Download PDF

Rwanda Civil

Supreme Court

MUKAKADOGI vs UWIMANA

On this page

Professional case brief

Research organized from the available case record

Source document

01

Holding and result

The Supreme Court found that the true intent and subject of the 2014 sale was UPI 2/01/01/04/3894, not UPI 2/01/01/04/3936, as established by witness testimony, site inspection, and supporting documents. The registration of UPI 2/01/01/04/3936 in Uwimana Diane's name was a clerical error. The Court ordered correction of the land records to reflect the actual transaction and awarded limited compensation for legal costs to Mukakadogi Odette.

Court disposition

Applicant's claim for review for injustice is granted; previous High Court judgment is overturned and land records are to be corrected.

Orders

  • Land parcel UPI 2/01/01/04/3894 to be registered in the name of Uwimana Diane.
  • Land parcel UPI 2/01/01/04/3936 to be registered in the name of Mukakadogi Odette.
  • Uwimana Diane to pay Mukakadogi Odette 800,000 Frw for legal costs (300,000 Frw for case follow-up, 500,000 Frw for advocate fees).
  • All other claims for damages are denied.

02

Material facts

Parties

Mukakadogi Odette

Applicant Counsel: Me Jashi Sadi

Uwimana Diane

Respondent Counsel: Me Nzabihimana Jean Claude

Amounts and remedies

  • 2014 Sale Price: Frw 2,500,000
  • 2024 Expert Valuation of Property: Frw 30,786,530
  • Legal Costs Awarded to Applicant: Frw 800,000

03

Procedural history

  1. Posture

    Civil Land Dispute (review for Injustice) / Supreme Court Final Judgment After Review for Injustice

04

Questions and positions

Legal issues

Party arguments

Applicant
Mukakadogi Odette argued that due to a clerical error during the 2014 land transfer, Uwimana Diane was registered as owner of UPI 2/01/01/04/3936 (the applicant's residence) instead of UPI 2/01/01/04/3894 (the parcel actually sold). She presented witness testimony, documentary evidence, and a site visit to show the true parcel sold was UPI 2/01/01/04/3894. She requested correction of the land records and compensation for legal costs.
Respondent
Uwimana Diane argued she lawfully purchased and was registered for UPI 2/01/01/04/3936, supported by notarized documents and continuous tax payments. She challenged the credibility of applicant's witnesses and claimed the applicant was attempting to dispossess her of property that had appreciated in value. She requested that the previous judgment in her favor be upheld and sought additional compensation for legal expenses.

05

Court’s reasoning

  1. 01

    Supreme Court precedents, summarized in this and prior judgments

    When the Supreme Court President authorizes review for injustice, only jurisdictional objections are admissible; other procedural objections are excluded.

  2. 02

    Harerimana v. Sebukayire, RCAA 0018/13/CS, Supreme Court, 24/12/2014

    Land ownership is established by demonstrating the mode of acquisition (custom, authority grant, or purchase); if the registered owner cannot prove acquisition, the registration may be invalidated.

  3. 03

    Law No. 062/2024 on Evidence, Article 53; Supreme Court practice

    Courts may rely on witness testimony, site visits, and documentary evidence to determine the true subject of a disputed transaction, even if registration documents exist.

  4. 04

    General civil procedure and this judgment

    Compensation for legal costs is awarded based on necessity and proof; excessive or unsubstantiated claims are reduced.

06

Ratio, limits and disposition

Ratio decidendi

The Supreme Court found that the true intent and subject of the 2014 sale was UPI 2/01/01/04/3894, not UPI 2/01/01/04/3936, as established by witness testimony, site inspection, and supporting documents. The registration of UPI 2/01/01/04/3936 in Uwimana Diane's name was a clerical error. The Court ordered correction of the land records to reflect the actual transaction and awarded limited compensation for legal costs to Mukakadogi Odette.

Obiter and limits

  • Tax payments and registration alone do not conclusively establish ownership if the mode of acquisition is not proven.
  • Notarized documents are not absolute if contrary evidence establishes a clerical error in the transaction.

Court disposition

Applicant's claim for review for injustice is granted; previous High Court judgment is overturned and land records are to be corrected.

  • Land parcel UPI 2/01/01/04/3894 to be registered in the name of Uwimana Diane.
  • Land parcel UPI 2/01/01/04/3936 to be registered in the name of Mukakadogi Odette.
  • Uwimana Diane to pay Mukakadogi Odette 800,000 Frw for legal costs (300,000 Frw for case follow-up, 500,000 Frw for advocate fees).
  • All other claims for damages are denied.

Source and reliance status

Supreme Court · 24 January 2025

This page organises the available record for research. Confirm quotations, current status, and subsequent treatment against the official source before relying on the case.

Judgment reading view

Judgment text

The complete available source text.

Source document

Supreme Court

Civil· 24 January 2025

RS/INJUST/RC 00002/2024/SC

MUKAKADOGI vs UWIMANA

- Source: Amategeko - Section: Decisions (Judgements) - Date: 2025-01-24 - Case/document no.: RS/INJUST/RC 00002/2024/SC - Collection: Supreme Court

Text

Page 1

MUKAKADOGI vs UWIMANA [Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/INJUST/RC 00002/2024/SC (Cyanzayire P.J., Hitiyaremye na Karihangabo J.) 24 Mutarama 2025] Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano – Imiburanishirize y’imanza zisubirwamo ku mpamvu z’akarengane – Inzitizi yatuma urubanza rutaburanishwa mu mizi – Iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko urubanza ruburanishwa ku mpamvu z’akarengane, nta nzitizi ishobora gutangwa, keretse iyo ari ndemyagihugu nko kuba harabayeho kwibeshya ku bihe byo gutanga ikirego. Amategeko agenga ubutaka – Uburyo bwo kubona ubutaka no kubwiyandikishaho – Uburenganzira ku butaka bushingira ku kuba nyirabwo abasha kugaragaza uburyo yabubonyemo (yarabubonye ku bw’umuco, yarabuhawe n’urwego rubifitiye ububasha, cyangwa se yarabuguze. Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, Mukakadogi arega Uwimana avuga ko yari afite amasambu abiri (2), iyo atuyemo ifite UPI: 2/01/01/04/3936 n’ifite UPI:2/01/01/04/3894 we n’umugabo we bagurishije Uwimana, ariko mu kumukorera ihererekanyamutungo hakaba harabayemo kwitiranya ibyangombwa, maze Uwimana ahabwa umutungo atari yaguze ubaruye kuri UPI: 2/01/01/04/3936, mu gihe yagombaga guhabwa ubaruye kuri UPI: 2/01/01/04/3894, asaba Urukiko gutegeka ko amakosa yo kwitiranya ibyangombwa by’ubutaka yakozwe mu ihererekanywa ry’ubutaka akosorwa, umutungo ufite UPI: 2/01/01/04/3894

ukandikwa kuri Uwimana kuko ari wo bamugurishije ukaba ari nawo atunze, naho umutungo ufite UPI: 2/01/01/04/3936 ukandikwa kuri Mukakadogi kuko ari uwe. Uwimana yabanje kuzamura inzitizi y’iburabubasha, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza ku rwego rwa mbere kuko ikiburanwa ari impaka ziri hagati y’ufite icyangombwa cy`ubukode burambye n’uwiyita nyiri umutungo utagifite ariko urwo Rukiko rwemeje ko rufite ububasha bwo kuruburanisha. Naho ku bijyanye n’urubanza mu mizi, Uwimana yaburanye avuga ko isambu bamugurishije ari iyo afitiye icyangombwa gifite UPI: 2/01/01/04/3936, cyane ko ari nabo ubwabo bagiye gusaba ko imwandikwaho bigakorwa ku buryo bukurikije amategeko bahibereye bombi imbere ya Noteri, ko ahubwo Mukakadogi ashaka kumuhuguza aho yamugurishije kuko hazamuye agaciro. Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko mu gihe cy’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka ryo ku wa 30/07/2014, habayeho amakosa yo kwitiranya ibyangombwa by’ubutaka, ko umutungo Uwimana yaguze ari ufite UPI : 2/01/01/04/3894. Uwimana ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, ajurira mu Rukiko Rukuru avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwirengagije ibiteganywa n’ingingo ya 27, agace ka 3, y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko. Ku bijyanye n’imizi y’urubanza, Uwimana yajuriye avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye

rwashingiye ku icukumbura mu gihe hari ibimenyetso byihagije bidashidikanywaho, ko nta kimenyetso cyavuguruza inyandiko yakoranywe imihango yose igakorwa n’abo ireba nta gahato. Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe idafite ishingiro naho ku birebana n’imizi y’urubanza, Urukiko rutegeka ko Uwimana agumana ubutaka yaguze, afitiye icyangobwa, bufite UPI: 2/01/01/04/3936. Mukakadogi yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire asaba ko urubanza RCA 00043/2022/HC/NYZ rwaciwe n'Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 11/10/2023, rwasubirwamo ku mpamvu z'akarengane. Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire amaze gusuzuma ubwo busabe, yoherereje Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga raporo yarukozeho, maze nawe yemeza ko rwongera kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Mu Rukiko Rw’Ikirenga, Uwimana yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cya Mukakadogi kuko cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hagendewe ku kuba gifite ikiregerwa gitandukanye n’ibirego bishyikirizwa Urukiko rw'Ikirenga, ariko Urukiko rwemeza ko inzitizi ye atari ndemyagihugu, bityo ikaba idakwiriye kwakirwa ngo isuzumwe. Mukakadogi yaburanye avuga ko kuba mu mwaka wa 2014 hakorwa amasezerano, ikiguzi cya 2.500.000 Frw kitarashoboraga kugura inzu na annexes zayo biri mu gipangu

Page 2

(clôture), ubu bifite agaciro kangana na 30.786.530 Frw nk’uko bigaragazwa na raporo y’umuhanga (expertise) yashyikirijwe Urukiko. Avuga kandi ko kuva amasezerano y’ubugure yabaho, yakomeje kuba mu nzu asanzwe atuyemo, kuko Uwimana yari azi neza ko aho yaguze hatandukanye n’aho atuye. Uwimana we yaburanye avuga ko Urukiko rwashingiye ku nyandikompamo yakorewe imbere ya Noteri w’Ubutaka, kandi ntirwari gushingira ku bimenyetso bicukumbuye kuko bikoreshwa mu gihe hatari ibimenyetso bihagije, akomeza avuga ko amaze kugura no kwibaruzaho ubutaka bufite UPI: 2/01/01/04/3936, yabusoreye kuva icyo gihe kugeza ubu. Yongeraho ko ibiciro by’ubutaka bagaragaza uyu munsi bitagereranywa n’ibyo mu mwaka wa 2014 ubutaka bugurwa, kuko icyo gihe ari ko byari bihagaze ndetse n’agaciro k’ifaranga niko kari gahagaze. Incamake y’icyemezo: 1. Iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko urubanza ruburanishwa ku mpamvu z’akarengane, nta nzitizi ishobora gutangwa, keretse iyo ari ndemyagihugu nko kuba harabayeho kwibeshya ku bihe byo gutanga ikirego 2. Uburenganzira ku butaka bushingira ku kuba nyirabwo abasha kugaragaza uburyo yabubonyemo (yarabubonye ku bw’umuco, yarabuhawe n’urwego rubifitiye ububasha, cyangwa se yarabuguze. Bityo kuba Uwimana atarabashije kugaragariza Urukiko ko ubutaka buriho inzu, bwanditse kuri UPI: 2/01/01/04/3936, ari bwo yaguze; bivuga ko n’icyemezo cyabwo kimwanditseho

gishobora guteshwa agaciro. Amategeko yakoreshejwe: Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga ibimenyetso, ingingo ya 53. Imanza zifashishijwe: Busoro Gervais Vs Twagirayezu Ildephonse n’abandi, RS/INJUST/RC 00022/2018/SC rwaciwe n’urukiko Rw’Ikirenga ku wa 28/06/2019. Mujawamariya Claire n’Undi vs Nyirandikubwimana Marie Goretti, RS/INJUST/RAD 00003/2018/SC rwaciwe n’urukiko Rw’Ikirenga ku wa 17/07/2020. Road Solutions Pavement Products vs MAILCO Ltd n’izindi, RS/INJUST/RCOM 00002/2020/SC rwaciwe n’urukiko Rw’Ikirenga ku wa 25/09/2020. Harerimana vs Sebukayire, RCAA 0018/13/CS rwaciwe n’Urukiko Rw’Ikirenga ku wa 24/12/2014.

Ikirego cyo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza Nº RCA 00043/2022/HC/NYZ gifite ishingiro. Urubanza I. IMITERERE Y’URUBANZA [1] Uru rubanza rukomoka ku isambu Mukakadogi Odette n’umugabo we Rushenyi Charles (wapfuye) bagurishije Uwimana Diane ku wa 30/07/2014, iherereye mu Mudugudu wa Gatsinsino, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza. Mukakadogi Odette avuga ko muri ako gace bahafite amasambu abiri (2), iyo atuyemo ifite UPI: 2/01/01/04/3936 n’ifite UPI:2/01/01/04/3894 bagurishije Uwimana Diane, ariko mu kumukorera ihererekanyamutungo hakaba harabayemo kwitiranya ibyangombwa, maze Uwimana Diane ahabwa umutungo atari yaguze ubaruye kuri UPI: 2/01/01/04/3936, mu gihe yagombaga guhabwa ubaruye kuri UPI: 2/01/01/04/3894. [2] Mukakadogi Odette akomeza avuga ko uko kwibeshya ku byangombwa byamenyekanye ubwo Uwimana Diane yasabaga uburenganzira bwo kuvugurura aho yaguze no kubaka igipangu (clôture),

Page 3

bakamubwira ko ahantu asabira kubaka harimo amazu n’igipangu. Mukakadogi Odette asobanura ko amaze kubimenya yegereye serivisi z’ubutaka, baza gusanga ibipimo byafashwe by’aho atuye bihura na UPI: 2/01/01/04/3936 yanditswe kuri Uwimana Diane, mu gihe aho Uwimana Diane afite ari ho handitse kuri UPI: 2/01/01/04/3894. Mukakadodi Odette yasabye Uwimana Diane ko yaza bagakosoza ayo makosa yatewe no kwitiranya ibyangombwa mu ihererekanya, kuko umutungo buri wese afite udahuye n’icyangombwa afite, ariko amuhakanira amubwira ko ubutaka yaguze ari uburi ku cyangombwa afite ahubwo ko yamuvira mu isambu. [3] Mukakadogi Odette yaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, arusaba gutegeka ko amakosa yo kwitiranya ibyangombwa by’ubutaka yakozwe mu ihererekanywa ry’ubutaka akosorwa, umutungo ufite UPI: 2/01/01/04/3894 ukandikwa kuri Uwimana Diane kuko ari wo bamugurishije ukaba ari nawo atunze, naho umutungo ufite UPI: 2/01/01/04/3936 ukandikwa kuri Mukakadogi Odette kuko ari uwe. [4] Uwimana Diane yireguye avuga ko isambu bamugurishije ari iyo afitiye icyangombwa gifite UPI: 2/01/01/04/3936, cyane ko ari nabo ubwabo bagiye gusaba ko imwandikwaho bigakorwa ku buryo bukurikije amategeko bahibereye bombi imbere ya Noteri, kandi ko yakomeje gusorera uwo mutungo, na Mukakadogi Odette agakomeza gusorera umutungo we ufite UPI: 2/01/01/04/3894. Yongeraho ko nta kwibeshya kwabayeho, ko ahubwo Mukakadogi

Odette ashaka kumuhuguza aho yamugurishije kuko hazamuye agaciro. [5] Mu iburanisha ryo ku wa 15/02/2022, Me Sebaziga Sophonie wari uhagarariye Uwimana Diane yazamuye inzitizi y’iburabubasha, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rudafite ububasha bwo kuburanisha urubanza ku rwego rwa mbere hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 27, 3° y’Itegeko Nº 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko1, kuko ikiburanwa ari impaka ziri hagati y’ufite icyangombwa cy`ubukode burambye n’uwiyita nyiri umutungo utagifite. Me Ndagijimana Ignace wari uhagarariye Mukakadogi Odette yavuze ko Urukiko Rwisumbuye ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza ku rwego rwa mbere, kuko ikiburanwa ari umutungo utimukanwa ufite agaciro karenze 20.000.000 Frw. [6] Mu rubanza rubanziriza urundi N°RC 00008/2021/TGI/HYE, rwaciwe ku wa 24/03/2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza kuko impaka zirimo zishingiye ku mutungo utimukanwa urengeje agaciro ka 20.000.00 Frw nk’uko raporo y’umuhanga (expertise) ibigaragaza, kandi ko ikiburanwa atari impaka ku cyangomba cy’ubukode burambye (nk’inyandiko gusa), ko ahubwo ari impaka zishingiye ku kumenya nyiri umutungo. [7] Ku bijyanye n’imizi y’urubanza, ku wa 19/05/2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaciye urubanza N° RC 00008/2021/TGI/HYE, rwemeza ko mu gihe cy’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka ryo ku wa 30/07/2014,

habayeho amakosa yo kwitiranya ibyangombwa by’ubutaka, maze Uwimana Diane yandikwaho umutungo ufite UPI: 02/01/01/04/3936 kandi uwo Rushenyi Charles na Mukakadogi Odette bamugurishije ari ufite UPI: 2/01/01/04/3894, iryo kosa rikaba rigomba gukosorwa. Rwemeje ko umutungo Uwimana Diane yaguze ari ufite UPI: 2/01/01/04/3894, uherereye mu Mudugudu wa Gatsinsino, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo; rutegeka Noteri wa Leta mu by’Ubutaka mu Karere ka Nyanza gukosora iryo kosa. [8] Uwimana Diane ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, ajurira mu Rukiko Rukuru avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwirengagije ibiteganywa n’ingingo ya 27, agace ka 3, y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko.

1 Iyo ngingo iteganya ko Inkiko z’Ibanze ziburanisha mu rwego rwa mbere: 3° imanza zerekeye umutungo utimukanwa utari ubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi, urengeje agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 FRW) ariko katarengeje miliyoni makumyabiri (20. 000 .000 FRW) n’izungura kuri uwo mutungo, kimwe n’impaka ziri hagati y’uwahawe amasezerano y’ubukode burambye n’uwiyita nyir’umutungo ariko utayafite

Page 4

[9] Ku bijyanye n’imizi y’urubanza, Uwimana Diane yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwashingiye ku icukumbura mu gihe hari ibimenyetso byihagije bidashidikanywaho, ko nta kimenyetso cyavuguruza inyandiko yakoranywe imihango yose igakorwa n’abo ireba nta gahato. [10] Ku wa 11/10/2023, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwaciye urubanza N° RCA 00043/2022/HC/NYZ, rwemeza ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe idafite ishingiro, kuko ikibazo kiri mu rubanza gitandukanye n’ibivugwa mu ngingo ya 27 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko. Rwasobanuye ko ikibazo kirebana n’ihererekanya ry’ubutaka (mutation) urega avuga ko ryabayemo amakosa yo kwitiranya ibyangombwa, ko rero hashingiwe ku ngingo ya 31 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 ryavuzwe haruguru, ivuga ko Inkiko Zisumbuye ziburanisha mu rwego rwa mbere imanza zose zitahariwe kuburanishwa n’izindi nkiko, ikirego cyagombaga kwakirwa. [11] Ku birebana n’imizi y’urubanza, Urukiko rwategetse ko Uwimana Diane agumana ubutaka yaguze, afitiye icyangobwa, bufite UPI: 2/01/01/04/3936. Rwashingiye ku mpamvu zikurikira: a. Ingingo ya 23 y’Iteka rya Minisitiri N° 002/2008 ryo ku wa 01/4/2008 rigena uburyo iyandikishwa ry’ubutaka rikorwa ryakoreshwaga igihe habaga ihererekanya ry’ubutaka riregerwa, yumvikanisha ko uburenganzira ku mutungo bugaragazwa n’icyemezo cy’ubutaka kandi ubwo burenganzira

bukaba budahungabanywa; ko n’iyo haba harabayeho kwibeshya byatangirwa indishyi gusa ariko uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywe. b. Amasezerano y’ubugure bw’ubutaka akorwa mu buryo ugura n’ugurisha bumvikana ku mutungo ugurwa, ugura akabanza akawureba yarangiza agashima umutungo agiye kugura, maze nyuma yo kumvikana ku kiguzi hakabaho ihererekanya ry’ubutaka bikorewe imbere ya Noteri. Ibyo Mukakadogi Odette avuga ko habayeho kwitiranya ibyangombwa by’ubutaka nta gaciro bifite, kuko ababuranyi bombi bagombye kuba bemera ko ayo makosa yabayeho bakayakosora babyumvikanyeho; cyane ko ingingo ya 64 y’Itegeko N° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga ko amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye. c. Icyari kugaragaza ko habayeho kwitiranya ibyangombwa ni inyandiko y’amasezerano y’ubugure yakozwe n’impande zombi mbere y’uko bajya kwa Noteri, cyane ko iyo abantu baguze bagaragaza abanyembibi na nimero y’ubutaka bugurishwa, nyamara nta muburanyi uyigaragaza. d. Icyangombwa cy’ubutaka ni inyandikomvaho kandi amategeko ateganya ko ikemura impaka kuri bose mu byerekeye ibiyivugwamo umukozi wa Leta ubigenewe yabereye umuhamya cyangwa yakoze, ariko atarengeje ibyo yari ashinzwe gukora. Ibivuzwe muri iyo nyandikomvaho ntawe ushobora kubihakana, keretse biramutse bikurikiranywe mu rubanza ku cyaha cyo kubeshya mu nyandikomvaho,

cyangwa umuburanyi aregeye ko iyo nyandikomvaho ari impimbano2. Ku byerekeye ibindi ihamya, ibyo ivuga n’ukuri kw’ababuranyi, inyandikomvaho yemerwa iyo itavugurujwe n’ikindi kimenyetso cyanditswe cyangwa cyunganiwe n’ikimenyetso cyanditse kituzuye, iyo ihakanwa n’umuburanyi, naho iyo ihakanwa n’undi muntu ashobora kubitangira ikindi kimenyetso cyose cyemerwa n’amategeko. [12] Nyuma y’uko Urukiko Rukuru ruciye urwo rubanza, Mukakadogi Odette yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire asaba ko urubanza No RCA 00043/2022/HC/NYZ rwaciwe n'Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 11/10/2023, rwasubirwamo ku mpamvu z'akarengane. Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire amaze gusuzuma ubwo busabe, yoherereje Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga raporo yarukozeho, maze nawe yemeza ko rwongera kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga, rwandikwa kuri Nº RS/INJUST/RC 00002/2024/SC.

2 Ingingo ya 14 y’Itegeko rigenga ibimenyetso

Page 5

[13] Ku wa 08/10/2024, urubanza rwaburanishirijwe mu ruhame, Mukakadogi Odette ahagarariwe na Me Jashi Sadi naho Uwimana Diane yunganiwe na Me Nzabihimana Jean Claude. [14] Uwimana Diane yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cya Mukakadogi Odette kuko cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hagendewe ku kuba gifite ikiregerwa gitandukanye n’ibirego bishyikirizwa Urukiko rw'Ikirenga, kuko kitakabaye gifite Subject matter yitwa "Gutegeka ko amakosa yo kwitiranya ibyangombwa by’ubutaka byakozwe mu ihererekanywa ry’ubutaka bikosorwa", ahubwo ko cyakabaye gifite subject matter yitwa “gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane“. [15] Asobanura ko ikiburanwa muri uru rubanza cyakabaye ari ukumenya niba urubanza rusubirishwamo rugaragaza akarengane, ibyo byarangira akaba aribwo Urukiko rusuzuma niba hari ibigomba gukosorwa mu rubanza, kuko mu manza z’akarengane Urukiko rwaregewe rubanza gusuzuzuma niba urubanza rugaragaza akarengane, ibindi bigasuzumwa nk'ingaruka z'iyo ngingo y'ibanze harebwa uburenganzira bwahutajwe. [16] Mukakadogi Odette yireguye avuga ko uwo baburana yitiranya ikiregerwa n’ikiburanwa, kuko ikiregerwa ari ugusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane, naho ikiburanwa kikaba gusaba Urukiko gutegeka ko amakosa yo kwitiranya ibyangombwa by’ubutaka yakozwe mu ihererekanywa ry’ubutaka yakosorwa. [17] Urukiko rumaze kumva ababuranyi ku birebana n’iyo nzitizi,

rwafatiye icyemezo mu ntebe rushingiye ku murongo wamaze gutangwa n’uru Rukiko mu manza zinyuranye3, aho rwasobanuye ko iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko urubanza ruburanishwa ku mpamvu z’akarengane, nta nzitizi ishobora gutangwa, keretse iyo ari ndemyagihugu nko kuba harabayeho kwibeshya ku bihe byo gutanga ikirego, maze rwemeza ko inzitizi yatanzwe na Uwimana Diane atari ndemyagihugu, bityo ikaba idakwiriye kwakirwa ngo isuzumwe. [18] Nyuma y’icyo cyemezo hakurikiyeho kuburanisha urubanza mu mizi. Ababuranyi bamaze kuvuga ku ngingo zigize urubanza, Urukiko rwabamenyesheje ko iburanisha rizakomereza aho ikiburanwa kiri, ku itariki bazamenyeshwa n’Ubwanditsi bw‘Urukiko. [19] Ku wa 01/11/2024, Urukiko rwageze ku kiburanwa, Mukakadogi Odette ahagarariwe na Me Jashi Sadi, Uwimana Diane ahagarariwe na Me Mubanzayire Eugénie. Nyuma yo gutambagira ikiburanwa, hakurikiyeho kumva abatangabuhamya barutangarije icyo bazi cyangwa bumvise ku kiburanwa. Abo batangabuhamya ni aba bakurikira: a. Kalisa Claude; B. Kamagaju Thérèse; C. Kanamugire Laurent; D. Ntaganira Djuma; E. Mukarugwiza Fébronie; F. Nyiramyandagara Astérie;

3 Urubanza N° RS/INJUST/RC 00022/2018/SC rwaciwe ku wa 28/06/2019, BUSORO Gervais aburana na Twagirayezu Ildéphonse na bagenzi be; urubanza N° RS/INJUST/RAD 00003/2018/SC rwaciwe ku wa 17/07/2020 Mujawamariya Claire na mugenzi we baburana na Nyirandikubwimana Marie Goretti; na N° RS/INJUST/RCOM 00002/2020/SC rwaciwe ku wa 25/09/2020 haburana Road Solutions Pavement Products na MAILCO Ltd ; n’izindi.

Page 6

G. Byiringiro Samuel; H. Uwitonze Elmeleck; I. Musafiri Emmanuel; J. Kayinamura Uziel; K. Mukankubito Olive; L. Mukandera Peruth. [20] Iperereza rirangiye, Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko bazamenyeshwa itariki urubanza ruzapfundurirwaho, kugirango bagire icyo bavuga ku byavuye muri iryo perereza. Iburanisha ryongeye kubera mu ruhame ku wa 4/12/2024, Me Jashi Sadi ahagarariye Mukakadogi Odette, naho Me Nzabahimana Jean Claude ahagarariye Uwimana Diane. Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza ruzasomwa ku wa 24/01/2025. [21] Ibibazo by’ingenzi byagiweho impaka n’ababuranyi ari na byo byasuzumwe muri uru rubanza, ni ukumenya umutungo nyakuri Rushenyi Charles na Mukakadogi Odette bagurishije Uwimana Diane, hagati y’ufite UPI: 2/01/01/04/3936 n’ufite UPI: 2/01/01/04/3894, n’ibyerekeye indishyi zisabwa mu rubanza. II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO  Kumenya umutungo wagurishijwe Uwimana Diane hagati y’ufite UPI: 2/01/01/04/3936 n’ufite UPI: 2/01/01/04/3894. [22] Mukakadogi Odette avuga ko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwamurenganyije kuko Urukiko Rwisumbuye rutaciye urubanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo ko mu rwego rwo gushakisha ukuri rwasesenguye ibimenyetso byatanzwe rushingiye ku biteganywa n’ingingo ya 4, iya 104 n’iya 108 z’Itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ibyo bimenyetso bikaba ari ibi bikurikira: a. Imvugo

z’umutangabuhamya witwa Kanamugire Laurent (nyirarume wa Uwimana Diane), waguriye Uwimana Diane umutungo uburanwa kuko we yari hanze y’Igihugu, wavuze ko aho yamuguriye ari ahafite UPI: 2/01/01/04/3894. b. Kanamugire Laurent yavuze kandi ko hakozwe amasezerano y’ubugure (acte sous seing privé) akayaha Uwimana Diane, ari na yo yifashishije mu gihe cyo gukora ihererekanyamutungo (mutation). Kuba rero adashaka kuyagaragaza bikaba byumvikanisha ko hari icyo ahisha ku bijyanye n’umutungo yaguze. Kanamugire Laurent ni we uzi ubutaka yaguriye Uwimana Diane, kandi ahamya ko habayeho kwibeshya mu gutanga icyangombwa. N’ubwo nta burenganzira bwanditse Kanamugire Laurent yahawe, nta wigeze amurega gutanga ubuhamya bw’ikinyoma mu nkiko zose aho yagiye abutanga. c. Nyuma yo kugura iyo sambu (UPI: 2/01/01/04/3894), Uwimana Diane yavuguruye akazu karimo, agatuzamo nyirakuru kugeza mu 2019, nyuma yaho ashyiramo abagakodesha; abahatuye bose barabizi baranabihamya. d. Inyandiko mvugo y’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Runyambo M.Christian, yo ku wa 22/10/2020, igaragaza ko abaturanyi ba Mukakadogi Odette na Uwimana Diane, aribo: Kamagaju Thérèse, Katabogama Médar, Kalisa Claude na Ntakirutimana David (Umukuru w’Umudugudu), bose bahamya ko aho Mukakadogi Odette atuye atari ho Uwimana Diane yaguze, ubwo buhamya bukaba bufite ishingiro, kuko

Page 7

itegeko rishya rigenga ibimenyetso mu ngingo ya 50 ryemera ko ubuhamya bushobora no gutangirwa mu zindi nzego, bukaba bwuzuzanya n’ibindi bimenyetso byasobanuwe haruguru. e. Rushenyi Charles na Mukakadogi Odette bakoze amasezerano bashaje, uyu we yari afite imyaka 70 y’amavuko (yavutse mu 1944), bikaba byaratumye yibeshya ku byangombwa yatanze, uretse ko n’undi wese yakwibeshya. f. Ibaruwa yo ku wa 19/09/2016, Uwimana Diane yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, igaragaza ko yasabaga uburenganzira bwo kubaka inzu n’urugo rwayo mu kibanza gifite UPI: 2/01/01/04/3936, nyamara icyo kibanza gisanzwe cyubatswemo amazu na annexes gifite n’urugo. Ibi bigaragaza ko yasabaga kubaka mu kibanza gifite UPI: 2/01/01/04/3894, kuko iyo aba yarashakaga kubaka mu kibanza gisanzwemo amazu, aba yarasabye kuvugurura cyangwa akagaragaza ibikorwa birimo ibyo aribyo, akanagaragaza ko azabisenya noneho akubaka ibishya bijyanye n’igihe tugezemo, ariko ibyo si byo yakoze. g. Kuba mu mwaka wa 2014 hakorwa amasezerano, ikiguzi cya 2.500.000 Frw kitarashoboraga kugura inzu na annexes zayo biri mu gipangu (clôture), ubu bifite agaciro kangana na 30.786.530 Frw nk’uko bigaragazwa na raporo y’umuhanga (expertise) yashyikirijwe Urukiko. [23] Mukakadogi Odette asoza avuga ko ibijyanye no kuba yarishyuye imisoro ku butaka avuga ko ari bwo yagurishije Uwimana Diane, bitashingirwaho nk’ikimenyetso, kuko imisoro

yatanzwe mbere y’uko ikosa ryo kwitiranya ibyangombwa rigaragara, akaba ari yo mpamvu baregeye Urukiko basaba ko bikosorwa. Avuga kandi ko kuva amasezerano y’ubugure yabaho, yakomeje kuba mu nzu asanzwe atuyemo, kuko Uwimana Diane yari azi neza ko aho yaguze hatandukanye n’aho atuye. [24] Uwimana Diane yiregura mu buryo bukurikira: a. Nta hantu na hamwe yigeze aha Kanamugire Laurent ububasha bwo kumugurira ikibanza. b. Ubuhamya bwa Kanamugire Laurent ntibwahabwa agaciro kuko buvuguruzanya n’ubwatanzwe na Katabogama, kuko uyu yavuze ko inzu iri ku butaka Uwimana Diane yaguze yabagamo umukecuru, mu gihe Kanamugire Laurent we avuga ko inzu yayikodeshaga. c. Ubuhamya bwatangiwe imbere y’Umuhesha w’Inkiko w’umwuga, nta gaciro bwahabwa kuko ababutanze atabazi. Ku byerekeranye n’ibaruwa yanditse asaba kubaka, icyo yasabye kubaka ni inzu ijyanye n’icyerekezo cy’iterambere (une maison moderne) kuko harimo akazu gato, akaba atarigeze asaba kubaka urugo (clôture). d. Rushenyi Charles na Mukakadogi Odette ntibari bashaje, kuko bajyanye guhinduza, hamwe n’abana babo, kandi banamutambagije aho bamugurishije n’abo bana babo bahari. e. Amaze kugura ubwo butaka, ntiyashatse gukura Mukakadogi Odette mu nzu yarimo, ahubwo yayimurekeyemo nk’umugore wa sekuru kuko ntacyo yari agiye guhita ahakoresha. f. Ku kibazo cyo kumenya uburyo yasabye kubaka kandi Mukakadogi Odette n’abana be bakiri muri iyo

nzu, asobanura ko yabandikiye abasaba kumuvira mu mutungo. g. Yamenye ko ubutaka bufite UPI 3894 ari ubwa sekuru Rushenyi Charles ubwo bari batangiye kumurega mu mwaka wa 2018 amaze gupfa, akaba atari azi ko afite ubundi butaka. h. Amafaranga yo kwishyura ubwo butaka yayatanze mu mwaka wa 2013, ayaha Kanamugire Laurent kuko sekuru Rushenyi Charles yamubwiye ko ari we yizeye, n’aho yaguze akaba yaraheretswe muri uwo mwaka. Inzu Rushenyi Charles na Mukakadogi Odette bari batuyemo ntayo yari azi,

Page 8

yayimenye aje kubasura, akaba nta n‘ikimenyetso afite cy’aho yakodeshereje nyirakuru, kubera ko byose byagiye bikorwa mu cyizere. i. Urukiko Rukuru ntirwirengagije imvugo z’abatangabuhamya, ahubwo ntirwari kuzishingiraho mu gihe nta n‘umwe wari uhari mu gihe cyo kugura, n’igihe impande zombi zasinyaga imbere ya Noteri w’ubutaka. Urukiko rwashingiye ku nyandikompamo yakorewe imbere ya Noteri w’Ubutaka, kuko ari yo ifite agaciro kurusha ibyavugiwe imbere y’Umuhesha w’Inkiko, kandi ntirwari gushingira ku bimenyetso bicukumbuye kuko bikoreshwa mu gihe hatari ibimenyetso bihagije. j. Ikindi kimenyetso kigaragaza ko yaguze ubutaka Mukakadogi Odette yubatsemo, ni imisoro uyu yishyuye ku butaka bufite UPI: 2/01/01/04/3894 avuga ko yamugurishije, ndetse akaba yaramenyekanishije iyo misoro mu mwaka wa 2021 urubanza rwaratangiye. k. Kuba amasezerano y’ubugure atari yanditse nta kibazo kirimo kuko bitari itegeko, niba hari amasezerano y’ubugure yabayeho mbere urega yagombye kuyagaragaza kuko we azi ko ntayabayeho. l. Siwe watuje nyirakuru, ahubwo yatujwe na Kanamugire Laurent. [25] Uwimana Diane asoza avuga ko amaze kugura no kwibaruzaho ubutaka bufite UPI: 2/01/01/04/3936, yabusoreye kuva icyo gihe kugeza ubu, kandi na Mukakadogi Odette agasorera ubwe bufite UPI: 2/01/01/04/3894. Avuga ko mu gihe cyo kubaruza ubutaka, Mukakadogi Odette yibarujeho umutungo ufite UPI: 2/01/01/04/3894, kandi

ntiyigeze avuga ko yibeshye. Yongeraho ko ibiciro by’ubutaka bagaragaza uyu munsi bitagereranywa n’ibyo mu mwaka wa 2014 ubutaka bugurwa, kuko icyo gihe ari ko byari bihagaze ndetse n’agaciro k’ifaranga niko kari gahagaze. [26] Ku bijyanye n’ibyavuye mu iperereza, Uwimana Diane yasabye Urukiko kutazabishingiraho mu guca urubanza kubera impamvu zikurikira: a. Kuba mu batanze ubuhamya nta n‘umwe wari uhari igihe amasezerano y’ubugure yakorwaga, ahubwo ko ibyo bavuze ari ibyo babwiwe cyane cyane ko nabo bavuga ko bumvise ko habaye ubugure. b. Kuba kugeza ubu nta masezerano y’ubugure yanditse agaragazwa, bikaba bivuze ko ntayabayeho, bigashimangirwa n’uko nta bubasha bwo gukora amasezerano mu izina rye yahaye Kanamugire Laurent, akaba ari yo mpamvu amasezerano y’ihererekanya ry’ubutaka yemera ari ayakorewe imbere ya Noteri kuko yakozwe ahibereye, bityo akaba asaba ko amakuru yatanzwe na Kanamugire Laurent atahabwa agaciro. [27] Mukakadogi Odette avuga ko Uwimana Diane atavuga ko abatanze ubuhamya atabazi cyangwa se ko nta n‘umwe wari uhari ubugure buba, ngo asabe ko butahabwa agaciro, kuko ababutanze ari abaturanyi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kandi bose bakaba bareretse Urukiko aho Uwimana Diane yaguze, ndetse hakaba hari n’uwavuze ko nyirakuru wa Uwimana Diane yamubwiye ko uyu yamuhamirije ko ashaka guhuguza umutungo wa Rushenyi Charles. [28] Ku birebana no kuba Uwimana

Diane avuga ko Urukiko rutashingira ku buhamya mu gihe hari amasezerano yakorewe imbere ya Noteri, Mukakadogi Odette avuga ko ikirego yatanze kigamije gukosoza amakosa yakozwe mu gihe cy’ihererekanya ry’ubutaka, ko rero ayo masezerano y’ihererekanya atashingirwaho mu gihe ariyo yakozwemo amakosa asaba ko yakosorwa. Ku bijyanye no kuba abatanze ubuhamya batari bahari cyangwa batarasinye, Mukakadogi Odette avuga ko bitavanaho ko ari abaturanyi bafite amakuru ku isambu iburanwa.

Page 9

[29] Mukakadogi Odette asoza avuga ko kuba Urukiko rwarafashe icyemezo cyo kujya aho ikiburanwa kiri, ari uko rwashakaga kubona ukuri, kandi ko koko rwiboneye ko umutungo umwe ufite urugo (clôture) undi ukaba utarufite. Urukiko rwiboneye kandi uburyo urwo rugo rwari rukiri rushya, rukomeye, rwubakishije amatafari ahiye, rudakeneye gusanwa, mu gihe Uwimana Diane asaba icyangombwa cyo kubaka yavugaga ko yifuza kuvugurura inzu n‘urugo.

UKO URUKIKO RUBIBONA [30] Ababuranyi bemeranya ko hari umutungo Mukakadogi Odette n’umugabo we Rushenyi Charles bagurishije Uwimana Diane, icyo batemeranyaho ni umutungo wagurishijwe uwo ari wo. Mukakadogi Odette yemeza ko uwo bagurishije ari ufite UPI: 2/01/01/04/3894, ariko bakaba baribeshye bagatanga icyangombwa cy’umutungo batuyemo ufite UPI: 2/01/01/04/3936. Uwimana Diane we yemeza ko umutungo yaguze ari ufite UPI: 2/01/01/04/3936, ari nawo afitiye icyangombwa. [31] Mu rwego gushaka ukuri ku mutungo nyakuri wagurishijwe Uwimana Diane, Urukiko rwagiye aho ikiburanwa kiri, rwirebera imitungo yombi ivugwa mu rubanza, rwibariza n’abatangabuhamya ndetse n’abandi bafite amakuru ku kiburanwa. Urukiko rwatambagijwe igipangu Mukakadogi Odette abamo, kirimo inzu nini yubatse mu buryo bwa cadastre, yubakishije amatafari ahiye, ifite inzu z’imigereka (annexes) n’urugo byose byubakishije amatafari ahiye. Rweretswe kandi ikindi kibanza kiri hepfo y’aho Mukakadogi Odette atuye, cyubatsemo utuzo duto dushaje turiho sima, ndetse n’ubwiherero bwubakishije amatafari ahiye, bikikijwe n’urugo rw’imiyenzi. [32] Mu batangabuhamya babajijwe n’Urukiko, harimo uwitwa Byiringiro Samuel wavuze ko mu kazi ke ashinzwe gufasha abantu gushaka ibyangombwa byo kubaka ndetse akanubaka, kandi ko afite icyo azi ku kibazo kiri mu rubanza, kuko Uwimana Diane yamwiyambaje kugirango amufashe gushaka ibyangombwa

byo kubaka ikibanza yaguze. Ibi Uwimana Diane ntiyabihakanye. [33] Byiringiro Samuel yasobanuriye Urukiko ibi bikurikira: a. Mu mwaka wa 2016 yahamagawe n’uwitwa Rosette, amuhuza na Uwimana Diane kuko yashakaga ibyangombwa byo kubaka, amwereka ubutaka ashakira ibyangombwa. Icyo kibanza giherereye hepfo y’aho Intekoy’Urukiko yari iri igihe cy‘iperereza4, icyo gihe kikaba cyari kirimo utuzu dushaje cyane. b. Yakoze dosiye isaba ibyangombwa byo kubaka ayohereza mu Karere ka Nyanza, nyuma uwitwa Vénant wari ubishinzwe amuhamagara amubaza niba ibyangombwa by’ubutaka yatanze aribyo yagombaga gutanga kuko ubwo butaka bwubatsweho, nawe asuzumye asanga koko harimo ikosa mu byangombwa. Yahise (Byiringiro) abimenyesha Uwimana Diane, anamusaba ko habanza kubaho gukosoza kubera ko habayeho amakosa igihe cyo gukora mutation ariko uyu ntiyabyumva. Kuva icyo gihe ntibongeye kuvugana, nyuma aza kumva ko Uwimana Diane avuga ko yaguze inzu nini ya Rushenyi Charles. c. Nk’umu technicien wasabiraga Uwimana Diane ibyangombwa byo kubaka, hari dosiye agifite mu mashini. [34] Byiringiro Samuel yasobanuriye Urukiko n’ababuranyi dosiye afite mu mashini, yohereje mu Karere ka Nyanza asabira Uwimana Diane ibyangombwa byo kubaka, iherekejwe n’amafoto yafashe y’amazu yari asanzwe mu kibanza yasabiraga ibyangombwa, n’igishushanyo cy’inzu yagombaga kuhubakwa. Iyo dosiye yayishyikirije Urukiko, ihabwa n’ababuranyi binyuze muri system ya IECMS. [35] Urukiko rwasuzumye dosiye yatanzwe na Byiringiro Samuel, rusanga harimo amafoto y’amazu ashaje afite urugo rw’imiyenzi, yafashwe ku wa 18/09/2016. Ku nyandiko iriho ayo mafoto handitseho ko

4 Inteko yari iri hafi y’inzu Mukakadogi Odette atuyemo

Page 10

agaragaza inyubako zari zisanzwe mu kibanza cyasabirwaga ibyangombwa byo kubaka. Urukiko rusangaibigaragara kuri ayo mafoto (inyubako n’urugo rwazo), ari byo rwabonye mu kibanza gifite UPI: 2/01/01/04/3894 igihe rwajyaga aho ikiburanwa kiri, bivuga ko ari cyo Uwimana Diane yaguze yashakaga kubakamo. [36] Muri iyo dosiye harimo na “Devis estimatif“ y’inyubako yagombaga kujya mu kibanza Uwimana Diane yaguze, yakozwe ku wa 20/09/2016, igaragaza ko hagombaga kubakwa urugo (clôture) rw’amatafari ahiye. Harimo kandi kopi y’ibaruwa Uwimana Diane yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, asaba kubaka inzu yo kubamo ifite n’urugo rwayo; iyo baruwa ikaba ihura n’iyari yashyikirijwe Urukiko. Urukiko rusanga, iyo aho Uwimana Diane yasabaga kubaka haba ari mu kibanza gifite UPI: 2/01/01/04/3936, atari gusaba kubaka urugo rw’amatafari ahiye kandi rwari ruhasanzwe, ahubwo wenda yari gusaba kuruvugurura. [37] Ibigaragara muri dosiye Byiringiro Samuel yahaye Urukiko, ni byo bishimangirwa n’abandi batangabuhamya banyuranye babajijwe n’Urukiko, bagahuriza ku kuba aho Rushenyi Charles na Mukakadogi Odette bagurishije Uwimana Diane ari ahahoze ikiraro cy’inka, ari naho Urukiko rwasanze hari utuzu dushaje, hahura na UPI: 2/01/01/04/3894. [38] Mu bandi batangabuhamya babajijwe, harimo uwitwa Kalisa Claude wavuze ko ari umuturanyi w’ababuranyi, ko Uwimana Diane yaguze na Rushenyi Charles ikibanza,

uwitwa Kanamugire Laurent akaba ari we wazanye amafaranga y’ubwishyu mu byiciro bibiri (2). Yasobanuye ko aho Uwimana Diane yaguze, ari ikibanza giherereye hepfo (hepfo y’aho Urukiko rwakoreraga iperereza, hakaba ari no hepfo y’aho Mukakadogi Odette atuye), kandi ko yaje gushyiramo nyirakuru wari uturutse i Kigali. Yanavuze ko inzu Urukiko rwabonye mu kibanza kiri hepfo, ari Uwimana Diane washyizeho urugi n’amadirishya bya métallique, asimbuza inzugi z’imbaho zari zisanzwe ziriho. [39] Hari umutangabuhamya witwa Ntaganira Djuma wavuze ko yabaye Umuyobozi w’Umudugudu wa Gatsinsino, ko yari aturanye na Rushenyi Charles, akaba ari we wanditse amasezerano y’ubugure. Yavuze ko aho Rushenyi Charles yagurishije Uwimana Diane ari ahantu yari afite ibiraro by’inka, akaba yarahagurishije 2.500.000 Frw. [40] Hari kandi umutangabuhamya witwa Mukarugwiza Fébronie wavuze ko ari umuturanyi w’ababuranyi, ko Rushenyi Charles ari we waje gutura mbere, nyuma agatuza mushiki we Bwiza wari waguriwe n’umwuzukuru we. Yasobanuye ko Bwiza yabanje gucumbika kwa Rushenyi Charles, nyuma akaza gutuzwa hepfo aho yaguriwe n’umwuzukuru we. Yongeyeho ko aho uwo mwuzukuru yamuguriye yashyizeho inzugi za métallique akanubakisha ubwiherero. [41] Uwitwa Uwitonze Elmeleck we yavuze ko icyo ababuranyi bapfa ari ubutaka Uwimana Diane yaguriye nyirakuru Bwiza, bukaba buherereye munsi y’aho atuye, kandi bukaba ntaho

buhuriye n’ubwo Mukakadogi Odette atuyemo. Yasobanuye ko nyuma y’ubwo bugure, Uwimana Diane yahatuje nyirakuru Bwiza, bakaza no kuhabana igihe gito, icyo gihe akaba yarashakaga uburyo yahubaka. Asobanura ko impamvu yabikurikiranye, ari uko yashakaga kuzahabwa isoko ry’amatafari kuko yayabumbaga. [42] Kanamugire Laurent wabajijwe nk’utanga amakuru kubera amasano afitanye n’ababuranyi (yavuze ko Rushenyi Charles arinyirarume, nawe akaba ari nyirarume wa Uwimana Diane), yatangaje ibikurikira: a. Niwe warambagije ubutaka Uwimana Diane yaguze, abuguriye nyirakuru Bwiza Florida, kuri we akaba ari nyina. Ubusanzwe Uwimana Diane yabaga i Burayi, aza kuza mu Rwanda asura nyirakuru aho yakodesherezwaga i Kigali. Nyuma yo gusanga hatameze neza, yagize igitekerezo cyo kumushakira aho yatuzwa, amubaza aho yumva yakwishimira gutura, amusubiza ko yifuza kwegerezwa musaza we Rushenyi Charles i Nyanza.

Page 11

b. Uwimana Diane yamutumye kuri nyirarume Rushenyi Charles, amusaba ko yashakira mushiki we aho atura, bihurirana no kuba Rushenyi Charles yari afite isambu yashakaga kugurisha yahozemo ibiraro by’inka ze, harimo utuzu yubatsemo. c. Nyuma yo kwemeranya na Rushenyi Charles, yabimenyesheje Uwimana Diane ko yahabonye ku giciro cya 2.500.000 Frw, amubwira ko azamwoherereza amafaranga mu byiciro bibiri, kubera ko kuyoherereza rimwe bitari gukunda. Mu cyiciro cya mbere yamwoherereje 1.000.000 Frw, nyuma yohereza 1.500.000 Frw, yose akaba yaragiye ayashyikiriza Rushenyi Charles, bandikirana amasezerano y’ubugure hari umugore we n‘Umuyobozi w’Umudugudu. d. Aho Uwimana Diane yaziye mu Rwanda, yamushyikirije icyangombwa cy’ubutaka yahawe n’inyandiko y’ubugure ajya gusaba kubwandikwaho (gukorerwa mutation). Inyandiko y’ubugure yanditswe n’Umuyobozi w‘Umudugudu, bayisinyaho ari batatu, ni ukuvuga Rushenyi Charles, Kanamugire Laurent n’Umuyobozi w’Umudugudu. e. Nyuma yo gukora ihererekanya ry’ubutaka (mutation), Uwimana Diane yamusigiye ububasha bwo kuzamufatira icyangombwa. Aho agarukiye mu Rwanda, yasabye icyangombwa cyo kubaka, bamubwira ko ahantu asaba kubaka harimo inzu n’igipangu, akaba ari nabwo hatangiye imanza. Yongeyeho ko Uwimana Diane ashaka guhuguza Mukakadogi Odette inzu yasizwemo n’umugabo we Rushenyi Charles, agendeye gusa ku kuba harabayeho kwitiranya ibyangombwa igihe

cy’ihererekanya ry’ubutaka. f. Nta gikorwa cyakozwe ku nzu zari mu kibanza baguze, uretse umusarani Uwimana Diane yubakishije. Nyuma y’urupfu rwa Bwiza, utuzu twari muri iyo sambu twarakodeshwaga, akaba ariwe (Kanamugire) ufata amafaranga kugeza amakimbirane atangiye. [43] Uwitwa Musafiri Emmanuel nawe wumviswe nk’utanga amakuru, yavuze ko Rushenyi Charles yagurishije Uwimana Diane ahantu yari asanzwe afite ibiraro, nyuma akahatuza nyirakuru Bwiza, akubakisha urukarabiro n’ubwiherero byubatswe n’umufundi witwa Kayinamura. [44] Kayinamura Uzziel yavuze ko hari umukobwa wo kwa Bwiza wamubwiye ko ashaka kubaka douche na toilette (W.C), bagapatana 200.000 Frw. Yavuze ko nta kindi yamwubakiye, uretse ko yamusabye kumukorera devis y‘uruzitiro, ariko ko bitakomeje kubera ko ibyangombwa byaje kubamo ikibazo. [45] Ku bivugwa na Uwimana Diane ko imvugo z’abatangabuhamya zitashingirwaho kubera ko nta n’umwe wari uhari igihe cyo kugura no gusinyira imbere ya Noteri w’Ubutaka, Urukiko rasanga bitahabwa ishingiro kuko ubuhamya bwatanzwe bushimangira ibyagaragaye muri dosiye Uwimana Diane yakoresheje asaba ibyangombwa byo kubaka, ndetse n’ibyo Urukiko rwiboneye rugiye aho ikiburanwa kiri. Ikindi kandi, Urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma ukwemerwa cyangwa ukutemerwa n’agaciro by’ikimenyetso gishingiye ku buhamya, hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 53 y’Itegeko N° 062/2024 ryo ku wa

20/06/2024 rigenga ibimenyetso5. [46] Ku bivugwa nanone na Uwimana Diane ko hagendewe ku busumbane bw’ibimenyetso, inyandiko mpamo y’ihererekanya ry’ubutaka ivuguruza ibindi bimenyetso byose, kuko iba yakozwe mu buryo no mu nzira zikurikije amategeko bikozwe n’umukozi wa Leta ubifitiye ububasha, Urukiko rusanga iyo nyandiko yagira agaciro ari uko uyiburanisha agaragaza inkomoko y’umutungo avuga ko ari uwe, hashingiwe ku murongo watanzwe mu manza zinyuranye, by’umwihariko mu rubanza Harerimana Emmanuel yaburanagamo na Sebukayire Tharcisse.

5 Iyo ngingo ivuga ko: “Urwego rufite ububasha rusuzuma ukwemerwa cyangwa ukutemerwa n’agaciro by’ikimenyetso gishingiye ku buhamya. Ntirwita ku mubare w’abatangabuhamya, ahubwo rwita cyane ku bumenyi bw’ibyabaye no ku budakemwa bw’ubuhamya batanga.”

Page 12

[47] Muri urwo rubanza, Urukiko rushingiye ku ngingo z’amategeko anyuranye yerekeye ubutaka, rwasobanuye ko uburenganzira ku butaka bushingira ku kuba nyirabwo abasha kugaragaza uburyo yabubonyemo (yarabubonye ku bw’umuco, yarabuhawe n’urwego rubifitiye ububasha, cyangwa se yarabuguze)6. Rwanasobanuye ko mu gihe uvuga ko ari we nyir’ubutaka atabasha kugaragaza aho abukomora, icyemezo cy’iyandikisha ryabwo gishobora guteshwa agaciro7. Uwimana Diane ntiyabashije kugaragariza Urukiko ko ubutaka buriho inzu, bwanditse kuri UPI: 2/01/01/04/3936, ari bwo yaguze; bivuga ko n’icyemezo cyabwo kimwanditseho gishobora guteshwa agaciro. [48] Ku Bijyanye no kuba Uwimana Diane ari we wasoreraga ubutaka bufite UPI: 2/01/01/04/3936, na Mukakadogi Odette agasorera ubufite UPI: 2/01/01/04/3894, Urukiko rusanga kuba buri wese yarasoreshwaga hakurikijwe ubutaka bumwanditseho, bitaba ikimenyetso cy’uko ari we nyiri umutungo ufite UPI: 2/01/01/04/3936, mu gihe nk’uko byagaragajwe haruguru, atari wo yaguze. [49] Hashingiwe ku bisobanuro byose byatanzwe, Urukiko rurasanga umutungo wagurishijwe Uwimana Diane ari ufite UPI: 2/01/01/04/3894 aho kuba ufite UPI: 2/01/01/04/3936. Kubera iyo mpamvu, Urukiko rurasanga icyemezo cy’ubukode burambye No 3996/NYA/BUS bw’ubutaka bufite UPI: 2/01/01/04/3936, kigomba gukosorwa, ubwo butaka bukandikwa kuri Mukakadogi Odette, naho ubufite UPI: 2/01/01/04/3894

bumwanditseho akaba ari bwo bwandikwa kuri Uwimana Diane.  Ibijyanye n’indishyi. [50] Mukakadogi Odette avuga ko mu rubanza rusubirishwamo, Urukiko rwageneye indishyi Uwimana Diane kuko yashowe mu manza zitari ngombwa, rwirengagije ko ari we nyirabayazana w’izi manza, kuko azi ukuri kw'ibintu akaba yigiza nkana, akaba ari yo mpamvu asaba indishyi zo kumusiragiza mu manza zingana na10.000.000 Frw, akamuha na 3.000.000 Frw akubiyemo 1.500.000 Frw y’Igihembo cy‘Avoka na 1.500.000 Frw y’ikurikiranarubanza. [51] Uwimana Diane avuga ko indishyi zategetswe mu rubanza rusubirishwamo zikwiye kugumaho kuko urega nta karengane yagiriwe, ahubwo ko zikwiye kongerwaho izindi ndishyi zo kuri uru rwego zingana na 5.000.000 Frw, zikubiyemo 1.000.000 Frw y'igihembo cy'Avoka na 4.000.000 Frw y'amatike y'indege yatanze ava i Burayi aza mu Rwanda gukurikirana uru rubanza. [52] Urukiko rurasanga indishyi Uwimana Diane asaba ntazo yahabwa kuko ntacyo atsindiye mu rubanza. [53] Ku bijyanye n’indishyi zisabwa na Mukakadogi Odette, Urukiko rurasanga izo gusiragizwa mu manza ntazo yahabwa kuko ari we wareze, akaba ari nawe wasubirishijemo urubanza ku mpamvu z’akarengane, bukaba bwari uburenganzira bwa Uwimana Diane bwo kuburana izo manza. Urukiko rurasanga icyakora yagenerwa indishyi z’ikurikiranarubanza n’iz’igihembo cy’Avoka, kuko byabaye ngombwa ko akurikirana urubanza rwe agashaka n’Avoka

umuhagararira, ariko kubera ko izingana na 3.000.000 Frw asaba ari nyinshi kandi akaba atazitangira ibimenyetso, yagenerwa 300.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka, yose hamwe akaba 800.000 Frw. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO [54] Rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe na Mukakadogi Odette, cyo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza Nº RCA 00043/2022/HC/NYZ rwaciwe n'Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 11/10/2023, gifite ishingiro;

6 Urubanza No RCAA 0018/13/CS rwaciwe ku wa 24/12/2014, haburana Harerimana Emmanuel na Sebukayire Tharcisse, igika cya 20. 7 Ibidem, igika cya 22.

Page 13

[55] Rwemeje ko imikirize y’urubanza Nº RCA 00043/2022/HC/NYZ rwaciwe n'Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 11/10/2023, ihindutse mu ngingo zarwo zose; [56] Rwemeje ko umutungo wagurishijwe Uwimana Diane ari ufite UPI:2/01/01/04/3894, aho kuba ufite UPI: 2/01/01/04/3936; [57] Rutegetse ko icyemezo cy’ubukode burambye No 3996/NYA/BUS bw’ubutaka bufite UPI: 2/01/01/04/3936, cyanditse kuri Uwimana Diane, gikosorwa, ubwo butaka bukandikwa kuri Mukakadogi Odette, ubufite UPI: 2/01/01/04/3894 bumwanditseho, bukaba ari bwo bwandikwa kuri Uwimana Diane; [58] Rutegetse Uwimana Diane kwishyura Mukakadogi Odette 300.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 500.000 Frw y‘igihembo cy’Avoka, yose hamwe akaba 800.000 Frw.

Source wording is retained. Consult the source document for its original formatting and pagination.

Authorities

Authorities used by the court

Cases, legislation, regulations, and constitutional provisions identified in the available record.

Busoro Gervais v. Twagirayezu Ildephonse & others, RS/INJUST/RC 00022/2018/SC, Supreme Court, 28/06/2019

Case cited

Mujawamariya Claire & another v. Nyirandikubwimana Marie Goretti, RS/INJUST/RAD 00003/2018/SC, Supreme Court, 17/07/2020

Case cited

Road Solutions Pavement Products v. MAILCO Ltd & others, RS/INJUST/RCOM 00002/2020/SC, Supreme Court, 25/09/2020

Case cited

Harerimana v. Sebukayire, RCAA 0018/13/CS, Supreme Court, 24/12/2014

Case cited

Law No. 062/2024 of 20/06/2024 on Evidence, Article 53

Legislation

Legislation referenced in the available case record.

Law No. 30/2018 of 02/06/2018 on Court Jurisdiction

Legislation

Legislation referenced in the available case record.

Ministerial Order No. 002/2008 of 01/04/2008 on Land Registration Procedures

Legislation

Legislation referenced in the available case record.

Law No. 45/2011 of 25/11/2011 on Contracts

Legislation

Legislation referenced in the available case record.

Case-aware research

Ask AI about this case

The judgment and available research above are public. New questions open in a separate private conversation grounded in this case.

About this LexChat collection

This page organizes the available case record for research. Verify quotations, current status, and subsequent treatment against the source document. Corrections can be reported to hello@esheria.ai.

Legal information, not legal advice. Research summaries do not replace the judgment.