ARPHAT ECOMASSY LTD N’UNDI v. MWAMBUTSA N’UNDI
The Court found that the partnership agreement of 07/06/2019 between ARPHAT ECOMASSY Ltd, Gakwandi Alfred, Mwambutsa Ngwabije Innocent, and Hitayezu Callixte created binding obligations for the appellants to repay the respondents' investment. The minutes of the meeting of 29/12/2019 did not constitute a new contract...
Source-derived case information.
- Citation
- RCOMAA 00004/2022/CA
- Parties
- Appellant: ARPHAT ECOMASSY Ltd; Appellant: Gakwandi Alfred; Respondent: Mwambutsa Ngwabije Innocent; Respondent: Hitayezu Callixte
- Court
- Court of Appeal
- Jurisdiction
- Rwanda
- Judgment Date
- 28 October 2022
- Case Number
- RCOMAA 00004/2022/CA
- Procedural Posture
- Commercial Contract Dispute / Appeal (court of Appeal)
- Outcome
- appeal dismissed
- Legal Topics
- Partnership Agreements, Contractual Obligations, Breach of Contract, Recovery of Investment, Costs and Attorney Fees
- Source Language
- rw
Source-derived case record
Summary, issues, holding and outcome
More case intelligence is available
Unlock the full research layer for this judgment.
Parties
ARPHAT ECOMASSY Ltd
Appellant
Gakwandi Alfred
Appellant
Mwambutsa Ngwabije Innocent
Respondent
Hitayezu Callixte
Respondent
Procedural Posture
Commercial Contract Dispute / Appeal (court of Appeal)
Legal Issues
- 1 Whether ARPHAT ECOMASSY Ltd and Gakwandi Alfred breached contractual obligations to Mwambutsa Ngwabije Innocent and Hitayezu Callixte and are liable to pay the claimed debt; Whether the minutes of the meeting of 29/12/2019 constituted a new contract superseding previous agreements; Whether respondents are entitled to interest and additional damages in appeal.
Ratio Decidendi
The Court found that the partnership agreement of 07/06/2019 between ARPHAT ECOMASSY Ltd, Gakwandi Alfred, Mwambutsa Ngwabije Innocent, and Hitayezu Callixte created binding obligations for the appellants to repay the respondents' investment. The minutes of the meeting of 29/12/2019 did not constitute a new contract or extinguish the original obligations. The appellants failed to demonstrate that they had fulfilled their obligation to recover and remit the funds. Therefore, the appellants are jointly liable to pay the respondents the agreed principal sum and costs. The respondents' claim for interest was rejected as it was raised for the first time on appeal.
Court Disposition
appeal dismissed
Orders
- ARPHAT ECOMASSY Ltd and Gakwandi Alfred are jointly ordered to pay Mwambutsa Ngwabije Innocent and Hitayezu Callixte 142,200,000 Frw as principal investment.
- ARPHAT ECOMASSY Ltd and Gakwandi Alfred are jointly ordered to pay 700,000 Frw for attorney fees and costs.
Full Case Text
Judgment text and source record
30 paragraphs
# ARPHAT ECOMASSY LTD N’UNDI v. MWAMBUTSA N’UNDI
- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2022-10-28 - Case/document no.: RCOMAA 00004/2022/CA - Collection: Court of Appeal
## Text
## Page 1
ARPHAT ECOMASSY LTD N’UNDI v. MWAMBUTSA N’UNDI [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RCOMAA 00004/2022/CA (Kamere, P.J.) 28 Ukwakira 2022] Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi – Amasezerano y’ubufatanye – Kutubahiriza inshingano mu masezerano – Inyandikomvugo y’inama – Inyandikomvugo y’inama ntisobanura ikorwa ry’amasezerano hagati y’uruhande uru n’uru, ahubwo yunganira cyangwa se yuzuza amasezerano atandukanye asanzweho ntishobora gukuraho inshingano za buri ruhande muzagiranye amasezerano Incamake y’ikibazo: Gakwandi Alfred na Habumuremyi Sylvain uhagarariye ARPHAT ECOMASSY Ltd bagiranye amasezerano yo gutunganya ingemwe z’ibiti byera imbuto na COMMUNITY COOPERATION FOR INTEGRATED DEVELOPMENT Ltd (CCID Ltd) na ORGANIZED CHANGES IN BUILDING Ltd (OCB Ltd); bashingiye kandi kuri ayo masezerano baza kugirana andi masezerano na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte yiswe amasezerano y’ubufatanye bw’akazi ko gutegura ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa bo bakaba bari bafite inshingano yo gutanga amafaranga yose akenewe kugirango Gakwandi na ARPHAT ECOMASSY Ltd babashe gukora isoko bahawe mu Turere tw’icyitegererezo twa Kicukiro, Kirehe na Ruhango. Muri ayo masezerano kandi impande zombi zumvikanye ko amasoko namara kurangira no kwishyurwa uruhande rw’abatanze amafaranga y’igishoro ruzasubizwa amafaranga ruzaba rwaratanze kuri icyo gishoro maze inyungu ibonetse ikagabanwa ku kigero cya 50% kuri buri ruhande. Habaye inama yitabiriwe n’abahagarariye CCID Ltd na OCB Ltd n’abiswe abahagarariye isoko – Sous Traitants bari bagizwe na Habumuremyi Sylvain, Mwambutsa Ngwabije Innocent, Hitayezu Callixte na Gakwandi Alfred, mu myanzuro y’iyo nama bemeranywa ko imirimo yose irebana n’isoko ryo gutegura ingemwe ihita ihagararira aho yari igeze n’ubwo yari itararangira mu buryo yari yarateganyijwemo mbere mu masezerano y’isoko, ibyari bimaze gukorwa byose bikegurirwa CCID ikazabyikomereza ikabirangiza, imirimo yose yari imaze gukorwa n’abiswe “aba Sous-Traitants ikaba yaragenewe agaciro kose kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni Magana abiri na cumi (210.000.000 Frw), naho ku bijyanye n’uburyo n’igihe cyo kwishyura ayo mafaranga hemejwe ko azatangwa mu byiciro bibiri bigizwe na 70% bya 210.000.000 Frw ahwanye na 147.000.000 Frw yagombaga kwishyurwa ku cyiciro cya mbere ku wa 30/04/2020, naho icyiciro cya kabiri cya 30% asigaye gihwanye na 63.000.000 Frw kikaba cyaragombaga kuzishyurwa bitarenze tariki ya 31/12/2020. Nyuma y’itariki yatanzwe yo kwishyura icyiciro cya mbere na mbere y’itariki y’ubwishyu bw’icyiciro cya nyuma, Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte bareze Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd mu Rukiko rw’Ubucuruzi, barusaba gutegeka abaregwa kubishyura 142.240.000 Frw yakoreshejwe nk’igishoro mu gutangira imirimo yo gutegura ingemwe z’ibiti byera imbuto no kwishyura 33.880.000 Frw. Urwo Rukiko rwakijije urwo rubanza rwemeza ko nta nshingano abaregwa batubahirije mu masezerano bagiranye n’uruhande rurega.
## Page 2
Bareze noneho CCID Ltd na OCB Ltd mu Rukiko rw’Ubucuruzi barusaba gutegeka abaregwa kwishyura 147.000.000 Frw nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye, n’inyungu ziyakomokaho zingana na 30.000.000 Frw. Urukiko rwemeza ko nta shingiro ikirego gifite. Batishimiye imikirize y’izi manza zombi, bazijuririye mu Rukiko Rukuru rw’ubucuruzi barusaba gusuzuma niba bagomba kuregera kwishyurwa n’abaregwa amafaranga yabo bashoye ndetse no kubishyura umwenda n’inyungu. Izo manza zombi zarahujwe maze mu rubanza rumwe Urwo Rukiko rwemeza ko abaregwa bagomba gufatanya mu buryo bungana kwishyura umwenda ungana na 142.200.000 Frw yakoreshejwe nk’igishoro mu gukora imirimo ijyanye n’isoko bahawe, rwemeza ko imikirize y’urubanza ruregwamo Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY ihindutse, naho imikirize y’urubanza ruregwamo CCID Ltd na OCB Ltd yo idahindutse. ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred bajuririye icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, barusaba gusuzuma niba hari inshingano batubahirije mu masezerano bagiranye na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte ku buryo bategekwa gufatanya kubishyura umwenda waregewe. Mu miburanire y’abarega mu bujurire bavuga ko biyambaje uruhande ruregwa kugira ngo bafatanye isoko bari batsindiye ryo gutunganya ingemwe ndetse bagirana amasezerano ateganya ko imirimo y’isoko nirangira abatanze amafaranga yo gukora bamaze gusubizwa igishoro, bose bazagabana inyungu ku buryo bungana, uruhande rw’abarega rugatwara 50%, n’urw’abaregwa rugatwara 50%. bavuga kandi ko abaregwa batubahirije inshingano zabo nk’uko zari zikubiye mu masezerano, kuko batashoboye gutanga amafaranga yari akenewe bituma impande zombi zegurira OCB Ltd na CCID Ltd imirimo yari imaze gukorwa ingana na 210 000 000 Frw yagombaga kwishyurwa mu byiciro 2; bakavugako bafatanyije isoko, ndetse bagasezerana n’uwagombaga kubishyura n’uburyo azabishyura, bishimangirwa n’uko bashyize umukono ku masezerano yo kuwa 29/12/2020 y’uburyo amafaranga azishyurwa, kandi ko ayo masezerano yasimbuye andi yose yariho mbere. Ku rundi ruhande abaregwa basobanura ko uruhande rurega rukwiye kwishyura umwenda uregerwa kuko ari bo babashatse kugira ngo bakore akazi banatange igishoro ariko bakaba bo batarubahirije inshingano yo kwishyura kandi amasezerano bagiranye, yarateganyaga ko bagombaga kwishyuza kugira ngo n’abo bazanye bishyurwe, cyane ko uwagombaga kubishyura ari we wari warabahaye akazi mbere y’uko bahindukira bakagatanga kubera ubushobozi buke bwo kugakora, bakavuga ko baregera uburenganzira bwabo bwo kwishyurwa amafaranga yabo batanze hashingiwe ku masezerano bagiranye kugira ngo bashobore gukora isoko bahawe na OCB, na cyane ko bo nk’abatanze amafaranga y’igishoro nta masezerano bagiranye na OCB na CCID, ari na yo mpamvu nta wundi bari bakwiye gukurikirana Incamake y’icyemezo: Inyandikomvugo y’inama ntisobanura ikorwa ry’amasezerano hagati y’uruhande uru n’uru, ahubwo yunganira cyangwa se yuzuza amasezerano atandukanye asanzweho; ntishobora gukuraho inshingano za buri ruhande muzagiranye amasezerano. Ubujurire nta shingiro bufite. Amagarama ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.
## Page 3
Amategeko yifashishijwe: Itegeko N°45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, Ingingo ya 64 n’iya 65. Imanza zifashishijwe: Nta manza zifashishijwe Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 13/05/2019, Gakwandi Alfred na Habumuremyi Sylvain uhagarariye ARPHAT ECOMASSY Ltd bagiranye na COMMUNITY COOPERATION FOR INTEGRATED DEVELOPMENT Ltd (CCID Ltd) na ORGANIZED CHANGES IN BUILDING Ltd (OCB Ltd) amasezerano yo gutunganya ingemwe z’ibiti byera imbuto. [2] Ku wa 07/06/2019, bashingiye ku masezerano amaze kuvugwa haruguru, ARPHAT ECOMASSY Ltd na GAKWANDI Alfred, ku ruhande rumwe, bagiranye andi masezerano yiswe “Amasezerano y’ubufatanye bw’akazi ko gutegura ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa” na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte, ku rundi ruhande rwiswe urwo “abatanga amafaranga yo gukora ayo masoko”. Muri ayo masezerano, uru ruhande rwa kabiri rwiyemeje gutanga amafaranga yose yari akenewe n’urundi ruhande rwahawe isoko mu kugira ngo hakorwe iryo soko mu Turere tw’icyitegererezo twa Kicukiro, Kirehe na Ruhango. Muri ayo masezerano kandi impande zombi zumvikanye ko amasoko namara kurangira no kwishyurwa uruhande rw’abatanze amafaranga y’igishoro ruzasubizwa amafaranga ruzaba rwaratanze kuri icyo gishoro maze inyungu ibonetse ikagabanwa ku kigero cya 50% kuri buri ruhande. Mu rwego rwo gukurikirana imigendekere y’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ku wa 26/09/2019, impande zayagiranye zagiranye inama yayobowe na Dr HABUMUREMYI Pierre Damien zari zitoranyirije, inyandikomvugo yayo ikaba igaragaza iby’inyongera ku masezerano ya mbere ariko muri rusange bidahindura amahame y’ibanze arebana n’itangwa ry’igishoro n’igabana ry’inyungu nk’uko yari yumvikanyweho mu masezerano ya mbere yo ku wa 07/06/2019. [3] Ku wa 29/12/2019, habaye inama nk’uko bigaragara mu nyandiko mvugo yashyizweho umukono n’abayitabiriye ari bo CCID yari ihagarariwe na Dusingizimana Emmanuel na Ndamage André, OCB Ltd yari ihagarariwe na Ngirabagabo François Xavier n’abiswe “Abahagarariye Isoko – Sous Traitants” bari bagizwe na Habumuremyi Sylvain, Mwambutsa Ngwabije Innocent, Hitayezu Callixte na Gakwandi Alfred. Mu by’ingenzi birebana n’uru rubanza bigaragazwa n’inyandikomvugo ko byemerejwe muri iyo nama harimo kuba abayitabiriye baremeranyijwe ko imirimo yose irebana n’isoko ryo gutegura ingemwe mu Turere twa Kicukiro, Kirehe na Ruhango ihita ihagararira aho yari igeze n’ubwo yari itararangira mu buryo yari yarateganyijwemo mbere mu masezerano y’isoko, ibyari bimaze gukorwa byose bikegurirwa CCID ikazabyikomereza ikabirangiza, imirimo yose yari imaze gukorwa n’abiswe “aba Sous-Traitants ba OCB Ltd” ikaba yaragenewe agaciro kose kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni Magana abiri na cumi (210.000.000 Frw), naho ku bijyanye n’uburyo n’igihe cyo kwishyura ayo mafaranga hemezwa ko azatangwa mu byiciro bibiri bigizwe na 70% bya 210.000.000 Frw ahwanye na 147.000.000 Frw yagombaga kwishyurwa ku cyiciro cya mbere ku
## Page 4
wa 30/04/2020, naho icyiciro cya kabiri cya 30% asigaye gihwanye na 63.000.000 Frw kikaba cyaragombaga kuzishyurwa bitarenze tariki ya 31/12/2020. [4] Ku wa 07/05/2020, nyuma y’itariki icyiciro cya mbere cy’amafaranga yavuzwe haruguru cyagombaga kwishyurirwaho na mbere y’itariki y’ubwishyu bw’icyiciro cya nyuma, Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte bareze Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd mu Rukiko rw’Ubucuruzi, ikirego cyabo gihabwa RCOM 00690/2020/TC, barusaba gutegeka abaregwa kubishyura 142.240.000 Frw yakoreshejwe nk’igishoro mu gutangira imirimo yo gutegura ingemwe z’ibiti byera imbuto no kwishyura 33.880.000 Frw, basaba n’indishyi zitandukanye. [5] Nyuma yo gusuzuma ibyerekeye iyubahirizwa ry’amasezerano ku bijyanye n’inshingano yo kwishyura umwenda uregerwa, Urukiko rw’Ubucuruzi rwashingiye ku ngingo ya 64 y’Itegeko N°45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano no ku masezerano yo ku wa 29/12/2019, rusanga nta nshingano yihariye yo mu masezerano y’ababuranyi iteganya ko Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd bazishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte, rusanga ahubwo impande zombi zarumvikanye ubufatanye mu mirimo y’isoko, zigera n’aho zumvikana n’uwatanze isoko ku buryo n’igihe byo kwishyura, bityo rusanga ko Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd batagomba gusabwa kwishyura umwenda bose basangiye batarishyurwa, bategerejemo inyungu bose, kandi bataragize uruhare mu kutishyurwa k’umwenda wagejeje igihe cyo kwishyurwa, kandi ko nta nshingano yo kwishyura batubahirije. [6] Ku wa 16/09/2020, Urukiko rw’Ubucuruzi rwakijije urwo rubanza maze rwemeza ko ikirego cya Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte nta shingiro gifite, ko nta nshingano ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred batubahirije mu masezerano bagiranye na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte, bityo ko ibyo abareze basaba batabihabwa. Rutegeka Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte kwishyura ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred 500.000 Frw y’igihembo cya Avoka n’ikurikiranarubanza. [7] Ku wa 25/09/2020, na none nyuma y’itariki icyiciro cya mbere cy’amafaranga yavuzwe haruguru cyagombaga kwishyurirwaho na mbere y’itariki y’ubwishyu bw’icyiciro cya nyuma, Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte bareze noneho COMMUNITY COOPERATION FOR INTEGRATED DEVELOPMENT (CCID) Ltd na ORGANIZED CHANGES IN BUILDING (OCB) Ltd mu Rukiko rw’Ubucuruzi, ikirego cyabo cyandikwa kuri RCOM 01508/2020/TC, barusaba kuzitegeka kubishyura 147.000.000 Frw nk’uko bikubiye mu masezerano yo ku wa 29/12/2019, n’inyungu ziyakomokaho zingana na 30.000.000 Frw, banasaba indishyi zinyuranye. [8] Nyuma yo gusuzuma ikibazo kijyanye no kumenya niba hari amasezerano yakozwe hagati ya Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte ku ruhande rumwe, na CCID Ltd na OCB Ltd ku rundi ruhande, yashingirwaho hemezwa ko hari umwenda CCID Ltd na OCB Ltd bababereyemo, rwasanze nta gihuza Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte na CCID Ltd na OCB Ltd, kuko amasezerano yerekeranye n’isoko yabaye hagati ya ARPHAT ECOMASY Ltd na GAKWANDI Alfred ku ruhande rumwe, na CCID Ltd na OCB Ltd ku rundi ruhande.
## Page 5
[9] Ku wa 26/11/2020, Urukiko rw’Ubucuruzi rwakijije urwo rubanza maze narwo rwemeza ko ikirego rwashyikirijwe na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte nta shingiro gifite, ko kandi ku wa 29/12/2019 nta masezerano [yavugwaga n’abarega] yakozwe hagati ya Mwambutsa Ngwabije Innocent, Hitayezu Callixte, COMMUNITY COOPERATION FOR INTEGRATED DEVELOPMENT Ltd (CCID Ltd) na ORGANIZED CHANGES IN BUILDING Ltd (OCB Ltd) yashingirwaho hemezwa ko hari umwenda izi sosiyeti zibabereyemo. Rutegeka ko amafaranga y’ingwate y’amagarama yatanzwe na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte aguma mu Isanduku ya Leta. [10] Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte ntibishimiye imikirize y’urubanza RCOM 00690/2020/TC barezemo ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred, barujuririra mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ubujurire bwandikwa kuri RCOMA 00632/2020/HCC, basaba Urukiko gusuzuma niba bagomba kuregera kwishyurwa n’abaregwa amafaranga yabo bashoye, no gusuzuma niba indishyi zari zasabwe mu rubanza ku rwego rwa mbere zatangwa ku rwego rw’ubujurire. [11] Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte kandi ntibishimiye imikirize y’urubanza RCOM 01508/2020/TC barezemo CCID Ltd na OCB Ltd, bayijuririra mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuri RCOMA 00914/2020/HCC, basaba Urukiko gusuzuma niba COMMUNITY COOPERATION FOR INTEGRATED DEVELOPMENT Ltd (CCID Ltd) na ORGANIZED CHANGES IN BUILDING Ltd (OCB Ltd) zitaragombaga kubishyura umwenda baregera n’inyungu, gusuzuma niba bagenerwa indishyi z’ikurikiranarubanza zingana n’amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw), n’igihembo cya Avoka kingana na 1.000.000 Frw, no gusubizwa amafaranga y’amagarama batanze barega. [12] Izo manza zombi zahurijwe hamwe mu rubanza RCOMA 00632/2020/HCC - RCOMA 00914/2020/HCC kugira ngo ziburanishirizwe hamwe, maze Urukiko Rukuru rusuzuma ikibazo kijyanye no kumenya niba Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd ari bo bakwiye kwishyura umwenda uregerwa cyangwa niba ari COMMUNITY COOPERATION FOR INTEGRATED DEVELOPMENT Ltd (CCID Ltd) na ORGANIZED CHANGES IN BUILDING Ltd (OCB Ltd) bakwiye kuwishyura no kumenya ugomba kugenerwa indishyi. [13] Ku wa 29/09/2021, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwakijije urwo rubanza, maze rwemeza ko Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd bagomba gufatanya mu buryo bungana kwishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte umwenda ungana na 142.200.000 Frw yakoreshejwe nk’igishoro mu gukora imirimo ijyanye n’isoko Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd bahawe na OCB Ltd. Rutegeka Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd gufatanya mu buryo bungana kwishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte bose hamwe amafaranga 1.000.000 Frw y’igihembo cya Avoka ku rwego rwa mbere no gufatanya kubaha mu buryo bungana 20.000 Frw y’ingwate y’amagarama batanze ku rwego rwa mbere kuri buri wese. Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje kandi ko imikirize y’urubanza RCOM 00690/2020/TC rwaciwe ku wa 16/09/2020 n’Urukiko rw’Ubucuruzi ihindutse, naho imikirize y’urubanza RCOM 01508/2020/TC rwaciwe ku wa 26/11/2020 n’Urukiko rw’Ubucuruzi ikaba idahindutse. [14] Ku wa 28/10/2021, ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred bajuririye icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri RCOMAA 00004/2021/CA,
## Page 6
barusaba gusuzuma niba hari inshingano ARAPHAT ECOMASSY na Gakwandi Alfred batubahirije mu masezerano bagiranye na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte ku buryo bategekwa gufatanya kubishyura umwenda waregewe. [15] Iburanisha ry’urubanza ryashyizwe ku wa 05/10/2022, ntirwaburanishwa kuko Mwambutsa Ngwabije Innocent wagombaga kunganirwa yari arwaye, rwimurirwa ku wa 12/10/2022, ababuranyi bose baritaba, ARPHAT ECOMASSY Ltd ihagarariwe n’umuyobozi wayo Habumuremyi Sylvain yunganiwe na Me Sebukonoke Innocent, Gakwandi Alfred yunganiwe na Me Ndacyayisenga Schadrack, naho Hitayezu Callixte ahagarariwe na Me Ndikumana Vincent wanunganiraga Mwambutsa Ngwabije Innocent. [16] Muri ubu bujurire bwa kabiri haburanishijwe ikibazo cyo kumenya niba amasezerano yo ku wa 07/06/2019 ababuranyi bagiranye adaha ARPHAT ECOMASSY na Gakwandi Alfred inshingano zo kwishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte umwenda ungana na 142.240.000 Frw yakoreshejwe nk’igishoro mu gutangira imirimo yo gutegura ingemwe z’ibiti byera imbuto no kwishyura 33.880.000 Frw, ari nayo ngingo igomba gusuzumwa mu isesengura rikurikira, hamwe n’ikibazo cy’ibyagiye ku rubanza. Isomwa ry’urubanza rikaba ryarashyizwe ku wa 28/10/2022. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA Gusuzuma niba hari inshingano Araphat Ecomassy Ltd na Gakwandi Alfred batubahirije mu masezerano bagiranye na Mwambutsa Ngwamije Innocent na Hitayezu Callixte ku buryo bategekwa gufatanya kubishyura umwenda [17] Me Sebukonoke Innocent wunganira Habumuremyi Sylvain uhagarariye ARPHAT ECOMASSY Ltd avuga ko ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred biyambaje Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte kugira ngo bafatanye isoko bari batsindiye ryo gutunganya ingemwe, kuwa 7/06/2019 bakagirana amasezerano y’ubufatanye, aho mu ngingo yayo ya 7 impande zombi zumvikanye ko imirimo y’isoko nirangira abatanze amafaranga yo gukora bamaze gusubizwa igishoro, bose bazagabana inyungu ku buryo bungana,uruhande rwa Arphat Ecomassy Ltd na Gakwandi Alfred rugatwara 50%, n’urwa Mwambutsa Ngwamije Innocent na Hitayezu Callixte rugatwara 50%. Avuga ko kuwa 16/01/2020 impande zombi zagiranye andi masezerano y’uburyo zizagabana amafaranga angana 210.000.000 Frw zizishyurwa kuri iryo soko, ko hazabanza kuvanwamo 142.240.000 Frw yakoreshejwe nk’igishoro, asigaye angana na 67.760.000Frw zikayagabana ku buryo bungana, buri ruhande rukegukana amafaranga angana na 33.880.000 Frw. [18] Avuga kandi ko Mwambutsa Ngwamije Innocent na Hitayezu Callixte batubahirije inshingano zabo nk’uko zari zikubiye muri ayo masezerano, kuko batashoboye gutanga amafaranga yari akenewe, bigatuma kuwa 29/12/2019 impande zombi zigiranana amasezerano na CCID na OCB zatanze isoko, bakazegurira ibyakozwe bifite agaciro kangana na 210.000.000 Frw, bakemeranywa ko bazishyurwa mu byiciro bibiri, aho icya mbere gihwanye na 147.000.000 Frw ku kigero cya 70% cyagombaga kwishyurwa kuwa 30/4/2020, naho icya kabiri kiri ku kigero cya 30% gihwanye na 63.000.000 Frw kikishyurwa kuwa 31/12/2020, kandi ko impande zose zarebwaga n’icyo kibazo ari zo Arphat Ecomassy , Gakwandi Alfred ,Mwambutsa Ngwamije Innocent ,Hitayezu Callixte na OCCID Ltd na OCB Ltd zayashyizeho umukono.
## Page 7
[19] Avuga na none ko Mwambutsa Ngwamije Innocent na Hitayezu Callixte batatanze amafaranga yo gutegura ingemwe gusa, ko ahubwo nabo bakoze ako kazi ndetse banagabana inshingano, hanyuma bahindura na compte amafaranga yagombaga gucaho, bityo ko nta mafaranga bigeze baha Arphat Ecomassy na Gakwandi Alfred ngo bajye gukora imirimo yabo nyuma bazabishyure, ko batanigeze bagaragaza mu masezerano ko ari ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred bagombaga kwishyuza nyuma bakishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte, ko ahubwo icyakozwe ari uko bafatanyije isoko, ndetse bagasezerana n’uwagombaga kubishyura n’uburyo azabishyura, ibyo bikaba ngo bishimangirwa n’uko Mwambutsa Ngwamije Innocent na Hitayezu Callixte bashyize umukono ku masezerano yo kuwa 29/12/2020 y’uburyo amafaranga azishyurwa, kandi ko ayo masezerano yasimbuye andi yose yariho mbere. [20] Akomeza avuga ko mu gika cya 17 cy’urubanza RCOMA 00632/2020/HCC- RCMA 00914/2020/HCC rujuririrwa Urukiko rwemera ko mu nama yo kuwa 29/12/2020 impande zose bireba zari zihari kandi ko zayishyizeho umukono, ariko Urukiko rukabirengaho rugafata icyemezo ko Gakwandi Alfred na Arphat Ecomassy ari bo bagomba kwishyura Mwambutsa Ngwamije Innocent na Hitayezu Callixte, ko ubwo bwishyu butareba OCB na OCCID ngo kuko nta masezerano bafitanye na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte kandi bararugaragarije ko hagati y’impande zose bireba habayeho amasezerano y’uburyo bazishyura, ko kandi kuba OCB na CCID barasinyanye amasezerano n’abateguye ingemwe, impande zombi zikumvikana umubare w’amafaranga azishyurwa ndetse hakanatangwa n’ingengabihe y’igihe bazishyurira, Urukiko rutagombaga kwemeza ko ayo mafaranga azishyurwa na Gakwandi Alfred na Arphat Ecomassy, ko ahubwo hari kurebwa ufite umwenda kandi wemera no kuwishyura. [21] Gakwandi Alfred na Avoka umwunganira bavuga ko ibisobanuro byabo kuri iyi ngingo y’ubujurire bihuye n’ibya ARPHAT ECOMASSY Ltd bimaze kuvugwa haruguru. [22] Me Ndikumana Vincent wunganira Mwambutsa Ngwabije Innocent akanahagararira Hitayezu Callixte avuga ko Gakwandi Alfred na Habumuremyi Sylvain uhagarariye ARPHAT Ecomassy bakwiye kwishyura umwenda uregerwa kuko ari bo bashatse Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte kugira ngo bakore akazi banatange igishoro, nk’uko bigaragazwa n’amasezerano bagiranye, aho bagombaga kwishyuza kugira ngo n’abo bazanye bishyurwe, cyane ko uwagombaga kubishyura ari we wari warabahaye akazi mbere y’uko bahindukira bakagatanga kubera ubushobozi buke bwo kugakora. Avuga ko abajuriye batubahirije inshingano zabo zo kwishyuza nk’uko zari zikubiye mu masezerano bagiranye, kandi batagaragaza icyazibakuyeho, ngo keretse niba bayahakana, nk’uko n’Urukiko ngo rwabisobanuye neza mu gika cya 13 ku rupapuro rwa 5 rw’urubanza RCOMA 00632/2020/HCC- RCMA 00914/2020/HCC rujuririrwa, aho rwagize ruti: ”Urukiko rusanga kuwa 06/07/2019 harabaye amasezerano y’ubufatanye bw’akazi ko gutera ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa, akaba yarabaye ku ruhande rumwe hagati ya Arphat Ecomassy Ltd ihagarariwe na Habumuremyi Sylvain na Gakwandi Alfred bombi bafite amasoko y’imbuto ziribwa yatanzwe na Organised Changes in Buildings Ltd (OCB Ltd) bayakorana ku rundi ruhande na Mwambutsa Ngwabije Innocent afatanyije na Hitayezu Callixte batanze ayo mafaranga yo gukora ayo masoko″, ndetse no mu gika cya 14 ku rupapuro rwa 6 rw’urwo rubanza, aho rugira ruti :”Ingingo ya 2 y’amasezerano yo kuwa 07/06/2019 iteganya ko uruhande rw’abatanga amafaranga yo gukora isoko, ari bo Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte rufite inshingano yo gutanga amafaranga yose akenewe kugira ngo umubare w’ingemwe
## Page 8
mu turere tw’ikitegererezo twa Kicukiro, Kirehe na Ruhango zizabonekere igihe, hakurikijwe ibikubiye mu masezerano OCB Ltd yagiranye na Arphat Ecomassy na Gakwandi Alfred, naho ingingo ya 7 y’ayo masezerano ikaba iteganya ko amasoko amaze kurangira no kwishyurwa inyungu izaboneka abatanze amafaranga yo gukra amasoko bamaze gusubizwa igishoro batanze izagabanywa 50% kuri buri ruhande″. [23] Avuga kandi ko n’ibisobanuro Urukiko rwagaragaje mu gika cya 17 bihagije, kuko Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte baregera uburenganzira bwabo bwo kwishyurwa amafaranga yabo batanze hashingiwe ku masezerano yo kuwa 07/06/2019 bagiranye na ARPHAT Ecomassy na Gakwandi Alfred kugira ngo bashobore gukora isoko bahawe na OCB, na cyane ko bo nk’abatanze amafaranga y’igishoro nta masezerano bagiranye na OCB na CCID, ari na yo mpamvu nta wundi bari bakwiye gukurikirana, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 64 y’Itegeko rigenga amasezerano, kuko ARPHAT ECOMASSY Ltd na GAKWANDI ALFRED nta kindi bakwiye kwitwaza. Ashingira ku bimenyetso bikurikira : Inyandiko mvugo y’inama yo kuwa 29/12/2019 Amasezerano y’ubufatanye bw'akazi yo kuwa 07/06/2019 Correspondances impande zose zagiranaga Inyandiko yiswe impamvu Gakwandi na Habumuremyi bivanaho inshingano zo kwishyuza Certificat ya RDB igaragaza Company zabo bazanaga zigakora akazi amafaranga akabagarukira. Correspondances zigaragaza ko ibyakorwaga byose byari hagati ya OCB na CCID, bityo akaba ari nabo bari bafite inshingano yo kwishyuza. Urubanza RCOMA 00632/2020/HCC - RCOMA 00914/2020/HCC Urubanza RCOM 00051/2020/TC rwaciwe kuwa 23/06/2020 rusa n'uru batsinzwemo (OCB na CCID) kubera uburiganya UKO URUKIKO RUBIBONA [24] Ikibazo giteje impaka hagati y’ababuranyi kuri iyi ngingo, ARPHAT ECOMASSY Ltd na GAKWANDI Alfred bavuga ko Urukiko rutagombaga kwemeza ko ari bo bazishyura ayo mafaranga kuko mu masezerano yo ku wa 07/06/2019 nta ngingo n’imwe yarimo iteganya ko ari bo bazishyura ku mpamvu iyo ari yo yose yabaho, ko ahubwo rwari kwemeza ko yishyurwa na COMMUNITY COOPERATION FOR INTEGRATED DEVELOPMENT Ltd (CCID Ltd) na ORGANIZED CHANGES IN BUILDING Ltd (OCB Ltd) zifite umwenda kandi zemera no kuwishyura nk’uko bikubiye mu masezerano yo ku wa 29/12/2019, yanakuyeho ayo bari bagiranye n’ababarega ku wa 07/06/2019. Naho Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte bakavuga ko ARPHAT ECOMASSY na Gakwandi Alfred ari bo bagombaga gutegekwa kubishyura hashingiwe ku masezerano yo ku wa 07/06/2019 bagiranye, ko ari bo bagombaga kwishyuza izo sosiyete na bo bafitanye amasezerano y’isoko, bakabona kuyabashyikiriza, ariko ko batagaragaza icyo baba barakoze ngo bazishyuze.
## Page 9
[25] Ingingo ya 64 y’Itegeko N°45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ibi bikurikira : Amasezerano akozwe mu buryo bukurikije amategeko, aba itegeko ku bayagiranye. Ashobora guseswa ari uko babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko. Agomba kwubahirizwa nta buriganya. Ingingo ya 65 y’iryo tegeko iteganya ibi bikurikira : Amasezerano ntategeka gusa icyemejwe, ahubwo yongeraho n'ingaruka, ugushyira mu kuri, imigenzereze cyangwa amategeko byageneye inshingano bikurikije kamere yayo. Naho ingingo ya 70 y’iryo tegeko yo igateganya ko : Buri ruhande rufite inshingano yo kurangiza amasezerano nta buriganya kandi rukarangwa n’imikorere myiza yemerwa ku bagiranye amasezerano. [26] Dosiye y’uru rubanza igaragaza ko ku wa 13/05/2019, Gakwandi Alfred na Habumuremyi Sylvain uhagarariye ARPHAT ECOMASSY Ltd bagiranye na COMMUNITY COOPERATION FOR INTEGRATED DEVELOPMENT Ltd (CCID Ltd) na ORGANIZED CHANGES IN BUILDING Ltd OCB Ltd amasezerano yo gutunganya ingemwe z’ibiti byera imbuto. Urukiko rukaba rusanga inshingano zo gutunganya ingemwe ku ruhande rumwe, n’izo kwishyura ikiguzi cy’uwo murimo kurundi ruhande nta wundi zabazwa uretse impande zagiranye ayo masezerano buri rwose ku birureba nk’uko biteganywa n’ingingo z’itegeko rigenga amasezerano zibukijwe haruguru. Urukiko rurasanga Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte ntawe bagira inshingano baryoza ko abakorera cyangwa se ngo hagire undi ugira iyo abaryoza ashingiye kuri aya masezerano batigeze bagaragaramo, dore ko n’igihe yakorwaga bari batarinjira muri iki kibazo. [27] Dosiye y’uru rubanza igaragaza ko amasezerano 07/06/2019 yabayeho akurikira amaze kuvugwa haruguru, akorwa hagati ya ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred bitwa “abafite amasoko y’imbuto ziribwabyatanzwe na Organized Changes In Building Ltd”, ku ruhande rumwe, na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte bombi bitwa “abatanga amafaranga yo gukora ayo masoko”, ku rundi ruhande. Uru Rukiko rurasanga inshingano zivugwa muri aya masezerano nta wundi zabazwa uretse gusa impande zombi zayagiranye buri rwose ku birureba nk’uko na none biteganywa n’ingingo z’itegeko rigenga amasezerano zibukijwe haruguru. Muri aya masezerano ntaho Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte yabona ashingira asaba OCB Ltd cyangwa se CCID Ltd batayabayemo ko babasubiza amafaranga y’igishoro batanze bashingiye ku byo bayasezeranyijemo ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred. [28] Urukiko rurasanga inyandiko yo ku wa 29/12/2019 buri muburanyi muri uru rubanza agerageza gusobanura mu buryo bugamije kurengera inyungu ze aburanira muri uru rubanza nta na hamwe igaragaza ko ikuraho cyangwa se yimurira inshingano buri ruhande mu zagiranye amasezerano amaze kuvugwa haruguru zari zarasezeranye. Iyi nyandiko ahubwo yivugira ubwayo ko ari “inyandiko mvugo y’inama” kandi abayishyizeho umukono bakayigaragaraho gusa nka “abitabiriye inama” uru Rukiko rukaba rusanga atari amasezerano hagati y’uruhande uru n’uru nk’uko abajuriye bashaka ko bifatwa, ko ahubwo ari inyandiko yunganira cyangwa se yuzuza amasezerano atandukanye asanzwe ahuza abitabiriye inama ku birebana gusa n’ibyemezo byafatiwe muri iyo nama ku ngingo zigera kuri eshatu (3) zari ku murongo w’ibyizwe. [29] Uru Rukiko rurasanga mu by’ingenzi birebana n’uru rubanza bigaragazwa n’inyandikomvugo ko byemerejwe muri iyo nama harimo kuba abayitabiriye baremeranyijwe ko imirimo yose irebana n’isoko ryo gutegura ingemwe mu Turere twa Kicukiro, Kirehe na
## Page 10
Ruhango ihita ihagararira aho yari igeze n’ubwo yari itararangira mu buryo yari yarateganyijwemo mbere mu masezerano y’isoko, ibyari bimaze gukorwa byose bikegurirwa CCID ikazabyikomereza ikabirangiza, imirimo yose yari imaze gukorwa n’abiswe “aba Sous- Traitants ba OCB Ltd” ikaba yaragenewe agaciro kose kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni magana abiri na cumi (210.000.000 Frw), naho ku bijyanye n’uburyo n’igihe cyo kwishyura ayo mafaranga hemezwa ko azatangwa mu byiciro bibiri bigizwe na 70% bya 210.000.000 Frw ahwanye na 147.000.000 Frw yagombaga kwishyurwa ku cyiciro cya mbere ku wa 30/04/2020, naho icyiciro cya kabiri cya 30% asigaye gihwanye na 63.000.000 Frw kikaba cyaragombaga kuzishyurwa bitarenze tariki ya 31/12/2020. Uru Rukiko rukaba rusanga igikomeye kandi kigize ipfundo ry’uru rubanza ari ukuba iyi nyandikomvugo y’inama nta na hamwe yigeze igaragaza uwagombaga kwishyura aya mafaranga, uwo yagombaga kuyashyikiriza ndetse n’uburyo yagombaga kuyamushyikirizamo kugira ngo bizafashe nibura mu kuba buri wese uyafiteho uruhare ku rwego ariho abasha kugerwaho n’uruhare rwe. Nta n’ubwo ingano y’uruhare rwa buri wese mu igabana ry’aya mafaranga byigeze bigenwa muri iyi nyandikomvugo kuko bitari ku murongo w’ibyagombaga kwigirwa muri iyo nama. Ibi bibazo biteye impaka muri uru rubanza uru Rukiko rukaba rusanga bitashakirwa ibisubizo muri iriya nyandikomvugo y’inama yo ku wa 29/12/2019, ko ahubwo ibisubizo byabyo bikwiye gushakirwa mu zindi nyandiko z’amasezerano yavuzwe haruguru asanzwe ahuza ababifitanye nk’uko yagaragajwe haruguru. [30] Hashingiwe ku bimaze kuvugwa haruguru, Urukiko rurasanga ibireba inshingano yo gutunganya ingemwe z’ibiti n’ubwishyu bw’ikiguzi cy’icyo gikorwa bireba OCB Ltd, CCID Ltd, ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred hashingiwe ku masezerano arebana nabyo bagiranye ku wa 13/05/2019. Naho ibirebana no gutanga amafaranga ashorwa mu gutegura izo ngemwe ndetse no kuyasubiza abayatanze bikaba bireba ARPHAT ECOMASSY Ltd, Gakwandi Alfred, Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte hashingiwe ku masezerano arebana nabyo nabo bagiranye hagati yabo bonyine ku wa 07/06/2019. [31] Hashingiwe ku bimaze gusobanurwa haruguru, uru Rukiko rukaba narwo rwemeranwa n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku isesengura n’imikirize y’urubanza rwajuririwe rwaciwe ku wa 29/09/2021, rukemeza ko Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd bagomba gufatanya mu buryo bungana kwishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte umwenda ungana na 142.200.000 Frw izi mpande zemeranyijweho ubwazo ko ari yo ngano y’amafaranga yakoreshejwe nk’igishoro mu gukora imirimo ijyanye n’isoko Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd bahawe na OCB Ltd, bityo rukanemeza ko imikirize y’urubanza RCOM 00690/2020/TC rwari rwajuririwe rwaciwe ku wa 16/09/2020 n’Urukiko rw’Ubucuruzi ihindutse, naho imikirize y’urubanza RCOM 01508/2020/TC narwo rwari rwajuririwe rwaciwe ku wa 26/11/2020 n’Urukiko rw’Ubucuruzi ikaba idahindutse. Uru Rukiko rukaba rusanga mu andi magambo Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwremeje, kandi n’uru Rukiko rukaba ari ko rubyemeje nk’uko bimaze gusobanurwa, ko atari CCID Ltd na OCB Ltd bagomba gusubiza Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte amafaranga y’igishoro batanze mu itegurwa ry’ingemwe, ko ahubwo ari ARAPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred. Bityo, kuri iyi ngingo ubujurire bwa ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred bukaba nta shingiro bugomba guhabwa. [32] Ibirebana n’inzira ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred bazakoresha bishyuza uwo bahaye ingemwe z’ibiti, niba kugeza ubu batari bayishyurwa koko, bikaba ari bo
## Page 11
bireba, ariko uru Rukiko rukaba rwarabonye mu gihe Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte bo bagerageje inzira zose zo kwishyuza kugeza n’aho barega CCID Ltd na OCB Ltd babishyuza ariko bakabitsindirwa no kuba nta masezerano bafitanye yashingirwagaho icyo kirego, nta kigaragara kigamije kwishyuza kugeza ubu kigeze gikorwa na ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred kandi nyamara uru Rukiko rumaze gusobanura hejuru ko ari bo bireba. Gusuzuma ikibazo cy’inyungu Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte basaba. [33] Me Ndikumana Vincent wunganiye Mwambutsa Ngwabije Innocent agahagararira Hitayezu Callixte, asaba kandi Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd kubishyura inyungu zirebana no kuba ayo mafaranga ataratangiwe igihe, kuri tranche ya mbere ya 147.000.000 Frw yagombaga kwishyurwa ku wa 30/04/2020 zihwanye na 147.000.000 Frw x 8% = 11.760.000 Frw mu myaka ibiri (2 ans) ishize kuva ku wa 30/04/2020 kugeza 30/04/2022 akaba 11.760.000 Frw x 2 = 23.520.000 Frw. Kuri tranche ya kabiri ya 63.000.000 Frw yagombaga kwishyurwa ku wa 31/12/2020 hagashira umwaka umwe (1) n’amezi 6 atarishyurwa agomba gutangirwa inyungu zingana na 63.000.000 Frw x 8% = 5.040.000 Frw ku mwaka kongeraho 840.000 Frw y’amezi atandatu (6 mois) akaba = 5.880.000 Frw. Inyungu z’ubukererewe zose hamwe zikangana na 23.520.000 Frw + 5.880.000 Frw = 29.400.000 Frw, kuko kuba ari abacuruzi iyo baza kuyahabwa ku gihe bari kuyashora mu bindi bikorwa bibabyarira inyungu, ariko ko batayahawe bikabateza igihombo. [34] Gakwandi Alfred avuga ko amafanga Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte basaba angana na 210.000.000 Frw ntayo bahabwa, kuko yari agenewe impande zose zakoze isoko, kandi ko kuba batarayaregeye ahubwo bararegeye 142.000.000 Frw, no kuba batarigeze bagaragaza ko hari aho bazitanze, kuko amafaranga yose yanyuraga kuri compte bari bahuriyeho yari 117.000.000 Frw nk’uko bigaragazwa na Historique, bashyize muri IECMS ku wa 05/08/2022. [35] Me Sebukonoke Innocent wunganira Habumuremyi Sylvain Umuyobozi wa ARPHAT ECOMASSY Ltd avuga ko indishyi Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte basaba zivuruzanya n’ikirego batanze ku rwego rubanza (objet), nk’uko bigaragazwa n’icyemezo cyafashwe mu rubanza rwajuririwe, aho Urukiko rwabageneye 142.200.000 Frw bari baregeye. Ko kandi biyitirira inyungu impande zombi zihuriyeho bakazigira izabo bahindura ikirego. UKO URUKIKO RUBIBONA [36] Ingingo ya 154 y’Itegeko N0 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ibikurikira : Ku rwego rw’ubujurire ntihashobora gutangirwa ikirego gishya keretse kuregera guhwanya imyenda, cyangwa gutanga ikirego cyo kwiregura ku kirego cy’ibanze cyatanzwe mu rukiko rw’ubujurire. Icyakora, ababuranyi bashobora kwaka inyungu, ibyishyuwe ku bukode n’ibindi bintu by’inyongera byabonetse kuva aho urubanza rwaciriwe n’indishyi z’igihombo umuburanyi yagize kuva urubanza ruciwe.
## Page 12
[37] Nk’uko bivugwa n’abajuriye, uru Rukiko narwo rurasanga muri ubu bujurire ari bwo bwa mbere Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte baregeye amafaranga y’inyungu bavuga ko bavukijwe no kutishyurirwa ku gihe. Uru Rukiko rukaba rusanga ubu bujurire bwabo bwuririye ku bundi butagomba kwakirwa kuko ari ikirego gishya kibujijwe gutangirwa bwa mbere mu bujurire nk’uko biteganywa n’ingingo ya 154 y’Itegeko ryibukijwe haruguru.
Ibijyanye n’amafaranga y’indishyi, ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cya Avoka asabwa n’ababuranyi. [38] Me Ndikumana Vincent asaba Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Gakwandi Alfred na ARPHAT ECOMASSY Ltd kwishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte amafaranga y’ikurikiranarubanza batakaje angana na 500.000 Frw basabye mu rubanza rujuririrwa Urukiko ntiruyiteho, ngo kuko ari bo babaye nyirabayazana w’uru rubanza, banga kubahiriza ibyo bumvikanyeho mu masezerano bagiranye, no kubishyura amafaranga angana na miliyoni(1.000.000 Frw) y’igihembo cya Avoka yiyongera ku yategetswe mu rubanza rujuririrwa, kubera gukomeza gukurura imanza banga kwemera imikirize y’urubanza bakajurira, bigatuma bongera kwiyambaza Avocat wo kubaburanira muri ubu bujurire. [39] Me Sebukonoke Innocent asaba Urukiko rw’Ubujurire gutegeka Hitayezu na Mwambutsa kwishyura ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred indishyi zo gushorwa mu manza ku maherere, baregwa kandi bataragombaga kuregwa kuko uwari ufite umwenda awemera ndetse akanemera kuwishyura. Bityo ko bakwiye gutegekwa kwishyura Gakwandi Alfred indishyi z’akababaro zingana na 5.000.000 Frw kubera gusiragizwa mu Nkiko, uru rubanza rukamwambika isura mbi bigatuma atakarizwa icyizere ku bumvise aburana ndetse no ku bari bamuzi kandi atarigeze yanga ko ikibazo gikemuka. [40] Asaba kandi Urukiko rw’Ubujurire kubategeka kwishyura ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred amafaranga y’igihembo cya Avoka angana na miliyoni imwe (1.000.000 Frw) kuri buri rwego kuri buri umwe, no kubasubiza 50.000 Frw y’amagarama y’urubanza ; [41] Naho mu rwego rwo kwiregura ku ndishyi n’amafaranga y’ibyagenze ku rubanza asabwa na Mwambutsa na Hitayezu, Me Sebukonoke Innocent avuga ko amafaranga Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte basaba nta shingiro afite. [42] Gakwandi Alfred na we yiregura ku ndishyi Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte basaba avuga ko nta shingiro zifite. UKO URUKIKO RUBIBONA [43] Ingingo ya 111-y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ibi bikurikira : Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ni ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza kiburanishirizwa rimwe n’ikirego cy’iremezo. Gishobora kandi kwakirwa kikanaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe.
## Page 13
[44] Ingingo ya 34 y’Amabwiriza Nº 01/2014 yo ku wa 18/07/2014 agena ibihembo mbonera by’Abavoka iteganya ibikurikira : Avoka afite uburenganzira bwo kugena igihembo ashyize mu gaciro ariko kitari munsi ya 500.000 Frw kandi kitarenze 3.000.000 Frw. [45] Hakurikijwe ibiteganywa n’izo ngingo kandi ubujurire bwa ARPHAT ECOMASSY Ltd n’ubwa Gakwandi Alfred bukaba budafite ishingiro ku kiregerwa cy’iremezo nk’uko bimaze gusobanurwa haruguru, Urukiko rurasanga abarezwe bakaba batsinze urubanza ari bo bagomba kugenerwa indishyi z’ibyagenze ku rubanza ariko zigenwe mu bushishozi bw’Urukiko kuko izo basaba ari umurengera, bityo ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred bakaba bagomba gufatanya kwishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte 500.000 Frw y’igihembo cya Avoka na 200.000 Frw y’ikurikiranarubanza, ni ukuvuga 700.000 Frw ahurijwe hamwe kuri bombi. ICYEMEZO CY’URUKIKO [46] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred nta shingiro bufite ; [47] Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte basaba inyungu z’ubukerererwe, butakiriwe kuko bwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko ; [48] Rutegetse ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred gufatanya kwishyura Mwambutsa Ngwabije Innocent na Hitayezu Callixte 700.000 Frw y’igihembo cya Avoka n’ikurikiranarubanza kuri bombi hamwe no kuri uru rwego ; [49] Ruvuze ko amafaranga y’amagarama y’uru rubanza yatanzwe na ARPHAT ECOMASSY Ltd na Gakwandi Alfred ahwanye n’ibyarukozwemo.