UBUSHINJACYAHA v NSANZIMANA
The court held that only grounds of appeal submitted within the statutory period, or those clarifying or supplementing such grounds, are admissible. The court further held that the official birth certificate is the authoritative evidence for determining the victim's age, and since it showed the victim was a minor at...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00166/2024/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Appellant: Nsanzimana Barthelemy
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 30 October 2025
- Case Number
- RPAA 00166/2024/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
- Outcome
- Appeal dismissed
- Legal Topics
- Appeal Procedure, Sexual Offences Against Minors, Evidentiary Standards, Age Determination in Criminal Liability
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Nsanzimana Barthelemy
Appellant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
Legal Issues
- 1 Whether grounds of appeal submitted after the statutory period should be admitted
- 2 Whether the victim was a minor at the time of the offence
Ratio Decidendi
The court held that only grounds of appeal submitted within the statutory period, or those clarifying or supplementing such grounds, are admissible. The court further held that the official birth certificate is the authoritative evidence for determining the victim's age, and since it showed the victim was a minor at the time of the offence, the conviction for defilement stands.
Court Disposition
Appeal dismissed
Orders
- The judgment of the High Court (RPA 00308/2021/HC/RSZ) is affirmed as to sentence.
- The 15-year imprisonment for defilement imposed on Nsanzimana Barthelemy remains in force.
Full Case Text
Judgment text and source record
22 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v NSANZIMANA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-10-30 - Case/document no.: RPAA 00166/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v NSANZIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00166/2024/CA (Kanyange, P.J) 30 Ukwakira 2025] Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza -Imanza z’inshinjabyaha – Ubujurire –Ingingo yose itanzwe nyuma y’ibihe ntarengwa byo kujurira, uretse iyuzuza cyangwa isobanura iyatanzwe mu bihe byemewe byo kujurira, ntigomba kwakirwa Amategeko agenga imubaranishirize y’imanza – Imanza nshinjabyaha – Ibimenyetso – Inyandiko zivuguruzanya - Mu gihe hari inyandiko nyinshi zivuguruzanya ku bijyanye n’igihe uwasambanyijwe yavukiye, inyandiko y’ivuka niyo ikwiye gushingirwaho mu kubara imyaka yari afite icyaha gikorwa. Incamake y’ikibazo: Ku wa 24/12/2019, mu nama y’inteko y’abaturage mu Murenge wa Karengera, umwana w’umukobwa wiswe M.G. w’imyaka 17, yatanze ikibazo avuga ko yatewe inda na Nsanzimana wamusambanyaga ubwo yari umukozi iwe. Nyuma y’iperereza kuri icyo kibazo, Ubushinjacyaha bwareze Nsanzimana mu Rukiko rwisumbuye rwa Rusizi icyaha cyo gusambanya umwana, uregwa aburana ahakana icyaha avuga ko iyo nda uwo mukobwa yayitwaye yaravuye iwe mu rugo kandi ko atigeze yerekwa raporo y’ibyavuye mu isuzuma rya DNA. Urukiko rwasanze uregwa ahamwa n’icyaha rushingiye kuri raporo ya Rwanda Forensic Laboratory ndetse no ku buhamya butandukanye rumuhanisha igifungo cy’imyaka 22 n’amezi 6. Uregwa yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru avuga ko umukobwa bivugwa ko yasambanyije yari afite imyaka y’ubukure ariko urukiko rusanga impamvu z’ubujurire zaratanzwe nyuma y’igihe ntirwazisuzuma, ariko rumugabanyiriza igihano, ahanishwa igifungo cy’imyaka 15. Urergwa yatanze ubujurire bwa 2 mu Rukiko rw’Ubujurire, hasuzumwa ikibazo cyo kumenya niba impamvu z’ubujurire Nsanzimana Barthelemy yatanze mu myanzuro y’inyongera no mu iburanisha zaragombaga kwakirwa ndetse no kumenya niba M.G. yari umwana cyangwa yari yujuje imyaka y’ubukure igihe icyaha cyakorwaga. Nsanzimana asobanura ko urukiko rutakiriye umwanzuro w’inyongera yatanze asobanura ko umukobwa yasambanyije yari mukuru kandi akaba atareretswe raporo ya DNA bityo hakaba harabayeho kwibeshya ku nyito y’icyaha, akaba yaragombaga gukurikiranwaho gusambanya umuntu mukuru. akomeza avuga ko, hari ifishi y’ibarura ya se wa M.G. yabonetse mu biro by’umurenge wa Karengera igaragaza ko M.G. yavutse 1995, bityo akaba yari yujuje imyaka y’ubukure igihe basambanaga. Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yatanze impamvu y’ubujurire yasabaga kugabanyirizwa igihano, ageze mu iburanisha ahakana icyaha avuga ko umukobwa yasambanyije yari mukuru, bityo impamvu z’ubujurire zikaba zitaragombaga guhabwa agaciro kuko zitandukanye n’izo yatanze ajurira. Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko ifishi y’ibarura ivugwa n’uregwa, atari ikimenyetso cyashingirwa kuko hari inyandiko y’ivuka y’uwakorewe icyaha. Incamake y’icyemezo: 1. Ingingo yose itanzwe nyuma y’ibihe ntarengwa byo kujurira, uretse iyuzuza cyangwa isobanura iyatanzwe mu bihe byemewe byo kujurira, ntigomba kwakirwa.
## Page 2
2. Mu gihe hari inyandiko nyinshi zivuguruzanya ku bijyanye n’igihe uwasambanyijwe yavukiye, inyandiko y’ivuka niyo ikwiye gushingirwaho mu kubara imyaka yari afite icyaha gikorwa. Ubujurire, nta shingiro bufite. Nta mategeko yashingiweho Imanza zifashishijwe: RCOMAA 00071/2017/SC, Mbuto Aimable na BRD, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 26/10/2018; RPAA 00458/2023/CA, Ubushinjacyaha na Hakuzimana Jean, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 21/02/2025; RPAA 00405/2021/CA, Ubushinjacyaha na Nsabimana Alphonse, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29/11/2022; RPAA 00486/2023/CA, Ubushinjacyaha na Nyamwasa Myasiro Thaddée, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/02/2025. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Umwana w’umukobwa witwa M.G.1 yatanze ikibazo mu nama y’inteko y’abaturage mu Murenge wa Karengera yabaye ku wa 24/12/2019, avuga ko yasambanyijwe na Nsanzimana Barthelemy mu bihe bitandukanye ubwo yakoraga iwe akazi ko mu rugo kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2016, nyuma arahava ajya iwabo ariko aza kumenya ko yamuteye inda, abyara umwana w’umukobwa ku wa 14/11/2016. Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise bukora raporo kuri icyo kibazo ishyikirizwa Ubugenzacyaha, Nsanzimana Barthelemy atangira gukurikiranwa. [2] Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwareze Nsanzimana Barthelemy mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana, bushingiye ku bimenyetso birimo imvugo z’uwo mwana, iz’abatangabuhamya na raporo ya Rwanda Forensic Laboratory, bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25). [3] Nsanzimana Barthelemy yaburanye ahakana icyaha aregwa, avuga ko uwo mwana yabaye iwe ariko ko yahavuye nta nda afite, ko umwana wavutse atamwemera, ko n’ikizamini cya DNA atacyemera kuko atigeze acyerekwa. [4] Mu rubanza N°RP 00068/2020/TGI/RSZ rwaciwe ku wa 21/07/2021, Urukiko rwasanze hari ibimenyetso bihamya ko Nsanzimana Barthelemy yakoze icyaha akurikiranweho, bigizwe n’imvugo ya M.G. umushinja kumusambanya, raporo ya Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko umwana wavutse bafitanye isano ku kigero cya 99,9999999% n’icyemezo cy’amavuko cya M.G. kigaragaza ko yasambanyijwe akiri umwana kuko yavutse ku wa 08/09/1998. Rwemeje rero
1 Amazina arahinwe kubera kamere y’icyaha n’imyaka y’uwahohotewe.
## Page 3
ko Nsanzimana Barthelemy ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’ibiri (22) n’amezi atandatu (6). [5] Nsanzimana Barthelemy yajuriye mu Rukiko Rukuru/Urugereko rwa Rusizi, avuga ko Urukiko rwa mbere rutitaye ku mpamvu nyoroshyacyaha ngo rumugabanyirize igihano, ariko mu myanzuro y’inyongera no mu iburanisha avuga ko atasambanyije M.G., ko hari ugushidikanya ku myaka ye, ko na DNA yakozwe ishidikanywaho. [6] Ubushinjacyaha bwasubije ko izo mpamvu z’ubujurire nta shingiro zifite. kuko yahawe igihano gito ugereranyije n’icyo bwamusabiye, kandi ko imyaka ya M.G idashidikanywaho kuko inyandiko y’ivuka igaragaza ko yavutse ku wa 09/08/1998. [7] Mu rubanza N°RPA 00308/2021/HC/RSZ rwaciwe ku wa 29/02/2024, Urukiko rwasanze impamvu z’ubujurire Nsanzimana Barthelemy yatanze igihe cy’iburanisha rirebana n’uko atemera ko yasambanyije M.G no kuba hari ugushidikanya ku myaka ye, zitakwakirwa kuko zatanzwe nyuma y’ibihe byo kujurira, naho ku birebana n’igihano, rusanga Urukiko rwa mbere rutaritaye ku kuba ari ubwa mbere akoze icyaha no kuba nta ngaruka zikomeye icyaha cyateje, ariko hakanitabwa ku myaka umwana yari afite (17) no ku yo Nsanzimana yari afite (40) anafite umugore n’abana, rwemeza ko urubanza rwajuririwe ruhindutse ku birebana n’igihano, rumuhanisha igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). [8] Nsanzimana Barthelemy yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri No RPAA 00166/2024/CA, ruhabwa itariki yo kuburanishwa yo ku wa 06/02/2025, ariko uwo munsi rurimurwa ngo ashakirwe umwunganizi kuko Me Ndikumana Elisée wakoze imyanzuro y’ubujurire yikuye mu rubanza, rwongera kuburanishwa ku wa 04/09/2025 no ku wa 09/10/2025 Nsanzimana Barthelemy yunganiwe na Me Nyiramatama Bernadette, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Uwanziga Lydia Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [9] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire, Nsanzimana Barthelemy anenga ko Urukiko rutakiriye impamvu z’ubujurire yatanze mu myanzuro y’inyongera zirebana n’uko M.G yari mukuru ko kandi atamusambanyije, akaba atanemera ikizamini cya DNA kuko atigeze acyerekwa, ko rero izo mpamvu zasuzumwa akagirwa umwere. [10] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko impamvu z’ubujurire Nsanzimana Barthelemy yatanze mu mwanzuro w’inyongera ahakana icyaha zitasuzumwe kubera ko yazitanze impitagihe, kandi ko hari inyandiko y’ivuka rya M.G. igaragaza ko yari akiri umwana igihe icyaha cyakorwaga. [11] Urukiko rwasanze habanza gusuzumwa niba impamvu z’ubujurire Nsanzimana Barthelemy yatanze mu myanzuro y’inyongera no mu iburanisha zaragombaga kwakirwa mu Rukiko Rukuru, rwasanga zaragombaga gusuzumwa, hagasuzumwa ikibazo cy’imyaka ya M.G.
II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIRI MU RUBANZA
## Page 4
1) Kumenya niba impamvu z’ubujurire Nsanzimana Barthelemy yatanze mu myanzuro y’inyongera no mu iburanisha zaragombaga kwakirwa. [12] Nsanzimana Barthelemy na Me Nyiramatama Bernadette umwunganira bavuga ko Urukiko rutakiriye impamvu z’ubujurire yatanze mu mwanzuro w’inyongera ahakana icyaha, agaragaza ko umukobwa aregwa gusambanya yari mukuru, n’iy’uko atemera ikizamini cya DNA kuko ntacyo yabonye. Basobanura ko ikibazo cy’imyaka ya M.G. Urukiko rwakiburanishijeho ariko ntirwagifataho umwanzuro, ko rero habaye kwibeshya ku nyito y’icyaha kuko bagombaga kumurega icyaha cyo gusambanya umuntu mukuru, bityo ko izo mpamvu zagombaga kwakirwa zigasuzumwa hashingiwe ku ngingo ya 154 igika cya 3 y’itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ivuga ko bitabujijwe mu rwego rw’ubujurire gutanga ibisobanuro bishya, cyangwa ibimenyetso bigamije kumvikanisha kurushaho ibyari byaraburanishijwe mu rwego rwa mbere. [13] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko izo mpamvu z’ubujurire zitahabwa agaciro, kuko Nsanzimana Barthelemy ajurira mu Rukiko Rukuru yatanze ingingo imwe rukumbi irebana no kugabanyirizwa igihano, naho mu iburanisha ryo ku wa 14/02/2024, ahakana icyaha avuga ko atigeze acyemera, ko rero nta kosa Urukiko rwakoze mu kudaha agaciro impamvu z’ubujurire yatanze impitagihe kuko zituzuza izo yatanze mu gihe gitaganywa n’amategeko. Avuga kandi ko n’ubwo mu myanzuro y’inyongera havugwamo ikibazo cy’imyaka ya M.G., nacyo kitagombaga gusuzumwa kuko cyatanzwe bwa mbere mu Rukiko Rukuru, kandi akaba atarabijuririye, ndetse ko ku rwego rwa mbere Urukiko rwashingiye ku cyemezo cy’uko M.G. ari umwana, rwemeza ko ahamwa n’icyaha, hapimwa na DNA, ko rero atari kuba ahakana icyaha ngo azanemo ikijyanye n’imyaka, naho ku birebana n’uko raporo ya DNA idasomeka ari uko bayishyize muri system nabi, ariko kuko ihari ikazashyirwamo.
UKO URUKIKO RUBIBONA [14] Impaka kuri iki kibazo zishingiye ku kumenya niba impamvu z’ubujurire zatanzwe na Nsanzimana Barthelemy mu myanzuro y’inyongera no mu gihe cy’iburanisha zaragombaga kwakirwa. [15] Ikibazo kijyanye n’iyakirwa ry’impamvu z’ubujurire zitanzwe nyuma y’ibihe by’ubujurire, cyatanzweho umurongo n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rubanziriza urundi Nº RCOMAA 00071/2017/SC rwaciwe ku wa 26/10/2018 haburana Mbuto Aimable na BRD, ukaba waranakurikijwe mu manza zaciwe vuba, harimo urubanza Nº RPAA 00458/2023/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 21/02/2025 haburana Ubushinjacyaha na Hakuzimana Jean, uwo murongo ukaba uvuga ko ingingo yose itanzwe nyuma y’ibihe ntarengwa byo kujurira, uretse iyuzuza cyangwa isobanura iyatanzwe mu bihe byemewe byo kujurira, itagomba kwakirwa. [16] Nk’uko dosiye ibigaragaza, urubanza N°RP 00068/2020/TGI/RSZ Nsanzimana Barthelemy yajuririye mu Rukiko Rukuru/Urugereko rwa Rusizi rwaciwe ku wa 21/07/2021 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, kopi yarwo ishyirwa muri dosiye (IECMS) ku munsi ukurikiyeho ku wa 22/07/2021, Me Mwizerwa Alexis atanga ubujurire mu izina rya Nsanzimana Barthelemy ku wa 09/08/2021 anenga ko Urukiko rutitaye ku mpamvu nyoroshyacyaha ngo rumugabanyirize igihano.
## Page 5
[17] Na none dosiye igaragaza ko mu mwanzuro w’inyongera wakozwe na Me Iryamukuru Férdinand ugashyirwa muri dosiye ku wa 10/01/2024, n’umwanzuro w’inyongera wakozwe na Me Ndikumana Elisé washyizwe muri dosiye ku wa 08/02/2024, baragaragaje ko hari ugushidikanya ku myaka ya M.G, naho mu iburanisha ryo ku wa 14/02/2024, Nsanzimana Barthelemy yaburanye ahakana icyaha, avuga ko atasambanyije M.G. kandi ko imyaka ye iteye urujijo bitewe n’uko yavutse mu 1995, ndetse ko atemera ikimenyetso cya DNA kuko yapimwe ariko akaba atarabonye icyavuyemo. [18] Ku bijyanye n’impamvu y’ubujurire Nsanzimana Barthelemy yatanze ahakana icyaha avuga ko atemera raporo ya DNA kuko atayibonye, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga iyo mpamvu yarayitanze nyuma y’ibihe by’ubujurire, kuko bigaragara ko yayitanze mu iburanisha nyuma y’imyaka irenga ibiri urubanza yajuririraga ruciwe, kandi ikaba ituzuza cyangwa ngo isobanure impamvu yatanze mu bihe byemewe by’ubujurire asaba kugabanyirizwa igihano, ikaba rero itaragomba kwakirwa ngo isuzumwe. [19] Ku birebana n’ikibazo cya raporo ya DNA, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga uretse kuba cyaratanzwe impitagihe, iyo raporo yaremeje ko umwana wabyawe na M.G. bafitanye isano ku kigero cya 99,9999999%, kandi nta kindi kimenyetso yatanze kiyivuguruza, ndetse n’ibyo avuga ko atayeretswe bikaba bitahabwa agaciro, kuko mu iburanisha ryo ku wa 05/12/2023 mu Rukiko Rukuru, yahawe dosiye yuzuye y’Ubushinjacyaha n’izindi nyandiko z’urubanza rwe harimo na raporo ya DNA kugira ngo ategure iburanisha. [20] Naho ku birebanan’ikibazo cy’imyaka ya M.G. Nsanzimana Barthelemy n’umwunganira bavuga ko kitasuzumwe kandi yaragaragaje ko yari mukuru, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ari ikibazo kirebana n’inyito y’icyaha kuko icyaha cyo gusambanya umwana n’icyo gusambanya umuntu mukuru ari ibyaha bibiri bitandukanye ndetse bikaba bidahanwa kimwe, bityo Urukiko Rukuru/Urugereko rwa Rusizi rukaba rutari rukwiye kwanga kugisuzuma rwitwaje ko ari impamu yatanzwe impitagihe, kuko guhindura inyito y’icyaha ari impamvu ndemyagihugu ishobora kubyutswa aho urubanza rwaba rugeze hose, yaba ibyukijwe n’umuburanyi cyangwa n’Umucamanza abyibwirije2, bityo uru Rukiko rukaba rugomba gusuzuma ikibazo kirebana n’imyaka M.G. yari afite icyaha gikorwa. 2. Kumenya niba M.G. yari umwana cyangwa yari yujuje imyaka y’ubukure igihe icyaha cyakorwaga [21] Nsanzimana Barthelemy n’umwunganira bavuga ko Urukiko rwirengagije ifishi y’ibarura ya se wa M.G. yasanzwe mu bubiko bw’inyandiko ku Murenge wa Karengera, igaragaza ko yavutse ku wa 09/08/1995, ko rero iyo nyandiko ikuraho urujijo rwose akaba ariyo ikwiye gushingirwaho hakemezwa ko uwo mukobwa yari yujuje imyaka 18 y’amavuko, Nsanzimana Barthelemy akagirwa umwere, naho indangamuntu ya cyera ya se w’umwana ikaba itashingirwaho kuko bigaragara ko igipande cyanditseho amazina y’umubyeyi n’icyanditseho amazina y’abana bitandukanye ku buryo bisa nk’ibyo bometseho.
2 Uyu murongo watanzwe mu rubanza N°RPAA 00225/2020/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/05/2022, Ubushinjacyaha buburana na Tuyishimire (igika cya 13), ukaba waratanzwe no mu zindi manza zirimo rubanza Nº RPAA 01326/2024/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 18/07/2025 haburana Ubushinjacyaha na Ishimwe Jacques (igika cya 31).
## Page 6
[22] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ifishi y’ibarura Nsanzimana Barthelemy n’umwunganira bavuga ko ariyo yareberwaho imyaka ya M.G. itashingirwaho, kuko yazanwe bwa mbere mu Rukiko Rukuru, kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza imyaka ya M.G. birimo inyandiko y’ivuka (acte de naissance) igaragaza ko yavutse ku wa 09/08/1998 bihura n’ibiri mu ndangamuntu ya cyera ya se witwa Ngendabanyika iriho abana be bose n’igihe bavukiye, ko rero iyo fishi y’ibarura itafatwa nk’ikimenyetso cyamara impaka kuko bitumvikana uko yaba iriho amakuru atandukanye n’ari ku ndangamuntu ya nyiri ifishi, kandi ko inyandiko y’ivuka (acte de naissance) yatanzwe n’umuyobozi ubifitiye ububasha, ariyo ishingirwaho harebwa imyaka y’umwana iyo hari impaka3, bityo ko Urukiko kwemeza ko ubujurire bwatanzwe na Nsanzimana Barthelemy nta shingiro bufite. UKO URUKIKO RUBIBONA [23] Impaka kuri iki kibazo zishingiye ku kumenya niba M.G. yari akiri umwana cyangwa yari yujuje imyaka y’ubukure igihe icyaha cyakorwaga. [24] Ikibazo kirebana n’ibimenyetso bigaragaza ivuka ry’umuntu, cyatanzweho umurongo n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza Nº RPAA 00405/2021/CA rwaciwe ku wa 29/11/2022 haburana Ubushinjacyaha na Nsabimana Alphonse, rusobanura ko mu gihe hari inyandiko nyinshi zivuguruzanya ku bijyanye n’igihe uwasambanyijwe yavukiye, inyandiko y’ivuka ariyo ikwiye gushingirwaho mu kubara imyaka yari afite icyaha gikorwa. Uyu murongo washingiweho no mu zindi manza zakurikiyeho zaciwe n’uru Rukiko harimo n’urubanza NºRPAA 00486/2023/CA rwaciwe ku wa 26/02/2025 haburana Ubushinjacyaha na Nyamwasa Myasiro Thaddée. [25] Muri dosiye harimo ibimenyetso bikurikira: a) icyemezo cy’amavuko cya M.G. cyatanzwe n’Umurenge wa Karengera ku wa 03/01/2020 kigaragaza ko yavutse ku wa 08/09/1998; b) icyemezo cy’amavuko cya Iratabara Boneline wabyawe na M.G. kigaragaza ko yavutse ku wa 14/11/2016; c) ifishi y’ibarura ya Ngendabanyika, se wa M.G., igaragaza ko uwo mwana yavutse ku wa 09/08/1995, iyo fishi y’ibarura ikaba yarashyizwe muri dosiye n’umwunganizi wa Nsanzimana Barthelemy ku wa 10/01/2024 d) indangamuntu ya M.G. igaragaza ko yavutse ku wa 09/08/1998; e) indangamuntu ya cyera ya Ngendabanyika, se wa M.G., igaragaza ko M.G. yavutse ku wa 09/08/1998 ikaba inagaragaza abandi bana yabyaye; f) inyandiko y’ivuka (acte de naissance) ya M.G. yatanzwe n’Umurenge wa Karengera ku wa 13/02/2024, igaragaza ko yavutse ku wa 09/08/1998. [26] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ibivugwa na Nsanzimana Barthelemy n’umwunganira ko M.G. yari mukuru igihe yasambanywaga, babishingira ku ifishi y’ibarura ya se igaragaza ko yavutse ku wa 09/08/1995, nyamara hari n’indangamuntu ya se igaragaza ko uwo mwana yavutse
3 Abishingira ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza N°RPAA 0086/10/CS rwaciwe ku wa 16/5/2014 haburana Ubushinjacyaha na Ngirababyeyi
## Page 7
ku wa 09/08/1998, n’icyemezo cy’amavuko cye kigaragaza ko yavutse ku wa 08/09/1998, bityo kubera ko amakuru agaragara kuri izo nyandiko avuguruzanya atahabwa agaciro, ahubwo inyandiko y’ivuka yatanzwe n’umwanditsi w’irangamimerere w’Umurenge wa Karengera ku wa 13/02/2024 igaragaza ko M.G. yavutse ku wa 09/08/1998, ariyo igomba gushingirwaho hemezwa imyaka ye mu rwego rwo gukemura izo mpaka nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza rwavuzwe haruguru [27] Hashingiwe rero ku byasobanuwe, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ubwo M.G. yasambanywaga yari ataruzuza imyaka 18 y’amavuko, kuko hagendewe ku kuba yarabyaye ku wa 14/11/2016, bigaragaza ko yasambanyijwe mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2016, bityo ubujurire bwatanzwe na Nsanzimana Barthelemy bukaba nta shingiro bufite, akaba akomeza guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, hakanagumaho igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) yahanishijwe, cyane cyane ko yagabanyirijwe mu buryo buhagije. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [28] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Nsanzimana Barthelemy nta shingiro bufite; [29] Rwemeje ko urubanza Nº RPA 00308/2021/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru/Urugereko rwa Rusizi ku wa 29/02/2024, rudahindutse ku bijyanye n’igihano yahanishijwe; [30] Rutegetse ko igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) Nsanzimana Barthelemy yahanishijwe ku cyaha cyo gusambanya umwana, kigumyeho.