Download PDF

Rwanda Criminal

Court of Appeal

UBUSHINJACYAHA v HATEGEKIMANA

On this page

Professional case brief

Research organized from the available case record

Source document

01

Holding and result

The appellate court found that Hategekimana Daniel's confession during investigation, corroborated by physical evidence and witness testimony, established his knowledge and intent to traffic cannabis. His subsequent denial in court was not credible. The court held that the High Court did not err in convicting him of accomplice liability in drug trafficking, but recognized his lack of prior convictions as a mitigating factor, justifying a reduced sentence.

Court disposition

appeal dismissed

Orders

  • The appeal by Hategekimana Daniel is dismissed as unfounded.
  • The judgment and sentence of the High Court (15 years imprisonment and RWF 10,000,000 fine) are upheld.
  • Court costs are to be borne by the State.

02

Material facts

Parties

Ubushinjacyaha

Prosecution Counsel: Bunyoye Grâce

Hategekimana Daniel

Defendant Counsel: Me Ruberwa N. Silas

Amounts and remedies

  • Quantity of Cannabis Seized (packets): 2,000
  • Agreed Payment for Delivery: RWF 70,000
  • Agreed Sale Price: RWF 300,000
  • Fine Imposed: RWF 10,000,000
  • Prison Sentence (years): 15

03

Procedural history

  1. Posture

    Criminal Appeal / Final Appellate Judgment

04

Questions and positions

Legal issues

Whether the High Court erred in convicting Hategekimana Daniel of accomplice liability in drug trafficking when he claimed not to have known the contents of the bag he was carrying were narcotics.

Party arguments

Applicant
Hategekimana Daniel argued that he did not have the intent or knowledge required for the crime, claiming he was told the bag contained clothes and not cannabis, and that the person he was allegedly delivering to was never apprehended to corroborate the prosecution's case. He also argued that the High Court failed to consider his explanations and that, at most, he should be liable for negligent possession, not trafficking.
Respondent
The prosecution argued that Hategekimana Daniel had confessed to the crime during investigation and prosecution stages, detailing how he obtained and was to deliver the cannabis for payment. The prosecution maintained that recanting his confession in court does not invalidate its evidentiary value, and that the trial court properly assessed the evidence and applied the law.

05

Court’s reasoning

  1. 01

    Ubushinjacyaha vs Sgt. Ntaganira n’abandi, RPA 0010/06/CS-RPA 0011/06/CS-RPA 0012/06/CS (Supreme Court, 18/7/2008)

    A confession made during investigation retains evidentiary value even if recanted in court; the judge has discretion to assess the credibility and weight of such statements using judicial conscience.

  2. 02

    RPAA 00589/2021/CA (Court of Appeal, 24/2/2023)

    First-time admission of guilt at the appellate stage does not constitute a mitigating circumstance if not raised at trial.

  3. 03

    RPAA 00436/2020/CA (Court of Appeal, 28/6/2022)

    A person is considered a drug trafficker if found in possession of drugs and ready to sell to any buyer, regardless of whether a transaction is completed.

06

Ratio, limits and disposition

Ratio decidendi

The appellate court found that Hategekimana Daniel's confession during investigation, corroborated by physical evidence and witness testimony, established his knowledge and intent to traffic cannabis. His subsequent denial in court was not credible. The court held that the High Court did not err in convicting him of accomplice liability in drug trafficking, but recognized his lack of prior convictions as a mitigating factor, justifying a reduced sentence.

Obiter and limits

  • Judges must use their conscience and discretion to assess the credibility of recanted confessions.
  • Mitigating circumstances may reduce sentences but do not negate criminal liability when evidence is clear.

Court disposition

appeal dismissed

  • The appeal by Hategekimana Daniel is dismissed as unfounded.
  • The judgment and sentence of the High Court (15 years imprisonment and RWF 10,000,000 fine) are upheld.
  • Court costs are to be borne by the State.

Source and reliance status

Court of Appeal · 30 December 2025

This page organises the available record for research. Confirm quotations, current status, and subsequent treatment against the official source before relying on the case.

Judgment reading view

Judgment text

The complete available source text.

Source document

Court of Appeal

Criminal· 30 December 2025

RPAA 00389/2024/CA

UBUSHINJACYAHA v HATEGEKIMANA

- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-12-30 - Case/document no.: RPAA 00389/2024/CA - Collection: Court of Appeal

Text

Page 1

UBUSHINJACYAHA v HATEGEKIMANA [Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE - RPAA 00389/2024/CA (Gakwaya, P.J.) 30 Ukuboza 2025] Amategeko agenga ibimenyetso – Ibimenyetso mu manza nshinjabyaha – Imvugo z’uregwa – Kuba uregwa yagera imbere y’Urukiko agahindura imvugo, agahakana icyaha yari yaremeye mu nzego z’iperereza, ntibivuze ko ibyo avugira mu Rukiko agihakana ari byo bigomba kwemerwa, ahubwo Umucamanza afite ubushobozi bwo gushishoza no gusesengura akoresheje umutimanama we, agaciro aha iryo hinduramvugo. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bukurikiranye Hategekimana ku cyaha cy’ ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi nyuma yuko afashwe n’abanyerondo afite udupfunyika ibihumbi bibiri (2.000) tw’urumogi, yari yakuye i Musanze aruhawe n’umugore witwa Uwimpuhwe ngo aruzanire uwitwa Hassan ubarizwa i Kigali (Kimisagara), byarangira akishyurwa 70.000 Frw, ariko arumugejejeho Hassan n’uwo mugore ntibumvikana ku giciro cya 300.000 Frw bari bemeranyije mbere, bituma Hategekimana arusubizayo, ari nabwo yafatirwaga mu cyuho ari mu nzira yerekeza Nyabugogo agiye gutega imodoka imusubiza i Musanze. Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko ahamwa n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000

Frw). Hategekimana yajuririye Urukiko Rukuru ahakana icyaha, avuga ko ibisobanuro bye bitahawe agaciro, ariko mu iburanisha avuga ko yemera icyaha kandi agisabira imbabazi, asaba kugabanyirizwa igihano. Urwo Rukiko narwo rwaciye urubanza rwemeza ko kuba Hategekimana yaraburanye yemera icyaha bwa mbere ku rwego rw’ubujurire, ntacyo byamumarira kuko bidashobora kumubera impamvu nyoroshyacyaha. Yarongeye arajurira noneho mu Rukiko rw’Ubujurire avuga ko anenga Urukiko Rukuru kuba rwaramuhamije ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi kandi nta mugambi n’ubushake yari afite byo kugikora, kuko uwamutumye akamuha icyo gikapu yari yamubwiye ko ari imyenda irimo, ko atari azi ko harimo urumogi, ko ndetse uwo bivugwa ko yari aruzaniye atigeze afatwa ngo amushinje. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuba Hategekimana yaremeye icyaha kuva na mbere mu Bugenzacyaha akaba ahinduye imvugo nyuma, bidatesha agaciro uko kwemera icyaha kwe mu iperereza, hashingiwe ku murongo3 wafashwe mu manza zitandukanye. Incamake y’icyemezo: Kuba uregwa yagera imbere y’Urukiko agahindura imvugo, agahakana icyaha yari yaremeye mu nzego z’iperereza, ntibivuze ko ibyo avugira mu Rukiko agihakana ari byo bigomba kwemerwa, ahubwo Umucamanza afite ubushobozi bwo gushishoza no gusesengura akoresheje umutimanama we, agaciro aha iryo hinduramvugo. Ubujurire nta shingiro bufite. Imanza zifashishijwe:

Page 2

Ubushinjacyaha vs Sgt. Ntaganira n’abandi, RPA 0010/06/CS-RPA 0011/06/CS-RPA 0012/06/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/7/2008. Ubushinjacyaha vs Nsanzamahoro, RPAA 00319/2022/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 17/11/2023. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Ku wa 20/2/2021, Hategekimana Daniel yafashwe n’abanyerondo ari mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Kabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri Maison des Jeunes, afite udupfunyika ibihumbi bibiri (2.000) tw’urumogi, yari yakuye i Musanze aruhawe n’umugore witwa Uwimpuhwe Agnès ngo aruzanire Hassan ukoresha nomero ya telefone 0783318988, ubarizwa i Kigali (Kimisagara), byarangira akishyurwa 70.000 Frw, ariko arumugejejeho Hassan n’uwo mugore ntibumvikana ku giciro cya 300.000 Frw bari bemeranyije mbere, bituma Hategekimana Daniel arusubizayo, ari nabwo yafatirwaga mu cyuho ari mu nzira ahantu havuzwe, yerekeza Nyabugogo agiye gutega imodoka imusubiza i Musanze. [2] Iperereza rirangiye, Ubushinjacyaha bwareze Hategekimana Daniel mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, busaba ko cyamuhama agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw). [3] Hategekimana Daniel yaburanye ahakana icyaha, avuga ko uwamutumye yamuhaye igikapu amubwira ko ari

imyenda, ko we atari azi ko harimo urumogi. [4] Mu rubanza no RP 00348/2021/TGI/Nyge rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 22/7/2021, rushingiye ku kuba Hategekimana Daniel yarafashwe afite udupfunyika 2.000 tw’urumogi mu gikapu nk’uko bigaragazwa n’inyandikomvugo y’ifatira yashyizeho umukono, ku mvugo z’abatangabuhamya b’abanyerondo aribo Murindwa Protogène na Ntaganzwa Kamegeri, rwemeje ko ahamwa n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw). [5] Hategekimana Daniel yajuririye Urukiko Rukuru ahakana icyaha, avuga ko ibisobanuro bye bitahawe agaciro, ariko mu iburanisha avuga ko yemera icyaha kandi agisabira imbabazi, asaba kugabanyirizwa igihano. [6] Mu rubanza no RPA 01367/2021/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru, ku wa 14/3/2025, rwemeje ko kuba Hategekimana Daniel yaraburanye yemera icyaha bwa mbere ku rwego rw’ubujurire, ntacyo byamumarira kuko bidashobora kumubera impamvu nyoroshyacyaha, nk’uko byafashweho umurongo1 n’Urukiko rw’Ubujurire. Rwemeza kandi ko nta makosa Urukiko

1 Mu rubanza n° RPAA 00589/2021/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/2/2023, haburana Ubushinjacyaha na Hitayezu Sylvain (igika cya 17), uvuga ko kwemera icyaha bwa mbere mu bujurire, bitagirira akamaro uregwa kuko ujurira aba azanye ingingo nshya ataburanishije mu nkiko zibanza kandi umucamanza w’ubujurire afite gusa inshingano yo gukosora amakosa yaba yarakozwe n’izo nkiko.

Page 3

rwabanje rwakoze rumuhamya ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi, kuko urwo yafatanywe yari yiteguye kuruha uwo ariwe wese ukeneye kurugura nk’uko na none byemejwe mu rubanza nº RPAA 00436/2020/CA2 rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 28/6/2022, haburana Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndeze François, ko ariko urubanza yajuririye ruhindutse ku birebana n’igihano, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya 10.000.000 Frw. [7] Ku wa 2/4/2025, Hategekimana Daniel yajuririye Urukiko rw’Ubujurire avuga ko anenga Urukiko Rukuru kuba rwaramuhamije ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi kandi nta mugambi n’ubushake yari afite byo kugikora, kuko uwamutumye akamuha icyo gikapu yari yamubwiye ko ari imyenda irimo, ko atari azi ko harimo urumogi, ko ndetse uwo bivugwa ko yari aruzaniye atigeze afatwa ngo amushinje, ko ariko urwo Rukiko rwirengagije ko yaruhawe atabizi, ko rero asaba uru Rukiko gushingira ku ngingo ya 83 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, iteganya ko ukora icyaha abishaka ariwe uhanwa, rugakosora iyo nenge. Avuga kandi ko urwo Rukiko rwirengagije ko nta bimenyetso by’icyaha cyo gucuruza urumogi byagaragajwe, ko ahubwo rwari kumuhanira icyo kuba yaragize umwete muke wo kutabanza kureba neza ibyo atwaye bigatuma afatanwa urumogi, akaba aribyo yari akwiye guhanirwa. [8] Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Hategekimana Daniel yaremeye icyaha kuva na mbere mu

Bugenzacyaha akaba ahinduye imvugo nyuma, bidatesha agaciro uko kwemera icyaha kwe mu iperereza, hashingiwe ku murongo3 wafashwe mu manza zitandukanye uvuga ko guhakana icyaha umuburanyi yemeye mu iperereza ubwabyo bidatesha ukwemera kwe agaciro, kuko Umucamanza afite ububasha bwo gusuzumana ubushishozi no guha agaciro izo mvugo z’uregwa wemeye icyaha harebwe ibikorwa aregwa, igihe asanga uko kwemera kudashidikanywaho akabiha agaciro ashingiye ku mutimanama we (intime conviction), ko busaba uru Rukiko kwemeza ko urubanza rujuririrwa rugumana agaciro karwo. [9] Urubanza rwahawe no RPAA 00389/2024/CA, ruburanishwa ku wa 16/12/2025, Hategekimana Daniel yunganiwe na Me Ruberwa N. Silas, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bunyoye Grâce, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu. [10] Harebwe imyanzuro n’imiburanire y’ababuranyi, ikibazo kigomba gusumwa kikaba ari ukumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze amakosa yo guhamya Hategekimana Daniel icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi, kandi urwo yafatanywe arutwaye atari azi ko arirwo. II. IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISUZUMWA RYACYO Kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze amakosa yo guhamya Hategekimana Daniel icyaha cyo gucuruza urumogi ataragikoze

2 Muri urwo rubanza hemejwe ko (Igika cya 19) aha hakaba haremejwe ko: «Umuntu ntagirwa umucuruzi w’ibiyobyabwenge no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge». 3 Urubanza n° RPAA 00480/2023/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 26/2/2025, haburana Ubushinjacyaha na Twizeyimana Jean de Dieu (igika cya 18).

Page 4

[11] Hategekimana Daniel avuga ko Urukiko Rukuru rwakoze amakosa yo kumuhamya ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi kandi igikapu rwarimo yafatanywe yaragihawe n’uwitwa Uwimpuhwe Agnès amubwira ko ari imyenda irimo, amutuma i Kigali ngo ayizanire Hassan, ko rero ibyo bigaragaza ko nta mugambi n’ubushake yari afite byo gukora icyaha yahamijwe, kuko atari azi ko atwaye urumogi, ko ahubwo nawe yarubonye ari uko afashwe, ko uretse n’ibyo mu kumuhamya icyo cyaha, urwo Rukiko nta kimenyetso gifatika rwabishingiyeho kubera ko n’uwo bivugwa ko yari aruzaniye atigeze afatwa ngo amushinje, akaba asaba uru Rukiko gushingira ku ngingo ya 83 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, iteganya ko ukora icyaha abishaka ariwe uhanwa, rugakosora iyo nenge. Asaba kandi ko uru Rukiko rubibonye ukundi yahanirwa icyaha cyo gufatanwa urumogi aho kuba icyo kurucuruza, kuko yemera ko yagize uburangare bwo kutabanza kureba neza ibyo atwaye bigatuma atwara urumogi atabizi. [12] Me Ruberwa N. Silas, wunganira Hategekimana Daniel, avuga ko Urukiko Rukuru rwavuze ko Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bimushinja icyaha rwamuhamije cyo gucuruza urumogi, nyamara ntirwabigaragaza. Avuga kandi ko uwo yunganira yahakanye ko adacuruza urumogi kuko nta muguzi cyangwa amafaranga bamufatanye, ahubwo ko yaruhawe na UWIMPUHWE Agnès ariwe nyirarwo, ngo arushyire Hassan bapfa ibiciro. Avuga ko rero ashingiye ku

murongo watanzwe mu rubanza n° RPAA 00436/2020/CA4 rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 28/6/2022 rw’Ubushinjacyaha na Ahimpereye Ndezi François, basaba uru Rukiko gucukumbura rukareba niba yari akwiye guhamwa n’icyo cyaha. [13] Ubushinjacyaha buvuga ko ibivugwa na Hategekimana Daniel by’uko atari azi ko mu gikapu yari atwaye harimo urumogi nta shingiro byahabwa, kuko abazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha hose yemeye icyaha, ndetse asobanura uburyo yavanye urumogi i Musanze abizi neza ko arirwo azaniye uwitwa Hassan wari muri Kigali, ahabwa itike ya 10.000 Frw, ko rero kuvuga ko Urukiko Rukuru rutagombaga kumuhamya ubufatanyacyaha mu gucuruza urumogi kuko hari uwari warumuhaye ari nawe nyirarwo, ngo bikaba byumvikanisha ko rutari urwe nta shingiro bifite kuko ahubwo bigaragaza ko ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kurucuruza kuko ariwe waruhawe akaruzanira umuguzi nk’uko yabyiyemereye kandi ku mafaranga arukomokaho akaba yari guhembwamo 70.000 Frw nk’uko yabisobanuye mu ibazwa rye aho yanavuze ko ibyo yabitewe n’ibibazo yari afite byo kuba umugore we yari mu bitaro, nyina umubyara akaba ari impumyi, ubwo rero akaba ariwe ugomba kubashakira icyo kurya bose, ko kuba ahinduye imvugo nyuma nta gaciro byahabwa. [14] Ku bijyanye n’ibivugwa n’umwunganizi wa Hategekimana Daniel by’uko ko ngo nta mugambi yigeze agira wo gucuruza ibiyobyabwenge, abikura i Musanze abijyana Kimisagara, Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo avuga bitandukanye n’uko dosiye iteye, kuko mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha yavuze ko yahawe amafaranga 10.000 bya ticket, naho ibyo gusubiza urumogi Musanze avuga ko byatewe n’uko Hassan yananiwe kumvikana na Uwimpuhwe Agnès ku kiguzi cy’urwo rumogi, ko rero busaba uru Rukiko kwemeza ko urubanza rujuririrwa rugumanye agaciro karwo.

UKO URUKIKO RUBIBONA

4 Umuntu ntagirwa umucuruzi w’ibiyobyabwenge no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Page 5

[15] Impaka muri uru rubanza zishingiye ku kumenya niba Urukiko Rukuru rwarakoze amakosa yo guhamya Hategekimana Daniel ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi kandi ataramenye ko ibyo yatumwe kuzana i Kigali mu gikapu yafatanywe, byari urumogi. [16] Nk’uko byemejwe mu rubanza no RPA 0010/06/CS-RPA 0011/06/CS-RPA 0012/06/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/7/2008, haburana Ubushinjacyaha na Sgt. Ntaganira Eugène na bagenzi be, kuba uregwa yagera imbere y’Urukiko agahindura imvugo, agahakana icyaha yari yaremeye mu nzego z’iperereza, ntibivuze ko ibyo avugira mu Rukiko agihakana ari byo bigomba kwemerwa, ahubwo Umucamanza afite ubushobozi bwo gushishoza no gusesengura akoresheje umutimanama we, agaciro aha iryo hinduramvugo; uwo murongo kandi wongeye gushingirwaho mu manza zitandukanye zaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire nk’urubanza nº RPAA 00319/2022/CA rwo ku wa 17/11/2023, haburana Ubushinjacyaha na Nsanzamahoro Dominique. [17] Nk’uko bigaragara mu gace ka 8, aka 10, aka 20 n’aka 31 tw’urubanza rujuririrwa, Urukiko Rukuru rwasobanuye ko kuba Hategekimana Daniel yaraburanye yemera icyaha bwa mbere ku rwego rw’ubujurire, atari inenge yasuzumwa ngo ibe yakosorwa n’Umucamanza wo kuri urwo rwego kuko atabiburanishije ku rwego rwa mbere, rugaragaza ko ntacyo byamumarira kuko bidashobora kumubera impamvu nyoroshyacyaha, nk’uko byafashweho umurongo5 n’Urukiko rw’Ubujurire; ko

ahubwo kuba yarafashwe afite urumogi bivuye ku makuru abashinzwe umutekano bari bahawe ko arucuruza, kuba yarafashwe yiteguye kurugurisha uwamugana arukeneye, kuba hari abatangabuhamya Murindwa Protogène na Ntaganzwa Kamegeri bamwe mu bamufashe bamushinja, rwemeje ko nta makosa Urukiko rwabanje rwakoze rumuhamya ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gucuruza urumogi, ko ariko kuba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu buryo buzwi, bikwiye kumubera impamvu nyoroshyacyaha ituma agabanyirizwa igihano, maze rushingiye ku ngingo ya 60 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko yahinduwe n’iya 26 (a) y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 4/12/2023, rutanirengagije uburemere n’ingaruka z’icyaha yakoze cyangiza ubuzima bwa benshi, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni icumi (10.000.000 Frw). [18] Nk’uko bigaragara Hategekimana Daniel abazwa mu Bugenzacyaha yavuze ko urumogi yafatanywe yarutwaye abitewe n’ubukene, akaba yari arukuye muri gare ya Musanze, aruhawe n’umunyeshuri witwa Nyinawumuntu Ange nawe wari utumwe n’umu maman atazi amazina bamenyaniye mu kabare basangira urwagwa, amubwira ko ashaka kumuha akazi gashyushye ko kumujyanira urumogi i Kigali, ku Kimisagara muri bar ya Hassan, bakomeza kuvugana kuri telefone ariko agakoresha numero nyinshi zitandukanye, uwo mwana warumuzaniye muri gare amuha na ticket ya 10.000 Frw na numero ya telefone 0783318988 ya Hassan yagombaga kuza bavugana, ariko ko ageze aho yagombaga kurujyana Hassan n’uwo mudamu bananiwe kumvikana ku giciro cy’urumogi cya 300.000 Frw bari bemeranyijweho mbere y’uko ahaguruka i Musanze, ko kandi we (Daniel) yagombaga kwishyurwa 70.000 Frw, ubwo bwumvikane buke bukaba

5 Mu rubanza n° RPAA 00589/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 24/2/2023, haburana Ubushinjacyaha na Hitayezu Sylvain (igika cya 17), uvuga ko kwemera icyaha bwa mbere mu bujurire, bitagirira akamaro uregwa kuko ujurira aba azanye ingingo nshya ataburanishije mu Nkiko zibanza kandi Umucamanza w’ubujurire afite gusa inshingano yo gukosora amakosa yaba yarakozwe n’izo nkiko. 6 Iteganya ko: “Iyo umucamanza yemeje impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya igihano cy’igifungo cya burundu ariko ntikijye munsi y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 15, naho ihazabu ikaba ishobora kugabanywa kugeza kuri ¼ y’ihazabu ntoya iteganywa n’itegeko”

Page 6

aribwo bwatumye ajya Nyabugogo ashaka gusubira i Musanze, Hassan ahita amutanga, afatirwa ku gasoko ko mu Cyahafi. Yavuze ko ari ubwa mbere yari akoze ubucuruzi bw’urumogi, ko ariko yabitewe n’ubukene kuko umugore we yari mu bitaro, ndetse nyina akaba ari impumyi, bose akaba ariwe ubatunze, ko ariko yari azi ko gutwara urwo rumogi ari icyaha gihanirwa n’amategeko, ariko abikora kubera ibyo bibazo byo mu rugo. [19] Urukiko rw’Ubujurire rurasanga imiburanire ya Hategekimana Daniel ku rwego rw’ubujurire bwa kabiri nk’uko yagaragajwe haruguru, irebewe hamwe n’ibisobanuro yatanze mu ibazwa rye ku rwego rw’iperereza mu Bugenzacyaha, binahujwe n’umurongo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe ku birebana n’umuburanyi ufite ibyo yemeye mu iperereza yagera mu Rukiko agahindura imvugo ahakana icyaha, uwo murongo ukaba waranakomeje gukurikizwa n’uru Rukiko ku manza zisa n’uru, kuba Hategekimana Daniel yiregura avuga ko atari azi ko ibyo yari atwaye mu gikapu yafatanywe byari urumogi, ko ibyo bigaragaza ko nta n’umugambi yari afite wo kurugurisha, nta shingiro bifite kuko ubwe mu Bugenzacyaha nk’uko byagaragajwe haruguru yasobanuye neza uko yakoze icyaha, mu bushishozi n’umutimanama uru Rukiko ruzisesenguye izo mvugo ze rukaba rubona ko ari iz’ukuri kandi zikwiye kwemerwa nk’ikimenyetso gihamya ko akora kandi yafatiwe mu bikorwa byo gucuruza urumogi, bityo nta makosa yakozwe mu kumuhamya icyo cyaha

ku buryo yakosorwa, bivuze ko ubujurire bwe nta shingiro bufite. [20] Hashingiwe ku byagaragajwe haruguru byose, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga ubujurire bwatanzwe na Hategekimana Daniel nta shingiro bufite, nta n’igihindutse ku mikirize y’urubanza yajuririye. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [21] Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Hategekimana Daniel nta shingiro bufite; [22] Rwemeje ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza n° RPA 01367/2021/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 14/3/2025; [23] Rwemeje ko igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni icumi (10.000.000 Frw) yahanishijwe, kigumyeho; [24] Rutegetse ko amagarama y'urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.

Source wording is retained. Consult the source document for its original formatting and pagination.

Authorities

Authorities used by the court

Cases, legislation, regulations, and constitutional provisions identified in the available record.

Ubushinjacyaha vs Sgt. Ntaganira n’abandi, RPA 0010/06/CS-RPA 0011/06/CS-RPA 0012/06/CS (Supreme Court, 18/7/2008)

Case cited

Ubushinjacyaha vs Nsanzamahoro, RPAA 00319/2022/CA (Court of Appeal, 17/11/2023)

Case cited

RPAA 00589/2021/CA (Court of Appeal, 24/2/2023)

Case cited

RPAA 00436/2020/CA (Court of Appeal, 28/6/2022)

Case cited

RPAA 00480/2023/CA (Court of Appeal, 26/2/2025)

Case cited

Law No. 68/2018 of 30/8/2018 as amended by Law No. 059/2023 of 4/12/2023 (Penal Code)

Legislation

Legislation referenced in the available case record.

Article 83 of the Penal Code

Legislation

Legislation referenced in the available case record.

Case-aware research

Ask AI about this case

The judgment and available research above are public. New questions open in a separate private conversation grounded in this case.

About this LexChat collection

This page organizes the available case record for research. Verify quotations, current status, and subsequent treatment against the source document. Corrections can be reported to hello@esheria.ai.

Legal information, not legal advice. Research summaries do not replace the judgment.