UBUSHINJACYAHA N’UNDI v. GACUTI
Urukiko rwemeje ko nta buregeke hagati y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo n’Urukiko rw’Ubujurire kuko ikibazo cyaturutse ku nzitizi y’iburabubasha, atari uko ikirego kimwe cyaregewe mu mizi inkiko ebyiri zifite ububasha. Rwasanze kandi ko ubujurire bwa kabiri bwatanzwe ku cyemezo kitageneye igihano butari mu bubasha...
Source-derived case information.
- Parties
- Uregera Indishyi: Kariningufu Manzi Eric; Uregwa: Gacuti Béatrice; Urukiko Ruregera/ubushinjacyaha: Ubushinjacyaha; Urubanza Rwajuriye/umurega: Ubushinjacyaha
- Jurisdiction
- Rwanda
- Procedural Posture
- Urubanza Nshinjabyaha / Ubujurire Bwa Kabiri Ku Cyemezo Cy’inzitizi Y’iburabubasha No Ku Ngingo Y’uburegeke
- Outcome
- Ikirego gisubijwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo; ubujurire bwa kabiri ntibwakiriwe.
- Legal Topics
- Litispendence, Jurisdictional Objection, Second Appeal, Transfer of Case to Competent Court, Court Fees and Costs
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Kariningufu Manzi Eric
Uregera Indishyi
Gacuti Béatrice
Uregwa
Ubushinjacyaha
Urukiko Ruregera/ubushinjacyaha
Ubushinjacyaha
Urubanza Rwajuriye/umurega
Procedural Posture
Urubanza Nshinjabyaha / Ubujurire Bwa Kabiri Ku Cyemezo Cy’inzitizi Y’iburabubasha No Ku Ngingo Y’uburegeke
Legal Issues
- 1 Niba hari uburegeke bw’imanza hagati y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo n’Urukiko rw’Ubujurire
- 2 Niba ubujurire bwa kabiri bwari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire igihe icyemezo cyajuririwe kitari cyaratanze igihano
- 3 Niba amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya avoka byagenerwa Gacuti Béatrice
Ratio Decidendi
Urukiko rwemeje ko nta buregeke hagati y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo n’Urukiko rw’Ubujurire kuko ikibazo cyaturutse ku nzitizi y’iburabubasha, atari uko ikirego kimwe cyaregewe mu mizi inkiko ebyiri zifite ububasha. Rwasanze kandi ko ubujurire bwa kabiri bwatanzwe ku cyemezo kitageneye igihano butari mu bubasha bwarwo, bityo burangwa.
Court Disposition
Ikirego gisubijwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo; ubujurire bwa kabiri ntibwakiriwe.
Orders
- Ikirego RP01032/2023/TGI/GSBO gisubizwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kugira ngo kiburanishishwe mu mizi ku rwego rwa mbere.
- Ubujurire bw’urubanza RPA01619/2024/HC/KIG butakiriwe kuko butari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire.
Full Case Text
Judgment text and source record
7 paragraphs
UBUSHINJACYAHA N’UNDI v. GACUTI [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA01227/2025/CA (Kaliwabo, J. P.) 29 Mutarama 2026] Amategeko agenga ububasha bw’inkiko – Uburegeke – Uburegeke mu manza nshinjabyaha – Haba uburegeke mu gihe ikirego ku cyaha kimwe cyaregewe mu mizi inkiko ebyiri zitandukanye kandi zose zifite ububasha bwo kukiburanisha – Uburegeke ntibushingira ku mpamvu y’uko umuburanyi yahisemo kujuririra icyemezo kigena urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cye. Amategeko agenga ububasha bw’inkiko – Inzitizi y’iburabubasha – Ubujurire ku nzitizi y’iburabubasha – Mu gihe Urukiko rwajuririwe rusanze Urukiko rubanza rwaraciye urubanza rutabifitiye ububasha, rutesha agaciro urubanza rwajuririwe rukohereza ikirego mu Rukiko rubifitiye ububasha, kandi Urukiko rwohererejwe urubanza rutegetswe kuruca. Amategeko agenga ububasha bw’inkiko – Urukiko rw’Ubujurire – Imanza nshinjabyaha – Ubujurire bwa kabiri – Igihano cy’igifungo ni cyo cyonyine gisuzumwa mu kumenya niba ubujurire bwa kabiri bw’urubanza nshinjabyaha buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire. Incamake y’ikibazo: Ubushinjacyaha bwareze Gacuti mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’urugo, naho umugabo we Kariningufu aregera indishyi. Mu ibazwa rye Gacuti yahakanye icyaha aregwa avuga ko ntacyo yakoze ahubwo ari amakimberane afitanye n’umugabo. Urukiko Rwisumbuye rwaciye urubanza rwemeza ko Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bidahagije mu guhamya icyaha Gacuti, rumugira umwere ku cyaha ashinjwa, bityo n’ikirego cy’indishyi nticyahabwa ishingiro. Kariningufu yajuriye bwa mbere mu Rukiko Rukuru, ariko Gacuti atanga inzitizi avuga ko Urukiko Rwisumbuye rutari rufite ububasha bwo kuburanisha icyo kirego kubera ko icyaha Gacuti aregwa gihanishwa igihano kiri munsi y’imyaka 5, ko ahubwo cyagombaga kuherezwa mu Rukiko rw’Ibanze kuko arirwo rufite ububasha. Ubushinjacyaha bwasabye ko iyo nzitizi isuzumwa, kuko Urukiko rw’Ibanze rufite ububasha ku byaha byose bitarengeje igifungo cy’imyaka 5. Mu gihe Kariningufu uregera indishyi avuga ko ibyaha birebana n’abana n’umuryango biri mu bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye, bityo ko inzitizi yatanzwe nta shingiro ifite, ko ahubwo Urukiko Rukuru rwasuzuma ibijyanye n’ubujurire rwashyikirijwe. Urukiko Rukuru rwasuzumye iyo nzitizi rwemeza ko icyaha Gacuti ashinjwa kiri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, maze rwemeza ko urwo rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruteshejwe agaciro, rutegeka ko urubanza rwoherezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kugira ngo ruruburanishe ku rwego rwa mbere. Urubanza rwoherejwe mu Rukiko rw’Ibanze rurakirwa ruhabwa na nimero, ariko hagati aho Kariningufu ajuririra ku rwego rwa kabiri icyo cyemezo cy’Urukiko Rukuru, ubujurire bwe burakirwa buhabwa nimero. Muri uru rubanza Kariningufu yatanze inzitizi avuga ko iki kirego kiri mu nkiko ebyiri zitandukanye kandi zitari ku rwego rumwe, ariyo mpamvu Urukiko rw’Ibanze rwagombye koherereza Urukiko rw’Ubujurire ikirego rwashyikirijwe kugira ngo izi manza zombi ziburanishirizwe mu rubanza rumwe. Mu rubanza rwoherejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Urukiko rwemeje ko hari uburegeke bw’izi manza, ko zigomba guhurizwa hamwe zikaburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuko ari rwo rwaregewe ku rwego rw’ubujurire.
Uru Rukiko rw’Ubujurire rwasuzumye ikibazo cyo kumenya niba hari uburegeke bw’imanza hagati y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo n’Urukiko rw’Ubujurire, aho Kariningufu avuga ko nta buregeke bw’imanza buriho kuko uru ari urubanza rumwe ruri ku ntera zitandukanye bishingiye ku bujurire bw’icyemezo cyohereje urubanza mu Rukiko rw’Ibanze kandi ruri mu bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye. Gacuti nawe avuga ko nta buregeke bw’imanza buhari, ko Urukiko rw’Ibanze rwohererejwe urubanza rwari rutegetswe kuruca n’Urukiko Rukuru. Kuri icyo kibazo, Ubushinjacyaha nabwo bwemeza ko nta buregeke bw’imanza buhari, ahubwo ari Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwibeshye. Hasuzumwe kandi ikibazo cyo kumenya niba uru Rukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo kuburanisha iki kirego cyatanzwe na Kariningufu, aho Gacuti asobanura ko nta bubasha rufite kuko mu manza nshinjabyaha ubujurire bwa kabiri bushingira gusa ku igihano cyatanzwe kitari munsi y’imyaka cumi n'itanu, mu gihe muri uru rubanza rwajuririwe nta gihano cyatanzwemo. Kariningufu we avuga ko nta cyabuza uru Rukiko rw’Ubujurire kwakira ikirego cye kuko Itegeko rigena ububasha bw’inkiko ntacyo rivuga ku bujurire bwa kabiri ku cyemezo kitigeze kijya mu mizi y’urubanza. Kuri iyo ngingo, Ubushinjacyaha buvuga ko bwemeranywa n’ibyo Gacuti avuga ko ubu bujurire bwa kabiri bwa Kariningufu butari mu bubasha bw’uru Rukiko kuko nta gihano cyagenwe mu rubanza rujuririrwa, bityo bukaba butaragombaga kwakirwa. Incamake y’icyemezo: 1. Haba uburegeke mu gihe ikirego ku cyaha kimwe cyaregewe mu mizi inkiko ebyiri zitandukanye kandi zose zifite ububasha bwo kukiburanisha. Uburegeke ntibushingira ku mpamvu y’uko umuburanyi yahisemo kujuririra icyemezo kigena urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cye. 2. Mu gihe Urukiko rwajuririwe rusanze Urukiko rubanza rwaraciye urubanza rutabifitiye ububasha, rutesha agaciro urubanza rwajuririwe rukohereza ikirego mu Rukiko rubifitiye ububasha, kandi Urukiko rwohererejwe urubanza rutegetswe kuruca. 3. Igihano cy’igifungo ni cyo cyonyine gisuzumwa mu kumenya niba ubujurire bwa kabiri bw’urubanza nshinjabyaha buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire. 4. Mu kugena amafaranga y’ikurikiranarubanza, Urukiko rusuzuma imigendekere y’urubanza, ibyo umuburanyi yatanze akurikirana urubanza, igihembo cya Avoka iyo yaburanye yunganiwe cyangwa ahagarariwe n’ibindi byose bitangiwe ibimenyetso. Ikirego gisubizwe mu Rukiko rw’Ibanze, kiburanishwe mu mizi ku rwego rwa mbere. Ubujurire bw’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru ntibwakiriwe. Amagarama aherera ku isanduku ya Leta. Amategeko yashingiweho: Itegeko N° 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingigo ya 141. Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 rigena imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 111. Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ingingo ya 26, 33, 52 n’iya 100. Imanza zifashishijwe: RPAA00482/2023/CA, Ubushinjacyaha v. Iradukunda Soter, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 21/06/2024. RPA00019/2019/CA, Ubushinjacyaha na Mudenderi Sylvère, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 12/02/2021.
Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Kariningufu Manzi Eric yatanze ikirego mu Bugenzacyaha, arega umugore we Gacuti Béatrice ko akoresha nabi umutungo w’urugo, nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bumuregera Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’urugo, naho Kariningufu aregera indishyi muri uru rubanza. [2] Urubanza rwaburansihijwe Béatrice Gacuti adahari ariko abazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha akaba yarahakanye icyaha avuga ko umugabo we amurega kubera amakimbirane bafitanye. [3] Mu rubanza RP01032/2023/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 05/09/2024, urukiko rwemeje ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bidahagije mu guhamya icyaha Gacuti Béatrice, rumugira umwere ku cyaha ashinjwa, bityo n’ikirego cy’indishyi nticyahabwa ishingiro. [4] Kariningufu Manzi Eric yajuririye Urukiko Rukuru, ubujurire bwe bwandikwa kuri RPA01619/2024/HC/KIG, ruburanishwa ku wa 24/03/2025, Kariningufu Manzi Eric yunganiwe na Me Gashagaza Philbert; Ubushinjacyaha buhagararirwa na Mukunzi Faustin Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu naho Gacuti Béatrice ahagarariwe na Me Bizimana Shoshi. [5] Me Bizimana Shoshi uhagarariye Gacuti Béatrice yatanze inzitizi avuga ko urubanza rujuririrwa rwaciwe n’urukiko rudafite ububasha kuko icyaha Gacuti ashinjwa gihanishwa igifungo kiri munsi y’imyaka 5 bityo ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rugomba guteshwa agaciro, ikirego kikoherezwa mu Rukiko rw’Ibanze kuko arirwo rubifitiye ububasha. [6] Ubushinjacyaha bwasabye ko iyi nzitinzi isuzumwa kuko hashingiwe ku ngingo ya 26 y’itegeko rigena ububasha bw’Inkiko, urukiko rw’Ibanze rufite ububasha ku byaha byose bitarengeje igifungo cy’imyaka 5. [7] Me Gashagaza Philbert wunganira uregera indishyi we yavuze ko hashingiwe ku ngingo za 26 na 33 z’Itegeko rigena ububasha bw’Inkiko, ibyaha birebana n’abana n’umuryango biri mu bubasha bw’urukiko Rwisumbuye, bityo ko inzitizi yatanzwe nta shingiro ifite, ko ahubwo Urukiko Rukuru rwasuzuma ibijyanye n’ubujurire rwashyikirijwe. [8] Mu rubanza RPA01619/2024/HC/KIG rwaciwe kuwa 22/04/2025, Urukiko Rukuru rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe n’uhagarariye Gacuti Béatrice ifite ishingiro, ko ikirego Gacuti Béatrice ashinjwa kiri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ibanze, rwemeza ko urubanza RP01032/2023/TGI/GSBO rwaciwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 05/09/2024 ruteshejwe agaciro, rutegeka ko urubanza rwoherezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kugira ngo ruruburanishe ku rwego rwa mbere. [9] Urubanza rwoherejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasaba rwandikwa kuri RP01137/2025/TB/GSBO, hagati aho Kariningufu Manzi Eric nawe ajuririra icyemezo cy’Urukiko Rukiko mu Rukiko rw’Ubujurire, ubujurire buhabwa RPAA01227/2025/CA. [10] Mu iburanisha ry’urubanza RP01137/2025/TB/GSBO, Kariningufu yunganiwe na Me Gashagaza Philbert yatanze inzitizi y’uburege bw’imanza, avuga ko mu gihe Urukiko Rukuru rwafataga icyemezo cyo kuhereza urubanza mu Rukiko rw’Ibanze, bakijuririye mu Rukiko rw’Ubujurire, bityo ko iki kirego kiri mu nkiko ebyiri zitandukanye kandi zitari ku rwego rumwe,
ariyo mpamvu Urukiko rw’Ibanze rwagombye koherereza Urukiko rw’Ubujurire ikirego rwashyikirijwe kugira ngo izi manza zombi ziburanishirizwe mu rubanza rumwe. [11] Mu cyemezo cyarwo cyo ku wa 28/10/2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko hari uburegeke bw’urubanza RP01137/2025/GSBO rwaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo n’urubanza RPAA01227/2025/CA rwaregewe Urukiko rw’Ubujurire, rushingiye ku ngingo 100 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigenga ububasha bw’inkiko, rwasanze izi manza zigomba guhurizwa hamwe zikaburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuko ari rwo rwaregewe ku rwego rw’ubujurire. Ikirego cyoherejwe mu Rukiko rw’Ubujuri, gihurizwa hamwe n’ikirego cy’ubujurire bwa kabiri cyatanzwe na Kariningufu ajuririra icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru, imanza zihurizwa mu rubanza rumwe. [12] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame kuwa 13/1/2026, Kariningufu Manzi Eric yunganiwe na Me Gashagaza Philbert, Gacuti Béatrice ahagarariwe na Me Bizimana Shoshi, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Dr. Bideri Diogene, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [13] Ku birebana n’ikibazo cy’uburegeke, ababuranyi bose bemeranyijwe ko nta buregeke bushoboka ku kirego kimwe kiri mu nkiko zitandukanye bishingiye ku bujurire bw’icyemezo cy’iburabubasha. [14] Ku birebana n’ubujurire bwa kabiri, Me Bizimana Shoshi uhagarariye Gacuti Béatrice yabyukije inzitizi yo kutabwakira kuko butubahirije ibiteganywa mu ngingo ya 52 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko kuko nta gihano kingana nibura n’imyaka 15 cyagenwe mu rubanza ajuririra. [15] Kariningufu yunganiwe na Me Gashagaza Philbert avuga ko ingingo ya 52 y’Itegeko N° 30/2018 rivuzwe irebana n’imanza zaciwe mu mizi ko ariko ntacyo ivuga ku bujurire bwa kabiri ku cyemezo kitigeze kijya mu rubanza mu mizi, bityo ko nta kibujije ko rwakirwa. [16] Hashingiwe ku mpaka ziri muri uru rubanza, Urukiko rurasuzuma niba hari uburegeke bwatuma urubanza rwari rwohererejwe Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rucibwa n’uru Rukiko, runasuzume niba icyemezo kitagiye mu mizi y’urubanza gishobora kujuririrwa bwa kabiri bitabaye ngombwa ko cyubahiriza ibiteganywa mu ngingo ya 52 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 30/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko. II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA A. Kumenya niba hari uburegeke bw’imanza hagati y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo n’Urukiko rw’Ubujurire [17] Kariningufu Manzi Eric yunganiwe na Me Gashagaza Philbert wari wabyukije inzitizi y’uburegeke mu rubanza RP01137/2025/TB/GSBO bigatuma Urukiko rw’Ibanze rurwohereza mu Rukiko rw’Ubujurire, mu iburanisha imbere y’uru Rukiko yavuze ko nta buregeke bw’imanza buriho kuko uru ari urubanza rumwe ruri ku ntera zitandukanye bishingiye ku bujurire bw’icyemezo cyohereje urubanza mu Rukiko rw’Ibanze kandi ruri mu bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye. [18] Me Bizimana Shoshi uhagarariye Gacuti Béatrice nawe avuga ko nta buregeke bw’imanza Buhari, ko Urukiko rw’Ibanze rwohererejwe urubanza n’Urukiko Rukuru rwari rutegetswe kuruca nk’uko biteganywa mu ngingo ya 141 y’Itegeko N° 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
[19] Ubushinjacyaha nabwo bwakomereje mu murongo w’abandi baburanyi, buvuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwibeshye kuko nta buregeke bw’imanza Buhari. UKO URUKIKO RUBIBONA [20] Ikibazo cy’uburegeke bw’imanza giteganywa mu ngingo ya 100 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko iteganya ko, iyo inkiko zitandukanye ziregewe urubanza rumwe kandi zose zirufitiye ububasha, rumwe muri zo rurwoherereza urundi. [21] Abahanga mu mategeko, mu gusobanura ikibazo cy’uburegeke mu manza nshinjabyaha, basobanura ko haba uburegeke mu gihe ikurikirana ry’igikorwa kimwe kigize icyaha ushinjwa akurikiranwa gishyikirijwe icyarimwe inkiko ebyiri zitandukanye kandi zose zibifitiye ububasha nko mu gihe Urukiko rufite ububasha bushingiye ku ifasirushingiye ku ifasi y’aho ushinjwa yafatiwe. Uburegeke bw’imanza butandukanye n’inzitizi y’iburabubasha1. [22] Urukiko Rukuru, mu cyemezo cyarwo RPA01619/2024/HC/KIG rwafashe ku wa 22/04/2025, rwasuzumye inzitizi y’iburabubasha ry’Urukiko Rwisumbuye rwaciye urubanza ku rwego rwa mbere, rutegeka ko urubanza rushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuko arirwo rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere icyaha Gacuti ashinjwa, naho Kariningufu uregera indishyi muri uru rubanza ahitamo kujuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire. [23] Urukiko rurasanga, nta kirego cyaregewe mu mizi inkiko ebyiri zifite ububasha ku cyaha kimwe, ahubwo inkomoko y’ikibazo ishingiye ku inzitizi y’iburabubasha, bityo kuba uregera indishyi yarahisemo kujuririra icyamezo cy’Urukiko Rukuru, ibi bitambura ububasha Urukiko rw’Ibanze rwategetswe guca urubanza ku rwego rwa mbere, kuko nta buregeke bw’imanza muri izi nkiko zombi. [24] Mu rubanza RPAA00482/2023/CA rwaciwe ku wa 21/06/2024 haburana Ubushinjacyaha na Iradukunda Soter, Urukiko rw’Ubujurire rwatanze umurongo ko, mu gihe Urukiko rwajuririwe rusanze Urukiko rubanza rwaraciye urubanza rutabifitiye ububasha, rutesha agaciro urubanza rwajuririwe rukohereza ikirego mu Rukiko rubifitiye ububasha, kandi Urukiko rwohererejwe urubanza rutegetswe kuruca. [25] Urukiko rurasanga, nta mpamvu yari gutuma Urukiko rw’Ibanze rwiyambura ububasha bwo guca urubanza RP01137/2025/TB/GSBO kuko nta buregeke bushobora gushingira ku mpamvu yuko umuburanyi ahisemo kujuririra icyemezo kigena urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cye. [26] Urukiko rurasanga ikirego RP01137/2025/TB/GSBO kigomba gusubizwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa gasabo kugira ngo rukiburanishe nk’uko rwabitegetswe mu rubanza RPA01619/2024/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 22/04/2025. B. Ku birebana n’inzitizi yo kutakira ubujurire bwa kabiri bwatanzwe na Kariningufu [27] Me Bizimana Shoshi Jean Claude uhagarariye Gacuti Béatrice yatanze inzitizi y’iburabubasha bw’urukiko rw’ubujurire ashingiye ku ngingo ya 52 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko avuga ko Urukiko rw’Ubujurire nta bubasha rufite bwo kwakira ikirego kuko mu manza nshinjabyaha ubujurire bwa kabiri bushingira gusa ku igihano cyatanzwe kitari munsi y'imyaka 1 Michel Franchimont, Ann Jacobs, Adrien Masset, Manuel de la Procédure Pénale,4e éd Larcier, Bruxelles, 2012, P 766. “Il ya litispendance lorsque la poursuite d’un meme fait à charge d’un même prévenu est soumise en même temps à deux tribunaux different, tous deux compétents pour en connaitre et appelés à statuer au premier degrée de jurisdiction. Tel est le cas lorsqu’ à la fois le juge du lieu de residence du prévenu et celui du lieu de commission des faits sont saisis. L’exception de lispendance n’est pas l’exception d’incompétence”.
cumi n'itanu kandi muri uru rubanza rwajuririwe bikaba nta gihano cyatanzwemo, bityo ko ntaho rwahera rwakira ubujurire bwatanzwe na Kariningufu. [28] Mu gusubiza kuri iyi nzitizi, Kariningufu yunganiwe na Me Gashagaza Philbert, avuga ko ingingo ya 52 y’Itegeko N° 30/2018 rivuzwe irebana n’imanza zaciwe mu mizi ko ariko ntacyo ivuga ku bujurire bwa kabiri ku cyemezo kitigeze kijya mu mizi y’urubanza, bityo ko nta kibujije ko Urukiko rw’Ubujurire rwakira ubujurire bwa kabiri kuri bene izo manza. [29] Ubushinjacyaha mu gusubiza kuri iyi nzitizi, buvuga ko bwemeranywa n’uhagarariye Gacuti Béatrice ko ubujurire bwa kabiri bwatanzwe na Kariningufu bunyuranyije n’ibiteganywa mu ngingo ya 52 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ko kuba nta gihano cyagenwe muri uru rubanza bivuze ko rutagomba kujurirrwa bwa kabiri. UKO URUKIKO RUBIBONA [30] Ku birebana n’ikibazo cy’ubujurire bwa kabiri mu manza nshinjabyaha, Urukiko rw’Ubujurire rwabitanzeho umurongo mu rubanza RPA00019/2019/CA2 rwaciye ku wa 12/02/2021 haburana Ubushinjacyaha na Mudenderi Sylvère aho rwemeje ko, igihano cy’igifungo aricyo cyonyine gisuzumwa mu kumenya niba ubujurire bwa kabiri bw’urubanza nshinjabyaha buri mu bubasha bw’uru Rukiko; iki gihano kikaba kigomba kuba kingana nibura n’imyaka 15 nk’uko biteganya mu gace ka 9 k’ingingo ya 52, igika cyayo cya 2 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko. [31] Urukiko rurasanga, urubanza RPA01619/2024/HC/KIG Kariningufu Manzi Eric ajuririra, nta gihano rwigeze rugena, ahubwo rwarasuzumye ububasha bw’Urukiko rukwiye guca ku rwego rwa mbere urubanza ruregwamo icyaha cyo gukorsha umutungo w’urugo ku buryo bw’uburiganya, rwemeza ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye ruteshejwe agaciro kuko rwaciye urubanza rutari mu bubasha bwarwo, rutegeko ko urwo rubanza rwohererezwa Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kugira ngo ruruce ku rwego rwa mbere. [32] Kuba nta gihano cy’igifungo kingana nibura n’imyaka 15 cyagenwe mu rubanza RPA01619/2024/HC/KIG, Urukiko rurasanga ubujurire bwarwo butari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire kuko bunyuranyije n’ibiteganywa mu ngingo ya 52 y’Itegeko No 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko. [33] Imiburanire y’ubwunganizi bwa Kariningufu Manzi Eric ivuga ko ingingo ya 52 y’Itegeko No 30/2018 ryavuzwe itareba imanza zitagenwemo igihano cy’igifungo, Urukiko rurasanga iyi miburanire nta shingiro ifite kuko umuburanyi atagaragaza ingingo y’Itegeko cyangwa umurongo w’urubanza abishingiraho, ahubwo iyi ngingo ikaba isobanura yeruye ko “mu manza nshinjabyaha igihano cy’igifungo cyagenwe ari cyo cyonyine gishingirwaho mu kugena ububasha bw’Urukiko rw’Ubujurire. [34] Urukiko rurasanga ubujurire bw’urubanza RPA01619/2024/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 22/04/2025 budakwiye kwakirwa ngo busuzumwe kuko butari mu bubasha bw’uru Rukiko nk’uko byasobanuwe mu bika bibanziriza iki. C. Ku birebana n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’indishyi z’akababaro bisabwa na Gacuti Béatrice 2 Reba igika cya 22 cy’urubanza RPA00019/2019/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 12/02/2021 haburana Ubushinjacyaha na Mudenderi Sylvere hari n’abaregera indishyi aribo: Trade Mark East Africa, Nsabayeso Onesmo, Munyengango Richard na Irakabaho Jean Marie.
[35] Me Bizimana Shoshi uhagarariye Gacuti Béatrice yasabye ko Kariningufu Manzi Eric yategekwa kumwishyura amafaranga y’ikurikirana rubanza angana na 2.000.000Frw, indishyi z’akababaro zingana na 5.000.000Frw ndetse n’igihembo cya Avoka kingana na 3,000.000Frw haba ku rwego rwa mbere ndetse no ku rwego rw’ubujurire, yose hamwe akaba 10.000.000Frw kubera kumusiragiza mu nkiko. Kariningufu Manzi Eric ntacyo yasubije kuri iyi ngingo y’amafaranga y’ikurikirana rubanza. UKO URUKIKO RUBIBONA [36] Ingingo ya 111 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ari ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. [37] Mu kugena amafaranga y’ikurikiranarubanza, Urukiko rusuzuma imigendekere y’urubanza, ibyo umuburanyi yatanze akurikirana urubanza, igihembo cya Avoka iyo yaburanye yunganiwe cyangwa ahagarariwe n’ibindi byose bitangiwe ibimenyetso. [38] Urukiko rurasanga, uru rubanza rwaraburanwe uregwa ahagarariwe n’umwunganizi mu mategeko akaba akwiye igihembo cye. Ku birebana n’andi mafaranga uregwa yaba yaratakaje, Urukiko rurayagena mu bushishozi bwarwo, ruzirikana ko uru rubanz aruhagarariye ku rwego rw’iyakirwa ry’ikirego bityo rukaba rudafite uburemere bwihariye bwaba bwarateye umuburanyi igihombo kinini. Rurasanga ku manza nk’izi, Urukiko rw’Ubujurire rugena igihembo cyaha Avoka cy’amafaranga ibihumbi managana atanu (500.000Frw) naho ay’ikurikirana rubanza rukaba rugeneye Gacuti Béatrice amafaranga ibihumbi Magana abiri (200.000Frw). [39] Urukiko rurasanga, hakurikijwe imiterere y’urubanza rugarukiye ku rwego rw’iyakirwa, nta mafaranga y’indishyi z’akababaro yatangwa, kuko urubanza rutaburanishijwe mu mizi ngo umuburanyi asobanure akababaro yatejwe n’urubanza. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [40] Rwemeje ko ikirego RP01032/2023/TGI/GSBO gisubizwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kugira ngo kiburanishwe mu mizi ku rwego rwa mbere. [41] Rwemeje ko ubujurire bw’urubanza RPA01619/2024/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 22/04/2025 butakiriwe kuko butari mu bubasha bw’uru Rukiko. [42] Rutegetse Kariningufu Manzi Eric guha Gacuti Béatrice amafaranga ibihumbi maganarindwi (700.000Frw) akubiyemo amafaranga y’ikurikirana rubanza n’ay’igihembo cya Avoka. [43] Rutegetse ko ingwate y’amagarama y’urubanza yatanzwe na Kariningufu Manzi Eric ihera mu Isanduku ya Leta.