UBUSHINJACYAHA v.BIZUMUREMYI
Urukiko rwemeje ko kuba Bizumuremyi François yarakubise umugore we ifuni mu mutwe inshuro ebyiri, yarakoresheje igikoresho gishobora kwica akagikoresha ku gice cy’umubiri kiri mu cyico, bihagije kugira ngo inyito y’icyaha y’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi isigareho. Ariko rwasanze hari impamvu nyoroshyacyaha zijyanye no...
Source-derived case information.
- Parties
- Uregwa Mu Bujurire / Ubushinjacyaha: UBUSHINJACYAHA; Uregwa / Ujuriye: BIZUMURENYI François
- Jurisdiction
- Rwanda
- Procedural Posture
- Urubanza Rw’inshinjabyaha Ku Bujurire / Ubujurire Mu Rukiko Rw’ubujurire
- Outcome
- Ubujurire bwemerewe gusa ku gihano; inyito y’icyaha iragumaho.
- Legal Topics
- Ubwinjiracyaha Bw’ubwicanyi, Gukubita No Gukomeretsa, Itangwa Ry’igihano, Kuremera Cyangwa Koroshya Igihano
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
UBUSHINJACYAHA
Uregwa Mu Bujurire / Ubushinjacyaha
BIZUMURENYI François
Uregwa / Ujuriye
Procedural Posture
Urubanza Rw’inshinjabyaha Ku Bujurire / Ubujurire Mu Rukiko Rw’ubujurire
Legal Issues
- 1 Kumenya niba ibikorwa bya Bizumuremyi François bigize ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi cyangwa gukubita no gukomeretsa byakorewe uwo bashyingiranywe
- 2 Kumenya niba igihano yahanishijwe kigomba kugabanywa
Ratio Decidendi
Urukiko rwemeje ko kuba Bizumuremyi François yarakubise umugore we ifuni mu mutwe inshuro ebyiri, yarakoresheje igikoresho gishobora kwica akagikoresha ku gice cy’umubiri kiri mu cyico, bihagije kugira ngo inyito y’icyaha y’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi isigareho. Ariko rwasanze hari impamvu nyoroshyacyaha zijyanye no kwicuza kwe no kuba ingaruka ku wahohotewe zidakomeye cyane kuko yakorewe ubuvuzi agakira, bityo igihano kigabanywa kikava ku myaka 25 kikagera ku myaka 17.
Court Disposition
Ubujurire bwemerewe gusa ku gihano; inyito y’icyaha iragumaho.
Orders
- Imikirize y’urubanza RPA 00040/2020/HC/NYZ yahindutse gusa ku birebana n’igihano.
- Bizumuremyi François ahanishwa igifungo cy’imyaka 17 aho kuba imyaka 25.
Full Case Text
Judgment text and source record
6 paragraphs
UBUSHINJACYAHA v. BIZUMURENYI [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00256/2023/CA (Ndahayo, P.J.) 23 Ukuboza 2025] Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha – Gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu – Igihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu kitwa ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi – Kumenya niba uwakubise undi ku bushake yari afite umugambi wo kumwica cyangwa niba yari agamije gusa kumukubita cyangwa kumukomeretsa bisuzumirwa mu cyakoreshejwe (intwaro ishobora kwica) mu kumukubita no ku gice cy’umubiri cyakubiswe (mu cyico). Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha – Gutanga igihano – Mu gutanga igihano Umucamanza yita ku bintu bitandukanye agamije guhana koko uwakoze icyaha, hitawe ku nyungu z’uwahohotewe, iz’uregwa, iza sosiyete muri rusange hanagendewe ku buryo icyaha cyakozwe n’ingaruka cyateye, cyane cyane agendereye gutanga igihano gihwanye n’icyaha cyakozwe n’uburyo cyakozwemo. Incamake y’ikibazo: Bizumuremyi Francois yakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we Niyonsaba Rose, nyuma yo kumubita ifuni mu mutwe inshuro 2 ariko abantu batabaye bakamwambura iyo ifuni ataramwica, bityo atangira gukukiriranwa n’inzego z’iperereza. Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwamuregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye. Urwo Rukiko rwaciye urubanza, rwemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25. Uregwa yajuririye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza avuga ko anenga kuba haremejwe ko yari agamije kwica umugore we nyamara ari imirwano isanzwe yabaye akamukomeretsa, asaba guhindurirwa inyito y`icyaha kandi akoroherezwa igihano kuko nta ngaruka zikomeye Niyonsaba Rose yagize kuko ubu ari muzima nta bumuga afite. Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwaciye urubanza rwemeza ko igihano uregwa yahanishijwe kingana n’igifungo cy’imyaka 25 gikwiranye n`uburyo yakozemo icyaha ndetse n`uburemere bw`icyaha yahamijwe. Uregwa yajuririye mu Rukiko rw’Ubujurire avuga ko inkiko zibanza zahaye inyito itariyo ibikorwa bye zimuhamya icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho kuba gukubita no gukomeretsa. Avuga kandi ko yahanishijwe ibihano biremereye, asaba urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byakorewe uwo bashyingiranywe aho kuba ubwinjiracyaha bw’ubwicyanyi, no guhanisha Bizumuremyi igihano gito giteganijwe n’itegeko. Ubushinjacyaha kuri izi mpamvu z’ubujurire buvuga ko impamvu z’ubujurire nta shingiro zifite, busaba Urukiko no gutegeka ko inyito y’icyaha itagomba guhinduka, hakagumaho ibihano yahawe n’Urukiko Rukuru. Busaba ibi bushingiye ku kuba uregwa yarakubise mu mutwe w’umugore we ifuni inshuro 2, bityo ko yakoresheje intwaro yica, kandi akibanda ku bice by’ingenzi by’umubiri, bityo ko yari agamije kwica umugore we, nubwo uwo mugambo atawugezeho. Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uregwa atagabanyirizwa igihano kuko icyaha yakoreye umugore we atari ubwa
mbere agikoze, ndetse ko igihano yahanishijwe gihanije uburemere n’icyaha yakoze ndetse ko iyo abantu badatabara, uregwa yari kwica umugore we. Incamake y’icyemezo: 1. Mu kumenya niba uwakubise undi ku bushake yari afite umugambi wo kumwica cyangwa niba yari agamije gusa kumukubita cyangwa kumukomeretsa bisuzumirwa mu cyakoreshejwe (intwaro ishobora kwica) mu kumukubita no ku gice cy’umubiri cyakubiswe (mu cyico). 2. Mu gutanga igihano Umucamanza yita ku bintu bitandukanye agamije guhana koko uwakoze icyaha, hitawe ku nyungu z’uwahohotewe, iz’uregwa, iza sosiyete muri rusange hanagendewe ku buryo icyaha cyakozwe n’ingaruka cyateye, cyane cyane agendereye gutanga igihano gihwanye n’icyaha cyakozwe n’uburyo cyakozwemo. Ubujurire bufite ishingiro kuri bimwe. Nta mategeko yashingiweho. Imanza zifashishijwe: RPAA 0110/10/CS; Ubushinjacyaha vs Uwamurengeye rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 31/01/2014; RPAA 00001/2019/CA; Ubushinjacyaha vs Kanani Eugène rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 6/5/2020; RPAA 00172/2021/CA; Ubushinjacyaha vs Mutabazi David rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 23/9/2022. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 05/11/2019, mu mudugudu wa ……………. habonetse amakuru y’uko uwitwa Niyonsaba Rose yakubiswe akajyanwa kwa muganga. Uwaketswe ko yakoze icyo gikorwa ni umugabo we witwa Bizumuremyi François. [2] Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwareze Bizumuremyi Francois mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye bumukurikiranyeho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi maze mu rubanza RP 00573/2019/TGI/HYE rwaciwe ku wa 27/11/2019, urwo Rukiko rwemeza ko kimuhama rumuhanisha igihano k’igifungo cy’imyaka 25. [3] Mu gufata icyo cyemezo, Urukiko rwashingiye ku kuba ku kwemera icyaha kwa Bizumuremyi François yakoreye mu nzego z’iperereza ndetse n’imbere y’Urukiko aho yiyemereye ko yakubise ifuni mu mutwe umugore we akitura hasi abantu bagahurura, hanashingiwe ku mvugo z’abatangabuhamya bamushinja aribo Biziyaremye Aphrodice na Uwizeyimana Elisabeth bemeza ko batabaye, hakaba na raporo ya muganga.
[4] Bizumuremyi François ntiyanyuzwe n’imikirize y’urwo rubanza, arujuririra mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza, avuga ko anenga kuba haremejwe ko yari agamije kwica umugore we Niyonsaba Rose nyamara ari imirwano isanzwe yabaye akamukomeretsa, asaba guhindurirwa inyito y`icyaha kandi akoroherezwa igihano kuko nta ngaruka zikomeye Niyonsaba Rose yagize kuko ubu ari muzima nta bumuga afite. [5] Uburanira Ubushinjacyaha yasabaga ko inyito y’icyaha itagomba guhinduka harebwe igikoresho Bizumuremyi François yakoresheje (ifuni) akubita umugore we kandi akamukubita mu mutwe, akamukubita inshuro nyinshi, ibyo bikaba bigaragaza ko icyo yari agamije ari ukumwica, ko rero icyaha yahamijwe ari cyo yakoze. [6] Mu rubanza RPA 00040/2020/HC/NYZ rwaciwe ku wa 28/04/2023, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwemeje ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza RP 00573/2019/TGI/HYE, rutegeka ko Bizumuremyi François agumishijwe ku gihano cyagenwe n’Urukiko rwo ku rwego rwa mbere cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25). [7] Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwashingiye icyemezo cyarwo ku kuba mu mvugo za Bizumuremyi Francois mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yiyemerera nta rujijo ko yakubise umugore we ifuni mu mutwe kubera amakimbirane bahorana, kandi Niyonsaba Rose nawe akaba yarahuje imvugo n’umugabo we ku byerekeye ifuni yamukubise bitewe n’ayo makimbirane, ndetse n’iz’abatangabuhamya batabaye. Urukiko rero rwasanze ibyo bigaragaza ko Bizumuremyi yari agamije kwica uyu mugore kuko yamukubise ifuni inshuro 2 mu mutwe, umugore agwa hasi atangira kuvirirana amaraso, nyuma haza Biziyaremye Aphrodice na Uwizeyimana Elisabeth batabaye bamwaka iyo suka. Ibyo rero rwabishingiyeho rwemeza ko igihano yahanishijwe kingana n’igifungo cy’imyaka 25 gikwiranye n`uburyo yakozemo icyaha ndetse n`uburemere bw`icyaha yahamijwe. [8] Bizumuremyi François na none ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza ayijuririra mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri RPAA 00256/2023/CA ruburanishwa ku wa 01/12/2025, Bizumuremyi François yunganiwe na Me Habumuremyi Englebert, Ubushinjacyaha buhagarariwe na PN Ntawangundi Beatrice. [9] Mu myanzuro ya Bizumuremyi François n’umwunganizi we bavuga ko inkiko zibanza zahaye inyito itariyo ibikorwa bya Bizumuremyi François zimuhamya icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho kuba gukubita no gukomeretsa. Bongeraho kandi ko yahanishijwe ibihano biremereye, basaba urukiko kwemeza ko Bizumuremyi Francois ahamwa n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretse byakorewe uwo bashyingiranywe aho kuba ubwinjiracyaha bw’ubwicyanyi, no guhanisha Bizumuremyi igihano gito giteganijwe n’itegeko. [10] Uburanira Ubushinjacyaha avuga ko asaba Urukiko rw’Ubujurire kwemeza ko impamvu z’ubujurire bwa Bizumuremyi François nta shingiro bufite, no gutegeka ko inyito y’icyaha itagomba guhinduka, hakagumaho ibihano yahawe n’Urukiko Rukuru. [11] Urukiko rw’Ubujurire ruhereye kuri izi mpaka, rusanga ibibazo bigomba gusuzumwa ari ukumenya niba inyito y’icyaha Bizumuremyi François yahamijwe yahindurwa ikaba gukubita cyangwa gukomeretsa byakorewe uwo bashyingiranywe aho kuba ubwinjiracyaha bw’ubwicyanyi no kumenya niba Bizumuremyi François yagabanyirizwa ibihano yahawe mu rubanza yajuririye.
II. IBIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO Kumenya niba inyito y’icyaha Bizumuremyi François yahamijwe yahindurwa ikaba gukubita cyangwa gukomeretsa byakorewe uwo bashyingiranywe aho kuba ubwinjiracyaha bw’ubwicyanyi [12] Bizumuremyi François n’umwunganizi we basaba ko inyito y’icyaha yahamijwe ihinduka ikaba gukubita no gukomeretsa kuko nta bushake yari afite bwo kwica, ahubwo ngo yatonganye n’umugore we hanyuma afata ifuni arayihindukiza amukubita umuhini ufata mu mutwe, ariko akaba yari agiye gukubita kumaguru hanyuma iramucika akubita mu mutwe, ko ndetse yagiye kwivuza kwa muganga ahita ataha na muganga akaba yaremeje ko umugore we afite agasebe gato ka cm3. [13] Bizumumuremyi François akomeza avuga ko yakubise umugore we biturutse ku makimbitrane bari bagiranye aho umugore we yamutuutse hanyuma na we agafata agafuni ashaka kumukubita umuhini ariko akubita mu mutwe atabishaka. Yongeraho ko ngo yakubise rimwe ahita arekeraho kuko iyo aza kuba afite ubushake bwo kwica yari gukubitisha imbaraga nyinshi. [14] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko asaba ko inyito y’icyaha idahindurwa hashingiwe ku gikoresho cyakoreshejwe akubita (agafuni) umugore we ikaba ari intwaro yica, ndetse no ku gice cy’umubirio cyakubisweho(mu mutwe) akaba ari mu cyico. [15] Avuga rero ko kuba Bizumuremyi yarakubise umugore we Niyonsaba Rose ifuni mu mutwe inshuro ebyiri yari ko bigaragaza ko yari yafashe icyemezo cyo kumwica, kuba atarabigezeho akaba atari ku mpamvu zamuturutseho ahubwo byaratewe n’uko umugore we yikubise hasi abantu bagahurura bakamwambura ifuni, umugore bakamujyana kwa muganga, ibyo bikorwe rero bikaba bigize icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho kuba icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. UKO URUKIKO RUBIBONA [16] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba inyito y’icyaha Bizumuremyi François yahamijwe idahuye n’ibikorwa yakoze, ikaba yahindurwa agahamwa n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretse aho kuba ubwinjiracyaha bw’ubwicyanyi. [17] Mu gusesengura iki kibazo hakwifashishwa umurongo watanzwe mu rubanza RPAA 0110/10/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 31/01/2014 haburana Ubushinjacyaha na Uwamurengeye (Icyegeranyo cy’ibyemezo by’inkiko RLR V1-2014) p.133-140, aho Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye rugira ruti: «Mu kumenya niba uwakubise undi ku bushake yari afite umugambi wo kumwica cyangwa niba yari agamije gusa kumukubita cyangwa kumukomeretsa bisuzumirwa mu cyakoreshejwe (intwaro ishobora kwica) mu kumukubita no ku gice cy’umubiri cyakubiswe (mu cyico) ». Uyu murongo ukaba waragiye ugarukwaho mu manza nyinshi zaciwe n’Uru rukiko nk’Urubanza RPAA 00001/2019/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 6/5/2020, haburana Ubushinjacyaha na Kanani Eugène.
[18] Dosiye igaragaza ko Bizumuremyi François abazwa mu ubugenzacyaha ku wa 11/11/2019 yasobanuye ko yakubise umugore we agafuni mu mutwe inshuro ebyiri uwo mugore we ahita agwa hasi abashinzwe umutekano bagatabara bakamwambura iyo funi. Ibi kandi abatangabuhamya bakaba barabihamije bavuga ko batabaye bagasanga uwo mugore we aryamye hasi bagahita bambura agafuni Bizumuremyi bakajyana uwo mugore kwa muganga. [19] Mu manza zisa nk’uru aho uregwa yamijwe icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicyanyi aho kuba icyaha yo gukubita no gukomeretsa yasabaga ko ariyo nyito yahanishwa kuko uwo yakubise agafuni mu mutwe atamukomerekeje cyane ndetse ko na muganga yemeje ko afite ibikomere bito, nk’urubanza RPAA 00491/2023/CA haburana Ubushinjacyaha na Seburindwi Damascene rwaciwe ku wa 26/02/2025, Urukiko rwemeje ko inyito y’icyaha itagomba guhinduka hashingiwe ku gikoresho yakoreshe akubita(isuka) intwaro yica ndetse n’igice cy’umubiri cyakubisweho (mu mutwe) akaba ari mu kico. [20] Urukiko rw’ubujurire rero rurasanga kuba Bizumuremyi François yarakubise umugore we ifuni (ikintu gishobora kwica) kandi akamukubita mu cyico ( mu mutwe), hakurikijwe ibyo bikorwa yakoze ndetse n’umurongo wemejwe wavuzwe haruguru nta makosa Urukiko rwakoze rwemeza ko icyaha yakoze ari ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi bityo ubujurire bwe kuri iyi ngingo bukaba nta shingiro bufite. Kumenya niba Bizumuremyi François yagabanyirizwa ibihano yahawe [21] Bizumuremyi François n’umwunganizi we bavuga ko asaba kugabanyirizwa igihano yahawe hashingiwe ku kuba yaremeye icyaha kuva mu nzego z’Ibanze ndetse n’imbere y’inkiko, akaba yarumvise uburemere bw’icyaha yakoze ndetse akaba acyicuza kugeza ubu. [22] Bashingira ku murongo watanzwe mu rubanza rubanza RPAA 00085/2020/CA rwaciwe n’urukiko rw’ubujurire haburana Ubushinjacyaha na Bucyana, aho uru Rukiko rwasesenguye akamaro k’igihano n’itangwa ryacyo ruvuga ko guhana ari igikorwa kigamije kugorora uwakoze icyaha ariko na none ingano y’igihano ikaba ikwiye kuba iri mu kigero gikwiye icy’uburemere bw’icyaha cyakozwe kugira ngo bifashe uwakoze icyaha gutekereza no kuzirikana ingaruka z’icyaha yakoze. [23] Bakomeza basaba Urukiko rw’Ubujurire kuzashingira ku kuba Raporo ya muganga wasuzumye Niyonsaba Rose yaragaragaje ko ugukubitwa yakorewe nta bumuga byamuteye, byumvikanisha ko icyaha cyakozwe nta ngaruka zikomeye cyateye, kandi kugeza ubu akaba ariwe wenyine wasigaranye inshingano zo kwita ku muryango yari afatanyije na Bizumuremyi Francois kwitaho bikaba bimukomereye ku kigero gikomeye. [24] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Bizumuremyi Francois atagabanyirizwa ibihano kubera ko icyaha yakoze yakigize akamenyero kuko Niyonsaba Rose amushinja ko atari ubwa mbere amukubita kuko hari igihe yigeze kumutera icyuma mu mugongo. Avuga ko rero hashingiwe ku bikorwa yakoze igihano yahanishijwe gihwanye n’uburemere bw’icyaha yakoze kuko iyo abantu badatabara ngo bamwake ako gafuni yari kumwica. UKO URUKIKO RUBIBONA
[25] Impaka kuri iki kibazo zishingiye ku kumenya niba Bizumuremyi François yagabanyirizwa ibihano yahawe mu rubanza yajuririye. [26] Mu gusesengura hashingirwa ku byemejwe mu rubanza no RPAA 00172/2021/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 23/9/2022 haburana Ubushinjacyaha na Mutabazi David rwemeje ko mu gutanga igihano Umucamanza yita ku bintu bitandukanye agamije guhana koko uwakoze icyaha, hitawe ku nyungu z’uwahohotewe, iz’uregwa, iza sosiyete muri rusange hanagendewe ku buryo icyaha cyakozwe n’ingaruka cyateye, cyane cyane agendereye gutanga igihano gihwanye n’icyaha cyakozwe n’uburyo cyakozwemo. [27] Urukiko rw’Ubujurire rugendeye ku murongo wagaragajwe haruguru n’ingingo z’amategeko birebewe hamwe n’uburyo icyaha cyakozwe, kuba Bizumuremyi Francois agaragaza kwicuza ibyo yakoze kandi akaba abisabira imbabazi, no kuba ingaruka z’icyaha ku wahohotewe zidakomeye cyane kuko atatinze kwa muganga kuko yabashije guhita avurwa agakira, rurasanga byamubera impamvu nyoroshyacyaha agahanishwa igihano k’igifungo kingana n’imyaka cumi n’irindwi (17). III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [28] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na bwa Bizumuremyi François bufite ishingiro kuri bimwe. [29] Rwemeje ko inyito y’icyaha Bizumuremyi François yahamijwe y’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi igumyeho [30] Rwemeje ko imikirize y’urubanza no RPA 00040/2020/HC/NYZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza ku wa 28/04/2023 ihindutse ku birebana n’igihano gusa. [31] Rwemeje ko Bizumuremyi François ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’irindwi (17), aho kuba igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) yari yahanishijwe mu rubanza yajuririye. [32] Ruvuze ko amagarama y’urubanza aherereye ku Isanduku ya Leta.