UBUSHINJACYAHA vs UWIMANA MUHOZA
The sentence of 15 years' imprisonment is the minimum permissible under the amended law for the offence of trafficking in narcotic drugs with mitigating circumstances; further reduction is not legally possible. The fine is reduced to 5,000,000 FRW due to additional mitigating factors. Suspended sentence is not...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00896/2024/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Appellant: Uwimana Muhoza
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 27 May 2025
- Case Number
- RPAA 00896/2024/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Court of Appeal Judgment
- Outcome
- Partially allowed appeal
- Legal Topics
- Drug Offences, Sentencing, Mitigating Circumstances, Appeal Procedure
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Uwimana Muhoza
Appellant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Court of Appeal Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the sentence imposed on Uwimana Muhoza could be further reduced below the statutory minimum based on mitigating circumstances
- 2 Whether the appellant was eligible for suspended sentence
Ratio Decidendi
The sentence of 15 years' imprisonment is the minimum permissible under the amended law for the offence of trafficking in narcotic drugs with mitigating circumstances; further reduction is not legally possible. The fine is reduced to 5,000,000 FRW due to additional mitigating factors. Suspended sentence is not available as the custodial sentence exceeds five years.
Court Disposition
Partially allowed appeal
Orders
- The appeal is allowed in part.
- The sentence of 15 years' imprisonment is upheld.
Full Case Text
Judgment text and source record
18 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA vs UWIMANA MUHOZA
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-05-27 - Case/document no.: RPAA 00896/2024/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA vs UWIMANA MUHOZA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00896/2024/CA (Rutazana, P.J.) 27 Gicurasi 2025] Amategeko mpanabyaha – Igihano cy’igifungo cya burundu n’igihano cy’ihazabu haburana ubushinjacyaha na Twagirumukiza Innocent Réponse – Impamvu nyoroshyacyaha – kugabanyirizwa igihano kikajya munsi y’igiteganyijwe n’Itegeko – Umurongo wari uriho ntushobora gukurikizwa mu gihe itegeko wari ushingiyeho ryavuyeho cyangwa ryahinduwe – Iyo hari impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’umucamanza, ashobora kugabanya igihano cy’igifungo cya burundu n’icy’ihazabu. Bityo, igihano cy’igifungo cya burundu nticyagabanywa ngo kijye munsi y’igifungo cy’imyaka 15 naho igihano cy’ihazabu nticyagabanywa ngo kijye munsi ya kimwe cya kane cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiye Ubushinjacyaha burega Uwimana Muhoza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, busaba ko kimuhama agahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ingana na 20.000.000FRW. Uwimana Muhoza yaburanye yemera icyaha, avuga ko ibyo Ubushinjacyaha bwasobanuye ariko byagenze. Urukiko mu rubanza RP01480/2021/TGI/NYG, rushingiye ku kuba uregwa yemera icyaha no ku nyandikomvugo y’ifatira ry’urumogi rungana n’udupfunyika icyenda (9) yashyizeho umukono, rwemeje ko Uwimana Muhoza ahamwa n’icyaha ashinjwa, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ingana na 20.000.000FRW. Uwimana Muhoza yajuririye Urukiko Rukuru avuga ko asaba kugabanyirizwa igihano kuko yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi, kandi agahabwa isubikagihano. Ubushinjacyaha buvuga ko Uwimana Muhoza yagabanyirizwa igihano agahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) n’ ihazabu ingana na 500.000FRW hashingiwe ku Itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; buvuga ko isubikagihano asaba adakwiriye kurihabwa. Urukiko mu rubanza RPA00038/2022/HC/KIG, rwemeje ko agabanyiriza igihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ingana na 5.250.000FRW, kuko yaburanye yemera icyaha; ariko ntiyahabwa isubikagihano kuko ahanishijwe igihano cy’igifungo kirengeje imyaka 5. Uwimana yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ubujurire, asaba kongera kugabanyirizwa igihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha z’uko yemeye icyaha akanagisabira imbabazi kuva agifatwa, kuba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu buryo buzwi kandi akaba yarakiguyemo kubera gushaka imibereho, asaba ko ahanishwa igihano kiri munsi y’igihano gito giteganyirijwe icyaha aregwa kandi agahabwa isubikagihano kugira ngo ashobore kujya kwita ku mwana yasize ukiri muto. Ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire bwa Uwimana Muhoza nta shingiro bufite kuko yahanishijwe igihano gito gishoboka ku cyaha yahamijwe, bityo kikaba kidashobora kongera kugabanywa, kandi akaba atahabwan’isubikagihano. Urukiko mu rubanza RPAA00896/2024/CA, rwemeje ko ubujurire bwa Uwimana Muhoza bufite ishingiro kuri bimwe, rwemeza ko igihano cy’igifungo yahawe mu rubanza rujuririrwa kidashobora kongera kugabanywa kuko aricyo gito gishoboka cyateganyirijwe icyaha aregwa kandi kimuhama, rwemeza ko igihano cy’ihazabu kigabanywa kuko yakoze icyaha aribwo akiva mu bwana kikava kuri 5.250.000FRW kikaba 5.000.000Frw, rwemeza kandi ko igihano ahawe kidashobora gusubikwa. Incamake y’icyemezo: Umurongo wari uriho ntushobora gukurikizwa mu gihe itegeko wari ushingiyeho ryavuyeho cyangwa ryahinduwe. Bityo, ibijyanye no kugabanya igihano kikajya munsi y’igihano gito
## Page 2
giteganywa n’itegeko (minimum) ntibyakurikizwa kuko byavanyweho n’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryashyizeho uburyo bushya bwo kugabanya ibihano. Ibi niko bigenda iyo hari impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’umucamanza, kuko ashobora kugabanya igihano cy’igifungo cya burundu n’icy’ihazabu, ariko ku bireba igihano cy’igifungo cya burundu akaba atemerewe kujya munsi y’igifungo cy’imyaka 15 naho ku bireba igihano cy’ihazabu akaba atemerewe kujya munsi ya kimwe cya kane cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe. Amategeko yashingiweho: Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo ya 11 Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 2 Imanza zifashishijwe: Mu rubanza RPAA 00048/2020/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/05/2022 haburana Ubushinjacyaha na BIMENYIMANA Jean Paul, mu bika bya 25-26, Urubanza RPAA 00367/2020/CA haburana ubushinjacyaha na Twagirumukiza Innocent Réponse rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 22/12/2023, mu gika cya 19 Urubanza RPAA 00751/2024/CA haburana Ubushinjacyaha na Nizeyimana Théogène rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 25/03/2025, igika cya 18 Urubanza RPAA 00417/2023/CA rwaciwe ku wa 20/12/2024 (igika cya 20) , Urubanza Nº RPAA 00280/2024/CA rwaciwe ku wa 28/01/2025 (igika cya 21) n’ Urubanza Nº RPAA 00752/2024/CA, haburana Ubushinjacyaha na Nsekanabo Augustin rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 27/03/2025, igika cya 23. Urubanza. I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 16/10/2021 mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, abakozi b’ Urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe Uwimana Muhoza afite udupfunyika 9 tw’urumogi arimo kurucuruza, bamushyikiriza inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha atangira gukurikiranwa. [2] Iperereza rirangiye, Ubushinjacyaha bwamureze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, busaba ko kimuhama agahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ingana na 20.000.000FRW. [3] Uwimana Muhoza yaburanye yemera icyaha aregwa cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’ urumogi, avuga ko ibyo uhagarariye Ubushinjacyaha yasobanuye ariko byagenze. [4] Mu rubanza RP01480/2021/TGI/NYG rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 10/12/2021, rwemeje ko Uwimana Muhoza ahamwa n’icyaha ashinjwa cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rushingiye ku kuba acyemera no ku nyandikomvugo y’ifatira ry’urumogi rungana n’udupfunyika icyenda (9) yashyizeho umukono, maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ingana na 20.000.000FRW.
## Page 3
[5] Uwimana Muhoza yajuririye Urukiko Rukuru avuga ko asaba kugabanyirizwa igihano kuko yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi, kandi agahabwa isubikagihano kugira ngo ashobore kujya kurera umwana muto afite. [6] Uhagarariye Ubushinjacyaha yaburanye avuga ko Uwimana Muhoza yagabanyirizwa igihano agahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu ingana na 500.000FRW hashingiwe ku Itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; ariko ko isubikagihano asaba adakwiriye kurihabwa kuko ingingo ya 3 nayo y’iryo tegeko iteganya ko ritangwa iyo uregwa ahanishijwe igihano cy’igifungo kitarenze imyaka 5. [7] Mu rubanza RPA00038/2022/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 16/08/2024, rwemeje ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ingana na 20.000.000FRW Uwimana Muhoza yahanishijwe kigabanywa agahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ingana na 5.250.000FRW, kuko yaburanye yemera icyaha; ariko ntiyahabwa isubikagihano kuko ahanishijwe igihano cy’igifungo kirengeje imyaka 5. [8] Uwimana Muhoza yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri RPAA00896/2024/CA, ruburanishwa mu ruhame kuwa 06/05/2025 yunganiwe na Me Mugenzi Elie naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Sibomana Stanislas, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [9] Mu bujurire bwe Uwimana Muhoza asaba kongera kugabanyirizwa igihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha z’uko yemeye icyaha akanagisabira imbabazi kuva agifatwa, kuba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu buryo buzwi kandi akaba yarakiguyemo kubera gushaka imibereho y’umwana we, agahanishwa igihano kiri munsi y’igihano gito giteganyirijwe icyaha cyo gucuruza urumogi kandi agahabwa isubikagihano kugira ngo ashobore kujya kwita ku mwana yasize akiri muto kandi akaba adafite kirera. [10] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ubujurire bwa Uwimana Muhoza nta shingiro bufite kuko yahanishijwe igihano gito gishoboka ku cyaha yahamijwe cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, bityo kikaba kidashobora kongera kugabanywa, n’isubikagihano asaba akaba atarihabwa kuko igihano cy’igifungo yahanishijwe kirengeje imyaka 5. [11] Hashingiwe ku mpaka zagaragajwe haruguru, Urukiko rurasuzuma niba igihano Uwimana Muhoza yahanishijwe mu rubanza rujuririrwa gishobora kongera kugabanywa kandi agahabwa isubikagihano. II. ISESENGURA RY’ IKIBAZO KIGIZE URUBANZA Kumenya niba igihano UWIMANA Muhoza yahanishijwe mu rubanza rujuririrwa gishobora kongera kugabanywa kandi agahabwa isubikagihano [12] Uwimana Muhoza na Me Mugenzi Elie umwunganira basaba uru Rukiko kongera kumugabanyiriza igihano kikagezwa munsi y’igihano gito giteganyijwe n’Itegeko hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha z’uko yakiguyemo kubera gushaka imibereho y’umwana we, kuba ari ubwa mbere ahamwa n’icyaha mu buryo buzwi kandi akaba yaracyemeye mu buryo budashidikanywaho akanagisabira imbabazi kuva agifatwa; basaba kandi ko ahabwa isubikagihano kugira ngo ashobore kujya kwita ku mwana muto yasize ubu akaba adafite kirera kuko arerwa n’umuntu uba mu bukode, bityo aramutse yimutse agifunze akaba yazaburana n’umwana we. [13] Uwimana Muhoza n’umwunganira bavuga ko ibyo basaba babishingira ku rubanza RPAA00032/2019/CA rwaciwe kuwa 28/2/2020 haburana Ubushinjacyaha na Nzafashimana Jean De Dieu, aho urukiko rwemeje ko umucamanza atagomba kugira ikimuzitira mu kugabanya igihano, urubanza RPAA00462/2021/CA rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 17/02/2023 rukemeza ko uregwa ahanishwa igifungo
## Page 4
cy’imyaka 6 kuko yemeye icyaha kandi akaba ari ubwa mbere yari agikoze, no ku ngingo ya 61 y’Itegeko Nº054/2011 ryo kuwa 14/02/2011 ryerekeye uburenganzira bw'umwana. [14] Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ubujurire bwa Uwimana Muhoza nta shingiro bufite kuko mu rubanza rujuririrwa yagabanyirijwe igihano ku buryo buhagije ahanishwa igihano gikwiranye n’icyaha yakoze, kikaba kitakongera kugabanywa hashingiwe ku murongo watanzwe mu rubanza RPA0129/10/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 07/03/2014 haburana Ubushinjacyaha na Mpitabakana, aho Urukiko rwasobanuye ko uregwa atongera kugabanyirizwa ibihano, iyo mu bujurire Urukiko rusanga yarabigabanyirijwe bihagije, harebwe uburemere bw’icyaha n’uburyo icyaha cyakozwemo, kandi ntacyo runenga urubanza rwajuririwe. (reba Icyegeranyo cy’ibyemezo by’Inkiko, V.2 [2014] RLR). [15] Uhagarariye Ubushinjacyaha akomeza asobanura ko kandi Uwimana Muhoza atagaragaza niba mu kumuhana Urukiko Rukuru rwarakoresheje nabi itegeko cyangwa ubushishozi bwarwo, kuko kongera kumugabanyiriza igihano bishoboka gusa mu gihe igihano yahawe kitajyanye n’uburemere bw’icyaha ndetse n’ingaruka zacyo hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 492 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange3 ; bityo uru Rukiko rukaba ntaho rwahera rwongera kumugabanyiriza igihano kubera ko ingingo ya 2 agace ka (a) na (d) y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya uburyo ibihano bigabanywa yakoreshejwe neza. [16] Ku birebana n’impamvu Uwimana Muhoza n’umwunganira bashingiraho basaba ko agabanyirizwa igihano ngo kuko yasize umwana muto udafite umwitaho, uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko uretse no kuba nta bimenyetso babitangira, kuba afunze ari ingaruka z’icyaha yakoze akaba rero atabyitwaza ngo abishingireho asaba kugabanyirizwa igihano kuko byaba binyuranyije n’amategeko nk’uko byatanzweho umurongo mu manza zitandukanye zaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, harimo nk’urubanza RPA0129/10/CS rwavuzwe haruguru mu gika cya 14, aho Urukiko rwasobanuye ko ntawakwitwaza ingaruka mbi z’icyaha ngo asabe kugabanyirizwa igihano mu bujurire”, uyu murongo kandi ukaba waranashingiweho n’Urukiko rw’Ubujurire mu manza zitandukanye rwaciyeharimo nk’urubanza RPAA00417/2023/CA rwaciwe ku wa 20/12/2024 haburana Ubushinjacyaha na Mugambage Fred (igika cya 21). [17] Uhagarariye Ubushinjacyaha asoza asaba Urukiko gushingira ku ngingo ya 1834, agace ka gatanu n’aka gatandatu y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, rukemeza ko ubujurire bwa Uwimana Muhoza nta shingiro bufte kuko ibihano asaba ko bigabanywa byagabanyijwe kandi mu buryo bukurikije amategeko, akaba rero atagaragaza inenge cyangwa amakosa biri mu rubanza yajuririye. UKO URUKIKO RUBIBONA
1 Ingingo ya 6 y’Itegeko No 054/2011 ryo kuwa 14/02/2011 ryerekeye uburenganzira bw'umwana iteganya ko mu gihe inzego z'ubucamanza n'iz'ubutegetsi zisuzuma ikibazo kireba umwana, inyungu y'umwana ni yo yitabwaho mbere ya byose. Ibigo bya Leta cyangwa imiryango itari iya Leta byita ku mibereho myiza, ibigo by'amashuri, inama z'umuryango cyangwa urundi rwego cyangwa umuntu urera umwana, byita buri gihe ku nyungu nkuru y'umwana mu gufata icyemezo icyo ari cyo cyose kimureba. 2 Ingingo ya 49 y’Itegeko n˚ 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko “Umucamanza atanga igihano akurikije uburemere bw’icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo’’. 3 Reba rubanza N° RPA 00060/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 04/04/2022 haburana Ubushinjacyaha, NSABIMANA Callixte alias Sankara na bagenzi be, igika cya 252- 254. 4 Iyo ngingo igira iti: “Ubujurire bukorwa mu buryo bw’umwanzuro utanga ikirego ugaraagz aibi bikurikira: …….5° urutonde rw’inenge z’urubanza zisabirwa gukosorwa n’ibindi bibazo bigomba gusuzumwa;6° ibisobanuro kuri buri nenge cyangwa kuri buri kibazo bigaragaza amakosa yakozwe n’uburyo agomba gukosorwa hashingiwe ku mategeko n’ibimenyetso n’igisabwa urukiko…..”.
## Page 5
[18] Impaka kuri iyi ngingo zishingiye ku kumenya niba igihano Uwimana Muhoza yahanishijwe mu rubanza rujuririrwa gishobora kongera kugabanywa kandi agahabwa isubikagihano. [19] Icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi Uwimana Muhoza yahamijwe gihanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 11 y’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bihambaye5 ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu itari munsi ya 20.000.000FRW ariko itarenze 30.000.000FRW. [20] Ingingo ya 2 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ibikurikira : “Iyo umucamanza yemeje impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya igihano ku buryo bukurikira : …(a) igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 15“… (d) igihano cy’ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe. [21] Ibiteganyijwe mu ngingo ya 11 y'Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 n’iya 2, mu duce twa (a) na (d), y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 zimaze kuvugwa haruguru birebewe hamwe, byumvikanisha ko iyo hari impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’umucamanza, ashobora kugabanya igihano cy’igifungo cya burundu n’icy’ihazabu, ariko ku bireba igihano cy’igifungo cya burundu akaba atemerewe kujya munsi y’igifungo cy’imyaka 15 naho ku bireba igihano cy’ihazabu akaba atemerewe kujya munsi ya kimwe cya kane cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe. [22] Mu rubanza RPAA00048/2020/CA rwaciwe ku wa 26/05/2022 haburana Ubushinjacyaha na Bimenyimana Jean Paul (mu bika bya 25-26), Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko umurongo wari uriho udashobora gukurikizwa mu gihe itegeko wari ushingiyeho ryavuyeho cyangwa ryahinduwe. Urukiko rw’Ubujurire rushingiye kuri uyu murongo, mu manza rwaciye nyuma y’uko Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryavuzwe haruguru ritangajwe mu Igazeti ya Leta, rwemeje ko ibijyanye no kugabanya igihano kikajya munsi y’igihano gito giteganywa n’itegeko (minimum) bitagikurikizwa kuko byavanyweho n’iryo Tegeko ryashyizeho uburyo bushya bwo kugabanya ibihano (reba nk’urubanza RPAA00367/2020/CA rwaciwe ku wa 22/12/2023 haburana ubushinjacyaha na Twagirumukiza Innocent Réponse mu gika cya 19 n’izindi zaciwe nyuma yarwo, mu ziheruka gucibwa harimo urubanza RPAA00751/2024/CA rwaciwe ku wa 25/03/2025 haburana Ubushinjacyaha na Nizeyimana Théogène mu igika cya 18). [23] Nk’uko bigaragara mu rubanza rujuririrwa (mu gika cya 7), Urukiko Rukuru rushingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha yo kwemera icyaha rwagabanyije Uwimana Muhoza igihano yari yahanishijwe, avanwa ku gifungo cy’myaka 25 n’ihazabu ingana na 20.000.000FRW ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ingana na 5.250.000FRW. [24] Ku bijyanye n’igihano cy’igifungo, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga imyaka 15 y’igifungo Uwimana Muhoza yahanishijwe ari yo mike ishoboka, ikaba idashobora kongera kugabanywa hashingiwe ku byasobanuwe haruguru (ibika bya 21-22) ; bityo ubujurire bwe kuri iyi ngingo bukaba nta shingiro bufite. [25] Ku bijyanye n’igihano cy’ihazabu, mu rubanza rujuririrwa Uwimana Muhoza yategetswe kwishyura ihazabu ingana na 5.250.000FRW hashingiwe ku kwemera icyaha ; mu bushishozi bw’uru Rukiko rw’Ubujurire rukaba rusanga icyo gihano cy’ihazabu yahanishijwe gikwiriye kongera kugabanywa ku buryo buruseho hashingiwe ku zindi mpamvu nyoroshyacyaha zitahawe agaciro mu rubanza rujuririrwa, zirimo kuba Uwimana Muhoza yarakoze icyaha aribwo akiva mu kigero cy’ubwana kirangwa ahanini no
5 Hashingiwe ku Mugereka wa mbere w’Itekarya Minisitiri Nº 001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, urumogi ruri mu cyiciro cy’ibyobyabwenge bihambaye.
## Page 6
gukubagana, kugerageza ibintu bitandukanye n’ubushishozi bucye mu byo bakora, kuko yari afite imyaka 18 n’amezi 10 ; n’ingano nke y’urumogi yafatanywe (udupfunyika 9) ; bityo rero mu rwego rwo guhuza imitangire y’ibihano ku bakoze ibyaha bifitanye isano mu mikorere yabyo, Uwimana Muhoza akaba akwiriye guhanishwa ihazabu ingana na 5.000.000FRW. Iki kigero cy’ihazabu gisa n’icyategetswe muri zimwe mu manza ziherutse gucibwa, harimo nk’urubanza RPAA00417/2023/CA6 rwaciwe ku wa 20/12/2024 (igika cya 20) , urubanza RPAA00280/2024/CA7 rwaciwe ku wa 28/01/2025 (igika cya 21) n’urubanza RPAA00752/2024/CA8 rwaciwe ku wa 27/03/2025 haburana Ubushinjacyaha na Nsekanabo Augustin (igika cya 23). [26] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kandi ibijyanye n’isubikagihano Uwimana Muhoza asaba nta shingiro bifite, kuko ku ruhande rumwe igihano cy’igifungo cy’ imyaka 15 yahanishijwe kidashobora gusubikwa hashingiwe ku ngingo ya 39 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko isubikagihano rishobora gutangwa mu gihe uregwa ahanishijwe igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka 5 ; ku rundi ruhande igihano cy’ihazabu ahanishijwe nacyo kikaba kidakwiriye gusubikwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha yahamijwe cyo gucuza ibiyobyabwenge kimwe n’ingaruka iki cyaha gifite ku muryango nyarwanda, kandi akaba ahanishijwe igihano gito gishoboka. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [27] Rwemeje ko ubujurire bwa Uwimana Muhoza bufite ishingiro kuri bimwe. [28] Rwemeje ko urubanza RPA00038/2022/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 16/08/2024 ruhindutse gusa ku bijyanye n’igihano cy’ihazabu Uwimana Muhoza ahanishijwe. [29] Rutegetse ko Uwimana Muhoza ahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000FRW). [30] Rutegetse ko Uwimana Muhoza asonewe amagarama y'urubanza kuko aburana afunze.
6 Muri uru rubanza uregwa yari yafatanywe udupfunyika 500 tw’urumogi. 7 Muri uru rubanza uregwa yari yafatanywe udupfunyika 21 tw’urumogi. 8 Muri uru rubanza uregwa yari yafatanywe udupfunyika 129 tw’urumogi. 9 Ingingo ya 3 (1) y’ Itegeko N° nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 ihindura ingingo ya 64 y’ Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ‘’ Iyo uwakatiwe nta kindi gihano cy’igifungo kirenga amezi 6 yahanishijwe mbere, urukiko rukoresheje icyemezo gisobanura impamvu, rushobora gutegeka gusubika irangiza ry’igihano cyose cyangwa igice cy’igihano cy’iremezo cyangwa cy’ingereka, iyo igihano cy’iremezo cy’igifungo umuntu yakatiwe kitarenze imyaka 5”.