mu isaranganya, indi akaba ayikomora kuri nyirarume witwa Rutaneshwa kubera ko yamwishyuriye imitungo yasahuye muri Jenoside yakorewe abatutsi. [8] Nyuma yo gusuzuma no gusesengura icyo kibazo, Umuvunyi Mukuru yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga amusaba ko urubanza RC0378/12/TB/KGO rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ashingiye kuri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko kuri urwo rubanza, yemeje ko rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, rwandikwa kuri RS/INJUST/RC 00046/2017/SC . [9] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 20/05/2019, no ku wa 10/06/2019, Musabyimana Epiphanie ahagarariwe na Me Nzabahimana Augustin Neto, naho Mukagahinda Valérie ahagarariwe na Me Amani Jean de Dieu. Hitabye kandi Muvara Potin, Umubitsi w’Impapurompamo z’ubutaka mu ntara y’Iburasirazuba watumijwe n’Urukiko kugirango agire ibisobanuro atanga. II. IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYACYO Kumenya niba umutungo wasizwe na GAKWAYA na KARWIRUNGU, n‘uwasizwe n’abana babo bapfuye wazungurwa ku buryo bungana na MUSABYIMANA Epiphanie afatanyije na MUKAGAHINDA Valérie [10] Me Nzabahimana Augustin Néto avuga ko kugira ngo akarengane Musabyimana Epiphanie yagiriwe mu rubanza rusubirwamo kaveho, ari uko imitungo yose yasizwe n’ababyeyi ba Mukagahinda Valerie (Gakwaya na Karwirungu) ari nabo babyeyi ba nyina Nyiratabaro, hamwe n’iyasizwe na ba nyirarume bayigabana ku buryo bungana kuko ari bo bonyine basigaye muri uwo muryango. Asobanura ko mu rubanza basabiye gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, Urukiko rwemeje ko Mukagahinda ariwe wenyine uzungura Rutaneshwa, kandi atari we wenyine bavukanye, rukaba rwarirengagije ko Mukagahinda uburenganzira bwo kuzungura Rutaneshwa abukomora ku kuba ari umuvandimwe we, naho Musabyimana
## Page 4
uburenganzira akabukomora kuri nyina Nyiratabaro nawe wari umuvandimwe we,ko rero Nyiratabaro kuba atakiriho yazungura musaza we ahagarariwe n’umwana we Musabyimana. [11] Akomeza avuga ko kuba Mukagahinda ku rwego rwa mbere yaratanze ikirego asaba kuzungura umutungo w’ababyeyi n’uwa musaza we Rutaneshwa, ariko Urukiko rugafata icyemezo ku mutungo wa Rutaneshwa gusa, nabyo babonamo akarengane kuko rutafashe icyemezo ku mitungo yose, kandi rukaba rwararenganyije Musabyimana, kuko rwamuvukije uburenganzira bwo kuzungura sekuru na ba nyirarume, Rutaneshwa, Murengerantwari na Kabagema, asoza asaba ko Urukiko rwategeka ko Musabyimana Epiphanie na Mukagahinda Valérie bagabana ku buryo bungana imitungo basize, cyane cyane ko iyasigaye Mukagahinda ariwe uyitunze wenyine. [12] Me Nzabahimana Augustin Neto akomeza avuga ko n’amafaranga yishyuwe abangirijwe imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi na Rutaneshwa, agomba kugabanywa ku buryo bungana hagati ya Mukagahinda Valerie na Musabyimana Epiphanie, Mukagahinda agasubiza Musabyimana igice cy’ayo yatanze. Avuga ko Mugiraneza Tite yishyuwe 60.000Frw, Munyabugingo Appolinaire yishyurwa 20.000Frw, yose hamwe akaba 80.000Frw. Asoza asaba ko umurima UPI 5/06/05/05/1829 wagurishijwe wagumana abawuguze ukabarwa kuri Mukagahinda, umurima UPI 2335 wanditse kuri Mukarwanyindo waherera kuri Mukagahinda kuko nawo ariwe wawugurishije, ufite UPINº 2336 ukamuhereraho kuko ariho atuye. Akomeza avuga ko umurima ufite UPI Nº 2444, UPI 2337, UPI Nº 2503, n‘agace k’umurima UPI 2340 wanditse kuri Rwamazibukira byahabwa Musabyimana. [13] Me Amani Jean de Dieu uhagarariye Mukagahinda avuga ko icyo yemera ari uko ababuranyi bafite uburenganzira bungana ku mitungo igomba \ kuzungurwa, ariko ko umutungo w’ababyeyi utigeze ugaragazwa kimwe n’uwa Murengerantwari n’uwa Kabagema, ko Urukiko rutigeze rugira icyo ruyivugaho, ariyo mpamvu ubishaka yayiregera ahandi, bivuze ko umutungo wafashweho icyemezo ariwo bombi bagomba kugabana ku buryo bungana. [14] Ku birebana n’ibyo Musabyimana yaba yarishyuriye Rutaneshwa, Me Amani Jean De Dieu avuga ko iyi ngingo nta shingiro ikwiye guhabwa kuko Musabyimana Epiphanie yishyuye akoresheje ibyo yavanye mu mutungo wa Rutaneshwa yari yarikubiye, dore ko ibyavagamo atigeze abigabana na Mukagahinda Valérie, ari nabyo byabaye intandaro y’imanza. Avuga ko mu rubanza Nº RC 0378/12/TB/KGO rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, nta muburanyi wagize icyo avuga kuri uwo mutungo ku buryo bikwiye gufatwa nko guhindura ikirego, ko Urukiko rw’Ikirenga rudakwiye kugira icyo rubivugaho kuko rugomba gusuzuma gusa ibijyanye n’akarengane ku cyatanzwe mu rubanza. [15] Batanage Louis, umuhanga washyizweho n‘Urukiko ngo agaragaze imitungo izungurwa, abatunze iyo mitungo, n’ingano yayo, yagaragaje ko umutungo w’ubutaka ukomoka kuri Gakwaya na Karwirungu, n’ukomoka kubana babo bapfuye uteye ku buryo bukurikira: Umurima ufite UPI Nº 1829, ufite 228 sqm, uri mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Kabagema nyirarume wa Musabyimana, nyuma uza kugurishwa na Mukagahinda, ubu ufitwe na Mukankwiro Rose; Umurima ufite UPI Nº 2444, ufite 1420 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Rutaneshwa nyirarume wa Musabyimana, ubu hafitwe na Mukagahinda; handitswe kuri Nyiratabaro1 nyina wa Musabyimana; 1 Ku byangombwa by’ubutaka habayeho kwibeshya bandika NYIRAMATABARO kandi ari NYIRATABARO
## Page 5
Umurima ufite UPI Nº 2336, ufite 3989 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Rutaneshwa nyirarume wa Musabyimana, ubu ufitwe na Mukagahinda ari naho atuye, ninawe wanditseho; Umurima ufite UPI Nº 2337, ufite 889 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Succession Nyiratabaro ubu ufitwe na Mukagahinda, wanditswe kuri Nyiratabaro nyina wa Musabyimana2; Umurima ufite UPI Nº 2505, ufite 1121 sqm, harimo ishyamba, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Rutaneshwa nyirarume wa Musabyimana, ubu ufitwe na Mukagahinda, ariko wanditswe kuri Nyiratabaro nyina wa Musabyimana, wabarujwe bavuga ko ari umurage/ umunani; Umurima ufite UPI Nº 2503, ufite 686 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Kabagema nyirarume wa Musabyimana, aho bakunda kwita kwa Kadeshyi, ubu ufitwe na Mukagahinda ari nawe wanditsweho, babubaruje bavuga ko babukomora ku isaranganya ry’ubutaka; Umurima ufite UPI 2335, ufite 197 sqm, uherereye mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Mahango, umurenge wa Kibungo. Hagurishijwe na Mukagahinda ahagurisha Mukarwanyindo Mariam Umurima ufite UPI Nº 2340, ufite 113 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, wanditswe kuri Rwamazibukira Faustin. N’ubwo Ikigo cy’ubutaka gifite amakuru ko ari umurima umwe, ndetse ubwo butaka bukaba bwarabaruwe hamwe kandi bukandikwa ku muntu umwe, (Rwamazibukira Faustin). Mukagahinda na Rwamazibukira bakaba bemeranya ku mbibi zayo, kandi n’abaturage bahamya ko iyi mirima koko igabanyijemo kabiri. Igice cy’ubwo butaka gifitwe na Mukagahinda yagihayeho Musabyimana, yamuhaye agace kangana na 113 sqm. [16] Muvara Potin, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka avuga ko Ikigo cy’Ubutaka kibitse amakuru ku mitungo iburanwa agaragaza abo yanditseho, n’uburyo yandikishijwe mu buryo bukurikira : Isambu ifite UPI 5/06/05/05/1829, yabarujwe kuri Gakwenzire na Mukankwiro Rose, nta hererekanya ryigeze ribukorwaho, bayiyandikishijeho bavuga ko bayiguze. Isambu ifite UPI 5/06/05/05/2444, yabarujwe ku bazungura ba Nyiratabaro bahagarariwe na Musabyimana Epiphanie, bayiyandikishijeho bavuga ko bayihawe na Leta. Isambu ifite UPI 5/06/05/05/2336, yabarujwe kuri Seburyimpamba na Mukagahinda, bayiyandikishijeho ku wa 07/03/2014, bifashishije udupapuro tw’agateganyo, bayiyandikishijeho bavuga ko bayihawe na Leta. Isambu ifite UPI 5/06/05/05/2337, yabarujwe ku bazungura ba Nyiratabaro bahagarariwe na Musabyimana Epiphanie, bayiyandikishijeho bavuga ko bayikomora ku murage. Isambu ifite UPI 5/06/05/05/2505, yabarujwe ku bazungura ba Nyiratabaro bahagarariwe na Musabyimana Epiphanie, bayiyandikishijeho bavuga ko bayikomora ku murage. 2 Iyi mirima yombi (2336 na 2337) MUKAGAHINDA yagurishijeho igice kingana n’intambwe 20 kuri 30, cyaguzwe na NYIRARORA Diane
## Page 6
Isambu
ifite
UPI
5/06/05/05/2503,
yabarujwe
kuri
Seburyimpamba
na Mukagahinda,bayiyandikishijeho bavuga ko bayikomora ku isaranganya ry’ubutaka. Mu ikosora hakosowe amakuru arebana n’isano abayitunze bafitanye (isano hagati y’umugabo n’umugore, kuko MUKAGAHINDA ariwe bari bafashe nk’umugabo). Isambu ifite UPI 5/06/05/05/2335, yabarujwe kuri Mukarwanyindo Mariam, nta hererekanya ryigeze ribukorwaho, bayiyandikishijeho bavuga ko bayikomora ku bugure, kandi amakuru yatanzwe bigaragara ko atigeze avuguruzwa. Isambu ifite UPI 5/06/05/05/2340, yabarujwe kuri Rwamazibukira Faustin na Mukagasana Jeanne, bayiyandikishijeho bavuga ko bayikomora ku isaranganya ry’ubutaka. [17] Muvara Potin avuga ku birebana no kuba harabaye ikosa ku iyandikisha ry’amwe mu masambu amaze kuvuga, avuga ko mu bitabo nta kigaragaza ko hari amakimbirane yandikishijwe, ko umurima wanditse kuri Rwamazibukira na Mukagasana mu bitabo no muri system bawanditse nk’umurima umwe, ku buryo niba barawugabanyijemo kabiri nta makuru bigeze batanga . Avuga kandi ko isambu ibaruye kuri nomero 2340 ikora ku isambu ibaruye kuri 2337 yanditse kuri Nyiratabaro, kandi ko iyo ya mbere yabarujwe ku wa 27/09/2010 na Rwamazibukira, ndetse ko mu gihe cyo kubaruza ubutaka ba nyir’ubutaka bagombaga kuba bahari bakareba amakuru atangwa niba ariyo, ko rero ababa bareguriwe ubwo butaka bwanditse kuri Rwamazibukira, batabwandikwaho uyu atabanje guhamagarwa ngo abyemere. Naho ku birebana n’isambu ifite UPI 2336 bivugwa ko bagurishije igice kinini, avuga ko iyo sambu ifite nomero yayo, na nomero 2337 ikaba ukwayo kuko iyi ifite sqm 2837 mu gihe iriya ya mbere ifite sqm 3390. [18] Rwamazibukira Faustin ubaruweho ubutaka UPI 5/06/05/05/2340, bufite sqm 4318, yitabye Urukiko avuga ko isambu bivugwa ko asangiye na Mukagahinda atariko biri usibye ko bishobora kuba ari ikosa ryarakozwe n’imashini cyangwa abantu, ariko ko Mukagahinda afite mu kwe nawe akagira mu kwe, kandi ko iyo mirima yabo yombi itandukanyijwe n’inzira. Avuga ko umurima we ubaruye kuri nomero UPI 5/06/05/05/2340, kandi ko ariwe wahabaruje ko atigeze amenya ko icyangombwa cye cyasohotse harimo ikosa ry’uko hafatanye n’aha Mukagahinda. Asoza avuga ko ibyo byakosorwa agahabwa icyangombwa kigaragaza ubutaka bwe, ubutari ubwe bukava kuri icyo cyangombwa. [19] Mu kwanzura kuri uru rubanza, Me Nzabahimana avuga ko we na mugenzi we Me Amani bifuza ko imirima yose Urukiko rwayigabanya Mukagahinda na Musabyimana ku buryo bungana, iyo Mukagahinda yagurishije ikamuhereraho kuko ibyangombwa bitaboneka, naho umurima wabaruwe kuri nyina wa Musabyimana akawuhabwa kuko guhindura bavana kuri nyina byakoroha. Naho umurima wa gatatu wanditse kuri Mukagahinda kubera ko ariwo atuyemo wamuhereraho. UKO URUKIKO RUBIBONA [20] Ingingo ya 73, igika cya mbere y’Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, iteganya ko mu izungura hakurikizwa urutonde rukurikira: 1) abana ba nyakwigendera, 2) se na nyina ba nyakwigendera, 3) abavandimwe ba nyakwigendera basangiye se na nyina, 4) abavandimwe ba nyakwigendera basangiye umubyeyi umwe, 5) ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyirarume na ba nyina wabo ba nyakwigendera. Naho ingingo ya 74 igateganya ko uretse se na nyina, sekuru na nyirakuru b’uwapfuye, iyo abazungura b’uwapfuye bapfuye mbere ye, bahagararirwa mu
## Page 7
izungura n’ababakomokaho. Ku bakomoka k’uwapfuye, iryo hagararirwa ntirigira aho rirangirira kandi igabana rikorwa hakurikijwe igisekuru. [21] Mu rubanza RC0378/12/TB/KGO rwasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z‘akarengane, impaka zari zishingiye ku kuzungura ababyeyi n’abavandimwe ba Mukagahinda Valérie, aho uyu atemeraga ko Musabyimana Epiphanie, umwana w’umuvandimwe we Nyiratabaro wapfuye, agira uruhare mu kubazungura. [22] Imwe mu mitungo izungurwa ikomoka kuri Gakwaya na Karwirungu bapfuye. Nkuko biteganywa n’ingingo ya 73 igika cya mbere y’Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 ryavuzwe haruguru, ba nyakwigendera bagomba kuzungurwa ku ikubitiro n’abana babo. Ku birebana n’uru rubanza, Gakwaya na Karwirungu bazungurwa n’umwana wabo uriho, ariwe Mukagahinda Valérie, naho abandi bana bapfuye bagahagarirwa n’ababakomokaho nkuko ibyo biteganywa n’ingingo ya 74. [23] Dosiye y’urubanza igaragaza ko Musabyimana Epiphanie ariwe mwana wenyine uriho ukomoka ku bavandimwe ba Mukagahinda bapfuye. Nkuko byasobanuwe mu gika kibanziriza iki, agomba guhagararira nyina Nyiratabaro mu izungura ry’umutungo ukomoka kuri Gakwaya na Karwirungu. [24] Nk’uko ingingo ya 73 ivuzwe hejuru ibigaragaza, Mukagahinda Valérie afite uburenganzira bwo kuzungura imitungo yasizwe n’ababyeyi be, ariko na Musabyimana Epiphanie nk’uhagarariye nyina Nyiratabaro, wavukanaga na Mukagahinda, akagira uruhare rwo kubazungura, mu mwanya wa nyina utakiriho. [25] Ku birebana n’abavandimwe ba Mukagahinda Valérie, nabwo hashingiwe ku ngingo ya 73, (igika cya 3) ivuzwe hejuru, afite uburenganzira bwo kuzungura imitungo yasizwe n’abavandimwe be Rutaneshwa, Murengerantwari na Kabagema . Musabyimana Epiphanie nawe, ufite nyina uvukana n’abo ba nyakwigendera akaba afite uburenganzira bwo kubazungura, mu mwanya wa nyina Nyiratabaro utakiriho, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 74 yavuzwe hejuru. Bityo, kuba Nyiratabaro yarapfuye mbere ya Rutaneshwa bikaba bitabuza Musabyimana guhagarara mu mwanya wa nyina azungura Rutaneshwa. [26] Mu iburanisha ry’uru rubanza, ababuranyi bombi bemera kugabana ku buryo bungana umutungo wasizwe na Gakwaya na Karwirungu, n’umutungo w’abavandimwe ba Mukagahinda bapfuye. Urukiko rurasanga ibi ababuranyi bemeranyaho, bihura n’ibyo amategeko ateganya ku birebana n’izungura nkuko byasobanuwe mu bika bibanziriza iki. [27] Nkuko byagaragajwe na raporo y’umuhanga, imwe mu mitungo izungurwa yaragurishijwe, indi yanditse kuri Mukagahinda, indi yanditse kuri Nyiratabaro nyina wa Musabyimana. Urukiko rusanga kuba hari imitungo yagurishijwe na Mukagahinda Valérie, mu kugabana yamuhereraho, n’iyanditse kuri Nyiratabaro (habayeho kwibeshya bandika Nyiramatabaro aho kwandika Nyiratabaro) igaherera kuri Musabyimana. Ibi ariko bigomba gukorwa hubahirizwa ihame ryuko ababuranyi bagabana umutungo wa ba nyakwigendera ku buryo bungana. Bityo, umutungo uzungurwa ukaba ugabanyijwe Mukagahinda na Musabyimana ku buryo bukurikira: Mukagahinda ahererejweho: Umurima UPI 5/06/05/05/1829 ufite 228 sqm wagurishijwe na Mukagahinda wagumanwa n‘abawuguze ukabarwa kuri Mukagahinda;
## Page 8
Umurima UPI 2335 ufite 197 sqm wanditse kuri Mukarwanyindo waherera kuri Mukagahinda kuko nawo ariwe wawugurishije; Umurima UPI 2336 ufite 3989 sqm uherereye kuri Mukagahinda kuko ariho atuye kandi ukaba umwanditseho. Umurima UPI 2337 ufite 889 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Succession Nyiratabaro ubu ufitwe na Mukagahinda, wanditswe kuri Nyiramatabaro3 nyina wa Musabyimana Musabyimana ahererejweho: Umurima UPI Nº 2444 ufite1420 sqm, ubaruye ku bazungura ba Nyiramatabaro bahagarariwe na Musabyimana Epiphanie; Umurima UPI 2503, ufite 686 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, ubu wanditse kuri Mukagahinda; Umurima UPI Nº 2505, ufite 1121 sqm harimo ishyamba, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Rutaneshwa nyirarume wa Musabyimana, ubu ufitwe na Mukagahinda, ariko wanditswe kuri Nyiramatabaro. Igice cy’umurima UPI 2340 wanditse kuri Rwamazibukira kingana na 1.730 sqm. [28] Urukiko rurasanga hari ubutaka bubaruye kuri UPI 5/06/05/05/2340, bwanditse kuri Rwamazibukira Faustin na mukagasana Jeanne, ariko ubwo butaka bukaba burimo ibice bibiri, igice kimwe bizwi ko ari icya Rwamazibukira Faustin na Mukagasana Jeanne, n’ikindi gice kigomba kuzungurwa na Mukagahinda afatanije na Musabyimana. Nkuko Rwamazibukira Faustin yabyemeye mu iburanisha riheruka, icyangombwa cy’ubwo butaka kizashyikirizwa Ikigo cy’Ubutaka, hakosorwe imbibi, igice cyari kimwanditseho bidakwiye, cyandikwe kuri Musabyimana nkuko byavuzwe haruguru. [29] Ku birebana n‘amafaranga Musabyimana yishyuye abangirijwe imitungo muri Jenoside yakorewe abatutsi na Rutaneshwa, ingingo ya 51 y’Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 ryavuzwe haruguru, iteganya ko kuzungura ari uguhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye. [30] Kuba Mukagahinda Valérie na Musabyimana bafite uburenganzira bungana mu kuzungura Rutaneshwa, bagomba no kumwishyurira imyenda ku buryo bungana, bivuze ko Mukagahinda agomba gusubiza Musabyimana kimwe cya kabiri cy’amafaranga yishyuye abangirijwe imitungo muri Jenoside yakorewe abatutsi na Rutaneshwa, ni ukuvuga ko agomba kumusubiza ½ cya 80.000 Frw (hari ayishyuwe Mugiraneza Tite angana na 60.000 Frw, ayishyuwe Munyabugingo Appolinaire angana na 20.000 Frw, yose hamwe akaba 80.000 Frw ) = 40.000 Frw. Ibyo Me Amani yaburanishije ko Musabyimana ariwe waryozwa ubwo bwishyu wenyine kuko hari imitungo ya Rutaneshwa yabyaje umusaruro, ntibyahabwa agaciro kuko MUKAGAHINDA, nawe hari imitungo izungurwa ikomoka kuri Rutaneshwa yasigaranye akaba atarigeze yishyuzwa ibyayivuyemo mu gihe cyose yayimaranye. [31] Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe mu bika bibanziriza iki, Urukiko rurasanga Mukagahinda Valérie na Musabyimana Epiphanie bafite uburenganzira bungana mu kuzungura imitungo yasizwe na 3 Habayeho kwibeshya aho kwandika NYIRATABARO bandika NYIRAMATABARO
## Page 9
Gakwaya na Karwirungu, ababyeyi ba Mukagahinda na Nyiratabaro (nyina wa Musabyimana), ku buryo bungana. Rurasanga kandi bafite n’uburenganzira bungana mu kuzungura imitungo igizwe n’umutungo (utimukanwa n’imyenda) wa Rutaneshwa, Murengerantwari na Kabagema. Ibirebana n’igihembo cy‘umuhanga [32] Batanage Louis, Umuhanga washyizweho n‘Urukiko ngo agaragaze imitungo izungurwa, abatunze iyo mitungo n’ingano yayo, asaba kwishyurwa angana na 1.160.000Frw y’akazi yakoze. [33] Muri dosiye harimo icyemezo cyafashwe ku itariki ya 7/2/2019 n’Umucamanza wari uyoboye iburanisha, giha Batanage Louis, Umuhanga washyizweho n’Urukiko inshingano zivugwa mu gika kibanziriza iki. Muri icyo cyemezo, hemejwe ko Umuhanga washyizweho azishyurwa n’Urukiko rw’Ikirenga hashingiwe ku ngingo ya 273 y‘Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Urukiko rusanga 1.160.000 Frw Batanage Louis yaka ari menshi, akaba agenewe mu bushishozi bw‘Urukiko 500.000Frw. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [34] Rwemeje ko ikirego cy’ akarengane cyatanzwe na Musabyimana Epiphanie gifite ishingiro. [35] Rwemeje ko imikirize y’urubanza Nº RC 0378/12/TB/KGO ihindutse. [36] Rwemeje ko Mukagahinda Valerie na Musabyimana Epiphanie bazungura ku buryo bungana imitungo itimukanwa yasizwe na Gakwaya na Karwirungu, ababyeyi ba Mukagahinda na Nyiratabaro (nyina wa Musabyimana). [37] Rwemeje ko Mukagahinda Valerie na Musabyimana Epiphanie bazungura ku buryo bungana imitungo itimukanwa yasizwe na Rutaneshwa, Murengerantwari, na Kabagema. [38] Rutegetse ko icyangombwa cy‘ubutaka UPI 5/06/05/05/2340 bwanditse kuri Rwamazibukira Faustin na Mukagasana Jeanne gikosorwa, igice cy’ubwo butaka kikandikwa kuri Musabyimana Epiphanie. [39] Rutegetse ko Mukagahinda Valerie asubiza Musabyimana Epiphanie ½ cya 80.000 Frw = 40.000 Frw, yishyuwe ibyangijwe na Rutaneshwa. [40] Rutegetse Mukagahinda Valerie guha Musabyimana Epiphanie 40.000 Frw nkuko yasobanuwe hejuru. [41] Rutegetse ko Mukagahinda Valerie na Musabyimana Epiphanie bagabana umutungo wasizwe na Gakwaya na Karwirungu, uwasizwe na Rutaneshwa, Murengerantwari, na Kabagema ku buryo bukurikira: Mukagahinda ahererejweho: Umurima UPI 5/06/05/05/1829 ufite 228 sqm wagurishijwe wagumanwa n‘abawuguze ukabarwa kuri Mukagahinda; Umurima UPI 2335 ufite 197 sqm wanditse kuri Mukarwanyindo waherera kuri Mukagahinda kuko nawo ariwe wawugurishije;
## Page 10
Umurima UPI 2336 ufite 3989 sqm uherereye kuri Mukagahinda kuko ariho atuye. Umurima UPI 2337 ufite 889 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Succession Nyiratabaro ubu ufitwe na Mukagahinda, wanditswe kuri Nyiramatabaro4 nyina wa Musabyimana Musabyimana ahererejweho : Umurima UPI Nº 2444 ufite1420 sqm, ubaruye ku bazungura ba Nyiramatabaro bahagarariwe na Musabyimana Epiphanie ; Umurima UPI 2503, ufite 686 sqm, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, Umurima UPI Nº 2505, ufite 1121 sqm harimo ishyamba, uri mu Mudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahanga, Umurenge wa Kibungo, wari uwa Rutaneshwa nyirarume wa Musabyimana, ubu ufitwe na Mukagahinda, ariko wanditswe kuri Nyiramatabaro. Igice cy’umurima UPI 2340 wanditse kuri Rwamazibukira kingana na 1.730 sqm. [42] Rutegetse ko BATANAGE Louis yishyurwa n’Urukiko rw’Ikirenga 500.000 Frw ajyanye n’akazi yakoze nk’umuhanga wiyambajwe n’Urukiko. 4 Habayeho kwibeshya aho kwandika Nyiratabaro bandika Nyiramatabaro