Download PDF

Rwanda Criminal

High Court

UBUSHINJACYAHA v. KAGENZA

On this page

Professional case brief

Research organized from the available case record

Source document

01

Holding and result

No unequivocal evidence was presented to prove beyond reasonable doubt that Kagenza Leonard transported minors to Uganda for the purpose of trafficking; mere use of illegal routes and lack of parental consent do not establish the requisite intent or elements of the crime.

Court disposition

acquittal

Orders

  • Kagenza Leonard is acquitted of human trafficking.
  • Kagenza Leonard is to be released immediately upon pronouncement of judgment.
  • Court fees are to be paid to the State Treasury.
  • Right to appeal within thirty (30) days from judgment.

02

Material facts

Parties

Ubushinjacyaha

Applicant

Kagenza Leonard

Respondent

Amounts and remedies

  • Initial Prison Sentence: 20
  • Initial Fine: RWF 20,000,000

03

Procedural history

  1. Posture

    Criminal Appeal / Final Judgment

04

Questions and positions

Legal issues

Party arguments

Applicant
Ubushinjacyaha argued that Kagenza Leonard transported minors to Uganda without parental consent, using illegal routes, intending to traffic them for profit, supported by witness statements and investigative reports.
Respondent
Kagenza Leonard argued he took the minors to Uganda for work, not for trafficking, had no intent to profit, and the minors returned home; he denied receiving any money and claimed the minors went voluntarily.

05

Court’s reasoning

  1. 01

    Article 111, Law Nº 027/2019 of 19/09/2019 on criminal procedure

    A person is presumed innocent unless proven guilty beyond reasonable doubt; lack of unequivocal evidence requires acquittal.

  2. 02

    Article 3(6), Law Nº 51/2018 of 13/08/2018 on combating and punishing human trafficking

    Human trafficking requires intent to profit and use of coercion, deception, or abuse of power.

06

Ratio, limits and disposition

Ratio decidendi

No unequivocal evidence was presented to prove beyond reasonable doubt that Kagenza Leonard transported minors to Uganda for the purpose of trafficking; mere use of illegal routes and lack of parental consent do not establish the requisite intent or elements of the crime.

Obiter and limits

  • Crossing borders via unofficial routes is common among border residents and does not alone indicate criminal intent.
  • Family relationships and trust may explain why minors traveled without parental notification.

Court disposition

acquittal

  • Kagenza Leonard is acquitted of human trafficking.
  • Kagenza Leonard is to be released immediately upon pronouncement of judgment.
  • Court fees are to be paid to the State Treasury.
  • Right to appeal within thirty (30) days from judgment.

Source and reliance status

High Court · 28 July 2022

This page organises the available record for research. Confirm quotations, current status, and subsequent treatment against the official source before relying on the case.

Judgment reading view

Judgment text

The complete available source text.

Source document

High Court

Criminal· 28 July 2022

RPA 00001/2021/HC/HCCIC

UBUSHINJACYAHA v. KAGENZA

- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2022-07-28 - Case/document no.: RPA 00001/2021/HC/HCCIC - Collection: High Court

Text

Page 1

UBUSHINJACYAHA v. KAGENZA [Rwanda URUKIKO RUKURU/ HCCIC – RPA 00001/2021/HC/HCCIC (Kanyegeri, P.J., Ngabire na Nsanzimana J.) 28 Nyakanga 2022] Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha – Icyaha cyo gucuruza abantu – Ibimenyetso mu manza nshinjabyaha – Ibimenyetso bidashidikanywaho – Ushinjwa aba umwere iyo Ubushinjacyaha budashoboye kugaragaza ibimenyetso bidashidikanywaho bimushinja. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwabanje gucibwa n’urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, Ubushinjacyaha buvuga ko mu mpera z’umwaka wa 2019 mu bihe bitandukanye, Kagenza yajyanye n’abana bitwa Ishimwe w’imyaka cumi n’itatu (13) y’amavuko, Mugarura w’imyaka cumi n’ine (14) na Tuyizere w’imyaka cumi n’umunani (18) mu Gihugu cya Uganda kubaheshayo akazi, ngo akaba yaratwaye aba bantu agamije kubacuruza kuko yabajyanye ababyeyi babo batabizi kandi abanyuza mu nzira zitemewe. Urwo Rukiko rwahamije Kagenza icyaha cyo gucuruza abantu, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000). Kagenza yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego Mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, asaba ko iki cyemezo yafatiwe cyakurwaho kuko yahanwe n’urukiko rutabifitiye ububasha kandi arengana, urwo Rukiko rwabanje kwemeza ko urubanza rwajuririwe ruteshejwe agaciro kuko rwaburanishijwe n’Urukiko rutabifiye ububasha

rushingiye ku ngingo ya 42 y’itegeko Nº 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko nuko ruburanisha ikirego cy’Ubushinjacyaha. Mu miburanire y’uregwa imbere y’uru Rukiko avuga ko ko atajyanye aba bana ku bacuruza kuko nta nyungu yari agamije kubabonamo, ko ahubwo bagiyeyo gushaka akazi kandi ubu bakaba baragarutse mu rugo. Incamake y’icyemezo: 1. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze, bityo kuba nta kimenyetso cyagaragajwe cyemeza mu buryo budashidikanywaho ko uregwa yajyanye abo aregwa gucuruza mu Gihugu cya Uganda agamije kubacuruza bituma adahamwa n’icyaha aregwa cyo gucuruza abantu. Ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, ingingo ya 111. Itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya, guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, Ingingo ya 3 igika cya 6. Nta manza zifashishijwe.

Page 2

Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Mu mpera z’umwaka wa 2019 mu bihe bitandukanye, Kagenza Leonard yajyanye na Ishimwe Jimy w’imyaka cumi n’itatu (13) y’amavuko, Mugarura Irakoze w’imyaka cumi n’ine (14) na Tuyizere Sandrine w’imyaka cumi n’umunani (18) mu Gihugu cya Uganda ku baheshayo akazi. [2] Ubushinjacyaha buvuga ko Kagenza Leonard yatwaye aba bantu mu Gihugu cya Uganda agamije kubacuruza kuko yabajyanye ababyeyi babo batabizi kandi abanyuza mu nzira zitemewe, mu gihe uregwa we yiregura avuga ko aba bana bagiye muri Uganda ku bushake bwabo bagamije gushakayo akazi. [3] Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwaregewe mbere iki kirego, rwahamije Kagenza Leonard icyaha cyo gucuruza abantu, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000). Tariki ya 22/02/2021 Kagenza Leonard yajuririye uru Rukiko asaba ko iki cyemezo yafatiwe cyakurwaho kuko yahanwe n’urukiko rutabifitiye ububasha kandi arengana, n’Ubushinjacyaha rurabishigikira. [4] Ku wa 05/05/2021 urukiko rushingiye ku ngingo ya 42 y’itegeko Nº 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko Urukiko rwemeza urubanza rujuririrwa ruteshejwe agaciro. [5] Muri uru rubanza hagomba gusuzumwa niba Kagenza Leonard yaratwaye Ishimwe Jimy, Mugarura Irakoze na Tuyizere Sandrine mu Gihugu cya Uganda agamije kubacuruza, n’igihano yahanishwa mu gihe icyaha cyaba

kimuhamye. II. IBIBAZO BIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYABYO  Ku bijyanye no kumenya niba Kagenza Leonard yaratwaye abitwa Ishimwe Jimy, Mugarura Irakoze na Tuyizere Sandrine mu Gihugu cya Uganda agamije kubacuruza. A. Icyo Ubushinjacyaha bwavuze. [6] Ubushinjacyaha bwavuze ko tariki ya 07/11/2019 Kagenza Leonard yatwaye abana bitwa Ishimwe Jimy w’imyaka cumi n’itatu (13) y’amavuko, Mugarura w’imyaka cumi n’ine (14) na Tuyizere Sandrine w’imyaka cumi n’umunani (18) mu Gihugu cya Uganda agamije kubacuruza. Bwavuze ko umugambi w’iki cyaha ugaragazwa n’uko uregwa yatwaye aba bana atabibwiye ababyeyi babo kuko yari azi ko ibyo abajyaniye bitemewe, anabanyuza mu nzira zitemewe kugira ngo hatagira ubabona, byose abikora agamije kubabonamo inyungu. [7] Bwavuze kandi ko ibimenyetso by’iki cyaha bigizwe n’imvugo z’uregwa mu Bugenzacyaha1, aho yiyemereye yajyanye umwana witwa Ishimye mu gihugu cya Uganda tariki 1 Inyandikomvugo y’ibazwa ry’uregwa mu Bugenzacyaha tariki ya 19/11/2019 ;

Page 3

ya 10/10/2019, naho abitwa Mugarura na Tuyizere abatwara tariki ya 07/11/2019. Bwavuze ko ikindi kimenyetso bushingiraho ari imvugo za bamwe mu babyeyi b’aba bana nk’abitwa Tindiceyitira Jeanne na Ingabire Marie Aline2 bavuze ko uregwa yajyanye abana babo mu gihugu cya Uganda batabizi. [8] Ikindi kimenyetso kigizwe nanone n’imvugo za Tuyizere Sandrine3 umwe mu bana bajyanywe mu Gihugu cya Uganda n’uregwa, ndetse n’iz’abatangabuhamya bajijijwe mu Bushinjacyaha mu iperereza ryategetswe n’urukiko ndetse na raporo y’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze4 zemeza ko Kagenza Leonard yajyanye abana muri Uganda ababyeyi babo batabizi. Ubushinjacyaha bwasoje busaba ko uregwa yahanirwa iki cyaha. B. Imyiregurire y’uregwa. [9] Kagenza Leonard yireguye avuga ko ubwo yajyaga gupagasa mu Gihugu cya Uganda, yajyanye n’undi musore nawe wamubwiraga ko nawe ari yo yajyaga, ko nyuma uregwa yashatse kugaruka mu Rwanda amusabye ko bataha avuga ko azataha ikindi gihe yabonya amafaranga, yageze mu rugo nyina w’uwo mwana abonye batazanye ajya kumurega avuga ko yamugurishirije umwana. [10] Yavuze kandi ko atajyanye aba bana ku bacuruza kuko nta nyungu yari agamije kubabonamo, ko ahubwo bagiyeyo gushaka akazi kandi ubu bakaba baragarutse mu rugo. Yavuze ko atari umucuruzi w’abantu kuko n’isoko ryabo atazi aho riba, ko aba bajyanye mu rwego rwo kujya gukora akazi kandi ari bo bijyanyeyo kuko uwo yajyanye ari umwana wa muramu we gusa, n’amafaranga ibihumbi bibiri (2.000) Ubushinjacyaha buvuga yahawe ntayo yigeze ahabwa.

UKO URUKIKO RUBIBONA [11] Ingingo ya 3 igika cya 6 y’itegeko Nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya, guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi iteganya ko ‘igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere’. [12] Urukiko rusanga Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yajyanye Ishimwe Jimy, Mugarura Irakoze na Tuyizere Sandrine mu Gihugu cya Uganda agamije kubacuruza kuko yabajyanye ababyeyi babo batabizi kandi abambutsa muri Uganda abanyujije mu nzira zitemewe. Kagenza Leonard we yiregura avuga ko abana aregwa kujya gucuruza muri Uganda bijyanye ku bushake bwabo gushakayo akazi. 2 Inyandikomvugo ya Ingabire Marie Alice mu Bugenzacyaha ku wa 18/11/2019, n’iya Tindiceyitira mu Bushinjacyaha tariki ya 26/05/202. 3 Inyandikomvugo ye mu Bushinjacyaha tariki ya 26/05/2021. 4 Raporo y’Ubuyobozi bw’Akagali ka Rwankonjo, mu Murenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi yo ku wa 21/11/2019

Page 4

[13] Rusanga, nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yajyanye aba bana muri Uganda atabibwiye ababyeyi babo, uwitwa Ingabire Marie Alice umwe muri mu babyeyi b’aba bana yabwiye Ubugenzacyaha ko yamenye amakuru y’aho umwana we ari muri Uganda abibwiwe na Kagenza Leonard ubwo yari avuyeyo. Mu bandi batangabuhamya babajijwe mu Bushinjacyaha, uwitwa Uwizeyimana Charlotte yavuze ko uregwa ari we wagiye avuga ko yajyanye abana kubahesha akazi muri Uganda, umukobwa ahabwa akazi ko kurera, naho abahungu bahabwa ako kwahirira inka, nk’uko n’uwitwa Leonard Mahoko yavuze ko ubwo bari bicaye ku muhanda uregwa yaje aseka avuga ko abana yababoneye akazi. [14] Rusanga, Kagenza Leonard atari kuba yarajyanye aba bana muri Uganda agamije kubabonamo inyungu, atanashaka ko ababyeyi babo babimenya, ngo yongera ajye kubwira abantu ko ari we wabajyanyeyo aba bana muri Uganda, avuga aho bakorera n’icyo bakora. Ibi bituma umugambi wo kuba uregwa yari agiye gucuruza aba bana utagaragara, kuko nubwo yaba yarabanyujije mu nzira zitemewe atari ikimenyetso cy’umugambi w’iki cyaha cyane ko bisanzwe ku bantu baturiye imipaka kwambukira aho bashatse batishyuye ibyangombwa by’inzira. [15] Rusanga nanone, nubwo uwitwa Tuyizere Sandrine umwe mu bajyanywe n’uregwa mu Gihugu cya Uganda yabwiye Umushinjacyaha ko we n’umuvandimwe we Mugarura Irakoze bajyanywe na Kagenza Leonard, kandi ko mbere y’uko abajyana yabasabye

kutagira uwo babibwira, bageze muri Uganda amusaba gukora neza kuko umukoresha we yamuhaye amafaranga ibihumbi bibiri (2.000), nabyo bitagaragaza umugambi wo kuba yari abajyanye muri Uganda kubacuruza kuko n’uregwa ubwe atashakaga ko inzira acamo zitemewe zimenyekana, kuko n’aya mafaranga Tuyizere Sandrine avuga ko Kagenza Leonard yahawe ku bwe avuga ko uregwa ari we wamubwiye ko yahawe aya mafaranga, nyamara mu iburanisha ry’uru rubanza Kagenza Leonard yabihakanye. [16] Rusanga kandi, uretse kujyana aba bana ababyeyi babo batabizi no kubanyuza mu nzira zitemewe bifatwa nk’ikimenyetso cy’umugambi wo kubajyana kubacuruza, nta bundi buryo cyangwa igikorwa giteganywa mu ngingo ihana iki cyaha, nk’uburiganya cyangwa ibikangisho bigaragazwa ko uregwa yaba yarakoresheje kugira ngo aba bana bemere kujyana nawe. Kuko no kuba aba bana bafitanye isano ya bugufi na Kagenza Leonard nk’uko ababyeyi babo babivuga, bajyanye nawe bamwizeye nk’umuvandimwe wabo ku buryo nawe atari kumva ko kutabibwira ababyeyi babo byaba ari ikosa, cyane ko nubwo byitwa ko ari ukujya mu kindi gihugu, agace ka Uganda bari bagiyemo atari kure cyane n’aho batuye mu Rwanda. [17] Rusanga, nk’uko ingingo ya 111 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, iteganya ko “Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso

nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze”, nta kimenyetso cyagaragajwe cyemeza mu buryo budashidikanywaho ko Kagenza Leonard yajyanye Ishimwe Jimy, Mugarura Irakoze na Tuyizere Sandrine mu Gihugu cya Uganda agamije kubacuruza. Bityo, Kagenza Leonard akaba adahamwa n’icyaha aregwa cyo gucuruza abantu. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [18] Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite.

Page 5

[19] Rwemeje ko Kagenza Leonard adahamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu. [20] Rutegetse ko Kagenza Leonard ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa. [21] Rutegetse ko amafaranga y’igarama ry’uru rubanza aherezwa ku Isanduku ya Leta. [22] Rwibukije ko kujurira bikorwa mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) uhereye isomwa ry’urubanza.

Source wording is retained. Consult the source document for its original formatting and pagination.

Authorities

Authorities used by the court

Cases, legislation, regulations, and constitutional provisions identified in the available record.

Law Nº 027/2019 of 19/09/2019 on criminal procedure, Article 111

Legislation

Legislation referenced in the available case record.

Law Nº 51/2018 of 13/08/2018 on combating and punishing human trafficking, Article 3(6)

Legislation

Legislation referenced in the available case record.

Case-aware research

Ask AI about this case

The judgment and available research above are public. New questions open in a separate private conversation grounded in this case.

About this LexChat collection

This page organizes the available case record for research. Verify quotations, current status, and subsequent treatment against the source document. Corrections can be reported to hello@esheria.ai.

Legal information, not legal advice. Research summaries do not replace the judgment.