UBUSHINJACYAHA vs NGOGA
The appellate court found that the evidence against Ngoga Thacien—including the victim's testimony, corroborating witness statements, and the medical report—was consistent and credible. The alleged conflicts were unsupported by evidence and did not create reasonable doubt. The conviction and sentence imposed by the...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00928/2024/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Defendant: Ngoga Thacien
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 23 May 2025
- Case Number
- RPAA 00928/2024/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
- Outcome
- Appeal dismissed; conviction and sentence affirmed.
- Legal Topics
- Sexual Offences Against Minors, Standard of Proof in Criminal Cases, Admissibility of Evidence, Appeals Procedure
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Ngoga Thacien
Defendant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the conviction of Ngoga Thacien for defilement of a minor was based on doubtful evidence
- 2 Whether alleged conflicts between the accused and witnesses undermine the prosecution's case
Ratio Decidendi
The appellate court found that the evidence against Ngoga Thacien—including the victim's testimony, corroborating witness statements, and the medical report—was consistent and credible. The alleged conflicts were unsupported by evidence and did not create reasonable doubt. The conviction and sentence imposed by the High Court were upheld.
Court Disposition
Appeal dismissed; conviction and sentence affirmed.
Orders
- The judgment of the High Court (RPA00504/2021/HC/RWG) sentencing Ngoga Thacien to 15 years' imprisonment is upheld.
- Court costs are to be borne by the State as the appellant was in custody and is exempted from payment.
Full Case Text
Judgment text and source record
20 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA vs NGOGA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-05-23 - Case/document no.: RPAA 00928/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA vs NGOGA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00928/2024/CA (Kanyange, P.J.) 23 Gicurasi 2025] Amategeko agenga ibimenyetso – Imanza nshinjabyaha – Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de la liberté de la preuve en matière pénale) ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, kandi Urukiko nirwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Ubushinjacyaha burega Ngoga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.H w’imyaka icyenda (9), busaba Urukiko kumuhamya icyaha rumusabira igihano cya burundu. Ngoga yaburanye ahakana icyaha, avuga ko umunsi bavuga ko yasambanije U.H. yari mu rugo ari kumwe na Noheri, bigeze muma sa cyenda ajya guca ubwatsi bw’inka uwo mwana arabakurikira ariko aramwirukana, nyuma yumva iwabo bavuga ko yabafatiye umwana kandi bamubeshyera bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’uwo muryango. Urukiko mu rubanza RP01165/2019/TGI/NGOMA, rushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya kuri raporo ya muganga igaragaza ko umwana yasambanyijwe no kuba Ngoga yemera ko yahuye n’umutangabuhamya Mutabazi ubwo yari yagiye kwahira ubwatsi bw’inka. Rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). Ruvuga ko ibivugwa na Ngoga ko bamubeshyera kubera amakimbirane afitanye na nyina w’uwo mwana ngo wigeze no kumubeshyera ko hari undi mwana yasambanyije, nta gaciro byahabwa, kuko nta bimenyetso abitangira. Ngoga yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana, avuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana rwirengije ko nyina ari nawe wamureze bafitanye amakimbirane, ko na Mutabazi Noheri umushinja bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umuvandimwe we (wa Mutabazi) yaragombaga kumwitura muri gahunda ya girinka ntabikore. ko kandi kuba afite ubwandu bw’agakoko gatera sida bagombye gupima uwo mwana bakareba niba yarayimwanduje, ndetse ko iyo amusambanya baba barahise bamurega ariko bakaba baramureze hashize iminsi 5 icyaha gikozwe. Ubushinjacyaha buvuga ko Ngoga atavuguruza ibimenyetso byashingiweho ahamwa n’icyaha. Ko no kuvuga ko afite ubwandu bw’agakoko gatera sida naho uwo mwana atabufite atari ingingo imurengera kuko uwahohotewe ahita ahabwa imiti imukingira, buvuga ariko ko yagabanyirizwa igihano hashingiwe ku ngingo ya 2 (a) y’Itegeko Nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange agahanishwa igifungo cy’imyaka 15. Urukiko mu rubanza RPA00504/2021/HC/RWG, rwasanze impamvu z’ubujurire bwa Ngoga nta shingiro zifite, kuko atabasha kugaragaza ibimenyetso by’amakimbirane avuga ko yari afitanye na nyina wa U.H hamwe na Mutabazi Noheri, kandi ko ubuhamya batanze bwuzuzanya na raporo ya muganga. rwemeza ko n’ubwo ubujurire bwe nta shingiro bufite, yagabanyirizwa igihano kuko ari ubwa mbere akurikiranweho icyaha, rumuhanisha igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). Ngoga yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire, avuga ko ibimenyetso byashingiweho ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana bishidikanywaho, ko ahubwo ari akagambane ka nyina w’umwana hamwe na Mutabazi Noheri kubera amakimbirane bari bafitanye. Ubushinjacyaha buvuga ko izo mpamvu z’ubujurire nta shingiro zifite, kuko imvugo z’abatangabuhamya zigaragaza imikorere y’icyaha kandi amakimbirane avuga ko bafitanye nta shingiro afite ko kandi kuba atarahise afatwa bishobora guterwa n’imikorere y’ubuyobozi bw’aho icyaha cyakorewe cyangwa kuba bari bazi ko ntaho yajya.
## Page 2
Urukiko mu rubanza RPAA00928/2024/CA rwategetse ko mbere y’iburanisha mu mizi, Ubushinjacyaha bukora iperereza ry’inyongera hagamijwe kumenya ishingiro ry’amakimbirane uregwa aburanisha ari hagati ye n’abamurega. Mu rubanza mu mizi Urukiko, rwemeje ko ubujurire bwa Ngoga nta shingiro bufite, ko ahubwo ibimenyetso avuga ko biteye ugushidikanya bigaragaza ukuri kw’ibyabaye kandi bimushinja ko yasambanyije U.H, bityo hakaba hagomba kugumaho imikirize y’urubanza rwajuririwe. Incamake y’icyemezo: Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de la liberté de la preuve en matière pénale) ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, kandi Urukiko nirwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa. Ubujurire nta shingiro bufite. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, ingingo ya 87 Imanza zifashishijwe: Urubanza RPAA00692/2021/CA haburana Ubushinjacyaha na Ndayishimiye Jean Damascène rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/01/2023. Urubanza. I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ngoga Thacien akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda (9) wahawe izina rya U.H. muri uru rubanza1, wavuze ko ku wa 25/11/2019 ubwo we na barumuna be barimo bakinira iwe yabasabye ko bajyana kumutwaza ubwatsi bagezeyo asiga abo barumuna be ku muhanda naho we amujyana hirya mu bwatsi aramusambanya, babonwa n’uwitwa Mutabazi Noheli warindaga ubwo bwatsi wasanze amuri hejuru ahita atabaza, Ngoga Thacien atangira gukurikiranwa. [2] Nyuma y’iperereza Ubushinjacyaha bwareze Ngoga Thacien mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma icyaha cyo gusambanya umwana, bushingiye ku mvugo z’uwo mwana umushinja kumusambanya hamwe n’imvugo z’umubyeyi we, raporo ya muganga imvugo z’abatangabuhamya no kuba Ngoga Thacien yaremeye ko yajyanye n’abo bana kwahira ubwatsi, bumusabira guhamishwa igifungo cya burundu. [3] Ngoga Thacien yaburanye ahakana icyaha, avuga ko umunsi bavuga ko yasambanije U.H. yari mu rugo ari kumwe na Noheri barimo gusana umusarani wari waguye, bigeze muma sa cyenda ajya guca ubwatsi bw’inka uwo mwana arabakurikira ariko aramwirukana, nyuma yumva iwabo bavuga ko yabafatiye umwana kandi bamubeshyera bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’uwo muryango. [4] Mu rubanza RP01165/2019/TGI/NGOMA rwaciwe ku wa 30/03/2021, Urukiko rwasanze hari ibimenyetso byemeza ko Ngoga Thacien yakoze icyaha akurikiranweho bigizwe n’imvugo za U.H umushinja ko yamusambanyije, ubuhamya bwa Mutabazi Noheli wavuze ko yamusanze hejuru y’uwo mwana arimo kumusambanya, imvugo za nyina w’uwo mwana wavuze uko yamenye amakuru y’uko yasambanyijwe, raporo ya muganga igaragaza ko umwana yasambanyijwe no kuba Ngoga nawe yemera ko yahuye na Mutabazi Noheli ubwo yari yagiye kwahira ubwatsi bw’inka. Rwasanze kandi
1 Izina ryahinwe kuko ari umwana
## Page 3
ibivugwa na Ngoga ko bamubeshyera kubara amakimbirane yari afitanye na nyina w’uwo mwana ngo wigeze no kumubeshyera ko hari undi mwana yasambanyije, nta gaciro byahabwa, kuko nta bimenyetso abitangira. Rwemeje rero ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25)2. [5] Ngoga Thacien yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana, avuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana rwirengije ko nyina ari nawe wamureze bafitanye amakimbirane, ko na Mutabazi Noheri umushinja bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umuvandimwe we (wa Mutabazi) yaragombaga kumwitura muri gahunda ya girinka akavuga ko na nyina yayihawe akayirya, ko yahabwa undi mukene, ko kandi kuba afite ubwandu bw’agakoko gatera sida bagombye gupima uwo mwana bakareba niba yarayimwanduje, ko ndetse iyo amusambanya baba barahise bamurega ariko bakaba baramureze ku wa 30/11/2019 nyuma y’iminsi 5, mu gihe bavuga ko icyaha cyakozwe ku wa 25/11/2019. [6] Ubushinjacyaha bwasubije ko amakimbirane Ngoga Thacien avuga ko ariyo yatumye aregwa icyaha atakoze nta kimenyetso ayagaragariza, ko ahubwo atavuguruza ibimenyetso byashingiweho ahamwa n’icyaha bigizwe n’ubuhamya bwa Mutabazi Noheli wasanze asambanya U.H, ubuhamya bw’uwo mwana hamwe na raporo ya muganga, ko no kuba avuga ko afite ubwandu bw’agakoko gatera sida naho uwo mwana atabufite atari ingingo imurengera kuko uwahohotewe ahita ahabwa imiti imukingira, ariko ko yagabanyirizwa igihano hashingiwe ku ngingo ya 2 (a) y’Itegeko Nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuzwe haruguru agahanishwa igifungo cy’imyaka 15. [7] Urukiko rwaciye urubanza RPA00504/2021/HC/RWG ku wa 30/08/2024, rusanga impamvu z’ubujurire bwa Ngoga Thacien nta shingiro zifite, kuko atabasha kugaragaza ko amakimbirane avuga ko yari afitanye na nyina wa U.H hamwe na Mutabazi Noheri yabayeho koko, mu gihe uwo mutangabuhamya avuga ko yasanze asambanya uwo mwana ndetse n’uwo mwana akavuga ibyamubayeho, akanavuga ko Mutabazi yasanze Ngoga amusambanya, ko ubwo buhamya ari ikimenyetso kimushinja kuko bwuzuzanya na raporo ya muganga igaragaza ko uwo mwana yasambanyijwe bitewe nuko muganga yasanze akarangabusugi kashwanyaguritse. Rwasanze ariko n’ubwo ubujurire bwe nta shingiro bufite, yagabanyirizwa igihano kuko ari ubwa mbere akurikiranweho icyaha, rumuhanisha igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). [8] Ngoga Thacien yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri RPAA00928/2024/CA ruhabwa itariki yo kuburanishwa yo ku wa 01/04/2025, uwo munsi ruburanishwa yunganiwe na Me Nyiramatama Bernadette, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ndagijimana Charles, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi, Urukiko rwategetse Ubushinjayaha gukora iperereza ry’inyongera rigamije gusobanuza niba ubuyobozi bw’ibanza bwaramenye ibirebana n’icyaha Ngoga akurikiranweho no kumenya iby’amakimbirane avuga ko yari afitanye n’umuryango w’umwana aregwa gusambanya ndetse na Mutabazi Noheri, bituma urubanza rwongera kuburanishwa ku wa 24/04/2025, Ngoga Thacien yunganiwe nka mbere, naho Ubushinjacyaha buhagararaiwe na Sobomana Stanislas, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [9] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire, Ngoga Thacien n’umwunganira bavuga ko ibimenyetso byashingiweho ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana bishidikanywaho, kuko Mutabazi Noheri atamubonye aho avuga ko yamufatiye, akaba kand atari gufatwa nyuma y’iminsi itanu kandi ataravuye mu rugo ndetse ntihagire ubuyobozi bubimenya, ko ahubwo ari akagambane ka nyina w’umwana hamwe na Mutabazi Noheri kubera amakimbirane bari bafitanye.
2 Urukiko ntirwavuze impamvu aricyo gihano rwatanze mu gihe icyaha yakoze gihanishwa igifungo cya burundu.
## Page 4
[10] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko izo mpamvu z’ubujurire nta shingiro zifite, kuko Mutabazi Noheri yasobanuye uburyo yafatiye Ngoga Thaciein mu bwatsi yarindaga, ko kandi kuba atarahise afatwa bikaba bishobora kuba biterwa n’imikorere y’ubuyobozi bw’aho icyaha cyakorewe cyangwa kuba bari bazi ko ntaho yajya, naho ikibazo cy’amakimbirane akaba yarakiburanishije mu nkiko za mbere ariko zisanga nta kimenyetso abigaragariza. [11] Ikibazo kiri muri uru rubanza ni ukumenya niba Ngoga Thacien yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho. II. IKIBAZO KIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO Kumenya niba Ngoga Thacien yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho [12] Ngoga Thacien n’umwunganira bavuga ko Urukiko rutasesenguye neza urujijo n’ishidikanya biri mu kirego aregwa, runirengagiza ibisobanuro yatanze agaragaza ko Mutabazi Noheli umushinja atigeze amubona aho avuga ko yabafatiye asambany umwana, dore ko ari hafi y’aho umugore we yakuraga ibijumba, bityo ko iyo biza kuba ari ukuri nawe aba yarabonye Mutabazi Noheli. [13] Bavuga kandi ko nta kimenyetso simusiga cyashingiweho bamuhamya icyaha aregwa kuko ibyo umutangabuhamya uvuga ko yamubonanye n’umwana mu bwatsi bwa Padiri atari ukuri, kuko atafatiwe mu cyuho amusambanya, cyane cyane ko bavuga ko icyaha cyakozwe ku wa 25/11/2019 agafatwa ku wa 30/11/2019 nyamara ataravuye mu rugo ngo bavuge ko bamubuze, ndetse nta n’umuyobozi w’inzego z’ibanze wagejejweho icyo kibazo, bisobanuye ko ari akagambane ka nyina w'umwana na Mutabazi Noheli. [14] Bavuga kandi ko Urukiko rwaciye urubanza mu buryo bugenekereje rwirengagije amakimbirane yagaragaje yari afitanye na nyina w'umwana ashingiye ku kuba yaramufashe yamwibye ibishyimbo n’inkoko akabimwishyuza kandi bakaba bahora batongana bapfa imbibi, ndetse na Mutabazi Noheli bakaba bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba yaramushinje imbere y’abayobozi ko yariye inka yahawe muri gahunda ya girinka bakamutegeka kuyiriha. Basanga rero ugushidikanya kugaragara mu bimenyetso byashingiweho kugomba kurengera uregwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 111 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha no ku murongo watanzwe mu rubanza RPAA00131/2021/CA rwaciwe n'Urukiko rw’Ubujurire ku wa 22/07/2022 haburana Ubushinjacyaha na Uwitije J. Damascène (igika cуa 28). [15] Ku byavuye mu iperereza ry’inyongera, bavuga ko bidakuraho urujijo ruterwa n’uko atahise afatwa icyaha kigikorwa kandi ari icyaha gikomeye hakaba haragombaga no gukorwa raporo yabyo, ko kandi nk’uko yakomeje kubivuga yari afitanye amakimbirane na nyina w’umwana ashinjwa gusambanya ashingiye ku masambu, naho Mutabazi ayo makimbirane akaba ashingiye ku nka yo muri gahunda ya girinka no kuba yaramusimbuye mu kazi ko kwa padiri bikaba byaratumye amugirira inzika. [16] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko izo mpamvu nta shingiro zifite, kuko kuvuga ko Mutabazi Noheri atamubonye atari ukuri, ko uwo mutangabuhamya warindaga ubwatsi bwa Padiri yasobanuye ko yumvise abana bavuga agira ngo n’abantu baje kwiba ubwatsi, ajya kureba abona ibyatsi binyeganyega kandi nta muyaga uhari , agiye kureba asanga ari Ngoga uri hejuru y’umwana, ko kandi imvugo y’uwo mutangabuhamya ihura n’imvugo z’uwo mwana kuko yasobanuye ko yamujyanye mu bwatsi akamusambanya, bikanashimangirwa n’undi mutangabuhamya witwa Mutarambirwa Vubi nawe wasobananuye ko yahurujwe na Mutabazi agasanga abaza Ngoga impamvu yasambanyije umwana w’umuturanyi ko kandi yabibemereye.
## Page 5
[17] Avuga kandi ko kuba yarafashwe ku wa 30/11/2019 kandi icyaha cyarakozwe ku wa 25/11/2019 bitamushinjura, kuko icyaha cyakozwe mu masaha y’umugoroba, icyagombaga kwihutirwa akaba ari ukujyana umwana kwa muganga, ko kandi kuba atarahise afatwa bishobora kuba byaratewe n’uko babonaga ntaho yatorokera, ko no kuba nta raporo y’ubuyobozi igaragara muri dosiye bishobora kuba byaratewe n’imikorere y’aho hantu cyangwa bigaterwa n’uko bari basanzwe bazi ko yiyandarika, babirekere umubyeyi w’umwana. [18] Avuga kandi ko hashingiwe ku byavuye mu iperereza ry’inyongera, bigaragara ko ubuyobozi bwamenye icyaha Ngoga yakoze, ko kandi kuba abamufashe ari abaturanyi be, bashobora kuba barashatse kubihishira ariko ubuyobozi bw’Umurenge bubimenye butegeka ko afatwa ; ko ibyavuye kuri iryo perereza ryumvikanisha kandi ko nta makimbirane Ngoga yari afitanye n’umuryango w’umwana wasambanyijwe cyangwa Mutabazi Noheri, cyane cyane ko na Ngoga abazwa yavuze ko ntacyo apfa n’umuryango w’uwo mwana. UKO URUKIKO RUBIBONA [19] Ikibazo kirebana n’ibimenyetso mu manza nshinjabyaha cyasesenguwe mu rubanza RPAA00692/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 20/01/2023, haburana Ubushinjacyaha na Ndayishimiye Jean Damascène, Urukiko rusobanura ko mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso byose bishobora gushingirwaho mu gihe bigaragaza ukuri kw’ibyabaye (principe de la liberté de la preuve en matière pénale) ababuranyi bakaba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye, kandi ko Urukiko arirwo rwemeza ko ibyo bimenyetso bishobora kwemerwa. N’ubwo uyu murongo ushingiye ku isesengura ry’ingingo ya 119 y’Itegeko Nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ryakurikizwaga urwo rubanza rucibwa, ibyateganywaga n’iyo ngingo bihura n’ubundi n’ibiteganywa n’ingingo ya 87 y’Itegeko Nº062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso rikurikizwa ubu3. [20] Mu guhamya Ngago Thacien icyaha cyo gusambanya umwana, inkiko zabanje zabishingiye ku bimenyetso bigizwe n’imvugo z’uwo mwana, ku buhamya bwa Mutabazi Noheri na raporo ya muganga, naho iby’amakimbirane Ngago Thacien avuga ko ariyo yatumye agerekwaho icyaha atakoze, izo nkiko zivuga ko nta kimenyetso kibigaragaza. [21] Mu kuvuga ko ibimenyetso byashingiweho bishidikanywaho, Ngoga Thacien n’umwunganira babishingira : Ku kuba Mutabazi Noheri atarigeze amufatira aho yavuze ko yamusanze asambanya U.H; Ku kuba Ngoga Thacien atarahise afatwa icyaha kigikorwa ; Ku kuba nta muyobozi w’inzego z’ibanze wagejejweho icyo kibazo ; Ku kuba yari afitanye amakimbirane na nyina w’umwana ashinjwa gusambanya ndetse na Mutabazi Noheri wamushinje ko yasanze amusambanya. [22] Ku birebana n’uko Mutabazi Noheri yaba abeshya ko yafatiye Ngoga Thacien mu bwatsi yacungaga, Urukiko rurasanga mu nyandikomvugo y’uwo mutangabuhamya, yarasobanuye ko yari asanzwe ari umurinzi w’ubwatsi bwo kwa padiri, ko mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba yafatiye Ngoga Thacien muri ubwo bwatsi ari hejuru y’umwana, atabaza uwitwa Mutarambirwa Vubi wahingaga aho hafi. Uyu mutangabuhamya nawe yasobanuye ko yahamagawe na Noheri asanga Ngoga arimo asaba imbabazi, Noheri ahita ajya kureba nyina w’uwo mwana.
3 Iyo ngingo ivuga ko mu rubanza nshinjabyaha ikimenyetso gishingira ku mpamvu zose z’ibyabaye n’ibyemejwe n’amategeko, ababuranyi bapfa kuba barahawe umwanya wo kubijyaho impaka.
## Page 6
[23] Bigaragara kandi ko mu nyandikomvugo Ngoga yakoreye mu Bugenzacyaha no mu Bishinjacyaha, yaremeye ko yajyanye na U.H n’abandi bana babiri aho yari agiye gushaka ubwatsi, anemara ko Mutabazi Noheri yabasanze aho yahiraga ubwo bwatsi kuko ari we uburinda. [24] Na none kandi mu nyandikomvugo ya U.H, nawe yasobanuye ko ubwo we na barumuna be bari kwa Ngoga, yabasabye kujya kumutwaza ubwatsi bagezeyo asiga abo barumuna be ku muhanda naho we amubwira ngo bajye mu bwatsi ajye kumutwaza, bagezeyo aramusambanya (amushyiramo ikintu cye), ko Noheri yahabasanze akamubaza ibyo arimo gukora, amubwira ko ari umwana w’umuturanyi anamubwira ngo amubabarire. [25] Urukiko rurasanga izo mvugo n’ubwo buhamya bivuguruza imiburanire na Ngoga y’uko Mutabazi Noheri atigeze amubona, kuko ibyavuzwe n’uwo mutangabuhamya bishimangirwa n’ibyo Ngoga Thacien yiyemereye ndetse n’imvugo z’umwana wasambanyijwe, bikanashimangirwa ndetse n’ubuhamya bwa Mutarambirwa nawe wemeje ko yasanze Ngoga asaba imbabazi. [26] Urukiko rurasanga kandi inyandikomvugo z’abo batangabuhamya zumvikanisha ko abo batahise bafata Ngoga nk’uko bagombye kuba barabigenje ahubwo babibwiye nyina w’umwana gusa banamubwira kumujyana kwa muganga, ibyo bikaba bishobora kuba byaterwa n’uko bari basanzwe bazi Ngoga no kuba ndetse hari abantu badaha uburemere icyaha nk’icyo yari amaze gukora, bikaba ari byo byatumye afatwa hashize iminsi itanu icyaha gikozwe, ibi ariko bikaba ataribyo byatuma avuga ko hari ugushidikanya ku bimenyetso byashingiweho, dore ko nta n’icyo yagaragaje anenga raporo ya muganga ishimangira imvugo z’abatangabuhamya ndetse n’imvugo z’umwana wasambanyijwe, wavuze ko yamwinjijemo igitsina cye. [27] Urukiko rurasanga kandi kuba dosiye itagaragaza ko icyo kibazo cyahise kimenyeshwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse hakaba nta raporo yabwo iri muri dosiye, nabyo Ngoga atabishingirago avuga ko ibimenyetso byashingiweho bishidikanywaho, kuko nk’uko byavuzwe haruguru, bishobora kuba byaratewe no gushaka kumuhishira nk’umuntu bari basanzwe bazi cyangwa kudaha uburemere bukwiye igikorwa yari amaze gufatirwamo, ibyo ariko ubwabyo bikaba bitakwambura agaciro ibimenyetso bimuhamya icyaha akurikiranweho. [28] Urukiko rurasanga kandi n’ubwo nta kimenyetso kiri muri dosiye kigaragaza ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bumenyeshwa icyo kibazo, ibyagaragajwe n’iperereza ry’inyongera ryategetswe n’uru Rukiko byumvikanisha ko icyo kibazo cyamenyekanye n’ubwo Ngoga atahise afatwa, kuko umujyanama w’ubuzima witwa Uwanyirigira Joseline wavuze ko icyaha gikorwa yari akuriye abajyanama mu Kagari, yasobanuye ko yamenye ko Ngoga Thacien yahohoteye umwana wa Niyonkuru Jeanine, abaza niba yajyanwe kwa muganga bamubwira ko bamujyanye bakaba bategereje ibisubizo bizashyikirizwa ubuyobozi. Iby’uko ubuyobozi bwamenye icyo kibazo bishimangirwa na Manirakiza Pascal wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu, kuko yasobanuye ko yahamagawe n’uwari umuyobozi w’Umudugudu amubwira ko Ngoga yahohoteye umwana wa Niyonkuru Jeanine, anamubwira ko yatanze raporo ku Murenge, ko hashize icyumweru babwiye umuyobozi w’umudugudu ko yagezwa ku Murenge ari bwo yahise afatwa. [29] Urukiko rurasanga rero, kuba harabayeho iyo mikorere yatumye Ngoga Thacien adahita afatwa, cyangwa ngo hagaragare inyandiko y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, atabyitwaza nk’impamvu imurengera mu gihe hari ibimenyetso bimushinja icyaha, cyane cyane ababajijwe mu iperereza ry’inyongera bemeje ko ikibazo cy’ihohoterwa rya U.H cyahise kimenyekana. [30] Naho ku birebana n’amakimbirane Ngoga Thacien avuga ko ari yo yatumye abeshyerwa icyaha atakoze, bigaragara ko mu manza za mbere icyo kibazo yakiburanishije, Urukiko Rukuru rusanga atabasha kugaragaza ko amakimbirane avuga ko yari afitanye na nyina w’umwana hamwe na Mutabazi Noheri yabayeho koko.
## Page 7
[31] Uru Rukiko narwo rurasanga iby’ayo makimbirane Ngoga abivuga mu magambo gusa ariko ntagaragaze icyo uru Rukiko rwashingiraho rwemeza ko ari ukuri. Byongeye kandi n’ubwo imbere y’uru Rukiko avuga ko amakimbirane na nyina wa U.H ashingiye ku kuba yaramufashe yamwibye ibishyimbo n’inkoko akabimwishyuza no kuba bahora batongana bapfa imbibe, abazwa mu Bugenzacyaha yavuze ko bapfa ko yamubeshyeye ko hari undi mwana yasambanyije, ko nta kindi bapfa, uko kugenda ahindura imvugo kukaba kugaragaza ko ashakisha icyamukuraho icyaha, cyane cyane ko n’ababajijwe mu iperereza ry’inyongera bavuze ko batazi iby’ayo makimbirane. [32] Naho ku birebana n’amakimbirane avuga ko yari afitanye na Mutabazi Noheri, Urukiko rurasanga usibye kuba nta cyemezo ko yari ahari koko, binashimangirwa n’uko abazwa mu Bushinjacyaha, yavuze ko icyo bapfa cyonyine ari ukuba amwiba urubingo rwo kugaburira inka, ageze mu Rikiko Rwisumbuye avuga ko uwo bafitanye amakimbirane ari nyina wa U.H, naho mu Rukiko Rukuru avuga ko bapfa inka yahawe umuvandimwe wa Mutabazi Noheri muri gahunda ya girinka, uwo muvandimwe yitura Mutabazi ariko Ngoga avuga ko bagombye kuyiha umukene kuko na nyina bayimuhaye akayirya, naho imbere y’uru Rukiko avuga ko bapfuye ko yaramushinje imbere y’abayobozi ko yariye inka yahawe muri gahunda ya girinka bakamutegeka kuyiriha, Urukiko rugasanga uko kugenda ahindura imvugo kugaragaza ko ashakisha icyamukuraho icyaha yafatiwemo n’uwo mutangabuhamya, cyane cyane ko ababajijwe mu iperereza ry’inyongera bavuze ko batazi iby’ayo makimbirane ashingiye ku nka yatanzwe muri gahunda ya girinka, kandi nk’uwitwa Uwanyirigira Joseline wavuze ko yari umujyanama akaba no mu budehe, atari kuyoberwa iby’icyo kibazo. [33] Hashingiwe ku byasobanuwe, Urukiko rurasanga ubujurire bwa Ngoga Thacien bugamije kugaragaza ko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso bishidikanywaho nta shingiro bufite, ko ahubwo ibyo bimenyetso bigaragaza ukuri kw’ibyabaye kandi bimushinja ko yasambanyije U.H nk’uko byemejwe mu manza za mbere, bityo hakaba hagomba kugumaho imikirize y’urubanza rwajuririwe. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [34] Rwemeje ko ubujurire bwa Ngoga Thacien nta shingiro bufite ; [35] Rwemeje ko hagumyeho imikirize y’urubanza RPA00504/2021/HC/RWG rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana ku wa 30/08/2024, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15); [36] Rwemeje ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta kuko Ngoga Thacien yajuriye afunze, akaba asonewe kuyatanga.