UBUSHINJACYAHA vs MURWANASHYAKA
The Court of Appeal found that there was no sufficient and credible evidence, beyond reasonable doubt, to convict Murwanashyaka Asmani Appolinaire of defilement of a minor. The confession was not corroborated by other evidence, the child’s testimony was not supported as required by law, and the prosecution failed to...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA01444/2024/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Appellant/accused: Murwanashyaka Asmani Appolinaire
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 30 July 2025
- Case Number
- RPAA01444/2024/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Court of Appeal Final Judgment
- Outcome
- Appeal allowed; conviction quashed; accused acquitted and released.
- Legal Topics
- Sexual Offences Against Children, Standard of Proof, Admissibility of Confessions, Weight of Child Testimony, Appeal Procedure
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Murwanashyaka Asmani Appolinaire
Appellant/accused
Procedural Posture
Criminal Appeal / Court of Appeal Final Judgment
Legal Issues
- 1 Whether there was sufficient and credible evidence to convict Murwanashyaka Asmani Appolinaire of defilement of a minor
- 2 Whether the confession made during investigation was reliable and sufficient for conviction
- 3 Whether the lower courts erred in relying on the testimony of a child under 14 without corroboration
Ratio Decidendi
The Court of Appeal found that there was no sufficient and credible evidence, beyond reasonable doubt, to convict Murwanashyaka Asmani Appolinaire of defilement of a minor. The confession was not corroborated by other evidence, the child’s testimony was not supported as required by law, and the prosecution failed to provide conclusive proof. Therefore, the conviction was overturned and the accused acquitted.
Court Disposition
Appeal allowed; conviction quashed; accused acquitted and released.
Orders
- Murwanashyaka Asmani Appolinaire is acquitted of the charge of defilement of a minor.
- The judgment of the High Court, Nyanza Chamber, in RPA00135/2021/HC/NYZ is set aside in all its parts.
Full Case Text
Judgment text and source record
28 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA vs MURWANASHYAKA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-07-30 - Case/document no.: RPAA01444/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA vs MURWANASHYAKA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA01444/2024/CA (Kamere, P.J.) 30 Nyakanga 2025] Amategeko agenga ibimenyetso – Ibimemenyetso mu manza nshinjabyaha – Kwemera icyaha – ukwemera icyaha ni kimwe mu bimenyetso bishobora gutuma umucamanza yemeza ko uregwa yakoze icyaha, ariko si ikimenyetso kamara mu gihe kitunganiwe n’ibindi bimenyetso. Bityo ntigushobora gufatwa nk’ikimenyetso ubwacyo cyihagije mu kwemeza ko uregwa yakoze icyaha akurikiranyweho, ahubwo gifatwa nk’ikimenyetso cyoroshye iyo kitunganiwe. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Ubushinjacyaha burega Murwanashyaka mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo gusambanya umwana witwa U.A w’imyaka 12 wa Mukansanga, wabanaga na Murwanashyaka nk’umugore n’umugabo. Uregwa bivugwa ko yasambanyije umwana nyina adahari, aho uyu abimenyeye atanga ikirego mu bugenzayaha Murwanashyaka yireguye ahakana icyaha, agasobanura ko bamubeshyera biturutse ku kuba Mukanyandwi nyina wabo w’umwana, yamusabye ko baba inshuti bakazajya basambana, undi akabyanga, ari nayo mpamvu yamuhimbiye icyo cyaha akanabishyira mu mwana kandi nta cyaha yakoze. Urukiko mu rubanza RP00615/2020/TGI/MHG, rushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya, kuri raporo ya muganga wasuzumye uwo mwana ikemeza ko yasambanyijwe kuko yasanze yaratakaje akarangabusugi, rwemeza ko Murwanashyaka ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. Murwanashyaka ntiyishimiye imikirize yurwo rubanza arujuririra mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, avuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha rwirengagije imvugo ye n’ibimenyetso yatanze, rushingira gusa ku mvugo z’abatangabuhamya batavugisha ukuri kandi bafite ibyo bapfa. Asobanura ko kuba raporo ya muganga ivuga ko uwo mwana adafite akarangabusugi bidasobanuye ko byatewe no kuba ari Murwanashyaka wamusambanyije. Ubushinjacyaha bwaburanye buvuga ko kuba Urukiko rwarahaye agaciro imvugo za Mukanyandwi nta kosa rwakoze kuko ibyo yavuze yabibwiwe n’umwana we, na we yabyibariza nyirubwite U.A akabimusubiriramo. Buvuga kandi koUrukiko rwashingiye no ku bindi bimenyetso bihamya uregwa icyaha. Urukiko mu rubanza RPA00137/2021/HC/NYZ, rwemeje ko ubujurire bwa Murwanashyaka nta shingiro bufite kuko atabasha kuvuguruza ibimenyetso byashingiweho n’Urukiko mu rubanza rujuririrwa cyane ko n’regwa yiyemereye icyaha bu bugenzacyaha nubwo yaje kugihakana mu iburanisha. Bityo, rwemeza ko imikirize y’urubanza rujuririrwa idahindutse. Murwanashyaka yongeye kujurira icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, avuga ko Urukiko Rukuru, rwamuhamije icyaha nta bimenyetso bidashidikanywaho rushingiyeho by’uko yaba yarakoze icyaha cyo gusambanya umwana, asaba urukiko kandi ko mu gihe rubibonye ukundi (à titre subsidiaire) rukamuhamya icyaha, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwari gushingira ku ku mpamvu nyoroshyacyaha yo kuba ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko, maze rukamugabanyiriza igihano mu buryo buhagije. Urukiko mu rubanza RPAA01444/2024/CA, rwemeje ko ubujurire bwa Murwanashyaka Appolinaire bufite ishingiro kubera ko nta bimenyetso bifatika kandi bidashidikanywaho bihamya ko yakoze icyaha akurikiranweho cyo gusambanya umwana. Bityo rwemeza ko, icyaha kitamuhama. Incamake y’icyemezo:1. ubuhamya bw’umwna ufite imyaka iri munsi ya cumi n’ine ntibushingirwaho iyo budafite ibindi bimenyetso bibushyigikira.
## Page 2
2.ukwemera icyaha ari kimwe mu bimenyetso bishobora gutuma umucamanza yemeza ko uregwa yakoze icyaha, ariko ko atari ikimenyetso kamara mu gihe kitunganiwe n’ibindi bimenyetso, kukaba rero kudashobora gufatwa nk’ikimenyetso ubwacyo cyihagije mu kwemeza ko uregwa yakoze icyaha akurikiranyweho, ko ahubwo gifatwa nk’ikimenyetso cyoroshye iyo kitunganiwe Ubujurire bufite ishingiro. Murwanashyaka Asmani ntahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana. Amategeko yashingiweho: Itegeko No 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 14. Itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshijabyaha Ingingo 48, iya 107, igika cya mbere, iya 111 Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, Ingingo ya 51,53 Imanza zifashishijwe: Urubanza RPAA 00053/2019/CA, haburana Ubushinjacyaha na Mukeshimana Vincent rwaciwe n’urukiko rw’Ubujurire ku wa 27/04/2020 Urubanza RPA0042/14/CS, haburana Ubushinjacyaha na Ndungutse Déo rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 02/06/2027, Inyandiko z’abahanga zifashishijwe: Michel Franchimont, Ann JACOBS et Adrien MASSET; Manuel de procédure pénale, p.1174 Urubanza. I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Mukansanga Immaculée, wabanaga na Murwanashyaka Asmani Appolinaire nk’umugore n’umugabo, yatanze ikirego mu Bugenzacyaha avuga ko ku wa 02/06/2020 no ku wa 03/06/2020 Murwanashyaka Asmani Appolinaire yamusambanyirije umwana w’umukobwa1 w’imyaka 12 witwa U.A2, Ubugenzacyaha bukora iperereza, nyuma bushyikiriza dosiye Ubushinjacyaha, nabwo buregera Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga mu rubanza RP00615/2020/TGI/MHG. [2] Ibisobanuro byatanzwe kugeza ubu bigaragaza ko icyaha Murwanashyaka Asmani Appolinaire aregwa yagikoreye mu rugo iwe nyina w’umwana wanatanze ikirego mu Bugenzacyaha adahari, uko cyakozwe bisobanurwa hashingiwe ku mvugo y’umwana U.A umushinja ko yamusambanyije, ku mvugo y'umutangabuhamya Mukanyandwi Spéciose nyina wabo w’uwo mwana, ndetse na raporo ya muganga yemeza ko muganga wamusuzumye yasanze atagifite akarangabusugi, ari nabyo mu kumurega Ubushinjacyaha bwashingiyeho bumusabira guhanishwa igifungo cya burundu.
1 Ingingo ya 14 y’Itegeko No 059/2023 ryo ku wa 04/12/20231 rihindura Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, iteganya ko : “Umuntu ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Agace ka 3 k’ingingo yavuzwe haruguru kagateganya ko “Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu”. 2 Reba amazina ye yuzuye muri dosiye.
## Page 3
[3] Muri rusange, Murwanashyaka Asmani Appolinaire yireguye ahakana icyaha ashinjwa, agasobanura ko abeshyerwa biturutse ku kuba Mukanyandwi Spéciose, nyina wabo w’umwana uvugwa ko yasambanyijwe, yamusabye ko baba inshuti bakazajya basambana, undi akabyanga, ari nayo mpamvu yamuhimbiye icyo cyaha akanabishyira mu mwana kandi nta cyaha yakoze. [4] Mu guca urubanza RP00615/2020/TGI/MHG ku wa 27/01/2021, Urukiko rumaze kubona ko umwana uvugwa ko yasambanyijwe ashinja Murwanashyaka Asmani Appolinaire ko yamusambanyije inshuro ebyiri, rimwe nyina yazindukiye ku isoko muri Centre (y’ubucuruzi), ubundi nyina yagiye kuburana urubanza, kikaba ari ikimenyetso cyashingirwaho n'Urukiko rwemeza ko icyaha uregwa ashinjwa ko yagikoze; rumaze kubona kandi hari umutangangabuhamya witwa Mukanyandwi Spéciose wavuze ko yamenye ko umwana wavuzwe haruguru yasambanyijwe abibwiwe n'umwana we na we wari wabibwiwe n’uwasambanyijwe, uyu Mukanyandwi Speciose nawe akabibwira nyina w'umwana, bajya kumusuzumisha kwa muganga bagasanga yarasambanyijwe, ibi nabyo bikaba ikindi kimenyetso cyashingirwaho n'Urukiko rwemeza ko icyaha uregwa ashinjwa yagikoze; rumaze kubona nanone hari raporo ya muganga wasuzumye uwo mwana ikemeza ko yasambanyijwe akaba yaratakaje akarangabusugi, nacyo kikaba ikindi kimenyetso cyemeza ko icyaha uregwa ashinjwa yagikoze, rwabihuje n’ibiteganywa n'ingingo ya 133 y'ltegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange3, ruhanisha Murwanashyaka Asmani Appolinaire igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha yakurikiranweho cyo gusambanya umwana. [5] Murwanashyaka Asmani Appolinaire ntiyishimiye imikirize y’urubanza ajuririra Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ubujurire bwe buhabwa RPA00137/2021/HC/NYZ, avuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha rwirengagije imvugo ye n’ibimenyetso yatanze, rushingira gusa ku mvugo za Mukanyandwi Spéciose (nyina wabo w’umwana) n’iz’undi mutangabuhamya Mukansanga Immaculée kandi ari n’umuburanyi, ngo naho abandi bakaba batari kumuvugira neza kuko ari abaturanyi b’abamushinjaga. Asobanura ko kuba raporo ya muganga ivuga ko uwo mwana adafite akarangabusugi bidasobanuye ko byatewe no kuba ari Murwanashyaka Asmani Appolinaire wamusambanyije, ko igihe kinini uwo mwana yabaga ari kwa se, Murwanashyaka Asmani Appolinaire akaba atarigeze abana n’uwo mwana, ahubwo ngo yabanaga na nyina w’umwana gusa nk’umugore we. Nanone ngo uwo mugore yacyuye witwa Mukansanga Immaculée akaba yaragize uruhare mu kumuhimbira icyaha kuko yabonaga bamaze kugira umutungo mwinshi, bityo ko umwana umushinja ko yamusambanyije amubeshyera, avuga ibyo ibyo bamutekereye. [6] Ubushinjacyaha bwireguye buvuga ko kuba Urukiko rwarahaye agaciro imvugo za Mukanyandwi Spéciose nta kosa rwakoze kuko ibyo yavuze yabibwiwe n’umwana we, na we yabyibariza nyirubwite U.A akabimusubiriramo, kandi ko kuba Murwanashyaka ashinjwa n’umwana yasambanyije ndetse na nyina wabo w’uwo mwana amategeko atabibuza. [7] Mu guca urubanza ku wa 05/12/2024, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwabonye ko impaka muri uru rubanza ari ukumenya niba Urukiko rutaragombaga kwemeza ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yasambanyije umwana rushingiye ku mvugo z’umwana uvugwa ko yasambanyijwe, iza nyina w’umwana n’iza nyina wabo Mukanyandwi Spéciose, zasesenguwe n’Urukiko mu bika bya 15- 21 by’urubanza rujuririrwa mu buryo bukurikira. [8] Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rumaze kubona ko umwana U.A yavugiye mu Bugenzacyaha ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yamusambanyije ku wa 02/06/2020 no ku wa
3 Iyo ngingo ya 133 iteganya ibi bikurikira: “Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k'umwana; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw'umubiri w'umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy'umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w'umwana hagamijwe ishimishamubiri. lyo abihamijwe n'Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25). lyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n' ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha”.
## Page 4
03/06/2020 igihe nyina atari ahari, bigasubirwamo na Mukanyandwi Spéciose wari umaze kubibwirwa n’umwana we, na we akabibwira Mukansanga Immaculée nyina w’umwana, hakiyongeraho ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yavugiye mu Bugenzacyaha ko bwacyeye ari ku wa 02/06/2020 mugitondo umugore we yagiye ahitwa Nyagihamba, yagiye ku kazi umwana yasigaye mu rugo atetse, yataha umwana akamugaburira, akajya kuryama, umwana akamuryama iruhande, ariko yabona agakarito bashyiramo udukingirizo akabwira Murwanashyaka ko uwitwa Valens ajya aziba akazigurisha. [9] Urwo Rukiko rumaze kubona kandi Murwanashyaka Asmani Appolinaire yaravugiye mu Bugenzacyaha ko umwana yakomeje kumubaza utugambo twinshi, anamubwira ko yaryamanye n’utundi twana, ngo Murwanashyaka akamubaza niba na we amubwiye ngo amuhe yakwemera, ngo umwana akamubwira ko yamwemerera akabikora buhoro buhoro, yamubwiye ngo nakuremo ikariso, umwana akayikuramo, umwana akamubwira ngo nabanze amureke akore ku gitsina cye, umwana akamubwira ko na we yumva abishatse cyane, akamukuramo umukandara, agafungura n’ipantalo ye, umwana akaba ari we ukuramo igitsina cye akajya agikoza mu cye, ko atigeze ajya hejuru y’umwana, ngo ahubwo kuko bari baryamanye berekeranye, byamaze amasegonda macye kuko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yahise arangiza, ngo ahubwo umwana agasigara amubwira nabi (…) ngo avuga ko we yari akibishaka. [10] Urwo Rukiko rumaze kubona nanone Murwanashyaka Asmani Appolinaire yaravugiye mu Bugenzacyaha ko ku wa 03/06/2020 ntacyo bakoze, akanavuga ko yakomezaga kubaza umwana niba atazabivuga, kuko yumvaga afite ubwoba bwinshi, kandi ko umwana yashakaga ko bakomeza akamwangira. [11] Urwo Rukiko rwasanze uguhakana icyaha kwa Murwanashyaka Asmani Appolinaire kutahabwa agaciro, kuko yacyemeye mu Bugenzacysha, kandi mu mvugo ze bikaba bigaragara ko yagiye asobanura ibintu bigaragara nk’ibivuye mu bwenge bwe kuko hari ibyo yagiye yemera ibindi akabihakana, ko kuba abihakana mu Rukiko ariko yarabyemeye mu Bugenzacyaha atagaragaza impamvu ifatika iherekejwe n’ikimenyetso kibasha kunyomoza ibyo yiyemereye mbere. [12] Urwo Rukiko rrwasanze kuba Urukiko Rwisumbuye rwarahamije Murwanashyaka Asmani Appolinaire rushingiye ku mvugo z’umwana uvugwa ko yasambanyijwe, n’iza Mukanyandwi Spéciose bifite ishingiro, kuko bishimangirwa n’uko Murwanashyaka Asmani Appolinaire na we ubwe yari yariyemereye icyaha mu Bugenzacyaha akanasobanura uko yagikoze mu buryo busobanutse. Urukiko rusanga imvugo yavugiye mu Bugenzacyaha ikwiye guhabwa ishingiro ku mpamvu yasobanuwe haruguru, kuko umucamanza ari we ufite ishingano zo gusuzuma agaciro gahabwa imvugo yemera icyaha yavugiwe mu nzego z’iperereza n’imvugo ihakana icyaha avugiye imbere y’urukiko, nk’uko byatanzweho umurongo n’Urukiko rw’Ubujurire mu manza zitandukanye harimo n’urubanza RPAA00187/2021/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/01/2024 haburana Ubushinjacyaha na Bucumi Abdul (igika cya 18) aho urwo Rukiko rwavuze ko umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ari we ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’Urukiko akayihindura”. Bityo, Urukiko Rukuru rwemeza ko imikirize y’urubanza RP00615/2020/TGI/MHG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 27/01/2021 idahindutse. [13] Murwanashyaka Asmani Appolinaire yongeye kujurira icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, ubujurire bwe bwandikwa kuri RPAA01444/2024/CA. Iburanisha ry’urubanza ryashyizwe ku wa 09/07/2025, ruburanishwa Murwanashyaka Asmani Appolinaire yunganiwe na Me Kananga Protogène, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na PN Ntawangundi Béatrice, hasuzumwa ku bw’ibanza ingingo yo kumenya niba Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwarahamije icyaha Murwanashyaka Asmani Appolinaire nta bimenyetso bidashidikanywaho rushingiyeho by’uko yaba yarakoze icyaha cyo gusambanya umwana ku buryo rwakwemeza ko ari umwere, n’iyo kumenya niba mu gihe rubibonye ukundi (à titre subsidiaire) rukamuhamya icyaha, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwari gushingira ku ku mpamvu nyoroshyacyaha yo kuba ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko, maze rukamugabanyiriza igihano mu buryo buhagije. Isomwa ry’urubanza ryashyizwe ku wa 25/07/2025, ariko
## Page 5
uwo munsi ryimurirwa ku wa 30/07/2025 kugira ngo umucamanza abashe kubona umwanya umuhagije wo kurangiza kuruca no kurwandika. II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISUZUMWA RYABYO Kumenya niba hari ibimenyetso bidashidikanywaho byemeza ko MURWANASHYAKA Asmani Appolinaire yakoze icyaha akurikiranweho cyo gusambanya umwana [14] Mu myanzuro itangiza ubu bujurire yatanzwe na Murwanashyaka Asmani Appolinaire ataratangira kunganirwa n’umunyamategeko, avuga ko yemeye icyaha yibeshyera kuko yabonaga inkoni zimurembeje. Ko hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 109 al.2 CPP, Urukiko rwazakora iperereza rukamenya niba ku wa 14/06/2020 atarajyanwe mu rugo rw’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwezamenyo agakubitirwayo na DASSO, inkeragutabara n’ushinzwe umutekano, kandi hari Mukansanga Immaculée na Mukanyandwi Speciose, agahatirwa kwemera ko yasambanyije umwana U.A, kandi ko kuva yafatwa yasabye gupimwa ngo hagaragare niba hari isano yaba afitanye no kuba uwo mwana atarasanganywe akarangabusugi ariko Ubushinjacyaha bukabyirengagiza kandi byari kugaragaza ukuri kuko raporo ya muganga yakozwe itagaragaza aho ahuriye n’icyaha akurikiranweho. Asaba Urukiko kuzashingira ku rubanza RPAA00670/2021/CA rwaciwe ku wa 30/03/2023, hagati y’Ubushinjacyaha na Nshimyiryayo Ange, aho mu gika cyarwo cya 19 rwatanze umurongo uvuga ko kuba uregwa yemera icyaha byonyine atari ikimenyetso cyihagije kugira ngo byemezwe ko ukuri kwabonetse, ahubwo ari ikimenyetso mu bindi kigira agaciro (akamaro) iyo giherekejwe n’ibindi bimenyetso bihujwe n’ikiburanwa, kandi ko ibi ari ko Urukiko rw’Ikirenga rwari rwarabyemeje no mu rubanza RPAA0057/15/CS rwaciwe ku wa 11/05/2018 haburana Ubushinjacyaha na Ndikubwayo, ndetse no mu rubanza RPAA0066/15/CS rwaciwe ku wa 04/01/2019 (mu gika cya 30-31) Ubushinjacyaha buburana na Dusabimana. [15] Murwanashyaka Asmani Appolinaire n’umwunganizi we Me Kananga Protogène bavuga ko Mukansanga Immaculée atari umugore we basezeranye, kuko ari umugore yari yarinjiye akamusanga afite abana batatu, babiri bari hamwe na se, naho umwe muto w’imyaka ine akaba ari we yasanganye uwo mugore, hanyuma se akaza kumutwara, umwana bavuga ko yasambanyije akaba ari bwo atangira kuza muri urwo rugo, bagatangira kujya batongana kuko yasabaga umugore itike ngo ave muri urwo rugo, ko nta mwana bigeze babyarana ndetse akaba nta n’urundi rugo yari afite. Bavuga ko muri izo ntonganya hashize iminsi bivamo ko bamutega uwo mwana ngo yamusambanyije ari ku wa 02 Kamena no ku wa le 03 Kamena, ariko we arafatwa anafungwa ku wa 10 Kamena. [16] Basobanura ko uretse kuba umwana bivugwa ko yasambanyijwe yarabajijwe akavuga ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yamusambanyije, nta kindi kimenyetso gifatika Ubushinjacyaha bwatanze kigaragaza ko koko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yasambanyije umwana, dore ko na raporo y’Inzego z’ibanze igaragaza ko banditse ibyo babwiwe n’umwana, ko kuva mbere iperereza rigitangira hanenzwe kuba nta kizami cya ADN cyakozwe, cyari kugaragaza ukuri, bigahuzwa n’uuko imvugo zo gusambanywa zaheze mu muryango wo kwa nyina w’umwana, mu rwego rwo kumwihimuraho kuko yari agiye kumusiga wenyine, nyamara hirengagizwa ko mu gihe Muganga yari kuba amaze kubona ko hari ibimenyetso by’isambanywa, yari Ubushinjacyaha bwari bufite inshingano yo gushaka ibimenyetso bya ADN ku mubiri cyangwa mu gitsina cy’umwana, bakabihuza na Murwanashyaka Asmani Appolinaire. Ko kuba rero ibyo bitarakozwe bigaragaza ugushidikanya ku kintu cyaba cyaratumye akarangabusugi k’umwana gacika, dore ko gashobora gucika bitewe n’ibintu byinshi birimo na siporo, aha Ubushinjacyaha bukaba butarerekanye ibimenyetso bigaragaza ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire ari we wagaciye arimo kumusambanya. [17] Me Kananga Protogène wunganira Murwanashyaka Asmani Appolinaire avuga ko nta bimenyetso bidashidikanywaho Urukiko Rukuru rwashingiyeho Ubushinjacyaha bwarushyikirije, cyane cyane nko ku kuba nta muntu wigeze abazwa ngo agaragaze ko yiboneye n’amaso ye Murwanashyaka Asmani Appolinaire asambanya umwana, mu gihe gusambanya umwana bikozwe n’umuntu umuruta cyane ari
## Page 6
icyaha kirangwa n’igikorwa gifatika nko kwinjiza igitsina cyangwa urugingo rw’umubiri mu gitsina cyangwa mu kibuno by’umwana. [18] Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu Ntawangundi Béatrice, yiregura avuga ko imvugo Murwanashyaka Asmani Appolinaire yavugiye mu Bugenzacyaha ikwiye guhabwa ishingiro kuko umucamanza ari we ufite ishingano zo gusuzuma agaciro kahabwa imvugo yemera icyaha yavugiwe mu nzego z’iperereza n’imvugo ihakana icyaha yavugiye imbere y’Urukiko nk’uko byatanzweho umurongo mu manza zitandukanye harimo Urubanza RPAA00187/2021/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/01/2024 haburana Ubushinjacyaha na Bucumi Abdul (igika cya 18) ko:” Umucamanza uburanisha urubanza mu mizi niwe ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’Urukiko akayihindura”. Bityo ko ubujurire bwa Murwanashyaka Asmani Appolinaire nta shingiro bwahabwa. [19] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko asanga Murwanashyaka Asmani Appolinaire avuga ko Umugenzacyaha yamusabye kwemera icyaha kugira ngo amurekure, ariko ibi bikaba atari ukuri kuko nta bimenyetso abifitiye, ko kwemera icyaha kubera inkoni no kwemera icyaha kugira ngo Umugenzacyaha amurekure ari ibintu bitandukanye aburanisha. Ubushinjacyaha busanga atari ukwemera icyaha Urukiko rwashingiyeho gusa rumuhamya icyaha ahubwo rwanashingiye ku bindi bimenyetso nka raporo ya muganga ndetse n’imvugo z’abantagabuhamya n’iz’umwana wakorewe icyaha. Iyi raporo ihuzwa n’ibindi bimenyetso, ko icyo kibazo cya ADN kitabayeho kuko Murwanashyaka yemeraga icyaha mu iperereza, avuga ko yacyemejwe n’inkoni mu Bushinjacyaha bitagishoboka ko ipimwa. Asobanura ko umwana yasambanyije amushinja, aho yavugiye mu Bugenzacyaha ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yamusambanyije ku wa 02/06/2020 no ku wa 03/06/2020 igihe nyina atari ahari, bigasubirwamo na Mukanyandwi Spéciose wamaze kubibwirwa n’umwana akabibwira Mukansanga Immaculée nyina w’umwana, hakiyongeraho ko yavugiye mu Bugenzacyaha ko bwakeye ari ku wa 02/06/2020 mu gitondo umugore we yagiye ahitwa Nyagihamba, ko we yagiye ku kazi umwana yasigaye mu rugo atetse, ko yatashye agasanga umwana atetse, ko umwana yamugaburiye akajya kuryama, ngo umwana akaza akamuryama iruhande, ko umwana yabonye agakarito bashyiramo udukingirizo akabwira Murwanashyaka ko uwitwa Valens ajya aziba akazigurisha, bagaakomeza kuryamana noneho Murwanashyaka akavuga ko uyu mwana yamukuyemo umukandara akajya afata igitsina cya Murwanashyaka akagikoza mu cye. [20] Asobanura kandi ko Ubushinjacyaha busanga urebye uburyo Murwanashyaka yasobanuye uko icyaha cyakozwemo usanga harimo gukurikiranya ibikorwa ku buryo atabitewe n’inkoni, raporo ya muganga ikaza ari ikimenyetso kiyongera ku bindi ku buryo iyo ubihuje n’izi mvugo ndetse n’abatangabuhamya ntacyatuma idahabwa agaciro, ko ADN atari kamara kuko hari ibindi bimenyetso kandi Murwanashyaka atashoboye kuvuguruza ari byo: kwemera icyaha kwe imbere y’Ubugenzacyaha, kuba umwana wasambanyijwe aramushinja, abandi batangabuhamya bamushinja, kuba muganga yagaragaje icyo yabonye ku mwana noneho bigahuzwa n’iperereza ryakozwe ku cyaha aregwa kuko muganga atari afite inshingano zo kumuhamya icyaha. [21] Ubushinjacyaha busaba Urukiko rw’Ubujurire kwemeza ko impamvu z’ubujurire za Murwanashyaka Asmani Appolinaire nta shingiro zifite no gutegeka ko imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru idahindutse. UKO URUKIKO RUBIBONA [22] Impaka muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba Murwanashyaka Asmani Appolinaire (à titre principal) yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hari ibimenyetso bidashidikanywaho ko yagikoze.
## Page 7
[23] Ingingo ya 14 y'Itegeko No 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ibi bikurikira: “Umuntu ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri”. [24] Ingingo ya 107, igika cya mbere, y’Itegeko no 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshijabyaha iteganya ibi bikurikira : “Ubushinjacyaha, uwakorewe icyaha cyangwa abamufiteho uburenganzira iyo baregeye indishyi z’akababaro cyangwa biregeye umuburanyi, nibo bagomba gutanga ibimenyetso byemeza icyaha.” Naho ingingo ya 111 y’iri Tegeko igateganya ibikurikira : “Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze”. [25] Nk’uko bigaragarira mu bika bya 12-21 by’urubanza rujuririrwa RPA00135/2021/HC/NYZ rwaciwe ku wa 05/12/2024 n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ku kibazo cyo kumenya niba Urukiko rutaragombaga kwemeza ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yasambanyije umwana, Urukiko Rukuru rwashimangiye ibyashingiweho n’ Urukiko Rwisumbuye narwo rwashingiye ku mvugo z’umwana uvugwa ko yasambanyijwe, iza nyina w’umwana n’iza nyina wabo Mukanyandwi Spéciose, ruhamya Murwanashyaka Asmani Appolinaire icyaha cyo gusambanya umwana hashingiwe no ku kwiyemerera icyaha mu Bugenzacyaha4 n’imvugo z’umwana wahohotewe umushinja n’iza Mukanyandwi Spéciose5 ndetse n’umurongo watanzwe mu rubanza RPAA00187/2021/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/01/2024 haburana Ubushinjacyaha na Bucumi Abdul6. [26] Dosiye igaragaza ko mu Bugenzacyaha Murwanashyaka Asmani Appolinaire abazwa kuri RIB yagaragaje uburyo yemera icyaha nk’uko byagaragajwe mu gika cya 17 cy’urubanza rujuririrwa, ko umwana ari we wamusanze mu cyumba asanzwe araranamo na nyina, uko baganiye n’uko basambanye7, ariko ko mu ibazwa rya Murwashyaka mu Bushinjacyaha ku wa 15/06/2020 agahakana icyo cyaha asobanura ko ibyo yavuze yemera icyaha mu Bugenzacyaha yabitewe n’uko inkoni zari zimurembeje agapfa kuvuga ngo yirengere, mu Nkiko zabanje na ho akagihakana kugeza muri uru Rukiko rw’Ubujurire. [27] Dosiye igaragaza ko umwana uvugwaho gusambanywa yabajijwe mu Bugenzacyaha nk’urega ku wa 14/06/2020, avuga ko yareze Murwanashyaka ko yamufashe ku ngufu ku wa 02/06 no ku wa 03/06, ahagana saa munani (14h00) na saa cyenda (15h00) amusanze mu rugo ngo aramubwira ngo nagende
4 Aho Urukiko Rukuru rwabivuze muri aya magambo mu gika cya 19 cy’urubanza : “Urukiko rurasanga uguhakana icyaha kwa Murwanashyaka Asmani Appolinaire kutahabwa agaciro, kuko yacyemeye mu Bugenzacyaha, kandi mu mvugo ze bikaba bigaragara ko yagiye asobanura ibintu bigaragara nk’ibivuye mu bwenge bwe kuko hari ibyo yagiye yemera ibindi akabihakana, kuba rero abihakana mu Rukiko yarabyemeye mu bugenzacyaha kuko atagaragaza impamvu ifatika iherekejwe n’ikimenyetso ibasha kunyomoza ibyo yiyemereye”. 5 Aha Urukiko rukaba rwarabivuze muri aya magambo mu gika cya 20 cy’urubanza : “Urukiko rurasanga rero kuba Urukiko Rwisumbuye rwarahamije Murwanashyaka Asmani Appolinaire rushingiye ku mvugo z’umwana uvugwa ko yasambanyijwe, iza Mukanyandwi Speciose bifite ishingiro, kuko bishimangirwa n’uko Murwanashyaka Asmani Appolinaire na we ubwe yari yariyemereye icyaha mu bugenzacyaha akanasobanura uko yagikoze mu buryo busobanutse. 6 Mu gika cya 18 cyarwo aho urwo Rukiko rwavuze ko umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ari we ureba agaciro imvugo y’uwiyemerera icyaha mu rwego rw’iperereza ifite, kabone n’iyo nyirayo yageze imbere y’Urukiko akayihindura. 7 “Ko umwana yamuryamye iruhande agakomeza kumubaza utugambo twinshi, anamubwira ko yaryamanye n’utundi twana, ngo Murwanashyaka amubaza niba nawe amubwiye ngo amuhe yakwemera, ngo umwana amubwira ko yamwemerera akabikora buhoro buhoro, ko yamubwiye ngo nakuremo ikariso umwana akayikuramo, ngo umwana abwira Murwanashyaka Asmani Appolinaire ngo nabanze amureke akore ku gitsina cye, ko umwana yamubwiye ko na we yumva abishatse cyane, ko umwana ari we wakuyemo Murwanashyaka umukandara, agafungura n’ipantalo ya Murwanashyaka Asmani Appolinaire,umwana gakuramo igitsina cya Murwanashyaka akajya agikoza mu cye”.
## Page 8
baryamane, umwana aranga, nyuma aza kugaruka ahita afunga urugi amusanga aho yari aryamye, amupfuka umunwa, amukuramo ikariso aramusambanya. [28] Dosiye na none igaragaza ko umutangabuhamya Mukanyandwi Spéciose mu ibazwa rye ryo ku wa 14/06/2020 yavuze ko iby’ihohoterwa ry’uwo mwana yabibwiwe n’umukobwa we Mukashyaka, ko umwana uvugwa yasambanyijwe aryamye nijoro aho ngo yagiye kumva akumva Murwanashyaka amuri hejuru amusambanya, akamutera ubwoba ngo navuga azamwica, ngo bukeye bw’aho ahohotewe ni ukuvuga ku wa 03/06/2020 akaba ari bwo yahise atuma kuri Mukansanga amubwira ibyabaye ku mwana we. [29] Urukiko rurasanga ubuhamya bwa Mukanyandwi Spéciose uvuga ko ugusambanywa k’umwana yabibwiwe n’umukobwa we Mukashyaka, na we ngo wari wabanje kubibwirwa n’uwo mwana uvugwa ko yasambanyijwe, bityo urwo ruhererekane rw’imvugo uwo mutangabuhamya yabwiwe n’umwana we abibwiwe n’undi mwana, nawe akabibwira nyina w’umwana akabigeza mu Bugenzacyaha, bigoye kwemeza ko bwashingirwaho nk’ubwatanzwe n’abantu bafite ubumenyi buhagije ku ikorwa ry’icyaha uregwa akurikiranweho, Urukiko rugasanga rushidikanya ku budakemwa bw’ubuhamya nk’ubwo mu kwemeza nta shiti ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire yasambanyije umwana uvugwa muri uru rubanza kuri iyi minsi ibiri yikurikiranya, hatitawe ku mubare munini w’abatangabuhamya bamushinja nk’uko biteganywa n’ingingo ya ya 53 y’iItegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso8. [30] Urukiko rw’Ubujurire rusanga ubuhamya bwagaragajwe hejuru bw’umwana wari ufite imyaka 12 uvugwa kuba yarasambanyijwe, wavuze ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire ari we wamusambanyije iminsi ibiri yose, Urukiko Rukuru rwashingiyeho rumuhamya icyaha, butihagije mu kumushinja icyo cyaha n’igihe cyaba cyarakorewe mu minsi ibiri yose, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 51 y’Itegeko ry’ibimenyetso9 ko umwana utagejeje ku myaka 14 ….ubuhamya bwe bugomba kunganirwa n’ibindi bimenyetso” no mu biteganywa nanone n’ingingo ya 48 y’Itegeko No 27/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha10. Ikindi kandi ubundi buhamya Urukiko Rukuru rwashingiyeho bwa Mukanyandwi Spéciose, bukomoka mu mvugo uwo mwana yivugiye, kandi zinyuranya n’izo nyina w’umwana Mukansanga Immaculée yavugiye mu Bugenzacyaha ku wa 11/06/2020 avuga ko umwana we asanzwe ari akarara katitwara neza, ntabwire nyina ibyavuzwe na Mukanyandwi Spéciose ibyamubayeho ku wa 02/06 ubwo yasanze ari mu gikoni na se batetse. Ibyo bikaba bitagaragaraza ku buryo budashikikanyaho imikorerere y’icyaha, mu gihe imvugo z’umwana mu Bugenzacyaha yavuze ko icyaha cyakozwe ku manywa nyina adahari (14h00-15h00), Mukashyaka akabwirwa ko ari nijoro nyina adahari, Murwanashyaka akavuga ko ari nijoro, naho Mukansanga nyina w’umwana akavuga ko iryo joro ryo ku wa 02/06/2026 yari ahari. [31] Urukiko rusanga nanone ukwiyemerera kwa Murwanashyaka Asmani Appolinaire mu Bugenzacyaha icyaha cyo gusambanya umwana ariko kwaje guhakanwa yivuye inyuma ko yari yacyemejwe n’inkoni zari zimurembeje, agakomeza kugihakana kuva mu Bushinjacyaha kugeza muri uru Rukiko rw’Ubujurire, nyamara Urukiko Rukuru rugashingira kuri izo mvugo ze mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha aho yemeye agasobanura uko yakoze icyaha bikamubera ikimenyetso gishimangirwa n’imvugo z’umwana mu kumuhamya icyaha kuko nta kimenyetso yagaragarizaga Urukiko ukuri kw’ibyo
8 Iyo ngingo ya 53 y’iryo Tegeko iteganya ibi bikurikira: “Urwego rufite ububasha rusuzuma ukwemerwa cyangwa ukutemerwa n’agaciro by’ikimenyetso gishingiye ku buhamya. Ntirwita ku mubare w’abatangabuhamya, ahubwo rwita cyane ku bumenyi bw’ibyabaye no ku budakemwa bw’ubuhamya batanga”. 9 Iyo ngingo ya 51 iteganya ko:” (1) Umuntu wese ashobora gutanga ubuhamya imbere y’urwego rufite ububasha, keretse umuntu ufatwa nk’udashobora kuba umutangabuhamya. (2) Umwana utagejeje ku myaka 14 kimwe n’umuntu mukuru udafite ubushobozi yemerewe gutanga ubuhamya imbere y’urwego rufite ububasha atarahiye iyo abasha kubara inkuru y’uko ibintu byagenze, ariko ubuhamya bwe bugomba kunganirwa n’ibindi bimenyetso”, bikanashimangirwa. 10 Iyo ngingo ya 48 iteganya ko: ”umuntu wese wagize uruhare mu ikorwa ry’icyaha cyangwa uwakorewe icyaha ashobora kumvwa nk’umutangabuhamya.”
## Page 9
avuga, ko yacyemejwe n’inkoni. Urukiko rukaba rutarasesenguye mu buryo buhagije izo mvugo ngo ruzihuze n’imvugo z’umwana n’uruhererekane rw’izo mvugo ze kugera kuri nyina Mukansanga Immaculée kuri iyo minsi ibiri (02/06/2020- 03/06/2020) icyaha kivugwa ko cyakoreweho, ruzihuza kandi n’ibiteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko yibukijwe hejuru ; rudasabye Ubushinjacyaha ibindi bimenyetso bizishyigikira ; kuko uko kwemera konyine kudahagije ndetse no kumushinja k’umwana w’imyaka 12 bidahagije nta bindi bimenyetso bibishimangira. [32] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga rero bitari bikwiye ko izo mvugo zonyine z’uwemera icyaha mu Bugenzacyaha zishingirwaho nk’uko byafashweho umurongo n’uru Rukiko mu rubanza RPAA00053/2019/CA rwaciwe ku wa 27/04/2020 hagati ya Mukeshimana Vincent wemeye icyaha mu Bugenzacyaha no ku rwego rwa mbere, aho mu bika byarwo 18-2211, rwabonye ko ari Ubushinjacyaga butegetswe gushaka ibimenyetso, na rwo rugendeye ku murongo wari wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, kuri iki kibazo nko mu rubanza RPA 0042/14/CS rwaciwe ku wa 02/06/2017, haburana Ubushinjacyaha na Ndungutse Déo mu bika 27-28 byarwo12; aho rwasanze “ukwemera icyaha ari kimwe mu bimenyetso bishobora gutuma umucamanza yemeza ko uregwa yakoze icyaha, ariko ko atari ikimenyetso kamara mu gihe kitunganiwe n’ibindi bimenyetso, kukaba rero kudashobora gufatwa nk’ikimenyetso ubwacyo cyihagije mu kwemeza ko uregwa yakoze icyaha akurikiranyweho, ko ahubwo gifatwa nk’ikimenyetso cyoroshye iyo kitunganiwe nk’uko abahanga Michel Franchimont, Ann JACOBS na Adrien MASSET mu gitabo cyabo cyitwa Manuel de procédure pénale, babivuga ku rupapuro rwa 1174”. Kuri uru rubanza uko kwemera icyaha kwa Murwanashyaka Asmani Appolinaire mu iperereza gusa, bikaba bitahabwa ishingiro ngo bigenderweho nk’ukuri mu gihe bidaherekejwe n’ibindi bimenyetso, kandi ibyatanzwe Urukiko rwamaze kugaragaza mu gika kibanziriza iki ko ari ibimenyetso by’umwana utagejeje ku myaka 14 bitihagije n’icy’umutangabuhanya Mukanyandwi Spéciose gikomoka kuri uwo mwana, byatanzwe n’Ubushinjacyaha, bikaba bishidikanywaho. [33] Hashingiwe ku bisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga rero ubujurire bwa Murwanashyaka Asmani Appolinaire bufite ishingiro kubera ko nta bimenyetso bifatika kandi bidashidikanywaho bihamya ko yakoze icyaha akurikiranweho cyo gusambanya umwana, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 111 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yibukijwe haruguru, icyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru mu rubanza rwajuririwe uru Rukiko rukaba rusanga kitamuhama. Kumenya niba Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwarirengagije impamvu nyoroshyacyaha, ntirugabanyirize igihano Murwanashyaka Asmani Appolinaire [34] Murwanashyaka Asmani Appolinaire na Me Kananga Protogène umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwagombaga kubona ko kuba ari ubwa mbere Murwanashyaka Asmani Appolinaire akurikiranweho ibyaha imbere y’Inzego z’ubutabera, bikwiye kumubera impamvu nyoroshyacyaha, akagabanyirizwa ibihano hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Itegeko No 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
11 Aho mu gika cya 19-20 Urukiko rwavuze ko n’ubwo mu rubanza rujuririrwa Urukiko Rukuru rwavuze ko Mukeshimana Vincent yaburanye yemera icyaha, imbere yarwo yavuze ko yajuriye agamije gusaba ko yahanishwa igifungo cy’imyaka icumi (10), ariko asobanura ko “nta cyaha yakoze ko uwo mugore bari bafitanye amakimbirane” abajijwe niba ibyo bishatse kuvuga ko nta cyaha yakoze asubiza ko “icyaha atacyemera, ko yacyemeye kuko yakubitwaga… [ko] imyanzuro ijurira bayimukoreye, ko atariwe wayikoze”, aho gucukumbura iyi miburanire, Urukiko rufata ko yemeye icyaha ku rwego rwa mbere, bituma rwemeza ko icyaha kimuhama. Rusanga kuba Mukeshimana Vincent yaremeye icyaha mu nzego z’iperereza ndetse n’imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ubwabyo ntibyihagije ngo hemezwe ko ahamwa n’icyaha, Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gushaka ibimenyetso. 12 Aho Urukiko rwasanze kuba Ndungutse Déo yaremeye icyaha mu Bugenzacyaha ariko akagihakana imbere y’Ubushinjacyaha, n’imbere y’Inkiko yaburaniyemo, n’ubwo ntacyagaragariye Urukiko ko yashyizweho agahato kugira ngo yemere, kuba yisubiyeho agahakana icyaha, ari inshingano y’Ubushinjacyaha yo gutanga ibindi bimenyetso bishyigikira imvugo za Ndungutse Déo mu Bugenzacyaha.
## Page 10
ivuga ko igihano cy’igifungo cya burundu gishobora kugabanywa kikagera ku myaka 15, ariko uru Rukiko rukaba rwaramuhanishije igifungo cya burundu nk’uko cyari cyemejwe n’Urukiko Rwisumbuye. [35] Me Kananga Protogène avuga ko ibyo kuba uwahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana yarabikoze ariko ari bwo bwa mbere aguye mu cyaha ku buryo byamubera impamvu nyoroshyacyaha yatuma agabanyirizwa ibihano byatanzweho umurongo n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RPAA00004/2023/CA rwaciwe ku wa 20/10/2023, Ubushinjacyaha buburana na Ntezirizaza Boniface, Urukiko rukaba rwaramuhanishije igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 6. Bityo aasaba Urukiko rw’Ubujurire gushingira kuri uwo murongo rwatanze, rwasanga Murwanashyaka ahamwa n’icyaha, rugashingira ku kuba ari bwo bwa mbere akurikiranwe n’ubutabera, bikamubera impamvu nyoroshyacyaha, maze rukamuhanisha igifungo gito. [36] Ubushinjacyaha buvuga ko busanga Urukiko rudategetswe kugabanya igihano n’iyo hari impamvu nyoroshyacyaha, ko ahubwo rugena igihano mu bushishozi bwarwo rurebye imikorere y’icyaha uregwa akurikiranweho cyangwa uburyo cyakozwemo nk’uko biri mu rubanza RPAA00263/2023/CA - CMB RPAA00264/2023/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29/11/2024 haburana Ubushinjacyaha na Bugingo Félix n’abandi (igika cya 20), kandi ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire wasambanyije umwana w’imyaka 12 yari abereye umubyeyi kuko nyina w’umwana yari umugore we, yaburanye ahakana icyaha mu manza zose, bityo adakwiye kugabanyirizwa igihano, imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru ikaba itahinduka. UKO URUKIKO RUBIBONA [37] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga bitakiri ngombwa gusuzuma iyi ngingo yerekeranye n’igabanyagihano cyari cyarahawe Murwanashyaka Asmani Appolinaire kuko, nk’uko bimaze gusobanurwa haruguru, ku bw’ibanze rwamaze kwemeza ko adahamwa n’icyaha yakurikiranweho, akaba agomba no gukurwaho igihano yari yahanishijwe n’Urukiko Rukuru mu rubanza rwajuririwe. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [38] Rwemeje ko ubujurire bwa Murwanashyaka Asmani Appolinaire bufite ishingiro. [39] Rwemeje ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire adahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana yari akurikiranweho muri uru rubanza. [40] Ruvuze ko imikirize y’urubanza RPA00135/2021/HC/NYZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ku wa 05/12/2024, ihindutse mu ngingo zarwo zose. [41] Rutegetse ko Murwanashyaka Asmani Appolinaire ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa. [42] Rutegetse ko amagarama y’uru rubanza aherera ku Isanduku ya Leta.