UBUSHINJACYAHA v NKUNDABERA
The appellant's confession at the prosecution stage, corroborated by eyewitness testimony and consistent circumstantial evidence, established beyond reasonable doubt that he attempted to have sexual intercourse with a five-year-old child, constituting the offence of defilement under Rwandan law, regardless of the...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 01226/2024/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Appellant: Nkundabera Vianney
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 29 September 2025
- Case Number
- RPAA 01226/2024/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Court of Appeal Judgment
- Outcome
- Appeal dismissed; conviction and sentence affirmed.
- Legal Topics
- Sexual Offences Against Children, Evidentiary Value of Confession, Medical Evidence in Sexual Offences
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Nkundabera Vianney
Appellant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Court of Appeal Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the High Court erred in finding Nkundabera Vianney guilty of defilement of a child
- 2 Whether the medical report contradicts the testimony of witnesses
Ratio Decidendi
The appellant's confession at the prosecution stage, corroborated by eyewitness testimony and consistent circumstantial evidence, established beyond reasonable doubt that he attempted to have sexual intercourse with a five-year-old child, constituting the offence of defilement under Rwandan law, regardless of the absence of physical injury in the medical report.
Court Disposition
Appeal dismissed; conviction and sentence affirmed.
Orders
- The appeal of Nkundabera Vianney is dismissed as unfounded.
- The judgment of the High Court, Rwamagana Chamber, case no. RPA 01303/2021/HC/RWG of 30/10/2024, is upheld.
Full Case Text
Judgment text and source record
47 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v NKUNDABERA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-09-29 - Case/document no.: RPAA 01226/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v NKUNDABERA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 01226/2024/CA (Mukamurenzi, P.J.) 29 Nzeri 2025] Amategeko agenga ibimenyetso mu manza z’inshinjabyaha – Ukwemera icyaha – Agaciro ko kwemera icyaha mu nzego z’iperereza - Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ni we ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, n’ubwo yagera imbere y’Urukiko akayihindura. Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha – Ibimenyetso – Akarangabusugi - Kuba umwana yasanganwa akarangabusugi kazima, ntibivanaho ko hari ibikorwa yakorewe hagamijwe kwishimisha. Incamake y’ikibazo: Ku wa 23/5/2021 Nkundabera yafatiwe mu cyuho na Kayijamahe asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 5, ubwo yasangaga amuryamye hejuru. Mu Bugenzacyaha, uyu yahakanye icyaha ariko mu Bushinjacyaha aza kucyemera, bumurega mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare icyaha cyo gusambanya umwana. Mu iburanisha, Nkundabera yaburanye ahakana icyaha avuga ko umugabo umurega bafite icyo bapfa kuko yasanze amwahirira ubwatsi, aramukubita avuza induru abantu barahurura. Urukiko rwasanze uregwa ahamwa n’icyaha, rumukatira igifungo cya burundu. Uregwa yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru avuga ko yahamijwe icyaha hashingiwe ku bimenyetso bitizewe kuko abamushinje bafite icyo bapfa. Urukiko rwasanze ibyo avuga nta shingiro bifite ariko rumugabanyiriza igihano ahanishwa igifungo cy’imyaka 16. Na none yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, hasuzumwa ikibazo cyo kumenya niba hari ikosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana mu kwemeza ko Nkundabera Vianney ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana no kumenya niba raporo ya muganga ivuguruzanya n’ibyo abatangabuhamya bavuga. Nkundabera asobanura ko yahamijwe icyaha atakoze ko ahubwo cyahimbwe na Kayijamahe ubwo yamusangaga mu murima we amwahirira ibyatsi, amukubise avuza induru asakuza avuga ko amufashe asambanya umwana. Akomeza avuga ko abamushinja bose bari bafitanye amakimbirane akomoka ku masambu badikiranyije akaba ariyo mpamvu bamuhimbira ibyo atakoze. Yongeraho kandi ko raporo ya muganga ivuguruzanya n’ibivugwa n’abatangabuhamya kuko igaragaza ko umwana atigeze asambanywa dore ko akarangabusugi ke nta cyo kabaye. Ubushinjacyaha buvuga ibivugwa n’uregwa nta shingiro bifite kuko yaguwe gitumo aryamye hejuru y’uwo mwana. Bwongera ho ko kuba akarangabusugi k’umwana nta kibazo kari gafite bidasobanuye ko atasambanyijwe kuko icyo cyaha ku mwana, gikorwa mu buryo bwinshi. Incamake y’icyemezo: 1. Agciro ko kwemera icyaha mu nzego z’iperereza - Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ni we ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, n’ubwo yagera imbere y’Urukiko akayihindura; 2. Kuba umwana yasanganwa akarangabusugi kazima, ntibivanaho ko hari ibikorwa yakorewe hagamijwe kwishimisha.
## Page 2
Ubujurire, nta shingiro bufite. Nta mategeko yashingiweho Imanza zifashishijwe: RPA 0010/06/CS - RPA 0011/06/CS - RPA 0012/06/CS, Ubushinjacyaha na Sgt Ntaganira n’abandi rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenge ku wa 18/07/2008; RS/INJUST/RP 00003/2019/SC, Ubushinjacyaha na Niyonsaba Eric rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 28/01/2022; RPAA 00189/2024/CA, Ubushinjacyaha na Nyandwi Shaban, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 25/04/2025; RPAA 00473/2021/CA, Ubushinjacyaha na Niyomwungeri Théophile, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 31/01/2024, RPAA 00428/2023/CA, Ubushinjacyaha na Munyaneza Tegejo, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 14/03/2025. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Kuwa 23/5/2021 mu ma saa kumi n’imwe n’igice, Nkundabera Vianney ari mu Mudugudu wa Buyonza, Akagali ka Rukara, Umurenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, yafatiwe mu cyuho arimo gusambanya umwana w’imyaka itanu witwa I.A, agubwa gitumo na Kayijamahe Claver wari uje kureba amasaka ye yumva akana karira akebutse abona uregwa aryamye hejuru y’umwana yakuyemo ipantalo arimo kumusambanya, ahita amufata aratabaza, ubuyobozi bw’umudugudu busanga akimufite. Amaze gufatwa yashyikirijwe Ubugenzacyaha, atangira gukurikiranwa.
[2] Ubushinjacyaha bwareze Nkundabera Vianney mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare icyaha cyo gusambanya umwana, aburana ahakana icyaha aregwa avuga ko umugabo umurega yasanze arimo kumwahirira icyatsi amukubita inkoni mu mugongo, avuza induru ngo arimo gusambanya umwana, asaba ubushinjacyaha kugaragaza raporo ya muganga.
[3] Mu rubanza N° RP 00788/2021/TGI/NYG rwaciwe ku wa 17/09/2021, Urukiko rwemeje ko Nkundabera Vianney ahamwa n’icyaha aregwa, rumuhanisha igifungo cya burundu. Mu gufata icyemezo Urukiko rwashingiye ku mvugo z’uregwa mu Bushinjacyaha, ku mvugo z’abatangabuhamya barimo Musabyimana Angélique nyina w’umwana wahohotewe, iza Kayijamahe Claver n’iza Mukarwego Suzanne biboneye n’amaso yabo ibyabaye, na raporo y’nzego z’ibanze igaragaza ko uregwa yafatiwe mu cyuho arimo gusambanya umwana ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko ku umwana afite uburwayi bwa infection.
## Page 3
[4] Nkundabera Vianney yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana avuga ko Urukiko rubanza rwamuhamije icyaha atakoze rushingiye ku bimenyetso bigenekereje birimo imvugo ya Kayijamahe Claver n’abo mu muryango we bamushinja kubera amakimbirane bari basanzwe bafitanye ashingiye ku kuba yarigeze kumukubita, ko rutasesenguye ngo rubone ko ibyo aregwa ari ibinyoma yahimbiwe. Yanavuze ko raporo ya muganga yerekana ko uwo mwana atigeze asambanywa, ko na infection umuganga yasanze afite, aterekanye ko ari we wayimuteye. Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ibimenyetso byashingiweho n’Urukiko mu guhamya icyaha uregwa birimo kuba nawe ubwo yabibazwagaho yarabyiyemereye, na raporo ya muganga iza igaragaza ko hari icyo uwo mwana yabaye, bityo ko ibyo ari ibimenyetso nyakuri byemeza nta shiti ko yakoze icyaha aregwa.
[5] Mu rubanza No RPA 01303/2021/HC/RWG rwaciwe ku wa 30/10/2024, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rwasanze n’ubwo bwose Nkundabera Vianney atashoboye kuvuguruza ibimenyetso byashingiweho bihamya ko yakoze icyaha aregwa, ariko ko igihano yahanishijwe kigomba kugabanywa kikajyana n’uburemere bw’icyaha cyakozwe; rumuhanisha igifungo cy’imyaka cumi n’itandatu (16).
[6] Nkundabera Vianney yajuririye imikirize y’urubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza ruhabwa N° RPAA 01226/2024/CA, iburanisha ribera mu ruhame ku wa 11/09/2025, Nkundabera Vianney yitabye yunganirwa na Me Ngezahayo Bernard naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Niyibizi Tite, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.
[7] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire ye, Nkundabera Vianney n’umwunganira bavuga ko ko Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana nta bimenyetso bidashidikanywaho bishingiweho, ko hatakozwe iperereza ryimbitse ryari kugaragaza inkomoko y’ubugome n’ubugambanyi yakorewe n’abamushinje kuko bahuje amasano ya hafi.
[8] Mu mwanzuro w’ubwunganizi avuga ko mu guhamya icyaha Nkundabera Vianney, hashingiwe ku mvugo zidahuza hagati ya Kayijamahe Claver na Irahari Aline ndetse n’iya Irahari Aline ikaba idahuza n’iya Mukarwego Suzane;
[9] Ubushinjacyaha avuga ko impamvu Nkundabera Vianney ashingiraho ajurira nta shingiro zifite, kuko atabasha kuvuguruza ibimenyetso urukiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha nkuko rwabisobanuye mu bika bya 13 kugeza kuri 18 by’urubanza rujurirwa.
[10] Mu iburanisha ryo kuwa 11/05/2025, ababuranyi bemeranyije ko mu mpamvu zatanzwe n’ubwunganizi, hasuzumwa gusa ijyanye no kuba raporo y’impuguke ivuguruza ibyo abatangabuhamya bavuga kuko ariyo yuzuza izatanzwe ku gihe na Nkundabera Vianney.
## Page 4
[11] Urukiko rurasuzuma ibibazo bikurikira:
a) Kumenya niba hari ikosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana mu kwemeza ko Nkundabera Vianney ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana;
b) Kumenya niba raporo ya muganga ivuguruza ibyo abatangabuhamya bavuga.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA
1) Kumenya niba hari ikosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana mu kwemeza ko Nkundabera Vianney ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana
[12] Nkundabera Vianney avuga ko yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana kandi ntacyo yakoze, ko ahubwo cyahimbiwe na Kayijamahe Claver ubwo yari amusanze mu murima we arimo yahira ubwatsi, amukubita inkoni mu mugongo bararwana avuza induru ko asambanyije umwana kandi mu by’ukuri uwo mwana atari aho yamusanze. [13] Avuga ko abamushinje ari abo mu muryango umwe, ko bamugambaniye bamugerekaho icyaha atakoze kuko bari badikiranyije amasambu bakaba barahoraga bapfa inkoko ze zajyaga kona iwabo bakazikubita, akaba akeka ko aricyo cyabateye kumuhimbira icyaha atakoze. [14] Avuga ko yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ryagombaga kugaragaza inkomoko y’ubugome n’ubugambanyi yakorewe n’abamushinje kuko buri wese yivugira ibye ariko ntiryakorwa kandi ryari ngombwa. [15] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko mu guhamya Nkundabera Vianney icyaha cyo gusambanya umwana nta kugenekereza kwigeze kubamo kuko uretse imvugo ze yavugiye mu nzego z’iperereza, hanashingiwe ku mvugo z’abatangabuhamya baje bahuruye ubwo icyaha cyakorwaga barimo Kayijamahe Claver n’inzego z’ibanze. [16] Avuga ko ibijyanye n’akagambane yagiriwe ndetse n’ipereza asaba atigeze abivuga igihe yabazwaga mu iperereza no mu nkiko yaburanyemo zose ngo byange gusuzumwa, kuko mu Rukiko Rukuru yavuze ko amakimbirane yari hagati ye na Kayijamahe, none kuri uru rwego avuga ko amakimbirane yari hagati ya se na Kayijamahe, kandi abazwa mu Bushinjacyaha yasobanuye neza uko yakoze icyaha aregwa avuga ko yemera icyaha anasobanura uko yasanze uwo mwana mu masaka akamuryamisha hasi akamusambanya ariko igitsina cye kikanga kujyamo maze Kayijamahe Claver akaza akahamufatira, bityo akaba atavuga ko mu kumuhamya icyaha habaye kugenekereza kuko hatashingiwe ku mvugo za Kayijamaje Claver zonyine.
## Page 5
UKO URUKIKO RUBIBONA
[17] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba hari ikosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana mu kwemeza ko Nkundabera Vianney ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe ku mvugo ze yemera icyaha mu Bushinjacyaha, no ku mvugo z’ababajijwe mu iperereza. [18] Ibijyanye n’agaciro gahabwa imvugo z’uregwa wemeye icyaha mu nzego z’iperereza yagera imbere y’Urukiko akagihakana, Urukiko rw’Ikirenga rwabitanzeho umurongo mu rubanza Nº RPA 0010/06/CS - RPA 0011/06/CS - RPA 0012/06/CS, rwaciwe ku wa 18/07/2008, haburana Ubushinjacyaha na Sgt NTAGANIRA na bagenzi be1. Muri urwo rubanza Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye ko umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ari we ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, n’ubwo yagera imbere y’Urukiko akayihindura. Uyu murongo kandi wagendeweho no mu zindi manza zaciwe n’uru Rukiko, uruherutse akaba ari urubanza Nº RPAA 00189/2024/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 25/04/2025 Ubushinjacyaha buburana na Nyandwi Shaban2. [19] Nkundabera Vianney abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 24/05/2021 yavuze ko ahakana icyaha aregwa, avuga ko ntacyo apfa n’umwana I.A. cyatuma amubeshyera, ko ahubwo hari amakimbirane hagati y’ababyeyi be n’ab’uwo mwana kuko barimo se amafaranga. Yanavuze ko ntacyo apfa na Kayijamahe Claver cyari gutuma amubeshyera uretse ko yari yaramurindishije ubwatsi akaba yaramufashe ari mu murima we w’amasaka. [20] Nkundabera Vianney abazwa mu Bushinjacyaha ku wa 27/05/2021, yemeye icyaha aregwa ndetse agisabira imbabazi asobanura ko yasambanyije I.A. amusanze ari kumwe n’abandi bana barimo gusenya mu masaka, bamubonye bariruka abirukaho afata I.A amuryamisha hasi amushyiramo igitsina ariko nticyajyamo aribwo Kayijamahe yahise ahahinguka, haza n’undi witwa GAKWERERE n’umuyobozi baramufata bamujyana kuri RIB. [21] Urukiko rurasanga, nk’uko umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga wavuzwe haruguru ubisobanura, Urukiko ntirutegetswe kwemeza imvugo zivugiwe imbere yarwo mu gihe zivuguruza izavugiwe imbere y’inzego z’iperereza, ahubwo rukora isesengura kugira ngo rumenye imvugo ihuza n’ukuri kw’ibyabaye. Urukiko rusanga rero kuba Nkundabera Vianney yarageze mu Rukiko agahakana ibyo yemeye mu Bushinjacyaha, ibyo bitaba impamvu yatuma bidashingirwaho kuko muri izo muvugo ze mu Bushinjacyaha, Nkundabera Vianney yasobanuye aho yafatiye umwana, uburyo yamuryamishije hasi, afata igitsina cye agishyira mu cy’umwana ariko nticyajyamo n’uburyo yateshejwe na Kayijamahe Claver. Ibyo akaba yarabivuze nta gahato ashyizweho, ndetse izo mvugo ze zikaba zishyigikiwe n’imvugo za Kayijamahe Claver wasanze yambaye ubusa ari hejuru ya I.A. arimo kumusambanya n’iz’umwana I.A n’ iza Mukarwego Suzanne. [22] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ibyo Nkundabera Vianney avuga ko mu Bugenzacyaha yakorewe ihohoterwa yemera icyaha atakoze, nta shingiro bifite kuko mu Bugenzacyaha atemeye
1 Reba igika cya 46 cy’urwo rubanza. 2 Reba igika cya 17 cy’urwo rubanza.
## Page 6
icyaha nk’uko abivuga, ahubwo yacyemeye ageze mu Bushinjacyaha kandi aha ho ntavuga ko yigeze akorerwa ihohoterwa. [23] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga nta kimenyetso Nkundabera Vianney atanga kigaragaza ko ibyo avuga nk’impamvu zituma agerekwaho icyaha na Kayijamahe Claver, cyane cyane ko abazwa mu nzego z’iperereza ndetse aburana ku rwego rwa mbere, iby’ayo makimbirane ntabyo yavuze, naho atangiye kuyagira imyiregurire ye mu Rukiko Rukuru no muri uru Rukiko bigaragara ko agenda ahindagura imvugo ashakisha impamvu, ariko nta kintu gifatika agaragaza cyatuma ibimenyetso byashingiweho biteshwa agaciro, cyane cyane ko n’umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza No RPAA 0117/07/CS3 usobanura ko nubwo abatangabuhamya babajijwe baba bafite icyo bapfa n’abaregwa, ibyo bitafatwa nk’umuziro kuribo utuma batabazwa, ko icy’ingenzi ari uko imvugo yabo itapfa kwemerwa cyangwa ngo ihakanwe itabanje gusuzumwa n’Urukiko. [24] Ku byerekeye ibyo Nkundabera Vianney avuga ko hatakozwe iperereza ryimbitse ryari kugaragaza inkomoko y’ubugome n’ubugambanyi yakorewe n’abamushinje ngo kuko bahuje amasano ya hafi. Urukiko rw’Ubujurire rusanga nubwo nta kigaragaza ko mu nkiko zibanza Nkundabera Vianney yasabye ko hakorwa iperereza ngo urukiko rwange kurikora, ariko na none rukaba rudategetswe kurikora mu gihe rusanga hari ibimenyetso bihagije bihamya ko yakoze icyaha aregwa4; na cyane ko Urukiko rufite ubwisanzure busesuye bwo kureba niba ibimenyetso rwashyikirijwe bikubiye muri dosiye bihagije kugirango ruce urubanza. [25] Urukiko rurasanga rero nta kosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru, urugereko rwa Rwamagana mu guhamya icyaha Nkundabera Vianney rushingiye ku mvugo ze yemera icyaha, kuko zishimangirwa n’iza Kayijamahe Claver wamusanze ari hejuru y’umwana, iz’umwana wahohotewe n’iz’abandi batangabuhamya babajijwe mu iperereza.
2) Kumenya niba raporo ya muganga ivuguruza ibyo abatangabuhamya bavuga
[26] Nkundabera Vianney avuga ka atigeze apimwa ngo hagaragazwe ko indwara yasanzwe ku mwana ariwe wayimuteye. [27] Me Ngezahayo Bernard umwunganira avuga ko bitumvikana ukuntu Nkundabera Vianney yari gusambanya umwana w’imyaka 5 ngo habure ikimenyetso na kimwe kigaragara ku gitsina cy’umwana (haba udusebe, amasohoro n’ibindi), kuko abamushinje bavugaga ko yababaraga, ko mu kumuhamya icyaha hagombaga gushingirwa kuri raporo ya muganga, kuko igaragaza ko uwo mwana atigeze asambanywa kuko yemeje ko akarangabusugi ke ari kazima.
3 Urubanza N° RPAA 0117/07/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/09/2010 haburana Cpl Ngabonziza Faustin na Sgt Biziyaremye Jean Baptiste (igika cya 8).
4 Reba umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza No RPAA 0101/09/CS, rwaciwe ku wa 09/03/2021, haburana Ubushinacyaha na NzajyibwamI Emmanuel, igika cya 9.
## Page 7
[28] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko kuba raporo ya muganga itagaragaza ko uwo mwana yasambanyijwe bidakuraho ko icyaha cyakozwe harebwe uburyo Nkundabera Vianney yakozemo icyaha, kuko yavuze ko yasambanyije uwo mwana ariko igitsina cye kikanga kujyamo.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[29] Hakurikijwe iyo miburanire harasuzumwa niba kuba raporo ya muganga itagaragaza ko umwana yasambanyijwe, byatuma hemezwa ko nta cyaha cyo gusambanya umwana cyabayeho.
[30] Ibyerekeye raporo ya muganga igaragaza ko akarangabusugi k’umwana wasambanyijwe ari kazima, Urukiko rw’Ikirenga rwabitanzeho umurongo mu rubanza Nº RS/INJUST/RP 00003/2019/SC rwaciwe ku wa 28/01/2022 habura Ubushinjacyaha na Niyonsaba Eric, (igika cya 23). Muri urwo rubanza Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye ko kuba umwana yasanganwa akarangabusugi kazima, bitavanaho ko hari ibikorwa yakorewe hagamijwe kwishimisha.
[31] Uwo murongo ukaba warakurikijwe no mu zindi manza nyinshi zaciwe n’uru Rukiko zirimo urubanza Nº RPAA 00473/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 31/01/2024, haburana Ubushinjacyaha na Niyomwungeri Théophile. Mu gika cya 23 cy’urwo rubanza Urukiko rw’Ubujurire rwasobanuye ko guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana bitagombera kuba hari ikimenyetso cy’ihuzabitsina kigaragara ku gitsina cy’umwana wahohotewe; ahubwo hitabwa no ku bimenyetso byose bigaragaza kugerageza igikorwa cyose cy’ishimishamubiri ku mubiri w’umwana nk’uko biteganywa mu ngingo ya 133,3o y’Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange5.
[32] Urukiko rw’Ubujurire rushingiye kuri uwo murongo, rurasanga kuba raporo ya muganga itagaragaza ko umwana I.A yasambanyijwe, atari ikimenyetso gihagije gihamya ko Nkundabera Vianney atakoze icyaha aregwa, kuko abazwa mu Bushinjacyaha yasobanuye ko ubwo yasambanyaga uwo mwana igitsina cye yagishyize mu cye ariko nticyajyamo kuko Kayijamahe Claver yamutesheje. Imvugo ze rero zikaba zigaragaza ku buryo budashidikanywaho ko yagerageje gushyira gushyira igitsina cye mu cy’umwana. Ibyo yavuze bikaba bishimangirwa na Kayijamahe Claver wasobanuye ko ubwo yari agiye mu murima we w’amasaka yumvise umwana arira, n’irindi jwi rimubwira ngo ceceka, agiye kureba asanga Nkudabera Vianney yakuyemo ipantalo, aryamye ku kana kitwa I.A, ndetse n’uyu mwana abazwa yavuze ko yamufashe amujyana mu masaka, amuryama hejuru.
5 Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira aba akoze icyaha: 1º Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2º Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana; 3º Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
## Page 8
[33] Hashingiwe rero ku bimaze gusobanurwa no ku biteganywa n’ingingo ya 133, y’ Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuzwe, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga igikorwa Nkundabera Vianney yakoze cyo kugerageza gushyira igitsina cye mu cy’umwana kigize icyaha cyo gusambanya umwana, bityo akaba atakwitwaza ko raporo ya muganga itagaragaza ko umwana yasambanyijwe cyangwa ko nawe atapimwe ngo hagaragazwe ko ari we wamuteye infection basanze umwana arwaye. Bityo ubujurire bwe kuri iyi ngingo igamije kugaragaza ko yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana kandi raporo ya muganga ivuguruza ibyo abatangabuhamya bavuga nta shingiro bufite.
[34] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga rero ubujurire bwa Nkundabera Vianney nta shingiro bufite, bityo urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru urugereko rwa Rwamagana rukaba rugumanye agaciro mu ngigo zarwo zose. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[35] Rwemeje ko ubujurire bwa Nkundabera Vianney nta shingiro bufite; [36] Rwemeje ko urubanza n° RPA 01303/2021/HC/RWG rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana ku wa 30/10/2024 rudahindutse; [37] Rwemeje ko igifungo cy’imyaka 16, Nkundabera Vianney yahanishijwe muri urwo rubanza kigumyeho.