UBUSHINJACYAHA v. MURANGWABUGABO
Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko kubera ko igihano cy’imyaka 15 ari cyo gito giteganywa n’itegeko ku cyaha cy’ubwicanyi cyahamijwe Murangwabugabo Vianney, kitashoboraga kongera kugabanywa; bityo ubujurire bwe nta shingiro bwari bufite.
Source-derived case information.
- Parties
- Umurega: Ubushinjacyaha; Uregwa/umujurire: Murangwabugabo Vianney
- Jurisdiction
- Rwanda
- Procedural Posture
- Urubanza Rw’ubujurire Mu Cyaha Cy’ubwicanyi / Ubujurire Ku Rwego Rw’urukiko Rw’ubujurire
- Outcome
- Ubujurire nta shingiro bufite.
- Legal Topics
- Ubwicanyi, Kugabanya Igihano, Impamvu Nyoroshyacyaha, Igifungo Cya Burundu, Igihano Gito Giteganywa N’itegeko
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Umurega
Murangwabugabo Vianney
Uregwa/umujurire
Procedural Posture
Urubanza Rw’ubujurire Mu Cyaha Cy’ubwicanyi / Ubujurire Ku Rwego Rw’urukiko Rw’ubujurire
Legal Issues
- 1 Niba igihano cy’imyaka 15 cyatanzwe nyuma yo kugabanyirizwa igifungo cya burundu cyakwongera kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
- 2 Niba igihano cy’imyaka 15 ari cyo gito giteganywa n’itegeko ku cyaha cy’ubwicanyi cyahamijwe uregwa.
Ratio Decidendi
Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko kubera ko igihano cy’imyaka 15 ari cyo gito giteganywa n’itegeko ku cyaha cy’ubwicanyi cyahamijwe Murangwabugabo Vianney, kitashoboraga kongera kugabanywa; bityo ubujurire bwe nta shingiro bwari bufite.
Court Disposition
Ubujurire nta shingiro bufite.
Orders
- Igihano cy’imyaka cumi n’itanu (15) Murangwabugabo Vianney yahanishijwe cyagumyeho.
- Murangwabugabo Vianney asonewe gutanga amagarama y’urubanza kuko aburana afunze.
Full Case Text
Judgment text and source record
3 paragraphs
UBUSHINJACYAHA v. MURANGWABUGABO [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 001136/2024/CA (Ndahayo, P.J.) 23 Ukuboza 2025] Amategeko agenga imiburashirize y’imanza z’inshinjabyaha – Kugabanya igihano iyo hari impamvu nyoroshyacyaha – Igihano cy’igifungo cya burundu – Iyo hari impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’umucamanza igihano cy’igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye mu nsi y’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). Incamake y’ikibazo: Murangwabugabo yakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cy’ubwicanyi yakoreye uwitwa Nzabamwita Jean Nepomuscene nyuma yuko amukubise ingiga y’igiti mu mutwe inshuro 2, nyuma y’iperereza bwamuregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, aho urwo Rukiko mu guca urubanza rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha, rumuhanisha igifungo cya burundu. Uregwa yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana asaba kugabanyirizwa igihano kuko yaburanye yemera icyaha, kandi akaba ari n’ubwa mbere akurikiranywe mu butabera; Urwo Rukiko rwemeza ko agabanyirizwa igihano, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15. Uregwa yajuririye mu Rukiko rw’Ubujurire asaba nanone kugabanyirizwa igihano, ariko ku munsi w’iburanisha, aburana avuga ko yarahuzaguritse mu bujurire bwe, kuko igihano yasabaga kugabanyirizwa yamenye ko bidashoboka ko kigabanywa. Ku rundi ruhande Ubushinjacyaha buvuga ko igihano uregwa yahanishijwe aricyo gito giteganywa n’itegeko giuteganyirijwe icyaha yakoize cy’ubwicanyi, bityo bidashoboka ko kigabanywa. Incamake y’icyemezo: Iyo hari impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’umucamanza igihano cy’igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye mu nsi y’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). Ubujurire nta shingiro bufite. Nta mategeko yashingiweho. Imanza zifashishijwe: RPAA 00076/2024/CA; Ubushinjacyaha vs Burindwi Jean Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Kuwa 06/05/2021 ari mu mudugudu wa GATEBE I, akagari ka KIREBE, Umurenge wa RWIMIYAGA, Akarere ka Nyagatare, Murangwabugabo Vianney yacyetsweho icyaha cy’ubwicanyi aho ubushinjacyaha bwasobanuye ko yahengereye uwitwa Nzabamwita Jean Nepomuscène asinziriye amukubita ingiga y’igiti mu mutwe aramwica. Iperereza rirangiye, ubugenzacyaha bwashyikirije dosiye ubushinjacyaha, Ubushinjacyaha bumurega icyaha cy’ubwicanyi mu rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma. [2] Mu rubanza RP 00696/2021/TGI/NYG Urukiko rwemeje ko Murangwabugabo Vianney ahamwa n’icyaha, rumuhanisha igihano k’igifungo cya burundu, mu gufata icyemezo rwashingiye ku kwiyemerera icyaha kwe, aho yasobanuye ko yakoranaga na nyakwigendera muri SITCOM, baza kumwoherereza amafaranga kuri telephone ngo ahembe abakozi, hanyuma ahemba na nyakwigendera ariko nyuma ngo nyakwigendera avuga ko atamuhembye, aribwo nyakwigendera yahise anamutwarira telephone bahita bashyamirana, hanyuma ahita afata ingiga y’igiti ayimukubita kabiri mu mutwe ahita apfa. [3] Murangwabugabo Vianney yajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana asaba kugabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha ndetse akaba ari ubwa mbere yari akurikiranyweho mu nkiko, mu rubanza RPA 0967/2021/HC/RWG urwo Rukiko rwemeje ko agabanyirizwa ibihano ahanishwa igihano k’igifungo cy’imyaka 15. [4] Mu gufata icyemezo, urukiko rwashingiye ku kuba mu rwego rwo guhuza igihano n’uburemere bw’icyaha, kuba ari ubwa mbere Murangwabugabo Vianney yari akurikiranweho icyaha mu buryo buzwi mu butabera no kuba yaremeye icyaha aregwa kuva mu rwego rwa mbere kugeza n‘ubu, ari impamvu zituma igihano yahanishijwe ku rwego rubanza kigabanywa. [5] Murangwabugabo Vianney yongeye kujuririra Urukiko rw’Ubujurire, urubanza ruhabwa RPAA 01136/2024/CA ruburanishwa ku wa 03/12/2025, Murangwabugabo Vianney yunganiwe na Me Uwimabera Beatha, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ndagijimana Charles Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu. [6] Mu mwanzuro utanga ubujurire wa Murangwabugabo Vianney asaba kugabanyirizwa ibihano kuko Urukiko rutamugabanyirije ibihano kandi yaraburanye yemera icyaha, asaba guhabwa igihano gito gishoboka, naho umwunganizi we asobanura ko asanga nta ngingo nimwe yatuma yongera kugabanyirizwa igihano kuko igihano yahawe kingana n’imyaka 15 aricyo gito giteganwa n’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. [7] Uhagarariye ubushinjacyaha avuga ko asanga Murangwabugabo Vianney atagomba kugabanyirizwa ibihano kuko busanga yaragabanyirijwe igihano ku buryo buhagije kandi bukurikije amategeko, ku buryo igihano yahanishijwe cy’igifungo cy’imyaka 15 kitakongera kugabanywa. [8] Ikibazo kigomba gusuzumwa ni ukumenya niba igihano Murangwabugabo Vianney yahanishijwe kingana n’imyaka 15 mu rubanza yajuririye cyakongera kugabanywa II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA
[9] Murangwabugabo Vianney yajuriye asaba kugabanyirizwa igihano kingana n’imyaka 15 yahanishijwe mu rubanza yajuririye, ariko ku munsi w’iburanisha asobanura ko yajuriye ahuzagurika ko ariko ubu yasobanukiwe akaba asanga amategeko atamwemerera ko igihano yahawe kigabanywa, ibi akaba abihuriyeho n’umwunganizi we. [10] Ubushinjacyaha nabwo busobanura ko igihano Murangwabugabo Vianney yahawe kingana n’imyaka 15 kitagomba kugabanywa kuko ari cyo gito kiteganyirizwa icyaha yahamijwe cy’ubwicanyi. UKO URUKIKO RUBIBONA [11] Ibijyanye no kumenya niba uwahawe igihano k’igifungo kingana n’imyaka 15 ku cyaha giteganyirizwa igifungo cya burundu yakongera kugabanyirizwa mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha, byatanzweho umurongo mu rubanza RPAA 00076/2024/CA haburana ubushinjacyaha na Burindwi Jean, Urukiko rwemeje ko iyo hari impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’umucamanza igihano cy’igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye mu nsi y’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). [12] Murangwabugabo Vianney yajuriye asaba kugabanyirizwa igihano yahawe kingana n’imyaka 15, ariko ku munsi w’iburanisha asobanura ko asanga icyo gihano kitabaganywa kuko aricyo gito giteganyirizwa icyaha yahamijwe cy’ubwicanyi. Ibi akaba abihuriyeho n’umwunganizi we ndetse n’ubushinjacyaha. [13] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga igihano Murangwabugabo Vianney yahanishijwe kingana n’imyaka 15 ku cyaha yahamijwe cy’ubwicanyi kidashobora kongera kugabanywa kuko aricyo gito giteganywa n’itegeko giteganyirizwa icyaha yahamijwe cy’ubwicanyi nk’uko byatanzweho umurongo wibukijwe haruguru, bityo ubujurire bwatanzwe na Murangwabugabo Vianney bukaba nta shingiro bufite. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [14] Rwemeje ko ubujurire bwa Murangwabugabo Vianney nta shingiro bufite. [15] Rwemeje ko igihano k’igifungo kingana n’imyaka cumi n’itanu(15) Murangwabugabo Vianney yahanishijwe mu rubanza RPA 0967/2021/HC/RWG, rwaciwe n’Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana ku wa 11/11/2024 kigumyeho. [16] Rutegetse ko Murangwabugabo Vianney asonewe gutanga amagarama y’urubanza kuko aburana afunze.