NYANDWI vs IKIGO CY’UBWITEGANYIRIZE BW’ABAKOZI (RSSB)
Nyandwi Fulgence was a public servant governed by the General Statute, not the Labour Law. He committed a serious fault by failing to deposit work funds into the designated account. Dismissal followed proper disciplinary procedure. The General Statute does not provide for compensation, notice, severance, or work...
Source-derived case information.
- Citation
- RS/INJUST/RSOC 00017/2022/CA
- Parties
- Applicant: Nyandwi Fulgence; Respondent: Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB)
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 27 February 2025
- Case Number
- RS/INJUST/RSOC 00017/2022/CA
- Procedural Posture
- Labour Appeal / Final Appellate Judgment
- Outcome
- appeal dismissed; prior High Court judgment affirmed
- Legal Topics
- Termination of Employment, Public Servant Status, Disciplinary Procedure, Compensation Claims
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Nyandwi Fulgence
Applicant
Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB)
Respondent
Procedural Posture
Labour Appeal / Final Appellate Judgment
Legal Issues
- 1 Whether Nyandwi Fulgence was governed by the General Statute of Public Servants or the Labour Law
- 2 Whether Nyandwi Fulgence was dismissed unlawfully
- 3 Whether Nyandwi Fulgence is entitled to compensation for dismissal, lack of work certificate, removal from blacklist, and other claims
Ratio Decidendi
Nyandwi Fulgence was a public servant governed by the General Statute, not the Labour Law. He committed a serious fault by failing to deposit work funds into the designated account. Dismissal followed proper disciplinary procedure. The General Statute does not provide for compensation, notice, severance, or work certificate for dismissed public servants. Claims for removal from blacklist were unsupported by evidence. The appeal for review based on alleged injustice lacked merit.
Court Disposition
appeal dismissed; prior High Court judgment affirmed
Orders
- Nyandwi Fulgence to pay RSSB 200,000 Frw for litigation costs and 500,000 Frw for attorney fees
- Court fees to remain with the State Treasury
Full Case Text
Judgment text and source record
31 paragraphs
# NYANDWI vs IKIGO CY’UBWITEGANYIRIZE BW’ABAKOZI (RSSB)
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-02-27 - Case/document no.: RS/INJUST/RSOC 00017/2022/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
NYANDWI vs IKIGO CY’UBWITEGANYIRIZE BW’ABAKOZI (RSSB) [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RS/INJUST/RSOC 00017/2022/CA (Munyangeri, N., P.J., Rutazana na Ngagi J.) 27 Gashyantare 2025] Amategeko agenga umurimo – abakozi ba Leta – Abakozi ba Leta bashobora kugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyangwa bakagengwa n’amasezerano cyangwa se bakagengwa n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Amategeko agenga umurimo – abakozi ba Leta – amakosa mu kazi – ikosa rikomeye – Iyo umukozi mu gukora inshingano ze ashyize amafaranga yakiriye mu rwego rw’akazi kuri konti ye aho kuyashyira kuri konti y’akazi yabigenewe, aba akoze ikosa rikomeye. Amategeko agenga umurimo – abakozi ba Leta – abakozi ba Leta bagengwa na sitati rusange – integuza – icyemezo cy’imirimo yakozwe – amafaranga nsimburakiruhuko – Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ntiriteganya amafaranga y’integuza n’imperekeza, kandi ntiriteganya ko Leta y’u Rwanda igomba guha umukozi wayo urangije akazi icyemezo cy’uko yayikoreye, cyangwa ko ishobora gusabwa indishyi z’akababaro mu gihe itagitanze, nta n’amafaranga nsimburakiruhuko umukozi atafashe ahabwa mu gihe atashoboye kugaragaza ko atagifashe kubera impamvu z’akazi cyangwa uburwayi. Incamake y’ikibazo: uru rubanza rwatangiye Nyandwi arega ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba kwemeza ko yirukanwe mu buryo bunuranyije n’amategeko, asaba guhabwa indishyi zikomoka kuri iryo yirukanwa, zirimo haburana Mukeramihigo Construction Ltd na Quality Construction Ltd n’abandi indishyi z’icyemezo cy’imirimo yakoze, no kuvanwa kuri black list yashyizweho. RSSB yireguye ivuga ko Nyandwi adakwiye guhabwa indishyi zo kwirukanwa ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yasezerewe bitewe n’ikosa ryo kudashyira amafaranga yagurishije amakarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) angana n’ibihumbi mirongo itandatu na bine (64,000 Frw) kuri konti yabugenewe. Ivuga kandi ko adakwiye guhabwa indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakozwe kuko atigeze agisaba ngo ikimwime, ivuga kandi ko ku bijyanye no kuba Nyandwi yaravuze ko yasezerewe ku kazi hakurikijwe sitati rusange igenga abakozi ba Leta kandi yaragengwaga n’amasezerano y’umurimo, nta gaciro byahabwa kubera ko hari inyandiko zitandukanye zisobanura ko abakozi b’Ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle) bashyizwe muri RSSB bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Isoza isaba indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. Urukiko mu rubanza RSOC00253/2019/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, urwo Rukiko rushingiye ku ngingo ya 98 y’itegeko N˚ 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ryakurikizwaga igihe Nyandwi yasezererwaga, ku ngingo ya 28, igika cya 2, iya 29, iya 30, iya 33, iya 35 n’iya 38 z’itegeko N˚ 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda no ku ngingo ya 111 y’itegeko N˚ 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, rwemeje ko, ikirego rwashyikirijwe na Nyandwi gifite ishingiro; rumugenera indishyi zitandukanye kubera kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko zingana na miliyoni ebyiri, ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana abiri na mirongo inani n’umunani (2,074,288Frw); n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. RSSB yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, inenga Urukiko Rwisumbuye kuba rwaremeje ko Nyandwi yirukanywe mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko rukamugenera indishyi kandi atariko biri.
## Page 2
Nyandwi yireguye avuga ko ubujurire bwa RSSB nta shingiro bufite, kuko kuba yaramwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yagombaga kubitangira indishyi. Asaba amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka yiyongera ku yo yagenewe mu rubanza rujuririrwa. Urukiko mu rubanza RSOCA00217/2021/HC/KIG, rushingiye ku ngingo ya 26 y’itegeko N˚ 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, rwemeje ko, ubujurire bwa RSSB bufite ishingiro; ko urubanza rwajuririwe ruhindutse, rutegeka Nyandwi kwishyura RSSB indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. Nyandwi yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire asaba ko urubanza RSOCA00217/2021/HC/KIG rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, nawe abikorera raporo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, maze mu cyemezo n˚ 263/CJ/2022, yemeza ko rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, rukazaburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire. Nyandwi avuga ko akarengane ke gashingiye ku kuba Urukiko Rukuru rutaramugeneye indishyi zijyanye no kuba RSSB yaramusezereye mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kuba urwo Rukiko rwaravuze ko rudakeneye kumenya niba umukozi agengwa n’amasezerano y’umurimo cyangwa sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Basaba n’indishyi. RSSB ivuga ko nta karengane Nyandwi yagiriwe mu rubanza RSOCA00217/2021/HC/KIG, kubera ko Urukiko rwasanze yarirukanwe mu buryo bukurikije amategeko, ko rero nta ndishyi yagombaga guhabwa. Ivuga kandi ko Nyandwi nta ndishyi akwiye guhabwa, ko ahubwo ariyo ikwiye kuzihabwa. Urukiko mu rubanza RS/INJUST/RSOC 00017/2022/CA rwemeje ko Nyandwi yagengwaga na sitati rusange ingenga abakozi ba Leta kandi ko yirukanywe mu buryo bukurikije amategeko bityo ko nta ndishyi akwiye guhabwa. Incamake y’icyemezo: 1. Abakozi ba Leta bashobora kugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyangwa bakagengwa n’amasezerano cyangwa se bakagengwa n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Iyo hari ibigo bibiri bya Leta bihujwe, icyemezo kibihuza kigaragaza uburyo abakozi babyo bazacungwa, icyo cyemezo nicyo gikurikizwa mu gihe biteje impaka. Bityo, ntabwo indahiro umukozi wa Leta akora mbere yo gutangira akazi ariyo imugira umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta. 2. Iyo umukozi mu gukora inshingano ze ashyize amafaranga yakiriye mu rwego rw’akazi kuri konti ye aho kuyashyira kuri konti y’akazi yabigenewe, aba akoze ikosa rikomeye. Bityo, kwirukana uwo mukozi ntabwo biba binyuranyije n’amategeko iyo hubahirijwe amategeko amugenga nubwo ayo mafaranga yaba yarayagaruye. 3. Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ntiriteganya amafaranga y’integuza n’imperekeza, kandi ntiriteganya ko Leta y’u Rwanda igomba guha umukozi wayo ugengwa na sitati urangije akazi icyemezo cy’uko yayikoreye, cyangwa ishobora gusabwa indishyi z’akababaro mu gihe itagitanze, nta n’amafaranga nsimburakiruhuko umukozi atafashe ahabwa mu gihe atashoboye kugaragaza ko atagifashe kubera impamvu z’akazi cyangwa uburwayi. 4. umukozi usaba Urukiko gutegeka umukoresha kumukura kuri lisiti y’umukara (black list) agomba kugaragaza iyo list iyo ariyo kugirango rusuzume niba uwo mukoresha afite inshingano n’ubushobozi bwo kuyimukuraho. Gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane nta shingiro bifite. Amategeko yashingiweho: Itegeko N˚ 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, Ingingo ya 2, igika cya mbere n’icya kabiri, ingingo ya 3, 1
## Page 3
Iteka rya Perezida N˚ 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, Ingingo ya 17, igika cya 2. Ingingo ya 4, igika cya mbere (1) y’ Itegeko n° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso. Imanza zifashishijwe: Urubanza RADA 0003/14/CS, haburana Dr Karemangingo Charles na Leta y’u Rwanda (MINEDUC) rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/02/2016. Urubanza. I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Nyandwi Fulgence yabaye umukozi wa mituelle de santé mbere y’uko, ku wa 17/06/2016 yimurirwa muri Rwanda Social Security Board iza kwitwa (RSSB) muri uru rubanza. Avuga ko kuba yarasezerewe ku kazi ku wa 19/03/2018 nta nteguza kandi nyamara ikosa yakoze ryo kuba yarabuze gusa amafaranga makeya y’amafishi yuzurizwa abanyamuryango ba mutuelle de santé baje kwivuza ridakomeye asanga binyuranyije n’amategeko, kuko ari we wagaragaje ko ayo mafaranga yabuze, yasabwa kuyishyura akabikora. [2] Nyandwi Fulgence yareze RSSB mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba kwemeza ko yirukanwe mu buryo butemewe n’amategeko, guhabwa indishyi zikomoka kuri iryo yirukanwa, guhabwa indishyi z’icyemezo cy’imirimo yakoze, no kuvanwa kuri black list yashyizweho. Yasobanuye kandi ko yashyikirije ikibazo ubugenzuzi bw’umurimo ntibwacyakira buvuga ko ari umukozi ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, yiyambaje Komisiyo y’Abakozi ba Leta nayo ntiyagira icyo imumarira kuko yamubwiye ko yari umukozi ugengwa n’amasezerano y’umurimo, ko kandi RSSB yamusezereye ku kazi nk’umukozi ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta imaze kugisha inama Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MIFOTRA) nyamara atararebwaga n’iyo sitati kuko yagengwaga n’amasezerano y’umurimo. [3] Mbere yo kwiregura ku rubanza mu mizi, RSSB yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cya Nyandwi Fulgence ivuga ko yagitanze mu Rukiko ruburanisha imanza z’umurimo kandi cyaragombaga gushyikirizwa Urukiko ruburanisha imanza z’ubutegetsi, ariko iza kuyireka. [4] Ku bijyanye n’urubanza mu mizi, RSSB yireguye ivuga ko Nyandwi Fulgence adakwiye guhabwa indishyi zo kwirukanwa ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yasezerewe bitewe n’ikosa ryo kudashyira amafaranga yagurishije amakarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) angana n’ibihumbi mirongo itandatu na bine (64,000 Frw) kuri konti yabugenewe. [5] Ku bijyanye n’indishyi zo kudahabwa icyemezo cy’imirimo yakozwe, RSSB yireguye ivuga ko ntazo yahabwa, kubera ko atigeze agisaba ngo ikimwime. Naho ku bijyanye no kuba Nyandwi Fulgence yaravuze ko yasezerewe ku kazi hakurikijwe sitati rusange igenga abakozi ba Leta kandi yaragengwaga n’amasezerano y’umurimo, yireguye ivuga ko nta gaciro byahabwa kubera ko hari inyandiko zitandukanye zisobanura ko abakozi b’Ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza bashyizwe muri RSSB bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Yasoje isaba Urukiko kumutegeka kuyiha indishyi zo gushorwa mu manza, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. [6] Mu rubanza RSOC00253/2019/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 29/06/2021, urwo Rukiko rushingiye ku ngingo ya 98 y’itegeko N˚ 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ryakurikizwaga igihe Nyandwi Fulgence yasezererwaga, ku ngingo ya 28, igika cya 2, iya 29, iya 30, iya 33, iya 35 n’iya 38 z’itegeko N˚ 13/2009 ryo ku wa
## Page 4
27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda no ku ngingo ya 111 y’itegeko N˚ 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, rwemeje ko: Ikirego rwashyikirijwe na Nyandwi Fulgence gifite ishingiro ; Yasezerewe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ; RSSB iha Nyandwi Fulgence indishyi zose hamwe zingana n’amafaranga miliyoni ebyiri, ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana abiri na mirongo inani n’umunani (2,074,288Frw); RSSB iha Nyandwi Fulgence amafaranga ibihumbi magana atandatu (600,000Frw) y’igihembo cya Avoka ; Amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) urega yatanzeho ingwate y’amagarama arega, aguma mu Isanduku ya Leta. [7] RSSB yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, ubujurire bwayo bwandikwa kuri RSOCA00217/2021/HC/KIG, inenga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuba rwaremeje ko Nyandwi Fulgence yirukanywe mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko rukamugenera indishyi kandi atariko biri. [8] Nyandwi Fulgence yireguye avuga ko ubujurire bwa RSSB nta shingiro bufite, kuko kuba yaramwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yagombaga kubitangira indishyi. Yasoje asaba Urukiko kuyitegeka kumuha amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000Frw) akubiyemo ay’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka yiyongera ku yo yagenewe ku rwego rubanza. [9] Mu rubanza RSOCA00217/2021/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 31/03/2022, urwo Rukiko rushingiye ku ngingo ya 26 y’itegeko N˚ 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, rwemeje ko : Ubujurire rwashyikirijwe na RSSB bufite ishingiro ; Urubanza RSOC00253/2019/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 29/06/2021 ruhindutse ; Nyandwi Fulgence nta cyo atsindiye ; Nyandwi Fulgence agomba kwishyura RSSB indishyi zingana n’amafaranga ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750,000Frw). [10] Nyandwi Fulgence yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire asaba ko urubanza RSOCA00217/2021/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 31/03/2022 rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, uyu abikorera raporo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, maze mu cyemezo N˚ 263/CJ/2022 cyo ku wa 04/11/2022, yemeza ko rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, rukazaburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire. Urwo rubanza rwanditswe kuri RS/INJUST/RSOC00017//2022/CA, maze nyuma y’imihango ntegurarubanza yose, hemezwa ko ruzaburanishwa ku wa 06/05/2024, uwo munsi ntibyashoboka. Iburanisha ryagiye ryimurirwa ku matariki atandukanye kubera ko Nyandwi Fulgence atari afite umunyamategeko wo kumwunganira. [11] Itariki iburanisha ryimuriweho bwa nyuma yo 12/02/2025 ababuranyi bose bitabye Urukiko, Nyandwi Fulgence yunganiwe na Me Uwimabera Béata, RSSB ihagarariwe na Me Sekabuke Jean Paul. [12] Mu myanzuro no mu miburanire, Nyandwi Fulgence n’umwunganira banenga Urukiko Rukuru kuba :
## Page 5
Rutaramugeneye indishyi zijyanye no kuba RSSB yaramusezereye mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ; Rwaravuze ko rudakeneye kumenya niba umukozi agengwa n’amasezerano y’umurimo cyangwa sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Basoza basaba indishyi ziyongera kuzo yagenewe mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. [13] Uhagarariye RSSB yiregura ivuga ko nta karengane Nyandwi Fulgence yagiriwe mu rubanza RSOCA00217/2021/HC/KIG, kubera ko Urukiko rwasanze yarirukanwe mu buryo bukurikije amategeko, ko rero nta ndishyi yagombaga guhabwa, na cyane ko yari umukozi ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta aho kuba ugengwa n’amasezerano y’umurimo. Ku bijyanye n’indishyi urega asaba, avuga ko ntazo akwiye guhabwa, ko ahubwo ariyo yazigenerwa kubera gushorwa mu manza. [14] Nyuma y’izo mpaka, Urukiko rurasanga hagomba gusuzumwa ibibazo bikurikira : Kumenya niba Nyandwi Fulgence yari umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange y’abakozi ba Leta cyangwa niba yari umukozi wa Leta ugengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda; Kumenya niba Nyandwi Fulgence yarirukanwe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ; Kumenya niba Nyandwi Fulgence yahabwa indishyi zitandukanye asaba ; Ibyerekeye amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA 1.Kumenya niba Nyandwi Fulgence yari umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange y’abakozi ba Leta cyangwa niba yari umukozi wa Leta ugengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda [15] Nyandwi Fulgence n’umwunganira bavuga ko RSSB yagiye yibaza niba abakozi bahoze ari aba mutuelle de santé bagomba gufatwa nk’abagengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda cyangwa itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta. Bavuga ko ikigo yakoreraga cyagishije inama kenshi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ndetse na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta, mu guhabwa igisubizo cy’ibaruwa ifite Ref. Nº RSSB/7661/hr/2016 yo ku wa 23/12/2016, mu ibaruwa Nº 323/19.21 yo ku wa 13/02/2017, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yandikira Umuyobozi Mukuru wa RSSB, imumenyesha ko abakozi ba mutuelle de santé batagengwa n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, ku mpamvu y’uko ntaho bagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo (structure), ko rero bakwiye gufatwa nk’abakozi bagengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, bagafatwa nk’abakozi bakorera ku masezerano y’umurimo. [16] Bakomeza bavuga ko kuba umukozi wa Leta ugengwa n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta arangwa no kuba ahembwa umushahara uvuye ku ngengo y’imari ya Leta, Nyandwi Fulgence we akaba yarahembwaga ku mafaranga avanwe mu misanzu y’abanyamuryango ba mutuelle de santé, byumvikanisha ko abakozi ba mutuelle de santé bagengwaga n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Mu gusobanura uburyo bashyizwe mu kazi, Nyandwi Fulgence n’umwunganira bemera ko yakoze ikizamini cy’akazi aragitsinda, Akarere kamuha ibaruwa imushyira mu mwanya yakoragamo, ko ariko katigeze kamumenyesha niba ari umukozi ugengwa n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta cyangwa itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. [17] Bavuga kandi ko kuba ku wa 21/11/2018 ari bwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo yarongeye kwandikira Umuyobozi Mukuru wa RSSB imumenyesha ko abahoze ari abakozi ba mutuelle de santé bagomba gufatwa nk’abakozi bagengwa n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, iyo baruwa itareba Nyandwi Fulgence kubera ko yanditswe amaze amezi atandatu asezerewe mu kazi, ko ibiyikubiyemo byaba bimureba mu gihe yaba isubira inyuma gusa (Rétroactivité). Basoza bibaza
## Page 6
impamvu RSSB yaba yaragombye kwandikira Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo iyigisha inama y’uburyo abahoze ari abakozi ba mutuelle de santé bagomba gufatwa, niba yari izi neza ko bagengwa n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta. [18] Basoza bavuga ko Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ibimenyetso bigaragaza ko RSSB yirengagije ibikubiye mu ibaruwa n˚ 024/2018/2019/Li/NYGE yo ku wa 12/12/2018 ndetse n’ibaruwa n˚ 0249/19.19 yo ku wa 05/02/2018, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yandikiye Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC n’Umuyobozi Mukuru wa RSSB, abagezaho imyanzuro y’inama yahuje izo nzego zose ku wa 21/11/2017, ubwo hasuzumwaga uburyo bukurikije amategeko abakozi bari muri mutuelle de santé bafatwamo, hemezwa ko bafatwa nk’abakozi bagengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, [19] Uhagarariye RSSB yiregura kuri iyi ngingo avuga ko Nyandwi Fulgence yagengwaga n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta aho kugengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Asobanura ko mu mpamvu zituma afatwa nk’umukozi ugengwa n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta harimo kuba yarahawe ibaruwa imushyira mu kazi aho guhabwa amasezerano y’umurimo kandi ko mbere yo gutangira akazi, yakoze indahiro iteganywa n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, ndetse ko yigeze kwandikira RSSB ayisaba kumuha amafaranga y’ibirarane byo kuzamurwa mu ntera, umukozi wa Leta ugengwa n’amasezerano y’umurimo we akaba atazamurwa mu ntera. Avuga ko bitari gushoboka ko Nyandwi Fulgence akorera RSSB imyaka yose yayikoreye agengwa n’amasezerano y’umurimo atanditse kuko ingingo ya 11 y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda iteganya ko amasezerano y’umurimo arengeje amezi atandatu (6) agomba kuba yanditse. Ku birebana n’uburyo bwo guhembwa, avuga ko kugeza ubu RSSB ihemba abakozi bayo amafaranga atavuye mu ngengo y’imari ya Leta kandi ko ibyo bitabuza abakozi bayo kwitwa abakozi ba Leta bagengwa na Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta. [20] Akomeza asobanura ko abakozi bahoze ari aba mutuelle de santé mu Turere bagengwaga n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, aho mutuelle de santé ishyiriwe muri RSSB, abakozi bayo bari bujuje ibisabwa bahita bimurirwa muri RSSB bagumana sitati yabo kandi ko na Nyandwi Fulgence yarimo. Ku birebana no kuba Nyandwi Fulgence n’umwunganira bavuga ko RSSB itagombaga kugisha inama niba yari izi ko Nyandwi Fulgence na bagenzi be bagengwaga n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, avuga ko impamvu icyo kigo cyagishije inama mbere yo kumwirukana, ari uko nyine yagengwaga n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta. [21] Ku birebana no kumenya niba ibaruwa ya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo yo ku wa 21/11/2018 isubira inyuma cyangwa idasubira inyuma, asaba Urukiko kuzabitangira ibisobanuro, ko ariko akurikije uburyo isoza, asanga isubira inyuma. Asoza avuga ko kuba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yaba yaribeshye mu gutanga igisubizo cy’ibaruwa yari yandikiwe, ibyo ubwabyo bitagira Nyandwi Fulgence umukozi wa Leta ugengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda kandi asanzwe agengwa n’itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta. Uko Urukiko rubibona [22] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba Nyandwi Fulgence yari umukozi ugengwa na Sitati Rusange y’Abakozi ba Leta cyangwa niba yari umukozi wa Leta ugengwa n’amasezerano. [23] Ingingo ya 2, igika cya mbere n’icya kabiri y’itegeko N˚ 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryakoreshwaga igihe Nyandwi Fulgence yirukanwaga iteganya ibikurikira : “Iri tegeko rigenga abakozi ba Leta bakora ku buryo buhoraho. Abakozi ba Leta bakora ku buryo bw’amasezerano bagengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.”
## Page 7
[24] Dosiye y’urubanza igaragaza ko Nyandwi Fulgence yahawe ibaruwa imushyira mu kazi muri RSSB ku wa 17/06/2016, yirukanwa ku wa 19/03/2018, yiyambaza umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Nyarugenge, amusubiza ko nta bubasha afite bwo gukemura ikibazo cye kubera ko yari umukozi ugengwa n’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, amugira inama yo kwiyambaza Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, arabikora. [25] Ku wa 10/07/2018, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yandikiye Nyandwi Fulgence imumenyesha ko itasuzuma ubujurire bwe kubera ko yasezerewe ku kazi agengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, mu byo iyo Komisiyo yashingiyeho harimo ibaruwa n˚ 323 yo ku wa 13/02/2017, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yandikiye Umuyobozi Mukuru wa RSSB, amumenyesha ko abakozi bari ab’ubwisungane mu kwivuza batigeze bagira imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo (structure) yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha ku buryo byashingirwaho mu kubagira abakozi ba Leta bagengwa na Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta, yanzura ko abo bakozi bagengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. [26] Mu ibaruwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yandikiye Umuyobozi Mukuru wa RSSB ku wa 21/11/2018 imumenyesha uburyo ikigo ayobora kigomba gufata abahoze ari abakozi ba mutuelle de santé mu Turere bimuriwe muri icyo kigo ndetse n’abandi batahimuriwe cyangwa ngo babone imyanya mu zindi nzego za Leta, asobanura ko abakozi bahoze ari aba mutuelle de santé bimuriwe muri RSSB bagomba gufatwa nk’abakozi bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta naho abatarahimuriwe cyangwa ngo babone akandi kazi mu zindi nzego za Leta, bakazabarirwa imperekeza hakurikijwe itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Muri iyo baruwa, asobanura ko bafatwa batyo uhereye igihe buri wese yatangiriye gukorera mutuelle de santé mu Turere kandi ko ibijyanye n’uburambe bwabo mu kazi bigomba kwitabwaho kugira ngo bahabwe umushahara ujyanye n’intera bagombye kuba bagezeho. [27] Ku wa 27/08/2019, Nyandwi Fulgence ashingiye ku ibaruwa imaze kuvugwa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yandikiye Umuyobozi Mukuru wa RSSB, na we yandikiye uwo Muyobozi amusaba guhabwa amafaranga y’ibirarane byo kuzamurwa mu ntera, akaba yarasobanuye ko yatangiye gukorera mutuelle de santé kuva mu mwaka wa 2011 kugeza asezererwa ku wa 19/03/2018. [28] Urukiko rw’Ubujurire rukurikije uburyo Nyandwi Fulgence yashyizwe mu kazi muri RSSB, aho yahawe ibaruwa imushyira mu mwanya wa “verification agent at Nyarusange Section, Nyanza District”, ibisobanuro byatanzwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo mu ibaruwa yo ku wa 21/11/2018 ivuga ko abahoze ari abakozi ba mutuelle de santé mu Turere bimuriwe muri RSSB bafatwa nk’abakozi ba Leta bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta kandi ko bafatwa batyo guhera igihe batangiriye gukorera mutuelle de santé mu Turere, kuba Nyandwi Fulgence na we yaremeye ibikubiye muri iyo baruwa akayiheraho asaba guhabwa amafaranga y;ibirarane byo kuzamurwa mu ntera, hashingiwe kandi ku nzira zaciwemo (procédures) kugira ngo Nyandwi Fulgence asezererwe mu kazi kubera amakosa y’akazi yari yagaragaweho, rurasanga nta gushidikanya ko Nyandwi Fulgence yari umukozi wa Leta ugenga na sitati rusange igenga abakozi ba Leta. [29] Ku bijyanye n’ibaruwa ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yo ku wa 21/11/2018, Urukiko rurasanga ibivugwa na Nyandwi Fulgence n’umwunganira ko ibiyikubiyemo bitamureba kuko yanditswe yarasezerewe mu kazi ku wa 19/03/2018, nta shingiro bifite kuko iyo baruwa isobanura ko abahoze ari abakozi ba mutuelle de santé mu Turere bimuriwe muri RSSB bafatwa nk’abakozi ba Leta bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta uhereye igihe batangiriye gukorera mutuelle de santé mu Turere, ikaba rero ireba n’ibyabaye kuri Nyandwi Fulgence wasezerewe mu kazi mbere y’uko ibaruwa yavuzwe haruguru yandikwa. [30] Ku bivugwa n’uhagarariye RSSB ko kuba Nyandwi Fulgence yarakoze indahiro mbere yo gutangira akazi nabyo bishimangira ko yari umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi
## Page 8
ba Leta, Urukiko rurasanga nta shingiro byahabwa kuko ingingo ya 101 y’itegeko ryashyiragaho sitati rusange igenga abakozi ba Leta iteganya ko buri mukozi wa Leta wese agomba gukora iyo ndahiro kandi hagaragajwe ko mu bakozi ba Leta habamo abagengwa n’itegeko ry’umurimo mu Rwanda ndetse n’abagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, Nyandwi Fulgence rero akaba agengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta hashingiwe ku zindi mpamvu zasobanuwe haruguru, aho gushingira ku kuba yararahiye mbere yo gutangira imirimo. 2.Kumenya niba NYANDWI Fulgence yarirukanwe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko [31] Nyandwi Fulgence n’umwunganira bavuga ko ikosa yakoze ritari rikomeye ku buryo yakwirukanwa ku kazi. Basobanura ko ku wa 10/10/2017, RSSB yamwandikiye ibaruwa imusaba ibisobanuro birebana n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bine (64,000 Frw) yagurishije amakarita y’ubwisungane mu kwivuza ariko ntayageze kuri konti yayo, ku wa 17/10/2017 atanga ibisobanuro ndetse ku wa 04/11/2017 asubiza ayo mafaranga kuri konti Nº 400- 4016657-1-01-93 yitwa RSSB CBHI, ko ariko yaje gutungurwa n’ibaruwa ifite Ref. RSSB/1830/hr/18 RSSB yamwandikiye ku wa 19/03/2018 imwirukana burundu mu bakozi bayo. [32] Bakomeza bavuga ko Nyandwi Fulgence yirukanwe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko hashingiwe ku ngingo ya 29 y’itegeko N° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ryakoreshwaga igihe yirukanwaga ivuga ko “Amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi ashobora guseswa igihe cyose iyo umwe mu bayagiranye abishatse ariko ku mpamvu zumvikana, iryo seswa ribanzirizwa n’integuza itangwa n’urishaka”, ku ngingo ya 30 y’itegeko rimaze kuvugwa iteganya ko “Integuza igomba kumenyeshwa mu nyandiko uruhande ireba hagaragazwa n’impamvu zituma amasezerano aseswa”, ndetse no ku ngingo ya 28, igika cya 2 y’iryo tegeko ivuga ko“Amasezerano y’akazi y’igihe kizwi cyangwa ku murimo uzwi neza ashobora kurangizwa mbere y’igihe cyateganyijwe iyo habayeho ikosa rikomeye cyangwa kumvikana hagati y’impande zombi, ko mu gihe iseswa ry’amasezerano ritewe n’ikosa rikomeye, uyasheshe amenyesha undi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48).” [33] Basobanura na none ko impamvu bumva ko ibyo Nyandwi Fulgenve yakoze atari ikosa rikomeye, ari uko itegeko riteganya ko ikosa rikomeye ari ikosa rituma umukoresha atakwihanganira kugumana umukozi kandi ko rigomba guhanwa byihuse, ndetse ko n’abahanga mu mategeko barisobanuye mu buryo bukurikira: “Malgré la gravité des faits reprochés à son salarié, l'employeur est tenu de respecter une procédure rigoureuse pour procéder à un licenciement pour faute lourde mais il doit agir rapidement pour que la notion de faute lourde soit reconnue. Un licenciement pour faute doit intervenir dans les deux mois à compter de la prise de connaissance des faits, mais une faute lourde étant d'une particulière gravité et justifiant la rupture immédiate du contrat de travail, la procédure doit être beaucoup plus rapide”. Bityo ko kuba yarafatiwe icyemezo kimwirukana nyuma y’igihe kirenga amezi atandatu (6), byumvikanisha ko atakoze ikosa rikomeye kuko iyo bitaba bityo, aba yarahise ahanwa. [34] Basoza bavuga ko kuba nta nteguza yahawe, kuba atarakoze ikosa rikomeye kubera ko nyuma yo gusuzuma dosiye ye, abagize akanama gashinzwe ikurikirana ry’amakosa muri RSSB baragaragaje ko ikosa yakoze ari iryo mu rwego rwa kabiri, basanga yaragombaga guhagarikwa mu gihe cy’amezi atatu (3) adahembwa, ko kuba bitarakoze bityo yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo cyane ko ari we wagaragaje ikibazo cyabaye, agaragaza uko cyakemuka ndetse n’amafaranga yari yabuze akaba yarayasubije mu Isanduku ya Leta. [35] Uhagarariye RSSB yireguye avuga ko Nyandwi Fulgence yirukanywe mu buryo bukurikije amategeko, kubera ko ibaruwa yo ku wa 17/06/2016 yamuhaye akazi muri RSSB, igaragaza ko yahawe umwanya w’umurimo uhoraho kandi uri ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’abakozi b’icyo kigo,
1 Ingingo ya 10 y’itegeko N˚ 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta iteganya ko” Mbere yo gutangira imirimo, umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’umuyobozi ubifitiye ububasha.”
## Page 9
ko iyo mbonerahamwe iteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe, ko no kumushyria muri uwo mwanya, hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitri akurikizwa mu gihe cy’ivugurura mu nzego za Leta, akaba ariyo mpamvu yirukanwe nk’umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’Iteka rya Perezida N˚ 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi. [36] Ku bijyanye no kuba Nyandwi Fulgence avuga ko yagengwaga n’amasezerano y’umurimo, uhagarariye RSSB avuga ko adashobora kugaragaza ayo masezerano y’umurimo yaba yarigeze kugirana n’ikigo ahagarariye, kandi ko RSSB yamwirukanye ibanje kugisha inama Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, ko rero ingingo za 28, 29 na 30 z’itegeko N˚ 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ryakoreshwaga igihe yirukanwaga zitari gushingirwaho kandi yari umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta. [37] Asoza kuri iyi ngingo asaba uru Rukiko kuzasuzuma niba akarengane ka Nyandwi Fulgence kaba gashingiye ku kuba yari umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta cyangwa niba yari umukozi wa Leta ugengwa n’amasezerano y’umurimo, ko nirusanga yari umukozi ugengwa n’amasezerano y’umurimo akaba yarirukanwe nta nteguza, ubwo azaba yarirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho ko iyo umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta akoze ikosa rikomeye cyangwa ryoroshye atirukanwa mu masaha mirongo ine n’umunani (48), ko ahubwo abanza gukurikiranwa akisobanura kugeza afatiwe umwanzuro. Uko Urukiko rubibona [38] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba Nyandwi Fulgence yarirukanwe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. [39] Ingingo ya 3, 2˚y’itego N˚ 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryakoreshwaga igihe Nyandwi Fulgence yirukanwaga iteganya ibikurikira : “Ikosa rikomeye ni ikosa rikorwa hashingiwe ku buremere bw’icyakozwe, ikitakozwe cyangwa imyitwarire, uburyo byabayemo, ingaruka byateje mu butegetsi bwa Leta, kuri serivisi itangwa no kubo serivisi zigenerwa.” [40] Ingingo ya 17, igika cya kabiri y’Iteka rya Perezida N˚ 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi iteganya ibikurikira : Ibihano byo mu rwego rwa kabiri bitangwa n’umuyobozi washyize umukozi mu mwanya amaze kumva inama abigirwaho n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa na Minisitiri. [41] Dosiye y’urubanza irimo ibaruwa yo ku wa 10/10/2017, Umuyobobizi wa RSSB, ishami rya Nyanza yandikiye Nyandwi Fulgence, amusaba kwishyura amafaranga y’amakarita n’amafishi yagaragajwe nk’ikinyuranyo mu mafaranga yagombaga kuva mu igurishwa ry’amakarita n’amafishi yakoreshejwe mu mwaka wa 2016-2017, akayashyira kuri konti ya RSSB-CBHI ifunguye muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda bitarenze ku wa 30/10/2017, akabigaragariza n’inyemezabwishyu. [42] Ku wa 18/10/2017, Nyandwi Fulgence yandikiye umuyobozi wa RSSB, ishami rya Nyanza, atanga ibisobanuro by’impamvu atashyize ahabugenewe amafaranga yagurishije amafishi angana n’ibihumbi mirongo itandatu na bine (64,000Frw). [43] Ku wa 23/10/2017, umuyobozi wa RSSB, ishami rya Nyanza yandikiye Nyandwi Fulgence amumenyesha ko atanyuzwe n’ibisobanuro yatanze, kubera ko yamusabye kenshi gushyira ayo mafaranga kuri konti ntabikore, ntanagaragaze uburyo amafishi yabuze, amumenyesha ko ikibazo cye cyashyikirijwe urwego rushinzwe gukurikirana amakosa y’abakozi ba RSSB kugira ngo gakurikirane amakosa yakoze.
## Page 10
[44] Raporo y’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’abakozi ba RSSB yagaragaje ko Nyandwi Fulgence yakoze ikosa ryo kudashyira kuri konti ya RSSB amafaranga yagurishije amakarita angana n’ibihumbi mirongo itandatu na bine (64,000Frw) ariko gashingiye ku kuba Nyandwi Fulgence yararangije kwishyura ayo mafaranga, kamusabiye guhanishwa igihano cyo guhagarikwa amezi atatu (3) adahembwa. [45] Ku wa 03/01/2018, Umuyobozi Mukuru wa RSSB yandikiye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo agisha inama kuri icyo gihano ako kanama kasabiye Nyandwi Fulgence n’abandi bakozi bagaragara ku rutonde bakurikiranywe mu gihe kimwe na we ku makosa anyuranye, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo amugira inama yo kwirukana burundu ku kazi abo bakozi. [46] Mu ibaruwa yo ku wa 19/03/2018 Umuyobozi Mukuru wa RSSB yandikiye Nyandwi Fulgence, ashingiye kuri raporo yo ku wa 08 no ku wa 18/12/2017 y’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’abakozi muri RSSB, ku nama yagiriwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo ku wa 19/02/2018, ku kuba ikosa Nyandwi Fulgence yakoze rigira ingaruka mbi zibangamira inyungu rusange kuko kutageza kuri banki amafaranga yakiriwe bishobora gutuma hadakorwa amakarita azakenerwa mu gihe kizaza ndetse no kuba abagenerwabikorwa b’ubwisungane mu kwivuza batabona serivisi ku gihe bitewe n’uko hari amafaranga atinjijwe mu ibaruramari rya RSSB kubera ikosa rikomeye ryo kutageza kuri banki amafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bine (64,000Frw) yagurishijwe amafishi, yamunishije igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi. [47] Mu ibaruwa Nyandwi Fulgence yandikiye Umuyobozi Mukuru wa RSSB ku wa 23/04/2018 ndetse n’iyo yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PSC ku wa 01/06/2018 asaba kurenganurwa, yasobanuye ko akurikije uburyo yasezerewe ku kazi, ubuyobozi bwa RSSB bwirengagijwe ingingo ya 4, iya 5 n’iya 6 z’Iteka rya Perezida N˚ 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, kuko butitaye ku mpamvu zituma habaho koroshya uburemere bw’ikosa. [48] Ku bijyanye no kuba Nyandwi Fulgence n’umwunganira bavuga ko ikosa yakoze ridakomeye ku buryo yahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi, Urukiko rurasanga nta shingiro bifite, kuko kuba Nyandwi Fulgence atarashyize kuri banki amafaranga yakiriye bishobora gutuma hadakorwa amakarita azakenerwa mu gihe kizaza ndetse no kuba abagenerwabikorwa b’ubwisungane mu kwivuza batabona serivisi ku gihe bitewe n’uko hari amafaranga atinjijwe mu ibaruramari rya RSSB. [49] Byongeye kandi, hakaba hagaragajwe ko Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yagiriye inama Umuyobozi Mukuru wa RSSB yo guhanisha Nyandwi Fulgence igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi kandi mu ibaruwa imumenyesha igihano, uwo Muyobozi akaba yaramugaragarije uburemere bw’ikosa yakoze n’ingaruka zaryo, bikaba bihura n’igisobanuro cy’ikosa rikomeye cyagaragajwe haruguru. [50] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga hagaragajwe ko Nyandwi Fulgence yari umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Kuba rero hari amakosa yakoze mu kazi nta bwo yagombaga guhabwa integuza mbere yo guhabwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi, ahubwo mbere yo kumufatira ibihano, habanje kubahirizwa inzira ziteganywa n’Iteka rya Perezida N˚ 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi. [51] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Nyandwi Fulgence n’umwunganira nta ho bavuga ko haba hari umuhango utarubahirijwe mu gukurikirana umukozi wa Leta wagaragayeho amakosa yo mu rwego rw’akazi uteganywa n’iryo Teka rya Perezida ryavuzwe haruguru, bityo Nyandwi Fulgence akaba yarirukanwe mu kazi mu buryo bukurikije amategeko, cyane ko yemera ko mu nshingano yari afite hari ibyo atatunganyije uko bikwiye.
## Page 11
3.Kumenya niba Nyandwi Fulgence yahabwa indishyi zitandukanye asaba kubera kwirukanwa ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko [52] Nyandwi Fulgence n’umwunganira basaba uru Rukiko gutegeka RSSB kumuha indishyi ziyongera kuzo yasabye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge zibazwe mu buryo bukurikira : Izo gusesa amasezerano nta nteguza zibazwe mu buryo bukurikira : (1 Frw x 221, 786 x 6) = zingana n’amafaranga miliyoni imwe, ibihumbi magana atatu na mirongo itatu na magana arindwi na cumi n’atandatu (1, 330,716 Frw) ; Imperekeza zingana n’inshuro ebyiri (2) z’umushahara mpuzandengo zibazwe mu buryo bukurikira : (1 Frw x 221, 786 x 2) = amafaranga ibihumbi magana ane na mirongo ine na bitatu na magana atanu na mirongo irindwi n’abiri (443, 572 Frw) ; Izo kuba atarahawe icyemezo cy’imirimo yakoze zibazwe mu buryo bukurikira : (1 Frw x 221, 786 x1) = amafaranga ibihumbi magana abiri na makumyabiri na kimwe na magana arindwi na mirongo inani n’atandatu (221, 786 Frw) ; Amafaranga y’insimburakiruhuko cy’umwaka atahawe angana n’umushahara w’ukwezi kumwe ni ukuvuga amafaranga ibihumbi magana abiri na makumyabiri na kimwe na magana arindwi na mirongo irindwi n’atandatu (221, 786 Frw). Basoza basaba uru Rukiko gutegeka RSSB kumuha icyemezo cy’imirimo yakoze no kumukura kuri liste noire. [53] Uhagarariye RSSB avuga ko Nyandwi Fulgence adakwiye guhabwa indishyi asaba, kubera ko yirukanwe hakurikijwe amategeko yamugengaga, akaba nta masezerano y’umurimo yigeze agirana na RSSB kandi ko iyo umukozi ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta yirukanwe kubera amakosa y’akazi, adahabwa imperekeza. Uko Urukiko rubibona [54] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba Nyandwi Fulgence yahabwa indishyi asaba kubera kwirukanwa ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. [55] Ingingo ya 4, igika cya mbere (1) y’ Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, iteganya ko” Urega cyangwa utanze ikibazo agaragaza ikimenyetso cy’ibyo aregera cyangwa asaba. Uwiregura agaragaza ikimenyetso gishyigikira ukwiregura kwe. Icyakora, umucamanza cyangwa ukemura ikibazo ashobora gutegeka umuburanyi cyangwa umwe mu bafitanye ikibazo cyangwa undi muntu gutanga cyangwa kwerekana ikimenyetso afite.” [56] Impaka nk’izi zafashweho umurongo mu rubanza RADA0003/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/02/2016, haburana Dr Karemangingo Charles na Leta y’u Rwanda (MINEDUC). Muri urwo rubanza, Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye ko itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ridateganya amafaranga y’integuza n’imperekeza, ko kandi iryo tegeko ridateganya ko Leta y’u Rwanda igomba guha umukozi wayo ugengwa na sitati urangije akazi icyemezo cy’uko yayikoreye cyangwa ishobora gusabwa indishyi z’akababaro mu gihe itagitanze. Naho ku bijyanye n’amafaranga nsimburakiruhuko umukozi atafashe, rwasobanuye ko nta mafaranga agisimbura cyangwa uburenganzira umukozi aba agifite bwo kugifata mu gihe atashoboye kugaragaza ko atashoboye kugifata kubera impamvu z’akazi cyangwa uburwayi2. [57] Ku bijyanye no kuba Nyandwi Fulgence n’umwunganira basaba ko ahabwa indishyi z’integuza, imperekeza, icyemezo cy’imirimo yakoze, uru Rukiko rurasanga indishyi asaba atagomba kuzihabwa
2 Reba urubanza n˚ RADA 0003/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/02/2016, igika cya 47, 48 na 57.
## Page 12
kuko hagaragajwe ko yari umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta ndetse akaba yarasezerewe ku kazi mu buryo bukurikije amategeko ko kandi no mu gihe umukozi wa Leta ugengwa na sitati yaba yasezerewe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, izo ndishyi atazihabwa kuko itegeko rigenga sitati rusange igenga abakozi ba Leta itaziteganya nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza rwavuzwe haruguru. [58] Ku bijyanye n’amafaranga nsimburakiruhuko Nyandwi Fulgence asaba guhabwa, uru Rukiko rurasanga nta yo agomba guhabwa, kubera ko adasobanura umwaka atafashe icyo kiruhuko, ko yaba yarandikiye umuyobozi asaba ikiruhuko cy’umwaka ngo uwo muyobozi abone ibaruwa ye ntamuhe igisubizo cyangwa ngo amuhakanire. [59] Ku bijyanye no kuba Nyandwi Fulgence n’umwunganira basaba uru Rukiko gutegeka RSSB kumukura kuri liste noire, rurasanga batagaragaza iyo liste noire bavuga ko ariho ngo hamenyekane niba RSSB ifite inshingano zo kuyimukuraho. [60] Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe, uru Rukiko rurasanga Nyandwi Fulgence atagomba guhabwa indishyi zinyuranye asaba avuga ko zishingiye ku kuba yarirukanwe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 4.Ibyerekeye indishyi, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka a. Ibyerekeye indishyi [61] Nyandwi Fulgence n’umwunganira basaba uru Rukiko gutegeka RSSB kumuha indishyi zo gushorwa mu manza ku maherere zingana n’amafaranga miliyoni eshatu (3,000,000 Frw), ziyongera ku zo yari yasabye mbere. [62] Uhagarariye Rwanda Social Security Board avuga ko Nyandwi Fulgence adakwiye guhabwa indishyi asaba, kubera ko yirukanwe mu buryo bukurikije amategeko. Uko Urukiko rubibona [63] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Nyandwi Fulgence atagomba guhabwa indishyi asaba kuko atagaragaza ishingiro ryazo, cyane ko ikirego yatanze cyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kitahawe ishingiro. b. Ibyerekeye amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka [64] Nyandwi Fulgence n’umwunganira basaba uru Rukiko gutegeka RSSB kumuha amafaranga miliyoni imwe (1,000,000Frw) y’igihembo cya Avoka. Nta cyo bavuze ku mafaranga RSSB imusaba. [65] Uhagarariye RSSB avuga ko Nyandwi Fulgence adakwiye guhabwa amafaranga asaba kubera ko yirukanwe mu buryo bukurikije amategeko. Asaba ahubwo uru Rukiko kumutegeka guha Ikigo ahagarariye amafaranga miliyoni imwe (1,000,000Frw) akubiyemo ay’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. Uko Urukiko rubibona [66] Uru Rukiko rurasanga, kuba RSSB yarashatse Avoka wo kuyihagararira mu rubanza no kurukurikirana, Nyandwi Fulgence agomba kuyiha amafaranga y’ibyo yakoresheje mu rubanza agenwe mu bushishozi bwarwo kuko ayo isaba ari menshi. Bityo, akaba agomba guha RSSB amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Frw) y’ikurikiranarubanza n’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) y’igihembo cya Avoka kuri uru rwego.
## Page 13
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [67] Rwemeje ko ikirego cya Nyandwi Fulgence cyo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza RSOCA00217/2021/HC/NYZ, nta shingiro gifite. [68] Rwemeje ko urubanza RSOCA00217/2021/HC/NYZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 31/03/2022, rudahindutse. [69] Rutegetse Nyandwi Fulgence guha Rwanda Security Board (RSSB) amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Frw) y’ikurikiranarubanza n’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) y’igihembo cya Avoka kuri uru rwego. [70] Ruvuze ko amafaranga y’amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.