Re Ntawizera
The claim was inadmissible because the underlying judgments were not final; appeals and procedural corrections were still possible, and thus the legal requirements for resolving conflicting judgments were not met.
Source-derived case information.
- Citation
- RC 00004/2021/CA
- Parties
- Applicant: Ntawizera Jean Baptiste; Respondent: Mugiraneza Vincent; Interested Party: Mudafiru Murenzi; Interested Party: Nzamutuma Gérard; Interested Party: Nyiraneza Diane; Interested Party: Microfinance Inkingi Ltd
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 28 September 2022
- Case Number
- RC 00004/2021/CA
- Procedural Posture
- Civil / Appellate
- Outcome
- claim dismissed as inadmissible
- Legal Topics
- Conflicting Judgments, Admissibility of Claims, Property Transfer, Loan Agreements
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ntawizera Jean Baptiste
Applicant
Mugiraneza Vincent
Respondent
Mudafiru Murenzi
Interested Party
Nzamutuma Gérard
Interested Party
Nyiraneza Diane
Interested Party
Microfinance Inkingi Ltd
Interested Party
Procedural Posture
Civil / Appellate
Legal Issues
- 1 Whether a claim to resolve conflicting judgments is admissible when the underlying cases are not final
- 2 Whether the applicant's claim was properly brought as a unilateral request
Ratio Decidendi
The claim was inadmissible because the underlying judgments were not final; appeals and procedural corrections were still possible, and thus the legal requirements for resolving conflicting judgments were not met.
Court Disposition
claim dismissed as inadmissible
Orders
- The claim filed by Ntawizera Jean Baptiste is not admitted for failure to meet legal requirements.
- Court fees paid by Ntawizera Jean Baptiste correspond to the services rendered.
Full Case Text
Judgment text and source record
19 paragraphs
# Re Ntawizera
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2022-09-28 - Case/document no.: RC 00004/2021/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
NTAWIZERA Re [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RC 00004/2021/CA (Kamere P.J.) 28 Nzeri 2022] Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano – Imanza zivuguruzanya – Ikirego cyo gukemura ivuguruzanya hagati y’imanza nticyakirwa ngo gisuzumwe iyo imanza ziregerwa zitaracibwa burundu ngo zibe Itegeko. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Ntawizera arega Mugiraneza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge arusaba kumutegeka kubahiriza amasezerano y’ubugure bw’inzu bagiranye, akamukorera ihererekanya bubasha ku mutungo, rukamutegeka kandi kubahiriza amasezerano y’umwenda bagiranye ndetse no kumuha inyungu zikomoka kuruwo mwenda. Iki kirgo yagishingiye ku masezerano y’ubugure bw’inzu yo kuwa 09/07/2013 y’agaciro ka 3.250.000 Frw, ariko ko Mugiraneza yanze kumukorera ihererekanyamutungo. Ashingira kandi ku masezerano y’inguzanyo yamuhaye 5.000.000Frw. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza RC00380/2019/TGI/NYGE rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Ntawizera gifite ishingiro, rutegeka ko Ntawizera agomba kwandikwaho inzu iburanwa, ko Ntawizera na Mugiraneza 4.000.000Frw, ndetse na 520.000Frw akubiyemo igihembo cya Avoka n’amafaranga 20.000 yatanze aregera Urukiko. Urubanza rwaciwe Mugiraneza atitabye ariko yarahamagajwe mu buryo bukurije amategeko kuko yahamagajwe ahatazwi, bityo rufatwa nkaho yari ahari. Mu rundi rubanza RC01021/2018/TGI/NYGE uwitwa Murenzi mudafiru yarezemo Mugiraneza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba gutegeka ko umutungo waburanwe mu rubanza RC00380/2019/TGI/NYGE, umubarurwaho ashingiye ku masezerano y’ubugure yagiranye na Mugiraneza ku wa 23/12/2017 ku giciro kingana na 5.000.000Frw. Muri urwo rubanza narwo rwaburanishijwe uregwa adahari, Murenzi Mudafiru yasobanuye ko amaze kwishyura Mugiraneza, yamuhaye ibyangombwa by’uwo mutungo ariko ntiyamukorera ihererekanyamutungo. Yareze asaba Urukiko gutegeka ko uwo mutungo wamwandikwaho, anasaba kugenerwa indishyi zo kutubahiriza amasezerano, iz’ikurikiranarubanza n’iz’igihembo cya Avoka. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Murenzi Mudarifu gifite ishingiro, ko agomba kwandikwaho inzu yaguze na Mugiraneza. Rutegeka Mugiraneza guha Murenzi indishyi zitandukanye. Ntawizera yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire asaba gukemura ikibazo cy’imanza zivuguruzanya agaragaza imanza ebyiri, rumwe RC00380/2019/TGI/NYGE haburana Mugiraneza na Ntawizera, rwemeje ko umutungo uburanwa wandikwa kuri Ntawizera, hakaba n’urubanza RC01021/2018/TGI/NYGE hagati ya Mugiraneza na Mudafiru Murenzi, rwemeje ko uwo mutungo wandikwa kuri Mudafiru Murenzi. Avuga ko izi manza zombi zabaye itegeko kuko ziriho kashi mpururuza ariko ko ibyemezo byazifashwemo bivuguruzanya. Asaba Urukiko kwemeza ko umutungouburanwa wandikwa kuri Ntawizera ku bw’amasezerano y’ubugure bwabo bagiranye ku wa mbere cyane y’amasezerano y’ubugure bwa Murenzi Mudafiru.
## Page 2
Uhagarariye Mudafiru Murenzi, avuga ko hakiri impaka ku mutungo uburanwa kandi ikirego gisaba ku ivuguruzanya ry’imanza, gitangwa ku manza zaciwe burundu. Mugiraneza avuga ko aho ahamagarijwe muri uru rubanza akahamenyera urubanza yatsinzwemo na Ntawizera rufite RC 00380/2019/TGI/NYGE yarujuririye mu Rukiko Rukuru, ubu ubujurire bwe bukaba bufite PST RC 00146/2022/HC/KIG. Naho ku bijyanye n’urubanza rwa Murenzi Mudarifu rufite RC01021/2018/TGI/NYGE, avuga ko rwo rurimo amakosa ku mazina y’umurega, akwiye kubanza gukosozwa bakarumumenyesha mu buryo bukurikije amategeko kugira ngo narwo arujuririre. Urukiko rw’Ubujure rwemeje ko ikirego cya Ntawizera kigamije gukemura ivuguruzanya hagati y’imanza ebyiri kitagomba kwakirwa kuko ababuranyi bagifite impaka mu nkiko zishingiye ku mutungo uburanwa nk’urubanza RCA 00291/2022/HC/KIG, Kandi Ikirego cyo gukemura ivuguruzanya hagati y’imanza, gitangwa ku manza zabaye itegeko, kandi zaramenyeshejwe ababuranyi bose bireba. Incamake y’icyemezo: Ikirego cyo gukemura ivuguruzanya hagati y’imanza nticyakirwa ngo gisuzumwe iyo imanza ziregerwa zitaracibwa ku buryo bwa burundu ngo zibe Itegeko. Ikirego nticyakiriwe ngo gisuzumwe . Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, Ingingo ya 9, 134, 148 Imanza zifashishijwe: RC 0003/12/CS hagati ya NANGAYOBAREMA Immaculée, na MUNYARUGERERO Nsanze Damien rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/11/2014 Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ntawizera Jean Baptiste avuga ko ku wa 09/07/2013 yagiranye na Mugiraneza Vincent amasezerano y’ubugure bw’inzu ku giciro kingana na 3.250.000 Frw, ariko ko Mugiraneza Vincent yanze kumukorera ihererekanyamutungo, ko nyuma y’aho yaje kuguriza Mugiraneza Vincent 5.000.000Frw kugira ngo abashe gutunganya aho yashakaga kwimukira ariko ntabikore, hanyuma ku wa 15/05/2014 akongera kumusaba kumukorera ihererekanya (mutation), ahubwo ngo kuri ayo mafaranga yari yamugurije akamusubizaho 1.000.000Frw, akamubwira ko andi azayamuha mu gihe kitarenze iminsi 15 nk’uko bigaragara mu masezerano bagiranye uwo munsi, ariko ko atigeze ayamusubiza, yanamwandikira ibaruwa amusaba kumuha inzu yaguze no gukora ihererekanya mutungo kimwe no kumwishyura umwenda amufitiye akanga kuyakira.
## Page 3
[2] Ntawizera Jean Baptiste avuga ko ibyo byatumye arega Mugiraneza Vincent mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ikirego cye cyandikwa kuri RC00380/2019/TGI/NYGE, arusaba kumutegeka kubahiriza amasezerano y’ubugure bw’inzu yo ku wa 9/07/2013, gukora ihererekanya, kubahiriza amasezerano y’umwenda wo ku wa 15/05/2014 no kumuha inyungu ziyakomokaho. Mugiraneza Vincent ntiyigeze yitabira inama ntegurarubanza ndetse n’iburanisha ariko yarahamagajwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko yahamagajwe ahatazwi, urubanza ruburanishwa adahari. [3] Urukiko muri urwo rubanza rwasuzumye ibibazo bijyanye no kumenya niba Ntawizera Jean Baptiste yakwandikwaho inzu ifite UPI: 1/03/07/05/119 no kumenya niba agomba kwishyurwa na Mugiraneza Vincent amafaranga angana na 4.000.000 Frw. Ku wa 24/11/2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakijije urwo rubanza rwemeza ko ikirego cyatanzwe na Ntawizera Jean Baptiste gifite ishingiro, rwemeza kandi rutegeka ko Ntawizera Jean Baptiste agomba kwandikwaho inzu ifite UPI:1/03/07/05/119 iherereye mu Kagari ka Nyarurembo, Umurenge wa Rwampara, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, ko Ntawizera Jean Baptiste yishyurwa na Mugiraneza Vincent 4.000.000Frw, ndetse na 520.000Frw akubiyemo igihembo cya Avoka n’amafaranga 20.000 yatanze aregera Urukiko. [4] Habayeho kandi urubanza RC01021/2018/TGI/NYGE uwitwa Murenzi Mudafiru yarezemo Mugiraneza Vincent mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba gutegeka ko wa mutungo wavuzwe haruguru ubaruwe kuri UPI: 1/03/07/05/119, umubarurwaho ashingiye ku masezerano y’ubugure yagiranye na Mugiraneza Vincent ku wa 23/12/2017 ku giciro kingana na 5.000.000Frw. Muri urwo rubanza narwo rwaburanishijwe uregwa adahari, Murenzi Mudafiru yasobanuye ko amaze kwishyura Mugiraneza Vincent ayo mafaranga, yamuhaye ibyangombwa by’uwo mutungo, ariko ko mu gihe hari hategerejwe gukorwa mutation (ihererekanyamutungo) nk'uko bari babyumvikanyeho mu masezerano bagiranye, yamusabye kumukorera mutation mu magambo aramurerega, ndetse ku wa 02/10/2018 amwandikira amusaba kumukorera mutation arabyanga, ari yo mpamvu yamureze asaba Urukiko gutegeka ko uwo mutungo wamubarurwaho ku bw'Itegeko, anasaba kugenerwa indishyi zo kutubahiriza amasezerano, iz’ikurikiranarubanza n’iz’igihembo cya Avoka. [5] Ku wa 26/09/2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakijije urwo rubanza, rwemeza ko ikirego cyatanzwe na Murenzi Mudarifu gifite ishingiro, ko Murenzi Mudarifu agomba kwandikwaho inzu yaguze na Mugiraneza Vincent iherereye mu Mudugudugu wa Nyarurembo, Akagari ka Rwampara, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali yubatse mu kibanza kibaruye kuri UPI: 1/03/07/05/ 119. Rutegeka Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka mu Rwanda, ibiro by’Umubitsi w’Impapurompamo z’ubutaka gufasha gushyira mu bikorwa iki cyemezo cy’Urukiko. Rutegeka Mugiraneza Vincent guha Murenzi Mudarifu indishyi z’akababaro zingana na 300.000Frw, indishyi z’ikurikiranarubanza zingana na 200.000Frw n’igihembo cya Avoka kingana na 500.000Frw, rutegeka kandi ko 20.000Frw Murenzi Mudarifu yatanze arega ahwana n’amagarama y’urubanza, akazayasubizwa na Mugiraneza Vincent. [6] Urubanza rwatangiye kuburanishwa ku wa 01/06/2022 Ntawizera Jean Baptiste ahagarariwe na Me Galuga Vital, urubanza rugenda rusubikwa ku mpamvu zumvikana ziteganywa n’amategeko cyane cyane gutumiza abagira uruhare kumvikanisha ikibazo kiri muri uru rubanza no kurugobokamo ku barufitemo inyungu.
## Page 4
[7] Urubanza rwaburanishijwe ku wa 14/09/2022, Ntawizera Jean Baptiste watanze ikirego cy’inyandiko y’ikibazo gitanzwe n’umuburanyi umwe ahagarariwe na Me Galuga Vital, Nzamutuma Gérard wagobotse ku bushake mu rubanza ahagarariwe na Me Katushabe Mary, Mudafiru Murenzi wagobotse ku bushake ahagarariwe na Me Niyitegeka Eraste hari kandi Nyiraneza Diane nawe wagobotse ku bushake yunganiwe na Me Nubumwe Jean Bosco, hari kandi Mugiraneza Vincent wahamagajwe n’Urukiko mu rubanza mu rwego rwo kurufasha kugira ibyo rusobanukirwaho ku byo rwasabwe n’uwareze, naho Microfinance Inkingi Ltd na yo yahamagajwe mu rubanza gutanga ibisobanuro yitabiwe na Me Ntwali Augustin, Urukiko rukaba rwaraburanishije gusa ku iyakirwa ry’ikirego cyatanzwe muri ubu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe. Isomwa ry’icyemezo rikaba ryarashyizwe ku wa 28/09/2022, ari nacyo gihe urubanza rusomeweho. II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Gusuzuma niba imanza RC 00380/2019/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 24/11/2020 n’urubanza RC 01021/2018/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 26/9/2019 zaraciwe ku rwego rwa nyuma [8] Me Galuga Vital uhagarariye Ntawizera Jean Baptiste agaragaza imanza ebyiri, rumwe RC 00380/2019/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 24/11/2020 haburana Mugiraneza Vincent na Ntawizera Jean Baptiste, baburana ubutaka baguze buri kuri UPI: 1/03/07/05/119 hatsinda Ntawizera, Urukiko rwemeza ko uwo mutungo umwandikwaho, hakaba n’urubanza RC01021/2018/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 26/09/2019, rwari hagati ya Mugiraneza Vincent na Mudafiru Murenzi, rwo rwemeje ko uwo mutungo wandikwa kuri Mudafiru Murenzi. Avuga ko izi manza zombi zabaye itegeko kuko ziriho kashi mpururuza ariko ko ibyemezo byazifashwemo zombi bivuguruzanyiriza aho inkiko zategetse mu bihe bitandukanye ko umutungo umwe wegukanwa kandi ukandikwa ku bantu babiri nabo batandukanye Avuga ko n’ubwo Mudafiru ari we waguze ku wa 23/12/2017 nyuma y’imyaka ine kuri Ntawizera, ariko aba ari we uburana mbere urubanza rucibwa mbere y’urwa Ntawizera, asaba ko Urukiko rwakwemeza ko umutungo wandikwa kuri Ntawizera Jean Baptiste ku bw’amasezerano y’ubugure bwabo bagiranye ku wa 09/07/2013 mbere cyane y’amasezerano y’ubugure bwa Murenzi Mudafiru. [9] Me Katushabe Mary, uhagariye Nzamutuma Gérard wagobotse ku bushake muri uru rubanza, nawe avuga ko hejuru y’imanza zivuguruzanya zagaragajwe n’uburanira Ntawizera Jean Baptiste hari izindi manza Urukiko rukwiye kuzitaho yashyize muri muri system ya IECMS aho uwo ahagarariye nawe yaburanye na Mugiraneza Vincent ku masezerano y’ubugure bw’uwo mutungo yo ku wa 23/02/2016, izo manza zikaba ari urubanza RP00091/2017/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 28/04/2017 Mugiraneza Vincent uregwa adahari, aho arumenyeye arusubirishamo mu rubanza RP 00345/2017/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 15/09/2021 rushimangira ibyari byaremejwe mu rubanza rwasubirishijwemo. Akavuga ko Nzamutuma Gerad nawe ubu ategereje ubwishyu bw’indishyi yatsindiye kuri uyu mutungo abavuzwe haruguru batsindiye kwandikishwaho. Avuga kandi ko mu kirego cyatanzwe hagaragaramo impaka nyinshi ku kiburanwa ku buryo urubanza rutakabaye rwemererwa kwakirwa nka requête unilatérale. [10] Mu mwanya wa Microfinamnce Inkingi Ltd Urukiko rubona nk’ifite ubugwate bwanditse ku mutungo wavuzwe haruguru ufite UPI: 1/03/07/05/119, Me NTWALI Justin avuga ko ku byerekeranye n’uyu mutungo hari amazezerano y’umwenda yo ku wa 11/10/2011 hagati ya Mugiraneza Vincent na
## Page 5
MF Inkingi, ko ingwate kuri uwo mutungo yanditswe muri RDB ku wa 12/10/2011, Mugiraneza akaba yarananiwe kwishyura hagatangira gutezwa cyamunara ingwate ariko Nyiraneza Diane na we wanditse kuri uwo mutungo nk’uwufatanyije na Mugiraneza Vincent mu buryo bungana arayitambamira mu rubanza rwemeje ko cyamunara ihagararara kandi ko urwo rubanza narwo rwabaye itegeko. [11] Me Ntwali Justin akomeza avuga ko nyuma y’ihagarikwa rya cyamunara y’iyo ngwate, Microfinance Inkingi noneho yatanze ikindi kirego irega Mugiraneza Vincent kuyishyura uwo mwenda, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rumutegeka kuwishyura mu rubanza RCOMA00438/2020/HCC rwaciwe ku wa 02/03/2021 ariko ko irangizwa ryarwo ku mutungo wavuzwe haruguru ryananiranye kuko Nyiraneza Diane nawe wanditse kuri uwo mutungo atigeze aba umuburanyi mu rubanza bashakaga kurangiza. [12] Me Ntwali Justin avuga kandi ko nyuma yo kunanirwa kurangiza urubanza rwavuzwe haruguru ku mutungo Mugiraneza Vincent asangiye na mushiki we Nyiraneza Diane, Microfinance Inkingi yatanze ikirego RC00725/2021/TGI/NYGE kugira ngo uwo mutungo ugurishwe, uruhare rwa Mugiraneza rugaragare runakoreshwe mu kwishyura umwenda yatsindiwe mu rubanza rwavuzwe haruguru rwabaye itegeko, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rukaba rwarabitegetse muri urwo rubanza rwaciye ku wa 30/06/2022, ariko ko urwo rubanza ubu rwajuririwe mu Rukiko Rukuru rukaba rugitegereje kuburanishwa kugeza ubu kandi n’ubugwate kuri uwo mutungo bukaba bugihari. [13] Me Ntwali Justin avuga kandi ko ashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 189, igika cya 1 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi n’iz’ubutegetsi, iki kirego cya Ntawizera Jean Baptiste kidashoboka mu buryo cyatanzwemo bwa requête unilatérale kuko ngo uretse n’abantu bagaragaye muri uru rubanza baburana uburenganzira bwabo ku mutungo umwe hari n’abandi bantu benshi bataragaragara muri uru rubanza kandi bafite ikibazo kuri uyu mutungo, ku buryo ngo kwemeza ko ihererekanyamutungo rigira uwo rikorerwa kandi hari abandi bagaragaza ko hari amakuru n’imanza bawufiteho byaba binyuranyije n’iyo ngingo. [14] Me Nubumwe Jean Bosco wunganiye Nyiraneza Diane nawe wagobotse ku bushake muri uru rubanza avuga ko Nyiraneza Diane yaregeye ko ubugwate ku mutungo uburanwa buvanwaho mu rubanza RCOM00493/2016/TC/NYGE, no mu rubanza RCOM00494/2016/TC/NYGE rwasabaga guhagarika cyamunara rugacibwa ku wa 22/07/2016, ruvuga ko ubugwate buteshejwe agaciro, kandi ko rwabaye itegeko uretse ko Nyiraneza Diane atabikurikiranye muri RDB ngo ingwate yandukurwe. Avuga kandi ko urubanza RC00725/2021/TGI/NYGE rwaciwe kuwa 30/06/2022 rwavuzwe n’uhagarariye Microfinance Inkingi rwajuririwe mu Rukiko Rukuru kuri RCA 00291/2022/HC/KIG rutaraburanishwa, ko inama ntegurarubanza yarwo iteganyijwe ku wa 25/05/2023 kandi ko icyemezo kizavamo nacyo gishobora kuzana irindi vuguruzanya n’urubanza Ntawizera Jean Baptiste agaragaza ko yatsinzemo Mugiraneza Vincent. Asoza agaragaza ko kubera impaka ziri muri uru rubanza hagati y’abantu benshi, uburyo bwa requête unilatérale ikirego cya Ntawizera Jean Baptiste cyatanzwemo atari bwo cyagombaga gutangwamo, ko cyari gutangwa mu buryo bw’ikirego gisanzwe. [15] Me Niyitegeka Eraste, uhagarariye Mudafiru Murenzi, avuga ko ku bw’amakuru aboneye mu iburanisha mu Rukiko asanga hari impaka kuri uyu mutungo uburanwa, requête unilatérale ikaba atari yo yakemura iki kibazo nk’uko bamwe muri bagenzi be babivuze, ko n’ubwo mu gihe Murenzi Mudafiru yakoraga aya masezerano nta bugwate bwari bukiri kuri uwo mutungo, asanga hakiri
## Page 6
urubanza rukiburanwa ku buryo uwo mutungo uramutse ugabanyijwemo kabiri ababuranyi ubu basaba ihererekanyamutungo imanza zabo zagorana kurangizwa kuri uwo mutungo kuko zashingiwe ku masezerano bagiranye y’ubugure bw’umutungo wose. [16] Mugiraneza Vincent avuga ko aho ahamagarijwe muri uru rubanza akahamenyera urubanza yatsinzwemo na Ntawizera Jean Baptiste rufite RC00380/2019/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 24/11/2020 yarujuririye mu Rukiko Rukuru, ubu ubujurire bwe bukaba bufite PST RC 00146/2022/HC/KIG, aho yifuza kuzasobanura ko ikibazo yagiranye n’abamureze ari icya “banque Lambert” n’uburyo ibintu byagenze, imikono yitwa ko ari iye iri ku masezerano bamuregesheje ikaba atari iye, kandi ko bari barakoze ibishoboka byose kugira ngo atamenya izo manza bamutsinzemo. Naho ku birebana n’urubanza rwa Murenzi Mudarifu rufite RC01021/2018/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 26/9/2019, avuga ko rwo rurimo amakosa ku mazina y’umurega, akwiye kubanza gukosozwa bakarumumenyesha mu buryo bukurikije amategeko kugira ngo nawe arujuririre. UKO URUKIKO RUBIBONA [17] Ingingo ya 9, igika cya mbere, y’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ibikurikira: “Umucamanza aca urubanza ashingiye ku ngingo z’amategeko zirebana n’ikirego yaregewe. Iyo nta tegeko rijyanye n’ikiburanwa ashingira ku mategeko asanga yashyiraho mu gihe yaba ashinzwe kuyashyiraho, yifashishije ibyemezo byagiye bifatwa n’Inkiko, umuco, amahame rusange agenga amategeko n’inyandiko z’abahanga mu mategeko’’. [18] Ingingo ya 134 y’Itegeko N°22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi riteganya ibi bikurikira : „Guhamagaza cyangwa kumenyesha umuburanyi bikorwa n’Urukiko hakoreshejwe ubutumwa butanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Iyo bidashoboka, inyandiko ihamagara umuburanyi inyuzwa ku muhesha w’Inkiko wabiherewe ububasha igashyikirizwa umuburanyi kugira ngo yitabe Urukiko. [19] Ingingo ya 148 igika cya 3 y’iryo Tegeko rimaze kuvugwa yo igateganya ibikurikira : “Iyo urubanza rwasomwe uregwa adahari kuko adafite aho abarizwa hazwi, amenyeshwa imikirize y’urubanza hakoreshejwe uburyo bw’imenyesharuhame. Umunsi wa mbere w’iryo menyesharuhame ni wo ntangiriro yo kubara igihe cyo kujurira”. [20] Urukiko rurasanga amategeko y’u Rwanda adateganya ibyo urubanza ruregerwa kuvuguruzanya n’urundi cyangwa se n’izindi rugomba kuba rwujuje kugira ngo icyo kirego cyakirwe, ariko rukaba rusanga rushingiye ku ngingo ya 9, igika cya mbere, y’Itegeko Nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 yibukijwe haruguru, rukwiye gushingira ku murongo w’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RC00008/2022/CA rwaciwe ku wa 11/06/2021, aho rwasanze hagomba kuregerwa ko imanza zivuguruzanya igihe ibyemezo byazifashwemo biba bidashobora kurangizwa icyarimwe kandi izo manza zikaba zitagishoboye kujuririrwa hakoreshejwe inzira zisanzwe z’ubujurire1. 1 Reba urubanza mu gika cya 17 na 18 by’urwo rubanza.
## Page 7
[21] Dosiye y’urubanza igaragaza ko urubanza RC 00380/2019/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 24/11/2020 rwaburanishijwe ku wa 20/10/2020 MUGIRANEZA Vincent adahari kandi yari yarahamagajwe ahatazwi ku buryo bwemewe n’amategeko ariko ntiyitaba. [22] Urukiko rurasanga ku bijyanye n’uru rubanza RC00380/2019/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 24/11/2020, mu nyandiko zirugize nta nyandiko n’imwe uburanira Ntawizera Jean Baptiste yagaragaje ngo yerekane ko Mugiraneza Vincent yaba yaramenyeshejwe imikirize yarwo mu buryo buteganyijwe n’Itegeko bwibukijwe haruguru mbere yo guhabwa kashi mpuruza bidashobora kuvanaho ko igihe nyir’urubanza utaramenyeshejwe imikirize yarwo abonekeye, yemerewe kurusubirishamo cyangwa se kurujuririra. [23] Urukiko rurasanga rero, hashingiwe ku bimaze kuvugwa ndetse no ku nyandiko zigize urubanza, nta kigaragaza ko urubanza RC00380/2019/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 24/11/2020 Mugiraneza Vincent adahari rwabaye ndakuka, bivuze ko rutafatwa nk’urubanza rwaciwe mu rwego rwa nyuma ku buryo rwaregeshwa ibijyanye n’ukuvuguruzanya kw‘imanza, kuko bigishoboka ko rwakongera kuburanishwa, cyane cyane ko aho Mugiraneza Vincent agaragaje ko yarumenyeye ubwo yatumizwaga ku wa 13/07/2022 gutanga ibisobanuro kuri izo manza zivuguruzanya, ku wa 12/08/2022 yahise arujuririra, ikirego cy’ubwo bujurire kikaba kiri mu Rukiko Rukuru kuri PST RC00146/2022/HC/KIG. [24] Urukiko rurasanga ibimaze kuvugwa mu bika bibanziriza iki ari na ko bimeze ku rubanza RC01021/2018/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 26/9/2019 harega Mudafiru Murenzi rukaburanishwa Mugiraneza Vincent adahari, akaba avuga ko aho ruzakosorerwa ku mazina y’uwamureze akanarumenyeshwa mu buryo bukurikije amategeko azaba ashobora kurujuririra narwo. [25] Urukiko rw’Ubujurire kandi rushingiye ku bisobanuro by’ababuranyi bagobotse mu rubanza ndetse n’iby‘abo rwatumije ngo barufashe gusobanukirwa iby’iki kirego bakemeza ko bagifite impaka mu nkiko zishingiye ku mutungo uvugwa muri uru rubanza ubaruye kuri UPI: 1/03/07/05/119, urugero rukaba ari nk’urubanza RCA00291/2022/HC/KIG, rurasanga iki kirego cya Ntawizera Jean Baptiste kigamije gukemura ivuguruzanya hagati y’imanza ebyiri gusa yagaragaje kitagomba kwakirwa kuko izo manza zitaracibwa ku rwego rwa nyuma, rumwe muri izo rukaba rwaramaze kujuririrwa naho urundi rukaba rugishobora gusubirishwamo cyangwa se kujurirwa, hakaba kandi haragaragaye izindi manza zitari zaragaragajwe n’urega ariko nazo zitaracibwa ku rwego rwa nyuma ku buryo ziramutse ziciwe nazo zishobora guteza ivuguruzanya mu gihe ibiziburanwamo bifitanye isano. Uru Rukiko rukaba rero rusanga iki kirego cya Ntawizera Jean Baptiste kitagomba kwakirwa, ibi kandi bikaba ari nako byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza RC 0003/12/0CS rwaciwe ku wa 14/11/20142. [26] Ku birebana no gusuzuma ibyavuzwe na bamwe ko iki kirego kitagomba kwakirwa kuko cyatanzwe mu buryo bwa requête unilaterale kandi ikiburanwamo kigaragaza impaka zireba abantu benshi, uru Rukiko rurasanga bitakiri ngombwa gusuzuma iyo ngingo kuko impamvu yo kuba hari imanza ziswe ko zivuguruzanya kandi zitaracibwa ku rwego rwa nyuma yihagije kugira ngo iki kirego nticyakirwe nk’uko bimaze gusobanurwa haruguru. 2 2Reba igika cya 23 cy’urwo rubanza ruri hagati ya Nangayobarema Immaculée, na Munyarugerero Nsanze Damien ko “icyo kirego kidashobora kwakirwa ngo gisuzumwe kubera ko rumwe muri izo manza rutaracibwa ku rwego rwa nyuma kuko bigishoboka ko rwakongera kuburanishwa, bityo iki kirego kikaba kitakiriwe “.
## Page 8
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [27] Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Ntawizera Jean Baptiste kitakiriwe kuko cyatanzwe mu buryo budakurikije amategeko; [28] Ruvuze ko amafaranga y’amagarama y’uru rubanza yatanzwe na Ntawizera Jean Baptiste ahwanye n’ibyarukozwemo.