UBUSHINJACYAHA vs NGARUKIYIMANA
The Court found that the confession made by Ngarukiyimana Faustin during police investigation was credible and corroborated by the victim's and her mother's statements, as well as the medical report indicating physical evidence of sexual assault. The absence of DNA results and HIV transmission did not undermine the...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA00348/2023/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Defendant: Ngarukiyimana Faustin
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 31 January 2025
- Case Number
- RPAA00348/2023/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment (court of Appeal)
- Outcome
- Appeal dismissed; conviction and sentence affirmed.
- Legal Topics
- Sexual Offences, Evidence Law, Confession Admissibility, Appeals Procedure
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Ngarukiyimana Faustin
Defendant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Final Appellate Judgment (court of Appeal)
Legal Issues
- 1 Whether the conviction for defilement was supported by credible evidence
- 2 Whether the confession made during police investigation was admissible and reliable
- 3 Whether the absence of DNA evidence or HIV transmission undermined the conviction
Ratio Decidendi
The Court found that the confession made by Ngarukiyimana Faustin during police investigation was credible and corroborated by the victim's and her mother's statements, as well as the medical report indicating physical evidence of sexual assault. The absence of DNA results and HIV transmission did not undermine the reliability of the other evidence. The Court held that the conviction and sentence imposed by the High Court were justified and dismissed the appeal.
Court Disposition
Appeal dismissed; conviction and sentence affirmed.
Orders
- The appeal of Ngarukiyimana Faustin is dismissed as unfounded.
- The judgment and sentence of 15 years' imprisonment imposed by the High Court, Musanze Chamber, remain unchanged.
Full Case Text
Judgment text and source record
19 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA vs NGARUKIYIMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-01-31 - Case/document no.: RPAA00348/2023/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA vs NGARUKIYIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA00348/2023/CA (Rukundakuvuga P.J.) 31 Mutarama 2025] Amategeko agenga ibimenyetso – Kwemera icyaha kw’uregwa – Agaciro k’imvugo zivugiwe imbere y’Urukiko n’izavugiwe munzego z’iperereza – Urukiko ntirutegetswe kwemeza imvugo zivugiwe imbere yarwo mu gihe zivuguruza izavugiwe imbere y’inzego z’iperereza, kwemera icyaha mu bugenzacyaha byahabwa agaciro kabone n’ubwo uregwa yagera mu nkiko akaguhindura. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Ubushinjacyaha bukurikiranye uregwa ku cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko nyuma yuko nyina w’umwana avuye mu rugo ageze ku murima we w’ibisheke asanga uregwa ari kumwe n’umwana we w’umukobwa witwa N.C. arimo kumusambanya. Uregwa mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha yemeye ko yasanzwe asambanya uwo mwana ariko ageze mu Bushinjacyaha no mu nkiko arabihakana avuga ko yemeye icyaha mu Bugenzacyaha kubera ubwoba yari afite, ariko ko ntacyo yigeze akora. Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25. Uregwa yajuririye imikirize y’urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, anenga ko yasabye gupimisha SIDA uwo mwana kuko we n’umugore we basanganywe ubwandu kugira ngo hagaragazwe ko koko babonanye ariko ntibyakorwa. Anavuga ko ukwemera icyaha yakoreye mu Bugenzacyaha kutagombaga gushingirwaho kuko bamukubise bamubwira ko natemera icyaha yicwa. Asaba urwo Rukiko kumugira umwere. Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko impamvu ze z’ubujurire nta shingiro zifite, ariko kuko ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha kandi adasanzwe yitwara nabi, rumugabanyiriza igihano rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 15. Uregwa nanone yarajuriye mu Rukiko Rw’Ubujurire avuga ko Urukiko Rukuru rwamuhaniye icyaha atakoze, kuko abatangabuhamya bamushinja bavuga ibyo batiboneye ndetse n’umwana amushinja ibyo yabwirijwe na nyina. Asaba Urukiko kumugira umwere kuko nta cyaha yakoze. Ubushinjacyaha bwo buburana buvuga ko hari ibimenyetso bimuhamya icyaha birimo kuba yaremeye icyaha mu Bugenzacyaha, imvugo z’umwana, iza nyina w’umwana, n’iz’abatangabuhamya zimushinja na raporo ya muganga. Busaba Urukiko kwemeza ko nta gihindutse ku rubanza rwajuririwe. Incamake y’icyemezo: Urukiko ntirutegetswe kwemeza imvugo zivugiwe imbere yarwo mu gihe zivuguruza izavugiwe imbere y’inzego z’iperereza, kwemera icyaha mu bugenzacyaha byahabwa agaciro kabone n’ubwo uregwa yagera mu nkiko akaguhindura. Amategeko yashingiweho:
Nta manza zifashishijwe.
Ubujurire nta shingiro bufite. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA
## Page 2
[1] Ku wa 16/04/2020, mu ma saa cyenda z’amanywa, mu Mudugudu wa Kaniga, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, Intara y’amajyaruguru, Nyirantembagare wari uvuye mu rugo ageze ku murima we w’ibisheke yasanze Ngarukiyimana Faustin, ari kumwe n’umwana we w’umukobwa witwa N.C.1 w’imyaka 15 y’amavuko. Nyirantembagare yatabaje abaturage asobanura ko asanze uyu Ngarukiyimana Faustin ari hejuru y’uwo mwana amusambanya. Ngarukiyimana Faustin mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha yemeye ko yasanzwe asambanya uwo mwana ariko ageze mu Bushinjacyaha no mu nkiko arabihakana avuga ko yemeye icyaha mu Bugenzacyaha kubera ubwoba yari afite, ariko ko ntacyo yigeze akora. [2] Mu rubanza nºRP 00291/2020/TGI/MUS, rwaciwe ku wa 05/03/2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rushingiye ku kwemera icyaha kwa Ngarukiyimana Faustin mu Bugenzacyaha, gushimangirwa na raporo ya muganga ndetse na raporo y’inzego z’ibanze, rwemeje ko Ngarukiyimana Faustin ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25. [3] Ngarukiyimana Faustin, yajuririye imikirize y’urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, anenga ko yasabye gupimisha SIDA uwo mwana kuko we n’umugore we basanganywe ubwandu kugira ngo hagaragazwe ko koko babonanye ariko ntibyakorwa. Anavuga ko ukwemera icyaha yakoreye mu Bugenzacyaha kutagombaga gushingirwaho kuko bamukubise bamubwira ko natemera icyaha yicwa. Asaba Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze kumugira umwere. [4] Mu rubanza NºRPA 00341/2021/HC/MUS, rwaciwe ku wa 13/07/2023, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, rwasanze ibivugwa na Ngarukiyimana Faustin ko yemeye icyaha mu iperereza kuko yakubiswe akanabwirwa ko azicwa, nta shingiro byahabwa kuko atigeze abiburanisha ku rwego rwa mbere, rusanga ibyo avuga ko icyo apfa na nyina w’umwana ari uko yanze ko babana, nabyo bidafite ishingiro kuko nta kimenyetso abitangira. Rushingira ku kuba amaze kumva ibikubiye muri raporo ya muganga yarahise avuga ko asaba kugabanyirizwa igihano kuko imyaka bamuhaye ari myinshi, rubihuza n’ibyo yemereye mu Bugenzacyaha, rwemeza ko impamvu ze zubujurire nta shingiro zifite, ariko kuko ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha kandi adasanzwe yitwara nabi, rumugabanyiriza igihano rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15, aho kuba imyaka 25 yari yahanishijwe mbere. [5] Ngarukiyimana Faustin, yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwe ruhabwa NºRPAA 00348/2023/CA, iburanisha mu ruhame rishyirwa ku wa 15 Mutarama 2025, uwo munsi ugeze Ngarukiyimana Faustin yitaba yunganiwe na Me Rwahama Zacharie, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ninahazwa Roselyne, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [6] Kuri uwo munsi nyuma yo gusanga raporo ya muganga igaragaza ko hari ibipimo bya DNA byafashwe ubwo umwana yajyanwaga kwa muganga ariko bitari muri dosiye, Urukiko rwimuriye iburanisha ku wa 24/01/2025 kugira ngo Ubushinjacyaha bushake ibisobizo byavuye muri ibyo bipimo byafashwe. Iyo taliki igera bitaraboneka urubanza rwongera kwimurirwa ku wa 28/01/2025. [7] Ngarukiyimana Faustin mu bujurire bwe avuga ko Urukiko Rukuru rwamuhaniye icyaha atakoze, kuko abatangabuhamya bamushinja bavuga ibyo batiboneye ndetse n’umwana amushinja ibyo yabwirijwe na nyina. Asaba Urukiko kumugira umwere kuko nta cyaha yakoze. [8] Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu z’ubujurire za Ngarukiyimana Faustin zidafite ishingiro. Busobanura ko hari ibimenyetso bimuhamya icyaha birimo kuba yaremeye icyaha mu Bugenzacyaha, imvugo z’umwana, iza nyina w’umwana, n’iz’abatangabuhamya zimushinja na raporo ya muganga. Busaba Urukiko kwemeza ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rudahindutse, Ngarukiyimana Faustin agakomeza guhanishwa igifungo cy’imyaka 15.
1 Iri ni izina uwakorewe icyaha yahawe mu rwego rwo kurinda umutekano
## Page 3
[9] Muri uru rubanza, Urukiko rurasesengura ikibazo kijyanye no kumenya niba hari inenge ziri mu bimenyetso byashingiweho mu guhamya Ngarukiyimana Faustin icyaha cyo gusambanya umwana. II. ISESENGURWA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA [10] Ngarukiyimana Faustin, mu bujurire bwe, anenga ibimenyetso byashingiweho n’Urukiko Rukuru mu kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana akavuga ko nta reme bifite. Mu bimenyetso anenga harimo ubuhamya bwashingiweho, ukwemera icyaha kwe mu Bugenzacyaha na Raporo ya muganga. [11] Ngarukiyimana Faustin avuga ko abatangabuhamya n’umwana bavuga ko yasambanyijwe bavuga ibyo babwiwe na nyina w’umwana, kandi ko ibivugwa na nyina ko yamusanze hejuru y’umwana we, nta wundi wabibonye; akemeza ko yasanze bicaye barimo kuganira ndetse n’abaje bahuruye basanze bahagaze. Naho ibyo bavuga ko ibyatsi byari biryamye bikaba bitaba ikimenyetso kigaragaza gusambanya umwana. Yongeraho ko atigeze yemera icyaha, ahubwo umupolisi wamufashe ariwe wamubwiye ko natacyemera bamwica, kandi bwari ubwa mbere ageze kuri polisi. Akavuga ko icyo apfa na nyina w’umwana ari uko yanze kumutwara ngo amugire umugore. Anenga ko inyandikomvugo ya nyina w’umwana, iy’umwana ndetse n’iye mu Bugenzacyaha amagambo azirimo ahuye, bigasa n’aho ari imvugo y’umuntu umwe yitiriwe abandi. Ku bijyanye n’abandi batangabuhamya, avugaga nta n’umwe muri bo watangaje ko yamubonye asambanya uwo mukobwa. [12] Me Rwahama Zacharie yongeraho ko inyandikomvugo ya Ngarukiyimana Faustin ubwo yabazwaga muri RIB, irimo amagambo y’urukozasoni atashoboraga kuvuga ari mu maboko ya RIB. Ashingiye ku ngingo ya 852 y’itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, agaragaza ko ukwemera icyaha kwa Ngarukiyimana Faustin kwakorewe muri RIB kudakwiye guhabwa agaciro kuko kutunganiwe n’ibindi bimenyetso bishyigikira ibyo yemeye. [13] Ku byerekeye raporo ya muganga, Me Rwahama Zacharie n’uwo yunganira bavuga ko itagomba kuba ikimenyetso gishingirwaho kuko ivuga gusa ko hari ibintu bisa n’amata byasanzwe mu myanya ndangagitsina y’umwana, ariko ntakigaragaza ko byaturutse kuri Ngarukiyimana Faustin. Agaragaza ko Urukiko rwagombaga kwerekana isano iri hagati y’ibyasanzwe ku mwana na Ngarukiyimana Faustin (niba yarapimwe), kuko ari byo byashimangira ukuri hakoreshejwe ubumenyi burenze ubw’Umucamanza. Me RwahamaZachalie akavuga ko kuba ubushinjacyaha bwarasabwe kugaragaza ibyavuye mu bizamini bya DNA byafashwe ntibubizane bikwiye gutuma uregwa agirwa umwere. Ku bijyanye no gutukura kw’igitsina cy’umwana, bavuga ko ibyo bidasobanuye ko yasambanyijwe kuko bishobora no guterwa n’izindi mpamvu zirimo n’indwara yaba yari afite. [14] Ubushinjacyaha busobanura ko hari ubuhamya bwa Ndazigaruye Cyprien na Nizeyimana Frédéric, bugaragaza ko bumvise umuntu utabaza, bagasanga Nyirantembagare ari kumwe n’umukobwa we na Ngarukiyimana Faustin. Nyiratembagare akababwira ko asanze Ngarukiyimana Faustin aryamye hejuru y’umukobwa we, kandi ko nabo basanze ibyatsi byaho bari baryamye byaguye. Ubushinjacyaha bugaragaza ko n’ubwo izi mvugo zitagaragaza ko babonye icyaha gikorwa, ariko zunganirwa n’ukwemera icyaha nyirubwite yikoreye mu Bugenzacyaha; imvugo y’umwana n’iya nyina. [15] Ku bijyanye ko kuba imvugo za Ngarukiyimana Faustin mu Bugenzacyaha zihura n’iy’umwana wasambanyijwe n’iya nyina, Ubushinjacyaha buvuga ko nta kosa ririmo kuko imvugo z’aba bose zihuriza ku byabaye. Umwana avuga ibyo yakorewe, nyina abyibonera n’amaso, naho Ngarukiyimana Faustin
2 Iyi ngingo iteganya ko :(1) Ukwiyemerera k’umuburanyi cyangwa k’umwe mu bafitanye ikibazo gukorewe imbere y’urwego rufite ububasha bigira agaciro gusa iyo hari imwe mu mpamvu zikurikira: (a) Uregwa asobanukiwe neza imiterere n’ingaruka byo kwemera ibyo aregwa; (b) Ukwemera kwakozwe ku bushake bw’uregwa; (c) Ukwemera ibyo aregwa gushyigikirwa n’ibindi bimenyetso, ko (2) Kuvana bimwe mu byo uwiyemerera yavuze ngo abe ari byo bihabwa agaciro bidafatiwe hamwe nk’uko yabivuze, bitemewe
## Page 4
yemera icyaha. Izi mvugo zose zikuzuzanya. Naho ibyo bavuga ko nyina w’umwana ari we wamushyizemo ibyo yavuze, Ubushinjacyaha buvuga ko nta kimenyetso Ngarukiyimana Faustin atanga kigaragaza ko byabayeho, cyane ko yivugiye ko nyina yasanze bahagaze hamwe, abandi bantu bahurura ako kanya bagasanga bakiri aho, ibindi avuga bapfa na nyina w’umwana akaba nta bimenyetso abitangira. [16] Ubushinjacyaha busobanura ko Umucamanza ari we ufite ububasha bwo kureba agaciro k’imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza, kabone n’iyo yagera imbere y’Urukiko akayihindura. Buvuga ko n’ubwo Ngarukiyimana Faustin yahakanye icyaha mu Bushinjacyaha no mu Nkiko zombi, mu Bugenzacyaha yivugiye ko ku wa 16/04/2020 yahuriye n’umwana iruhande rw’ibisheke, amusaba ko basambana akamuha amafaranga undi aramwemerera ariko baza guteshwa na nyina w’umwana wavugije induru. Naho ibyo yitwaza ko icyaha yacyemeye biturutse ku bwoba n’inkoni yakubiswe, nabyo Ubushinjacyaha buvuga ko bidafite ishingiro kuko nta bimenyetso abigaragariza. [17] Ku byerekeye ibizami ya DNA byafashwe, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibisubizo bitashoboye kuboneka kuko ibizami byafashwe mu gihe cya covid-19 bitoherejwe muri Rwanda Forensic Laboratory ngo bipimwe, kandi n’ubu bikaba bidashoboka ko bikorwa kuko ibipimo bitashoboye kubikwa neza kuko byafashwe mu gihe cya COVID-19. [18] Naho kubyerekeye raporo ya muganga, Ubushinjacyaha buvuga ko icyatumye muganga avuga ko nta masohoro yasanze mu gitsina cy’umwana ahubwo agasangamo ibintu by’umweru, cyumvikana, kuko imvugo z’umwana wasambanyijwe n’iya Ngarukiyimana Faustin zihuriza ku kuba yarateshejwe atararangiza kumusambanya. Umushinjacyaha avuga ko ahubwo, muganga yagaragaje ko akarangabusugi k’umwana kacitse (hymen déchiquetté) kandi ku myanya ndangagitsina ye hatukuye kubera kuhakuba (une rougeur marquée). Ibyo muganga yabonye bikaba bihura n’ibyo Ngarukiyimana Faustin yivugiye ko yagerageje kwinjiza igitsina ariko kikinjira igice, akabireka agahitamo gukoresha ubundi buryo. [19] Ubushinjacyaha buvuga kandi ko kuba Ngarukiyimana Faustin yaranduye SIDA ariko bakaba barasanze umwana ntayo afite, bitavuze byanze bikunze ko atamusambanyije, kuko kumusambanya bitavuga ko ahita ayimwanduza, busoza busaba Urukiko kwemeza ko ubujurire bwa Ngarukiyimana Faustin nta shingiro bufite, bityo igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yahanishijwe kikagumaho. UKO URUKIKO RUBIBONA [20] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba hari inenge ziri mu kuba Urukiko rwarashingiye ku kwemera icyaha kwa Ngarukiyimana Faustin yakoreye mu Bugenzacyaha, ku buhamya bwatanzwe ndetse na raporo ya muganga, rukamuhamya icyaha. [21] Ngarukiyimana Faustin, anenga ko Urukiko rwashingiye ku kwemera icyaha yakoreye mu Bugenzacyaha, kandi yaracyemeye kubera iterabwoba yashyizweho, akaba yarageze mu Bushinjacyaha no mu Nkiko akagihakana. Avuga kandi ko ukwemera icyaha kwe kudashyigikiwe n’ibindi bimenyetso kuko abamushinja bavuga ibyo batahagazeho bakaba bemeza ibyo babwirijwe na nyina w’umwana basanzwe bafite ibyo bapfa. [22] Mu nyandiko mvugo ya Ngarukiyimana Faustin abazwa mu Bugenzacyaha yavuze ko ku wa 16/04/2020 saa 14h00 z’amanywa afite umuhoro agiye kwahira ubwatsi yageze iruhande rw’ibisheke ahahurira na N.C ashyiriye Umuyobozi w’umudugudu avoka, amusaba ko basambana akamuha amafaranga magana abiri yo kugura isabune. Avuga ko uwo mwana yamwemereye bajya iruhande rw’ibisheke ahatagaragara, amuvanamo ikabutura amuryamisha hasi nawe amanura ipantaro ayigeza mu matako amujya hejuru. Yasobanuye ko yagerageje kwinjiza igitsina cye mu cy’umwana akumva kitajyamo neza ahitamo gukorera ku munwa wacyo. Avuga ko atabashije kurangiza kuko bakibirimo nyina w’umwana Nyirantembagare yahabasanze akavuza induru.
## Page 5
[23] Umwana nawe abazwa mu Bugenzacyaha we yavuze ko kuwa 16/04/2020 yahuriye na Ngarukimimana Faustin mu nzira ajyanye avoka 10 nyina yari amuhaye ngo azishyire umuyobozi w’umudugudu. Ahuye na Ngarukiyimana Faustin amusaba kumuha ku gitsina akamuha amafaranga 200. Umwana ngo kuko yari akeneye amafaranga yo kugura amavuta yaremeye, maze undi amukuramo ikabutura yari yambaye azamura ikanzu amuryamisha hasi amujya hejuru. Umwana asobanura ko Ngarukiyimana Faustin yagerageje kwinjiza igitsina cye mu cy’umwana ariko ngo ukumva bitameze neza maze atangira kugikuba hanze akoresheje akaboko kamwe. Mu magambo ye umwana avuga ko noneho yatangiye kumva biryoshe ariko batararangiza nyina w’umwana aba arahahingutse arabatesha. Asobanura kandi ko yabatesheje atamuhaye amafaranga yari yamwemereye. [24] Urukiko rw’ Ubujurire ruhuje imvugo y’umwana n’iya Ngarukiyimana Faustin, rusanga buri wese avuga ibintu uko byakurikiranye kandi agakoresha imvugo mu buryo bwe n’amarangamutima umuntu adashobora kubwirizwa n’undi cyangwa gutira mu mvugo yokoreshejwe n’undi muntu. Ibyo bikaba bigaragaza ko kwemera icyaha kwa Ngarukiyimana Faustin mu Bugenzacyaha nta nenge gufite mu mvugo yatuma kudashingirwaho hashingiwe ku buryo asobanura ibintu mu buryo burambuye kandi mu magambo ye bwite, arimo n’ibyiyumviro bye kandi akayahurizaho neza neza n’umwana wasambanyijwe haba ku byakozwe n’uburyo byakozwemo. [25] Mu ibazwa rya nyina w’umwana we rero yabwiye Ubugenzacyaha ko ubwo yari avuye mu rugo mu masa munani agiye kwahira urubingo rwo guha inka ye, afite akadeyi na nanjoro mu ntoki, ageze mu murima we w’ibisheke mu ruharuriro rwawo, yasanze Ngarukiyimana Faustin aryamye hejuru y’umwana we amurongora. Avuga ko yavugije induru abaturage bagahurura bagasanga Ngarukiyimana Faustin ari gufunga umukandara w’ipantaro ye bahagita bamujyana ku Kagali. [26] Abatangabuhamya Nizeyimana Frederick na Ndigaruye Cyprien, bari mu batabaye, nabo mu Bugenzacyaha bahamije ko bumvise induru y’umukecuru witwa Nyirantembagare Pascasie, bamanuka bamutabaye basanga ahagararanye n’umukobwa we ndetse na Ngarukiyimana Faustin. Nyirantembagare ababwira ko asanze uyu aryamye hejuru y’umwana we amusambanya nabo barebye basanga koko aho avuga bari baryamye ibyatsi byaho byaryamye ku buryo bigaragara ko hari abahabyutse. [27] Urukiko rw’Ubujurire rusesenguye imvugo za nyina w’umwana n’iz’aba batangabuhamya, rurasanga imvugo zabo zuzuzanya ku ruhererekane rw’uko ibintu byakurikiranye, kuko ibyo uyu mubyeyi yabonye bihura n’ibyo umwana na Ngarukiyimana Faustin bivugiye bombi ko yamusambanyije amuryamye hejuru. Naho abatangabuhamya bakemeza ko bumvise induru bagatabara buri wese aturutse iwe, maze bagasanga uwasambanyijwe, uwamusambanyije n’uwabiboneye bose bakiri aho icyo gikorwa cyabereye kandi bagasanga koko ibyatsi by’aho bivugwa ko bari baryamye bisa n’ibyaryamwemo n’abantu. Izi mvugo rero zikaba zishyigikira mu buryo budashidikanywaho ukwemera Ngarukiyimana Faustin yakoreye mu Bugenzacyaha, kabone n’ubwo yageze mu nkiko akaguhindura. [28] Uru Rukiko rusanga kandi uku kwemera icyaha uretse no kuba kuzuzanya n’imvugo z’abatangabuhamya nk’uko byasobanuwe mu gika kibanziriza iki, kunahura n’ibyagaragajwe na raporo ya muganga. Koko rero iyo raporo igaragaza ko: - Mu myanya ndangagitsina y’umwana hasanzwemo amatembabuzi asa n’amata (souillée de liquide sous forme laiteuse); - ku gitsina cye hagaragaraga gutukura (une rougeur marquée) - Ko akarangabusugi kacitse (hymen déchiquetté).
## Page 6
- Ko umwana yapimwe indwara zandurira mu myanya ndangagitsina kimwe n’inda ariko bagasanga ako kanya nta ndwara cyangwa inda bigaragara mu bipimo byafashwe ariko agahabwa gahunda yo kugaruka mu kwezi kumwe. [29] Nk’uko bigaragara, ibi muganga yabonye birimo gutukura kw’igitsina ako kanya ukurikije igihe bivugwa ko icyaha cyakorewe, bigaragaza ko ibivugwa n’umwana ndetse na Ngarukiyimana Faustin ko yagikubyeho icye ari ukuri. Naho ibyo avuga ko gutukura kw’igitsina no kuba havamo ibintu by’umweru byaba byaratewe n’ubundi burwayi, bikaba nta shingiro bifite kuko bidasobanura impurirane y’ibimaze kuvugwa muri iki gika: kuba harabaye gukuba ku gitsina no kuba yarahise apimishwa bagasanga hatukuye. [30] Ku bijyanye no kuba ibipimo bya DNA bitarabashije kuboneka, Urukiko rurasanga amakuru akubiye muri iyi raporo ya muganga yuzuzanya n’ibindi bimenyetso byasesenguwe ku buryo kuba ibisubizo bya DNA bitarabonetse ntacyo bihindura ku ireme ry’ibimenyetso bihamya Ngarukiyimana Faustin icyaha nk’uko byasobanuwe mu bika bibanziriza iki. Naho kuba nta bwandu bwa SIDA yasanganywe, Urukiko rusanga ubwabyo bitavuguruza ibimenyetso byashingiweho kuko ukoranye imibonano mpuzabitsina n’ufite ubwandu bwa SIDA wese atari ngombwa ko buri gihe yandura. [31] Kubera izo mpamvu zose, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ibyo Ngarukiyimana Faustin n’umwunganira banenga urubanza rwajuririwe byose nta shingiro bifite, bityo urubanza NºRPA 00341/2021/HC/MUS, rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, ku wa 13/07/2023, rukaba rudahindutse. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [32] Rwemeje ko ubujurire bwa Ngarukiyimana Faustin nta shingiro bufite; [33] Rwemeje ko imikirize y’urubanza NºRPA 00341/2021/HC/MUS, rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze ku wa 13/07/2023, idahindutse; [34] Rwemeje ko igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15), Ngarukiyimana Faustin yahanishijwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze kigumyeho; [35] Rutegetse ko Ngarukiyimana Faustin asonewe gutanga amagarama y’urubanza kuko aburana afunze.