UBUSHINJACYAHA v. NTAKIRUTIMANA N’ABANDI
The appellate court found that the trial and appellate courts properly evaluated the evidence, including witness testimony and statements of the accused, and determined that all three appellants participated in the crimes. The court held that the failure to summon additional witnesses did not affect the outcome, as...
Source-derived case information.
- Citation
- RPAA 00492/2023/CA CMB- RPAA 00511/2023/CA
- Parties
- Prosecution: Ubushinjacyaha; Appellant: Uwiringiyimana Jean Damascène; Appellant: Ntakirutimana Emmanuel; Appellant: Ndayambaje Etienne
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 31 January 2025
- Case Number
- RPAA 00492/2023/CA CMB- RPAA 00511/2023/CA
- Procedural Posture
- Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
- Outcome
- appeal dismissed
- Legal Topics
- Murder, Assault, Joint Criminal Enterprise, Admissibility of Witness Testimony, Burden of Proof
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
Ubushinjacyaha
Prosecution
Uwiringiyimana Jean Damascène
Appellant
Ntakirutimana Emmanuel
Appellant
Ndayambaje Etienne
Appellant
Procedural Posture
Criminal Appeal / Final Appellate Judgment
Legal Issues
- 1 Whether the appellants were convicted based on unreliable testimony and without proper consideration of exculpatory evidence.
- 2 Whether the trial and appellate courts erred by not summoning key witnesses who could exonerate the appellants.
- 3 Whether the appellants had any role in the murder and assault or were wrongly convicted based on association.
Ratio Decidendi
The appellate court found that the trial and appellate courts properly evaluated the evidence, including witness testimony and statements of the accused, and determined that all three appellants participated in the crimes. The court held that the failure to summon additional witnesses did not affect the outcome, as the existing evidence was sufficient and credible. The convictions and sentences were upheld.
Court Disposition
appeal dismissed
Orders
- Convictions and sentences of life imprisonment for Uwiringiyimana Jean Damascène, Ndayambaje Etienne, and Ntakirutimana Emmanuel are upheld.
- Court costs to be paid to the State treasury.
Full Case Text
Judgment text and source record
51 paragraphs
# UBUSHINJACYAHA v. NTAKIRUTIMANA N’ABANDI
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-01-31 - Case/document no.: RPAA 00492/2023/CA CMB- RPAA 00511/2023/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
UBUSHINJACYAHA v. NTAKIRUTIMANA N’ABANDI [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00492/2023/CA CMB- RPAA 00511/2023/CA (Gakwaya P.J.,) 31 Mutarama 2025] Amategeko agenga ibimenyetso – Icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake – Ubuhamya – Ihame ku birebana n’ubuhamya ni uko umutangabuhamya avuga mu Rukiko ibyo yiboneye cyangwa ibyo yumvise mu buryo butaziguye, Urukiko rwonyine rusuzuma mu bushishozi icyizere cyangwa ireme bukwiye guhabwa. Amategeko agenga ibimenyetso – Icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake – Ubuhamya – Urukiko ni rwo rupima niba imikirize y’abatangabuhamya ihuye n’ikiburanwa, ifite ingingo zikiranuye kandi ikwiye kwemerwa cyangwa guhakanwa, rukita cyane cyane ku bumenyi bwabo bw’ibyabaye, no ku buryo babivuga uko byagenze nta cyo bihimbira. Amategeko agenga ibimenyetso – Icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake – Ubuhamya – Umuburanyi afite uburenganzira bwo gusaba Urukiko kumva abatangabuhamya, asobanura mu buryo bufutuye kandi butarondogoye impamvu biri ngombwa, ariko Urukiko rudategetswe byanze bikunze kubabaza, mu bushishozi rubikora gusa iyo rusanga ubuhamya bwabo bukenewe kuko bikwiye, bufite ireme kandi bwemewe n’amategeko, kandi rufite byanze bikunze inshingano yo gusubiza mu buryo busobanutse umuburanyi ubisaba, rugaragaza impamvu bitari ngombwa mu gihe butagaragaza ukuri ku byabaye. Incamake y’ikibazo: Abitwa Uwiringiyimana Jean Damascène, Remera Wellars, Uwimana Jean Bosco, Rihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène bavuga ko bahuye na banyerondo, barimo uwitwa Niyonteze Emmanuel, Gatera Charles, Nkurunziza Védaste, Nkundabagenzi David, Mazimpaka Patrick na Murindabigwi Philippe, maze batangira kurwana baterana amabuye, bituma batatana bahunga imirwano. Nyuma yaho baje kubona umurambo wa Murindabigwi Philippe mu ishyamba, bamutemye mu mutwe bakoresheje umuhoro. Iperereza rirangiye, Ubushinjacyaha bwareze Ntakirutimana Emmanuel, Ndayambaje Etienne na Uwiringiyimana Jean Damascène mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, busaba ko byabahama, maze bagahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Ndayambaje Etienne na Ntakirutimana Emmanuel baburanye bahakana ibyaha baregwa, bavuga ko Murindabigwi Philippe yishwe na Remera Wellars, naho Uwiringiyimana Jean Damascène we yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko atari kumwe n’abarwanyije inkeragutabara. Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rushingiye ku bimenyetso bitandukanye no kuri raporo ya muganga igaragaza ko Murindabigwi Philippe yishwe atemwe mu mutwe, maze rwemeza ko bose uko ari batatu ari bo Ndayambaje Etienne, Ntakirutimana Emmanuel na Uwiringiyimana Jean Damascène bahamwa n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi no gukubita no gukomeretsa ku bushake, maze rubahanisha igihano cy’igifungo cya burundu.
## Page 2
Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne bajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, bavuga ko bahamijwe icyaha batakoze kandi hari abagikoze batorotse, ndetse uko gutoroka kwabo bikaba bibahamya uruhare rwabo, bakaba basaba kugirwa abere. Uwiringiyimana Jean Damascène nawe yajuririye Urukiko Rukuru, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha rushingiye ku bimenyetso bidakwiye gufatwa nk’ukuri. Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwemeje ko ubujurire bw’abaregwa bose nta shingiro bufite, bityo ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza bajuririye. Uwiringiyimana Jean Damascène yajuririye Urukiko rw’Ubujurire avuga ko yahamijwe icyaha atakoze, asaba uru Rukiko kumugira umwere. Me Uzabakiriho Irenée, wunganira Uwiringiyimana Jean Damascène, avuga ko atanyuzwe n’imikirize y’urubanza aho Urukiko Rukuru rwavuze ko nta bimenyetso yagaragaje bimukuraho ibyaha yahamijwe ku rwego rwa mbere. Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu y’ubujurire bwa Uwiringiyimana Jean Damascène nta shingiro ikwiye guhabwa kuko abo baregwa hamwe, Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne, bamushinja icyaha aregwa. Ndayambaje Etienne yajuririye nawe Urukiko rw’Ubujurire, asaba kurenganurwa akagirwa umwere kuko nta ruhare yagize mu byaha byakozwe adahari. Me Mbarubukeye Samuel, wunganira Ndayambaje Etienne, avuga ko mu nzego zose z’iperereza no mu Rukiko yahakanye ibyaha yahamijwe byakozwe n’abandi bantu hashingiwe gusa ku kuba yari kumwe nabo kandi icyaha ari gatozi, bityobasaba uru Rukiko kumugira umwere. Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ibimenyetso Ndayambaje Etienne yarugaragarije ari uko bidafatika, ko ndetse mu mvugo ze harimo ukwivuguruza. Ntakirutimana Emmanuel yajuririye uru Rukiko avuga ko nta ruhare yagize mu byaha yahamijwe, byakozwe. Me Sindayigaya Abson, wunganira Ntakirutimana Emmanuel, avuga ko Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ukwisobanura kwe, ahubwo rurarenga rwamuhamya ibyaha nta bimenyetso bifatika rushingiyeho kuko mu nzego z’iperereza hose yisobanuye ahakana ibyaha agaragaza ko nta ruhare yabigizemo, bityo akaba asaba uru Rukiko kumugira umwere. Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu y’ubujurire ya Ntakirutimana Emmanuel nta shingiro ikwiye guhabwa kuko abaregwa ubwabo basa n’abashinjanya kuko nawe yari mu bateye abanyerondo amabuye. Incamake y’icyemezo: 1. Ihame ku birebana n’ubuhamya ni uko umutangabuhamya avuga mu Rukiko ibyo yiboneye cyangwa ibyo yumvise mu buryo butaziguye, Urukiko rwonyine rusuzuma mu bushishozi icyizere cyangwa ireme bukwiye guhabwa.
## Page 3
2. Urukiko ni rwo rupima niba imikirize y’abatangabuhamya ihuye n’ikiburanwa, ifite ingingo zikiranuye kandi ikwiye kwemerwa cyangwa guhakanwa, rukita cyane cyane ku bumenyi bwabo bw’ibyabaye, no ku buryo babivuga uko byagenze nta cyo bihimbira. 3. Umuburanyi afite uburenganzira bwo gusaba Urukiko kumva abatangabuhamya, asobanura mu buryo bufutuye kandi butarondogoye impamvu biri ngombwa, ariko Urukiko rudategetswe byanze bikunze kubabaza, mu bushishozi rubikora gusa iyo rusanga ubuhamya bwabo bukenewe kuko bikwiye, bufite ireme kandi bwemewe n’amategeko, kandi rufite byanze bikunze inshingano yo gusubiza mu buryo busobanutse umuburanyi ubisaba, rugaragaza impamvu bitari ngombwa mu gihe butagaragaza ukuri ku byabaye
Ubujurire nta shingiro.
Amategeko yashingiweho:
Itegeko N°15/2004 ryo ku wa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, ingingo ya 62, iya 65 n’iya 119. Imanza zifashishijwe: Urubanza RPAA 00050/2024/CA 024 rw’ Ubushinjacyaha na Shema Ernest, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/4/2024; Urubanza RPAA/Gén 00002/2018/CA, rw’ Ubushinjacyaha na Twahirwa François, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 25/7/2023;
Urubanza RPAA 00050/2024/CA, rw’ Ubushinjacyaha na Shema Ernest; rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/4/2024. Urubanza
I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13/7/2019, Uwiringiyimana Jean Damascène, Remera Wellars, Uwimana Jean Bosco, Rihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène bahuye na banyerondo, barimo uwitwa Niyonteze Emmanuel, Gatera Charles, Nkurunziza Védaste, Nkundabagenzi David, Mazimpaka Patrick na Murindabigwi Philippe, bikoreye imifuka y’amakara, bababonye bayitura hasi, bahamagara bagenzi babo bari basigaye ku cyocyezo cy’amakara ngo baze babafashe kurwanya abo banyenyerondo, baraza batangira kubatera amabuye barabatatanya babirukaho buri wese anyura ukwe, abanyerondo bongera guhurira ku biro by’Akagali ka Kibingo ariko babura bagenzi babo babiri Murindabigwi Philippe na Mazimpaka Patrick, kugeza mu gitondo, bituma bafata umwanzuro wo kujya kubashakisha, babanza kubona Mazimpaka Patrick bamusanze mu ikawa aryamye, bamukubise, ndetse bamutemye ukuboko kw’ibumoso no mu mutwe yakomeretse cyane, bahamuvana bamuhetse bamujyana kwa muganga
## Page 4
kuri centre de santé ya Karama, bakomeza gushakisha baza no kubona umurambo wa Murindabigwi Philippe mu ishyamba, bamutemye mu mutwe bakoresheje umuhoro, umurambo we bawuhishe hagati y’ibishyitsi bibiri by’inturusu munsi y’umuhanda nko kuri metero icumi (10m) hafi y’ipironi y’umuriro w’amashanyarazi. [2] Iperereza rirangiye, Ubushinjacyaha bwareze Ntakirutimana Emmanuel, Ndayambaje Etienne na Uwiringiyimana Jean Damascène mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, busaba ko byabahama, bagahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. [3] Ndayambaje Etienne na Ntakirutimana Emmanuel baburanye bahakana ibyaha baregwa, bavuga ko Murindabigwi Philippe yishwe na Remera Wellars, naho Uwiringiyimana Jean Damascène we yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko atari kumwe n’abarwanyije inkeragutabara. [4] Mu rubanza RP 00456/2019/TGI/HYE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 26/10/2020, rushingiye ku kuba Ndayambaje Etienne, Ntakirutimana Emmanuel na Uwiringiyimana Jean Damascène barafatanyije kurwanya inkeragutabara, bakanica umwe muri bo, kuba inkeragutabara Gatera Charles ashinja UwiringiyimanA Jean Damascène na Uwimana Jean Bosco kuba aribo yamenye kandi aribo bahamagaye bagenzi babo ngo babafashe kubarwanya, bakaza ari igitero bitwaje imihoro nk’uko umwe muribo abyemeza, bakabatera amabuye, bagatema Mazimpaka Patrick, bakica Murindabigwi Philippe, kandi raporo ya muganga ikaba igaragaza ko Murindabigwi Philippe yishwe atemwe mu mutwe, kuba Uwiringiyimana Jean Damascène ariwe wasabye bagenzi be kwihisha, ashaka guhisha uruhare rwabo muri ibyo byaha, rwemeje ko bose uko ari batatu bahamwa n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi no gukubita no gukomeretsa ku bushake, rubahanisha igihano cy’igifungo cya burundu. [5] Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne bajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, bavuga ko bahamijwe icyaha batakoze kandi hari abagikoze batorotse, ndetse uko gutoroka kwabo bikaba bibahamya uruhare rwabo. Basobanura ko kuba nta mutangabuhamya ubashinja ko yababonye bafatanya na bagenzi babo kwica Murindabigwi Philippe no gukomeretsa Mazimpaka Patrick, kandi uyu nawe akaba atabashinja no kuba umutangabuhamya Gatera Charles wari ku irondo hamwe na bagenzi be yaravuze ko abo yamenye yabonye n’amaso ye ari Uwimana Bosco na Uwiringiyimana Jean Damascène, bakaba basaba kugirwa abere. [6] Uwiringiyimana Jean Damascène yajuririye urwo Rukiko, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha rushingiye ku bimenyetso bidakwiye gufatwa nk’ukuri, kuko Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne bivuguruza, ko ndetse rutagombaga gushingira ku kuba yarabahaye akazi kuko icyaha ari gatozi, akaba atari kumwe nabo kuko we yari yasigaye ku cyocyezo cy’amakara yabuze uyamutwarira, kandi ko iyo aza kuba hamwe nabo, Mazimpaka Patrick wakomerekejwe aba yaramubonye cyangwa akabonwa n’abandi bari mu irondo kuko harimo abari basanzwe bamuzi nk’uwitwa Nkundabaje, naho Gatera Charles akaba avuga ko yabonye Uwimana Bosco na Damascène ariko akaba adasobanura Damascène yabonye uwo ariwe, niba ari Uwiringiyimana Jean Damascène cyangwa ari Dusabimana Jean Damascène . [7] Mu rubanza RPA 00965/2020/HC/NYZ – CMB RPA 00978/2020/HC/NYZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 14/11/2023, urwo Rukiko rwasobanuye ko nta bimenyetso Ntakirutimana Emmanuel, Ndayambaje Etienne na Uwiringiyimana Jean Damascène
## Page 5
batanze bibakuraho ibyaha bahamijwe ku rwego rwa mbere, kandi hari abatangabuhamya barimo Gatera Charles ushinja Uwimana Jean Bosco na Uwiringiyimana Jean Damascène ko yabamenye, ndetse Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne nabo bakaba bashinja Uwiringiyimana Jean Damascène ko yabahamagaye abasaba kwihisha, ko kandi nyuma y’ibyo nawe atari kuba yaratorokeye mu Karere ka Rubavu iyo aza kuba ntacyo yikeka. Rwasobanuye kandi ko Ntakirutimana Emmanuel yashinje Uwiringiyimana Jean Damascène, Irihamye Pierre, Remera Wellars na Uwimana Jean Bosco ko aribo basigaye barwana n’abanyerondo, we yagiye, ko ariko n’ubwo yikuraho icyaha nta kimenyetso atanga kikimukuraho kandi Mazimpaka Patrick ubashinja avuga ko we n’abandi banyerondo bahuye n’abantu batanu (5) bari bikoreye amakara, bica umwe mubo bari kumwe, nawe ubwe afatwa n’abantu batandatu (6) bamuhuriraho, bamukubita inkoni mu mutwe baramukomeretsa, banamutemagura akaboko. Rwemeza rero ko ubujurire bw’abaregwa bose nta shingiro bufite, kandi ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza bajuririye. [8] Ku wa 20/11/2023, Uwiringiyimana Jean Damascène yajuririye Urukiko rw’Ubujurire avuga ko yahamijwe icyaha atakoze, ahubwo cyakozwe na Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène batorotse ariko nyuma bakaza gufatwa ubu bakaba bafungiye muri gereza ya Huye, ko kandi igihe yaburanaga ubujurire mu Rukiko Rukuru yasabye ko batumizwa rukabumva, ntirwabikora, ahubwo rushingira ku buhamya bwa Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne butizewe, kuko bagaragaza ukwivuguruza mu mvugo zabo, bakaba kandi ibyo bamushinja ari uburyo bwabo bwo gushaka guhunga icyaha bagizemo uruhare, ko aribo bakwiye kukiryozwa aho kukimuhanira kandi arengana, atari kumwe nabo yari yasigaye ku cyocyezo cy’amakara, asaba uru Rukiko kumugira umwere. [9] Ku wa 19/1/2024, Uwiringiyimana Jean Damascène yakoze umwanzuro w’inyongera avuga ko yajyanye n’abakozi be Uwimana Jean Bosco, Remera Wellars, Irihamye Pierre, Dusabimana Jean Damascène, Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne kwarura amakara mu ishyamba, barayikorera ajyana nabo, bageze mu nzira bahura n’abantu barabahagarika, agira ubwoba kubera ko nta cyangombwa cyo gutwika amakara yari afite abwira abo bakozi ngo bayature hasi biyirukire, nawe yiruka ari kumwe na Dusabimana Jean Damascène, nyuma aza kugaruka kuyatwara, ahageze yumva ko Remera Wellars, Irihamye Pierre na Uwimana Jean Bosco bafatanyije gukubita abo bantu, ko rero we nta ruhare yagize mu byaha yahamijwe. [10] Ku 4/12/2023, Ndayambaje Etienne yajuririye uru Rukiko avuga ko Uwiringiyimana Jean Damascène yamuhaye akazi ko gutwara amakara, we na Ntakirutimana Emmanuel, Uwimana Jean Bosco, Remera Wellars, Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène, mu nzira bahura n’abantu barabahagarika, bayatura hasi bariruka baratatana, we na Ntakirutimana Emmanuel bahita barataha, bageze mu rugo Uwiringiyimana Jean Damascène ahamagara Ntakirutimana Emmanuel amubwira ngo bihishe kuko Remera Wellars yakubise umwe muri abo bantu, bukeye bwaho aboneka yapfuye. Ashinja Uwiringiyimana Jean Damascène ko ibyo avuga by’uko atari kumwe nabo bikoreye amakara igihe bahuraga n’abanyerondo, abeshya, kandi ko Gatera Charles amushinja we na Uwimana Jean Bosco ko yabiboneye n’amaso ye, nyamara ko we (Ndayambaje Etienne) ntaho amuvuga, ndetse na Mazimpaka Patrick wakubiswe akaba atamushinja. Avuga kandi ko Irihamye Pierre muri RIB yiyemereye ko yakubise nyakwigendera inkoni ku kuboko, akaba yarasabye ko yahamagazwa akabisobanura ariko ntibyakorwa, asaba kugirwa umwere kuko nta ruhare yagize mu byaha byakozwe adahari yatashye.
## Page 6
[11] Ku wa 7/12/2023, Ntakirutimana Emmanuel yajuririye uru Rukiko avuga ko Uwiringiyimana Jean Damascène yamuhaye akazi ko gutwara amakara we na Ndayambaje Etienne, Uwimana Jean Bosco, Remera Wellars, Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène, bageze mu nzira bahura n’abantu, bayatura hasi baratatana bariruka, ageze mu rugo Uwiringiyimana Jean Damascène amuhamagara amubwira ngo bihishe kuko Remera Wellars yakubise umwe muri abo bantu babahagaritse none akaba ameze nabi, bucyeye bwaho aza kuboneka yapfuye. Ashinja Uwiringiyimana Jean Damascène ko abeshya ko atari kumwe nabo bikoreye amakara, kandi na Gatera Charles amushinja kuba we na Uwimana Jean Bosco yarabiboneye n’amaso ye, nyamara we (Ntakirutimana Emmanuel) akaba atamushinja na Mazimpaka Patrick wakomerekejwe atamushinja, ko rero ibyo bigaragaza ko nta ruhare yagize mu byaha yahamijwe, byakozwe yatashye, ahubwo uwitwa Irihamye Pierre ubwe ari imbere ya RIB akaba yariyemereye ko yakubise inkoni nyakwigendera ku kuboko, akaba yarasabye ko yahamagazwa ngo abisobanure, ariko ntibyakiorwa. [12] Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ibisobanuro bya Ndayambaje Etienne ari uko bidafatika, ko ndetse mu mvugo ze harimo ukwivuguruza, kuko avuga ko nyuma yo guhagarikwa n’abanyerondo yatuye amakara ariruka arataha, nyamara agashinja Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène kuba aribo basigaye barwana na banyerondo, akabivuga nk’uwari uhari wabibonye kandi avuga ko ibintu byose byabaye yageze iwe mu rugo, akaba kandi mu nzego z’iperereza yari yavuze ko Remera Wellars na Uwimana Jean Bosco bari basigaye ku cyocyezo cy’amakara, akongera ahagindukira akamushinja kuba ariwe wishe Murindabigwi Philippe, mu gihe mbere yavugaga Irihamye Pierre. [13] Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko impamvu y’ubujurire ya Ntakirutimana Emmanuel ishingiye ku kuba Gatera Charles atamushinja, nta shingiro ikwiye guhabwa kuko abaregwa ubwabo basa n’abashinjanya banavuga ko Uwiringiyimana Jean Damascène abeshya, ariko ibyo bikaba ataribyo byavanaho ubufatanyacyaha bwe (Ntakirutimana Emmanuel) nabo baregwa hamwe kuko nawe yari mu bateye abanyerondo amabuye. [14] Kuri Uwiringiyimana Jean Damascène, Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu y’ubujurire bwe nta shingiro ikwiye guhabwa kuko abo baregwa hamwe bamushinja ko yabahamagaye ababwira inzira batari bunyuremo kubera ko Remera Wellars amaze gukubita umunyerondo, ko rero uko gushinjanya hagati yabo bishimangira imvugo z’abanyerondo bavuze ko abagabo batanu (5) bahuye bikoreye amakara, bose bagize uruhare mu byaha bahamijwe kuko bose bafatanyije kubatera amabuye bakiruka bagatatana, umwe muri bo akahasiga ubuzima. [15] Urubanza rwahawe RPAA 00492/2023/CA - CMB RPAA 00511/2023/CA, ruburanishwa ku wa 9/1/2025, Ndayambaje Etienne yunganiwe na Me Mbarubukeye Samuel, Ntakirutimana Emmanuel yunganiwe na Me Sindayigaya Abson, Uwiringiyimana Jean Damascène yunganiwe na Me Uzabakiriho Irenée, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Niyonkuru Françoise, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [16] Hakurikijwe imyanzuro n’imiburanire y’ababuranyi yo ku wa 9/1/2025, ibibazo bizasuzumwa ni ibi bikurikira:
-Kumenya niba Urukiko Rukuru rwarahamije Uwiringiyimana Jean Damascène ibyaha atakoze, rushingiye ku buhamya bw’abo baregwa hamwe butizewe kandi rwaranze
## Page 7
gutumiza abatangabuhamya Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène bari baratorotse, yarugaragarije, nyamara aribo bagombaga kugaragaza ukuri kw’ibyabaye. -Kumenya niba Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne barahamijwe ibyaha batakoze, kuko ibyabaye byose bari bagiye bamaze kugera mu ngo zabo, Urukiko Rukuru rukaba rwaranze gutumiza abatangabuhamya Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène bagombaga kubashinjura. II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA 1.Kumenya niba Uwiringiyimana Jean Damascène yarahamijwe ibyaha atakoze, hashingiwe ku buhamya butizewe bw’abo baregwa hamwe, nyamara Urukiko Rukuru rwaranze guhamagaza abatangabuhamya be bari kugaragaza ko nta ruhare yagize muri ibyo byaha. [17] Uwiringiyimana Jean Damascène avuga ko yahamijwe ibyaha atakoze, ahubwo byakozwe nabo yari yahaye akazi ko kumutwarira amakara, barimo Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène batorotse ariko nyuma bakaza gufatwa, ko kandi igihe yaburanaga ubujurire mu Rukiko Rukuru yasabye ko batumizwa rukabumva, ariko ntirwabikora kandi byari uburenganzira bwe n’inshingano zarwo kwakira no gusuzuma ibimenyetso byose yatanze yiregura nk’uko amategeko abiteganya, ko kandi kuba abo bantu batarabajijwe, mu gihe aribo bari gutuma ukuri kugaragara, abibona nko kwirengahiza nkana amategeko n’amahame y’iburanisha ry’imanza nshinjabyaha no gutanga ubutabera buboneye, ahubwo urwo Rukiko rukaba rwarashingiye ku buhamya bwa Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne butagombye gufatwa nk’ukuri kuko imvugo zabo zivuguruzanya kandi bavuga ibyo babonye bari kumwe, ahubwo ko ibyo bamushinja ari uburyo bwabo bwo guhunga icyaha bagizemo uruhare, ko rero atariwe ukwiye kuryoza icyaha bakoze atari kumwe nabo kuko yari yasigaye ku cyocyezo cy’amakara yabuze uyamutwarira, hakaba harashingiwe gusa ku kuba amakara abo bakozi bari bikoreye yari aye, agasaba gukurirwaho igihano cy’igifungo cya burundu yahanishijwe kuko nta ruhare yagize mu byaha yahamijwe. [18] Mu mwanzuro w’inyongera no mu iburanisha, Uwiringiyimana Jean Damascène yavuze ko ku wa 12/7/2019 bishyira ku wa 13/7/2019, yari kumwe n’abakozi be Uwimana Jean Bosco, Remera Wellars, Irihamye Pierre, Dusabimana Jean Damascène, Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne bagiye kwarura amakara mu ishyamba ngo bayashyire umukiriya witwa Gahamanyi Alexis, barayikorera ajyana nabo, bageze mu nzira bahura n’abantu barabahagarika, bakeka ko ari abayobozi cyangwa abashinzwe umutekano, kubera ko nta cyangombwa cyo gutwika amakara yari afite, abwira abo bakozi ngo bayature hasi biyirukire, nawe yiruka ari kumwe na Dusabimana Jean Damascène, nyuma amenya ko abo bari babateze atari abayobozi, ahubwo ari abashakaga kwitwarira amakara ye, ndetse Remera Wellars na Irihamye Pierre bamuhamagara kuri telefone ngo aze ayafate, ava aho yari yihishe ajya kuyatwara, ariko ahageze yumva ko Remera Wellars, Irihamye Pierre na Uwimana Jean Bosco bafatanyije gukubita abo bantu, akaba rero we nta ruhare yagize mu byaha yahamijwe, cyokora ko icyo yemera ari uko yatwitse amakara atabifitiye uruhushya akanatanga akazi ko kuyamutwarira, agasaba uru Rukiko ko mu gihe rwasanga ibyo bigize icyaha, abigisabira imbabazi no kugabanyirizwa igihano. [19] Yavuze kandi ko abanyerondo babatesheje amakara nta byangombwa bigeze babereka byerekana ko bari mu kazi, akaba ari nacyo cyatumye batabizera, ko rero imikorere yabo idahwitse
## Page 8
kuko batashoboraga kubatandukanya n’abandi bantu basanzwe, kuko baje bakoresha kiboko n’ibikangisho. Imbere y’uru Rukiko yemeye ko yahamagaye Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne kuri telefone nyuma y’uko bahunze, yumvise bakiri hafi y’inzira yabereyemo imirwano ababuza kuyinyuramo no kugira uwo biyereka kubera ko Remera Wellars yari amaze kuhakubitira umuntu. [20] Me Uzabakiriho Irenée, wunganira Uwiringiyimana Jean Damascène, avuga ko atanyuzwe n’imikirize y’urubanza igaragara mu gace ka gatandatu (6) n’aka cumi na gatanu (15), aho Urukiko Rukuru rwavuze ko nta bimenyetso yagaragaje bimukuraho ibyaha yahamijwe ku rwego rwa mbere, nyamara narwo nta bikorwa rwagaragaje yakoze ku giti cye n’ibimenyetso byerekana ko koko yabikoze ku buryo nawe yari gushaka ibimenyetso bimushinjura, kuko mu mvugo z’abatangabuhamya Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne zashingiweho, nta numwe uvuga ko yamwiboneye akora ibyaha yahamijwe, cyane ko ubwabo bivugira ko bari birutse bahunze, ibyo bikaba byerekana neza ko bataba abatangabuhamya kuko batari bahari, Urukiko Rukuru rukaba rutari rukwiye gushingira kuri izo mvugo zabo gusa ngo rumuhane. Anavuga ko kuba Uwiringiyimana Jean Damascène yemera ko yahamagaye Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne kuri telefone bitagize ibikorwa by’ibyaha aregwa, ndetse atari n’ikimenyetso kibimuhamya. [21] Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu y’ubujurire bwa Uwiringiyimana Jean Damascène nta shingiro ikwiye guhabwa kuko abo baregwa hamwe, Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne, bamushinja ko yabahamagaye ababuza inzira batagomba kunyuramo kubera ko Remera Wellars amaze gukubita umunyerondo, ko rero uko gushinjanya hagati yabo bishimangira imvugo z’abanyerondo bahohotewe, bavuze ko abagabo batanu (5) bahuye bikoreye amakara bose bagize uruhare mu byaha bahamijwe kuko bose bafatanyije kubatera amabuye bakiruka bagatatana, ndetse umwe muri bo akahasiga ubuzima. UKO URUKIKO RUBIBONA [22] Impaka kuri ikibazo zishingiye ku kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze amakosa yo guhamya Uwiringiyimana Jean Damascène ibyaha atakoze, rutanagaragaza ibikorwa yakoze ku giti cye, rushingiye gusa ku mvugo zitizewe z’abo baregwa hamwe bamushinja kandi muri bo ntawemeza ko yamubonye abikora, nyamara rwaranze kumva abandi batangabuhamya yarugaragarije bari kwemeza ko we nta ruhare yabigizemo.
[23] Ikibazo cyo kumenya icyizere imvugo z’abatangabuhamya zifitiwe ku buryo zashingirwaho nk’ikimenyetso gifatika mu rubanza, cyasuzumwe mu rubanza RPAA 00050/2024/CA1rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/4/2024, haburana Ubushinjacyaha na Shema Ernest, narwo rushingiye ku rubanza RPAA/Gén 00002/2018/CA2 rwaciwe n’urwo Rukiko
1 Reba urubanza RPAA/Gén 00002/2018/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 25/7/2023 haburana Ubushinjacyaha na Twahirwa François.
2 Reba urubanza RPAA 00050/2024/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/4/2024, haburana Ubushinjacyaha na Shema Ernest.
## Page 9
ku wa 25/7/2023, rwasesenguriraga hamwe ingingo ya 62, iya 65 n’iya 119 z’Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo nk’uko ryahinduwe kugeza ubu3, rwemeza ko izo ngingo zumvikanisha ko ihame ku birebana n’ubuhamya ari uko umutangabuhamya avuga mu Rukiko ibyo yiboneye cyangwa ibyo yumvise mu buryo butaziguye, ko Urukiko rwonyine rusuzuma mu bushishozi icyizere cyangwa ireme bukwiye guhabwa. [24] Nk’uko kandi byemejwe mu rubanza RPAA 00371/2020/CA rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 15/12/2022, Urukiko ni rwo rupima ko imikirize y’abatangabuhamya ihuye n’ikiburanwa, ifite ingingo zikiranuye kandi ikwiye kwemerwa cyangwa guhakanwa, rukita cyane cyane ku bumenyi bwabo bw’ibyabaye, no ku buryo babivuga uko byagenze nta cyo bihimbira4. [25] Nk’uko byemejwe mu rubanza RPA 00001/2022/CA5 rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 20/3/2024, bikanagarukwaho mu rubanza RPAA/Gen 00012/2019/CA rwaciwe ku wa 20/12/20246, Umuburanyi afite uburenganzira bwo gusaba Urukiko kumva abatangabuhamya, asobanura mu buryo bufutuye kandi butarondogoye impamvu biri ngombwa, ko ariko Urukiko rudategetswe byanze bikunze kubabaza, ko mu bushishozi rubikora gusa iyo rusanga ubuhamya bwabo bukenewe kuko bikwiye, bufite ireme kandi bwemewe n’amategeko, kandi rufite byanze bikunze inshingano yo gusubiza mu buryo busobanutse umuburanyi ubisaba, rugaragaza impamvu bitari ngombwa mu gihe butagaragaza ukuri ku byabaye7’’. [26] Mu gace ka cumi na gatanu (15) n’aka cumi na gatandatu (16) tw’urubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru rwasobanuye ko nta bimenyetso Ndayambaje Etienne, Uwiringiyimana Jean Damascène na Ntakirutimana Emmanuel batanze bibakuraho ibyaha bahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kandi hari abatangabuhamya babashinja barimo Gatera Charles ushinja Uwimana Jean Bosco na Uwiringiyimana Jean Damascène kuba aribo yabashije kumenya, ko aribo bahamagaye bagenzi babo bababwira ngo nibaze, izo mbwa zibatesheje amakara bazereke, maze baza ari igitero barabarwanya, babatera amabuye, bariruka baratatana, bakomeretsa Mazimpaka Patrick, bica Murindabigwi Philipe. [27] Urwo Rukiko rwasobanuye kandi ko Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne bashinja Uwiringiyimana Jean Damascène kuba yabamenyesheje ko Remera Wellars amaze
3 Reba ingingo ya 53 y’Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/6/2024 rigenga ibimenyetso, yasimbuye iya 62 yavuzwe haruguru, iteganya ko “Urwego rufite ububasha rusuzuma ukwemerwa cyangwa ukutemerwa n’agaciro by’ikimenyetso gishingiye ku buhamya”. Iya 87 y’iryo tegeko yasimbuye iya 119 yavuzwe haruguru, iteganya ko “mu rubanza nshinjabyaha, ikimenyetso gishingira ku mpamvu zose z’ibyabaye n’ibyemejwe n’amategeko, ababuranyi bapfa kuba barahawe umwanya wo kubijyaho impaka”.
4 Urukiko rw’Ubujurire rwabyemeje rugaragaza ibyo byumvikana hasuzumwe ibivugwa mu ngingo ya 65 y’Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo.
5 Urubanza rw’Ubushinjacyaha na Uburiyumwanzi Bernard, agace ka 20.
6 Urubanza rw’Ubushinjacyaha na Ruribikiye Emmanuel na bagenzi be.
7 ’’ Le juge doit en tout état de cause répondre de manière explicite à la demande d’audition d’un témoin et décider en quoi cette audition n’est pas nécessaire à la manifestation de la vérité’’, in Michel Franchimont, Ann Jacobs et Adrien Masset, Manuel de procédure pénale, 2e édition, Larcier, Bruxelles, 2006, P. 1044.
## Page 10
gukubita umuntu, umwuka ukaba wenda gushiramo, anabasaba kutanyura mu muhanda no kutagira uwo biyereka. Rwanzura ko rero Uwiringiyimana Jean Damascène atari kumenya ko Remera Wellars yakubise umuntu, umwuka ukamushiramo, atari kumwe nawe ngo abibone, ko no kuba yarahise atorokera mu Karere ka Rubavu, byerekana ko hari ibyo yikekaga. [28] Mu nyandikomvugo y’umutangabuhamya Gatera Charles, abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 13/7/2021, yavuze ko we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo gufata abantu batwika amakara nta ruhushya babifitiye, bahuye n’abantu batanu (5) bikoreye amakara, bayatura hasi bariruka, bahamagara bagenzi babo ngo ni baze, izo mbwa zibatesheje amakara bazereke, babona bagarutse ari abantu benshi baza babatera amabuye, baratatana, ariko abasha kumenyamo abantu babiri aribo Uwimana Jean Bosco na Damascène, kuko aribo bahamagaye abo bagenzi babo, ariko abandi ntiyashobora kubamenya. [29] Mu nyandikomvugo y’ibazwa rya Mazimpaka Patrick, abazwa n’Ubugenzacyaha ku wa 14/7/2019, yavuze ko yari ku irondo na bagenzi be, bahura n’abagabo batanu (5) bikoreye amakara, barabahagarika, barayatura bariruka bajya hirya gato, bumva bahamagaye abandi bantu baza babatera amabuye, bariruka baratatana buri wese yiruka ukwe, we mu gice yahungiyemo bamwirukaho ari abantu batandatu (6), agwa hasi, abo bose bamuhuriraho bamukubita inkoni mu mutwe baramukomeretsa banamutemagura akaboko. [30] Ntakirutimana Emmanuel, abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 17/7/2018, yavuze ko Uwiringiyimana Jean Damascène yabahaye akazi ko kwarura amakara no kuyajyana aho yari yababwiye, mu nzira bahura n’abanyerondo babasaba kuyashyira hasi, bagira ubwoba bariruka, we na Ndayambaje Etienne bageze ahitwa mu myumbati, Uwiringiyimana Jean Damascène amuhamagara kuri telefone ababuza guca mu muhanda no kutagira uwo biyereka kuko Remera Wellars yakubise umwe mu banyerondo bari babafashe akaba yenda gushiramo umwuka. Yavuze kandi ko abasigaye barwana nabo banyerondo ari Uwiringiyimana Jean Damascène, Irihamye Pierre, Remera Wellars na Uwimana Jean Bosco. [31] Mu mvugo za Ndayambaje Etienne, abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 17/7/2018, yavuze ko Uwiringiyimana Jean Damascène yabahaye akazi na ko kumutwarira amakara, bahura n’inkeragutabara bayatura hasi, we na Ntakirutimana Emmanuel bariruka, hasigara Irihamye Pierre, Remera Wellars, Uwimana Jean Bosco na Uwiringiyimana Jean Damascène, uyu aza guhamagara Ntakirutimana Emmanuel kuri telefone amubwira ngo bave mu nzira kandi ntibace mu muhanda hatagira ubabona kuko Remera Wellars yakubise umwe muri abo bari babahagaritse, bahita bajya mu rugo. Yavuze ko nyuma yo kubatesha ayo makara, bagenzi babo basigaye aribo bagiye kuzana abandi barimo Remera Wellars na Uwimana Jean Bosco ngo baze bayambure abanyerondo, kandi ko Uwiringiyimana Jean Damascène yamubwiye ko Remera Wellars bari kumwe ariwe wishe uwo muntu. [32] Mu nyandikomvugo ya Dusabimana Jean Damascène, abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 8/7/2022, yavuze ko we na bagenzi be bahagaritswe n’abanyerondo, bahita batura amakara bari bikoreye hasi bahungira mu ishyamba, yihisha hamwe na Uwiringiyimana Jean Damascène, hashize nk’iminota makumyabiri bumva induru n’inkoni zivuga ariko batazi ko ari abanyerondo bari gukubitwa, nyuma bava aho bari bihishe baragenda bageze imbere Irihamye Pierre ahamagara Uwiringiyimana Jean Damascène ngo aze afate amakara ye, asubirayo, we akomeza gutaha, ageze ku muhanda yumva Irihamye Pierre avuga ko ariwe wirukanse ku banyerondo agenda abakubita,
## Page 11
ko hari n’uwo bakubise bamuta muri rigole basiga atabasha kugenda, bavuze ko bagiye gusubira gutwara amakara, we arabyanga arataha, Irihamye Pierre ahita nawe amukurikira baragendana, mu gitondo yumva ko hari umunyerondo wapfuye, ahamagaye Uwiringiyimana Jean Damascène amubura kuri telefone, ahamagara Irihamye Pierre nawe amubwira ko yamenye ayo makuru y’umunyerondo wapfuye, ahita aza mu kazi i Kigali, nyuma Irihamye Pierre nawe aza kuza i Kigali aramuvugisha ariko ntiyamenya aho ari, ahamagaye Uwiringiyimana Jean Damascène ngo avuge ukuri uko ibintu byagenze nawe amubwira ko yahavuye atakihaba, aguma i Kigali kugeza igihe baje gushakisha Irihamye Pierre, amutangaho amakuru amaze gufatwa atangira kumushinja ko nawe bafatanyije bituma nawe abayobozi bamufata. [33] Mu nyandikomvugo ya Irihamye Pierre, abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 8/7/2022, yavuze ko bahuye n’abanyerondo nijoro barabakanga, batura amakara bari bikoreye hasi bariruka, baza kongera guhindukira basubira inyuma, abanyerondo bababuza gutambuka bahita batangira kurwana nabo, imirwano itangizwa na Uwimana Jean Bosco, hakurikiraho Remera Wellars, nawe (Irihamye Pierre) akurikiraho, abandi bagenzi babo nabo bagenda baza kuko mbere bari babanje gutatana, barwana bakoresheje inkoni, akubita Murindabigwi Philippe inkoni ariko ku gice cy’umubiri atibuka nk’uko n’abandi barimo Uwimana Jean Bosco, Remera Wellars, Ntakirutimana Emmanuel nabo bari barimo kumukubita inkoni, bukeye yumva ko hari umunyerondo wapfuye ahita ahungira i Kigali. [34] Mu nyandikomvugo y’iburanisha yo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye yo ku wa 2/7/2024, Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène basobanuye n’ubundi uburyo bahagaritswe n’abanyerondo bikoreye amakara, Dusabimana Jean Damascène avuga ko aho babahagarikiye nta mirwano yahabereye, ariko avuga yagiye kumva yumva bamukubise inkoni mu bitugu, ajya kwihisha mu kabande Uwiringiyimana Jean Damascène aza ahamusanga, avuga ko atari asanzwe aziranye na gato na Irihamye Pierre, ariko uyu nawe amuvuguruza imbere y’urwo Rukiko avuga ko abeshya ko basanzwe baziranye, ndetse banaturanye, Dusabimana Jean Damascène yemera noneho ko yari asanzwe amubona muri quartier, muri iryo buranisha Irihamye Pierre yemeraga icyaha nk’uko yacyemeye kuva agifatwa ariko Dusabimana Jean Damascène agihakana avuga ko abo bari kumwe batamushinja. [35] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga n’ubwo Uwiringiyimana Jean Damascène ahakana ibyaha yahamijwe, anenga ko imvugo zabo bareganwa zitari zikwiye gushingirwaho kuko ibyabaye we atari ahari, nta shingiro bifite kuko uretse izo mvugo hari n’iz’umutangabuhamya Gatera Charles umushinja kuba ari umwe mu bantu babiri (2) yabashije kumenya mu babahohoteye, byahuzwa no kuba ubwe mu mvugo ze yararanzwe no kugenda yivuguruza aho yabanje guhakana ko atari mu gikundi cyahuye na banyerondo, avuga ko yari yasigaye aho batwikira amakara, nyuma akaza guhindura akemera noneho ko bari kumwe, akabyemezwa ni uko yari amaze kubona abo bagenzi be bamunyomoza, ndetse akongera guhakana ko atigeze abahamagara kuri telefone ababuza kwigaragaza, nabwo bongera kumunyomoza, imbere y’uru Rukiko yemera ko koko yabahamagaye ababwira ayo magambo, bityo ibyo avuga by’uko imvugo zabo zitizwe bikaba bigaragara ko ataribyo, kuko hari ibyo yemeranya nabo kandi nk’umuntu uvuga ko nta ruhare na ruto yagize mu byaha, akaba nta mpamvu nimwe yumvikana yari gutuma abeshya bya hato na hato buri uko ababjijwe agenda ahindura imvugo, ahubwo ibyo bishimangira ko ibyabaye byose yabibonye yari ahari kandi yabigizemo uruhare afatanyije nabo bagenzi be, ari nayo mpamvu yabahamagaye ababurira, cyane ko no mu mwanzuro we abashinja avuga ko bagize uruhare muri ibyo byaha, ndetse nk’uko byagaragajwe nabo bakaba bamushinja bavuga ko ari mu bantu
## Page 12
basigaranye nabo banyerondo barwana nabo, byose rero bihurijwe hamwe n’imirongo yagaragajwe haruguru ku bijyanye n’uko Urukiko mu bushishozi bwarwo arirwo rufite ububasha bwo kwemeza ikizere cy’imvugo z’abatangabuhamya, hanarebwe ibyabaye byose, bigaragaza ko imvugo za Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne ku ruhare rwa Uwiringiyimana Jean Damascène mu byaha yahamijwe byakorewe hamwe mu gikundi cyakubise kikanica umwe mu banyerondo, zizewe, kandi ari bimwe mu bimenyetso bifatika bimuhamya ibyo byaha. [36] Uretse n’ibyo Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Uwiringiyimana Jean Damascène mu myanzuro yatanze ajurira muri uru Rukiko, yaratangiye ashinja Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène kuba aribo bakoze icyaha yahamijwe, ndetse ko Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne bari kumwe nabo, we akaba atari kumwe na bo kuko yari yasigaye ku cyocyezo cy’amakara, nyuma aza kuvuga ko igihe abanyerondo babahagarikaga, yirukanse ari kumwe na Dusabimana Jean Damascène, agarutse gutwara amakara ye, amenya ko Remera Wellars, Irihamye Pierre na Uwimana Jean Bosco aribo bafatanyije gukubita abanyerondo, uko ukwivuguruza kwe kukaba kugaragaza ko igihe barwanaga n’abanyerondo nawe yari ahari, kuko ku ikubitiro atari gushinja Dusabimana Jean Damascène ko yari mu bakoze ibyaha aregwa, ngo nyuma ahindukire yemeze ko igihe imirwano yabaga bari bihishe hamwe, bivuze ko nawe yari mu barwanyije abanyerondo, umwe agapfa undi agakomereka. [37] Ku bijyanye n’abatangabuhamya Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène anenga Urukiko Rukuru kuba batarahamagajwe, n’ubwo dosiye y’Urukiko Rukuru itagaragaza impamvu batahamagajwe kandi yari yabisabye, ariko hashingiwe ku mvugo zabo zagaragajwe haruguru, uru Rukiko rurasanga n’ubwo muribo ntawe ugaragaza mu buryo bweruye ko Uwiringiyimana Jean Damascène yagize uruhare mu ikorwa ry’ibyaha, ariko nta n’umwe umushinjura, ahubwo icyo bahurizaho ni uko nawe yari ahari babahagarika bikoreye amakara. Rurasanga ariko by’umwihariko Irihamye Pierre yaremeje ko imirwano yatangijwe na Uwimana Jean Bosco, Remera Wellars nawe ubwe, abandi bagenzi babo bari batatanye nabo baragaruka, bose barwana n’abanyerondo bakoresheje inkoni, ibi bikaba bishimangira ibyo abahohotewe bavuze bemeza ko ababarwanije ari igikundi cy’abantu barenze batanu (5). Rurasanga na none by’umwihariko n’ubwo Dusabimana Jean Damascène yavuze ko abanyerondo bakimara kubahagarika, batuye amakara hasi bagahunga, we akajya kwihisha hamwe na Uwiringiyimana Jean Damascène, bitahabwa agaciro kuko nk’uko byagaragajwe haruguru yabanje kumushinja mu bakubise banica bamwe mu banyerondo, bikanashimangirwa n’uko Irihamye Pierre yavuze ko na bagenzi babo bari bahunze bagarutse bose bakabakubita inkoni. [38] Hashingiwe rero ku byagaragajwe haruguru byose, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga nta makosa Urukiko Rukuru rwakoze rwemeza ko Uwiringiyimana Jean Damascène yagize uruhare mu rupfu rwa Murindabigwi Philippe no mu gukubita no gukomeretsa Mazimpaka Patrick, bityo ubujurire bwe, nta shingiro bufite.
2.Kumenya niba Ntakirutimana Emmanuel na Ndayambaje Etienne barahamijwe ibyaha batakoze, kuko ibyabaye byose bari bagiye bamaze kugera mu ngo zabo, Urukiko Rukuru rukaba rwaranze gutumiza abatangabuhamya Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène bagombaga kubashinjura
-Kuri Ntakirutimana Emmanuel
## Page 13
[39] Ntakirutimana Emmanuel avuga ko Uwiringiyimana Jean Damascène yamuhaye akazi we na Ndayambaje Etienne, Uwimana Jean Bosco, Remera Wellars, Irihamye Pierre, na Dusabimana Jean Damascène, ko kumwarurira amakara, barayikorera bageze mu nzira bahura n’abantu, bayatura hasi baratatana bariruka, ageze mu rugo Uwiringiyimana Jean Damascène amuhamagara amubwira ko Remera Wellars yakubise umwe muri abo bantu babahagaritse none akaba ameze nabi, bucyeye bwaho aza kuboneka yapfuye, yaguye aho bari babategeye, amenya ko abo bari kumwe bikoreye amakara bahise batoroka, nyuma y’uko umurambo w’uwo muntu ugaragaye, yumvise ko yashyizwe ku rutonde rw’abakorwaho iperereza ajya gushaka Umukuru w’Umudugudu arabimutekerereza, amujyana ku Kagali nabwo atanga amakuru, ahavanwa na RIB ajya gufungwa, ko ibivugwa ko yatorotse atari ukuri. [40] Akomeza avuga ko Uwiringiyimana Jean Damascène nyiri amakara abeshya ko yari yasigaye ku cyocyezo cy’amakara kandi abari bahasigaye ari Remera Wellars na Uwimana Jean Bosco, ko ahubwo yari mu bantu batanu (5) bahuye na banyerondo nawe (Ntakirutimana Emmanuel) arimo, hamwe na Dusabimana Jean Damascène, Irihamye Pierre na Ndayambaje Etienne. Avuga ariko ko Gatera Charles atamushinja we na Ndayambaje Etienne, ko ahubwo abo avuga yabonye n’amaso ye yamenye ari Uwimana Jean Bosco na Uwiringiyimana Jean Damascène, ko kandi Irihamye Pierre ubwe ari imbere ya RIB yemeye ko yakubise inkoni nyakwigendera ku kuboko, ko kandi ahari afunzwe bya gateganyo iminsi mirongo itatu (30), ko yahamagazwa akabisobanura. [41] Avuga ko Uwiringiyimana Jean Damascène atigeze amusaba gutoroka nk’uko bigaragara mu rubanza, kandi ko atigeze anatoroka, ko icyo yamubwiye ari uko umuntu Remera Wellars yakubise ameze nabi. Avuga kandi ko Mazimpaka Patrick wakomerekejwe atamushinja kandi ko Gatera Charles mu gika cya cumi na rimwe (11) ashimangira ko atigeze amubona, kandi asanzwe amuzi; ko n’ubwo mu gika cya cumi na gatanu (15) cy’urubanza Urukiko Rukuru ruvuga amushinja, rwirengagije ko hari imvugo ze zigaragara mu gika cya karindwi (7), ntacyo amuvugaho, ko rero imvugo ze zivuguruzanya, ko kandi anenga urukiko kuba rutarasuzumye ibimenyetso byose yarugaragarije ahubwo rukamuhamya icyaha atakoze. [42] Me Sindayigaya Abson, wunganira Ntakirutimana Emmanuel, avuga ko Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ukwisobanura kwe, ahubwo rurarenga rwamuhamya ibyaha nta bimenyetso bifatika rushingiyeho kuko mu nzego z’iperereza hose yisobanuye ahakana ibyaha agaragaza ko nta ruhare yabigizemo, agaragaza ko mu gihe bari barimo gutunda amakara, irondo ryabahagaritse, we ahita ataha ajya iwe mu rugo, akaba rero atari ari kumwe nabishe Murindabigwi Philippe banakubise Mazimpaka Patrick, ko kandi ibyo bigaragazwa n’uko nta mutangabuhamya umushinja, kuko Gatera Charles ku rupapuro rwa kane (4) n’urwa karindwi (7) z’urubanza yasobanuye ko abo yabonye n’amaso ye ari Uwimana Jean Bosco na Uwiringiyimana Jean Damascène. Avuga kandi ko ikindi kigaragaza ko nta ruhare yagize mu byaha yahamijwe ari uko bamwe mubo bareganwa batorotse bakaza gufatwa nyuma ariko we akaba ntaho yagiye, kuko ntacyo yishinjaga, akaba ariyo mpamvu asaba uru Rukiko kumugira umwere. [43] Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu y’ubujurire ya Ntakirutimana Emmanuel ishingiye ku kuba Gatera Charles atamushinja, nta shingiro ikwiye guhabwa kuko abaregwa ubwabo basa n’abashinjanya banavuga ko Uwiringiyimana Jean Damascène abeshya, ariko ibyo bikaba ataribyo
## Page 14
byavanaho ubufatanyacyaha bwa Ntakirutimana Emmanuel nabo baregwa hamwe kuko nawe yari mu bateye abanyerondo amabuye. UKO URUKIKO RUBIBONA [44] Impaka ku bujurire bwa Ntakirutimana Emmanuel zishingiye ku kuba avuga ko yahamijwe ibyaha atagizemo uruhare, byakozwe na bagenzi be we adahari yatashye. [45] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Ntakirutimana Emmanuel yarahakanye uruhare rwe mu byaha avuga ko byakozwe adahari yamaze kugera iwe mu rugo, nyamara nk’uko byagaragajwe haruguru, Uwiringiyimana Jean Damascène amushinja avuga ko akwiye kuryozwa uruhare yagize mu byaha, akanavuga ko yamuhamagaye kuri telefone akumva akiri hafi yahabereye imirwano mu gihe we avuga ko yari yamaze kugera mu rugo, ubundi akavuga ko yamuhamagaye ageze ahitwa mu myumbati, ibi kandi bihujwe n’imvugo za Rihamye Pierre, ubwe yisabiye uru Rukiko ko yabazwa akagaragaza ukuri, yaramushinje avuga ko we na Ntakirutimana Emmanuel n’abandi, bafatanyije gukubita Murindabigwi Philippe inkoni, ibi bikaba rero bigaragaza ko n’ubwo nyuma yaba yaratashye iwe nk’uko abivuga ariko yagiye nyuma y’imirwano kandi yagizemo uruhare ahakorera ibyaha yahamijwe afatanyije na bagenzi be, bityo bihujwe n’imirongo yagaragajwe haruguru, ubujurire bwe nta shingiro bufite. -Kuri Ndayambaje Etienne [46] Ndayambaje Etienne avuga ko Uwiringiyimana Jean Damascène yamuhaye akazi we na Ntakirutimana Emmanuel, Uwimana Jean Bosco, Remera Wellars, Irihamye Pierre, Dusabimana Jean Damascène, ko kumwarurira amakara, barayikorera bageze mu nzira bahura n’abantu barabahagarika, bayatura hasi bariruka baratatana, we na Ntakirutimana Emmanuel bageze mu rugo Uwiringiyimana Jean Damascène ahamagara Ntakirutimana Emmanuel amubwira ko Remera Wellars yakubise umwe muri abo bantu babahagaritse none akaba ameze nabi, bukeye bwaho aboneka yapfuye, umurambo we ugaragara aho bari babategeye, aza kumva ko abo bari kumwe bikoreye amakara batorotse, we ajya k’Umukuru w’Umudugudu arabimubwira, amujyana ku Kagali ari naho RIB yamukuye iramufunga, ko rero atigeze atoroka nk’uko urukiko rwabigaragaje muri kopi y’urubanza. [47] Ntakirutimana Emmanuel akomeza avuga ko abantu bahuye n’abanyerondo ari batanu (5) barimo we, Dusabimana Jean Damascène, Irihamye Pierre na Uwiringiyimana Jean Damascène, abasigaye ku cyocyezo cy’amakara bakaba ari Remera Wellars na Uwimana Jean Bosco, naho ibivugwa na Uwiringiyimana Jean Damascène ko nawe yari yahasigaye bikaba ari ukubeshya, ko kandi Gatera Charles amushinja we na Uwimana Jean Bosco avuga ko yabiboneneye n’amaso ye ariko ko we (Ndayambaje Etienne) ntaho amuvuga, n’ubwo hari ibyo Urukiko Rukuru rwagaragaje mu gika cya cumi na gatanu (15) cy’urubanza ko amushinja, nyamara rwirengagiza ko mu gika cya karindwi (7), ntaho amuvuga, izo mvugo ze zikaba zivuguruzanya. Avuga na none ko na Mazimpaka Patrick wakubiswe atamushinja. Avuga ko Irihamye Pierre, muri RIB, yiyemereye ko yakubise nyakwigendera inkoni ku kuboko, kandi akaba afunzwe by’agateganyo iminsi mirongo itatu (30), akaba akwiye guhamagazwa akabisobanura. Asoza avuga ko kuba Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ibimenyetso bye byose ahubwo rukamuhamya icyaha atakoze, abishingiraho asaba kurenganurwa akarekurwa.
## Page 15
[48] Me Mbarubukeye Samuel, wunganira Ndayambaje Etienne, avuga ko mu nzego zose z’iperereza no mu Rukiko yahakanye ibyaha yahamijwe byakozwe n’abandi bantu hashingiwe gusa ku kuba yari kumwe nabo kandi icyaha ari gatozi, akaba yarakomeje kugaragaza uko we, Ntakirutimana Emmanuel na Uwiringiyimana Jean Damascène bahuye n’irondo bikoreye amakara, maze kubera ubwoba bayakubita hasi bariruka, hasigara Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène barwana na banyerondo, ibyo byose bikaba byarabaye Ndayambaje Etienne yirutse yageze mu rugo, bukeye aza kumenya ko haraye habaye imirwano yaguyemo Murindabigwi Philippe, maze Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène bahita batoroka baza gufatwa nyuma, akaba asaba uru Rukiko ko batumizwa aho bafungiye muri gereza ya Huye, bakaza bakabazwa kuko aribo bazi imikorere y’ibyo byaha, nk’uko yabisabye no mu Rukiko Rukuru ariko bikaba bitarakozwe kandi aribo bazi ukuri kw’ibyabaye, ndetse uko gutoroka kwabo bikaba bigaragaza ko hari icyo bikekaga, basaba uru Rukiko kumugira umwere. [49] Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ibimenyetso Ndayambaje Etienne yarugaragarije ari uko bidafatika, ko ndetse mu mvugo ze harimo ukwivuguruza, aho avuga ko we, Ntakirutimana Emmanuel na Uwiringiyimana Jean Damascène bamanutse bikoreye imifuka y’amakara bahura n’abanyerondo, bayitura hasi bariruka, ahita ajya iwe, hasigara Uwiringiyimana Jean Damascène nyiri amakara, Irihamye Pierre na Dusabimana Jean Damascène barwana nabo, ko rero bitumvikana uburyo yamenye uko abo basigaye barwanye n’abanyerondo kandi avuga ko byose byabaye yirutse yageze iwe mu rugo, akanashinja Irihamye Pierre ko ariwe wishe Murindabigwi Philippe, kandi yari yatashye nyuma akaza noneho kubishinja Remera Wellars. UKO URUKIKO RUBIBONA [50] Impaka kuri iki kibazo zishingiye ku kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze amakosa yo guhamya Ndayambaje Etienne ibyaha kandi byarakozwe adahari. [51] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Ndayambaje Etienne yaravuze ko nta cyaha yakoze kuko ibyabaye byose yari yihishe hamwe na Ntakirutimana Emmanuel, bakomeza bajya mu ngo zabo, nyamara Uwiringiyimana Jean Damascène amushinja avuga ko akwiye kuryozwa uruhare rwe mu byaha we na mugenzi we Ntakirutimana Emmanuel bakoze, bikaba kandi bigaragara ko Uwiringiyimana Jean Damascène ahamagara Ntakirutimana Emmanuel kuri telefone bari kumwe kandi bakiri hafi yahabereye imirwano mu gihe we avuga ko bari bamaze kugera mu ngo zabo, kuba rero Gatera Charles na Mazimpaka Patrick bataramuvuze, ntibivuze ko atari mu bakoze icyaha, kuko hari nabo bavuga ko batabashije kumenya muri icyo gikundi cyari kikoreye amakara, nawe adahakana ko yari akirimo, ndetse n’ikimenyimenyi Irihamye Pierre abazwa mu Bushinjacyaha anaburana imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye yamushinje kuba yari ari mubo bafatanyije gukubita abanyerondo, byaje kuvamo urupfu rw’umwe muribo undi arakomereka. [52] Kubera izo mpamvu zose, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga nta makosa Urukiko Rukuru rwakoze rwemeza ko Ndayambaje Etienne yagize uruhare mu byaha yahamijwe, bityo ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
## Page 16
[53] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Uwiringiyimana Jean Damascène, Ndayambaje Etienne na Ntakirutimana Emmanuel nta shingiro bufite. [54] Rwemeje ko nta gihindutse k’urubanza bajuririye RPA00965/2020/HC/NYZ – CMB RPA 00978/2020/HC/NYZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 14/11/2023. [55] Rwemeje ko igihano cy’igifungo cya burundu Uwiringiyimana Jean Damascène, Ndayambaje Etienne na Ntakirutimana Emmanuel bahanishijwe, kigumaho. [56] Rutegetse ko amagarama y'urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.