UBUSHINJACYAHA v NDAYISHIMIYE
The Court held that the birth certificate filed on 16/01/2026, showing that U.F. was born on 31/12/2003 and matching the identity card, was the proper document to determine age. Since the offence occurred in July 2018, U.F. was 15 years old and therefore a child under Article 2(8°) of Law No. 68/2018. Accordingly,...
Source-derived case information.
- Parties
- Appellant/respondent: UBUSHINJACYAHA; Respondent/appellant: Ndayishimiye Sumayire Madiba
- Jurisdiction
- Rwanda
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Appeal Before the Court of Appeal
- Outcome
- Appeal dismissed as to conviction; prior judgment varied as to sentence
- Legal Topics
- Defilement of a Child, Proof of Age of the Victim, Contradictory Identity Documents, Mistake as to the Victim's Age, Sentencing Reduction
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
UBUSHINJACYAHA
Appellant/respondent
Ndayishimiye Sumayire Madiba
Respondent/appellant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Appeal Before the Court of Appeal
Legal Issues
- 1 Whether U.F. was a child at the time of the offence despite contradictory documents on date of birth
- 2 Which document should be relied on to determine the victim's age
- 3 Whether mistake as to the victim's age can excuse liability for defilement of a child
Ratio Decidendi
The Court held that the birth certificate filed on 16/01/2026, showing that U.F. was born on 31/12/2003 and matching the identity card, was the proper document to determine age. Since the offence occurred in July 2018, U.F. was 15 years old and therefore a child under Article 2(8°) of Law No. 68/2018. Accordingly, the conviction was upheld, and the appellant could not rely on alleged mistake as to age; however, the sentence was reduced in light of sentencing parity and mitigation considerations.
Court Disposition
Appeal dismissed as to conviction; prior judgment varied as to sentence
Orders
- Ndayishimiye Sumayire Madiba's appeal was found to be without merit.
- Judgment No. RPA 01355/2019/HC/KIG of 20/01/2022 was varied on sentence.
Full Case Text
Judgment text and source record
7 paragraphs
UBUSHINJACYAHA v NDAYISHIMIYE [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00209/2022/CA (Kanyange, P.J.) 23 Mutarama 2026] Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha – Impaka ku gihe umuntu yavukiye – Inyandiko zivuguruzanya - Iyo hari inyandiko zivuguruzanya ku itariki umuntu yavukiyeho, inyandiko y’ivuka (acte de naissance) ni yo igomba gushingirwaho mu kubara imyaka yari afite igihe icyaha cyakorwaga. Iyo acte de naissance itabonetse, hashobora gushingirwa ku jugement supplétif cyangwa jugement rectificatif, bitewe n’icyo ikibazo gisaba. Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha – Icyaha cyo gusambanya umwana – Kwibeshya ku myaka ye - Iyo umuntu asambanyije umwana, kuba yaba yaribeshye ku myaka ye ntibishobora kuba urwitwazo rumukuraho uburyozwe bw’icyaha. Incamake y’ikibazo: Ndayishimiye Sumayire Madiba yakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana, U.F., wari ufite imyaka 15 igihe icyaha cyakorwaga mu kwezi kwa Nyakanga 2018. Se wa U.F. ni we watanze ikirego, avuga ko umukobwa yatewe inda. U.F. na we yavuze ko Ndayishimiye yamusambanyije nyuma yo kumusura aho yari atuye ari kumwe na mugenzi we. Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije icyaha ku wa 17/07/2019, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20. Yajuriye mu Rukiko Rukuru ariko ku wa 20/01/2022 ubujurire bwe bwateshejwe agaciro, igihano cy’imyaka 20 kiragumaho. Yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri RPAA 00209/2022/CA. Impaka nyamukuru muri ubu bujurire zari ku myaka ya U.F.: Ndayishimiye n’umwunganira bavugaga ko nta kimenyetso gihagije cyagaragazaga ko U.F. yari umwana igihe icyaha cyakorwaga. Urukiko rw’Ubujurire rwasuzumye ikibazo nyamukuru cyo kumenya niba Ndayishimiye yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana kandi nta kimenyetso cyemeza ko U.F. yari umwana igihe icyaha cyakorwaga. Mu kugisuzuma, habayemo cyane cyane ikibazo cyo kumenya inyandiko yemewe yo gushingirwaho mu kumenya imyaka y’umwana. Ndayishimiye avuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha nta kimenyetso gihamye kigaragaza ko U.F. yari umwana igihe icyaha cyakorwaga. Nta nyandiko y’ivuka (acte de naissance) yari yashyizwe muri dosiye mbere y’uko inkiko zabanje zifata umwanzuro. Akomeza avuga ko hari amakuru anyuranye ku itariki U.F. yavukiyeho: indangamuntu igaragaza ko yavutse ku wa 31/12/2003, mu gihe icyemezo cy’amavuko cyagaragazaga ko yavutse ku wa 22/10/2002. Ashingiye ku ngingo ya 61 y’Itegeko Nº 32/2016 rigenga abantu n’umuryango, bavuga ko irangamimerere y’umuntu rigomba kugaragazwa n’inyandiko z’irangamimerere, bityo inyandiko y’ivuka ikaba yaragombaga kuboneka. Yongerahi ko n’iyo U.F. yaba yari umwana, Ndayishimiye yaba yarashoboraga kwibeshya ku myaka ye kubera ko yari afite igikuriro. Ubushinjacyaha buvuga ko Ubujurire nta shingiro bufite kuko dosiye yari irimo icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko U.F. yavutse ku wa 22/10/2002, bityo muri Nyakanga 2018 yari atarageza ku myaka 18.
Urukiko rw’Ubujurire rwasabye ko hashakwa acte de naissance, maze iyo nyandiko iboneka igaragaza ko U.F. yavutse ku wa 31/12/2003. Kubera ko U.F. yavutse ku wa 31/12/2003, agasambanywa muri Nyakanga 2018, Urukiko rwasanze icyo gihe yari afite imyaka 15, bityo akaba yari umwana mu buryo bw’amategeko, rwemeza ko kwibeshya ku myaka y’umwana bitagomba kuba urwitwazo rwo kudahanwa ku cyaha cyo gusambanya umwana. Incamake y’icyemezo: 1. Iyo hari inyandiko zivuguruzanya ku itariki umuntu yavukiyeho, inyandiko y’ivuka (acte de naissance) ni yo igomba gushingirwaho mu kubara imyaka yari afite igihe icyaha cyakorwaga. Iyo acte de naissance itabonetse, hashobora gushingirwa ku jugement supplétif cyangwa jugement rectificatif, bitewe n’icyo ikibazo gisaba; 2. Iyo umuntu asambanyije umwana, kuba yaba yaribeshye ku myaka ye ntibishobora kuba urwitwazo rumukuraho uburyozwe bw’icyaha. 3. N’ubwo ubujurire ku bijyanye no guhamya icyaha butahabwa ishingiro, ntabwo bikuraho ko uwahamwe n’icyaha yagabanirizwa igihano, hakurikijwe umurongo w’ubutabera ku gihano gihwanye n’uburemere bw’icyaha. Ubujurire bwa Ndayishimiye nta shingiro bufite ku bijyanye no guhamya icyaha. Imikirize y’Urukiko Rukuru ihindutse ku bijyanye n’igihano. Amayegeko yashingiweho: Ingingo ya 2, 133 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe Imanza zifashishijwe: RPAA 00485/2025/CA, Ubushinjacyaha na Twagirimana Athanase, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 17/10/2025; RPAA 00166/2024/CA, Ubushinjacyaha na Nsanzimana Barthelemy, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 30/10/2025; RPAA 00055/2024/CA, Ubushinjacyaha na Manizabayo Patrick, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/03/2025; RPAA 00292/2023/CA, Ubushinjacyaha na Habineza Obed, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29/11/2024, RPAA 00039/2021/CA, Ubushinjacyaha na Shakabatenda Jean de Dieu, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 02/07/2021; RPAA 00133/2020/CA, Ubushinjacyaha na Nyiringabo Emmanuel, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 14/05/2021; Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Uwitwa HATEGEKIMANA Dieudonné yareze Ndayishimiye Sumayire Madiba mu Bugenzacyaha avuga ko yasambanyije umwana we witwa U.F.1 wari ufite imyaka cumi n’itandatu (15) y’amavuko, anamutera inda, abimenya ubwo ku ishuri uwo mwana yigagaho bamuhamagaraga bakamubwira ko bamufashe agiye kunywa amavuta ya glycérine ngo akuremo inda; uwo mwana nawe akaba yarasobanuye ko mu kwezi kwa 07/2018, ubwo yari kumwe na mugenzi we witwa Josiane bavuye kwiga, bahuye na Ndayishimiye Sumayire Madiba ari kumwe n’uwitwa Babu, baraganira babereka aho batuye, nyuma yaho bajya kubasura, bamaze kubagaburira, Babu ajyana Josiane mu yindi nzu aramusambanya, U.F. asigarana na Ndayishimiye nawe aramusambanya, nyuma bombi baza kumenya ko batwite, bafatwa bagiye gukuramo inda. Ndayishimiye Sumayire Madiba yahise atangira gukurikiranwa. [2] Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo icyaha cyo gusambanya umwana, bushingiye ko yacyemeye, ku mvugo za U.F. n’iza se, no kuri raporo ya muganga, bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri (20). [3] Ndayishimiye Sumayire Madiba yaburanye ahakana icyaha, avuga ko mu Bugenzacyaha yahatiwe kucyemera, ko nta bimenyetso bihari bikimuhamya kuko n’abatanze ubuhamya batamubonye agikora ahubwo bavuga ibyo babwiwe, ko na raporo ya muganga atayemera kuko itagaragaza ko ari we wateye uwo mwana inda. [4] Urukiko rwaciye urubanza Nº RP 00785/2018/TGI/GSBO ku wa 17/07/2019, rusanga hari ibimenyetso byemeza ko Ndayishimiye Sumayire Madiba yakoze icyaha akurikiranweho, birimo kuba yaracyemeye mu Bugenzacyaha nta gahato ashyizweho, agasobanura neza uburyo yagikoze, akanashinjwa na U.F. kandi imvugo ze zigahura n’ibyo Ndayishimiye yemeye, kuko yasobanuye ko yasambanyije uwo mwana yaje kumusura ari kumwe na Josiane, imvugo zabo zigahura n’ibyavuzwe na se wa U.F. atanga ikirego, zikanashimangirwa na raporo ya muganga yagaragaje ko U.F. yari afite inda y’amezi 2, kandi uwo mwana akavuga ko yasambanyijwe mu kwezi kwa 07/2018. Rwasanze kandi kuba hatarakoreshwejwe ikizamini cya DNA bitewe n’uko uwo mwana atabonetse, bidakuraho ibindi bimenyetso bimuhamya icyaha. Rwamuhanishije igifungo cy’imyaka makumyabiri (20). [5] Ndayishimiye Sumayire Madiba yajuriye mu Rukiko Rukuru, avuga ko yahamijwe icyaha hashingiwe ko yacyemeye mu Bugenzacyaha kandi yarasobanuye ko yacyemeye ku gahato, ndetse ko hatakozwe ikizamini cya DNA ngo bigaragare ko umwana wavutse ari uwe. [6] Ubushinjacyaha bwasubije ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, kuko nta kimenyetso yagaragaje cy’uko yahatiwe kwemera icyaha mu Bugenzacyaha, kandi ko ikizamini cya DNA atari ngombwa kuko atarezwe gutera umwana inda ahubwo aregwa kumusambanya. [7] Urukiko rwaciye urubanza Nº RPA 01355/2019/HC/KIG ku wa 20/01/2022, rusanga nta kimenyetso Ndayishimiye Sumayire Madiba yatanze cyemeza ko yahatiwe kwemera icyaha mu Bugenzacyaha, kandi ko ibyo yemeye bihura n’imvugo z’umwana yasambanyije ku birebana n’uburyo basobanura uko bahuye, U.F. ari kumwe na Josiane naho Ndayishimiye ari kumwe na Babu, no kuba hari mu gihe abanyeshuri batigaga bararangije ibizamini, bakanahuriza ku kuba U.F. yarajyanye na mugenzi we aho Ndayishimiye Sumayire Madiba atuye bakahasanga Babu, 1 Yahawe iri zina kuko ari umwana
U.F. akavuga ko Ndayishimiye yamusambanyije kandi nawe akaba yarabyemeye, ko rero bigaragaza ko atahatiwe kwemera nk’uko abivuga. [8] Rwasanze kandi kuba amatariki U.F. avuga ko yasambanyijweho adahura n’igihe inda yari atwite yari imaze no kuba nta DNA yakozwe ngo harebwe ko ariwe wamuteye inda, atari ikimenyetso cy’uko atamusambanyije, kuko gusambanya umukobwa bitavuze ko buri gihe atwara inda. Rwemeje rero ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ko hagumaho igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) yahanishijwe. [9] Ndayishimiye Sumayire Madiba yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri Nº RPAA 00209/2022/CA, iburanisha ribera mu ruhame ku wa 06/01/2026 yunganirwa na Me Segutunga Philbert, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ndagijimana Charles, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, ariko iburanisha ririmurwa kugira ngo Ndayishimiye Sumayire Madiba n’umwunganira bategure neza urubanza, ruburanishwa ku wa 08/01/2026 yunganirwa nka mbere naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Rukaka Gallican, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [10] Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire, Ndayishimiye Sumayire Madiba n’umwunganira bavuga ko yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana nta kimenyetso kigaragajwe cyemeza ko umukobwa aregwa gusambanya yari umwana igihe icyaha cyakorwaga. [11] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko iyo mpamvu nta shingiro ifite, kuko inyandiko ziri muri dosiye zigaragaza ko yasambanyije U.F. akiri umwana. [12] Ikibazo kigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ukumenya niba Ndayishimiye Sumayire Madiba yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hatagaragajwe ikimenyetso cyemeza ko umwana aregwa gusambanya yari umwana igihe icyaha cyakorwaga. II. ISESENGURA RY’IKIBAZO KIRI MU RUBANZA Kumenya niba Ndayishimiye Sumayire Madiba yarahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana hatagaragajwe ikimenyetso cyemeza ko uwo aregwa gusambanya yari umwana igihe icyaha cyakorwaga [13] Ndayishimiye Sumayire Madiba n’umwunganira bavuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana nta kimenyetso kigaragajwe cyemeza ko U.F. yari umwana igihe icyaha cyakorwaga, kuko nta nyandiko ye y’ivuka (acte de naissance) yagaragajwe, ko rero hatubahirijwe ibiteganyijwe n’ingingo ya 61 y’Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, iteganya ko irangamimerere y’abantu yemezwa kandi ikagaragazwa n’inyandiko z’irangamimerere, imanza zizisimbura cyangwa zikosora izo nyandiko, bityo ko inyandiko y’ivuka igomba kugaragazwa kuko indangamuntu y’uwo mwana igaragaza ko yavutse ku wa 31/12/2003, naho icyemezezo cy’amavuko kiri muri dosiye kikagaragaza ko yavutse ku wa 22/10/2002. Bavuga kandi ko n’ubwo U.F yari kuba ari umwana igihe yamusambanyaga, yaba yaramwibeshyeho bitewe n’uko yari afite igikuriro, bituma habaho kudashishoza neza. [14] Ku birebana no kuba igihe cy’iburanisha Ubushinjacyaha bwarasabwe n’Urukiko gushyira muri dosiye inyandiko y’ivuka (acte de naissance) rya U.F. mbere y’uko urubanza rucibwa,
Ndayishimiye Sumayire Madiba n’umwunganira bavuze ko bemera ko iyo nyandiko ibonetse yashyirwa muri dosiye kandi ko atari ngombwa ko bongera kugaruka kuburana. [15] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko impamvu y’ubujurire bwa Ndayishimiye Sumayire Madiba nta shingiro ifite, kuko muri dosiye harimo icyemezo cy’amavuko cyo ku wa 18/09/2018 kigaragaza ko U.F. yavutse ku wa 22/10/2002, bikaba bivuze ko icyaha gikorwa mu kwezi kwa 07/2018 yari ataruzuza imyaka 18 y’amavuko, naho indangamuntu ye ikaba itari muri dosiye, bityo ko icyemezo cy’amavuko cyatanzwe uregwa agikurikiranwa ari cyo kigomba gushingirwaho mu kugaragaza imyaka y’uwo mwana, ariko ko n’inyandiko y’ivuka ya U.F. izashyirwa muri dosiye mbere y’uko urubanza rucibwa. Avuga kandi ko ibivugwa na Ndayishimiye ko habaye kwibeshya ku myaka y’uwo mwana, atabyitwaza hashingiwe ku murongo watanzwe mu rubanza NºRPAA 00055/2024/CA rwaciwe n’uru Rukiko haburana Manizabayo Patrick n'Ubushinjacyaha, muri urwo rubanza Urukiko rukaba rwaremeje ko nta rwitwazo na rumwe rushobora gusobanura icyatumye umuntu asambanya umwana ku buryo byamuviramo kudahanwa. UKO URUKIKO RUBIBONA [16] Impaka ziri muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba U.F. yari umwana cyangwa yari mukuru igihe icyaha cyakorwaga. [17] Ingingo ya 2, 8o y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe, isobanura ko umwana ari umuntu utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko. [18] Ikibazo kirebana n‘ikimenyetso cyemewe mu kugaragaza imyaka y’umwana wasambanyijwe iyo nta kimenyetso kimara impaka cyagaragajwe, cyatanzweho umurongo mu rubanza Nº RPAA 00133/2020/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 14/05/2021 haburana Ubushinjacyaha na Nyiringabo Emmanuel. Muri urwo rubanza, Urukiko rwasobanuye ko mu gihe hari inyandiko zivuguruzanya ku bijyanye n’igihe uwasambanyijwe yavukiye, inyandiko y’ivuka ariyo ikwiye gushingirwaho mu kubara imyaka yari afite icyaha gikorwa. Mu gihe itabashije kuboneka hagatangwa urubanza ruyisimbura (jugement supplétif) cyangwa ruyikosora (jugement rectificatif). Uyu murongo washingiweho no mu zindi manza zaciwe n’uru Rukiko, uruheruka gucibwa akaba ari urubanza Nº RPAA 00166/2024/CA, rwaciwe ku wa 30/10/2025 haburana Ubushinjacyaha na Nsanzimana Barthelemy. [19] Nk’uko bigaragara muri dosiye, kugira ngo inkiko zabanje zemeze ko Ndayishimiye Sumayire Madiba yasambanyije U.F. ataruzuza imyaka y’ubukure, zabishingiye ku cyemezo cye cy’amavuko kigaragaza ko yavutse ku wa 22/10/2002, zisanga yari afite imyaka 16 ubwo yasambanywaga. [20] Nk’uko byagaragajwe haruguru, Ndayishimiye Sumayire Madiba yajuriye avuga ko nta kigaragaza ko U.F. yari umwana ubwo icyaha cyakorwaga kuko icyemezo cy’amavuko cyashingiweho kigaragaza ko yavutse ku wa 22/10/2002, ariko ko hari n’indangamuntu ye igaragaza ko yavutse ku wa 31/12/2003, ko rero hagombaga kugaragazwa inyandiko y’ivuka kugira ngo hamenyekane imyaka y’ukuri U.F. yari afite ubwo icyaha akurikiranweho cyakorwaga.
[21] Nyuma y’uko hagaragajwe icyo kibazo cy’itariki U.F. yavukiyeho, uru Rukiko rwasabye Ubushinjacyaha gushaka inyandiko ye y’ivuka (acte de naissance) kandi Ndayishimiye n’umwunganira bemera ko yashyirwa muri dosiye igashingirwaho bitabaye ngombwa kongera kuyiburanaho, maze ku wa 16/01/2026, Ubushinjacyaha bushyira muri dosiye inyandiko y’ivuka ya U.F yatanzwe n’umwanditsi w’irangamimerere w’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo igaragaza ko yavutse ku wa 31/12/2003, naho ku wa 12/01/2026 uwunganira Ndayishimiye ashyira muri dosiye indangamuntu ya U.F. yatangiwe mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ifite Nº 1200370147949232 nayo igaragaza ko yavutse ku wa 31/12/2003. [22] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga rero hashingiwe ku murongo watanzwe mu manza zagaragajwe haruguru, inyandiko y’ivuka ya U.F., igaragaza ko yavutse ku wa 31/12/2003, ari yo igomba gushingirwaho mu kubara imyaka yari afite ubwo yasambanywaga na Ndayishimiye Sumayire Madiba, kuko ari yo imara impaka ku birebana n’imyaka y’umwana wasambanyijwe, itariki iri kuri iyo nyandiko y’ivuka kandi ikaba ihura n’iri ku ndangamuntu ya U.F. ifite Nº 1200370147949232. [23] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga rero hashingiwe ku nyandiko y’ivuka ya U.F. igaragaza ko yavutse ku wa 31/12/2003, kandi akaba yaravuze ko yasambanyijwe mu kwezi kwa 7/2018, byumvikana ko hashingiwe ku bisobanuro bitangwa n’ingingo ya 2, 8o y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuzwe haruguru, icyo gihe yari akiri umwana kuko yari afite imyaka cumi n’itanu (15) y’amavuko, [24] Ku bivugwa na Ndayishimiye Sumayire Madiba n’umwunganira ko abaye yarasambanyije U.F. ari umwana yaba yaramwibeshyeho kuko yari afite igikuriro, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga nta shingiro byahabwa, kuko kuba yaramusambanyije akiri umwana, yakoze icyaha giteganywa n’ingingo ya 133 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuzwe haruguru2, akaba rero ntacyo yakwitwaza asobanura icyatumye asambanya umwana byatuma adahanwa, nk’uko byatazweho umurongo mu rubanza Nº RPAA 00055/2024/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28/03/2025 haburana Ubushinjacyaha na Manizabayo Patrick3. [25] Hashingiwe ku bimaze gusobanurwa, Urukiko rw’ubujurire rurasanga ubujurire bwatanzwe na Ndayishimiye Sumayire Madiba nta shingiro bufite. [26] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ariko n’ubwo ubujurire bwe nta shingiro bufite, bitabuza ko agabanyirizwa igihano mu rwego rwo gutanga igihwanye n’uburemere bw’icyaha yakoze nk’uko byatanzweho umurongo mu rubanza Nº RPAA 00039/2021/CA rwaciwe ku wa 02/07/2021 haburana Ubushinjacyaha na Shakabatenda Jean de Dieu4, kuko bigaragara ko ari ubwa mbere 2 Iyo ngingo iteganya ko: “Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: 1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; 3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. 3 Uwo murongo wakomeje gukurikizwa no mu zindi manza zaciwe n’uru Rukiko, urwaciwe bwa nyuma akaba ari urubanza Nº RPAA 00485/2025/CA, rwaciwe ku wa 17/10/2025, Ubushinjacyaha buburana na Twagirimana Athanase (igika cya 19). 4 Uwo murongo wakurikijwe no mu zindi manza zaciwe vuba, uruheruka gucibwa akaba ari urubanza NºRPAA 00093/2021/CA, NºRPAA 00094/2021/CA na NºRPA 00004/2021/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 30/10/2025 Ubushinjacyaha buburana na Nsengiyumva Félix (igika cya 45).
ahamwe n’icyaha mu buryo buzwi kandi yari akiri muto, bikaba byamubera impamvu nyoroshyacyaha, igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) yahanishijwe kikagabanywa. [27] Ku birebana n’uburyo icyo gihano cyagabanywa, hari izindi manza zaciwe ku bantu barezwe icyaha kijya gusa n’icyo Ndayishimiye Sumayire Madiba akurikiranweho, harimo urubanza Nº RPAA 00292/2023/CA rwaciwe ku wa 29/11/2024, haburana Ubushinjacyaha na Habineza Obed, wari ufite imyaka 20 agasambanya umwana w’imyaka 15 akanamutera inda, Urukiko rw’Ubujurire rubyibwirije rukaba rwaramugabanyirije igihano rushingiye ku kuba ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha mu buryo buzwi no kuba yarakoze icyaha aribwo akiva mu bwana, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10 aho kuba igifungo cy’imyaka 15 yari yahanishijwe mbere. Kuba rero Ndayishimiye Sumayire Madiba nawe ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha mu buryo buzwi, kandi akaba yarakoze icyaha ari mu kigero kimwe na Habineza Obed, byakwitabwaho akagabanyirizwa igihano, agahanishwa igifungo kiri mu kigero kimwe n’icyahawe Habineza Obed mu rwego rwo gutanga ubutabera busa ku bibazo bisa, nawe agahanishwa igifungo cy’imyaka icumi (10). III. ICYEMEZO CY’ URUKIKO [28] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Ndayishimiye Sumayire Madiba nta shingiro bufite; [29] Rwemeje ko imikirize y’urubanza NoRPA 01355/2019/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 20/01/2022, ihindutse ku bijyanye n’igihano Ndayishimiye Sumayire Madiba yari yahanishijwe; [30] Ruhanishije Ndayishimiye Sumayire Madiba igifungo cy’imyaka icumi (10) mu mwanya w’igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) yari yahanishijwe.