NSHIMIYIMANA v. KATABOGAMA n’abandi
Nshimiyimana Yves had no legal interest or standing to intervene in the property dispute as the property remained registered in his parents' names, and he failed to prove any legal transfer or gift of the specific property to himself. The appeal was therefore inadmissible, and the lower court's decision to dismiss...
Source-derived case information.
- Citation
- RCAA 00004/2022/CA
- Parties
- Appellant: Nshimiyimana Yves; Respondent: Katabogama Elly; Respondent: Nzabarimana Abdallahman; Interested Party: Musabyemariya Amina
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 29 April 2022
- Case Number
- RCAA 00004/2022/CA
- Procedural Posture
- Civil Appeal / Final Appellate Judgment
- Outcome
- appeal dismissed
- Legal Topics
- Locus Standi, Interest in Suit, Division of Matrimonial Property, Gifts to Children, Execution of Judgments
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Nshimiyimana Yves
Appellant
Katabogama Elly
Respondent
Nzabarimana Abdallahman
Respondent
Musabyemariya Amina
Interested Party
Procedural Posture
Civil Appeal / Final Appellate Judgment
Legal Issues
- 1 Whether Nshimiyimana Yves had legal interest to intervene in the property dispute between his parents and third parties
- 2 Whether the appeal by Nshimiyimana Yves was admissible
- 3 Whether the lower court erred in awarding costs and attorney fees against Nshimiyimana Yves
Ratio Decidendi
Nshimiyimana Yves had no legal interest or standing to intervene in the property dispute as the property remained registered in his parents' names, and he failed to prove any legal transfer or gift of the specific property to himself. The appeal was therefore inadmissible, and the lower court's decision to dismiss his claim and award costs and attorney fees was correct.
Court Disposition
appeal dismissed
Orders
- Appeal by Nshimiyimana Yves dismissed for lack of legal interest.
- Lower court judgment (RCA00137/2021/HC/KIG) affirmed.
Full Case Text
Judgment text and source record
21 paragraphs
# NSHIMIYIMANA v. KATABOGAMA n’abandi
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2022-04-29 - Case/document no.: RCAA 00004/2022/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
NSHIMIYIMANA v. KATABOGAMA n’abandi. [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RCAA 00004/2022/CA (Ngagi, P.J.) 29 Mata 2022] Amategeko agenga imibiburanishirize y’imanza mbonezamubano – inyungu mu rubanza – Umwana ntafite inyungu zo kuregera umutungo ubaruye ku babyeyi be, igihe bakiriho kabone nubwo baba baratandukanye mu buryo bukurikije amategeko. Incamake y’Ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Katabogama arega Nzabarimana na Musabyemariya mu rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo asaba ko imitungo yanditse kuri abo bombi igabanywa cyangwa ikagurishwa kugirango harangizwe urubanza yatsimo sosiyete TCB Rwanda Ltd ya Nzabahimana, Urukiko rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe na Katabogama nta shingiro gifite, ko nta ruhare Nzabarimana afite ku mitungo yaregewe kuko atari iye, bityo iyo mitungo ikaba itagomba kugabanywa cyangwa kugurishwa. Katabogama ntiyishimiye imikirize y’urubanza arujuririra mu Rukiko Rukuru avuga ko Urukiko Rwisumbuye mu gufata icyemezo rwirengagije ibimenyetso bigaragaza ko imitungo ivugwa Musabyemariya ayisangiye na Nzabarimana. Musabyemariya yatanze ubujurire bwuririye ku bundi asaba gusuzuma niba umutungo wa Nzabarimana ku giti cye wakwitwa umutungo wa TCB Rwanda Ltd. Urukiko Rukuru, urwo Rukiko rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Katabogama bufite ishingiro kuri bimwe, ko ubujurire bwuririye ku bundi bwa Musabyemariya nta shingiro bufite,ko umwe mu mitungo yaregewe ugurishwa, ku mugabane wa 50% wa Nzabarimana, ukavanwamo ubwishyu bwa Katabogama mu rwego rwo kurangiza urubanza.Nshimiyimana umwana wa Nzabarima yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru, atambamira urwo urubanza avuga ko umutungo Urukiko rwategetse ko ugurishwa ntaho uhuriye na sosiyete TCB Rwanda Ltd ihagarariwe na Nzabarimana , Katabogama yatsinze. Nzabarimana na Katabogama batanze inzitizi yo kutakira ikirego bavuga ko nta bubasha n’inyungu afite zo gutambamira urwo rubanza. Urukiko Rukuru rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Nshimiyimana kitakiriwe kuko nta nyungu nta n’ububasha afite byo kugitanga, rutegeka ko nta gihinduka ku mikirize y’urubanza rutambamirwa. Nshimiyimana ntiyishimiye imikirize y’urubanza ajuririra Urukiko rw’Ubujurire, avuga ko Urukiko rwemeje ko ubujurire bwe butagomba kwakirwa kuko nta nyungu afite mu rubanza, kandi ngo ayifite, ko kandi rwemeje ko atemewe gutambamira urubanza rwaburanwe n’ababyeyi be. Nshimiyimana avuga ko, afite inyungu yo kuregera umutungo uburanwa kuko nyuma yaho se na nyina batandukaniye bakoze masezerano y’impano ku bana babo y’imitungo bagabanye kandi ko hari n’imanza zishimangira agaciro kayo masezerano. Nzabarimana avuga ko umutungo wo mu Gatsata utigeze uburanwa mu manza uhagarariye Nshimiyimana avuga, ko uwo mutungo waburanwe mu rubanza Nshimiyimana yatambamiye ari we wawiguriye muri cyamunara. Ku bijyanye n’amasezerano avuga ko bari bumvikanye ko kugirango agire agaciro bagomba kujya kwa Noteri, ko ariko Musabyemariya ari we wanze ko bajyayo, ko
## Page 2
rero nta gaciro ayo masezerano yahabwa. Akomeza avuga ko Nshimiyimana nta nyungu n’ububasha afite bwo kuregera uwo mutungo. Katabogama avuga ko mu rubanza rujuririrwa ikirego cya Nshimiyimana kitigeze cyakirwa kubera inzitizi yuko nta nyungu afite yo gutambamira urubanza, ko n’ubu adafite inyungu kuko atagaragaza aho ahuriye n’umutungo waburanwe mu rubanza yatambamiye kandi no mu bujurire bwe atagaragaza ko uwo mutungo umwanditseho, bityo ko nta nyungu afite muri uru rubanza. Urukiko rwemeje ko Nshimiyimana nta nyungu yari afite zo gutambamira urubanza rujuririrwa bityo uburire bwe bukaba nta shingiro bufite. Incamake y’icyemezo : Umwana ntafite inyungu zo kuregera umutungo ubaruye ku babyeyi be, igihe bakiriho kabone nubwo baba baratandukanye mu buryo bukurikije amategeko. Kuba ababyeyi baratandukanye ariko umutungo ukibanditseho ntabwo umwana wabo yaregera umutungo ubanditseho yitwaje amasezerano y’impano ko umutungo wabo bawuhaye abana ariko atabasha kugaragaza ko umutungo aregera nawo watanzweho impano. Ubujurire nta shingiro bufite. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, Ingingo ya 3, 111, 162 Iteka rya Minisitiri N° 002/2008 ryo ku wa 01/4/2008 rigena uburyo iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa, Ingingo ya 23, Nta manza zifashishijwe. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Uru rubanza rukomoka ku kirego Katabogama Elly yareze Nzabarimana Abdallahman na Musabyemariya Amina mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, arusaba gutegeka ko inzu iri mu kibanza cyanditswe kuri UPI: 1/02/02/03/229 na UPI : 1/02/07/03/188 zigabanywa cyangwa zikagurishwa kugira ngo harangizwe urubanza RCOMA00282/2016/CHC/HCC yatsinzemo sosiyete TCB Rwanda Ltd ya Nzabahimana Abdallahman, ariko rukarangizwa ku mitungo yabo bombi. Muri urwo rubanza Urukiko rwategetse ko umutungo ufite UPI: 1/02/02/03/229 ugurishwa, ku mugabane ungana na 50% wa Nzabarimana Abdallahman, hakavanwamo ubwishyu bwe. [2] Mu rubanza RC00138/2019/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 11/06/2019, urwo Rukiko rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe na Katabogama Elly nta shingiro gifite, ko nta ruhare Nzabarimana Abdallahman afite ku mitungo igizwe n’inzu iri mu kibanza cyanditswe kuri UPI 1/02/02/03/229 n’umutungo ufite UPI : 1/02/07/03/188 kuko atari iye, bityo
## Page 3
iyo mitungo ikaba itagomba kugabanywa cyangwa kugurishwa kugira ngo harangizwe urubanza RCOMA00282/2016/CHC/HCC, ko kandi amagarama yatanzwe ahwanye n’ibyakozwe muri uru rubanza. [3] Katabogama Ally ntiyishimiye imikirize y’urubanza arujuririra mu Rukiko Rukuru avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu gufata icyemezo rwirengagije ibimenyetso bigaragaza ko imitungo ivugwa Musabyemariya Amina ayisangiye na Nzabarimana Abdallahman. Nzabarimana Abdallahman ntiyitabiriye iburanisha ariko yarireguye muri system, urubanza ruburanishwa adahari kuko yari azi itariki y’iburanisha cyane ko yari ahujwe n’urubanza. Musabyemariya Amina yatanze ubujurire bwuririye ku bundi asaba gusuzuma niba umutungo wa Nzabarimana Abdallahman ku giti cye wakwitwa umutungo wa TCB Rwanda Ltd ahagarariye. [4] Mu rubanza RCA00318/2019/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 18/03/2021, urwo Rukiko rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Katabogama Elly bufite ishingiro kuri bimwe, ko ubujurire bwuririye ku bundi bwa Musabyemariya Amina nta shingiro bufite, ko urubanza RC00138/2019/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 11/06/2019 ruhindutse kuri bimwe, ko umutungo ufite UPI: 1/02/02/03/229 ugurishwa, ku mugabane wa 50% wa Nzabarimana Abdallahman, akavanwamo ubwishyu bwa Katabogama Elly mu rwego rwo kurangiza urubanza RCOM00282/2016/CHC/HCC, ko 40.000 Frw y’amagarama yatanzwe na Katabogama Elly arega ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza. [5] Ku wa 17/05/2021, Nshimiyimana Yves yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru, atambamira urubanza RCA00318/2019/HC/KIG avuga ko umutungo ubaruye kuri UPI: 1/02/02/03/229 urwo Rukiko rwategetse ko ugurishwa ntaho uhuriye na sosiyete TCB Rwanda Ltd, Katabogama Ally yatsinze mu rubanza RCOM00282/2016/CHC/HCC. [6] Nzabahimana Abdallahman yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cyatanzwe na Nshimiyimana Yves, avuga ko kitagomba kwakirwa, kubera ko nta bubasha afite bwo gutambamira urubanza RCA00318/2019/HC/KIG, ashingiye ku kuba ari umwana we na Musabyemariya Amina ababuranyi mu rubanza atambamira. Yatanze n’indi nzitizi yo kutakira ikirego kuko igihe cyo gutambamira urubanza cyarenze. [7] Katabogama Elly na we yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cyatanzwe na Nshimiyimana Yves, kuko nta nyungu nta n’ububasha afite bwo kugitanga, maze Urukiko rubanza gusuzuma izo nzitizi. [8] Ku wa 06/01/2022, Urukiko Rukuru rwaciye urubanza RCA00137/2021/HC/KIG rwemeza ko ikirego cyatanzwe na Nshimiyimana Yves kitakiriwe kuko nta nyungu nta n’ububasha afite byo kugitanga, rutegeka ko nta gihinduka ku mikirize y’urubanza RCA00318/2019/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 18/03/2021, rutegeka Nshimiyimana Yves guha Nzabahimana Abdallahman na Katabogama Elly buri wese indishyi zingana na 700.000Frw, yose hamwe akaba 1.400.000Frw, akubiyemo 500.000Frw y’igihembo cya Avoka kuri buri wese na 200.000Frw y’ikurikiranarubanza na none kuri buri wese. Rutegeka kandi ko igarama ryatanzwe rihera mu Isanduku ya Leta.
## Page 4
[9] Nshimiyimana Yves ntiyishimiye imikirize y’urubanza ajuririra uru Rukiko, avuga ko Urukiko rwemeje ko ubujurire bwe butagomba kwakirwa kuko nta nyungu afite mu rubanza, kandi ayifite, ko kandi rwemeje ko atemewe gutambamira urubanza rwaburanwe n’ababyeyi be ; ubujurire bwe bwandikwa kuri RCAA00004/2022/CA. [10] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 11/04/2022, Nshimiyimana Yves ahagarariwe na Me Hakizimana Gérard, Katabogama Elly yunganiwe na Me Karinda Stephen, Nzabarimana Abdallahaman yunganiwe na Me Mukahiganiro Julienne, naho Musabyemariya Amina atitabye, Urukiko rufata icyemezo ko urubanza ruburanishwa adahari kuko byagaragaye ko yari asanzwe azi itariki y’urubanza akaba atagaragaza impamvu yatumye atitaba. Kuri uwo munsi Katabogama Elly amenyesha Urukiko ko aretse inzizitizi y’iburabubasha bw’Urukiko yari yatanze mu myanzuro ye, haburanishwa ibijyanye no kuba Nshimiyimana Yves adafite inyungu zo gutambamira urubanza No RCA 00318/2019/HC/KIG, no kuba atemerewe gutambamira urubanza rwaburanwe n’ababyeyi be. II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO Kumenya niba ubujurire bwatanzwe na NSHIMIYIMANA Yves bwaragombaga kwakirwa kuko yari afite inyungu mu rubanza [11] Uhagarariye Nshimiyimana Yves avuga ko Urukiko rwirengagije ibimenyetso Nshimiyimana Yves yarushyikirije bigaragaza ko umutungo uburanwa wabanje kuba uwa Nzabarimana Abdallahaman awusangiye na Musabyemariya Amina, hanyuma ubwo bari bagiye gutandukana, ku wa 26/4/2012, bakagirana amasezerano y’igabana ry’imitungo yabo agaragara muri dosiye, ko muri uko kugabana hari umutungo wahererejwe kuri Nzabarimana Abdallahaman undi uherezwa kuri Musabyemariya Amina ariko ko iyo mitungo bayihaye abana babo. [12] Avuga kandi ko hari amasezerano yo guha abana babo impano yo ku wa 28/01/2014 kandi muri ayo masezerano umutungo wari wahererejwe kuri Musabyemariya Amina uherereye mu Gatsata yawuhaye abana barimo na Nshimiyimana Yves ari nawo mutungo waburanwe mu rubanza yatambamiye, ko kandi uwo mutungo ufitwe n’abana be. Asobanura ko muri ayo masezerano bemeranyijwe ko Musabyemariya Amina agomba guha abana umutungo uherereye mu Gatsata, ko mu rubanza RC00138/2019/TGC/GSBO, Urukiko rwagaragaje umutungo Nzabarimana na Musabyimana bahaye abana, ko rero nubwo mu masezerano batagaragaje nimero y’umutungo ariko umutungo uvugwa mu masezerano ari umutungo wo mu Gatsata ufite no 229, ko kandi bigaragazwa naho uherereye. [13] Akomeza avuga ko nubwo uwo mutungo wanditse kuri Nzabahimana Abdallahman ku kigero cya 50% na Musabyemariya Amina akagira na we 50%, ntaho bagihuriye na wo, kuko ayo masezerano y’impano agifite agaciro kayo nk’uko byemejwe mu manza zitandukanye Nzabarimana Abdallahaman yarezemo abo bana, asaba gutesha agaciro ayo masezerano ariko agatsindwa, zirimo urubanza RC00235/16/TB/NYB rwaciwe ku wa 15/02/2017 rwabaye itegeko, aho icyaburanwaga cyari ugusesa amasezerano y’impano, maze Urukiko rugategeka ko agumana agaciro kayo, bikaba bivuze ko ayo masezerano yaburanishijwe. Avuga kandi ko hari n’urubanza RC00027/2018/TB/NYGE rwashimangiye ko amasezerano y’impano agumana agaciro kayo, nk’uko bigaragara mu gace ka 21 k’urwo rubanza ; bityo ko ibi bimenyetso bihagije mu kugaragaza
## Page 5
inyungu Nshimiyimana Yves afite zo gutambamira urubanza RCA00318/2019/HC/KIG zirebana n’umutungo asangiye n’abana bavukana. [14] Avuga na none ko Urukiko rwafashe ikimenyetso cyatanzwe n’Umubitsi w’Inyandiko mpamo z’Ubutaka (Registrar of Land Titles) uko kitari, aho rwavuze ko umutungo uburanwa ubaruye kuri Nzabahimana Abdallahman wenyine, rukabishingiraho ruvuga ko Nshimiyimana Yves nta nyungu afite, kandi iyo nyandiko igaragaza ko Nzabahimana Abdallahman afiteho 50% na Musabyemariya Amina akagira na we 50%. [15] Nzabarimana Abdallahaman n’umwunganira bashingiye ku ngingo ya 3 y’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, bavuga ko Nshimiyimana Yves nta nyungu afite muri uru rubanza. Basobanura ko ikiburanwa mu rubanza yatambamiye ari umutungo ubaruye kuri Musabyemariya Amina na Nzabarimana Abdallahaman, ko Nshimiyimana Yves ntaho ahurira n’uwo mutungo uburanwa, ko rero nta nyungu afite muri uru rubanza ; ko kandi imanza avuga zaburanywe ntaho zihuriye n’umutungo ugurishwa, ndetse ko uwo mutungo utagaragara no mu masezerano yo kugabana umutungo avuga. [16] Bakomeza bavuga ko umutungo wo mu Gatsata utigeze uburanwa mu manza uhagarariye Nshimiyimana Yves avuga, ko uwo mutungo waburanwe mu rubanza Nshimiyimana Yves yatambamiye ari we wawiguriye muri cyamunara yo ku wa 16/06/2009 nk’uko bigaragazwa na sheki yerekana aho yishyuriye. Ku bijyanye n’amasezerano avuga ko bari bumvikanye ko bagomba kujya kwa Noteri nk’uko bigaragara mu ngingo ya 6 y’ayo masezerano ivuga ko iyo nyandiko izagira agaciro ari uko bagiye kwa Noteri, ko kandi Musabyemariya Amina ari we wanze ko bajyayo, ko rero nta gaciro ayo masezerano yahabwa. [17] Bavuga na none mu masezerano yo guha abana impano ntaho hagaragara umutungo ufite no 229, ko kandi uwo mutungo utigeze uburanwa mu manza uhagarariye Nshimiyimana Yves avuga, ko nta kimenyetso agaragaza cyerekana ko umutungo waburanwe mu rubanza atambamira ari uwe n’aho ahurira na wo, ko rero nta nyungu afite muri uru rubanza. [18] Katabogama Elly n’umwunganira bavuga ko mu rubanza rujuririrwa ikirego cya Nshimiyimana Yves kitigeze cyakirwa kubera inzitizi batanze yuko nta nyungu afite yo gutambamira urubanza, ko n’ubu adafite inyungu kuko atagaragaza aho ahuriye n’umutungo waburanwe mu rubanza yatambamiye kandi no mu bujurire bwe atagaragaza ko uwo mutungo umwanditseho, bityo ko nta nyungu afite muri uru rubanza. [19] Bavuga kandi ko amasezerano Nshimiyimana Yves yitwaza ari na yo nyina Musabyemariya Amina yashingiragaho aburana na Nzabarimana Abdallahman, nta gaciro afite kuko atakorewe imbere ya Noteri, cyane ko nta n’umwe uyemera, ko uretse n’ibyo ari amasezerano bwite atari amasezerano mpamo. Basaba Urukiko kuzasuzuma ingingo ya 23 y’Iteka rya Minisitiri no 002/2008 ryo ku wa 01/04/2008 ryekeye iyandikishwa ry’ubutaka n’ingingo ya 23 y’itegeko rigenga ubutaka ryo muri 2021, ko umutungo utimukanwa ugengwa n’amategeko yihariye, [20] Bakomeza bavuga ko mu manza zavuzwe n’uhagarariye Nshimiyimana Yves nta nahamwe hagaragara umutungo waburanwe mu rubanza yatambamiye ufite no 229, ko kandi no mu
## Page 6
masezerano bavuga nta na hamwe hagaragara umutungo ufite no 229. Bavuga ko mu Gatsata Nzabarimana Abdallahman na Musabyemariya Amina bahafite imitungo ibiri iri mu Kagari kamwe, Umurenge umwe, Akarere kamwe, ko rero batigeze batanga umutungo ufite no 229. Ko rero ibimenyetso avuga ko Urukiko rutahaye agaciro ubwabyo ntako byari bifite ko mu manza zabaye kuva mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugeza aho urubanza rubereye itegeko, nta na hamwe Musabyemariya Amina cyangwa Nzabarimana Abdallahman bigeze bagaragaza ko uwo mutungo bawutanzeho impano, ko rero ntaho Nshimiyimana Yves ahuriye nawo. [21] Bavuga na none ko kuba Urukiko rwaremeje ko ubutaka bubaruye kuri Nzabarimana Abdallahaman wenyine nta kibazo kirimo, kandi ko bitaba impamvu y’ubujurire, mu gihe icyangombwa cy’umutungo kibaruye kuri Nzabarimana Abdallahaman na Musabyemariya Amina buri umwe afite 50%. Ko kandi kuvuga ko Urukiko rwashingiye ku kuba Nzabarimana Abdallahaman ari we ubaruyeho uwo mutungo wenyine atari byo byatumye Nshimiyimana Yves atsindwa, kuko umutungo usanzwe ubaruye ku babyeyi be bombi, bakaba batari bagabana imitungo yabo, Musabyemariya Amina akaba atari guha abana impano ku bitari ibye. UKO URUKIKO RUBIBONA [22] Ingingo ya 3 y’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ibikurikira: “Ikirego cyakirwa mu rukiko iyo urega afite ububasha, inyungu n’ubushobozi byo kurega, keretse igihe itegeko ribiteganya ukundi.” [23] Ingingo ya 23, igika cya 1, y’Iteka rya Minisitiri n° 002/2008 ryo ku wa 01/4/2008 rigena uburyo iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa iteganya ibikurikira: Icyemezo cy’iyandikisha cyerekana nta mpaka uburenganzira ku mutungo bwite w’ubutaka, ku bukode bw’ubutaka cyangwa uburenganzira ku mutungo cyangwa ibiwubangamira byanditse kuri icyo cyemezo. [24] Dosiye y’urubanza igaragaramo amasezerano y’ubukode burambye bw’ubutaka no 222/GAS/GAT, agaragaza ko umutungo uri mu kibanza kibaruye kuri UPI: 1/02/02/03/229, uherereye mu Mudugudu w’Akamwunguzi, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali wanditse kuri Nzabarimana Abdallahaman ku mugabane wa 50% no kuri Musabyemariya Amina ku mugabane wa 50%. Igaragaramo kandi inyandiko y’Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka (Registrar of Land Titles) Nyiranshimiyimana Christine yo ku wa 07/10/2020, igaragaza ko umutungo ubaruye kuri UPI : 1/02/02/03/229, uherereye mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali ubaruye kuri Musabyemariya Amina (50%) na Nzabarimana Abdallahaman (50%). Iyo nyandiko igaragaza kandi ko hari undi mutungo basangiye buri wese afiteho 50% ubaruye kuri UPI : 1/02/02/03/1630, uherereye mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. [25] Dosiye y’urubanza igaragaramo na none amasezerano yo kugabana imitungo ku bwumvikane hagati ya Nzabahimana Abdallahman na Musabyemariya Amina yo ku wa 26/04/2012 ndetse n’inyandiko yo ku wa 28/01/2014 igaragaza ko nyuma yuko bagabanye imitungo buri umwe yagize icyo agenera abana batanu babyaranye mu mitungo yagabanye, Nzabahimana Abdallahman akaba yaratanze amazu atatu agizwe n’imiryango 6 ari mu kibanza no 1621, giherereye mu
## Page 7
Mudugudu wa Kagara, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, naho Musabyemariya Amina atanga igipangu kiri mu Gatsata, mu Karere ka Gasabo kigizwe n’imiryango itanu yinjiza n’ibikoni bine. Iyo mitungo ihabwa Benimana Nadia Yvette, Nshimiyimana Yves, Nyinawabera Gevalla, Dushimimana Emmanuel Kevin na Akamikazi Kevine. [26] Imikirize y’urubanza RCA00318/2019/HC/KIG, Nshimiyimana Yves yatambamiye igaragaza ko umutungo ubaruye kuri UPI: 1/02/02/03/229 ugurishwa, ku mugabane wa 50% wa Nzabarimana Abdallahman, akavanwamo ubwishyu bwa Katabogama Elly mu rwego rwo kurangiza urubanza RCOM00282/2016/CHC/HCC. [27] Nk’uko byagaragajwe haruguru, umutungo uri mu kibanza kibaruye kuri UPI: 1/02/02/03/229 wanditse kuri Nzabarimana Abdallahaman ku mugabane wa 50% no kuri Musabyemariya Amina ku mugabane wa 50%, kuba rero Nshimiyimana Yves atagaragaza aho ahurira n’uwo mutungo birumvikana ko nta nyungu afite yo gutambamira urubanza RCA00318/2019/HC/KIG rwategetse ko uwo mutungo ugurishwa, ku mugabane wa 50% wa Nzabarimana Abdallahman, ntaho rero ihiriye n’ikibanza kibaruye kuri Nº 229. [28] Ku byo uhagarariye Nshimiyimana Yves avuga ko afite inyungu zo gutambamira urubanza No RCA00318/2019/HC/KIG ngo kuko umutungo ubaruye kuri UPI: 1/02/02/03/229 wahawe abana nk’impano, ko kandi iyo mpano Urukiko rwemeje ko igumana agaciro kayo mu rubanza RC00235/16/TB/NYB, bikanashimangirwa mu rubanza RC00027/2018/TB/NYGE, Urukiko rurasanga nta shingiro bifite kuko impano yaburanwe muri izo manza n’iri mu kibanza no 1621, giherereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali yatanzwe na Nzabarimana Abdallahman. [29] Ku byo uhagarariye Nshimiyimana Yves avuga ko afite inyungu zo gutambamira urubanza No RCA 00318/2019/HC/KIG kubera ko umutungo uri mu kibanza UPI: 1/02/02/03/229 ari wo Musabyemariya Amina yahaye abana, Urukiko rurasanga nta shingiro byahabwa kuko nk’uko byagaragajwe haruguru, Nzabahimana Abdallahman na Musabyemariya Amina bafite imitungo ibiri iherereye mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo ariyo UPI: 1/02/02/03/229 na UPI: 1/02/02/03/1630 kandi mu nyandiko yo ku wa 28/01/2014 ntibigeze bagaragaza nimero y’umutungo Musabyemariya Amina ahaye abana be. [30] Ku byo uhagarariye Nshimiyimana Yves avuga ko Urukiko Rukuru rwavuze ko umutungo ufite UPI : 1/02/02/03/229 uburanwa ubaruye kuri Nzabahimana Abdallahman wenyine, rukabishingiraho ruvuga ko Nshimiyimana Yves nta nyungu afite, kandi iyo nyandiko igaragaza ko Nzabahimana Abdallahman afiteho 50% na Musabyemariya Amina akagira na we 50%, Urukiko rurasanga ntacyo byamumarira mu giha atagaragaza aho ahurira n’uwo mutungo. Byongeye kandi, kuba uwo mutungo wanditse ku babyeyi be bombi ntabwo ari byo bimuha kugira inyungu zo gutambamira urubanza RCA00318/2019/HC/KIG. [31] Hashingiwe ku ngingo ya 3 y’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 yavuzwe haruguru no kubisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze rwemeza ko nta nyungu Nshimiyimana Yves afite zo gutambamira urubanza RCA00318/2019/HC/KIG, bityo ubujurire bwe nta shingiro bufite.
## Page 8
[32] Urukiko rurasanga, kuba byagaragaye ko Nshimiyimana Yves nta nyungu yari afite zo gutambamira urubanza RCA00318/2019/HC/KIG atari ngombwa gusuzuma ibijyanye no kuba atemerewe gutambamira urwo rubanza rwaburanwe n’ababyeyi be hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 162, igika cya 2, y’ItegekoNº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. [33] Urukiko rurasanga ibyo Nshimiyimana Yves avuga mu myanzuro ye y’ubujurire ko atagombaga gutegekwa kwishyura amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka nta shingiro bifite, kuko kuba ikirego cye kitarakiriwe yagombaga kwishyura abaregwa ibyo bakoresheje bakurikirana urubanza nk’uko biteganywa n’ingingo ya 111 y’Itegeko Nº 22/2018 ryavuzwe haruguru, kuba rero n’uru Rukiko rwasanze ikirego kitaragombaga kwakirwa birumvikana ko nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze. Kumenya niba amafaranga y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cya Avoka asabwa muri uru rubanza afite ishingiro [34] Katabogama Elly ashingiye ku ngingo ya 152 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ivuga ku bujurire bwuririye ku bundi, asaba Urukiko gutegeka Nshimiyimana Yves kumwishyura amafaranga y’ikurikiranarubanza angana 500.000Frw na 1.500.000Frw y’igihembo cya Avoka, kubera kumushora mu manza nta mpamvu. Ibi kandi akaba abisaba ashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 26 y’Amabwiriza no 01/2014 agena ibihembo mbonera by’Abavoka mu Rwanda, iteganya ko : igihembo fatizo cya Avoka kiri hagati ya 500.000 Frw na 5.000.000Frw. [35] Nzabarimana Abdallahaman yuririye ku bujurire bwa Nshimiyimana Yves, asaba Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Nshimiyimana Yves kumuha 3.000.000Frw y’igihembo cya Avoka, na 2.000.000Frw y’ikurikiranarubanza yiyongera ku yategetswe mu rubanza rujuririrwa. [36] Uhagarariye Nshimiyimana Yves yiregura kuri aya mafaranga y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cya Avoka avuga ko nta shingiro afite kuko Nshimiyimana Yves afite uburenganzira bwo kujurira. Avuga kandi ayo basaba ari umurengera kuko igihembo mbonera cya Avoka ari 500.000Frw. UKO URUKIKO RUBIBONA. [37] Ingingo ya 111 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z‘imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ibikurikira: “Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ni ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza kiburanishirizwa rimwe n’ikirego cy’iremezo. Gishobora kandi kwakirwa kikanaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe” [38] Urukiko rurasanga amafaranga y’igihembo cya Avoka n’ay’ikurikiranarubanza Katabogama Elly na Nzabarimana Abdallahaman basaba bakwiye kuyahabwa, kuko byabaye ngombwa ko bashaka Abavoka bo kubaburanira, ariko ayo basaba ni menshi harebwe ibyakozwe mu rubanza, bityo mu bushishozi bwarwo, rutegetse Nshimiyimana Yves kwishyura Katabogama Elly na
## Page 9
Nzabarimana Abdallahaman buri wese 500.000Frw y’igihembo cya Avoka na 200.000Frw y’ikurikiranarubanza kuri uru rwego, yose hamwe akaba 1.400.000Frw yiyongera kuyagenwe mu rubanza rujuririrwa. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [39] Rwemeje ko ubujurire bwa Nshimiyimana Yves nta shingiro bufite. [40] Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Nzabarimana Abdallahaman hamwe na Katabogama Elly bufite ishingiro [41] Rwemeje ko imikirize y ’urubanza RCA00137/2021/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 06/01/2022, idahindutse. [42] Rutegetse Nshimiyimana Yves kwishyura Katabogama Elly na Nzabarimana Abdallahaman buri wese 500.000Frw y’igihembo cya Avoka na 200.000Frw y’ikurikiranarubanza kuri uru rwego, yose hamwe akaba 1.400.000Frw yiyongera kuyagenwe mu rubanza rujuririrwa [43] Ruvuze ko amagarama yatanzwe ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.