MUTIMURA N’UNDI vs EYA NCHAMA UWIMANA
The urgent application was admissible as it was linked to a substantive appeal; however, there were no urgent grounds to halt construction since the works were advanced and no irreversible harm was shown. Costs and damages cannot be awarded in the urgent application and must be claimed in the substantive proceedings.
Source-derived case information.
- Citation
- RCA 00011/2023/CA
- Parties
- Appellant: Mutimura Benjamin; Appellant: Kazuba Tass; Respondent: Eya Nchama Blondine Uwimana
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 18 October 2023
- Case Number
- RCA 00011/2023/CA
- Procedural Posture
- Civil Appeal / Court of Appeal Judgment
- Outcome
- Appeal partially allowed
- Legal Topics
- Urgent Applications, Interlocutory Orders, Land Disputes, Appeal Procedure
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Mutimura Benjamin
Appellant
Kazuba Tass
Appellant
Eya Nchama Blondine Uwimana
Respondent
Procedural Posture
Civil Appeal / Court of Appeal Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the urgent application was admissible without a pending substantive claim
- 2 Whether there were urgent grounds to halt construction works on disputed land
- 3 Whether the respondent was entitled to costs and damages in the urgent application
Ratio Decidendi
The urgent application was admissible as it was linked to a substantive appeal; however, there were no urgent grounds to halt construction since the works were advanced and no irreversible harm was shown. Costs and damages cannot be awarded in the urgent application and must be claimed in the substantive proceedings.
Court Disposition
Appeal partially allowed
Orders
- Construction works by Mutimura Benjamin and Kazuba Tass may continue on the disputed land.
- Costs and damages requested by Eya Nchama Blondine Uwimana are denied in the urgent application.
Full Case Text
Judgment text and source record
18 paragraphs
# MUTIMURA N’UNDI vs EYA NCHAMA UWIMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2023-10-18 - Case/document no.: RCA 00011/2023/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
MUTIMURA N’UNDI vs EYA NCHAMA UWIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RCA 00011/2023/CA (Munyangeri P.J.) 18 Ukwakira 2023] Amategeko agenga imiburashirize y’imanza mbonezamubano – Inzitizi yo kutakira Ikirego – Ubujurire ku nzitizi yo kutakira ikirego – Ikirego kihutirwa – Icyemezo gifashwe ku nzitizi yo kutakira ikirego ishobora gutuma iburanisha ry’urubanza rirangirira aho cyangwa ishobora kutabuza urubanza mu mizi gukomeza kuburanishwa. Itegeko N˚22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, Amategeko agenga imiburashirize y’imanza mbonezamubano iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, Ingingo ya 129. Amategeko agenga imiburashirize y’imanza mbonezamubano – Ikirego kihutirwa – guhagarika imirimo y’ubwubatsi – Usaba ko ibikorwa by’ububatsi bihagarara mu kirego kihutirwa agomba kugaragaza mu buryo budasubirwaho icyo byakwangiza mu gihe imirimo y’ubwubatsi yaba idahagaritswe, kandi hakitabwa kureba aho ibikorwa by’ubwubatsi bigeze, kuko ibikorwa by’ubwubatsi bigeze kure ntacyo biba bicyangirije usaba ko bihagarara. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Eya Nchama Uwimana arega Mutimura mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo asaba, asaba gusubizwa umutungo ugizwe n’ubutaka bukomoka ku bugure bufite UPI: 01/02/07/3803 agahabwa ibyangombwa byabwo kuko atazi uburyo bwanditswe kubo arega. Mutimura yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cya Eya Nchama Uwimana avuga ko ikibazo cy’ubutaka buburanwa cyafashweho icyemezo mu rubanza RC0262/08/TGIGSBO n’urubanza RCA0175/09/HC/KIG zemeje ko Mutimura atsindiye ubwo butaka. Urukiko mu rubanza RC00054/2022/TGI/GSBO rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Mutimura ifite ishingiro, ko ikirego cyatanzwe na Eya Nchama Uwimana kitakiriwe, rumutegeka guha Mutimura amafaranga y’ikurikiranarubanza n’ayigihembo cya Avoka. Eya Nchama Uwimana yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru rwandikwa kuri RCA00116/2023/HC/KIG, mu gihe Urubanza rutaraburanishwa mu mizi, atanga ikirego cyihutirwa arusaba ko ibikorwa by’ubwubatsi biri gukorerwa mu kibanza gifite UPI: 01/02/07/3803 kiburanwa byaba bihagaze kugeza urubanza rw’iremezo rubaye ndakuka. Mutimura yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cyihutirwa cya Eya Nchama Uwimana kubera ko yagitanze nta rubanza rw’iremezo gishamikiyeho, Urukiko rwemeza ko iyo nzitizi nta shingiro. Urukiko mu rubanza RC00023/2023/HC/KIG, Urukiko Rukuru rwemeje ko ikirego cya Eya Nchama Uwimana gifite ishingiro, rutegeka Mutimura guhagarika ibikorwa by’ubwubatsi akorera mu kibanza kiburanwa kugeza igihe urubanza RCA00116/2023/HC/KIG ruciwe. Mutimura yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, basaba Urukiko gusuzuma niba Urukiko Rukuru rwari rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego cyihutirwa cya Eya Nchama Uwimana, gusuzuma ibijyanye no kuba Mutimura avuga ko nta kirego cy’iremezo ikirego cyihutirwa gishamikiyeho, gusuzuma niba hari impamvu zihutirwa zatuma ibikorwa by’ubwubatsi biri gukorerwa mu kibanza kiburanwa bihagarikwa by’agateganyo, no gusuzuma niba irangizarubanza ry’agateganyo rishoboka mu gihe haburanwa umutungo utimukanwa. Eya Nchama Uwimana yiregura kuri izi mpamvu z’ubujurire avuga ko nta shingiro zifite. Asoza asaba guhabwa indishyi z’akababaro n’amafaranga y’ibyagiye ku rubanza.
## Page 2
Incakamake y’icyemezo: 1. Icyemezo gifashwe ku nzitizi yo kutakira ikirego gishobora gutuma iburanisha ry’urubanza rirangirira aho cyangwa gishobora kutabuza urubanza mu mizi gukomeza kuburanishwa. Bityo, iyo iburanisha ry’urubanza rirangiriye aho, icyo cyemezo gishobora kujuririrwa cyonyine ariko iyo kitabuza ko urubanza mu mizi rukomeza kijuririrwa hamwe n’urubanza mu mizi. Iyo cyajuririwe cyonyine kiba ari ikirego kihariye cy’iremezo gishobora gushingirwaho hatangwa ikirego kihutirwa. 2. Usaba ko ibikorwa by’ububatsi bihagarara mu kirego kihutirwa agomba kugaragaza mu buryo budasubirwaho icyo byakwangiza mu gihe imirimo y’ubwubatsi yaba idahagaritswe, kandi hakitabwa kureba aho ibikorwa by’ubwubatsi bigeze, kuko ibikorwa by’ubwubatsi bigeze kure ntacyo biba bicyangirije usaba ko bihagarara. 3. Amafaranga y’ibyagiye kurubanza ntasabwa ngo atangwe mu kirego kihutirwa ahubwo asabirwa hamwe nayo mu rubanza mu mizi. Ubujurire bufite ishingiro kuri bimwe. Amategeko yashingiweho: Itegeko N˚22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, Ingingo ya 129, 185 Imanza zifashishijwe: Urubanza RCA00007/2023/CA, Bonane Jean Claude vs Mukansanga Verena n’abandi, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 22/09/2023. Urubanza RCOM00004/2023/CA, ENTREPRISE Muhamyankaka Venuste vs Wild Urban International Development Ltd rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 14/07/2023. Urubanza. I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Eya Nchama Blondine Uwimana avuga ko ku wa 01/12/2018 yandikiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka asaba uburenganzira bwo kubaka ubutaka bubaruye kuri n˚12298, ku munsi yari buhabwe igisubizo abwirwa ko busigaye bwanditse kuri Mutimura Benjamin kuri n˚11527, ntiyasobanukirwa uburyo bwaba bwaranditswe kuri ayo mazina, ni ko kurega Mutimura Benjamin n’umugore we Kazuba Tass mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, asaba gusubizwa umutungo ugizwe n’ubutaka bukomoka ku bugure bwahoze bubaruye kuri n˚12298 mbere y’uko hatangwa ibyangombwa bishya ubu ubwo butaka bukaba bufite UPI: 01/02/07/3803 akabona n’ibyangombwa byabwo. [2] Mutimura Benjamin na Kazuba Tass batanze inzitizi yo kutakira ikirego cya Eya Nchama Blondine Uwimana bavuga ko ikibazo cy’ubutaka buburanwa cyafashweho icyemezo mu rubanza RC0262/08/TGIGSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 31/07/2009 no mu rubanza RCA0175/09/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 15/11/2011. Mu rubanza mu mizi bireguye bavuga ko Mutimura Benjamin yatsindiye ubwo butaka. Basabye kandi amafaranga angana na miliyoni icumi (10.000.000Frw), akubiyemo indishyi z’akababaro, igihombo, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. [3] Mu rubanza RC00054/2022/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 09/02/2023, urwo Rukiko rushingiye ku ngingo ya 83, igika cya kane y’Itegeko N˚ 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo
## Page 3
n’iz’ubutegetsi, rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Mutimura Benjamin na Kazuba Tass ifite ishingiro, ko ikirego cyatanzwe na Eya Nchama Blondine Uwimana kitakiriwe, rumutegeka guha Mutimura Benjamin na Kazuba Tass amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000Frw) n’amafaranga ibihumbi ijana (100.000Frw) y’igihembo cya Avoka, amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw) y’ingwate y’amagarama yatanze arega, ahwana n’ibyakozwe mu rubanza. [4] Eya Nchama Blondine Uwimana yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, ubujurire bwe bwandikwa kuri RCA00116/2023/HC/KIG, mu gihe rutaraburanishwa atanga ikirego cyihutirwa arusaba ko ibikorwa by’ubwubatsi biri gukorerwa mu kibanza gifite UPI: 01/02/07/3803 byaba bihagaze kugeza urubanza rw’iremezo rubaye ndakuka. [5] Mutimura Benjamin na Kazuba Tass batanze inzitizi yo kutakira ikirego cyihutirwa cya Eya Nchama Blondine Uwimana kubera ko yagitanze nta rubanza rw’iremezo ruri muri urwo Rukiko gishamikiyeho, iyo nzitizi ntiyahabwa ishingiro. [6] Mu rubanza RC00023/2023/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 19/09/2023, urwo Rukiko rushingiye ku kuba buri muburanyi avuga ko ubutaka buburanwa ari ubwe, rwemeje ko ikirego cya Eya Nchama Blondime Uwimana gifite ishingiro, rutegeka Mutimura Benjamin guhagarika ibikorwa by’ubwubatsi akorera mu kibanza gifite UPI: 01/02/07/3803 kugeza igihe urubanza RCA00116/2023/HC/KIG ruciwe, rutegeka ko ubishaka yazasaba ko itariki y’inama ntegurarubanza yigizwa hafi. [7] Mutimura Benjamin na Kazuba Tass bajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ubujurire bwabo bwandikwa kuri RCA00011/2023/CA, urubanza ruburanishwa mu ruhame ku wa 11/10/2023, Mutimura Benjamin ahagarariwe na Me Bizimana Shoshi afatanyije na Me Mugeni Joséphine, Kazuba Tass ahagarariwe na Me Mucyesha David, Eya Nchama Blondine Uwimana yunganiwe na Me Muhozi Paulin afatanyije na Me Rutagengwa Jean Damascēne. [8] Mu myanzuro no mu miburanire yabo, Mutimura Benjamin na Kazuba Tass basaba Urukiko rw’Ubujurire gusuzuma niba Urukiko Rukuru rwari rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego cyihutirwa cya Eya Nchama Blondine Uwimana, gusuzuma ibijyanye no kuba Mutimura Benjamin avuga ko nta kirego cy’iremezo ikirego cyihutirwa gishamikiyeho, gusuzuma niba hari impamvu zihutirwa zatuma ibikorwa by’ubwubatsi biri gukorerwa mu kibanza kibaruye kuri UPI: 01/02/07/3803 bihagarikwa by’agateganyo, no gusuzuma niba irangizarubanza ry’agateganyo rishoboka mu gihe haburanwa umutungo utimukanwa. [9] Eya Nchama Blondine Uwimana yiregura kuri izi mpamvu z’ubujurire avuga ko nta shingiro zifite. Asoza asaba guhabwa indishyi z’akababaro n’amafaranga y’ibyagiye ku rubanza. [10] Nyuma y’izo mpaka, Urukiko rurasanga ibindi bibazo bitarebana n’ikirego cyihutirwa bitagomba gusuzumwa, akaba hagasuzumwa ibikurikira : Kumenya niba ikirego cyatanzwe na Eya Nchama Blondine Uwimana kitaragombaga kwakirwa kuko nta kirego cy’iremezo gishamikiyeho ; Kumenya niba hari impamvu yihutirwa yatuma ibikorwa by’ubwubatsi bikorerwa mu kibanza gifite UPI: 01/02/07/3803 bihagarikwa by’agateganyo; Kumenya ishingiro ry’amafaranga Eya Nchama Blondine Uwimana asaba II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
## Page 4
Kumenya niba ikirego cyihutirwa cya EYA NCHAMA Blondine UWIMANA kitaragombaga kwakirwa kubera ko nta rubanza rw’iremezo gishamikiyeho [11] Abahagarariye Mutimura Benjamin n’uhagarariye Kazuba Tass bavuga ko kuba Urukiko Rukuru rwaravuze ko Eya Nchama Blondine Uwimana afite uburenganzira bwo kururegera ikirego cyihutirwa kubera ko hari urubanza rw’iremezo rufite RCA00116/2023/HC/KIG rwirengagije ko nta kirego cy’iremezo kiri muri urwo Rukiko, kuko Eya Nchama Blondine Uwimana yatanze ubujurire ku cyemezo cyafashwe ku nzitizi, byumvikanisha ko mu gihe umucamanza w’Urukiko Rukuru yasanga ikirego cyaragombaga kwakirwa, yategeka ko urubanza rusubizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo ruruburanishe mu mizi, bityo ko ibyakozwe binyuranyije n’ingingo ya 44 y’Itegeko N˚ 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko iteganya ko Urukiko Rukuru ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego bisaba kurangiriza mu Rwanda ibyemezo byafashwe n’inkiko zo mu mahanga byonyine. [12] Eya Nchama Blondine Uwimana n’abamwunganira biregura kuri iyi ngingo y’ubujurire bavuga ko nta shingiro ifite kuko yatanze ikirego cyihutirwa gishamikiye ku kirego cy’iremezo gifite RCA00116/2023/HC/KIG kandi ko Urukiko Rukuru rwemeje ko hari ikirego cy’iremezo, ko ibivugwa n’abajuriye ko ubujurire bwatanzwe ku rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye atari ikirego cy’iremezo kubera ko bwakorewe icyemezo cyafashwe ku nzitizi na byo nta shingiro byahabwa, kubera ko nta rubanza rw’iremezo rwasigaye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi ko ikirego cyihutirwa Eya Nchama Blondine Uwimana yatanze kidashingiye ku ngingo ya 44 y’Itegeko rigena ububasha bw’inkiko, ko ahubwo gishingiye ku ya 185 y’Itegeko N˚ 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kikaba gishamikiye ku rubanza rw’iremezo kandi ko mu gihe Urukiko Rukuru rwagumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, byaba bishyize iherezo ku mpaka zirebana n’urubanza mu mizi. Uko Urukiko rubibona [13] Ingingo ya 185, igika cya mbere y’Itegeko N˚22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko” Iyo hari ikirego cy’iremezo ariko hagomba kugira icyemezwa by’agateganyo mu buryo bwihuta ku rubanza rwaregewe urukiko rutaraburanishwa, ikirego cyihutirwa gishyikirizwa umucamanza ushinzwe kurangiza impaka zihutirwa rw’aho zigomba gukemurirwa [……]”. Naho ingingo ya 129, igika cya kabiri n’icya gatatu y’Itegeko rimaze kuvugwa iteganya ko” Icyemezo gifashwe ku mpamvu zituma ikirego kitakirwa gishobora kujuririrwa cyonyine mu gihe icyo cyemezo gifashwe gituma iburanisha rirangirira aho. Iyo icyo cyemezo kitabuza urubanza gukomeza mu mizi, kukijuririra bikorerwa hamwe n’urubanza rw’iremezo”. [14] Ingingo ya 185 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi yavuzwe haruguru yumvikanisha ko ikirego cyihutirwa gitangwa hagamijwe kugira ikiramirwa mu buryo bwihuse, kikaba gifitanye isano n’urubanza rukiri mu mizi kandi rutaraburanishwa, icyemezo gifashwe kikaba kitagomba kubangamira urubanza mu mizi. [15] Ingingo ya 129 y’Itegeko rimaze kuvugwa yo yumvikanisha ko icyemezo gifashwe ku nzitizi yo kutakira ikirego gishobora gutuma iburanisha ry’urubanza rirangirira aho, mu gihe bigenze bityo kikaba gishobora kujuririrwa cyonyine. Icyemezo kandi gishobora kutabuza urubanza mu mizi gukomeza kuburanishwa, muri icyo gihe utanyuzwe na cyo, akijuririra hamwe n’urubanza rw’iremezo. [16] Mu rubanza RC00054/2022/TGI/GSBO, icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku nzitizi yo kutakira ikirego cya Eya Nchama Blondine Uwimana cyatumye iburanisha ry’urwo
## Page 5
rubanza rirangirira aho, bivuze ko nta kindi kibazo gitegerejwe gusuzumwa mu rubanza rufite iriya nomero. Ibi byumvikanisha ko mu gihe Urukiko Rukuru rwasanga ikirego Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaregewe cyaragombaga kwakirwa, rugategeka ko urwo rukiko rukiburanisha mu mizi, ibibazo byasigaye bidasuzumwe mu mizi, bitazasuzumirwa mu rubanza RC00054/2022/TGI/GSBO kuko icyemezo cyafashwe cyarushyizeho iherezo, ahubwo ikirego cyakwandikwa ku yindi nomero nshya. [17] Urukiko rurasanga rero, ubujurire Eya Nchama Blondine Uwimana yatanze mu Rukiko Rukuru bukandikwa kuri RCA00116/2023/HC/KIG, ari urubanza rw’iremezo, rushingiye ku bujurire bw’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo na cyo cyashyize iherezo ku iburanisha ry’urubanza RC00054/2022/TGI/GSBO, bityo, ikirego cyihutirwa cyatanzwe na Eya Nchama Blondine Uwimana mu Rukiko Rukuru, kikaba cyaragombaga kwakirwa kuko hari urubanza rw’iremezo gishamikiyeho. [18] Ku bivugwa n’abarega ko Urukiko Rukuru rutari rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cyihutirwa rwaregewe kuko rufite ububasha bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere ibirego bisaba kurangiriza mu Rwanda ibyemezo byafashwe n’Inkiko zo mu mahanga gusa, uru Rukiko rurasanga nta shingiro bifite kuko muri urwo Rukiko harimo urubanza rw’iremezo ingingo ya 185 y’Itegeko ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru, ikaba ifite umutwe wiswe” Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego byihutirwa”, ibi byumvikanisha rero ko ububasha bw’inkiko budateganywa n’Itegeko N˚ 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko ryonyine, ko ahubwo ushobora gusanga hari andi mategeko ateganya ko urukiko rufite ububasha bwo gukemura ikibazo runaka. [19] Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo z’amategeko n’ibisobanuro bitanzwe, Urukiko rurasanga, ikirego cyihutirwa cyatanzwe na Eya Nchama Blondine Uwimana mu Rukiko Rukuru cyaragombaga kwakirwa kikaburanishwa, bityo ubujurire bwatanzwe na Mutimura Benjamin na Kazuba Tass kuri iyi ngingo, bukaba nta shingiro bufite. Kumenya niba hari impamvu yihutirwa yatuma ibikorwa by’ubwubatsi biri gukorerwa mu kibanza gifite UPI: 01/02/07/3803 bihagarikwa by’agateganyo [20] Abahagarariye Mutimura Benjamin n’uhagarariye Kazuba Tass bavuga ko Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo gihagarika imirimo y’ubwubatsi rushingiye ku kuba buri muburanyi avuga ko ikibanza kiburanwa ari icye, rutagaragaje impamvu yihutirwa ituma hafatwa icyemezo cya vuba kuko kutagifata byatera igihombo ku buryo budasubirwaho nkuko biteganywa n’ingingo ya 185 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Basobanura ko kuba Mutimura Benjamin yakomeza kubaka basanga nta gihombo kirimo kubera ko ubutaka arimo kubakaho nta ho bwenda kujya, ndetse ko abufitiye ibyangombwa byaba ibigaragaza ko ari ubwe n’ibimwemerera kubaka, kandi ko mu gihe Eya Nchama Blondine Uwimana yaramuka abutsindiye cyangwa hakavuka izindi manza, nta gihombo yagira kubera ko Mutimura Benjamin na Kazuba Tass biteguye kumwishyura ibyo Urukiko rwabategeka byose ndetse ko bo babona yabigiramo inyungu kuko yakwegukana ubutaka n’ibyubatsweho. Basoza basaba Urukiko kwemerera abo bahagarariye gukomeza imirimo y’ubwubatsi batangiye kubera ko n’ubundi igeze kure kandi ko bazi neza ko barimo kubaka ku butaka bwabo. [21] Eya Nchama Blondine Uwimana n’abamwunganira biregura kuri iyi ngingo bavuga ko hari impamvu zatumye atanga ikirego cyihutirwa zirimo kuba Mutimura Benjamin na Kazuba Tass barimo kumwangiriza ikibanza kiburanwa kandi na we afitiye icyangombwa ndetse hakaba hari n’imanza zemeje ko yagitsindiye, kandi ko bakomeje ibikorwa by’ubwubatsi, mu gihe yaramuka atsindiye icyo kibanza byazamuteza igihombo mu gihe yaba agiye gukuramo inyubako bashyizemo kuko we yifitiye ishusho y’inyubako ashaka gushyiramo itandukanye n’iyabo cyangwa se bakabyutsa izindi manza bishyuza ibyo batanze ku nyubako bashyize muri icyo kibanza, na zo zigafata ikindi gihe. Basoza
## Page 6
bavuga ko mu nyungu z’ubutabera no mu nyungu z’ababuranyi bose, uru Rukiko rukwiye kugumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru. Uko Urukiko rubibona [22] Ikibazo cyo kumenya niba ibikorwa by’ubwubatsi bikorerwa ku butaka buburanwa bigomba guhagarika cyafashweho umurongo mu rubanza RCA00007/2023/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 22/09/2023, haburana Bonane Jean Claude na Mukansanga Verena n’abandi, aho Bonane Jean Claude yasabaga kwemererwa gukomeza imirimo y’ubwubatsi yari yatangiye gukorera ku butaka buburanwa kuko Urukiko Rukuru rwari rwategetse ko ayihagarika, uru Rukiko rukurikije aho imirimo y’ubwubatsi yari igeze, rusanga nta mpamvu yihutirwa yamubuza kuyikomeza, icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru gihagarika imirimo y’ubwubatsi kirahinduka. [23] Muri uru rubanza, hagaragajwe ko imirimo y’ubwubatsi Mutimura Benjamin na Kazuba Tass barimo gukorera mu kibanza kiburanwa itakiri ku rwego rwo gusiza ikibanza gusa, ahubwo hubatswemo inyubako igeze kure kandi ntacyo iyo mirimo yangiriza ku buryo budasubirwaho ku buryo byaba ngombwa ko hafatwa icyemezo cyihutirwa kiyihagarika. [24] Urukiko rero rushingiye ku murongo wafashwe mu rubanza rwagaragajwe haruguru kandi na rwo rwashingiye ku mirongo yafashwe mu zindi manza1, rurasanga nta mpamvu yihutirwa yatuma Mutimura Benjamin na Kazuba Tass bahagarika imirimo y’ubwubatsi batangiye gukorera mu kibanza gifite n˚ UPI: 01/02/07/3803 kuko ntacyo iyo mirimo yangiriza ku buryo budasubirwaho ku buryo byaba ngombwa ko hafatwa icyemezo cyihutirwa kiyihagarika. Bityo ubujurire bwa Mutimura Benjamin na Kazuba Tass kuri iyi ngingo bukaba bufite ishingiro. Kumenya niba amafaranga asabwa muri uru rubanza afite ishingiro [25] Eya Nchama Blondine Uwimana n’abamwunganira basaba Urukiko gutegeka Mutimura Benjamiin na Kazuba Tass gufatanya kumuha amafaranga miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) kubera kumushora mu manza, amafaranga ibihumbi magana ane y’ikurikiranarubanza (400.000Frw) n’amafaranga miliyoni imwe (1.000.000Frw) y’igihembo cya Avoka. [26] Abahagarariye abarega bavuga ko amafaranga Eya Nchama Blondine Uwimana asaba nta shingiro afite kubera ko kuba batarishimiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru bakakijuririra ari uburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko, bavuga kandi ko Eya Nchama Blondine Uwimana adakwiye kubasaba indishyi z’akababaro kuko nta kosa bamukoreye ko kandi kuba ari we watangije urubanza rw’ikirego cyihutirwa akwiye kwirengera ingaruka ndetse ko yitiranya indishyi z’akababaro n’amafaranga y’ibigenda ku rubanza, amafaranga y’ikurirkiranarubanza n’igihembo cya Avoka ateganywa n’ingingo ya 111 y’Itegeko N˚22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi2. Uko Urukiko rubibona [27] Ibyerekeye amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka mu manza z’ibirego byihutirwa byafashweho umurongo mu manza zitandukanye zaiwe n’uru Rukiko harimo urubanza RCA0007/2023/A rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 22/09/2023 haburana Bonane Jean Claude na Mukansanga Verena n’abandi ndetse n’urubanza RCOM00004/2023/CA rwaciwe n’Urukiko
1 Urubanza 2 Iyi ngingo y’Itegeko iteganya ko “Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ari ikirego gishamikiye ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza kiburanishwa rimwe n’ikirego cy’iremezo, gishobora kandi kwakirwa kikaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe”.
## Page 7
rw’Ubujurire ku wa 14/07/2023 haburana Entreprise Muhamyankaka Venuste na Wild Urban International Development Ltd, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucurire ku wa 14/07/2023. [28] Muri izo manza Urukiko rw’Ubujurire rwasobanuye ko ikirego cyihutirwa kiba kigamije ko hafatwa ibyemezo by’agateganyo mu gihe ababuranyi bategereje kuburana urubanza rw’iremezo, ko rero mu gihe barimo kuburana urubanza rw’iremezo, ari bwo bakwiye gusaba n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka, ku buryo n’uwatsinze urubanza rw’ikirego cyihutirwa ayasabira muri urwo rubanza. [29] Muri uru rubanza, Mutimura Benjamin na Kazuba Tass bajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru ku kirego cyihutirwa, Eya Nchama Blondine Uwimana akaba asabamo amafaranga y’indishyi zo gushorwa mu manza, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. [30] Kubera izo mpamvu, Urukiko rurasanga amafaranga Eya Nchama Blondine Uwimana asaba muri uru rubanza, atagomba kuyahabwa kubera ko ategereje kuburana urubanza rw’iremezo, icyo gihe, akaba ari bwo akwiye gusaba amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka ajyanye n’urubanza rw’ikirego cyihutirwa, aramutse arutsinze, uretse ko muri uru rubanza atariko bigenze. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [31] Rwemeje ko ubujurire bwa Mutimura Benjamin na Kazuba Tass, bufite ishingiro kuri bimwe. [32] Rwemeje ko urubanza RC00023/2023/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 19/09/2023 ruhindutse gusa ku birebana n’uko Mutimura Benjamin na Kazuba Tass bemerewe ko imirimo y’ubwubatsi barimo gukora ikomeza. [33] Ruvuze ko amafaranga y’ingwate y’amagarama yatanzwe n’abajuriye, ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.