UBUSHINJACYAHA v. MUNYANEZA
The appellate court found that Munyaneza Amos was in possession of a large quantity (1kg) of cannabis, obtained from Tanzania, with evidence indicating intent to distribute rather than personal use. The court held that the conviction for drug trafficking was correct, and the sentence imposed by the High Court (15...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA01284/2024/CA
- Parties
- Applicant: Ubushinjacyaha; Respondent: Munyaneza Amos
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 29 September 2025
- Case Number
- RPAA01284/2024/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
- Outcome
- appeal dismissed
- Legal Topics
- Drug Trafficking, Drug Possession, Sentencing, Appeals
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Applicant
Munyaneza Amos
Respondent
Procedural Posture
Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
Legal Issues
- 1 Whether Munyaneza Amos should be convicted for drug trafficking or simple drug possession based on the facts and evidence
- 2 Whether the quantity and circumstances of possession justify the trafficking conviction
Ratio Decidendi
The appellate court found that Munyaneza Amos was in possession of a large quantity (1kg) of cannabis, obtained from Tanzania, with evidence indicating intent to distribute rather than personal use. The court held that the conviction for drug trafficking was correct, and the sentence imposed by the High Court (15 years imprisonment and 5,000,000 Frw fine) should stand. The appeal to reclassify the offense as simple possession was dismissed as baseless.
Court Disposition
appeal dismissed
Orders
- The conviction and sentence imposed by the High Court (15 years imprisonment and 5,000,000 Frw fine) remain unchanged.
- Munyaneza Amos is exempted from paying court fees due to being in custody.
Full Case Text
Judgment text and source record
18 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v. MUNYANEZA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-09-29 - Case/document no.: RPAA01284/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v. MUNYANEZA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA01284/2024/CA (Umugwaneza, J. P.) 29 Nzeri 2025] Amategeko agenga imanza nshinjabyaha – Icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge – Ibikorwa bigize icyaha – Icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge kigizwe n’igikorwa cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu ubijyana ahandi, ubikoze akaba azi neza ko atwaye ibiyobyabwenge, ko ari icyaha kandi icyakozwe akaba ari igikorwa gihanwa n’amategeko. Amategeko agenga imanza nshinjabyaha – Gufatanwa ibiyobabwenge no gutunda ibiyobyabwenge – Bitandukanira ku ngano y’ibiyobyabwenge n’ikigiye gukoreshwa ibiyobyabwenge uregwa yafatanwe, yatunze. Incamake y’ikibazo: Munyaneza yafatanywe 1kg cy’urumogi, arafatwa ashyikirizwa Ubugenzacyaha, maze atangira gukurikiranwa. Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo (urumogi) mu buryo bunyuranije. Munyaneza yaburanye yemera icyaha cyo gufatanwa urumogi, ashingiye ku kuba muri 2018 icyo cyaha yigeze kugihanirwa igifungo cy’imyaka 2. Urukiko Rwisumbuye rushingiye ku buhamya bwa Ngarambe wemeza ko we na Mahoro bari mu kazi ku cyambu, Mahoro agafata Munyaneza afite urumogi amaze kwambuka amazi bigaragara ko aruvanye muri Tanzaniya, rwamuhamije icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rumuhanisha igifungo cya burundu n’ihazabu ingana na 30.000.000Frw kubera ko ari isubiracyaha. Uregwa yajuririye mu Rukiko Rukuru, urugereko rwa Rwamagana, asaba kugabanyirizwa ibihano, ariko Ubushinjacyaha buvuga ko atagabanyirizwa, kuko ku rwego rwa mbere yaburanye ahakana icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge, yajuriye agihakana acyemera ageze mu Rukiko, bityo ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ko urubanza rwajuririwe rudakwiye guhinduka. Urukiko Rukuru rwemeje ko Uregwa agabanyirizwa ibihano, rushingiye ku kuba aburana yemera icyaha akagisabira imbabazi, akaba ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku cyaha icyo ari cyo cyose, icyaha yakoze kikaba nta ngaruka zindi cyateye, ahanishwa igifungo cy’imyaka cumi 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5.000.000Frw. Uregwa yongeye kujuririra muri uru Rukiko rw’Ubujurire avuga ko yahamijwe icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge kandi urumogi yafatanwe rwari urwo kwinywera, ko iyo Urukiko rusesengura neza ibikorwa yakoze rwari kubona ko bigize icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge aho kuba kubitunda. Avuga kandi ko yahamijwe icyo cyaha nta bimenyetso bidashidikanywaho bikimuhamya bishingiweho, nko kuba yaba yarasangwanwe ububiko bw’urumogi cyangwa ngo habe hari abakiririya bamusanganye yagombaga kurushyikiriza. Bityo, akaba asaba ko ahamwa, agahanirwa icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge, maze agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2). Ubushinjacyaha bwasubije ubujurire bw’Uregwa buvuga ko nta shingiro bufite, kuko harebwe ibikorwa yakoze n’ibimenyetso bimushinja biri muri dosiye, inyito y’icyaha byahawe cyo gutunda ibiyobyabwenge (urumogi) ari yo ikwiye, bityo ko idakwiriye guhinduka. Incamake y’icyemezo: 1. Icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge kigizwe n’igikorwa cyo gukura ibiyobyabwenge ahantu ubijyana ahandi, ubikoze akaba azi neza ko atwaye ibiyobyabwenge, ko ari icyaha kandi icyakozwe akaba ari igikorwa gihanwa n’amategeko. 2. Gufatanwa ibiyobabwenge no kubitunda bitandukanira ku ngano y’ibiyobyabwenge n’ikigiye gukoreshwa ibiyobyabwenge uregwa yafatanwe, maze byagaragara ko ikigamijwe ari ukubikoresha ku giti cye (simple drug possession), uregwa agahabwa ibihano bito, ariko byagaragara ko ingano y’ibiyobyabwenge yafatanwe ari nini bikaba byashingirwaho hemezwa ko atari ibyo gukoresha ku giti
## Page 2
cye, ahubwo ikigamijwe ari ugucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge (trafficking drug),uregwa agahabwa igihano kiremereye. Ubujurire nta shingiro bufite. Amagarama aherera ku isanduku ya Leta. Amategeko yashingiweho: Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, ingingo ya 87. Itegeko N° 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura ingingo ya 263 y’Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 11. Imanza zifashishijwe: RPAA00624/2024/CA, Ubushinjacyaha na Kayitare Jean de Dieu, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 22/05/2025. RPAA00725/2024/CA, Ubushinjacyaha v. Dusengimana Valens rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/03/2025. RPAA00170/2023/CA, Ubushinjacyaha v. Nyiraguhirwa Consolée rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/04/2024. RPAA00052/2021/CA, Ubushinjacyaha v. Uwiringiye Franco rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29/07/2022. RPAA00132/2021/CA, Ubushinjacyaha v. Uyisenga Théogène alais Rasta, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 15/07/2022. RPAA00408/2020/CA, Ubushinjacyaha v. Niyitegeka Augustin alias Niyirema, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 27/06/2022. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 21/09/2021, Munyaneza Amos ari mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kamombo, Umurenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe, yafashwe n’inkeragutabara zirinda ku cyambu cy’uruzi rw’Akagera cya Kaberezo, afatanwa ikiro kimwe (1kg) cy’urumogi. Amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha atangira gukurikiranwa. [2] Ubugenzacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo (urumogi) mu buryo bunyuranije n’amategeko, aburana yemera ko anywa urumogi kugira ngo rumufashe mu murimo akora wo kurinda imyaka y’abaturage kandi ko atari ubwa mbere akoze icyo cyaha cyo kunywa urumogi kuko muri 2018 yigeze kugihanirwa ahanishwa igifungo cy’imyaka 2. [3] Mu rubanza RP01376/2021/TGI/NGOMA rwaciwe ku wa 18/10/2021, Urukiko rushingiye ku kuba Munyaneza Amos yemera ko yafashwe n’uwitwa Mahoro afite ikiro kimwe (1kg) cy’urumogi; kuba abazwa mu Bugenzacyaha yaravuze ko urumogi yaruhawe n’uwitwa Gashirira wari urukuye muri Tanzaniya, ariko akaba atarabashije kugaragaza uwo Gashirira ngo akurikiranwe, byumvikanisha ko urumogi rwari urwe kandi ko rwari ruvuye muri Tanzaniya; ubuhamya bwa Ngarambe wemeza ko we na Mahoro bari mu kazi ku cyambu, Mahoro yafashe Munyaneza Amos afite urumogi amaze kwambuka amazi bigaragara ko aruvanye muri Tanzaniya, rwahamije Munyaneza Amos icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rumuhanisha igifungo cya burundu n’ihazabu ingana na 30.000.000Frw, kubera ko ari isubiracyaha.
## Page 3
[4] Munyaneza Amos yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana asaba kugabanyirizwa ibihano. Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyaneza Amos adakwiriye kugabanyirizwa igihano kuko ku rwego rwa mbere yaburanye ahakana icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge, anajurira agihakana acyemera ageze mu Rukiko, bityo ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ko urubanza rwajuririwe rudakwiye guhinduka. [5] Mu rubanza RPA01369/2021/HC/RWG rwaciwe ku wa 04/11/2024, Urukiko rwasanze Munyaneza Amos akwiriye kugabanyirizwa ibihano kuko aburana yemera icyaha akagisabira imbabazi, akaba ari ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku cyaha icyo ari cyo cyose, icyaha yakoze kikaba nta ngaruka zindi cyateye, ahanishwa igifungo cy’imyaka cumi 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5.000.000Frw. [6] Munyaneza Amos yajuririye Urukiko rw’Ubujurire, urubanza ruhabwa RPAA01284/2024/CA, ruburanishwa mu ruhame ku wa 05/09/2025, yunganiwe na Me Gashayija Mathieu, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Butera Oscar, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. Iburanisha ry’urubanza ryarapfundikiwe, isomwa rishyirwa ku wa 19/09/2025, ariko uwo munsi ntirwasomwa bitewe n’uko Umucamanza waruburanishije yari mu butumwa bw’akazi, rwimurirwa ku wa 29/09/2025, ari nawo munsi rusomweho. [7] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburaniye yabo, Munyaneza Amos n’umwunganira bavuga ko yahamijwe icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge kandi urumogi yafatanwe rwari urwo kwinywera, ko iyo Urukiko rusesengura neza ibikorwa yakoze rwari kubona ko bigize icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge aho kuba kubitunda, basaba kwemeza ko Munyaneza Amos ahamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge akaba aricyo ahanirwa, agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2). [8] Ubushinjacyaha buvuga ko, harebwe ibikorwa Munyaneza Amos yakoze n’ibimenyetso bimushinja biri muri dosiye, inyito y’icyaha byahawe cyo gutunda ibiyobyabwenge (urumogi) ari yo ikwiye, bityo ko idakwiriye guhinduka. [9] Hakurikijwe izo mpaka, muri uru rubanza hagiye gusuzumwa ikibazo cyo kumenya niba hashingiwe ku bikorwa Munyaneza Amos yakoze n’ibimenyetso bibihamya, akwiriye guhamywa icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge aho kuba icyo kubitunda. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba hashingiwe ku bikorwa Munyaneza Amos yakoze n’ibimenyetso bibihamya, akwiriye guhamywa icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge aho kuba icyo kubitunda [10] Munyaneza Amos n’umwunganira bavuga ko yafashwe ari mukazi ko kurinda imyaka y’abutage mu gishanga cy’Akagera ari naho yanyweraga urumogi kugira ngo rumufashe muri ako kazi, afatanwa urumogi runga ¼ cy’ikiro rwo kunywa. Ko iyo Urukiko rubanza ruza kuba rwasesenguye neza ibikorwa yakoze, rwari kubona ko bigize icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge aho kuba kubitunda kuko atari kujya mu gihugu cya Tanzania gutunda ¼ cy’ikiro cy’urumogi gusa, byongeye kandi ari mugihe cya Covd -19 kugenda bitemewe n’imipaka irinzwe cyane, kandi aho yafatiwe hakaba ari hafi y’ikigo cya gisirikari ku buryo byari bigoye kuhambukira, kuko n’abarobyi baroberaga mu Kagera bari barakuyemo amato yabo babitegetswe n’ubuyobozi. [11] Munyaneza Amos n’umwunganira bakomeza bavuga ko, ibyo byose Munyaneza Amos atahwemye kubisobanurira inkiko zibanza ariko zimuhamya icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge nta bimenyetso bidashikanywaho bikimuhamya bishingiweho, nko kuba yaba yarasangwanwe ububiko bw’urumogi cyangwa ngo habe hari abakiririya bamusanganye yagombaga kurushyikiriza. Basaba Urukiko gushingira ku rubanza RPAA00132/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa
## Page 4
15/07/2022 haburana Ubushinjacyaha na Uyisenga Théogène alais Rasta mu gika cya rwo cya 20, rwatanze igisobanuro cy’ijambo gufatwanwa, aho rwemeje ko gufatwanwa ufite ari ugusanganwa haba mu ntoki haba mu rugo cyangwa ahandi hantu ukurikiranweho icyaha yari afite ibiyobyabwenge cyangwa indi miti ikoreshwa nkabyo ubwo yafatwaga; maze rubone ko inyito y’icyaha Munyaneza Amos yahamijwe ikwiye guhinduka kikaba kunywa ibiyobyabwenge akaba aricyo ahanirwa aho kuba icyo kubitunda, agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2) giteganywa mu ngingo ya 11, igika cya kabiri y’Itegeko N° 69/20219 ryo ku wa 08/11/2019 rihinduta Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. [12] Ubushinjacyaha buvuga ko harebwe ibikorwa Munyaneza Amos yakoze n’ibimenyetso bimushinja biri muri dosiye, birimo kuba ubwe yaremeye ko yafatanwe ikiro (1kg) cy’urumogi yari ahawe n’uwitwa Gashirira wari urukuye mu Gihugu cya Tanzania, n’imvugo y’umutangabuhamya Ngarambe Jean Bosco (inkeragutabara irinda ku cyambu cy’uruzi rw’Akagera aho Munyaneza Amos yafatiwe) wasobanuye neza uburyo bamufatanye urumogi arwambukanye ava mu Gihugu cya Tanzania, ndetse n’inyandikomvugo y’ifatira igaragaza ko Munyaneza Amos yafatanwe urumogi rungana n’ikiro kimwe (1kg); bigaragaza ko Munyaneza Amos yafatanwe urumogi rwinshi (1kg) kandi ko yarutundaga agamije kurucururiza kwa Gashirira nk’uko yabyivugiye abazwa mu Bugenzacyaha, bityo ko inyito y’icyaha ibyo bikorwa byahawe yo gutunda ibiyobyabwenge (urumogi) ari yo ikwiye, ikaba idashobora guhinduka. [13] Ubushinjacyaha buvuga kandi ko hakwiye gushingirwa no kuzindi manza zaciwe zatanze umurongo ku kibazo gisa n’icya Munyaneza Amos, harimo urubanza RPAA00170/2023/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/04/2024 Ubushinjacyaha buburana na Nyiraguhirwa Consolée (igika cya 23) rwemeje ko amagambo arebana no gufatanwa (avugwa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 263), gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika (avugwa mu gika cya 3 cy’iyo ngingo) agomba kumvikana hakurikijwe ingano y’ibiyobyabwenge n’ikigiye gukoreshwa ibiyobyabwenge uregwa yafatanwe, yakoze, yahinze, yahinduye, yatunze, yabitse maze byagaragara ko kuri buri gikorwa muri ibyo ikigamijwe ari ukubikoresha ku giti cye (simple drug possession) uregwa agahabwa ibihano bito ariko byagaragara ko ingano y’ibiyobyabwenge yafatanwe ari nini bikaba byashingirwaho hemezwa ko ataribyo gukoresha ku giti cye ahubwo ikigamijwe ari ugucuruza cyangwa gukwirakwiza (drugs trafficking/drug distribution) ibiyobyabwenge uregwa agahabwa igihano kiremereye; maze hakemezwe ko ibikorwa Munyaneza Amos yakoze bigize icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge by’urumogi. UKO URUKIKO RUBIBONA [14] Ku bijyanye n’ibimenyetso mu manza nshinjabyaha, ingingo ya 87 y’Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, ivuga ko mu rubanza nshinjabyaha, ikimenyetso gishingira ku mpamvu zose z’ibyabaye n’ibyemejwe n’amategeko, ababuranyi bapfa kuba barahawe umwanya wo kubijyaho impaka. [15] Naho ibijyanye n’igikorwa cyo gutunda ibiyobyabwenge, byatanzweho umurongo n’Urukiko rw’Ubujurire mu rubanza RPAA00052/2021/CA rwaciwe ku wa 29/07/2022, haburana Ubushinjacyaha na Uwiringiye Franco. Muri urwo rubanza, Urukiko rwasanze igikorwa Uwiringiye Franco yakoze cyo kuvana mu Gatsata udupfunyika 100 tw’urumogi yafatanwe akarugeza i Nyamirambo bigize igikorwa cyo gutunda, rusobanura ko gutunda bivuze gukura ikintu ahantu ukijyana ahandi1. Uwo murongo wagiye ukurikizwa no mu zindi manza zaciwe n’uru Rukiko harimo urubanza RPAA00725/2024/CA rwaciwe ku wa 28/03/2025, Ubushinjacyaha buburana na Dusengimana Valens2.
1 Reba igika cya 28 cy’urwo rubanza. 2 Reba igika cya 15 cy’urwo rubanza.
## Page 5
[16] Nk’uko dosiye y’uru rubanza ibigaragaza, mu nkiko zibanza Munyaneza Amos yahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi hashingiwe ku byo yemeye abazwa mu Bugenzacyaha ndetse n’ubuhamya bwa Ngarambe Jean-Bosco. [17] Dosiye y’uru rubanza igaragaza inyandikomvugo y’ifatira ry’ikiro kimwe cy’urumogi (1kg) rwafatanwe Munyaneza Amos ku itariki ya 21/09/2021, iyo nyandiko Munyaneza Amos akaba yaranayishyizeho umukono yemera gusinyira ko afatanwe urwo rumogi. Dosiye igaragaza kandi ko Munyaneza Amos abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 21/09/2021, yemeye ko yafatanwe urumogi runga n’ikiro kimwe (1kg) yaruhawe n’uwitwa Gashirira wari uruvanye mu gihugu cya Tanzania ararumuha ngo arumujyanire iwe murugo kuko asanzwe arucuruza. Munyaneza Amos ageze imbere y’Ubushinjacyaha ku wa 27/09/2021, yahinduye imvugo avuga ko yafatanwe urumogi rungana ½ cy’ikiro yaruhawe n’uwitwa Ndabereye yakoreraga akazi ko kurinda imyaka ngo itaribwa n’imvubu. [18] Dosiye igaragaza na none ubuhamya bwa Ngarambe Jean Bosco wemeza ko arikumwe na Mahoro barimo gucunga umutekano ku cyambu cy’uruzi rw’Akagera, Mahoro yafashe Munyaneza Amos afite urumogi ruri mu gafuka aruvanye mu gihugu cya Tanzania3. [19] Urukiko rw’Ubujurire rushingiye ku ngingo ya 87 y’Itegeko N° 062/224 yibukijwe mu gika cya 14 cy’uru rubanza ndetse no ku murongo watanzwe mu manza zibukijwe mu gika cya 15 cy’uru rubanza, rurasanga kuba Munyaneza Amos yarafatanwe ikilo (1kg) cy’urumogi nk’uko yabyemeye abazwa mu Bugenzacyaha, akanabishinjwa na Ngarambe Jean Bosco bikanemezwa n’inyandikomvugo y’ifatira ry’urwo rumogi yashyizeho umukono nta gahato, urwo rumogi akaba yari yarukuye mu gihugu cya Tanzania akaruzana mu Rwanda ari naho yafatiwe nk’uko byemezwa na Ngarambe Jean Bosco; ibyo bikorwa bigize icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi nk’uko n’inkiko zibanza zabibonye, aho kuba icyo kunywa ibiyobyabwenge, bityo imiburanire yo y’uko ibikorwa yakoze byahawe inyito itariyo ikaba nta shingiro ifite. [20] Urukiko rw’ubujurire rurasanga kandi ibikorwa Munyaneza Amos yakoze bigize icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge aho kuba icyo kubifatwanwa kuko ikiro (1kg) cy’urumogi yafatanwe ari rwinshi ku buryo rutafatwa nk’aho rwari urwo kwikoreshereza ku giticye, ahubwo yarutunze agamije kurukwirakwiza nk’uko byatanzweho umurongo n’uru Rukiko mu manza zitandukanye, aho rwasobanuye ko amagambo arebana no gufatanwa, kunywa, avugwa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 263 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange yahinduwe n’ingingo ya 11 y’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/20194, no gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika no kugurisha mu gihugu avugwa mu gika cya 3 cy’iyo ngingo5, agomba kumvikana hakurikijwe ingano y’ibiyobyabwenge n’ikigiye gukoreshwa ibiyobyabwenge uregwa yafatanwe, maze byagaragara ko ikigamijwe ari ukubikoresha ku giti cye (simple drug possession), uregwa agahabwa ibihano bito bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyo ngingo, ariko byagaragara ko ingano y’ibiyobyabwenge yafatanwe ari nini bikaba byashingirwaho hemezwa ko atari ibyo gukoresha ku giti cye, ahubwo ikigamijwe ari ugucuruza
3 Reba inyandikomvugo y’ibazwa rya Ngarambe Jean Bosco mu Bugenzacyaha ku wa 22/09/2021. 4 Ingingo ya 263, igika cya mbere n’icya kabiri, y’Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange yahinduwe n’ingingo ya 11 y’Itegeko N° 69/2019 ryo ku wa 08/11/1019 iteganya ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Igika cyayo cya kabiri giteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe(1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange. 5 Igika cya gatatu, agace 1° cy’iyo ngingo, kivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha, naho agace ka 1° kacyo kagateganya ko iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
## Page 6
cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge (trafficking drug) uregwa agahabwa igihano kiremereye kivugwa mu gika cya gatatu cy’iyo ngingo yavuzwe6. [21] Ibijyanye n’imiburanire ya Munyaneza Amos y’uko yafatanwe urumogi rungana na ¼ cy’ikiro kandi ko rwari urwo kunywa, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga nta shingiro ifite kuko ibimenyetso biri muri dosiye, birimo ibyo yemeye mu Bugenzacyaha ndetse n’inyandiko y’ifatira nawe ubwe yashyizeho umukono kandi akaba atayihakana, bigaragaza ko yafatanwe 1kg cy’urumogi, urwo rumogi rukaba ari rwinshi ku buryo rufatwa ko rwari urwo kwikoreshereza ku giti cye, ahubwo rwari urwo gukwirakwiza. [22] Hashingiwe ku bisobanuro byose byatanzwe muri uru rubanza, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga hashingiwe ku bikorwa Munyaneza Amos yakoze n’ibimenyetso bimushinja biri muri dosiye nk’uko byagaragajwe mu bika bibanziriza iki, bimuhamya icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge nk’uko n’inkiko zibanza zabibonye aho kuba icyo kunywa ibiyobyabwenge, bityo ubujurire bwe busaba guhindura inyito y’icyaha agahamywa icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge akaba aricyo ahanirwa, bukaba nta shingiro bufite, hakaba hagumyeho inyito y’icyaha yahamijwe cyo gutunda ibiyobyabwenge n’ibihano yahanishijwe kuri icyo cyaha. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [23] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Munyaneza Amos nta shingiro bufite. [24] Rwemeje ko imikirize y’urubanza RPA01369/2021/HC/RWG rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana ku wa 04/11/2024, idahindutse. [25] Rwemeje ko inyito y’icyaha cyo gutunda ibiyobyabywenge (urumogi) Munyaneza Amos yahamijwe n’igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ingana na 5.000.000Frw yahanishijwe muri urwo rubanza, bigumyeho. [26] Rutegetse ko Munyaneza Amos asonewe gutanga amagarama y’urubanza kuko aburana afunze.
6 Reba urubanza RPAA00408/2020/CA rwaciwe ku wa 27/06/2022 haburana Ubushinjacyaha na Niyitegeka Augustin alias Niyirema, urubanza RPAA00624/2024/CA, rwaciwe ku wa 22/05/2025 haburana Ubushinjacyaha na Kayitare Jean de Dieu n’izindi.